UBUTUMWA BW’IJISHO RYA RUBANDA BUGENEWE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA AHO ZIRI HOSE KU ISI.

1
  • Views 2797
  • Rating 12345

N’ubwo dukunze kubaburira tunabagira inama bamwe bakazumva abandi bakavunira ibiti mu matwi, reka dusubize amaso inyuma turebere hamwe amayeri amwe n’amwe umwanzi akunze gukoresha ngo yigarurire imitima y’impunzi ndetse zimwe azivugane.

Mu minsi ishize twababwiye uko abakozi ba FPR bari gucengera imiryango y’impunzi bakayishakaho ubucuti ariko bagashirwa bayisenyuye. Twababwiye ukuntu hari gahunda yo kuzana inkumi mu Rwanda ziba zaratojwe ubugome, bakaza kuzishyingira abasore b’impunzi mu rwego rwo gucengera sosiyete y’impunzi, bakongera bagafata abasore babo batojwe ubwicanyi bagashaka uburyo bashyingiranwa n’abakobwa b’impunzi abo babashukisha agafaranga.

Reka rero twongere tubibutse amayeri umwanzi ari gukoresha aho aba ashaka kumenya akabarimo. Ubu hagezweho gahunda yo gukoresha inzira y’ubuhunzi, aho usanga abakozi ba sekibi baza babeshya ngo bahunze kagame, si ukumusebya bakiva inyuma. Aba muzababwirwa n’uko baba bifatiye abantu,babatera igipindi babeshya ko bahunze bakanavuga ubutetsi bwa Kagame ayica inka kuko baba bazi ko abahutu aribyo bashaka kumva.

Aba bantu muzasanga amakuru menshi y’ikambere bayazi, bayakubwira nawe si ukwivamo kakahava. Bamwe bazaza babeshya ko batorokesha abantu, si ukubizera mukiva inyuma. Hari nabaza bafite ibikomere mukabagirira impuhwe sinakubwira. Aba bantu bafite amayeri menshi tuzagenda tuyaganiraho buhoro buhoro.

Ijisho rya Rubanda rero riherutse gukora iperereza mu gihugu kimwe cyo muri Afrika aho ubu bugizi bwa nabi bumaze gushinga imizi, aho abicanyi bivuganye umugabo, bakaba barakoresheje uwo yitaga Cherie we. Uyu mugabo tutari buvuge amazina kuko tugicukumbura iby’urupfu rwe, ari muri bamwe baguye mu mutego yiyambura ubushwambagara, ajya kurambagiza rwihishwa atagishje inama abakuru ,yikozaga mu rwa Gasabo ashukwa n’ikimero cya nyiramariza wanjye, si ukumira amalitiro karahava. Yataye gakondo yirukira akateye gusa nyuma byamubyariye urupfu rubi. Uyu mwana w’umuhutu yagiye ahindurwa na Nyiramariza bashakanye kuburyo bari basigaye barebana isesemi izindi impunzi.

Dusubiye inyuma gato, nyamugabo akimushaka yabanje kumuhisha bagenzi be hafi amezi atanu yose . Ubanza haricyo yishishaga. Nyuma rero nyamugore yaje kumwoza ubwonko karahava, nyuma aza guhabwa ikiraka bimwe byateye byo gukwirakwiza utuzi muri bene sebahinzi. Uyu mugabo ikiraka cyaje kumunanira bimutera ubwoba cyane ashaka uburyo yava muri Afrika gusa ntibyamuhiriye kuko yaje kwivuganwa bucya Noheli iba. Bikavugwa ho byanze bikunze byagizwemo uruhare n’abamuri hafi.

Uti byagenze bite?

Mbere y’uko nyakwigendera atabaruka, abo baherukanaga bavuga ko atari atuje nka mbere. Biranavugwa ko mbere y’uko ahitanwa,camera zacungaga umutekano waho yakoreraga babanje kuzizimya nyirubwite atabizi, hakaba hibazwa uwaba yarazizimije bigatera kwibaza byinshi kuko ntabwo ibi byakorwa n’umuntu uvuye hanze cyane cyane ko izo Camero atazigeraho ntawe umubonye.

Ijoro bamurasiyemo ngo umudamu we, yari yaje n’imodoka ye. Ni ukuvuga buri were yari yazanye imodoka kandi bavuye mu rugo rumwe banagiye hamwe. Ibi bivuga iki? Abakurikiye ikiganiro umudamu w’uwo mugabo yahaye television yo muri icyo gihugu ngo byabateye kwibaza. Uyu mudamu ngo aho yavuze ko abicanyi ubwo bari bamaze kumurasa isasu rya mbere mu mugongo, ngo umudamu yasohotse yiruka kandi abo barashi bamubona ntibamukurikire cyangwa ngo batekereze ko yaba agiye gutabaza, ahubwo ngo abicanyi barushijeho kumva bisanzuye banakurikirana uyu mugabo bamusanga aho yari yikinze bamurasa irya kabiri ariryo ryaje kumwica ageze ku bitaro.

Ijisho rya Rubanda ryakomeje kumva hirya no hino cyane ahahurira abantu nko mu tubari no mu nsengero abantu bakomeza gukemanga umufasha wa nyakwigendera.

Umukecuru umwe twahuriye ku rusengero aho mu murwa mukuru yaratubwiye, ati ariko mwo gacwa mwe, mwabonye aho umuntu apfusha umuntu ntanagaragaze agahinda koko? Ati wabonaga nyamugore ntacyo bimubwiye. Ati  yewe n’benegihgu babyibajijeho dore ko mumuco wa muntu iyo ubuze uwawe katajya kabura nkanswe abantu bari bakiri bato. Ngo bari bafitanye abana babiri gusa.

Undi muntu twahuriye mu kabari gakunze kuba karimo impunzi yaratubwiye ati: “Baramwishe, iriya miturirwa ye niyo igiye kuba ibagiro, ati ntacyo bazaba bikanga”. Hari undi mugabo twahuriye aho barangurira imigati mu gitondo ,aratubwira ati: “Nibabarase nibo babizanira, ati uriya nyamuhungu twaragokanye mu mashyamba, amaze kugira agafaranga ntiyari akitwikoza da, yungamo nagahinda kenshi ati dore ni kuriya abicanyi ba kagame bagiye kutumaraho kamwe kamwe”.

Hari undi muntu twahuriye ku biro bijejwe impunzi aratubwira ati; “Kagame azi imitwe, ati buriya ririya ni igerageza yakoraga ngo are be icyo impunzi zivuga, ati yasanze zisinziriye habe no gutabaza ibihugu byazakiriye ngo basobanure akarengane.” Mu kiniga cyinshi yagize ati: “Impunzi zibagirwa vuba,ati sha n’aka kanya koko biyibagije ibiherutse kubabaho ubwo basenyerwaga bagasahurwa utwabo, none reba batangiye kubarobaroba bakinumira.”

Hari undi musore twapfubiranye ari kunyonga igare yaratubwiye ati buriya abicanyi bari kureba uburyo leta icumbikiye izi impunzi iza kubyitwaramo, ati basanze rero nta gatege ishyiramo mu guhangana n’aba bishi, yagize ati ahubwo mwitege akagiye gukurikira, ati impunzi nitutihagararaho inkotanyi ziratumara. Naramubajije nti ariko ko mbona usa n’umuntu w’injijuke, arambwira ati sha ubu ndayapfanye, ati agatsiko se ibyo by’amashuri wabirisha he, ati ubu nyine twaje kwangara nta kundi, arongera ati mu kwishongora kwazo no kuyobya uburari buriya urupfu rw’uyu mugabo baraje barugereke ku impunzi bene wabo ko arizo zimaze kumuhitana. Uyu musore yarongeye ati “sha ziriya nazibayemo amayeri yazo amenshi turayazi, ati baratekinika bagakabya.”

Ijisho rya Rubanda rero rikaba rikomeza ribagira inama ko umwanzi atajya agoheka, ko imitego ari myinshi kandi ko urubyiruko ari mwe cyane cyane mubwirwa. Niba mwifuza kurushinga, nimwegere abakuru mwoye guhubuka, mwitwarwa n’irari ry’isi. Impunzi muri rusange bamwe mwirindire umutekano wanyu, muraburirwa, mube maso cyane ahateranira abantu nko mu minsi mikuru mwitonde mucunge hatagira ubaca murihumye agakora ishyano. Mwikwirara ngo muhugire mu mitungo mwibuke ko iri iwabandi, mutekereze gakondo nyabuna ejo mutazabura byose ngo Ijisho rya Rubanda ntiryababwiye.

Dusoje twongera kubifuriza umwaka mwiza, uyu mwaka uzatubere uwo gusubira ku butaka bw’isezerano.  Mutwihanganire kuba tutababwiye aho ubu bwicanyi bwabereye kuko iperereza rigikomeza, nirirangira tuzababwira inkuru irambuye n’abantu bakekwa babigizemo uruhare, bamwe bakaba bihishe mu nkambi tutari butangaze kumvo z’iperereza, dore ko iyo nkambi imaze kuba indiri y’abicanyi, aho impunzi z’abahutu birirwa bazicira mu maso. Turangije tubibutsa ko mugomba guhaguruka mukirengera kuko nta wundi wabituberamo uretse twe ubwacu kuko Umucunguzi ni Rubanda.

Ijisho rya Rubanda,

Uwarokotse agafuni

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to UBUTUMWA BW’IJISHO RYA RUBANDA BUGENEWE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA AHO ZIRI HOSE KU ISI.

  1. Mukomere says:

    Urakoze cyane kutuburira, wenda izi nama itugiriye hari uwo zizafasha.
    Ubwo bwicanyi nimubugeze kuri police y’ibihugu mucumbitsemo kandi mubasobanurire itekinika rya FPR-Kagame uko riteye.
    Imana Iturinde umwanzi wu Rwanda n’abanyarwanda ari we Sekibi Kagame.

    Umwaka mwiza kuri twese, umwaka w’agahenge ku banyarwanda aho bari hose.

  2. Mwenengofero says:

    Uwarokotse agafuni,
    komera cyane, Urakoze kuriyi nkuru utugejejeho ariko nagirango nkwibutse Uzahore wibuka ko warokose agafuni, ntuzigera wibagirwa. Uko niko nahoraga nibutsa Rugero Romeo twabuze tukimukunda kandi twaburiye irengero washutswe nabagambanyi bakorera inkotanyi babahutu. Amayeli yinkotanyi nimeshi cyane ariko gukoresha abahutu ndetse bimpunzi bigiye kugarika ingogo beshi bimpunzi ntibazarokoka aya mayeli yinyenzi. Nibyo koko abantu biyita impunzi ngo ko bahunze kagome ntabwo ari bose, twagombye kumenyana twese abantu twahunze rugikubita, abantu twahuye nakaga mu mashyamba ya Congo byumwihariko tugomba kumenyana aho turi hose kwisi, tugafatana mumugongo, tugafata ingamba, tukirwanaho muburyo bwose bushoboka, tukurinda kandi tukarinda nabacu bose. Abarozi babanyarwanda ni beshi cyane biyita impunzi, mbese ubwicanyi bukora no bwishi kandi bitandukanye baba batumwe ninkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *