IBARUWA UMUNYIGINYA CAPT JOHN RUMANZI YANDIKIYE ABASIRIKARI B’U RWANDA ABAHAMAGARIRA KUTAJYA MU NTAMABARA ZA KAGAME MURI CONGO: IYI NTAMBARA UDUSHOYEMO UZAYIRWANE WENYINE

1
  • Views 5718
  • Rating 12345

Twebwe, nk’abasirikare ba FPR bibumbiye mu bwoko bw’abanyiginya n’abandi bose bakeneye amahoro twifuje kubwira abanyarwanda icyo dutekereza kuri propaganda za Perezida Kagame
n’agatsiko ke bakomeje kwamamaza intambara batazashobora kurwana. Ndahamagarira cyane cyane abasirikari b’ababanyiginya kwitondera izi ntamabara kuko hari umugambi wo kuziboherezamo ngo babamarireyo.

Mu by’ukuri nta kindi bagamije uretse guhishira ibibazo bya politiki no kunyereza ibya rubanda babyigwizaho. Ibi tubivuze duhereye ku nyandiko zirimo zikwirakwizwa hirya no hino na za recrutements zihamagarira abanyarwanda kwitegura gushyigikira ibitero Paul Kagame n’agatsiko ke bitegura kugaba muri Congo. Izo recrutemets zirashyira abana ba Rubanda mu gisirikari batasabye hari kandi n’inyandiko zasohotse mur’iki cyumweru gishize ziratangwa cyane cyane mu ma groupe y’intagondwa z’abatutsi babeshwe ko barokowe na Paul Kagame kandi ko hari genocide zindi zishobora kubabaho baramutse batitabiriye gushyigikira Paul Kagame muri izo ntamabara ze. Arabeshya ni intamabara zo kwigwizaho imitungo ku maraso yanyu cyangwa y’abana banyu.

Hari na none za recrutemets zikorerwa mu bihugu by’amahanga aho abanyarwanda bahungiye zirimo kugenda zishuka bamwe mu banyarwanda gutaha kuko abanyarwanda b’aho bamwe na bamwe badakurikirana ikandamizwa, ibitutsi no gusebanya byirirwa bihita mu biganiro bise “Ndi umunyarwanda” bigamije gutuma abana b’abahutu bahorana ipfunwe, bakabeshya ko ahari mu Rwanda ari amahoro kandi byaracitse. Abatabashije gutaha bakagirirwa nabi hakoreshejwe bwa burozi bwa Leta bwiswe utuzi twa Dan Munyuza.

Muri izo za recrutements zikorwa hirya no hino usanga harimo agasuzugutro n’iterabwoba ko udashaka kujya mu gisirikari azakanirwa urumukwiye. Iyo mu mahanga za recrutements zikorwa n’abakozi bakuru ba Ambasade z’u Rwanda , usanga hakubiyemo ukwirata no kwivuga ibigwi, ngo ntaho wahungira ngo na Buraya cga America Leta ya Paul Kagame yahagusanga.

Ubwo se nk’abanyarwanda mubyumva, musanga byaba ari ukuri ?
Ese ko mur’izo ntamabara zitagira agaciro twagiye dushorwamo ko bishongora ngo batsinze ingabo za Uganda mu mugi wa Kisangani, icyo gihe hari icyo byamariye Abanyarwanda ?

Barongera bati : Turafata Kivu mu kwezi kumwe ! Ese ko mwafashe. Kinshasa, byagejeje iki ku Banyarwanda ? Uretse Kivu na Kinshasa, ko twafashe Kigali, bitubujije kuba twangara ? Bibujije ibimuga n’inkomere za buri gihe? Bibujije se imfubyi n’abapfakazi batabarika kwicwa n’inzara? Bibujije se abanyapolitiki n’abanyarwanda b’ingeli zose guhunga urwababyaye ? Byabujije se RPF gucika mo ibice, bamwe mu bahoze ari abayobozi bakuru ntimwirirwa mubatera amabuye ?
Byabujije Paul Kagame se kutwica mo bamwe?  Waramwishe Col Lizinde, uramwica Major Birasa, uramwica Capt. Ruraza, uramwica Capt Hategekimana, uramwisasira Col Rutayisire, uramwica Lt. Epa, uramunywa Major Ruzindana, uramwirenza Mbayire, utwicamo 200 i Congo ngo ni ibipinga, urabirenza 70 wise abanyiginya, watwishemo benshi, abasirikare ndetse n’abasivili tutavuze.

Wowe n’akazu kawe, igihugu mucyambitse ubusa, mumaze kuzuza amafaranga ku makonti yanyu iyo za Burayi  n’Amerika, za companies zose zo mu gihugu mwarazigaruriye, ngizo za zahabu na diyama za Congo murayora, mubikesha amaraso yacu, mugatinyukango dufite juste cause turwanira ? Kuri twe nta mpamvu nzima tubona yo kurwana n’igihugu cya Congo cyangwa ibindi bihugu by’ibituranyi.

Tumaze igihe kinini mu ntambara, bamwe mu bakuru bayitangiriye muri Mozambique, turwana iyo muri Uganda tugamije kubohoza abaturage bari bugarijwe n’igitugu cya Obotte. Turwana n’ingoma ya Habyarimana turayihirika, ngo dukurikiye interahamwe muri Congo, duhirika Mobutu twimikaKabila. Agize ngo aradusaba gusubira iwacu twubura imirwano twamazemo imyaka isaga itatu.

Muri izo ntambara zose, abatakaje mo ubuzima bwabo ntibabarika, bamwe ntibazi imuhira kuko bamaze imyaka myinshi babarizwa mu mashyamba ku mpamvu batazi itanafitiye abanyarwanda kamaro.

Ese Pilato aho wibuka ko ntawuhirwa kabiri? Harya ngo urashaka kwitwa igihangange muri Afurika no kw’isi? Ayo mahirwe wifuza twe ntituyaguha, tukurahiye dukomeje ko tutazongera kukubera ibitambo. Aho none ayo maraso wanyoye ntiyaba agiye kukugaruka?

Dusabye abakugira inama n’abakuragurira guha amahoro Congo, Uburundi n’abayobozi b’ibyo biguhu  kuko idufatiye runini muri ibi bihe by’inzara yugarije u Rwanda. Niba kandi wanze ukigira ndigabo, uzabage wifashe.

Capt. John Rumanzi

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to IBARUWA UMUNYIGINYA CAPT JOHN RUMANZI YANDIKIYE ABASIRIKARI B’U RWANDA ABAHAMAGARIRA KUTAJYA MU NTAMABARA ZA KAGAME MURI CONGO: IYI NTAMBARA UDUSHOYEMO UZAYIRWANE WENYINE

  1. Karengera says:

    Uri umusilikari wu mugabo niba hari abandi musangiye ibyiyumviro urwanda ruzahinduka vuba

  2. Ner says:

    SENGABO nabuze muri iyi si abantu batekereza nkawe! ndagushimiye mbikuye ku mutima. Icyampa guhura nawe kuko imyumvire yawe yuje ubumuntu. Ntamuntu numwe muzima ufite ubwenge bugikora neza ugengwa n’amarangamutima akanamutera gufata umwanzuro runaka. Buri wese agira amarangamutima ariko ntabwo ariyo ashingiraho mu gufata umwanzuro. Amoko no guhora abantu bameze nk’abari mu marushanwa bahonda agatoki ku kandi ntabwo aribyo bizahuza abanyarwanda bakabaho mu mahoro n’uburenganzira buseseye. Nanga cyane umuntu witwaza icyo aricyo uhoza UBUHUTU, UBUTUTSI, UBUTWA ngo ABANYIGINYA, ABEGA n’ibindi ntazi. psycologically ugendera kuri ibyo nawe uba wifitemo umutima w’ubwicanyi uwaguha ubushobozi n’umwanya nawe wakwikiza abo ubonako mudahije ubwoko. Mwa njiji mwe ninde munyarwanda mwabonye uva amaraso y’amatutsi undi akava ayamahutu? Cyangwa ngo umwe ave ay’amanyiginya undi ave ay,amega? Igihe cyose hazaha hari ugitekereza gutyo kabone niyo atagira uwo abibwira, ntabwo Imana izamureka ngo agire icyo ageraho mubyo yibesha ko aharanira.
    Mumbabarire kubabwira nabi. Njya ndabakunda ariko mbakunda muri abanyarwanda ntagira kubanga iyo mucitsemo ibice bamwe bakaba ABAHUTU abandi ABATUTSI abandi ngo ABEGA cg ngo ABANYIGINYA n’ibindi bitampaye agaciro. Inzo ngirwa moko nizo zatumye abavandimwe bacu bashira abandi bakaba barangaye mu mahanga batari mu rwababyaye nanubu imitima y’abanyarwanda aho bari hose yaba abari hanze no mu gihugu ikaba yuzuye inzangano.

  3. Mukomere says:

    Ibaruwa nziza, igomba gukwirakwiza ku mbuga nyinshi za Internet.
    Uwanditse iyi baruwa ashaka amahoro y’abanyarwanda naya karere kose k’ibiyaga bigari.
    Imana Imuhe umugisha kandi Imukomereze ubuzima.
    Arakarama!

  4. mugabo says:

    mama we sinabona icyo mvuga njye mbona abanyarwanda bamwe dufite ibibazo

  5. Kamanzi says:

    Uyu mwanditsi nyamara aravuga ukuri. Intambara zose Kagame yashoje mu karere nta munyarwanda wigeze azungukiramo uretse kuzipfushirizamo abacu, bikarangira bigaragara ko izo ntambara ziba zigamije gushka imitungo ya bamwe mu gatsiko. Aboherezwa muri izi ntambara rero bakwiye kureba kure bakiyangira kuzijyamo kuko nabo bakeneye amahoro bakabana n’imiryango yabo. Umusirikari ni uwo kurinda ubusugire bw’igihugu cye si uwo kuya kwibira Kagame muri Congo

  6. Ntahonkuriye, Didy. says:

    umwanditsi impamvu yanditse iyi baruwa nuko yanga gupfa kuko yabonye M23 uko yakubitiwe muri Congo ntabwo ari urukundo rundi afitiye abanyarwanda muri rusange, kuba umunyiginya ntibisobanuye uko bishe abahutu bakabamara imbere mu Rwanda ninyuma y’urwanda. muhumure mwese zahinduye imirishyo ababakingiraga ikibaba byarahindutse nimubage mwifashe natwe abarokotse amafuni yanyu, nubwicanyi byanyu butarondoreka bake cyane turacyariho, gusa mwibuke ko dufite ibisebe binini cyane kumitima yacu bitazigera bikira kuri twebwe abana twiciwe ababyeyi nimiryango yacu yose mukayirimbura mukayitsembatsemba, mutsembera gushiraho kwisi, mugatwika nimirambo yabacu. naho twebwe bake cyane twiciwe ninkotanyi tukabaho tutitwa abantu cg abana nkabandi bana.
    amaraso yabahutu nayo aratukura. Bihibindi nimwene kanyarwanda.

    • Sengabo says:

      Ariko muzageza he kuryana? Aho kureba ikibazo kibugarije mwese mutangiye kuzana amoko! Impamvu uwanditse iyi nyandiko yayanditse ntabwo ari amateka. N’ikibazo kiriho ubu. Uwategetse iyicwa ry’abanyarwanda uwariwe wese, igihe icyaricyo cyose nicyo kibazo igihugu cyagize, gifite kandi kizagira. Muve mu moko ntabwoko buzatsindira u Rwanda. Mwige gufatanya cyangwa mwemere ibihe bijye biguma bisimburane nyuma y’imyaka mirongo abantu bagume bapfe uko! Imana iti: “Dore ngushyize imbere ibintu bibiri:Umugisha n’umuvumo. Hitamo…. “Abanyarwanda bakwiriye kwemera ko amoko ariho ariko bakava mu nzangano ziyashingiyeho!

    • iseta says:

      Kuba ali umunyiginya n’umusilikare ndetse akaba yalishe abahutu ntibimubuza kugarura ubwenge ku gihe ngo abone ko ibyakozwe byose nta nyungu rubanda,umuhereye ho,yabikuyemo. Byumvikane ko umunsi abasilkare b’abanyiginya bitandukanije n’abega bayobowe na kagame,nta rugamba na rumwe polo azongera gushoza ngo arutsinde. Ahubwo bene wabo nibamwumve kandi bahagurukire gushyigikira iki gitekerezo.

    • niringiyimana says:

      wibagirwa vuba koko !ntukirara murutoke ,none ura shaka kujyanayo abandi uvuzeko wiciwe abandi bo ntibarabantu mwishe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *