IBINTU BISHOBORA GUHINDUKA KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBA MURI MOZAMBIQUE. GUSA N’IMPUNZI ZIBA AHANDI HOSE KU ISI IBI BIRAZIREBA

1
  • Views 2774
  • Rating 12345

Ndabasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2017 mwese basomyi n’abanditsi b’INTABAZA. Nyabuneka mureke gukunda iby’isi gusa ngo bibahume amaso.

Byumvikana bite ko waba witwa impunzi unafite ibyangombwa by’impunzi ariko ugafata passport y’u Rwanda rwihishwa? Harya ibi byose ni ukugirango ubone uko wicururiza nta nkomyi? Mwibuke ko  kutamenya uwo turwanba nawe n’icyo turwanira cyangwa kwirengagiza amayeri uwo turwana nawe akoresha tukirebera inyungu zacu bwite biri muri bimwe bitatuma urugamba rwo kwibohoza rutinda.
Nk’uko nari nabibasezeranije mu inyandiko http://intabaza.com/?p=2127 nabagejejeho nyuma y’uko Pawulo Kagame akubuka m rugendo yagiriye mu gihugu cya Mozambiki, ndagarutse ngo mbabwire na none ibyo naraye numvise bivuzwe hano i Kigali.
Ibigwi aba bagabo bivuga aribyo, impunzi mwaba musigaye murimo ntaho mwaba muri.
Ibigwi bivuga biteye bitya:
a) Kurangiza kugeza no gushyira abantu babo aho bagomba.
b) Kuba abayobozi bamwe ba Mozambiki noneho batangiye kubumva.

a) Reka mpere kubijyanye nkugeza intore muri Mozambique no kuzigeza mu birindiro byazo: Uko babivuga bavuga ko abantu babo bamaze gufata imyanya bagomba kubamo muri Mozambiki. Aha nkaba ntekereza ko barangije kubakwirakwiza hirya no hino mu mpunzi ziba Mozambiki.

Bati: Tumaze gukora amagerageza agera kuri atatu:

  1. Kugira ngo ya myigararagambyo yari yateguwe n’impunzi iburizwemo ni uko mubari barikuyitegura harimo abantu bari bashyizwemo bizwi ko ari impunzi kandi bo nubwo baba Mozambiki basanzwe bakorana n’ubutegetsi bwa Kigali, ariko kubera bamazeyo iminsi kandi bafite amafaranga abenshi bakaba babizera ku buryo bababwira byose.

Bityo basohokaga mu myiteguro yayo bagahita bajya kubwira abakozi bari bavuye i Kigali uko bimeze noneho nabo bagahita bafata ingamba. Abategetsi ba Kigali bavuga ko bashoyemo menshi kuko ngo hari n’ibikoresho baguriye abo bateguraga iyo myigaragambyo. Ntabwo bavuga ibyo bikoresho ibyo aribyo; ubwo abamvu babizi batakoranaga na Kigali babitubwira. Murumva ko kwari ukubahuma amaso bababwira ngo tubibabereyemo naho ari gusenya ibyari kugerwaho.

  1. Igeregeza rya kabiri ngo ni iryo gutuma abitwa impunzi bahura ngo mbere y’uko diaspora ihura muri Maputo. Iyo nama ngo iterana harimo kugira ngo bamenye abatazashigikira abazashyirwa mu buyobozi. Ngo ibyo byagezweho kuko abashyiraho abayobozi ntibagaragara, bibera nk’utwana tw’intama kuko baba batumwe na Kigali. Ariko ngo misiyo nkuru abo bantu bafite ni ukujya bareba umuntu ubaza ibibazo byagirira ishyirahamwe ry’impunzi akamaro akajya afatwa nk’ubarwanya maze bamusige icyasha ngo arangwa n’irondakarere, irondakoko cyangwa umwirasi, bityo bamugire ruharwa kandi bamucecekeshe. Bati byaratangiye, umwe yamaze gutangira kugirwa umurondakarere kuko yakoze nk’ibyo.
  2. Igeregeza ry agatatu ngo ni inama ya diaspora yakozwe ku cyumwe i Maputo. Ngo hari abitwa impunzi basabwe kutayizamo ariko bagatanga amafaranga yo kuyishigikira ngo batanga akayabo. Bavugaga bishongora ngo bijye biyakorera hanyuma biyiguremo (abavugwa aha ni abo banyemari basabwe kutajya muri iyo nama ya diaspora kugirango impunzi zitabakeka ariko bagasabwa gutanga amafaranga yo gushyigikira iyo diaspora). Ngo uzabura ayo atanga azasabwa agahanga kabadashigikiye ubutegetsi bwa Kigali.
  3. b) Ngo bamwe mu bayobozi ba Mozambiki ntibagihizanywa mu byo bababwiye ngo ndetse bakabagisha n’inama uko babigenza hatagizwe urabutswe. Bakomeza bavuga ko bagera mu inzego zose, ngo naho impunzi iyo yahuye n’umupolisi wo ku murenge yirirwa ibwira abandi ko iziranye n’abayobozi.
    Bavuga ko uziha kurwanya diaspora ashobora no guhambihirizwa nk’uko abo bayobozi babibemereye. Ngo mbere barababwiraga bagashidikanya ngo ariko ubu siko bimeze. Ni muri urwo rwego Mozambiki yabemereye gushyira Consulat i Maputo. Ngo izahashyirwa mu minsi ya vuba. Ubwo rero ba birenge nimwe mubwirwa.Ngibyo ibyo numvise kandi urebye nibyo koko. None se niba abantu batanga amafaranga muri diaspora bitwa ko ari impunzi, akaba aribo bazajya bateza akajagari n’ubwumvikane buke mu impunzi, murumva mugana he? Harahagazwe!

Baziribyabo Epimaque
Gasyata/Kigali

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to IBINTU BISHOBORA GUHINDUKA KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBA MURI MOZAMBIQUE. GUSA N’IMPUNZI ZIBA AHANDI HOSE KU ISI IBI BIRAZIREBA

  1. Ruremesha says:

    Niba nizo mpunzi ziri Mozambique kuko zo zemerako ari abanyarwanda naho abahutu buzuye amerika bo biyise aba Congomani-abazairwa abandi biyise Abarundi barangiza bagatanga imisanzu ya buri munsi muri FPR inkotanyi, amadolar yose bakorera mugukubura imihanda yo muri amerika bahita bayoherereza kagome ikigali mu rwanda. ariko hari nabatutsi nabo biyise ko ari abarundi harimo na ambassador w’urwanda muri amerika,afite ubwenegihugu babarundi n’ubwa Amerika kandi ari umututsi w’umunyarwanda Akumiro!
    abanyarwanda babaye iciro ryimigani kwisi yose. Kwicwa kwabanyarwanda cyane abimpunzi ntakibazo ubuzima burakomeza, kugambanirana kwabo byabaye karande. Umuti uzava hehe ngo abanyarwanda basubirane agaciro kabo?
    Isi irashije.

  2. Kaneza K says:

    Noneho ndumiwe pe! Ibi bintu Epimaque yanditse ndabyemera ijana ku ijana.Ejobundi tugiye gushingura umubyeyi witabye Imana Zimpetoumuntu yaranyiherereranye ambwira ngo mbe numvise ibibazo kanaka yabajije mu inama? Ngo uburya ni regionaliste niyo mpamvu yabajije kuriya. Simvuze amazina ye abari mu nama muzi neza uko habajijwe ibibazo. Umuntu abaze uko inzego zijyaho ngo ni vice président washyizeho président! Ibi ntaho biba ko vice président abe ariwe ushyiraho président! Nagatangaye yemwe.Abanyakuri tugiye kujya tubahindanya ngo ni babiibirura byicare bifate commande ngo bitugurishe?
    None ko ngo abo bantu bishyizeho ngo bateguye imyigaragambyo birangira itabaye ngo yaburijwemo, bati ni ukuza mu inama kuko abayobozi ba INAR bifuza kubonana namwe, ntihagira numwe uhahinguka, ibi bintu sibyo Epimaque utwoherereje? Kabiri kose?Mwagombye no kuvaho kuko mubehse kabiri, bigaragare ko ntacyo mwazageza ku impunzi uretse kuzigurisha.Ni mureke impunzi zitorere abaziyobora. Mwaregaga nyakwigendera Torero ko yafashe impunzi ho bugwate none mwe mwiyemeje kutugurisha nk’uko byagendekeye Benjamini? Igihe kirageze ngo abo bantu bashyirwa ku karubanda. Nyabuneka Epimake niba hari abo bavuga uzabatubwire nabo.

  3. Manuko V says:

    Yemwe mwa banyarwanda mwe! Burya byose ni uku biteye? Ko nanjye bamaze banyumvisha ko hari umuntu ngo w’umukiga regionaliste kumbi ni ukurenza uburari.
    Njye aho buzakera nzashyira ahagaragara abagenda babivuga. Nakumiwe yemwe. Umuntu uramubaza uti kuki wowe wohereza amafaranga mu inkotanyi hanyuma ukavuga ko abandi ari inyenzi akagusubiza ngo arimo kwigura. none undi we aba akora iki? Nyuma yo kwigura niho muzaducisha ibihanga.

  4. Kaneza says:

    Noneho ndumiwe cyane. Ibi bintu byanditswe na Epimaque ndabyemera ijana ku ijana. Ejobundi tugiye gushingura umubyeyi witabye Imana Zimpeto umuntu yaranyihereranye ambwira ngo mbe numvi ibibazo kanaka yabajije mu inama. Ngo burya urya ni regionaliste niyo mpamvu yabazaga. Simvuze amazina ye abari mu nama muzi neza uko habajijwe. Umuntu abaze uko inzego zijaho ngo vice president yashyizeho president! Ibi ntaho biba. Nagatangaye yemwe! Abanyakuri tugiye kujya tubahinda ngo ni babi ibirura byicare bifate commande? None koko abantu bishyizeho ngo bateguye imyigaragambyo ikaburizwamo, bwaca bati mufitanye inama n’abayobozi ba INAR ntihagire numwe uhanuka, ibi bintu sibyo Epimaque atwoherereje? Akagatsiko rero kagombye no kuvaho kuko bigararagare ko ntacyo kazageraho. Kabiri ku mugabo. Ni mureke impunzi zitorere abaziyobora. Mwaregaga nyakwigendera Torero ko yafashe impumzi ho bugwate none mwe murikutugurisha nka Benjamini?! Igihe kirageze ngo abo bantu bashyirwe ku karubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *