UBUTUMWA BW’UBUYOBOZI BUKURU BW’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI BOSE N’INSHUTI ZARWO KURI IYI TALIKI YA 28 MUTARAMA 2017 KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 YA DEMOKARASI IMAZE IVUTSE MU RWANDA

FDLRBanner
  • Views 1605
  • Rating 12345

Bacunguzi,

Bacunguzikazi,

nshuti z’urugaga FDLR,

Taliki 28/01/1961 ni umunsi mukuru utazibagirana mu mateka y’igihugu cyacu u Rwanda.

Abanyarwanda twese twibukaho ko ingoma mbi ya cyami yari yarazambaguje rubanda yasezerewe burundu bikorewe i Gitarama, igasimbuzwa REPUBURIKA na DEMOKARASI. Kuri uwo munsi abayobozi bo mu nzego z’ibanze bitorewe n’abaturage rubanda nyamwinshi bari bamaze kurambirwa n’ikandamizwa ry’iyo ngoma ngome. Babyemeje rero ku manywa y’ihangu berekana ko bashaka DEMOKARASI aribyo kuvuga ” UBUTEGETSI BW’ABATURAGE, BUSHYIRWAHO N’ABATURAGE, BUGAKORERA ABATURAGE ” . Basezerera gutyo ingoma ya cyami na gihake hajyaho Demokarasi igendanye na Repubulika akaba ari nayo mpamvu wiswe ” IVUKA RYA DEMOKARASI MU RWANDA «, ariko abambari b’ingoma ya cyami bo bakawita uwa ” coup d’État y’i Gitarama ” , mbese ko ubutegetsi babwihaye ku ngufu.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, nshuti z’urugaga FDLR, kugira ngo iyo Demokarasi igerweho habaye ah’abagabo, impirimbanyi zitanze, bamwe baricwa, abandi babagira ibimuga ariko abandi bakomeza umutsi kugeza bageze ku cyo biyemeje cyo guhirika ingoma ya cyami. Muri aka kanya rero dufate umunota umwe tuzirikane izo ntwari zabaye ibitambo bya Demokarasi.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, nshuti za FDLR, abambari b’ingoma ya cyami ntibemeye gutsindwa, bitabaza na LONI ngo ibasubize ku butegetsi. Na bwo muri KAMARAMPAKA baratsindwa, abaturage bashimangira ko nta ngoma ya cyami bashaka, ko bahisemo Demokarasi muri Repubulika.

Ariko nyuma ibisigisigi bya cyami ntibarekeye aho, batangije ibitero kuri Repubulika na Demokarasi bigitaguza ngo bisubize ubutegetsi, ariko ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe zikajya zibakubita inshuro kugeza mu 1967. Nyuma bahagarika ibitero bajya kwisuganya, bagaruka taliki ya 1/10/1990 biyise FPR INKOTANYI. Nyuma y’imyaka 4 y’intambara na bwo bakubitwa inshuro, baje kugera ku butegetsi nyuma yo kumena imivu y’amaraso y’abanyarwanda benshi ariko bafashijwe n’ibihugu bimwe ndetse n’iby’ibihangange ku iyi isi.

Kandi na none kugira ngo bagere kuri uwo mugambi wabo mubisha bifashishije abahutu b’inda nini, aba ari bo bashyira imbere kugira ngo rubanda nyamwinshi rubone ko atari ibisigisigi bya ya ngoma ya cyami. Muri abo bahutu bagambaniye bene wabo twavugamo nka Koloneli Alexis Kanyarengwe, Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga, Twagiramungu Faustin n’abandi.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, nshuti z’urugaga FDLR, ubutegetsi bw’i Kigali, ni ubundi bwami bwihinduye ukundi bugomba guhirikwa, Demokarasi ikongera igashinga imizi muri Repubulika. FDLR ni byo duharanira kandi tugomba kubigeraho. Birasaba rero ubwitange no gukomeza umutsi bya buri wese.

Gusa abameze nka ba Kanyarengwe baracyariho no mu rugaga rwacu barahagaragaye, ibitari kure ni Ndagijimana Lawurenti wiyita Irategeka Wilson, wagumuye bamwe mu bacunguzi ababeshye ko agiye kubacyura byihuse kandi mu cyubahiro. None amaso yaheze mu kirere! Ariko bamwe batangiye kuvumbura imigambi ye mibisha yo kubasubiza ku ngoyi; nibigobotore rero hakiri kare.

Na ba Pasteur Bizimungu, babibonye nyuma ko babaye ibikoresho nta garuriro.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, ntimucibwe intege n’abagambanyi bafite imyumvire mibi bakoreshwa n’umwanzi. Abantu nkabo kuva na kera babaho. Kimwe n’ibindi bigwari bita urugamba bikishyira umwanzi cyangwa bikajya ahandi.

Buri wese rero nahagarare neza mu mwanya we, akore ibyo asabwa n’urugaga FDLR, kugira ngo tuzongere duheshe abanyarwanda Demokarasi nyayo, kandi IMANA turi kumwe.

Harakabaho Urugaga FDLR n’inshuti zarwo ;

Harakabaho Abacunguzi n’Abacunguzikazi ;

Harakabaho Demokarasi mu Rwanda.

 

Bikozwe taliki ya 26/01/2017.

BYIRINGIRO Victor

Général-Major

Perezida w’agateganyo wa FDLR

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to UBUTUMWA BW’UBUYOBOZI BUKURU BW’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI BOSE N’INSHUTI ZARWO KURI IYI TALIKI YA 28 MUTARAMA 2017 KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 YA DEMOKARASI IMAZE IVUTSE MU RWANDA

  1. Mbonyingabo says:

    FDLR turabashyigikiye, kandi twifuza yuko muhaguruka mugatabara abanyarwanda. Iyintambara ya M23 yeguye nimwebwe ishaka kwirukana ngobigarurire kariya karere.

    Mwihagarareho kandi mubarwanye mpaka mwinjiye mu Rwanda, kandi birashoboka kuko imbaraga za politic za Kagame zararangiye.

  2. Kanyarwanda, Elya says:

    Nyabuna mwirinde izo ntambara zo muri Congo zongeye gutangira. Izo za M23 nizindi zose nyangabirirama zongeye kubura imirwano muri Congo. Nimube maso kandi mukomere ntwari zacu. Ntimugacogore kurugamba.

  3. Uwimana Erodie says:

    Reka mbature iyi ndirimbo ya Demokarasi
    https://youtu.be/hIKmmN9va4E

  4. Mwenengofero Loysi says:

    murakoze cyane ba Nyakubahwa mukutwandikira. ariko nagirango ngire icyo mvuga. nibyo koko Demokarasi yaravutse mu Rwanda ariko yarongeye irapfa, yapfuye muri 1994 nibyo nzi kandi nabonye naho kuvuka byo ntabyo nabonye kuko sinari bwabeho, nari ntaravuka. nonese ubwo Democracy y’urwanda imaze imyaka 56? Oya. ahubwo nimutabare muramire Democracy y’urwanda mwongere muyisubizeho kuko yarapfuye yaguye mumanga muri 1994 kugeza nuyumunsi yarahwereye.

    mukomeze kuduhumuza kuko iyo mwanditse nibura dutora agatotsi kumunsi umwe kuko nubundi turabategereje ngo mudutabare.

    murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *