SAMWEL LYARAHOZE ARASABA ABANYARWANDA KUMVA NO GUSHIGIKIRA IGITEKEREZO CYA PADIRI THOMASI NAHIMANA !

1
  • Views 2864
  • Rating 12345

« Ubwenge buza ubujiji buhise » ni umugani w’abanyarwanda kandi ugana akariho.

 

« NONE DUKORE IKI? IGISA NA GUVERINEMA YO MU BUHUNGIRO NI NGOMBWA UBU

Narabivuze, ndabyandika bamwe barantwama. Ariko «ukuri guca mu ziko ntigushye»: amashyaka menshi akorera mu buhungiro ni ayo gutiza umwanzi umurindi. Gusa, buri wese nasubize amaso inyuma mu myaka irenga 20 ishize, atekereze: haba muri politiki, haba muri diplomatie ndetse no mu butabera (anketi za Brugeri na Merleresi zajugunywe muri puberi) umusaruro w’amashyaka y’impunzi ni zero. Igituma intiti zacu zikiyatsimbarayaho cyane mbona ari bwa bujiji bugirwa gusa n’ injiji zize: «Narize, ni njye njyenyine ushoboye, ndabizi…».

Ni ubwibone n’irondakoko biranga abatutsi. Ni inda nini n’ubusahiranda biranga abahutu. Ikindi kibibatera ni uko abenshi baminuje mu korora inka nka Disimasi Nsengiyaremye, batazi ko ishyaka rya politiki ry’ukuri riba rigamije gusa, ineza y’abenegihugu kandi rigomba gukorera no gukorana n’abo benegihugu. Ishyaka rya politike ni ibitekerezo n’ímigambi by’ibyo ubona byagirira rubanda nyamwinshi akamaro. Si ukwihangira imirimo no kwishakira umugati. Si irondakoko rishingiye ku mazuru n’inda ndende. N’uku ni ukuri.

Ndabyemera, Kwikunda, kwiyemera no gukorera inda, ni kamere-muntu. Ariko «buri kintu n’igihe cyaco». Ubu umugambi w’abashinze amashyaka wagombye kuba umwe, uwo kubohora abanyarwanda no gucyura impunzi zemye.”

Samweli Lyarahoze, Tariki ya 26 Nyakanga, 2014.

http://www.inumanews.com/politike/1967-rwanda-ibigarasha-n%E2%80%99ibihutu-by%E2%80%99inda-nini-zataye-ku-gasi,-nibireke-paul-kagame-yitegekere.html

 

Mu kiganiro kizira amakemwa, mwumva muklika aha handikishijwe ibara ry’ubururu cyanga umutukuhttps://www.youtube.com/watch?v=noGOqZzhfTk  Padiri Nahimana arasaba abanyarwanda bari mu buhungiro gushyirahamwe, bagashyiraho guverinema ikorera mu buhungiro.  Mumfashe kumushyimira iki gitekerezo cyiza, igitekerezo gishyigikira icyanjye nabagejejeho taliki ya 26 Nyakanga 2014, afite we n’ ishyaka rye Ishema ry’u Rwanda.

”Ntakundi byagenda”. Rukokoma.

Gukorera hamwe, bitari mu mashyaka nsuzugura y’impunzi, nkuko nabyanditse, nkanabisinyira aha  handikishijwe ibara ry’ubururu cyanga umutuku http://www.france-rwanda.info/article-amashyaka-ya-politiki-y-impunzi-naseswe-lyarahoze-samuel-122179093.html ni ngombwa ubu, niba twifuza koko gundura ibintu, tukavana Abanyarwanda mu bucakara bw’agatsiko ka Kagame.

Njye Samweli Lyarahoze nshyigikiye iki gitekerezo cya Padiri Nahimana ijana ku ijana, 100%.  Si ukumushyigikira mu magambo gusa, ahubwo niyemeje gutanga kimwe cy’icumi cy’imfashanyo mpabwa na Komini.

Gusa ndasaba na Padiri Nahimana kwikubita agashyi, agahindura izi mvugo, zivugwa na Rugali, zigaragaza ubwana muri politiki. Ndemera kandi mpamya ko ”ubwenge buza ubujiji buhise”. Nyuma yo kugerageza…, agahura n’urukuta rw’amategeko rw’agatsiko ka Kagame,  http://rugali.com/ishyaka-rya-padiri-nahimana-riri-gukora-ibintu-bishimishije-kandi-bizashyirwa-mu-amateka-mu-gihe-cya-hafi/, ndahamya ko Padiri Nahimana yakuze, ubujiji bwasimbuwe n’ubunararibonye. Niba umaze kumva ijambo rye, ntiwampakanya.

Ikigaragarira buri wese ubu ni uko Padiri akunda igihugu cye n’Abanyarwanda ku buryo yemeye no kugiha amaraso ye. Na we n’ikipe ye, bageze ikirenge mu cya Victoire ingbire. Ni abo gushyimirwa rero no gushyikirwa. Njye ni uko mbibona kandi ni na ko mbyemera! Wowe ubibona gute?

Padiri n’ikipe ye Imana ibongerere ingufu, ubutwari n’imigisha.

Samweli Lyarahoze,

24 Gashyantare, 2017

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

18 Responses to SAMWEL LYARAHOZE ARASABA ABANYARWANDA KUMVA NO GUSHIGIKIRA IGITEKEREZO CYA PADIRI THOMASI NAHIMANA !

  1. Samuel says:

    NDAKWINGINZE SOMA IYI NYANDIKO IKURIKIRA:

    “Inkuru itari imbarirano. I Yahunde, Dawidi yaciye Goriyati umutwe ndeba.
    I Yawunde, abanyeshuri hafi ijana b’abanyarwanda n’abarundi twahuye n’ikibazo cy’ingorabahizi mu 1997: Regiteri wa iniverisite twigagaho witwa Mevungu yaje «gukunda» umukobwa w’umunyarwanda twiganaga. Nuko, nkuko abahutukazi mubazi, uwo mukobwa arabyanga. Burya ngo «umukobwa aba umwe agatukisha bose», ingaruka z’ako gasuzuguro, uko turi ijana twarazikoreye. Regiteri yahise afata icyemezo ko tugomba kuriha 2.500. 000 FCFA nk’abanyamahanga batari impunzi yo kwiyandikisha, kandi twari dusanzwe turiha gusa amafaranga 50. 000 nk’abenegihugu. Mu yandi magambo yahise atwirukana! Hagombaga rero kuboneka igisubizo vuba na bwangu.
    Uko twari 100 twarateranye tujya inama, hanyuma twiyemeza gukina diplomasi. Buri munyeshuri yabajijwe umuntu wese yaba azi ushobora kuvugana cg kugera kwa konseye, kwa burugumestiri, kwa depite, kwa minisiteri, … no kwa Pawulo Biya. Tumaze gukora lisite y’abo banyeshuri, twarabatumye tuti «mugende muririre abo muzi, na bo bazaririre abo bazi, … kandi bakore uko bashoboye ikibazo cyacu kigere kwa Perezida Pawulo Biya.» Buri mugoroba twarahuraga, intumwa zigatanga amaraporo, tukayasuzuma, … hanyuma hagateganywa ibizakorwa ejo.
    Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, twabonye kopi y’ibarwa ivuye kwa Paul Biya itegeka regiteri Mevungu kureka abana b’abarundi n’abanyarwanda bakiga, kandi bakishyura nk’abenegihugu, abanyakameruni. Magingo aya ni ko bikimeze: impunzi z’abanyarwanda zishyura nk’ababenegihugu. Uku ni ukuri si igiparu. Ngaha aho nasobanukiwe n’akamaro ka «diplomasi», gushaka inshuti no kuzikoresha. Ndahamya ko abanyapolitiki bacu bakoze gutyo batsinda Kagame na Feingolidi (USA) umushyigikiye bitabagoye.
    Nkuko Russ Feingold aherutse kubishyira ahagaragara, Pierre Péan akaba yarabisobanuye neza aha, na Gahima washinze FPR akabyemeza, ntawe ugishidikanya ko abanzi bakomeye b’Abanyarwanda ari Amerika, Ubwongereza, Canada na Isilayeri. Ibyo baziza Abanyarwanda, igituma batifuza demokarasi mu Rwanda, ndetse bakanafasha Kagame gutsemba abatavuga rumwe na we ni ibintu bibiri:
    inyungu Kagame na Museveni babasezeranije (= umutungo wose n’isoko by’Akarere k’Ibiyaga Bigari) kandi bakibonamo n’ubufatanyacyaha mu gutanga abatutsi ho igitambo kugirango babone izo nyungu, wongeyeho jenoside z’Abahutu n’Abanyekongo bafashije Kagame gukora. Birumvikana ko biriya bihugu uko ari bine bitegeka iyi si, bitorshye na mba kubitandukanya na Kagame na Museveni, ngo demokarasi n’amahoro bisakare mu Rwanda.
    Ubufatanyacyaha cya jenoside ebyiri (tutsi na hutu); mu yandi magambo, kurega Kagame muri LONI, kwandikira Obama… ni «ukurega umwana kuri nyina» ni «ugukora ubusa nk’umwana wenda undi». Si mu Kwandika amabaruwa, za memorandumu, ibitabo n’amatangazo nkiri ry’agahebuzo: http://ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr/files/2014/08/reaction-a-la-declaration-de-martin-kobler-19.08.2014.pdf bizabivana ku izima. Yego kwandika, kuvugira ku maradiyo, … no kwigaragambya bifite akamaro, ariko byagira akamoro kisumbuyeho byunganiwe na diplomatsi ya «mobilisation». «Habinshuti» na «Ntamugabumwe» ni amazina y’amanyarwanda.
    Ndahamya ko Abanyarwanda bari mu kaga bafite inshuti zabafasha kwamagana ba mpatse ibihugu b’abajura n’abicanyi. IKIBAZO GIKOMEREEYE CYANE OPOZISIYO NI UKWISUGANYA NO GUKORERA HAMWE. Kugera kuri ziriya «nshuti», ukasisaba kugutabariza no kugushakira izindi, gusesengura ibyo zakwemereye gukora … no gufata ingamba nshya ntibyakorwa n’Ishyaka rimwe gusa ngo ribishobore. OYA. Ni yo mpamvu mpora nsaba kwishyira hamwe, bishobotse hagashyirwaho igisa na «guveriema ihuriwemo n’amashyaka menshi».
    Kwisuganya (= s’organiser) no gushyira hamwe byafasha kugabana akazi no kugirirwa icyizere n’abanyarwanda ndetse n’amahanga. Ku bijyanye n’icyizere cyo «kutabirwaniramo», abanyamahanga tuganira barambwira bati «igihe mutarabona umuntu umwe rukumbi (coordinateur) mushyira imbere, hafi ya mwese mwumvikanyeho, Kagame azakomeza kubakanda, kuko nta rindi temagurana ryo ku manwa y’ihangu nk’irya 94 rikenewe.» Naho ibyo kugabana akazi birumvikana.
    Urugero. Nka RDI na FDLR bashingwa SADC; RNC ya Rudasigwa igashingwa Amerika, PDR – Ihumure ya Rusesabagina igashingwa Isilayeri n’abayahudi; Amahoro People’s Congress ya Etienne Masozera igashingwa Canada, Ishema rya Padiri Nahimana rigashingwa Vatican na Kiriziya Gatorika y’isi yose; Fondation Ibukabose y’ambasaderi JMV Ndagijimana igashinwa Ubufaransa, Nkiko agashingwa Ubusuwisi, PDP Imanzi na PS Imberakuri bagashingwa Ububirigi; (…) absigaye bakoherezwa gushaka abanditse «mapingi», Bonifasi Musavuli n’Ikipe ye, Steve Hegue n’ikipe ye, …
    Hanyuma ibyo buri wese yagezeho bigahurizwa hamwe, bigasesengurwa…hagafatwa n’umwanzuro, ingamba nshya zigafatwa. Icyo ni cyo nita gukora no kugira «diplomatie». Ndahamya ko hakozwe «diplomatie» kuri ubu buryo, Kagame n’abamushyigikiye batsindwa nta shiti.
    Dore urugero rwa lisiti y’abagomba gushakwa ubu ngubu kugirango badufashe gutabaza
    1. SADC irangajwe imbere na Kikwete na Zuma ariko hatibagiwe na Kenyatta. Delegasiyo izajye kubareba igomba kuba yitwaje igitabo cya Noheri Ndanyuzwe. Bagomba kumvisha cyane cyane Kiwete na Kenyatta ko nibadatabara vuba na bwangu ari bo batahiwe. Twibuke ko nta nyungu, nta gikorwa. Muzee L D Kabila iyo adasobanura uyu mugambi wa «empire hima-tutsi» ntaba yaratabawe!
    2. Ubufaransa n’Ububirigi, cyane cyane http://www.france-turquoise.fr n’uruhande rwa Mitterand. Ibyo bihugu bigomba gusobanurirwa ko nibatabara, bazasubirana icyubahiro bahoranye mu Karere k’Ibiyaga Bigali by’Afurika. Kagame ntiyongere no kubisebya ngo byakoze jenoside. Kwitwaza igitabo cya Noheri ni ngombwa.
    3. Abari bateraniye muri iyi nama: 6. Carla Del Ponte « Le drame rwandais mérite une justice impartiale » – et réponse de Gerald Gahima. Ndahamya ko abari bateraniye muri iyi nama, uwabasaba kugera ku bantu bose bazi ngo batabarize impunzi Amerika igiye gutsemba, kugira ngo uruhari rwayo muri jenoside yakorewe abatutsi rutamenyekana, bagira icyo bakora.
    4. Abakoze ubushakashatsi, bakandika Raporo Maping isobanura jenoside yakorewe abahutu, «Haut Commisariat des Nations Unies pour les Droits de l’Homme», na bo ni ngombwa gushakwa, kuko ntacyo Amerika na Kagame batakoze ngo baceceke, ariko baranze.
    5. Umukongomani Bonifasi Musavuli n’ikipe ye!

    . Uyu mukongomani n’ikipe ye ni bo birukanye Kagame muri RDC. Uwabasaba gutabariza impunzi z’Abahutu, babikorana umutima mwiza.
    6. Nta wakwibagirwa Amnistie Internationale na HRW. Uwabibutsa ko Kagame abasuzugura, na bo bamufasha gutabaza. Banditse raporo nyinshi ku Rwanda, bazi ukuri.
    7. Abanyamategeko bunganira imfungwa za TPIR barangajwe imbere na PETER ERLINDER.
    8. Abashakashatsi n’abanditsi b’ibitabo nka P. Péan, B. Lugan, Pr Reyntjens, Onana, Mbeko, R. Filipo, Edward S. Herman, David Peterson
    http://www.voltairenet.org/article167964.html
    Allan Stam: Understanding the Rwanda Genocide – Full version :

    9. Steve Hege, Coordinator Group of Experts on the DRC:
    http://www.therwandan.com/wp-content/uploads/2012/12/goe-letter-to-unsc-27-nov-2012-copy.pdf
    10. Fondasiyo Rusesabagina n’umudari yahawe na benewabo ba Russ Feingold b’abayahudi bikikoreshejwe neza byatanga umusaruro mu gutabariza impunzi Amerika igambiriye kwica.
    11. (…)”

    Samweli Lyarahoze,

    http://www.inumanews.com/politike/2025-ikibazo-cy%E2%80%99impunzi-%C2%AB-diplomatie-ikozwe-neza-yatuma-amerika-ihindura-imyumvire-%C2%BB,-samuel-lyarahoze.html

    • Baziruwiha Egyde says:

      Nemera cyane Bonifasi Musavuli kuko niwe ufite inkota Amerika itinya cyane kuruta urupfu ariyo Media, abanyamerika batinya za Media cyane, batinya gushyirwa ahagaragara ngo isi yose ibamenye imenye nibyo bakora byose. Urugero ni FPR bihishemo mu kurimbura aba Bantou bo muri afrika yibiyaga bigali kandi bakihisha muri UN cg Loni, UNHCR mubucakara bakoreshamo abantu muriki kinyejana, nandi mazina asa nayo niho amerika nabanyamerika bihisha mugukora amarorerwa nubugome bwabo bwose.
      Nibyo koko umugambi nimuremure cyane wo kurimbura abahutu babanyarwanda ndetse no guhanagurwa kwikarita yisi bikozwe na amerika hamwe na kagome ningabo ze inkotanyi haba muburyo buziguye cg butaziguye. Ariko uyu mugabo nemera cyane wumukongomani Bonifasi Musavuli akunze kubishyira ahabona bikavugwa cyane ndetse bikaboneka kuri za Media biciye kuri Media zaba Kongomani. Iyi nkota niyo ikenewe ubundi tugasogota amerika nabandi bose biyemeje kurimbura ubwoko bwabahutu mukarere kibiyaga bigali.
      Ndahamagarira abanyeshuri mwese ngo mwige kuri iki kibazo nigisubizo cyacyo kizabacumbikira cyabonetse. Nange ndi umunyeshuli muri America.

  2. Kanuma Christophe says:

    Bwana Lyarahoze iyo gouvernement ntishoboka, nta budahangarwa, nta n’impamvu yo kubaho igira. Uretse nibyo uyu mugabo Nahimana azwi nabi cyane ku magambo nawe ubwe yivugiye arwanya impunzi na FDLR ayibeshyera ko yazifashe bugwate ikazibuza gutaha. Aha niho indoto za Nahimana zo kuba umunyapolitiki mwiza zarangiriye kandi yari afite amahirwe yose ariko nkuko mu kinyarwanda babivuga umwana apfira mu iterura. Na Nahimana rero ishyaka rye ryapfiriye mu kwikoma FDLR itari igize icyo imutwaye.
    Nahimana yibereye mu mukino wa FPR ariko ntimuntere amabuye ahubwo mutegereze gato muzabyibonera n’amaso yanyu kandi si kera.

  3. Ndorimana says:

    Padri Tomasi Nahimana agomba kuba afite ibanga rikomeye aduhishya. Sinzi akazi kandi akora kamuhesha ikimutunga cya buri munsi. N’aho kandi yaba agafite, siniyumvisha ukuntu ahora agahagarika akajya mu ngendo z’urudaca, ngaho za amerika, za burayi, za australia, za afrika n’ahandi. Uyu mugabo agomba kuba afite mana yiherewe n’Imana nkuko nawe yayihaye.
    Uyu mugabo afite akarimi keza karyoheye amatwi cyane.
    Aliko hari aho agera ugasanga ali mu ndoto. Arabona se iliya gouvernement yo mubuhungiro izamara iki rwose? Izakanga ite se ikihebe Paul Kagame? Amashyaka se azamukurikira muli iliya “aventure” azayakura he uretse yenda ahari nk’ilya Nkiko naryo numva ngo lihora mu mayida?
    Inama njye namugira ni iyi: Narebe ishyaka rindi ryaba ryitwa ngo rirakomeye, nukuvuga ilyaba lirangwa n’amatora ya demokrasi, aryinjiremo, yerekane “talents” ze bazamutorere icyo aliyobore; azabone abayoboke benshi. Ibi bizatuma n’amashyaka yandi ashaka kuba yafatanya n’irye…Ibi nibyo byatuma batangira gutekereza uko bashyiraho ya “gouvernement” n’icyo izamara.c

  4. olivier says:

    Ngewe ndemeranywa neza neza ijana ku ijana na Lyarahoze. Hari ikintu FDLR yagombye kumenya,nta ntwaro ikomeye kuri iyi si ya Rurema nk’ijambo.Intwaro zivuga ziriherekeje kandi rikazisobanura.Dukeneye ubumwe, abapoliticiens bashyize hamwe, dukeneye gouvernemt yatubumba n igitekerezo kimwe.Iyi gouvernement ntiyahigika FDRL, kuko nabo ni impunzi kandi zirajwe ishingwe no gutaha zemye.Ntabwo abantu bapfa kurasa gusa.Ugomba no kumenya no gusobanura neza impamvu zituma urasa.Nahimana ejobundi rero yambitse ubusa inkotanyi ntayindi argument baheraho bavuga ngo kanaka ararashe kandi byose byari ok.Ni igitego yatsinze kigomba gushakirwa aho kisanzurira.Gouvernement iracyenewe.Ndashaka kubwira aba bose barimo bagwanya iki gitekerezo cya Nahimana ko batazi aho isi igeze n ‘aho yerekeza.Ntitukiri muri 90, kandi na FPR byari byayigoye iyo itagigwa n’abagambanyi abo ba Rukokoma, ba Nsengiyaremye, ndetse ngo yihekure ubwayo.Si ishema kuri yo kuba yicaye hejuru y imva zuzuye igihugu, kugeza magingo aya bakaba bakirira, igihugu cyose cyarahindutse ibigo by’abasilikari.Basore rero, niba hari ikintu gikomeye, ni ukwishyira hamwe.Gouvernement igira umurongo umwe, ntawe uwurenga uyibamo.Byakwihutisha urugamba rwose. FDLR, igihe ni iki ahubwo.Nimuyishyigikire muve hasi.Nguwo umuganda wanjye, njye natangiye kuyashyira iruhande niteguye umusanzu wa buri kwezi kuri gouvernement yacu dutegereje.Nahimana ni atugirire vuba.Niba Lyahose ari umusilikari, nahite aba Ministri w’ingabo ahubwo ngo maze urebe ngo rurambikana.

    • Nsenga Clement says:

      Hahahahahaha, bwana Olivier nemera ko buri muntu afite igitekereo cya akagitanga uko abishaka ariko njye sinemeranya nawe na gato. Iyo gouvernement ya Nahima iza ba igizwe n’ishyaka rye gusa Ishema hamwe n’amwe bafatanije atagira n’abayoboke barenze 5
      Mujye mutinya ikivugwa n’abantu barenze batatu. Ese ni ukubera iki Nahimana ashinga Ishema ijambo ryambere rye ryabaye kwikoma FDLR ngo ni abicanyi ngo bafashe n’impunzi bugwate bazibuza gutaha? Ese ninde ubu wabujije gutaha? Ni FDLR se? Ese ibyo bitekereso yaba yarabihinduye ntatubwire?
      Aha hantu harakomeye cyane mujye muhatekereza neza n’abavugana na Nahimana bazamusabe ahatekereze neza kandi atangarize rubanda niba agitsimabaraye kuri iyo myumvire. Naho ibya gouvernement ye ababishaka bazayijemo ni uburenganzira bwabo ndabona Lyarahoze uhise umugira Ministre w’Ingabo nanjye mwifurije imirimo myiza. Gusa kuba Nahimana avuga ko nyize amategeko, ni byiza azadusobanurire ubudahangarwa bw’iyi gouvernement ye m bijyanye n’amategeko. Ese impamvu afite zi gushyiraho gouvernement ari impunzi ni izihe kandi atariyamamaza ngo atsinde cga avuge ngo bamwibye nibura amajwi? Gusa mfite amashyushyu yo kubona iyo gouvernement abazaba bayigize

  5. Kaneza says:

    Lyarahoze nakundaga inyandiko zawe ariko iyi ahari ni wawundi ubyina kera agateshwa. Nawe wize amategeko ngo gushyiraho guverinoma? Ikurikije iki? Tujye tuvuga ibintu dusibe ibindi. Kwangira Nahimana kuja mu Rda ntaho bihuriye n’aya marangamutima yanyu. Uru ni urucabana rwose. Saba Nahimana agabanye ubwibone afatanye n’abandi muve mu inzozi. Uribuka asaba miliyoni? Uribuka yandagaza abayobozi b’andi mashaka? N’ibindi by’ubwibone yakoze? We ashaka kwitwa president w’iyo ngirwa govmt nzozi ntakindi ni ibyubahiro arwanira. Nawe ushaka kumubera PM? Twaba tugeze aharindimuka. Padiri yibagiwe ko Imana idahwanye nawe igihe yabonaga icyatsi mu jisho ry’abandi ntabone umugogo uri murye.

  6. Peace says:

    Umuti w’ibi byose:

    Umenya dukwiye kuva kuli iyi Murandasi tugasubira kuli communication ya Gakondo.
    Umenya dukwiye kujya dutumanaho dukoresheje inzandiko zandikishijwe n’ikalamu. Abari ku itabaro bazabona ababashyigikira babinyujije mu nzira sophistiques zitari izi nduru zo kuli internet.
    Ndabarahiye ko nitudahindura uburyo bwo gukora bwunvikanyweho mu gutumanaho bouche a bouche (tutanyuze ku karubanda ahangaha), ntaho tuzagera. Abana ba rubanda Kagame yirirwa abarasa ku buryo ngo yica nk’abasore makumyabiri ku munsi. Abo bana babuze iyo bajya. Please abunva bunve ko hakenewe uburyo abana ba rubanda bareka gukomeza kuraswa amaraso yabo anyobwa nimbwa kuko baramutse babonye ubaha guidance na gahunda zifatika zo kujya kubohora ababo n’ibyabo ntibaziyaza gufata inzira yo ku itabaro…Tuve mu magambo..tuvugire muri reseaux zunvwa n’abazivuga gusa. Nta yindi nyigisho ikenewe usibye strategies zo kubohora LES OPPRIMES ku ngoyi ya les OPPRESSEURS. Abo barimo kwikinira agapira baririmba AMATORA, UBWIYUNGE UBUMWE UMWAMI I MWIMA ITERAMBERE N’ANDI MAGAMBO ANDWAZA UMUTWE mumenye ko bashyikiriye kuko abiyunga ni abicaye mu mutekano bashyikiriye……Abo rero mubihorere kuko kubasubiza no kubasobanurira ni ukubasetsa…ntacyo bunva…

    Sinzi ikindi navuga reka mpinire aha.

  7. Babwire says:

    Kamanzi ntekereza ko utari ukwiye kwikoma Lyarahoze kuberako yagaraye ko ashigikiye Padiri ngo ibyo bimuviremo kwitwa ikigwari. Urazi ko Politki nyarwanda akenshi yagiye ishyingira ku macyakubili afatiye ku moko kuturere,ndetse iyi ikaba yarabaye akarande kugeza aya magingo. Ntekereza ko wumvise ibitekerezo bya Irategeka wa cyiyemo urugaga kabili yitwajye ko ari urwa abantu bamwe. Ibi kandi nibyo bikomeza kuba ikirego hose nu urwitwazo ku bashaka gusenya. Nta muntu udakora amakosa padiri yigeze gutandukira ubwo wabonaga muri gahunda ze yikoma cyane FDRL, ARIKO NIBA agaragza kugenda yikosora ndetse agashyira naza opportunities zo kuba noneho abaturage bashyira ubwoba bagatinyuka ingoma yi igitugu, ndetse nawe akaba yitanga ngo abe yabizira numva ntampamvu nimwe yatuma tuta mushyigikira. Kumushyigikira si ukugenda twasamye ahubwo ni ukugira amakenga no kumufasha kugera ku ntego rusange ariyo yo kwibohora nka rubanda. FPR itangira , Abatutsi bose bashyize hamwe kabone nubwo bari bafitanye amakimbirane amaze igihe kirekire urherye za Rucunshu , ariko objectif yabo yari iyo kugaruka kubutegetsi no kongera guhaka Abahutu muri rusange , strategies bakoresheje ni ugera hejuru ugana hasi from up to the bottom . Bafashe classe intellectual hutu barayidiviza, noneho abasigaye bose bahinduka nkabatagira kivurira nuwo bareberaho as model. Ibi nibyo tukwiye kurwanya twivuye inyuma tukirinda maranga mutima ayariyo yose. Ni realite ko FDRL ifite umugambi mwiza ariko ikwiye kugira politiki ituma abayirwanya batabona urwaho iyo ntayind ni ukuziba icyhuho umwanzi abibamo cyo kumvisha bantu ko FDRL ari Ruhengeri na Gisenyi, oya turi hose kandi dukorana naburi wese. Twagiye tunyura muri byinshi uretse no kwiyita imvange hari nabiyse abatutsi kubera circonstances barimo atari uko kuba umututsi arai byiza ari ukwanga kwiyahura igihe kitageze( uzasome igitekerzo cya Abarahamu na Abaimelereki ku mugore we Sarah). Nibyo koko Kagame akeneye Imbunda kuko ariyo mashuri yumva kandi yize arikoikintu cyose kigira fondation. Kwangirwa kujya gukorera politiki mu gihugu kabili kose, yagombye kuba indi mpamvu i valida umugambi wacu wo kurwanya Kagame hakoreshejwe imbunda! Ibi bikeneye Abantu bajijuse kandi bashyize hamwe kugirango bigerweho, Bisaba gusa ubwitonzi buhagije kugirango ejo tutazumva Gasana, Rukokoma, Ndahayo, Rucyangu, cg se Boneneture bari muri iyo Government, niyo mpamvu numva ikwiye kujyaho nyuma ya consultation ,yitonze ndetse hakaba habaho na sondage ya public opinion. No one is perfect and we need to learn from our friends imperfection to make better solution and achieve a sustainable goals.

  8. Ildefonse Nshimiye says:

    Intambara ntayo mushoboye byaba byiza mutangiriye kubyo mushoboye. Imyaka 20 irashize mwarahunganye intwaro ntanakomine nimwe mufashe ngo muyigumemo umunsi umwe namwe muti intambara! Iyo amagambo yo mwarayirangije! Kuko mutazi indi icyo isaba

    • Babwire says:

      Nhimiye bigaragara ko udasobanukiwe. Ndagushyimye ko uvuze uti iya amagambo mwarayishoboye. Ndagira ngo nkumenyeshe ko iyi ariyo phase yambere. Akataraza kari inyuma nti ukiterere myabavandimwe.

    • Petroleum says:

      Mbese ubwo uvuga ibyo uzi? Wowe se wafashe he ngo utange urugero? Wirirwa kuri internet ushakisha abandika nibyo bavuze? Ni wowe munyamagambo wintambara nkuko wabyivugiye. Ntuzongere kwandika hano ntabwo arirwo rubuga rwawe.

  9. Zilikana Yuvenali says:

    Nakomeje gukurikirana itahuka mu Rwanda rya Padiri Nahimana, nkaba mbabajwe cyane no kumva aho bamuburije kwinjira mu Rwanda yatangaje ko bamufasha agashyiraho governoma mu buhungiro. Njye ndabona gukina politiki byarihishe benshi; none se strateji y’indi yari afite n’iy’ihe? Umva rero inama nagira abashaka kubohoza abanyarwanda mu by’ukuri. Mwese muzi ko FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi iburwaniye. Kumva ko ishobora kubureka mu matora ni ukwibeshya. Padiri yibwira ko Kagome yamuhigamira ku ntebe yaharaniye koko? Muve ibuzimu mujye ibuntu!

    Ingoma ya Kagame ntabwo yakurwaho n’amagambo. Niyo mpamvu njye mvuga ko politiki itagira strateji yo gukoresha amagambo n’imbaraga itabohoza abanyarwanda. Ni mur’urwo rwego njye nashingutse mu byitwa amashaka nshigikira FDLR kuko ariyo yonyine ishobora kuvuga ururimi FPR yumva. Ibindi abanyapolitiki barimo ni umukino w’abana. Ariko kuki mutinya gushyigikira FDLR kandi muzi neza akazi yakoze n’ako yakora ibohoza igihugu mu gihe mwakwirida kuyitobera ahubwo mwese mukayishyigikira.

    Inzira yo kubohoza u Rwanda muri demokarasi yari nziza ariko ntishoboka; mwabyanga cyangwa mwabyirengangiza ni ko bimeze. Mwirota kandi bwarakeye kera. Muhaguruke mushikame muharanire uburenganzira bwanyu. Mwiyemeze kwitanga maze murebe uko ubutegetsi bwa Kagame butarahima bwangu.

    Muri make guverinoma yo mu buhungiro ntacyo imaze. Ahubwo uwatinyuka agatera Kagame umujugujugu ngo murebe ko imvugo ye idahinduka. Amagambo ntabwo amubuza kwikomereza gahunda ye yo gukandamiza abanyarwanda.

    Mugire ubutwari mushyigikire FDLR maze ihangamure kariya gatsiko kigize indakoreka murebe ko icyongereza kitarabakamana! Muve muby’umukino ahasigaye n’ah’imbaraga.

    Nshigikiye inzira y’imbaraga kuko ariyo ikwiriye muri situation y’u Rwanda.

    • iseta says:

      Turabyumva kimwe 100%,kuko abibeshya ko bazahilika mkagame n’induru nibasubize amerwe mu isaho,bashing guverinoma imwe cg 1000 mu buhungiro. Na byo ni ukwikiligita maze si uguseka ukamarayo.
      Gusa n’iyo FDLR nitwereke ingamba zayo kuko na yo imaze imyaka isaga 20 ivuga ko izacyura impunzi,none igeze aho bamwe bayivamo maze bagahindukira bakayirasaho urufaya,kandi uko itinda ni ko tugenda turambirwa dore ko ubuzima bw’ubuhungira butaryoha yewe n’iyo waba uli muli amerika cg uburayi,dore ko twabibonye ubwo ziliya nkotanyi zaturutse imihanda yose iyo zali zimaze imyaka ikabakaba 35. Aliko bamwe muli abo na bo barumiwe ubu.

  10. Gustin Kataribwa says:

    Kamanzi we,

    mubyo wavuze ntacyo nagabanyaho nakimwe ahubwo nakongeraho byishi.

    abo banyapolitic ba mpemuke ndamuke, ba bangamwabo, banyawigendaho, ba ntibahaga ngabo bose bahora bivamo nkinopfu. ngirango uyu Padri Thomas Nahimana ahora avugira Kuma-Radio asabako bamugirira ikizere bakamutora akabayobora ntakindi ndumva avuga kindi uretse gutorwa namatora. uwo nawe ngo ni Samweli Lyarahoze nawe yageze iyo ajya wasanga yarabonye aho akoropa cg aheha amabyi yabazungu mu Burayi ntawamenya,
    akaba ahisemo politic yo kuri Internet ngo ejo atavaho akomereka.

    abiyita abanyapolitic babahutu ntibakomeze kuzura akaboze, kudutoneka, kudukomeretsa, no kudukina kumibyimba twebwe Rubanda, tubazi kuruta uko biyizi. iyo za Amerika na Burayi birirwa babwejagurira niho iwabo? bagiye gukorayo iki? bafashije bangahe? inda zabo nimiryango yabo gusa, ubundi bakamoka kuruta imbwa zimisega.
    baca umugani ngo utazi ikimuhatse areba ubugabo bwase igitsure. ababwejagura, abamoka, abasakuriza abandi abirirwa bihishe inyuma ya mudasobwa, abiyita abanyapolitic n’amshyirahamwe yabo yose nukuberako FDLR ikiriho, iyo itabaho bose baba barabaye umuyonga kera cyane, nurokotse aba yaraphiriye mumuheno nkifuku.

    abanyarwanda babahutu bageze habi kandi bageze aho umwanzi ashaka nubwo abakiriho turi bake cyane, ninde wo kuturokora no kudutabara?

    Imana idukomereze FDLR intwali zacu kandi mizero yacu twebwe Rubanda, gutabarwa no gucungurwa dutegereje ko bizava kuntwali zacu FDLR abacunguzi. ntawundi dukeneye.

    • Babwire says:

      Gustin Kataribwa nizereko imvugo nki iyi ari iyawe personel ntaho ihuriye ni hame ray FDRL. nTI UKWIYE KWIKOMA ABANTU KUBERAKO Bashoboye gucika umwanzi .K uri wowe ni uko Ntamuhut nu umwe uba uri mu Burayi na amerika , ko twese twagombye kuba turi mu mashyamba ariho twirunze. Ibyo bitekerezo by’Ubutagondwa nibyo bikomeza gusiga icyasha. Iyaba wari uziko kuba hari Imiryango ya Abahutu iri muburayi na amerika ishobora gufasha indi miryango yabo soit mu gihugu cg se ahandi bituma nibura abo bandi bumva cause ya FDRL. kuki utibaza impamvu inyenzi zirirwa zihimba ibyaha kuri abo bantu ? Gushyira isoni ni imwe munzira igaragaza intege nke. Ujye ureba niba imvugo yawe hari icyo imarira FDRL CG SE IRUSHAHO KUYISENYA.

  11. Uwimana Erodie says:

    Yewe niba mugeze aho kumva ko mwashyiraho gouvernement yo mu Buraya byabayobeye noneho kabisa. Ese kuki muhunga inzira y’intambara kandi buri wese abizi ko ariyo yonyine ishoboka? Murashaka freedom y’ubuntu mutinya gupfa? Hahahaha, nta freedom y’ubuntu ibaho nshuti yanjye Lyarahoze kuko na FPR wowe ubizi kundusha ko iyo ishinga gournement yibereye muri Uganda ntacyo byari kuyimarira.
    Mukure amaboko mumufuka muhaguruke murwane nta bundi buryo naho niba mutinya gutanga ibitambo cyangwa imitungo yanyu, mukoze mube ba nyamwigendaho ariko mureke gusakuriza rubanda. Uyu mupadiri urimo kuvuga arwanya imbunda kandi niyo yonyine yabohoza u Rwanda, aho bukera muzasanga yari yibereye muri jeux mutumva. Amashaka nka RNC, FDU aho yasakurije se mubona hari icyo bimara? kandi bose nabo niba batari gutegura intambara bashaka bakwicecekera kuko ntacyo bizamara. Politique ni nziza cyane rwose ariko mri cas y’u Rwanda igomba guterwa ingabo mu bitugu n’igisirikari. Umunyapolitique wese udateganya gufata umuheto ni uwo kurangaza abantu. Banza rero nshuti yanya Lyarahoze ushyire ubwenge ku gihe umenye neza aho padiri Thomas ahagaze kubyerekeranye n’intambara ubundi uzatubwire

  12. Kamanzi says:

    Hahahahahaha, yewe urugiye kera ruhinyuza intwari koko. Ariko se koko uyu ni Lyarahoze nsanzwe nzi urimo kwandika ibi? Yewe abanyarwanda tugeze kure koko niba na Lyarahoze umuntu w’umugabo nemeraga kandi w’umusirikari ubu arambirije kuri Nahimana wibereye mu makinamico nk’amwe ya Kankwanzi na Bushombe. Ngaho rwose gerageza ugeze kuri Nahimana icyo cya cumi ubundi utegereze akubohoreze igihugu mu matora. Ariko nizere ko na Rukokoma igihe yajyaga kwiyamamaza wamuhaye. Ese umaze koherez amafaranga angahe Ingabire? Iyo gouvernement se nshuti yanjye izakorera he? Izaba ifite iyihe credibilite? Ese passport na visa bijya mu Rwanda kugeza ubu ntabwo murabimenya? Niba rero mutarabimenya mukwiye kwicara mukinywera za Leffe ubundi mukiryamira kuko haracyari kare. Njye mpamya ko passport ari Imbunda kandi uyu Nahimana arwanya imbunda n’abifuza kuyikoresha yabareze gufata impunzi bugwate bakazibuza gutaha. Ese ubu nawe nibo bamubuije gutaha? Wubwira se ko aya magambo Nahimana yayavuze yibeshye cyangwa atazi icyo avuga? Ese Nahimana umubonamo umuntu washobora gukorana n’abandi? Ndakurahiye ubwo Nahimana ntabwo umuzi uzongere ushishoze neza yewe unabaze abamuzi neza. Uyu mugabo ni opportuniste akanaba egoiste. Niba mwibwira ko arwanira inyungu za Rubanda mwamwibeshyeho kandi ukuri ntikuzatinda kujya hanze. Ese atangira politique muzi abo yatangiye yikoma? Ndizera ko mubizi neza kandi ko mwari mukwiye kumubaza akatanga ibisobanuro byumvikana kugira ngo niba tumuzi nabi nibura tumukureho icyaha. Ese kuko Nahimana mu kiganiro yagiriye kuri radio ntibuka neza mkuri USA yanze kwitwa umuhutu agahitamo kuruma agahuha akiyita imvange? Ese ibyo yabikoreye iki? Ubwo se umuntu uhakana ubwoko bwe aba agamije iki? Gushyira hamwe ni byiza cyane ariko hakabanza ukuri mbere ya byose kuko nimwubakira kukinyoma ntabwoiryo fatanya zitanga umusaruro. Gusa na none n’ubwo mwafatanya mwirinde kurangaza abantu ngo za gouvernement, ahubwo mushyire hamwe mufashe FDLR cyangwa niba FDLR mutayemera mushyireho igisirikari mushaka kindi ari kibe icyo cyo guhangana na FPR. Naho ibyo bya za gouvernement simbaciye intege arikomuzakurikirwa n’abanyarwanda bake cyane kuko ntacyo zimaze. Kagame na FPR bakeneye umuntu uvuga ururimi bumva kandi nta rundi ni umuheto gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *