NTAWE UTASHIGIKIRA THOMAS NAHIMANA MU GIHE YAKWEMERA GUHINDURA UMUVUNO AGAFATA UMUHETO

Tomasi
  • Views 2640
  • Rating 12345

Ntangiye mbasuhuza kandi mbasabira ku Imana ihoraho ikidutije ubuzima muri iyi isi. Reka nshimire na none padiri Thomas Nahimana kuba yaragerageje gutaha ngo ajye guhindura ibintu mu mahoro n’ubwo Kagame n’ahgatsiko ke badakozwa iby’amahoro. Gusa rero iyo uburyo bw’amahoro bwose bwanze ni ngombwa ko hakoreshwa ingufu. Abasore n’inkubi ba rubanda ingufu barazifite ahubwo hakenewe kuzishyira hamwe bakazibyaza umusaruro. Gouvernement yo mu buhungiro siyo ikenewe ahubwo hakenewe coaltion ya gushyigikira cyangwa gushinga ingabo zo guhangana na FPR kuko yanze uburyo bw’amahoro.

Padiri Thomas Nahimana rwose afite ubwenge bwo gufata ibyo ui ishuri ariko ubwo hanze aha soit abwirengagiza nkana cyangwa bwaramwihishe.

Uti kagire inkuru, gusa ntube utukana !

Padiri Thomas Nahimana yivugiye uko yagize igitekerezo cyo kurwanya FPR ngo munzira y’amahoro ngo abikesha abazungu ngo bayimwigishije. Atanga n’abakoresheje iyo nzira y’amahoro nka ba Gandhi, Martin L King… Icyo cyigisho yaragifashe rwose ageza n’aho akigisha kuri radio IJWI RYA RUBANDA.

Aho mvugira nti ubwenge bwo hanze aha bwo yabutesheje agaciro kabwo ni uko atigeze akora analyse mbere yo gushoza intambara ye y’amaho ngo abone ko :

* Gandhi, Martin L King yewe unongereho Madiba. Aba bobose barwanyaga abazungu de culture occidentale.

* Les valeurs barwaniraga nizo abo bazungu bavuga bafitiye mission yo guha abandi bantu ku isi bayajyezeho.

*Abazungu byabateraga isoni no guhangayika ko abo babonagamo ubunyamaswa aribo bagiye kubigisha ubumuntu.

*Le contexte et période y’izo ntambara z’amahoro predent pour un aboutissement favorable y’abarenganye.

Pour le cas ya Gandhi, la décolonisation URSS na Usa barabishakaga donc chose inévitable.

Pour le cas ya Martin Luter  King intambara y’ubutita et les valeurs que prônent Usa byari biyigoye kugumana iryo vunja mukaguru ngo irenzeho ijye guhandura ibindi bihugu.

Pour Madiba we inzira iyo ariyo yose imugeza k’uburenganzi bwe yarayifataga. Mbere y’ibiganiro yagiranye na leta yayoboraga Afrique du Sud we yari yakuyemo ikote na karuvati ya mbara simoko.

None rero Padiri Thomas Nahimana, KAGAME na FPR ye baguhaye kugiti cyawe inshuro ebyiri uburyo bwo kwegura une lutte armée nta munyamahanga wa kwitambika imbere utaha mu Rwawe.

Reka guta igihe ushakisha abo muzajya muterana amarembo muri gouvernement yo mubuhungiro maze ushake ingabo dore wakuyemo ikanzu y’abapadiri ntutinye no gukuramo ikote na karuvati. Karuvati yo ni nambi rwose kurugamba kuko yo bayikunigisha. Mu nyenzi ho iyo karuvati bayigukoreramo akandoyi. Ariko wambare simoko burya natwe abahutu n’abatutsi bumva batsikamiwe na FPR iratubera. Ubundi witwaze AKA yawe mu kuboko kumwe bibiliya mu kundi ikize ku mutima, maze wirebere ko bidatinze umwakagara Paul Kagame atazaba ariwe ugusaba ibiganiro bitagishoboka.

Ibyo nkubwira bwana padiri Thomas si inzozi ni ukuri kwambaye ubusa. FDLR mushingano zayo yihaye nkuru harimo kurindira impunzi mu mashyamba ya Congo bahungiyemo no kuzicyura.
– Kuzirinda byagezweho ku rwego rugaragara.
– Kuzicyura biracyagoranye kuko FDLR irwana na FPR n’amashyaka akorera hanze avuga ko arwanya KAGAME n’agatsiko ke kandi mu by’ukuri intwaro zabo zose z’ubwenge niba nanabwita ubwenge koko cga iz’amafaranga na diplomaties zirwanya FDLR. Aha sinatinya kuvuga ko amashyaka amwe ari udushami twa FPR tuba twiyoberanije. Ingero zirahari ntawe ntunze urutoki ariko muzikorere ubushakashatsi muzabibona. Ibyo bikaba aribyo bidindiza urugamba rwo gutaha.

Umwanzuro

Bwana Thomas Nahimana subira mu bu padiri niba bigishoboka cyangwa ufate amasomo ya gisilikare kandi kuyafata ntibizakugora cyangwa se wisunge abayize aha ndavuga imitwe y’ingabo iriho mufatanye urugamba rw’amasasu na diplomatie.

Ubundi buryo ni uko washyiraho izawe ngabo zitagira inenge kuko kuvugisha umunwa gusa Kagame ntabikozwa, ibyo gushyiraho gouvernement y’amagambo mu buhungiro byo ni ukwiha urw’amanyo.

Ibiganiro ushaka ni KAGAME uzabigusaba nuramuka uvuze ururimi yumva arirwo kwegura umuheto. Abamushyigikiye mu bwicanyi bwe bazaba inutile kuriwe kandi batagufashije cyangwa ngo bamusabe kugabanya guhohotera abanyarwanda basahangukana nawe.

Umusomyi w’Intabaza

Uwizeye

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to NTAWE UTASHIGIKIRA THOMAS NAHIMANA MU GIHE YAKWEMERA GUHINDURA UMUVUNO AGAFATA UMUHETO

  1. uwizeye Jean says:

    Mbonyingabo

    Mubyo uvuze birasa nu ukuri ikibazo gusa nu uko ibyo uvuga birimo urujijo ruvuka kuri méconnaissance yi icyitwa intambara.

    Reka ni isegure neza ntavaho n’unvikanye nabi.

    Iyo ugira uti KAGAME bamukupiye amazi n’umuriro yava kwi izima nta garanti ubifitiye kuko ibihugu byinshi byabaye muri iyo situation igihe kirekire nka Irak ya Saddam,Iran ibivuyemo vuba, Togo muri 90 niba ntibeshya, cuba biracyari d’actualité …
    Cyakora bya kwa affectant ubukungu bge et ainsi affaiblir résistance ya leta y umwakagara sans pour autant le faire tomber.

    Ibyo rero bijyezweho byaba ari résultat yu urugamba rwa diplomatie.

    Cependant objectif ya abanyarwanda siyo kwa affaiblir ubutegetsi bga FPR ni iyo kubukuraho cyangwa kubugorora munzira nziza.

    IBYO kugirango bijyerweho bisaba urugamba rwagisilikare rwo guhuhura wa wundi nyine diplomatie yashegeshe.

    Le but yo kwa affaiblir un adversaire nka KAGAME ni yo kumushyira kuri niveau yo kuba wa mustinda vuba kandi totalement ou quasi-totalement militairement.

    CARL VON CLAUSEWILZ ni we waduhaye igisobanuro kiza cy’unvikana ki icyo aricyo intambara (la guerre est un autre moyen de faire la politique avec d’autres moyens) bigize ngo intambara ni ubundi uburyo bgo gukina politique ukoresheje ubundi buryo *bushobozi*.

    Urunvare rero ko uko byajyenda kose Padiri na abandi bifuza impinduka murwatubyaye bacyeneye ingabo zo kwa achevant ibyo diplomatie amazemo igihe ya ba yara jyezeho.

    Ariko nkuko mwa mwiyunviye yikoma FDLR we na abandi banyapolitique bitwa ko bakorera politique rubanda nta shidi diplomatie ya bo, aho batambatamba isi niyo gushegesha FDLR. Iyo baharabika FDLR babishaka batabishaka Ni diplomatie baba bakorera KAGAME na FPR ye.
    Ni iyo kwita abacunguzi abanyabyaha kandi babarindiye imiryango mwi ishyamba.
    Ni yo gushaka gukorera politique mu umutaka wi ingabo za KAGAME za yogoje urwanda na amahanga.

    Ikibazo ni ba FDLR ari abicanyi bateye impungenge Padiri na ba jyenzibe bazimazwa gute ni ingabo za KAGAME ziri célèbre mubishanyi kabuhariwe muri iyi isi ? Aha niho nvuga nti inzira ya amahoro ya abataripfana na bandi biyahuzi ihishe ikintu.

    Iyimyaka yose ishize urugaga ruri ho rwibasiwe ni imbaraga nyinshi za gisilikare na diplomatie, média ariko
    Ni rwo rwonyine rutanga umusaruro ni ikizere cyi impinduka.

    1 kw’irindira umutekano mwi ishyamba na abaririmo mugihugu cyitashoboye kurindira umutekano abaturajye bacyo kujyeza ubu kurujyero ruhagije.

    2 kuba urugaga ruriho bivuze ko
    Amahoro ya KAGAME atuzuye. Ko ikibazo cy’urwanda na abanyarwanda ki tarangiye hubgo cyabuze umuti. Iyo isi ya huruye mukarere cyangwa ya teranye yiga ibya FDLR biba bivuga icyo bivuga.

    Abibaza ibyurugaga na akamaro karwo muzatekereze kugihe gishize Colombia iri muntambara nibyo ijyezeho ubu.

    Ubutengetsi padiri na andi mashya babyunva kimwe basabiriza KAGAME nta cyo bgafasha rubanda kuko umutekano ubura garanti ariyo armé rubanda rwiyunvamo.

    Iyo garanti rero murugaga irahari niyo mpanvu ibiganiro byo kunvika ku uburyo urwanda rwafata indi inzira ibobeye abanyarwanda biri mubyatumye FDLR isubika ibitero byagisilika ku ngabo za KAGAME.

    Umwanzuro

    Banyamashya muhindukize intwaro zanyu ku mwanzi wanyu nyawe niba murwanya umwakagara. Na ho ubundi FDLR ni nku umuriro uvumbitse kuyisaba gutera muyitera ntacyo byatanga nkumusaruro ufatika.

  2. akamburamatare says:

    ngo mubuhungiro ngwiki? ngo nugushinga Governma mubuhungiro? kwande se?nkaba nde? mbese ntimwumva ijambo ubuhungiro icyo bivuze nicyo bisobanuye?
    niko ye ubwo mubwonko biri gukora neza? wasanga mwarataye umutwe? nimwegere igihugu cyanyu nubundi umukunzi wa kure arutwa numwanzi wahafi.
    ibintu byahinduka nko guhumbya igihe watangirira mubugande, undi agatangirira mu Burundi, undi Tanzania, undi murwanda imbere ikigali twese tugahuza hamwe. twazivunira umuheto izo nyangabirama. zaba zihuye nakaga gakomeye.

    muve mumagambo ibikorwa nibyo bikenewe.

  3. Christopher says:

    kugeza bu mwabagabo mwe ntimuramenya neza ikibazo opposition cyagwa amashyaka arwanya ubutegetsi byagatsiko icyo abuze, haze iki habuze ubumwe (unite) rero ntimugira mishobora kagame nagatsikoke ntabumwe mufite nka opposition, jyewe numva koko Nahimana niba yiyemeje gukuramo ikanzu yubupadiri, nashyire hamwe nabagenzibe nka fdrl, nandi mashyaka aharanira kwibohora, numvako ibyo bitayeho nubwo kagame yaba asigaranye inkoni gusa ntambuna asabacyaha, ese iyo muvuga goverinema yo mubuhugiro niya abanyarwanda bose cyagwa niyimuntu kugiticyi?, icyo kagame yashoboje abamirwanya nukubacamo kabiri nokubabuza kuba umwe iyo niyo ntwaro yonyine ubu asigaranye kandi. naniyo abatsishirizaho.dukeneye ubumwe gusa ntakindi.

  4. Mbonyingabo says:

    @ Uwizeye inyandiko yawe ninziza kandi byinshi tubibona kimwe, gusa harutuntu tubiri ngirango mvugeho. Kagame ntabwo imbunda gusa arizo zishobora gutuma yemera imushyikirano, nuwamuhagarikira imfashanyo amusaba gushyikorana yahita amanika amaboko. Niyompamvu gewe nemera guverinoma yo mubuhungiro.

    Guverinoma yomubuhungira yajyaho ikiha intego yo gugusaba abazugu bafasha kagame guhagarika infashanyo, kandi bamwe batangiye kuzigabanya nubundi. Ikindi bagakora diplomacy nyayo namahanga, bakanasaba guverinoma yinziba cyuko kuko kagame arangije mandaye. Bagasaba gucyura impunzi. Nibyo ingabo zirakenewe, uretse yuko ataringobwa yuko padiri aba umusirikare cyangwa ngo ajye muri FDLR.

    FDLR ikwiye gutangira urugamba ititaye kubanye politic bohanze, kuko niba irikurengera impunzi kugirango izicyure mugihugu zemye. None Kagame arikubuza impunzi kwinjira mugihugu, nakanya keza FDLR igomba guheraho. Niyo mpamvu mvuga yuko igisirikare na politic bishobora kuzuzanya bitabaye ngombwa yuko bavangwa kuko buriwese afite UMUVUNO WE.

    • Uwimana says:

      Bwana Mbonyingabo hari aho nashakaga kwemeranya nawe ariko usa nuwavangavanze kuburyo igitekerezo cyawe cyangoye kucyumva. Hari aho uvuga ngo FDLR nitangireb urugamba rwayo ititaye kubanyapolitiki. Aha sinumva icyo ushaka kuvuga mu gihe na none ushigikiye guverinoma ya Nahima urwanya uburyo bwo gukoresha imbunda. Ahandi uravuga ngo igisirikari na politiki bigomba kuzuzanya bitabaye ngombwa ko bavanga ngo kuko buri wese afite umuvono we. Really????? Ubu ibi wabitekerejeho se ? None se niba buri wese afite umuvono we Nahimana arashakira iki abandi kandi buri wese afite umuvuno we? Ushigikiye individualisme noneho se? Njye nakekaga ko ahubwo bashyize hamwe ariho urugamba rwakwihuta kuko nyine bakumvikana uko urugamba barurwana? Yewe niba Padiri ari iyi philosophie afite ahubwo ni uwo kwitondera kabisa.Ngo ntabwo ari ngombwa ko abantu bashyira hamwe kuko buri wese afite umuvuno we????? Ngaho rero padiri nashinge guverinoma ubwo niwo muvuno we ariko areka gutesha abandi igihe ngo akeneye ko baafatanya kuko ubwo n’abandi bafite imivuno yabo. Yewe politiki ya padiri niba ari iyi ndahamya ko akorera inyungu ze kugiti cye ntawakwirirwa amutaho igihe

    • Muvunyi Emmanuel says:

      Wowe turavuga rumwe,singombwa imbuda Ngo zKagame ahangamurwe!Diplomatie na politique nziza byatuma agaragazwa uko ari(umwicanyi,umunyagitugu,umushotoranyi..)mu ruhando rw’amahanga maze agahabwa akato agafungirwa amazi n’umuriro birashoboka,ikibura Ni ugushyirahamwe Ngo dushyigikire n’abafashe iyo nzira.Birumvikana ko nta butegetsi butagira igisirikare,kandi nta gisirikare kitagira abanyapolitiki b’abasivile.Igihe Ni iki rero Ngo into tutumvikanaho tube tubishyize irugande kuko ntawe utibeshya kandi twese nta mwere,ahubwo dushyire imbaraga kubyo duhuriyeho(kuvanaho ingoma y’agahotoro ya Kagame hakajyaho leta y’amahoro,itanga amahoro kandi ikorera abanyarwanda Bose nta vangura nk’iririho ubu).Gusubira mu makosa buri wese yakoze Ni ukwisubiza inyuma no guha imbaraga umwanzi!None ko Rukokoma yatanze igitekerezo cyiza agatangira no kugishyira mu bikorwa ashinga CPC.bamwe bakayisenya,ubu iyo opposition nyayo yose igishyigikira tuba tugezehe?Ubu ko harimo abiha kunenga no gusebya gahunda ya Padiri Nahimana nkaho twese twamugiye inyuma tukamutera ingabi mu bitugu tukanamwunganira aho yaba yibeshya,murumva tuvahe tujyahe?

  5. iseta says:

    Reka nongereho ko baliya bagabo Gandhi,Luther na Mandela bakoreraga mu bihugu byabo,none Tomasi ngo ashinge leta mu buhungiro,ese yibagiwe ko n’igihugu acumbitsemo gishobora kubyanga ngo umubano wacyo n’u Rwanda udahungabana? Ese ko leta yose igira ingabo ziyirwanilira,Tomasi arazifite cg akomeje gahunda y’ikararamu kandi n’ikinyamakuru twakundaga yaragihambye?

    • Christopher says:

      icyo nakongeraho ntidukwiye kugereranya urugamba rwokubohora urwanda nkurwa Madiba naziriya ntwari zavuzwe haruguru, bwana Nahimana reka kumvako ijwi ryawe wenyine ko rishobora guhindura ibintu nkuko mugenzi wajye yabivuze hejuru, dukeneye imbaraga zagisikare naho inzira yamahoro namagambo gusa ntacyo bishobora gukora kuri fpr, nigute wasaba umuntu imishyikirano mudahanganye? kagame agomba kozwa igitutu cyumuriro, napolitic then ibyobyose byakunda aruko habayeho coalition hagati yamashyaka yose atavuga rumwe nubugetsi but hagomba kuba ubushisho kuko nayo harimo bamumbikire, ariko habayeho ubumwe byakoroho kuyungurara ikibi nikiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *