ISESENGURA KU NYANDIKO YA SAMUEL LYARAHOZE KU ISHYIRWAHO RYA GUVERINOMA YA PADIRI THOMAS NAHIMANA MU BUHUNGIRO

1
  • Views 2917
  • Rating 12345

Ese gouvernement yo mu buhungiro Nahimana yifuza gushing ikanashigikirwa na Lyarahoze Samuel yaba koko ikenewe? Ese iyo guverinoma yamarira iki impunzi by’umwihariko cyangwa abanyarwanda muru rusange?

Nyuma yo kumva inzozi za Padiri NAHIMANA Thomas, no gusoma inyandiko ya Bwana LYARAHOZE Samuel, byanteye kwibaza ibyo bibazo mubona hejuru kandi binshyira no mu rujijo.
Nakunze cyane inyandiko za Lyarahoze Samuel kuko wazisangagamo isesengura nyaryo n’ibitekerezo bifatika byafasha impunzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange kwigobotora ingoyi y’umwami w’abami-bidishi Paul Kagame; ariko iyo maze gusoma yo manza Lyarahoze Samuel yaravuye gufata kamwe de trop reka ariko mvuga. Mushobora kongera mugasoma inyandiko ya Lyarahoze aha (http://intabaza.com/?p=2322)

Guverinoma yifujwe na Padiri Nahimana njye nsanga ari indoto zimwe z’umushonji. Abenshi wenda bagira ngo ndwanya Nahimana, ariko siko bimeze. None se Nahimana uyu munsi nibwo yakumva ko gufatanya n’abandi atabandagaje ngo ni abacinyi ngo abandi ni injiji zo mu shyamba kuko batageze hanze nkawe ngo bige? Ese ko mperuka vuga ko hari abafashe impunzi bugwate mu mashyamba ya Congo bakazibuza gutaha, ubu yaba we yafashwe bugwate n’abo yavugaga nawe akaba aribo bamubujije gutaha?

Iyo huti hutia yo gushyiraho guverinoma ese yaba yarayitekereje kera cyangwa ayitekereje kubera ko ngo bamwangira kujya kwiyamamariza kuba perezida? Njye nsanga no gutaha ntabushake abifitemo.

Muti kuki?

Ko azi ko bari baramwangiye gutahira kuri visa, akaba azi neza ko ari umunyarwanda, kuki niba yari impunzi atasaba HCR ikamucura tukareba ko u Rwanda rumwanga noneho tukareba iyo bamwerekeza? Gusaba iyi guverinoma ni ugushaka guta andi mashyaka mu mutego wo gutinda ngo barategura ibyo bumvikanaho bize kurangira yiyandikishije mu MOU (Memorandum of Understanding) ko azaba Minisiteri w’Intebe w’iyo guverinoma cyangwa akayibera perezida. Ntabindi arimo. Nawe ari muri wa mukino wa Twagiramungu Faustin ngo ni PM désigné. Ibisa birasabirana.

Banyarwanda dutekereze neza. Iyi guverinoma ya Nahimana w’umwibone izaba ifite izihe nshingano? None se ko yari yarikomye andi mashyaka, arashyiraho guverinoma ihuriweho nande? Kuko nzi ko benshi mu mashyaka batamwemerera uretse wenda wa DMI Akishuli.

Iyi guverinoma n’iyo kwitonderwa kuko impunzi ntabwo hakenewe guverinoma yo hanze ngo zumvikanishe ibibazo byazo. Abari mu Rwanda ho kwaba ari ugushaka kubicisha. Murebe uko abo muri FDU-Inkingi n’abandi uko bafungwa amanywa n’ijoro. Iyo ngirwa guverinoma nijyaho noneho abo bashaka batagira n’amashyaka babarizwamo barabamara dore ko kubarasa ku manywa y’ihangu ariyo ntego.

Ngarutse kuri Bwana Lyarahoze Samuel, umuntu wandika neza ariko iyi nyandiko yo nkaba ntayishima na gato. Uribuka uvuga ngo “WOWE WIFUZA GUTEGEKA U RWANDA INGABO ZAWE NI IZIHE?” None ibyo ntiwabivuze igihe Nahimana yarimo yidoga ngo uwamuha miliyoni y’amadolari yarara ahiritse Kagame? Nahimana ati: FDLR ntaho itaniye na FPR. Kuki uyu ataguhaye igisubizo bwana Lyarahoze ngo akubwire ati gushyiraho umutwe w’ingabo ni cyo gisubizo. None ahubwo akaba azanye iza Bahanda ngo guverinoma?

Uzi nyine ibyo Gahunde Chaste yahurutuye ngo abantu bafata FDLR nka Messiah ashigikira ukwibasira kwa Nahimana kuri FDRL. Harya ngo ibibazo by’u Rwanda ni FDLR versus FPR? FDLR hari uruhari yagize uyu munsi kubangira gutaha mu Rwanda kwa Nahimana ko wumva ifatwa kimwe na FPR?  None uyu munsi nibwo bo babona ko bibeshe.

None se mon lieutenant ntuzi ko umuntu yibesha rimwe? Burya ni uko abirabura cyane cyane abanyarwanda twanga kuva ku izima naho ubundi Nahimana Thomas ni ishyaka rye bakagombye kumva ko batakaje icyizere. Ariko mureke tujye tuvugisha ukuri. Twese tuzi umupira w’amaguru. Kuki umukinnyi kabuhariwe nka ZIDANE yahawe ikarita y’umutuku mu mukino akayemera akavamo atabanjye kwanduranya, hano twavuga abo bigira abanyapolitiki bakwerekana ko batazi gushishoza babibwirwa bagatangira ngo ni irondakarere cyangwa irondakoko? Izo mvugo nibazicikeho.

Ntawe ubasaba kwinjira mu bya politiki. Niba biyinjijemo rubanda ikabona ko ntacyo bayigezaho bakabaha amakarita, bajye bayemera batajambije isaso. Burya igihe ni umutabera w’ukuri koko! Nahimana bigeze aho yumva ko ikaramu ye idahagije? Visa yo siniriwe nyivuga.

Ibyo yize byose rero amenye ko bitandukanye n’ukuri kuri iyi isi. Nifitiye akabazo k’amatsiko: None Nahimana yaba yiteguye gukorana nabo yita abaswa? Gukorana nabo yavuze ko n’abana babo ari abicanyi nkabo? Ese ko numva avuga ngo nawe ni umucikacumu (akanaba ahari ariyo mpamvu yibasira igisirikali cyiganjemo abahutu), yaba noneho yemeye gukorana n’abahutu?

Ntabwo se abo bazashingana guverinoma ye bazaba nka ba Sendashonga, Rucagu, Bizimungu, Bazivamo etc..? Inyandiko ze z’iteranyakarere azatubwira ko hari uwari wabimutumye?
Ni ikihe gihugu murimo kitagira guverinoma ngo mucyitize mubanyure mu rihumye hanyuma mubategeke? Ubwo mugiye kumbwira ngo ni politiki data! Iyo za Buraya cga Amerika muri ntibakora politiki? Ko nta munyapolitiki numva akora amakosa nk’ay’abanyarwanda bamaze gucamo agahigo?

Nsanga iyi guverinoma idakenewe kuko nta mpamvu n’imwe mbona yo kugira ngo ibeho (pas de raison d’être) kuko ntiyaba igiriyeho abanyarwanda by’umwihariko impunzi ahubwo yaba igiyeho ku nyungu z’umuntu umwe ngo kubera ko yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Cyangwa niba ari za politiki zo mu birere, zimwe abantu bigira abatwazi b’imodoka (chauffeur) bagapandura bageze ahabi abagenzi bagapfa nabyo babitubwira.

Mu kwanzura kwanjye nkaba nsaba abanyarwanda aho bari hose, mu Rwanda no mu mahanga, ko icyihutirwa ni ugushyiraho korali y’abaririmbyi bumvisha Paul KAGAME indirimbo iririmbwa iyo ariyo. Bityo umutwe wo kurwana akaba ariwo ukenewe kandi njye mbona uhari ariwo FDLR-FOCA.

Abenshi bazakubwira ko ngo za Amerika zawushyize mu mitwe y’iterabwoba, ariko niba nibuka neza Prof KAMBANDA CHARLES yarabibeshuje. Kandi n’iyo byaba byo, Mandela wirirwa aririmbwa yapfuye akiri ku lisiti y’umutwe w’ibyihebe. Ariko kubera guharanira icyo yemera byatumye ajya agendana cyangwa atumirwa n’abamushyize kuri iyo lisiti.

Ubugabo burigira kandi burarwanirwa. Twese rero duteye ingabo mu bitugu FDLR tutabaye nka Ndagijimana Laurent alias Irategeka Lumbago watatiye igihango, twataha ntakabuza. Naho abihandagaza ngo bashyiraho umutwe w’ingabo batangiriye kuri zero, cyangwa babandi bavuga ngo barazifite zibuze amahema gusa, bazatuma isi iturangiriraho ngo turabategereje. Tuve mu inzozi kandi duhorane ubutwari. Umucunguzi ni Rubanda
Umusomyi w’Intabaza

Bariyanga Théogene

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to ISESENGURA KU NYANDIKO YA SAMUEL LYARAHOZE KU ISHYIRWAHO RYA GUVERINOMA YA PADIRI THOMAS NAHIMANA MU BUHUNGIRO

  1. Mbonyingabo says:

    Iyinyandiko irwanya guverinoma ya padiri Nahimana biragaragara yuko uwayanditse yifitiye ibibazo byibyabaye murwanda cyangwa ibyo Nahimana yagiye avuga munyandiko ze. Mubyukuri muri politic ntabanzi bahoraho (no permanent enemies in politic), mushobora kunyuranya uyumunsi hanyuma ejo mugahuza nibyo padiri arigushaka.

    Uwanditse iyinyandiko ntawamurenganya kuko mubanyarwanda iyo abantu badahuje ibitekerezo bya politic baba babaye abanzi. Umwe ugasanga arahiga undi kugirango amwice, iyo si politic ahubwo nurwango. Nubwo harinyandiko za padiri nagiye ngaya nkanabimubwira muri comments, ntabwo byatuma ngaya ubutwari yagize bwogushaka kujya mu Rwanda nubwo bitamukundiye.

    Iyi guverinoma rero gewe ndayishibyikiye 100% nkuko Lyarahoze yabivuze, kuko dukwiriye gukura mumitekerereze ya politic; padiri aboye abandi bantu bamufasha mumugambi yiyemeje wokubohoza abanyarwanda warushako kwihuta. Ibyabashaka gukoresha intwaro ndumva padiri atababangamiye, nibabikore ntabwo aribibi. Gewe nemera yuko politic nagisirikare ari magirirane mukubohoza igihugu, ubworero ntihagire uruhande rumwe rwibeshya yuko rushobora kubikora byose.

    • Kanuma says:

      Urakoze cyane kubitekerezo utanze bwana Mbonyingabo.Nemeranya nawe ko muri politiki nta mwanzi uhoraho. Ndemeranya nawe kandi ko hari inyandiko n’ibiganiro bya Nahimana byerekanye ko arwanya FDLR cyangwa abashaka gukoresha intwaro. Aho ntemeranya nawe ni uko utatubwiye ukuntu Nahimana yaba yarahindutse atakiri uwo dussanzwe tuzi muri izo nyandiko. Padiri se yabona abamufasha muri iyo migambi ate atarahindutse ngo abantu babibone? Kuba yari atashye mu Rwanda se nibyuo wita guhinduka? Evode ntiyatashye se? Semushi ntiyatashye se? Gutaha ubwabyo ntibihagije nko kumenya icyo wakora ugezeyo nshuti yanjye. Nahimana ntabwo mwita umugambanyi rwose ariko imikorere ye kugeza ubu sinyishira amakenga. Ibyerekerenye na gouvernement ye byo ntacyo nabivugaho kuko sinzi n’icyo iyo gverinoma yaba ishinzwe nta n’impamvu yayo mbona. Gusa abumva impamvu y’iyo guverinoma bakabona n’icyo yabamarira ni uburenganzira bwabo bwo kuyijyamo bagakomeza kwikirigita kuko nabyo bituma baramuka kabiri. Kuri njuye umunyapolitiki wese udateganya gufata intwaro mbona aba arimo guta igihe cye akagitesha n’abamujya inyuma,ibi akabikora abizi cyangwa se atanabizi. None se niba Nahimana atatubeshya akaba yarangiwe kwinjira mu Rwanda, iyo guverinoma ye ko nayo nta passport izahabwa kandi ikaba nta ntwaro izakoresha yo izagera i Rwanda ite? Ariko mwareka kujya mukora imikino y’abana koko? Ariko uretse uwaba akorera Kagame mu mayeri ubu hari utabona ko gukoresha ingufu aribyo bisigaye? None se Nahimana igisirikari azakomeza kuraghira abantu ngo guverinoma ikazagera i Rwanda ryari cyangwa murishakira freedom y’ubutu ngo muzashyiraho guverinoma noneho bibe nk’ibyo muri Gambiya haboneke ubakuriraho Kagame? Ariko mwibuke ko muri Gambiya habaye amatora oppositi ikayatsinda? Ntabwo rero bashizeho Guverinoma bibereye i Paris nta n’impamvu yayo. Rwose abakunda Padiri Thomas bamugire inama ahindure imyumvire yicarane n’abandi bashakire hamwe uburyo rwo kurwanya Leta ya Kagame naho izo nzozi zo kuba president mu buryo bworoshye azireke

    • kanyarwanda Ezac says:

      Mbonyingabo,

      sinemera ibyo wanditse nagato, mbere yabyose wibaze niba uri muri opposition cg utarimo niba urimo impamvu yabiguteye niyihe? iyiki? uwo mudahuje ari nawe wabiguteye ateye ate? akoresha iki? wamutsinda ute? ukoresheje iki? we se akoresha iki? niba udashaka guhindura ibyo mutahuriyeho nuwo muhanganye muri Opposition urushywa niki? ibyiza vamo usange uwo mwari muhanganye kuko udashobora kumutsinda nkuko Evode Uwizeyimana yabivuze ati “if you can’t beat them join them”.

      iyo abatutsi bataza gushyira hamwe ntibaba barafashe igihugu ntabwo bari gutsinda urugamba rwabo, niba baratsinze intambara hanyuma bazava kubutegetsi kubera amagambo no kwandika cg gukora politic zikorerwa inyuma y’urwanda? beshi bafite amatwi ntibumva kandi bafite amaso ntibabona, ndetse bafite amaboko ntibakora.

      abahutu muzumirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *