ABATEYE U RWANDA BAGAMJE KUGARURA INGOMA YA CYAMI/KALINGA N’IZAYO ZOSE, BAKOMEJE KUTUJOMBA INKOTA MU BISEBE

1
  • Views 2572
  • Rating 12345

Ejo hari hasohotse inyandiko ku rubuga rwa The Rwandan yitwa ngo “INGESO MBI ZATANGIYE TARIKI YA 28/1/1961”, yanditswe n’uwiyita Tomasi Sankara Habyarimana umwe mu ngabo za general Kayumba Nyamwasa uba muri South Afrika.

Byantangaje nongeye gusubira ku rubuga ngasanga itakiliho ndayishaka mbona link yayo muri Google ariko nyine inyandiko yo yabaye bloque. Link yayo yari iyi: https://www.therwandan.com/ki/2017/01/29/ingeso-mbi-zatangiye-taliki-ya-2811961/

INTWARO Y’ ABATUTSI YITWA CONFUSION IZARANGIRA RYARI?

Hari indirimbo ya Bikindi yavugaga inkotanyi n’amayeri yazo abantu bamwe ngo ngaho aravangura amoko: Yaravugaga ati ;”nguwo abaye umuhungu dore kandi abaye umukobwa…” None na Tomasi S Habyarimana iyo arikoroza ngo ararwanya ingoma y’umwami Kagame wagira ngo koko arwana ishyaka ryo gushyiraho Demokarasi…Sibyo kuko amagambo yanditse ejobundi mu gihe abenshi twarimo twibuka itariki ya 28/1/1961, umunsi w’ishyirwaho rya Repubulika y’u Rwanda na Demokarasi, Tomasi S Habyarimana yarimo ashishimura inyandiko nyandagazi ngo yo kurarikira abameze nkawe kuvanaho Repubulika bagashyiraho ubwami.

Uwo musirikari wa Kayumba Nyamwasa wiyita Sankara afite speciality mu kwandagaza abandi ; aravuga ko abantu bakuyeho Kalinga, ya ngoma abambari b’umwami bambikaga imibiri y’igitsina y’abahutu bamaze kwica babaziza urugomo gusa, ko abo bantu ngo nibo bazanye ubukozi bw’ibibi mu Rwanda abagereranya na Kagame . Yageze n’aho asesereza Padiri Nahimana Tomasi ngo we agendera kuri iyo ngengabitekerezo ya le 28/1/1961, ngo nicyo yapfuye na wa mukozi wabo Twagiramungu Faustini wifuza ngo ko abantu bagendera mu nzira y’ubumwe (niba rero ubwami bwa Kalinga aribwo bumwe simbizi).

NGIRE ICYO MBWIRA UWO HABYARIMANA TOMASI N’ABO BASANGIYE UMURAGE W’UBWAMI

  1. Bana b’abatutsi bateye u Rwanda mwitwa inkotanyi; ndabibuka mwinjirira i Kagitumba nyuma mugakwira umupaka wose w’u Rwanda na Uganda mucura inkumbi. Mwarimo mushyira mu bikorwa ibyo ababyeyi banyu babigishije ko abahutu atari abantu. Mwaricaga mukurikije poesie ya Kimenyi Alexandre wavuze ko abahutu ari imonyo ko mbere yo kurwinjira mugomba kuzitwika mukiri ku irembo ry’u Rwanda mukabona kurwinjiramo.

Ubwo ngo nta kindi abo mwicaga baziraga nuko bakuyeho ubwami. Sankara ejo yarabishimangiye ko kuzana Republika aribyo byazanye amahano mu Rwanda. Bana b’abatutsi mwigishijwe ibintu by’agahomamunwa, mumenye ko Umwami Kigeli uherutse kwitaba Imana ntabwo yari umwere mu gahe gato yamaze ku butegetsi; yarishe ntihakagire abakomeza kubeshya abatabizi. Yashoye ingabo ze ngo zice abahutu b’abarwanashyaka barwanyaga akarengane k’ingoma ya cyami; Yazihaye amabwiriza maze zirara mu bahutu bari bamaze kujijuka bamwe ari abacuruzi abandi ari abanyapolitiki zitangira kubica zigamije kubamara kugira ngo rubanda itajijukiwe izasigare yonyine bayicecekeshe ntawe uyivugira maze mu buja n’ubucakare n’ubujiji ubuziraherezo… Aricwa Kayuku, Secyugu, Sindibona, Kajangwe, Kanyaruka; Aricwa Mukwiye n’abandi benshi.. Musobanukirwe kurushaho mu nyandiko:

http://www.therwandan.com/ki/2015/10/31/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015/

  1. Mu minsi ishize nakurikiye ibiganiro ku bwami byatangwaga na Ben Rutabana kuri radio ya Serge Ndayizeye ariyo ITAHUKA; uriya mwana w’ejobundi nguwo niwe uba usobanura imigisha INGANJI KALINGA yahaye u Rwanda nk’aho tutazi amabi y’iyo ngoma yari yuzuye ikinyoma nko “kuvukana imbuto” “umwami ntagira ubwoko”, “umwami ntiyica hica rubanda” n’ibindi.. Nyamara wareba mu bikorwa, ugasanga hari abaremewe gutegeka n’abandi baremewe kuba abaja…Aba bana rero bashatse bava muri Moyen age bagashyitsa ibirenge hamwe mu kinyejana cya 21.
  2. Sankara n’abandi basirikari ba Kayumba bari kumwe bareke gukomeza kubeshya rubanda ngo barimo bararwanira demokarasi. Nta demokarasi ijyana na monarchie y’umwami UGANJE (niko Rutabana yita umwami wabo). Barakoze abarwanashyaka bakuyeho Kalinga. Ese uwo Sankara arareba akabona iyo coup d’état y’i Gitarama ihuriye he n’amaraso we na ba kadogo bakuru be cyangwa barumuna be na ba shebuja bamennye mu Rwanda no mu karere ubu imivu ikaba igitemba…?? ibyago binjije mu gihugu italiki 1/10/1990 barabyibagiwe aka kanya babigeretse ku barwanashyaka bo muri za 1960’s.. Akandoyi agafuni gutwika abantu mu Kagera, amahano atagira uko twayavuga, n’ubwo babyitirira Kagame wenyine, kandi bariya bose babifitemo expertise, ntaho bikwiye kugereranwa n’umunsi wa 28/1/1961 wahaye rubanda ku bwinshi kumva ko nabo ari abantu.
  3. Kuba Sankara yifata ku gahanga asebanya ngo abantu bakuyeho ubwo bwami nibo bazanye ubukozi bw’ibibi mu Rwanda, ibi ntawe ukwiye kubifata nk’umukino. Iyi mvugo irakomeye ahubwo abahutu bagihuzagurika inyuma y’uwo Sankara (dore ko njya numva ariwe nka shefu w’abakomando muri RNC) bagiye kuzasiga umugani nka wawundi wa Nkundiye wa Kabego !!!!

UMWANZURO

Ndabona ishyamba atari ryeru mu ruhando rw’abaharanira guhindura ibintu mu Rwanda. Abatutsi n’abahutu kugira ngo bazabane mu mahoro hazagomba za TRAITES de paix nka zimwe njya numva mu mateka zagiye zikorwa hirya no hino ku isi.

Izo traités zikazashyiraho ibigomba gukurikizwa mu gihugu n’abantu bose batuye u Rwanda ku buryo umutekano wa buri wese urindwa. Noneho abashaka gusenga umwami wabo bakamusengera mu mazu yabo, cya kinyoma ko ngo umwami atagira ubwoko ko rero rubanda yose ngo ari iy’umwami nticyongere kugaruka n’ibibi bijyana nacyo byose.

Abasirikari ba Kayumba cyane cyane bariya bari muri South Africa bafite ingengabitekerezo mbi bashobora kuzavudukana umunsi inzozi zabo zo gutegeka u Rwanda zabaye zo.

Hari uwitwa Gihana Kennedy, uwo ategereje ngo kuba minister w’ubutabera maze agatanga amnistie y’abo bicanyi bose uhereye kuri ba Kayumba Nyamwasa..muzasome igitabo cyanditswe n’umuzungu witwa Jacques PO kitwa “Rats’Roads” muzibonera uko Gihana uwo yishongora n’agasuzuguro kenshi ku yandi moko yita ngo “they are like HUTUS” bo mu karere ngo kandi niko sekuru yamwigishije…Kwiyemera kwabo no gusuzugura abandi ni kimwe mu byateye imyivumbagatanyo yo muri 1959; ni gihe ki uyu mwirato uzavaho tugatura tugaturana?

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to ABATEYE U RWANDA BAGAMJE KUGARURA INGOMA YA CYAMI/KALINGA N’IZAYO ZOSE, BAKOMEJE KUTUJOMBA INKOTA MU BISEBE

  1. semusambi says:

    umwana w’umutsi yigishwa akivuka ko agomba kugetegeka umuhutu yakwanga akamwica;ibyo akazabyigsha uwo azabyara.abahutubarindagira inyuma y’abatutsi ntabwenge bagira bamwe bataye umutwe;uzitegereze bariya bafashize fpr gufata urwanda uzambwire utekereza muri bo;barimo kurorongotana mumahanga bazengerera ngo barashinga amashyaka ya opozisiyo bibwirako twabemera nk’abahutu bagarutse munzira.uzabemera ntaho yaba atandukaniye nabo;kuko abanyarwanda bicishije ntibazazuka

  2. Mugabo says:

    Abahutu icyo bazira kugeza ubu ni ukutabona ndetse no kwemera ko batandukanye n’abatutsi. Ko bameze nk’abatagira “CAUSE” ndetse ko buri gihe inyungu n’indonke zabo bwite bazisumbisha ubwoko bwabo. Voila.

  3. iseta says:

    Ibi byose byatewe no kutamenya kurengera inyungu za rubanda ubwoko bwombi busangiye,ndavuga abahutu n’abatutsi. Abatutsi batera muli 1990,baje bavuga ko bazanye demokrasi nyamara batangira kuyirwanya biboneka amasezerano y’amahoro amaze gusinywa,igihe bangaga kujya muli leta y’inzibacyuho ngo ngaho CDR ibonyemo umwanya(ntibyai byo). Abahutu na bo ntobashoboye kumenya uwo barwana na we n’icyo arwanira bituma bagwa mu mutego,na n’ubu ntibashobora gusobanura ikibazo cyabo ahubwo bahisemo kwihisha ngo badashyirwa ku malisiti ya ba ruharwa,birengagiza ko kuba umuhutu bihagije kuba uyiliho mu myumvire y’abatutsi. None rero igihe cyali kigeze ngo amasaka n’amasakramentu bivangurwe: umugambi wa rnc urazwi neza,uyu sankara icyo avuga si gishya ahubwo we ashoboye kubibwira abakibibeshyaho. Nyamara mbabwire mwa batutsi mwe,94 mwarayifuje murayibona none ntimwishimiye icyo yabakoreye mukomeje kwishyira imbere nk’akaguru kaliho igisebe, sha, nimukomeze nzaba numva.

  4. boris babos says:

    Igihe cyose mpora nibaza igihe bamwe mu batutsi bazava muri denial period barimo bikanyobera. Mbona bagombye gushyira ubwenge kugihe bakemerako ingoma ya cyami yasezerewe nubwo bakoresha andi mayeri yose ashoboka ngo bayigarure baba barimo baravomera murutete. Ngo nabasanywe agakoko ka sida batabikekaga ngo nabo akenshi birabagora kubyakira ariko uko iminsi igenda yicuma niko bagenda babyakira buhoro buhoro ubuzima bugakomeza.Nibaza rero impamvu imyaka nimyaniko ishize hari abatutsi batarava ku izima bakaba bagitsimbaraye kuri cyami kandi abanyarwanda bigikundiro kandi bumutima bayanze izuba riva.

  5. Ngabonziza, Elic says:

    Peace we, Komera cyane,
    umusomyi w’intabaza komera cyane.

    nkiri gusoma inyandiko yawe amarira arisuka kuruta umugezi utemba. ndibaza cyane ubwoko bwabahutu bwarimbuwe, kurimburwa kwabo guhera Byumba, Mutara, Ruhengeli, Kibeho, hose murwanda, muma gereza, muri Congo, nahandi hose kwisi. amarira arisuka kuruta umugezi utemba.
    ubwoko bwabahutu burashize, kujomba ibikwasi mubisebe birakomeje.

    ntabwo abahutu ari abantu nibimonyo byo gutwikwa no guhonyorwa kugeza bashizeho kwisi. ikimbabaza ni abahutu birirwa biruka inyuma yabatutsi banga kagame umwami w’urwanda kuko yabacuze kumitungo basahuye abahutu nimitungo basahuye Congo ntakindi bapfa ntatandukaniro rihali hagati yabo batutsi bahunze na FPR inkotanyi mukwica abahutu, kubakandamiza, kubahaka no kugarura ingoma ya cyami mu Rwanda. hari umututsi wo muri RNC wavuze ngo “mbese abahutu muzongera gukura hehe Dominique Mbonyumutwa”? yarongeye aravuga ngo ubu Abahutu ubasanga iyo munzira hose bahakirizwa, bahakirizwa cyane. hanyuma nimurebe abahutu buzuye muri RNC namwe mwibaze kubwoko bwabahutu.
    abavutse muri Republica ntitwari tuzi gutandukanya umututsi n’umuhutu twari bamwe turi abatura-Rwanda uko niko abahutu bibwiraga ariko kurengwa kwabahutu byatumye barenza akaguru …. nimurebe aho tugeze.

    mvuge iki? ndeke iki? naho intwali n’intwarane naho abagabo barananiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *