CNRD INGABO ZA RUKOKOMA NA COL WILSON IRATEGEKA BARI KUBUNZA IBIHUHA KUBERA URUHURI RW’IBIBAZO N’IBTERO BYA KASONGO

1
  • Views 3844
  • Rating 12345

Mu kinyarwanda baravuga ngo urwishigishiye ararusoma. CNRD rero nihame hamwe ihangane n’ingaruka z’ikinyoma n’ubugambanyi ariko ireke gukwiza ibihuha no guharabika abayobozi ba FDLR kuko ntaho Urugaga FDLR ruhuriye n’ubugambanyi bwa CNRD. General Omega nta hantu na hamwe ahuriye n’ibihuha birimo gukwirakwiza na CNRD n’abambari bayo biyise Ikizere kuri internet.

Muri iki cyumweru gishize umunyekongo General Kasongo wari warihuje na CNRD-Ubwiyunge mu bitero bajyaga bagaba kuri FDLR yasanze yarafatanije n’ingabo za Paul Kagame atabizi ahitamo kwitandukanya nazo none batanye mumitwe ubu CNRD-Ubwiyunge irimo irakizwa n’amaguru.

Aba ba combattants b’abanyekongo bafatanyaga na CNRD-Ubwiyunge bakubiswe n’inkuba babonye ejo bundi intumwa za CNRD-Ubwiyunge zivuye i Masisi mu nama zagiranye n’abayobozi ba M23.

Iyi nkuru ikimara kugera kuri aba ba combattants b’abanyekongo imbunda bazerekeje ku ngabo za CNRD-Ubwiyunge none ubu Col Wilson Irategeka alias Lumbago arimuka buri munsi atinya kuraswa n’abo ba combattants bamaze kumenya ubugambanyi bwe.

Tubibutse ko ubu M23 yakoze infiltrations nyinshi muri Masisi , Rutchuru na Walikale kandi muri izi infiltrations zose yabifashwagamo n’ingabo za CNRD-Ubwiyunge ariko abo ba combattants b’abanyekongo bayobowe na genaral Kasongo batabizi. Nyirabayazana yatumye CNRD-Ubwiyunge ivumburwa ni iyi nama yagiranye na M23 i Masisi umwe mu bari muri iyo nama aza kubavamo inama itararangira abimenyesha aba combattants b’abanyekongo ngo CNRD ifatirwe mucyuho ni uko iryavuzwe riba riratashye.

Igitangaje ariko ni uko CNRD-Ubwiyunge ikimara kwatswaho umuriro n’abanyekongo, ubu yadukanye ikinyoma cyambaye ubusa ibeshya ngo barimo baragabwaho ibitero na General Omega anariko bahimba ibinyoma bitagira shinge na rugero ngo General Omega akorana na FPR nk’aho arie wagiranye inama na M23.

Mu itekenika risanzwe rizwi ko rikorwa na FPR, CNRD-Ubwiyunge nayo imaze gucengerwa n’ayo masomo irimo irayobobya uburari mu nyandiko y’ikinyoma yasohotse kuri internet yise «  Iryavuzwe riratashye ! Jenarali Omega wa FDLR nawe mubugambanyi buruta ubwo Paul Rwarakabije yakoreye impunzi z’abanyarwanda muri Congo »

Iyi nyandiko mpimbano nta kindi igamije uretse kurangaza abantu ngo badakanura amaso bakabona ubugambanyi CNRD yibereyemo bukaba butangiye kuyigaruka aho irimo kuraswa urufaya na General Kasongo bari basanzwe bafatanije none CNRD ikaba yafatiwe mucyuho iri kumwe na M23, Kasongo agahita ayibonamo umwanzi agatangira kuyirasa urufaha. Nkuko CNRD itahwemye kubunza ibihuha ubu irimo kwanga kwereka rubanda ko yarashweho na Kasongo none irimo kwibasira General Omega kandi ntaho ahuriye n’ibitero bya kasongo kuri CNRD.

Iminsi y’igisambo irabaze rero Col Ndagijimana Laurent wiyise Col Irategeka Wilson alias Lumbago na CNRD ye nibahame hamwe urwo bishigishiye barusome bareke kubunza ibihuha kuri General Omega.

Muribuka umwe bumbari ba CNRD-Ubwiyunge wiyise Jean Kalisa akabeshya abantu ko ahagarariye impunzi z’abanyarwanda ku mugabane w’i  Buraya kandi atariho atuye, tubibutse ko uyu wiyita Jean Kalisa aba muri Australia kandi niwe ucura ibinyoma bya CNRD akabishyira kuri internet. Namwe murumva ko ikinyoma cya CNRD kiba mumaraso. None se uyu Jean Kalisa yavugaga ko ahagarariye impunzi z’i Buraya ate kandi atahatuye ? Ni uko CNRD yabaye itunzwe n’ibinyoma gusa. Uru ni rumwe mu ngero z’ukuntu CNRD n’abambari bagira ibinyoma byambaye ubusa bisa neza neza n’ibya sebuja Paul kagame. Uyu wiyita Jean Kalisa rero nareke gukwiza ibihuha kuko yaravumbuwe ni umubeshyi uwo akorera arazwi dore ko n’i Kigali ahagenda. Ubutaha tuzabagezaho ingendo z’uyu wiyita Jean Kalisa i Kigali agiye gufata amabwiriza n’ibihembo.

Turakomeza gukurikirana ibya CNRD n’ubugambanyi bwayo kandi tuzajya tubibagezaho uko dushoboye. Ibihuha byose muza kubona bikwirakwizwa na CNRD ngo General Omega cyangwa abandi bayobozi ba FDLR muze kumenya ko biri guterwa n’ibitero General Kasongo arimo kugaba kuri CNRD bari basanzwe bakorana kuva aho afatiye CNRD mucyuho iri kumwe na M23

Iminsi iba myinshi ariko igahimwa n’umunsi umwe kandi ngo iminsi y ‘igisambo iba ibaze. Umucunguzi ni Rubanda kandi nta mugambanyi utsinda Rubanda

Ijisho rya Rubanda

Uwayo Viviane

Goma- RDC

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to CNRD INGABO ZA RUKOKOMA NA COL WILSON IRATEGEKA BARI KUBUNZA IBIHUHA KUBERA URUHURI RW’IBIBAZO N’IBTERO BYA KASONGO

  1. Kamanzi Jean says:

    Col.Wilson Irategeka Lumbago yibagiwe amasomo yize muri ESM maze aragumuka. Ese yari ayobewe amaherezo yokugambana??? Ndamusaba yongere asome bibilia ye arasanga amaherezo yabagambanyi uko agenda. Gutabaza ngo FDLR igabe ibitero ihagarike Gen.Kasongo Nabahutu bacongo siwo muti. Kuko ugumuka ntanama wagishije FDLR. Ujya gufatanya na Kasongo ntanama wagishije FDLR. Ujya gushwana na Kasongo wari uyobewe ko akurusha ingufu aragushwanyaguza???? Njye mbona FDLR Idakwiye kugaba ibitero kuri Gen.Kasongo nabahutu bandi ngo ihagarike guhigwa gwa CNRD. Ese FDLR irahagarika abacongomani mugihugu cyabo???? FDLR ibitero yagabweho na CNRD+Kasongo ese aka kanya Lumbago arabyibagiwe??? WAGUMUTSE WIYEMEJE KUZIRENGERA WITABAZA NGO FDLR NIGUTABARE. Hagarara urwane upfe cg bagufate ureke gutakira uwo wimye. ABACUNGUZI NIBIGUMIRE KUMA POSITIONS YABO BAKOMEZE BAKURIKIRANE IBYA KAGAME BANARINZE IMPUNZI.

  2. Richard Sezibera says:

    Nshuti namwe basomyi b’uru rubuga Intabaza, ndabasaba kandi nkomeje ko uwaba azi cyangwa aziranye n’uyu mugabo wakunze kwiyita Jean Kalisa kuva yiyitirira ko ahagarariye impunzi z’abanyarwanda i Buraya tukamuvumbura ko yitwa Jean Baptiste kandi akaba yibera muri Australia,ndetse yigeze no gusura FDLR mumashyamba ya Congo tutaramenya ko akorana na FPR,
    Mu mumbwirire ko arimo gutega zivamo, ahubwo ashake uburyo yarokora aba bana b’abanyarwanda yashoye muri aya mabwa ye na Rukokoma ngo ni CNRD-Ubwiyunge. Muri aka kanya nandika iyi nkuru, CNRD iri mazi abira. Nyatura Kasongo yarahiye ngo kuva akimara kumenya ko CNRD ikorana na M23, irye arye. Ubu CNRD-Ubwiyunge yashwiragiye amashyamba, none ngo irimo gushakisha inzira igana Bunagana Binza ariko nabyo sinzi niba bizabashobokera urebye ahantu bari ubu.
    Aba basirikari Jean Baptiste ashize mu mazi abira azabibazwe we na Rukokoma.

  3. Babwire says:

    Dukeneye kumenya neza uwo Kalisa kugirango tuburire imiryango yacu iri muri Australia atarabata mu mutego. Ubwo bibaye ngombwa mwatubwira mazina nyakuri kuko ashobora kuba ayo akoresha ari ayagikotanyi

    Thanks.

    • Kanuma says:

      Nanjye rwose nkeneye kumenya uyu Jean Kalisa kuko biragaragara ko akorera inkotanyi. Dufite imiryango myinshi muri Australia atazavaho abagusha mu mutego wa Rupiyefu. Mudushakira n’amafoto ye rwose mudusunikire. Nigeze gusoma inyandiko zamwanditsweho ko yabaye i Burundi, Nayirobi none umva ari za Australia kandi aho yanyuze hose ngo yagiye yitwara nabi

  4. Magorwa says:

    CNRD NA FDLR MWIROHA ABANA BACU MURIRYO HANGANA RYABAYOBOZI BANYU NIBA MWESE MUKUNDA RUBANDA MUTAHIRIZE UMUGOZI UMWE NAHO IRYO CAGAGURANA NO KWITANA UMWANZI NTANUMWE BYUNGURA URETSE FPR.

    • Kanuma says:

      Ndakeka witiranije FDLR na General Kasongo. Uyu Gen Kasongo w’umunyekongo yabanaga na CNRD none yayifashe irimo gukorana inama na M23 ahita atangira kuyirasaho. Ntaho rero FDLR ihuriye n’iri cagagurana hagati ya CNRD na Kasongo

  5. Kaitesi says:

    Col.Rumbago yabeshye impunzi nanubu. Kuki FDLR itajya gufatanya na Kasongo bagafata uwo lumbago wokagwa muri wese

  6. Karera Jacques says:

    Uwo bita WIlSON IRATEGEKA LUMBAGO yigeze kugaragara kuri watssp yishimye ari kubyina ngo FARDC, RDF na CNRD barikurasa URUGAGA. Mugusoza aravuga ati “Aho kuvugana na FDLR ahubwo nzakorera FPR/RDF”. Ntamuntu wandusha kumenya amakuru ya IRATEGEKA LUMBAGO???? Mumpe n’aya KASONGO
    Ubiba ibitotsi ugasarura ingonera, CNRD nihame hamwe isarure ibyo yabibye

  7. Mbonyingabo says:

    Nifuza yuko CNRD ubwiyunge na FDLR bakwiye gushaka uburyo bwo kongera kwiyunga kuko uko biri kose abana bu Rwanda niba barigupfa. Kandi ibingibi nibyo bisubiza inyuma impinduka nziza twese twifuza.

    CNRD yitandukanije na FDLR ivuga yuko ishaka gucyura abanyarwanda muburyo bwihuse, nonese byagenze bite? Abanyarwanda bakeneye umucunguzi nyakuri kuruta amagambo.

  8. uwizeye Jean says:

    Abacungunzi bagize amahirwe izo nyenzi zibavamo gusa tubabajwe nabo zagize igwate na bazikurikiye buhumyi.
    ayabo Nyagasani ayeze.

  9. kalimunda says:

    Navuze keshi cyane ko CNRD ari M23 iyobowe na Wilson Irategeka yiyuburuye ikorana na FPR inkotanyi mumashyamba ya Congo, igamije kurimbura impunzi zabahutu. ibi nabyanditse keshi cyane muri Comments zange beshi bampindura umwanzi. none ntimureba? iryo navuze riratashye.
    keshi nandikaga ninginga intwali zacu FDLR kumenya umwanzi uwo ariwe wese uko yakwihinduranya kose, ko aringombwa kuba maso. abanyarwanda bati “uhakana ubugore aragarama” ntimureba? ngaho nimurebe, nonese niba CNRD ikorana inama na M23 iMasisi hanyuma kandi CNRD niki? ikorera nde? kandi igamije iki? CNRD imaze kwica impunzi zabanyarwanda zingana gute? abo imaze kugambanira bangana gute? ibitero bitabarika yagabye kuri FDLR bingana iki? kubera iki?
    kwivuna umwanzi aho ava akagera ningombwa niba dushaka kwirengera nahacu hejo hazaza. umwanzi ntavamo umukunzi kirazira. CNRD ntigomba kongera kwibukwa mumateka yimpunzi ukundi.
    nongere mbisubiremo kwivuna umwanzi ningombwa.

  10. Kazumbature says:

    CNRD-Ubwiyunge uburyo ikora burazwi ni ubwa FPR. Iyi nama bakoranye na M23 yo hari gihamya nyinshi cyane yewe hari n’abari bari muri iyo nama hamwe na CNRD babyivugira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *