BYE BYE PADIRI NAHIMANA THOMAS N’ISHEMA, ABAKUNZI B’IMVUGO YAWE N’ISHYAKA RYAWE TUZAHORA TUKWIBUKA

1
  • Views 3683
  • Rating 12345

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ntawe usaza atisenyeye, ninako rero bigenze kuri Padiri Nahimana Thomas, umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’ u Rwanda akaba n’umukandida k’umwanya wa Perezida wa repubulika mu matora y’ikinamico ateganijwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa munani, mu Rwanda.

Nyuma yo kwemeza abanyarwanda batari bakeya ko ashoboye, ariko abenshi bareba kure kandi bamenyereye ingoma mpotozi y’u Rwanda bagakomeza kumuburira, babwira Thomas Nahimana ko ibyo avuga ko azajya guhatana mungirwa matora itegenijwe mu Rwanda atazabishobora ariko akanga akavunira ibiti mu matwi, aho yagaragaje cyane umurongo wa politiki ye ya Ndigabo, Higamambereke, Mbarushakumenya, Ninjyekamara, n’ubundi bucakura bwamugagaragaje, birangiye ashoje urugendo vuba na bwangu, rwa Politiki ataranamazemo igihe kirekire, ariko rwaranzwe n’amashagaga asigiye abanyarwanda benshi kwibaza byinshi n’amasomo atari makeya.

Njye kubwanjye ubu nandika ndagirango menyeshe ko  nikundiraga Padiri NAHIMANA Thomas nk’Umupadiri, yewe no mu itangira ry’Ishema nari nakomeje kumugirira ikizere, nyuma ariko Thomas yagiye yiyahura gahoro gahoro, uko yagendaga yibohera ikiziriko cyo kwimanikamo, niko njye nagiraga ngo n’imikino y’abanyepolitiki, nkumva ko igihe kitazagera cyo kucyishyira mu ijosi, ariko none birangiye yimanitse nanjye nigiyeyo ngo amaraso atantarukira.

Ubu aho bigeze ntagaruriro, ubuzima bwe bwanyuma muri politiki, burimo burangwa no gukina ikarita za nyuma zimwe bita BUTUYU, ibi bisa no kubona umuntu yiyahura ntawe umuri hafi ngo amutabare, ariko ntibimubuze kurashya imigeri ashaka uwamumanura mu giti yimanitsemo kandi ntawe ari bubone, nuwaboneka atashobora gupfundura ipfundo rizirikanye ubuhanga uwimanitse yapfunditse.

Muri makeya ndasezera kuri Nahimana THOMAS nenga ibyaranze Politiki ye mu bihe byanyuma, aho ubu ayishoje ashyiraho ikitwa Leta yo mu buhungiro itagira abayishyigikiye, ntigire uruvugiro yewe ntinagire abo irengera bari mu kaga  kuko ntaburyo yazabona bwo kubigeraho.

Iyo umuntu apfuye cyangwa apfushije nkuko dupfushije ISHYAKA ISHEMA RY’URWANDA, bavuga ibigwi n’ubugwari byamuranze, nanjye reka mbigarukeho, kuko ni bimwe tuzajya duhora twibuka k’umupfu wacu.

Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas na Politiki ye dushyingura uyu munsi byatangiye bite, bituvuyemo bite, bidusigiye iki tuzajya tubyibukiraho

1.Umutoza wa Thomas Nahimana mu bya Politiki ni Bwana Twagiramungu Faustin, nkuko yatoje ba Ndengeye, Evode,…, Thomas amaze kumira bungiri amasomo ya Twagiramungu Faustin, yahisemo kwikorera ku giti cye, nibwo abanje ikinyamakuru cyakoreraga kuri Internet kitwaga LE PROPHETE UMUHANUZI, iki kinyamakuru cyakoze akazi katoroshye kuko cyahungabanije Leta y’abicanyi igizwe n’inkotanyi mu Rwanda no mu bayishyigikiye bo hanze yarwo.

Iki kinyamakuru byagaragaraga koko ko ari icyabarwanya imikorere mibi y’ubutegetsi bw’i Kigali, kikaba kandi cyarabikeshaka ubuhanga, ukwicisha bugufi, n’ingabire y’ubwenge yahawe Thomas Nahimana.

Iki kinyamakuru wabonaga koko Rubanda ikibonamo nkuko rwibonaga muri KINYAMATEKA yarufashije kwigobotora ingoma ya gihake na gikoronize mu Rwanda.

  1. Bidateye kabiri Thomas yaje kwishyira hejuru, bikurikirwa no guta umurongo yatangiranye, nibwo yigaritse Rubanda nyamwinshi, atangira kuvangavanga ibintu ndetse no kuburabuza cya kinyamakuru cya Rubanda we ubwe yari yarashinze, rimwe akagifunga, akazongera kugifungurira igihe ashakiye. Ibi byakurikiwe no kwibasira Rubanda n’abacunguzi, maze sukubakoronga ku maradiyo nk’Ijwi rya rubanda yivayo bihagije ubwo yavugaga ko baba mu myobo nk’inyaga akiyibagiza icyayibashyizemo ko atari k’ubwumutekano ahubwo ari kubwo guhigwa bukware n’umwanzi wa rubanda udashaka ko ruharanira ukwishyira ukizana no guca burundu Ubwami mu Rwanda n’ibijyanye nabwo byose harimo n’ingoma KALINGA.

Thomas yagerageje uko ashoboye ngo Rubanda rwihebe, rucike intege maze rwishyire mu maboko y’umwanzi warwo, biranga biba ibyubusa kuko rubanda rwakuze bihagije kandi ruzi uwo ruhanganye nawe, yewe yageze aho ahamagarira abacunguzi kwishikiriza Kayifa Kagame cg se ngo bishyire mu maboko y’ubucamaza bwo mu Rwanda buri wese azi uko bukora, ariko umucunguzi utaravukanye ubwoba, amubera ibamba, none Thomas aragiye, asize umucunguzi akiri umucunguzi wa Rubanda, aho ategereje kuzasoza urugamba acyuye imihigo.

  1. Hakurikiyeho,Politiki yo gufatanya n’urubyiruko rumwe rwiganjemo urwa FPR Inkotanyi, aha yahakuye politiki yise POLITIKI Y’IMPANGA, yayise impanga kuko iyo politiki yagombaga gufatanya ibyifuyo bya FPR Inkotanyi yagezwagaho nabazibayemo bafatanije, akanabivanga n’udusigarizwa yasigaranye twa Demokarasi na Repubulika n’urukundo rw’ababiharaniye akanyuzamo akanibuka ko u Rwanda rwari rwarabonye ubwigenge, gusa uko iminsi yagendaga, Thomas inkotanyi zagendaga zimwoza ubwonko kuburyo aho bigeze ubu yisezereye muri POLITIKI, ntabwo yarakibuka ubwoko bwe mu biganiro yahaga amaradiyo n’abanyamakuru batandukanye.

Rimwe yavugaga ko ari umucikacumu rya jenoside ngo yakorewe abatutsi nkuko byigishwa na FPR, ubundi akavuga ko ashyigikiye ubwami, ubundi akavuga ko avanze cg se ko ari umuhutu, uwo ariwe, mbese ubwoko bwe byaterwaga nuko yaramutse. Koko utazi iyo ava ntamenya niyo agana.

  1. Ubu rero Thomas n’ishyaka Ishema ry’uRwanda bituvuyemo, politiki ya Thomas n’Ishema byari bishingiye ku kinyoma gusa gusa nkuko FPR Inkotanyi n’ubutegetsi bwayo aricyo bishingiyeho.

Nibwo rero Thomas yarebye agasanga ntabihanga bibiri mu nkono imwe, kandi ko ikinyoma cye nicya FPR Inkotanyi byose ari mahwi, ntacyahigika ikindi mu Rwanda, mbese ko ari nko kuraranya umunyendugakazi n’umuganza kuko burinda bucya ntawenze undi.

Thomas Nahimana rero aho kurutanga imbere y’abakurambere n’abanyarwanda bibabariye, ahisemo kwigumira i Burayi, agasambagurika arashya uwanyuma ngo arashiraho Leta y’impunzi mu buhungiro.

Iki akaba aricyo kinyoma cye cya nyuma gituma tutazamwibagirwa, kuko nsaba ko cyatuma abanyarwanda bakanura bagashishoza, aho kubona isha itamba bagata n’urwo bari bambaye.

Rubanda igomba kumva no gushyira ikizere cyayo ku mucunguzi, kuko n’ubwo ashyira imbere ubuzima bwe, umucunguzi ntawe ajya yaka imisanzu amubeshya ko agiye kumukura ku ngoyi ngo narangiza iyo misanzu ayiryohemo, ubundi bamuhembe icya Semuhanuka ko bagiye kumushyiriraho Leta mu buhungiro.

Ese ubundi wowe utanga umusanzu wawe niba unahari koko, hari ikiguzi cyangwa umusanzu wangana n’amagara cg amaraso y’umucunguzi ameneka buri munsi uko bwije nuko bukeye.

Ese mwe banyarwanda, aho mujya mwibaza impamvu Kagame Paul nabamushyigikiye barara badasinziriye kubera FDLR n’abacunguzi n’ubwo Kagame n’ingabo ze birirwa babeshya rubanda ko izi ngabo z’abacunguzi zashize ariko hagira agakoma bati ni FDLR yateye grenade, yabujije abantu guhinga, yateje umutekano muke, yabibye amacakubiri, yafunguye Umurenge Sacko, iriba inica abapolisi, mbese ugasanga rimwe na rimwe Kagame na FPR batinya FDRL nk’aho ari ingabo za NATO cg izindi ngabo zidasanywe kandi sitisukirwa?

Nibyo FDRL ntisanzwe koko, kandi ntizisukirwa, gusa ntabwo uko ibi FPR na Kagame babikoresha ariko bimeze, gusa kubwo gutinya FDLR, usanga ubutegetsi bw’abicanyi buyikanga ahantu  hose, bukayibona muri byose kuko buzi ko abanyarwanda hafi ya bose bayibonamo.

Nikubwiyo mpamvu rero udashyigikiye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi zimushinja kuba umu FDLR kugirango zimwice. Nuko Nahimana Thomas nawe yibasiye FDLR yumva ko bizamugwa amahoro, none aragiye arayisize.

Ingendo yundi iravuna. Iyo Padiri Thomas atigana FPR inkotanyi agakomeza nk’uko yari yaratangiye le Prophete Umuhanuzi, ubu aba agikomeye kandi yari kuzageza byinshi kuri Rubanda afatanije n’Umucunguzi.

Nkubwire iki rero muvandimwe:

Iyihuse yabyaye ibihumye.

Uwuyishe ntaririrwa kandi nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.

Rero urapfe upfuye iby’inshuti biragora, kuko ntawe urusimbuka rwamubonye.

Bye bye bye ishyaka Ishema na Politiki ya Padiri Nahimana Thomas.

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to BYE BYE PADIRI NAHIMANA THOMAS N’ISHEMA, ABAKUNZI B’IMVUGO YAWE N’ISHYAKA RYAWE TUZAHORA TUKWIBUKA

  1. De Gaulle says:

    @Mbonyingabo rwose,unyumve neza,Thomas ntabwo nshima uburyo bwe yakozemo cg akinamo Politiki,ariko ntibibujije ko abakira nabi politike ari uko aba ari abaswa muri byose,Thomas ashoborankuba yica uburyo bwo gukina politiki neza kubera izindi nyungu,cg se mu buryo bwo kuyikina akaba ntampano abifitiye.
    Ariko niwanga urukwavu ujye unamenya ko ruzi kwiruka,Thomas azi ibindi navuze,ariko kugeza ubu politiki nziza yakiza abanyarwanda ntayo ashoboye,aho yarangije kwishyingura.
    Njye ntabwo njya mpakana ibyo umuntu azi,nerekanira ukuri kwanjye ,ibyiza byumuntu ndabishima,ibibi nkabigaya.Ziriya critères witsitsaho ntabwo zishobora kugira umuntu umu leader,aribyo abantu benshi baba bo kuko abenshi baba bazifite,niba ariko wowe Mbonyingabo ubibona ubwo nawe utekereza kimwe na Thomas wiyahuye mubyo adashoboye akaba adusigiye Ikinamico tuzahora tumwibukiraho.
    Ramba rero!!

  2. Mbonyingabo says:

    @ De Gaulle ibya wandika biteye agahinda, comment yawe utangiye ugaya padiri none ugiye rangiza umutaka kubulyo mbuze icyo mfata nicyondeka. Urangije ushima ubwenge gushabuka nogutinyuka bye, nonese ntabwo uzi yuko ibyobyose uvuze ko Padiri Thomas afite iribyangombwa biranga umuyobozi (Leader) nyakuri. Nonese nikuki wumva adashobora kuba umunye politic kandi umaze kwiyemerera yuko afite ibyangombwa?

    Uragaya Padiri Thomas ushingiye ngo kunyandiko ze na Prezida Kagame ngo ushaka yuko padiri abereka, uretse kwigizankana iyo izonyandiko zibaho (mwagiye mutangaza yuko yagiranye amasezerano na Kagame) baba baramwangiye kwinjira mu gihugu? Kuki ikicyonyine kitakwereka yuko izonyandiko itsimbarayeho zitabaho kandi niyo zibaho zikaba ntagaciro zifite.

    Ikindi ngurashaka kubona inyandiko bandikiye companies zindege, wagiye ukabaza izo companies. Nonese ilyo mperereza uvuga wakoze kukwangirwa kwa padiri ubwa 2 uzaritangaza lyari ngo turibone? Urumuti wamenyo, nizere yuko utakoze iperereza nkarimwe rya Sayidati yakoze akarindira kuritanga aruko bangiye padiri kwinjira mu Rwanda. Haribintu byandikwa nibivugwa bidakwiye kwitirirwa opposition Ya FPR ahubwo ukagirango byanditse na FPR nyirizina.

  3. De Gaulle says:

    @Mbonyingabo…Ndashima uburyo abantu bakomeje gutanga uburyo babona ibya Thomas Nahimana n’ishema bimeze,nkuko nabyanditse ko Thomas Nahimana arangiye,nubu ndacyabihamya kuko nshingira ku bintu bifatika.Yego Thomas agira udushya twinshi,utwo dushya azadukora ariko ntacyo tuzamumarira uretse kumukoza isoni imbere yabari baramwizeye,kandi mpamya ko bari barabaye benshi,ariko nkuko nakoze iperereza nasanze kuva ubwa 2 yananirwa kujya mu Rwanda agatanga ibisobanuro bitanyuze benshi ubwo yananirwaga kwerakana iyo baruwa imubuza kwinjira mu Rwanda,akaba yaranapfunyikiye amazi Abanyarwanda atabereka amasezerano cg ibyifuzo yari yaranditse asaba Paul Kagame kujya mu rwanda nibyo yamwemerera kugirango ikiguzo cya Thomas kigerweho neza,ntaduhe cg ngo atwereke igisubizo yahawe na Kagame,Nyuma yo gusakuza cyane yemeza ko agiye mu Rwanda ntagisibya akarundanya imisanzu yabakunzi be n’ishyaka Ishema,bikarangira atagiyeyo.Ubundi buryo bwose azakoresha ngo yigarurire imitima y’abantu ntacyo buzageraho na busa.Kwivuruguta byo azabikora,Gusakuza byo azabikora,Gouvernement azayishinga irimo Urukatsa,Invejuru,Abasangizi n’ibindi,ariko ntacyo bizageraho uretse kumusigira ubusembwa gusa
    Mwifurije amahitwe masa muri dernières tentatives ze zo kugerageza kubaho no guharanira kuzanzamuka,ndifuriza kandi Thomas ko Umutima we muri Politiki Nyarwanda utahagararira aho kuko hari ibyo ashoboye aho kujandajanda yihagararaho mu bidateza rubanda imbere azarebe ishyaka ajyamo atangemo umuganda we,cg ajye muri société civile.Ubwenge ,ubumenyi,no gushabuka kwe birakenewe cyane mu muryango nyarwanda uri mu makuba.

  4. Ndorimana says:

    Uyu mugabo Padri Tomasi Nahimana koko amaze gushyiraho kariya kanyamakuru ke Umuhanuzi abantu benshi, uretse Kigali n’intore zayo, bamubonagamo “umucunguzi” kuko bwari ubwambere nyuma yo guhunga ubugome n’ubwicanyi bya FPR muli 1994 hari habonetse akanyamakuru kavuguruzaga ibinyoma bya FPR. Muribuka ko muli 1994 Ubwongereza n’Amerika bwashyizeho radio Gahuzamiryango n’Ijwi ly’Amerika mu kinyarwanda; izi radio zombi lero zikaba zari zifite inshingano zo gutaka Kagame na FPR ye na ba Mpatsibihugu babashigikiye. Kaliya kanyamakuru lero kaje gahabura impabe, impunzi zirakayoka, zigarura ubuyanza, zimwe zihitishamo n’ibitekerezo byazo etc. Padri iyo aza gukomeza umurongo yari yarashyiriyeho aka kanyamakuru, ubu aba abarirwa mu bagishwanama (sages). Aha niho yari kuba afite ishema.
    Yaje kugira atya lero bwa bucunguzi impunzi zamukekagaho arabwizibukira. Zimwe muli za mpabe zamwizeraga atangira kuzisiga ibyaha ngo zishinjwa na Kigali na Mpatsibihugu; ubwo aba ateye mulya mentor we Twagiramungu.
    None ngo yashyizeho gouvernement yo mu buhungiro. Azabaga yihereze.

  5. Mbonyingabo says:

    @ Nsengiyumva, natangazwe niyi nyandiko yawe wanditse usezera kuri padiri Thomas, werekanye ko yimanitse mumugozi mubulyo bwa politic. Nkurikije ibyo nsoma mubinyamakuru binyuranye, numvaga utagombaga guseze kuri Padiri ahubwo iyo uba umenyereye ibya politic wari kumusuza. Kuko byinshi nasomye bigaragarako, ubungubu padiri aribwo atangiye kuba umunyepolitike. Igihe cyambere muri leprophete namubonaga nkumwanditsi mwiza none aho yiyemereje kujya mu Rwanda ingendoze zikaburizwemo mbona, akiyemeza gushyiraho guverinoma mbana noneho aribwo yinjiye muruhando rwa banyepolitic.

    Byarikuba byiza iyaba wanditse inyandiko nkiyi, ukabanze gusesengura ibitekerezo byo mumpande ebyili; ururwanya kujya murwanda nogushiga guverinoma bya padiri, nababishigikiye ukaba iribyo uheraho umnenga padiri. Aho kwandi ibintu ukuye mumutwe wawe gusa, iyo nnsonye inyandiko nkizi binyibutse Dr Joseph Nkusi ukuntu yandikaga neza. Harimpuguke za politic zomu Rwanda zavuze kurikikibazo zikigaya nizigishyigikira iyo ushongura kuzifashisha munyandiko yawe byarikuba byiza.

    Inyandiko yawe yagaragaje neza igituma urwanya padiri cyane cyane kuko yararwanyije FDLR, kandi kurwanya FDLR bikaba arukurwanya rubanda nkuko ubivuga. Ariko bulya muri democracy umunyepolitike wese abafite uburenganzira bwoguhitamo umurongo akurikira, iyo arumurongo mubi gigihe kiragera abaturage batawishimiye bakanga kumutora. Ibya padiri ntibigutere ikibazo kuko niba yarafashe inzirambi abanyarwanda; sabana bazabimwereka.

    Rekandangize nkubwirango wabyemera cyangwa utabyemera, kwiyemeza kujya murwanda bya padiri byamwongereye abayoboke. Kuberiki? Kuko abantu bishimira ikipe irigutsinda ibitego, naho ikipe itsindwa kenshi nabakinyi bageraho bakayivamo. Ikindi kandi ngirango nkubwire nuko: amase ashaje adahoma urutaro.

    • Karera Jacques says:

      Bwana Mbonyingabo biragaragara ko utazi padiri Nahimana na gato. tegereza gato ibya guverinoma ye uzaba umbwira

  6. Ruhamya migambi Zaidi says:

    FDLR-FOCA rimwe mumakosa yayishegesha idakwiye gukinisha ni ugukorana na THOMAS NAHIMANA. Njyewe mbere nabonye FDLR-FOCA Ikoranye na TWAGIRAMUNGU RUKOKOMA mpita mbabara kuko nahise mbonako igiye gusenyuka cg igahungabana. NTIMWABONYE IBYO YAYIKOREYE????

  7. Mugabo says:

    Numbwo ntemeranya cyane n’iyi nyandiko ya Degaule ivuga muri make ko ibya Nahimana n’ishyaka Ishema rye birangiye. Ndemeranya nawe ko uko Nahimana yatangiye politike yo kwamagana Kagame, ashinga urubuga le prophete ndetse anitandukanya na Rukokoma ntabwo ari ko yaje gukomeza amaze gushinga ishyaka ishema hashobora kuba ari naho habaye amakosa menshi.

    Mu by’ukuri Padiri Nahimana yatangiranye amahirwe yo gutangirana ingufu n’icyizere zidasanzwe mu barwanya Leta ya Kalinga ya FPR na Kagame, kuko yamaganaga ikibi aho kiri hose haba muri Kalinga ya fpr mu Rwanda cg ibisa nayo biri mu mashyaka ya opposition yo hanze (RNC,URUKATSA, ABASANGIZI,etc.), bikagaragara koko ko yahagurukiye kuvugira rubanda yamagana ikibi cyose ku mugaragaro.

    Ariko aho amariye gushinga ishyaka Ishema yabaye nk’uhindura ingendo,
    – atangira koroshya imvugo yamagana systeme ya kalinga,
    – ntiyongera kwamagana ubwicanyi bwa hato na hato bwayo,
    – ntiyongera kuvuga ivangura na genocide ya bucece FPR iri gukorera
    abahutu
    – atangira kugaragaza ko Fdlr ntacyo imariye impunzi usibye kuzigira
    igikangisho cg se kuziriraho
    – bigiye kuba agahomamunwa aho atangiye kuvuga iby’amatora no kuyajyamo ahita amera nk’utangiye gutereta fpr agaragaza ko hari ibyiza yakoze yashimirwa,ko yandikiye Kagame, ibyo guhana abicanyi bayo byo yari yarabishyize hasi cyera
    – etc.

    Ibyo bikaba byaragaragariraga mu muri za ngendo yakoreraga hirya no hino mu bayobozi bakomeye b’iyi si ku buryo ariho bamwe muri twe twatangiye kwibaza ku mikino padiri arimo bikatuyobera.

    Aho rero Kagame amariye kumwereka ko ari inararibonye mu gitugu amuca amazi ku buryo bworoshye cyane, nibwo twumvishe noneho Padiri ameze nk’uwihebye atangira kuzana za mvugo z’uko Igitugu cya fpr, ubwicanyi bwayo n’ibindi n’ibindi.
    Aha rero nkahahera nibaza imiyoborere ya padiri aramutse ageze ku butegetsi niba yatinyuka guhana ziriya nkotanyi za fpr akazikanira uruzikwiye cyangwa niba nawe yaruma agahuha nk’abandi bose baba bashyikiriye ubutegetsi.

    Iby’uko ishema rirangiye byo sinabihamya kuko Padiri amaze kugaragaza ko afite udushya twinshi kandi buri gihe ntabura abamujya inyuma.

    • Magayane says:

      Bwana Mugabo, ndemeranya nawe kuri iri sesengura ryawe. Kuba Padiri arangiye koko nanjye mbibona nkawe agira udushya twinshi kandi twose aba yigize kabuhariweurabona ukuntu arimo abeshya abantu ngo arashaka gushyiraho guverinoma mubuhungiro yita ko izaba igizwe na opposition yopse ariko igitangaje nta shyaka na rimwe yigeze atumira uretse bimwe yavugiye kukibuga muri rusange. None se andi mashyaka azafata nawe ariko uko amwirutse inyuma? Ibigaragara ni uko abeshya ntawe ashaka gufatanya nawe ni imvugo gusa akoresha kugira ngo abantu bagire ngo arashaka gushyira hamwe n’abandi ariko bakanga. Niba mubeshyera azatubwire ishyaka yarumiye rikanga atwereke ubutumire yarihaye, dore ko yazobereye mukubeshya ubu azatubwira ati narabahamagye baranga ariuko nta gihamya azigera atwereka nka bimwe avuga ngo ibaruwa imubuza kwinira mu Rwanda barayimusomeye gus anta copie bamuhaye kandi ari uburenganzira bwe bwo kubona copie. Toujours padiri aba afite ibintu birimo confusion. Iyi mikino abazi gushishoza barayizi neza ko Padiri aba yibereye muri Theatre gusa nta kuri agira

  8. Magayane says:

    Njye nkeka ko Nahimana Thomas na bagenzi be bakwiriye kwegera inararibonye nka JMV Ndagijimana bakabagira inama. Cyane cyane kuri iki kibazo gikomeje gutera impungenge abantu benshi aho Thomas Nahimana bivugwa ko yaharabitse FDLR. Thomas ashobora kuba afite isoni cga yigira ndi igabo ariko iki kibazo nkeka ko kiri mubyangije politique. Nizeye ko inararibonye nka Ambassadeur Ndagijimana, Bukeye, Cyondo, Prof Kambanda bari bakwiye gushaka Thomas Nahimana bakamugira inama agakemura iki kibazo kandi ndahamya ko aba bagabo banashoboye guhuza Nahimana na FDLR kandi umuti barawufite ndabizi karetse Nahimana abananiye kuko FDLR yo ntiyabananira irimo abantu b’abagabo nka Ntirushwamaboko Ignace, abo ba Karengera Augustin, ba Gapyisi, ba Kamana Paulin,ba Mudacumura, ba Byiringiro Victor, ba Omega,Ndindabahizi Slyvestre,Nsengiyumva Evariste,Lyarahoze Samuel, Nsengiyumva De Gaule, yewe hari besnhi cyane abo njye nibo mbashije kumenya bari hafi ubwo hari n’abandi.
    Ahari abagabo ntihapfa abandi rwose mutabare Nahimana Thomas n’ubwo yahubutse cyangwa akaba yarasebanije ariko igitekerezo cye gishobora kuba ari kizima. Arega mu kinyarwanda banaravuga ngo umusazi arasara akagwa ku jambo.

    • iseta says:

      Tomasi twaganiliye kabili kose kandi buli gihe namubazaga kuli FDLR.Icyo namwumvisemo rero,uretse gupinga andi mashyaka, Fdlr yo rwose ntayumva na mba,ngo nta ngufu, ngo bakoze jenoside… keretse wenda ubwo amaze kubona ndi ighabo ye imupfanye ashobora guhindura umuvuno akemera ko atali we kamara kazadukiza ingoma mpotozi iyobowe n’amabandi y’abaicanyi twoherejwe na M7 ashyigikwe na ba mpatsibihugu.

  9. Uwimana Colette says:

    Komera cyane bwana De Gaule twari tukubuzeho. Iyi nyandiko irimo ubuhanga bwinshi n’ubushishozi. Nibyo rwose Nahimana yatangiye neza cyane kuri Le profete Umuhanuzi, ariko byaje kudutangaza ubwo yatangiye kujya ayifunga akayifungura igihe ashakiye. Aha niho yatangiye gutera umurongo, inyungu za rubanda bitangira kugaragara ko atarizo zimuraje ishinga.
    Akimara gushinga Ishyaka byari kurushaho kuba byiza iyo yikorera politique ye neza nk’abandi adatangiriye mukwanduza no kwibasira impunzi zo muri Congo n’abayobozi ba FDLR. Niba wenda yaribeshye yari kwigarura inzira zikigendwa kuko kwibeshya bibaho. Ariko kuba yarakomeje kubitsimbabaraho hari icyo bivuga, ntabwo yabikoze yibeshye ndetse n’uyu munsi simpamya ko atakibitsimbarayeho. Ubwo utabyibazaho ninde?
    -Ibi bya guverinoma nabyo yabitangaje ahubutse cyane niba yat=rateganyaga gukorana n’andi mashyaka yari kuyahamagarira kuganira noneho ibivuye mubiganiro akaba aribyo atangaza. Ariko kubera inyota y’ubutegetsi no guhubuka yahise avuga ko agiye gushyiraho guverinoma ntawe yagishije inama, ubwo ahari amashyaka akeneye imyanya niyo agomba kumushaka. Ibi rero byatesheje agacviro igitekerezo cye kandi wenda kitari kibi.
    -Iyi ndi igabo, Higama nkwereke ya nouvelle generation batayikosoye izatuma batagira icyo bageraho cyane cyane ko barangajwe imbere n’umugabo uhubuka cyane witwa Thomas Nahimana.
    – Njye navuga ko nta rirarenga, Thomas ashyize ubwenge ku gihe akegera andi mashyaka kandi akiyunga na FDLR cyane cyane ko ariwe wayibasiye kandi ntacyo yari imutwaye. Amaze kwiyunga na FDLR akanegera andi mashyaka bashobora kubyaza umusaruro ubufatanye.Nasho niba agitsimbaraye ku magambo ye yavuze kuri FDLR ndakurahiye nk’uko wabivuze tumusezeyeho kumugaragaro. Hari benshi basuzugura FDLR bakayitiranye n’impunzi ziri muri Congo n’abasirikari bari muri Congo. Aba baba bibeshye cyane n’ubwo Urugaga FDLR bakwibwira ko rucecetse ariko ni Ishyaka rikomeye cyane kandi abanyarwanda bibonamo kabure n’ubwo baba natwe bumva abyigamba nkuko abayoboke b’andi mashyaka baba basakuza. U Rwanda rwakoze ikosa rugura Rwarakabije, Ninja n’abandi bayobozi ba FDLR barataha rwibwira ko FDLR irangiye none ahubwo yarushijeho gukomera.FDLR ni systeme nta kuyitiranye n’umuntu cga abantu kugiti cyabo. Nkeka ko na Nahimana yaguye muri uyu mjutego avuga no FDLR iba mu myobo, ko itagaragara, ko ifata impunzi bugwate n’ibindi nk’ibyo nyamara ubu ndizera ko nawe niba agira ubwenge kandi ndabizi arabufite yabonye ko yibeshye.
    Nyabuneka mujye mureka kwitiranye systeme ya FDLR n’abantu nk’uko hari abibeshya ko Kagame ariwe kibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *