NYUMA YO KUROKOKA INKOTANYI MW’ ISHYAMBA, BYAGENZE GUTE TUGEZE MU RWANDA? IGICE CYA 2: IYO NZIRA NDENDE NTIZIBAGIRANE.

Figure 4 DASSO ikandagira ku gakanu umuturage watinze gutanga amafaranga yo kwishingana mu buvuzi.
  • Views 1646
  • Rating 12345

Ngeze mu Rwanda nakomeje gutekereza ibyinzira ndende kuko burya ni ngombwa kwibuka iyo wibagiwe ukibagirwa n’ibyo wanyuzemo nawe  ugeraho ukiyibagirwa, urwaza rwose rukakujyana ntakwirengera, ntanarimwe nigeze nizera Inkotanyi ko ibyo zivuga bibamo ukuri,yewe nta n’ubwo nigeze nsinzira nkurikije ubugome nazibonanye mbere ya za 90 zitera na nyuma y’aho zidusanga mu makambi zigakomeza zitwicira mu mashyamba, uretse nibyo, umutima wanjye wagumye ku gutekereza abo zishe nabo nasize mu mashyamba, ibyo n’ubu niko bimeze, umuruho, umubabaro w’abavandimwe bakigoswe n’ububi bw’inyenzi inkotanyi umbuza gusinzira.

Kubwo kwizera Imana, numvaga umuruho narushye ahari nzageraho nkawuruhuka, nibazaga kandi najyaga numva abahanga bavuga ngo imbere y’umwijima haba umucyo, nubwo ubu ntangiye kubona umucyo aho uzaturuka, ndibaza ko igihe kibaye kinini cyane, umuborogo wabanjye, inzara y’abanjye, inyota y’abanjye n’urukumbuzi mbafitiye ntabwo na n’ubu bituma ngoheka.

Nyuma yo gusohoka ishyamba narababajwe, nikorejwe umusaraba ntashobora guha uburemere, ariko kubwa Nyagasani umugenga wa byose, yakojeje isoni abawunsindangiye, maze ndiyandayanda ndawushyigura kugeza na n’ubu ndacyawuri munsi, kandi ndawugendana, gusa kuko mpagarikiwe n’usumba byose ntacyo uzantwara mu izina rya YEZU, kandi nabanjye bazakomera ingoma ibihumbi kuko barikumwe n’Umucunguzi wa Nyiribiremwa.

Ikigeragezo cyambere tukigera mu Rwanda mu mpera za 1996, ubwo inkambi zasenywaga, kwari ukutwohereza mu ngando zo kogerezwamo ubwonko, aha naho hasohokagamo umurame, kuko isasu ryarayobaga rikakumena umutwe igihe mwabaga murimo mwiga kumasha cg se Kadogo akakuroba mubandi maze ukagenda ubutazagaruka , ubwo byitwaga ko hari ibyo wagiye gusobanura, kandi nibyo koko bakubonaga isura maze bakayihanagura burundu ubutazongera kugaragara. Njye izi ngando narazanze, mbabwira ko abo bajyanye batabagaruye, maze uwiteka aramvugira icyo gikombe kirandenga, erega mba nanone ndukize ntyo.

Ntabwo byaciriye aho kuko baravuze bati ni hahandi hanjye, kuko bari bazi ko banyibikiye, kuko burya abicanyi ntibiburira ni nk’intare iyo ihaze yirengegiza umuhigo, ariko izi ko ejo izawukenera ikawihereza. Niko byagenze kuko bwarakeye ndafungwa nzira amaherere maze no kubyara wa mwana wanjye nababwiye twirukankanye ishyamba ryose ari munda. Nafunzwe nabi cyane,ubwo banyitaga umucengezi bakananshinja ngo ko nsenya ibikorwa by’amajyambere birimo amashuri, amavuriro, ibitaro…

Nkigera muri gereza ya  Commune, Kadogo niwe wanyakiriye, nkuyemo ipantaro umukandara, uruhago rw’umufuka bashyiramo udupapuro tunyuranye ndetse n’udufranga sinzi uko kadogo yarusatse maze abonamo udufranga tw’amadolari nari narasaguye aho twirukaga iyo mu mashyamba, maze ubwo ziba zirambonye, kuko atarazi gusoma no kwandika yambajije ibyo aribyo, nanjye nti ni amafranga y’amanyamahanga, aba ariyamiriye cyane ati ampa inka rwabutogo, ati mbonye interahamwe ikorana n’abafaransa bakanayiha amafranga yo gukoresha Jenoside.

Abapolisi n’abasirikari barahurura maze sukunkoreraho igororangingo sinakubwira, barankubise nifuza gupfa ndabibura, cyokora uko inkoni zarushagaho kundembya narushagaho kubona ijuru rinyegera kubwo kwizera, urupfu ntacyo rwari rukimbwiye, kandi nari mfite umubabaro uvanze n’ibyishimo ko nguye kubutaka bw’abakurambere banjye nyuma yo kuzutaguzwa mu ishyamba no kugerwa amajanja n’urupfu inshuro zitabarika, ariko nkababazwa na none no gusiga umugore wanjye n’umwana wanjye twaruhanye bababaye,kuko batagifite umutware nyirizina.

Uko iminsi yagiye ishira ninako Imana yagiye icisha bugufi abo ba rukarabankaba, gusa hagati mu gifungo cyanjye baje kunshira urwo gupfa, haza uwitwa BRIGADIER, ansohora muri gereza, ambwira ko mukurikira mbona ayobotse iyo amasaka yakururumbye, naho ubwo bari bamubwiye ko ariho ari bundasire, twagezemo ndamuganiriza nkudafite ubwoba, ampishurira ibanga ko bamutumye kundasa, ariko ko ntabyo agikoze kuko asanze ndi umwana mwiza kandi ko ntacyo nzira cyukuri.

Twasohotse murayo masaka anyemereye ko nzajya nirirwa hanze kumanywa  nigisha ubutabazi secourisme  abapolisi n’abasirikiri , nijoro nkabona kujya muri gereza. Bidaciye kabiri, na nijoro yankuye muri gereza, ambwira ko nzajya njya kwiraranira nawe ko ntampamvu yo gufungwa ko ariko mugitondo nzajya nkora nkaho mfunzwe ntihazagire umenya ko ntarara muri gereza, niko byagenze.

KUBA NYWA INZOGA BYATUMYE MFUNGURWA, ICUPA RYA MUTSING RIBA IMBARUTSO YO KUREKURWA KWANJYE.

Ubwo ngize amahirwe yo gucumbikirwa na Brigadier byampaye akanya ko kwigura, ubwo nabwiye Madame anzanira amaframga ahagije dore ko mukanya gato nari maze kuyagira kuko, hari hashize iminsi mbere yo gufungwa mfunguye PHARMACIE, akaba arinjye wa mbere wari uyifite muri ako karere, kibasiwe na Malariya, nari mfite abakiriya benshi rero, kuko ubwo mfungwa nari namaze iminsi nguze IMODOKA Y’IVARIRI, nkaba nkeka ko ari nabyo byazikanguye bikazinteza zikamfunga.

Naje rero kugura Mutsing nyinshi, turanywa, turasinda noneho nibagirwa amasaha yo kubyukiraho, aho nkangukiye nagombaga kubyukana ya macuba ngo nze kuyatirura aho nari naguze inzoga, mu gihe nyajyanye, uwari watanze itegeko ryo kumfunga no kunyica yarambonye arambaza ati burya unywa inzoga, nti yego, ati yewe nibagufungure witahire, ati nakubonaga nk’umukusi, abakusi ni abadiventiste ngo batanywa inzoga,amata, imisururu…bakaba muri icyo gihe bari beze cyane muri ako karere, ariko uwari wamfungishije wari Assistant Bourgmestre akaba yarakundaga inzoga kurusha akazizi, ngo yibwiraga ko ngo ntaho tuzahurira mu buzima ngo kuko yambonaga nkutanywa inzoga, kubwibyo rero ngo nagombaga kwicwa nzira icyo gusa. Koko rero navuye gutirura ayo macupa barandeka nsubira murugo.

ITERABWOBA NIYICARUBOZO RYAKURIKIYEHO RYANKUYE UMUTIMA

Ngeze imuhira, hadaciye igihe kinini, njye n’abandi bahutu bari barize, ndetse n’abari abacuruzi twari tugeze nko ku munani, twaje gutegekwa n’umukuru w’akarere  kujya dutanga amafranga ibihumbi 40.000frw ku kwezi kugirango ngo abahutu b’abako karere nyine batazatwica, ngo kuko bari barekereje kudukuraho, twarayatanze, ariko bamwe muri twe barishwe nyuma yaho nkuko nabibabwiye munyandiko zanjye zibanza, bamwe babaroberaga mu nzira bajya cg bageze i Kigali, bakabatwara ubutazagaruka, ahubwo ababajyanye bakagaruka kutwishongoraho batwereka amarangamuntu bakatubaza niba tubazi tuzi niyo bagiye.

Mbere yo kudukoramo umwe umwe, abatutsi babaga aho baje kwikoranya maze bafata urupapuro bandikaho amazina yacu, umutwe wiyo lisite bawita URUTONDE RWABACENGEZI MURI….

Kuri urwo rutonde bangize numero ya mbere nka Perezida w’abacengezi, nyuma bararangije rwa rupapuro barunyuzamo umugozi maze barwambika ihene ikajya yirirwa irubungana, umuhisi n’umugenzi yisomera, gusa twe ntaburenganzira twari dufite bwo kujya kwisomaho, kuko kurusoma byasabaga gufata ihene, kandi icyo gihe twe kuyifata byari kuba icyaha gihanirwa kuko iyo hene muri icyo gihe yaturushaga agaciro, kugeregeza gusoma urwo rupapuro byasabaga kwicisha bugufi ugahengera ihene ituje, maze ukayipfukama imbere buhoro buhoro ngo udakoma rutenderi, nuko ugataha witeguye urupfu, uzi numwanya ufite kuri liste ibunganwa n’ihene, nuburyo uzicwamo, niba uzabanza cg se uzaheruka.

MU MINSI Y’UBUNANI NA NOHELI Y’1997-1998 NIBWO ABARI BASIGAYE TWARI BWICWE

Kuva duhungutse nta gihe batishe abahutu, aho hantu nabaga mu Mutara, ahahoze ari Byumba mbere y’intambara y’inkotanyi hari abimukira benshi kuko hera cyane, abimukira bakaba barazagayo gupagasa no kuhatura, ibihe byose rero babaga bica abaturage ba rubanda rugufi bahimukiye, abari bahiganje bari abo mu Ruhengeri, Gisenyi, Kivuye, n’ahandi mu majyaruguru, twe basigaye bakandagiye mu sihuri bakaba bari baratubikiye iminsi mikuru.

Igihe cyarageze rero badupangira ko tugomba kurara irondo ngo ko bari bafite amakuru ko abacengezi bari butere, irondo twarariraye, njye nagerageje kwihisha kenshi ariko irondo ryagera imbere bakagenzura bagasanga ndaburamo, nabakwepye, bagasubira inyuma bakanshaka, bamaze kumfata ubugira gatatu, nahebeye urwaje turakomezanya, impamvu nihishaga, umwe mubo twasenganaga w’umututsi, ku manywa yari yandebanye agahinda ambwira ko ari ubwanyuma ambonye, hadaciye akanya mbona undi nawe wari arimo akina amakarita, ikarita iramucika, yunamye agiye kuyitora, amasasu aturuka mu ikoti rirerire yari yambaye maze aranyanyagira,uko yunamaga wanabonaga yambariye ku imbunda ategereje ko bwira ngo aze kubikoresha mu irondo. Murumuna w’uyu nawe nanyuze iwe mu gikari ntaha iwanjye nsanga arimo atyaza umuhoro, kandi muby’ukuri ntaho ntamurima cg inkwi yakombaga kujya kuwusenyesha.

Ijoro ryarageze nkuko babiteguye turara irondo nkuko nabivuze ngerageza kwihisha birananirana, tugeze aho twagombaga kwicirwa, bahamagaye Bourgmestre kucyombo kuko we ntiyari ahari mubari kw’irondo, bamubwira ko bagiye kutwica, uyu muyobozi yarimo yubaka inzu ye itaruzura ahantu mu mujyi wa Nyagatare  ubanza yaratekereje ku mafranga twamuhaga buri kwezi, abona ko nibatwica ari buhombe ariko nanone ntiyabihakana, yarabasubije ati, ni mubice ariko amaraso yabo bantu ntazambarweho. Habaye akanama kabo bicanyi ubwo twe abicwaga twarahejwe maze abishi bacu bagarutse batubwira ko irondo rirangiye dushatse twataha, ubwo byari bibaye nka saa munani zishyira saa cyenda sijoro, ubwo batangiye kwitotombera bourgmestre bavuga ngo nyirurugo yanze kwemera ko batwica, ngo ntabwo icyo gikorwa bagikora nyiri Komini atabihaye umugisha. Mbabwiye ko ayo masaha ariyo mabi ko niba koko abacengezi bahari bagomba gutera no mumasaha asigaye, barikubise barataha barambwira ngo urishaka akomeze arirare, nibwo mbonye ko twari dusigaye turi ba bahutu gusa bagombaga kwicwa, nanjye nabwiye abandi nti twitahire na bene igihugu baragitaye.

Ng’uko uko twarokotse muri ibyo bihe, ng’uko uko tubayeho nyuma yo kuva mu ishyamba no kurokokeramo ubwicanyi bw’inkotanyi, ng’uko uko duhora tubungana urupfu tukarwirirwamo tukaruraramo twe abari mu Rwanda.

Uwavuga ibyinzira ndende y’agahato dushorwamo na FPR Inkotanyi  bwakwira bugacya, uko bukeye n’uko bwije haba hari agashya cg ibirungo zirimo zitegura byo gukaranga umuhutu, ntabwo ziryama , nta n’ubwo zituza kuko umwanzi wazo zizi ko ari umuhutu, zirashaka kumuca kubutaka  bwa sekuru na sekuruza.

Nk’uko Kagame ahora abivuga ababazwa n’abamucitse kuko ngo ntabikoresho byo kubica bihagije yari afite, akemeza ko ubu abigwije, gusa yiyibagiza ko umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.

Ntabwo kuba narasimbutse izo mfu zose ari ukubera impuhwe ze, si n’uburyo yabuze, ahubwo Imana indinda imurusha imbaraga kure cyaneee, kuburyo azapfa akansiga ahubwo.

Ntabwo arinjye njyenyine ufite amateka yihariye kubo Kagame, FPR, abatutsi n’abahutu b’ibicucu bamushyigikiye bashaka kwica, kuko bumva bakwica bakanicisha abahutu benshi bashoboka, ndahamya ko turi benshi yaba mu Rwanda hagati, ku nkiko z’u Rwanda ndetse no hanze yarwo, Kagame ahora ahigira, ariko Imana imurusha ubushobozi ibatsimbarayeho, idutsimbarayeho, ntabwo izemera kutugabiza impyisi turi inyange imbere yayo, kuko ituzi imbere n’inyuma, kabone n’ubwo Inkotanyi n’abambari bazo badusiga ibyondo bakatwanduza, Imbere y’uwiteka ntabwo tuzandura.

Imana izadukesha imbere yabayemera, iturinde inzara za Kagoma, iturinde impyisi mahuma, ibisamagwe n’amasatura, umunsi w’umucyo izadutwikurura abaduhiga n’abadusiga ibyondo bumirwe, duhamirize bahurure, nitujya mu ngamba bizagora abagome kwisobanura.

Twe tuzaba tumurikiwe kandi duhagarikiwe n’Imana rurema we mutware w’ingabo z’ukuri ubutabera n’amahoro.

None mwe nkotanyi mbibarize, ko murya , mukanywa amaraso y’inzirakarengane, ntimwicuze ibibi mukorera rubanda, nizihindura imirishyo muzajye he ?

NSENGIYUMVA De Gaulle  

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to NYUMA YO KUROKOKA INKOTANYI MW’ ISHYAMBA, BYAGENZE GUTE TUGEZE MU RWANDA? IGICE CYA 2: IYO NZIRA NDENDE NTIZIBAGIRANE.

  1. semusambi says:

    komera DE GAULE WE igihe twari mu isake abahisemo gutaha twari tuzi neza ko agafuni kabategereje:natwe twahisemo kurira imisozi ya masisi urwo twabonye ntawarubara.NUBWO nkiriho simbyemera neza .gusa wa mugani w’umurokore uwiteka yaduhishe ibanga;kuri kiriya kibazo ura ngirijiheho igisubizo kiragoye reke dutegereza ifirimbi ya nyuma.

  2. Ndorimana says:

    Nsengiyumva,
    Ikivi cy’inzira ndende yawe ucyushirije mu Mutara. Aliko iracyakomeza kugeza igihe utazaba ugihumeka. Amayira menshi wanyuzemo yuzuyemo amasomo menshi kubantu batayanyuzemo no kuri babandi bashize impumu bakibagirwa icyabirukanaga. Aba banyuma nshaka kuvuga ni babandi bariho babyina tango na beningoma.

  3. iseta says:

    Urakoze cyane gusoreza kuli iki kibazo,reka dutegereze tuzarebe uko zigisubiza. Icyo nzi ntizizabona aho zikwirwa,zarengeje akalimbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *