ISESENGURA RY’INYANDIKO Y’IKINYAMAKURU RUSHYASHYA KU RUPFU RWA PADIRI EVARISTE NAMBAJE NO KUJYA GUKORA POLITIKI MU RWANDA KWA PADIRI THOMAS NAHIMANA

1
  • Views 4488
  • Rating 12345

Nyuma yo gusoma iriya nkuru (www.rushyashya.net/spip.php?pages=m_article&id_article=7766) byanteye kwibaza byinshi kubijanye ni bivugwamo aribyo:

Iyicwa rya Padiri Nambaje Evariste
Ibyangombwa Thomas Nahimana yagendeyeho
Ingendo za Thomas Nahimana ajya mu Rwanda

Thomas Nahimana ngo yaba yaratanze akayabo ko kwicisha mugenzi we Nambaje Evariste. Aha byanteye kwibaza byinshi harimo kumenya ubushobozi kubijyanye n’umutekano Thomas Nahimana yaba afite.

Abategetsi bo mu Rwanda birirwa baririmba ko nta n’akabaca muri humye kubijyanye n’umutekano. Aha rero umuntu akaba yanakwibaza niba Thomas Nahimana afite umutwe cyangwa ishiramwe rishinzwe kurinda umutekano kuko bivugwa ko uwishe Nambaje yarashinzwe umutekano we. Ikindi umuntu yakwibaza ni ukuntu izina ry’uyu mwishi rigirwa ibanga na Rushyashya kandi tuzi neza ko ari umuyoboro w’ijwi ry’agatsiko ka Kigali.
Noneho umuntu rero yakwibaza ibanga Thomas Nahimana afite n’ubutegetsi bw’i Kigali mu kwica abantu, hanyuma akagirirwa ibanga.

Niba Thomas Nahimana koko nawe afite uruhare mu rupfu rwa Padiri Nambaje Evariste, ntakabuza Thomas Nahimana yaba arimo yihishe mu mashyaka ahubwo ashaka kumarisha abantu; dore ko nawe nabonye yaruciye akarumira ntavuguruze ibimuvugwaho ahubwo akaba ari acharné yo kugumya kuvuga ngo Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2017 kandi tuzi ko bamwangiye. Byanze bikunze uwishye Padiri Evariste Nambaje yabikoze abiziranyeho n’ubutegetsi bwa Kigali kuko iyo bitaba nk’ibyo anketi iba yarakozwe ikanagira icyo ivuga.

None iriya n’imirimo mishyashya yaba afite yo kuba umukandida?
None Thomas Nahimana ategekera ingabo, igipolisi, inzego z’ubutasi n’ubugenzacyaha by’u Rwanda, ari hanze y’igihugu; tuzamutandukanye dute n’Intore cyangwa DMI? Rushyashya nayo mbona yarabuze icyo ivuga. Hanze aha harahagazwe!

Ku kayabo kavugwa none Thomas Nahimana ya miliyoni y’amadolari yasabaga ngo akureho Kagame yaba yarayabonye akayakoresha mu kwica mugenzi we? Cyangwa yaba nyine yaratanzemo bitugukwaha kwa Kagame ngo bice Padri Nambaje Evariste? Kuko burya nta kiba mu Rwanda Kagame atakizi. Ubugenzacyaha bw’u Rwanda ntacyo bwigeze butangaza kuri uwo mwishi ariko Rushyashya urabona ko imuzi ikamugirira akabanga.

Kugeza aho rumenya ko yigize inshuti ye. Ruti: Yigira umurinzi we. Umuntu waba uri mu nzego z’umutekano nka Padiri numva leta iba imuzi neza. None yarengeye he?
Bivuze ko Kagame nawe atari kwanga iriya miliyoni dore ko umuryi w’imvuzo iyo abonye akayunguruye akamira bunguri atumvise niba karyoshe cyangwa kabishe.

Inzego z’ubutasi rero niba zaramenye ko Thomas Nahimana yaragize uruhare rwa hafi cyangwa rwa kure mu rupfu rwa Nambaje Evariste, zikabigira ibanga buri wese yakumva imikoranire ya Thomas Nahimana ubutegetsi bwa Kigali. Cyangwa Kagame yaba yarategetse ko bidatangazwa.
Turabimenyereye ko hari abo u Rwanda rushyira mu majwi abantu bakorera agatsiko hanze kugira ngo bizerwe n’abo barikumwe, nkaba ntekereza ko aribyo biri kuba kuri Thomas Nahimana.

Muribuka Mupenzi Jean de la Paix umwe wagizwe na Gasana Anastase Lieutenant Général mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, ko byanditswe ko yatorotse ikigo ngororamuco (prison) kandi yari yajanwemo kugira ngo ategurwe kuzazambya amashyaka.
Ibyangombwa, ndavuga urupapuro rugenderwaho rwakoreshejwe na Thomas Nahimana ajya i Buraya ngo ni urwa Congo Kinshasa .

Ibi uretse Thomas Nahimana wamara abantu amatsiko, n’aho ubundi ibizwi hano hanze na benshi ni uko Thomas Nahimana yavuye mu Rwanda agiye kwiga. None yuririye indege mu Rwanda yitwa umukongomani ate, kandi yarazwi nk’umukuru wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri Cyangugu? Nibyo kugira ubwenegihugu bubiri mu Rwanda biremewe, ariko ntibyakumvikana ukuntu Thomas Nahimana yarigushaka urupapuro rw’inzira rwa Congo-Kinshasa kandi atuye mu Rwanda.

Aha mvuze nti keretse niba u Rwanda rwaba arirwo rwarumushakiye kugira ngo rumuhe ubutumwa budasanzwe, wenda yagera hanze ntabutunganye uko byaribyateganyijwe akaba ariyo mpamvu bamwangira gutaha bagira ngo arangize ubutumwa yahawe azatahe nta nkomyi.

Aha ntabwo naba mpabye cyane. U Rwanda rukunda gushakira ibyangombwa byo hanze abo rutumye kugira ngo nibafatirwa mu cyuho batekwitwa abanyarwanda. Mwarabyiboneye kuri Mupenzi Jean de la Paix aho yari umugande.

Kubyo gutaha kwa Thomas Nahimana, nemeranwa na Rushyashya. None kuki atigeze yegera za ambasade z’u Rwanda? Muri Kenya kuva yarafite visa ya East Africa community yariyemerewe gusohoka ku kibuga cy’indege akajya aho ashaka muri Kenya, ntabyo yatekereje nubwo abenshi bemeza ko yahawe akayabo k’urufaranga ruvuye mu Rwanda ngo mbere y’uko asubira mu Bufaransa.

Ngo yagiye yerekwa impapuro zanditswe na leta ya Kagame, koko? Ko tuzi aho ikoranabuhanga rigeze kuki Thomas cyangwa bagenzi be barikumwe batatekereje no gufotora iyo barwa ko telefoni zikora byose? Haba mu Bubiligi naho ntabwo wigeze ujyayo kandi ari muri Shengeni.

Hari ibintu byinshi bidasobanutse kwa Thomas Nahimana.
None niba avuga ko izo mpapuro ari ibanga, nawe agiriye agatsiko ka Kagame ibanga nk’uko nawe barimugiriye ku rupfu rwa P. Nambaje Evariste?
Thomas Nahimana urabizi neza ko iyo udakonje cyangwa ngo ushuhe uba uri akazuyazi; Bibiliya iti ndakuruka. None wowe uri nde ngo icyezere utakaza kigaruke?

None iyo guverinoma uzashyiraho kuri 20 Gashantare2017, ntuvuge amashyaka azaba ayigize, abo bantu bazakwizera bate uterekana ukuri. Uretse ko ngekemangwaho, ni izina ry’ishyaka ryawe sinumva ibyo washatse kuvuga.

ISHEMA?!!!!!!!!! Urangije uharanira Repubulika n’Icyami! Harya ngo tuzajye kunamira nde? Kuriya ni ugusebya intwari Gitera, Kayibanda, Bicamumpaka n’izindi ntwari zari zaradutuye urusyo, tukaba tutaziha agaciro.

Ngasoza nsaba abantu kubanza bashishoza kuko iyo guverinoma yawe sinyishira amakenga. Kandi mara abantu amatsiko kubikuvugwaho unareke kugumya indwara y’ikundacubahiro ngo Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2017 kandi ko wangiwe burundu. Nabyo ni urundi rujijo ushyira mu bantu.

Umusomyi w’Intabaza.
Bariyanga Théogène

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to ISESENGURA RY’INYANDIKO Y’IKINYAMAKURU RUSHYASHYA KU RUPFU RWA PADIRI EVARISTE NAMBAJE NO KUJYA GUKORA POLITIKI MU RWANDA KWA PADIRI THOMAS NAHIMANA

  1. Kaneza says:

    Abantu muvuga ngo Bariya ntiyarigusesengura iriya nyandiko ua Rushyashya murantangaza. Dans un kilo des mensonges, il y a 5gm de realite. Bariyanga arakebura Thomas. Nkunze ko muvuze ko Thomas azi abishe Evariste. Nabavuge! Kandi ntimukiyibagize ko toute information est utile pour les strateges,

  2. De Gaulle says:

    Nunze mu rya bagenzi banjye, ariko nagira inama uwatanze iki gitekerezo mu nyandiko,ikinyamakuru Rushyashya ntabwo cyakagombye guhabwa agaciro mu bifatwa nk’ukuri yaba mu mvugo cg mu bikiowa,ntabwo rero twakagombye gufata ibyo cyanditse ngo tubishyire ku bantu bakora,bazima kandi buzuye neza mu mutwe nka Thomas.Thomas nubwo yakwica ibintu abyica abizi kandi abishaka,wenda afite icyo agamije kimuha inyungu,aho niwe uba ubyiyiziye.
    Ibyubwicanyi by’uwo mupadiri bamugerekaho,ni urwango Leta ya Kigali imwanga igendeye ku kuntu yatangiranye umurava ayihungabanya igihe yari agikora neza nk’umunyamakuru w’Umuhanuzi ariyo Le Prophete,naho kwica ibyo si ibya Thomas rwose.Kugambana wenda ngo yibonere agafranga yabikora,ariko nuwakamuha yakarya kandi nuwakamuhaye ntagire icyo abona,mbese nkuko byagenze,ubu se niba bari baramuhaye agafranga ngo aherekeze Kagame mu matora,yaba Kagame cg abazungu bose hari ugitegereje ko amasezerano azashyirwa mu bikorwa?Ashwi da!!kuko bose bacyuye umunyu, Thomas yigaramiye mu bufransa,byose birangiriye mu ikinamico ryo kubibuga by’indege no mu matangazo! Kandi wenda ifaranga ryarariwe kera.Naho ibya miliyoni,icyo nangira abanyarwanda nuko babarira umuntu frw kandi mu bayabara ntanumwe watanze n’urikuta,ndahamya ko uretse na miliyoni ntanibihumbi ijana thomas yahawe nabanyarwanda,bishoboke ko ari nacyo cyaba cyaramiteye inyota yo kuyashaka,gusa sinahamya ko niyo ayabona yari kuyakuzaho Kagame,ahubwo yari kuyaryohamo.Abanyarwanda barago cyane Abahutu,ntawe upfa gutanga ifaranga rye,bararibika bakajya barya bakanywa bakumva ko bakize ubundi bagaceceka,basakuza iyo urupfu rwa Kagame rubagera amajanja cg bashimuswe

  3. iseta says:

    Icyo mbona kidafite icyo kivuze ni iki: “umukandida ku mwanya wa prezida wa Republika” mu matora azabera mu gihugu udashobora gukozamo ikirenge. Aliko wasanga ukibirota aliko izo nzozi zawe uzisubize aho wazikuye, igihe cyose utazaba ufite umuheto wo kuvugana na mwene Rutagambwa kuko ni byo biganiro yikundira kuva akili mu nda ya nyina.

  4. Peace says:

    Mu byukuli hari impanvu nyinshi zitandukanye abantu baheraho badaha ikizere iyi guvernema ya Nahimana ikiri mu bitekerezo gusa. Aliko iyi mpanvu ya Theogene yo kudashira amakenga Tomasi na guvernema ashaka gushyiraho, nayo ni ukuyitondera.

    Ndi mu batemeranya na Padri mu bitekerezo bye yagaragaje nyuma yo kuzambaguza ikinyamakuru cye le prophete -umuhanuzi cyari cyatangiye neza, giha abanyarwanda benshi INSPIRATION yo gutegura impinduka yo kubohora u Rwanda nyuma akatuburagiza atuzanamo amacenga n’amacabiranya yatumye abenshi tumubonamo undi muntu utari padri twari tuzi.

    Ariko umuntu wafata Rushyashya nk’ikinyamakuru fatizo cyo gusesengura inkururu iyariyo yose (n’ivugwa kuli Padri irimo) uwo ashobora kutuyobya kuko Rushyashya abayizi bose bazi ko ari Rutwitsi rutwika igihugu n’abantu benshi barutuye. Iyi Rushyashya nta muntu ukunda ukuli ukwiye kuyifashisha atanga ubutumwa ku banyarwanda. Nanjye ndi Padri sinata igihe cyanjye nsubirikanya na Rushyashya…Ariko mwasomye neza inyandiko za Rushyashya ngo murebe ibyo ikora?????
    Padri rero critiques dukora kuli politiki ye zirahari kandi zizakomeza, ariko ibyo kugereka ku muntu icyaha nka kiriya cya Mukotanyi wica umunsi ku wundi ku buryo ubu byabaye nk’akaz ka FPR kazwi ahari ku isi yose, ni ukuvangira abashaka gukomeza urugamba turimo iki gihe. Padri Nambaje wa Kliziya Gatolika yasanze abihaye Imana benshi FPR ikomeje kwica…kuvanga politiki y’amacenga ya Nahimna na zriya nfu z’umuvumo zazahayje u Rwanda, njye ndabigaye cyane..Kunenga nibyo, ariko tuzibukire kuba abahangajambo no gucira umuntu (UWARIWE WESE) urwo gupfa tumushinja ibintu tudafitiye gihamya (usibye invugo nyicanyi ya Rushyashya) ni ibisubiza inyuma urugendo rwo kubohora u Rwanda.

  5. Evode says:

    1.Ndemeranya nawe kuri ri sesengura rwose. Ariko kukibazo cya Padiri Evariste Nambaje , numvise padiri Thomas avuga ko yagikurikiranye bihagije yemeza ko yishwe na FPR ndetse n’abamwishe ko abazi kandi na Musenyeri wa Cynagugu arabazi. Aha rero byerekana ko nta ruhari na busa Thomas yigeze agira muri uru rupfu na gato. Rushyashya nkuko isanzwe iba iyobya uburari bisanzwe byo kujijisha abanyarwanda.
    2. Ku kibazo cya Thomas Nahimana avuga ko abonye miliyoni y’amadolari yahirika Kagame ndifuza ko abishatse yabwira abanyarwanda niba koko yarayabuze, ese ubu izi ngendo yirirwa yirukamo ahubwo iyo miliyoni ntiyashiriyemo? Ese padiri niba atabivuze ahubutse cyangwa akabeshya abantu abizi kandi abishaka? Ese padiri yumvaga yakuraho Kagame akoresheje miliyoni imwe kandi Kagame ayikoresha mu kwica umuntu umwe gusa nka Nyamwasa cga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *