Mugihe Nadine Kansinge yaba yabyumvikanye n’umugabo we, nta kosa padiriThomas Nahimana yaba afite ryo kujyana nawe ku itabaro. Gusa ikibazo cy’umwana w’uruhinja bajyana ku itabaro bakwiye kucyigana ubushishozi

1
  • Views 2646
  • Rating 12345

Igituma Politiki ya Padiri Thomas Nahimana  ari urujijo ni ukutumva inama abantu bamugira kabure n’ubwo baba bamunenga ariko hari icyo yakagombye gukura mubyo bavuga. Thomas Nahimna nk’umuntu wihaye Imana azi neza cyane kuturusha icyo umubano w’abashakanye bivuga, ariko byagera kurubyaro Imana ibahaye birarushaho kugira andi masomo bikenera.

Aha ndisegura nkomeje ko ntazinduwe no gusebanya cyane cyane ko ndaza kuvuga kuri uyu mutegarugori Nadine Kansinge nubaha cyane nkanavuga kuri uyu mumalayika Skyler nkunda cyane.

Ese Nahimana Thomas na Nadine bemera ko kujya mu Rwanda ari kimwe no kujya ku rugamba? Niba babyemera se, bazi ko kujyana umwana mineur ku rugamba ari amakosa? None se bageze mu Rwanda bagafungwa kandi ko nta gitangaza kirimo kuko na Mme Victoir Ingabire yagiye mu Rwanda  ku mpamvu zimwe n’izabo arafungwa, ubwo uyu mwana w’uruhinja byagenda bite? Ese ko bivugwa ko Nadine afite undi cga abandi bana kuki Skyler adasigarana nabo? Hari ibibazo byinshi nakwibaza ariko reka mbe ndekeye aha.

Padiri Nahimana ari muri ba bantu bafite impano yo kumenya kuvuga (verbe facile) akamenya no kurimba.

Agitangira kugaragara mu mahanga, yaje ameze nk’umuhanuzi ubabajwe nuko abanyarwanda, cyane abahutu, bamerewe nabi. Nakunze cyane ukuntu kenshi igihe yajyaga gutangira kugira icyo abwira abantu yabanzaga kwiyambaza isengesho. Mbese nyine byabonekaga ko ari umuntu w’Imana koko. Nahise niruhutsa nti noneho twajya twabona inyangamugayo izadufasha guhangana n’ibibazo byatuzonze mu buhungiro no mu gihugu cyacu. Gusa twaba twaramutengushye kuko tutashoboye kubona ya miliyoni y’amadolari yadusabaga ngo ashobore kurangiza inshingano ze…

Ntibyatinze ariko atangira imvugo z’urujijjisho; atangira kwiyemera no kwishongora ugasanga ntaho yasize mentor we Rukokoma. Ati njyewe niyemeje kurwanya FPR, interahamwe, CDR, FDLR n’abapawa. Abo bapawa avuga nabo, ntahandi abazi, ni mu bisobanuro by’ivanjiri ya “Rukokoma mutagatifu” wisunze RPF kugira ngo basebye abahutu hafi ya bose, kuko abahutu Rukokoma yasigaranye bari mbarwa. Nuko nk’umunyeshuli mwiza Padiri ati mwabishaka mutabishaka uriya musaza Twagiramungu azabategeka. Wa muntu twari twiringiye ko aje gufatanya n’abari hanze kurwanira abarengana asize mu gihugu dutangira kwibaza inzira ashaka gufata. Yari yagerageje kurwanya RPF yikorera umwe mu bacurabwenge bayo Nyamwasa avuga amarorerwa yakoze, ariko ntihaciye kabiri araruca ararumira nyuma aza kugaragara kw’ifoto, yaciye bugufi, hagati ya mwene Nyamwasa na mugenzi we. Bwari uburyo bwo kwihohora kuri Nyamwasa???!!

https://www.google.com/url?sa=i&rct=j&q=&esrc=s&source=images&cd=&cad=rja&uact=8&ved=0ahUKEwjyrfXdu_LRAhVp0oMKHcLPADkQjRwIBw&url=https%3A%2F%2Fgahunde.org%2F2014%2F11%2F12%2Faustralia-ikibazo-si-hutu-tutsi-kiga-nduga-ikibazo-opozisiyo-ifite-ni-ukorera-nde%2F&psig=AFQjCNFx8hf38iDxGqV8PDowiHOEjwWfFg&ust=1486161116352279

Ntiyarekeye aho ariko kuko yahanganye n’izindi mpunzi zirimo mwene wabo Ignace (ikaze Iwacu). Yewe, yaramuharabitse karahava. Icyo gihe yaje kwemeza ko uwo muhungu akorana na Nziza, ariko ibyemezo yari yadusezeranije twarategereje turaheba.

Ntihaciye kabiri yadukana ingengabitekerezo ebyiri ziganje mu Rwanda. Adusobanurirako hari ingengabitekerezo (ideologie) y’ubutegetsi bwa rubanda ishingiye ku matwara ya demokarasi arimo no kwitorera abayobozi mu bwisanzure busesuye. Hakaba n’indi igendera ku bwibone bw’agatsiko kamwe gakurikira inyungu zako gusa kavana mu kunyunyusa imitsi ya rubanda, kagashishikazwa no kugumisha iyo rubanda mu bwoba n’ubujiji kugira ngo kabigereho.

Mw’ishyaka rye yise Ishema hamwe n’abataripfana be, yihutiye gukorana ngo n’abadafite amaraso mu biganza byabo, ahitamo gufatanya n’icyitwa Nouvelle Generation kirimo n’umuyobozi w’Urukatsa bwana Abudala Akishuri, inkotanyi y’amarere ngo idafite amaraso ku biganza, yigize injijuke kurusha abandi, nkuko abigaragaza muri iyi nyandiko ye.

http://gasabonewspaper.over-blog.com/2016/08/kuki-abahutu-b-intagondwa-aribo-bibasiye-padiri-thomas-nahimana.html

Ideologie y’amatora niyo Padiri amaze iminsi asakaza mu banyarwanda. Afite abafana nyine nk’abo ba Akishuli batonse amashereka ya MRND kuko ayo bonse ya FPR ahari afite intungamubiri z’ikirenga!!. Ngo nkatwe tudashyigikiye iyo ideologie y’amatora atanyuze kandi ngo akorwe mu mucyo, ngo nuko turi ba CDR na PAWA n’izindi bita intagondwa. Padiri yirengagiza ko nawe Ibuka ya RPF yamuhinduye interahamwe yabishaka atabishaka. Ntabwo abanyarwanda bagomba gutegereza ko Padiri asazira mu matora atsindwa na Kagame kugirango bazagere kuri demokarasi nkuko Padiri ayumva. Ntabwo inzira ya demokarasi ari yayindi itavunanye (de moindre effort).

Mbitsindagire, icyihutirwa nukuvana rubanda ku ngoyi y’ubugome n’ubucakara amatora akazaza mu nzira zitunganye. Niyo mpamvu  njye nemeranya na Joseph Bukeye wo muri FDU-Inkingi ko uburyo bushoboka bwo guhindura ibintu mu Rwanda muri iki gihe ari ugukoresha ingufu  (Le seul moyen de changer les choses au Rwanda sera par la force)

Ibyo Padiri na Rukokoma batubwira ngo Kagame yubatse “convention center” (yo kwirirwa avugiramo amarorerwa), ngo anagura indege za rutura (zo kumukorera n’agatsiko ke zikanazishyurwa n’amaraso ya rubanda), simbibonamo amajyambere. Abapimira amajyambere mu bikorwa materiel, nabyo bikenesha rubanda, baribeshya, baragenda gisubanyuma. Amajyambere agomba guhera mbere na mbere mu kujijura rubanda ikamenya kurwanira uburenganzira bwayo yivuye inyuma.

Agomba gucengeza muri rubanda ingeso nziza zijyana n’ukuri, ubutabera, ubunyangamugayo, kubahana, gukundana bizira uburyarya n’izindi ngeso nziza zibafasha kwirwanaho no gutera imbere. Nongereho ko rubanda ikwiye kwibutswa gutinya Imana mu byo twakora byose, Padri Nahimana ntiyagakwiye kuva kuli ya nyigisho ye yari yaratumenyereje muri le Prophete Umuhanuzi.

Ayo matora rero akorwa ku gahato no mu manyanga menshi, mbona akwiye kurwanywa n’abakunzi ba demokarasi bose aho kuyihutira.

Abo “bataripfana” usanga bafite imyumvire ko aribo bazima basigaye muri politiki y’abahanganye na RPF kandi ugasanga politiki bashaka kuyigira akalima kabo. Ngo ntakundi byagenda leadership igomba guharirwa abakiri bato.

http://www.therwandan.com/ki/2017/02/06/edmond-munyangaju-gukumira-padiri-thomas-nahimana-ni-ikimenyetso-cyingufu-nke-za-fpr/

Aka Rukokoma nawe ubona yarananiwe politiki ati niharirwe abajene gusa. Byaba amahire tubonye utuyobora neza muri iyi ntambara akiri muto, ariko sinshobora gushyigikira ivangura muri leadership.

Ntibivuga ko ejo tutabyuka tugasanga hari abasheshe akanguhe bafite ibitekerezo n’inzira zihamye zo kutuyobora. Kandi niyo haboneka uwo musore, ntiyabura kwifashisha inararibonye mu kazi ke. Tugomba kumenya ko abantu ari magirirane igihe cyose.

Icyo ntumva nanone kuri abo muri “nouvelle generation” ni uguharabika benshi mu banyarwanda ngo bafite amaraso mu biganza kuko bahoze ari interahamwe, abapawa cg ba ex-FARs. Muri abo bose, abo gacaca itazogoroje, barapfuye.

Abagizwe abere Arusha baracyafashwe nk’infungwa kandi bahozwa ku nkeke ngo nibavuga barabacyura kwa Kagame. Twibutse kandi ko abaciriwe imanza na Gacaca bageze kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’abahutu. Abanyuze mu nkiko zisanzwe, abenshi baguye muri za gereza, naho uwashoboye gufungurwa nawe ntiyamaze kabiri hanze azize uburozi bamuhereyemo. Abitabye INAMA n’abakiraswa mu cyaro kugeza aya magingo ntibabarika. Ubwo nyine hari n’abandi benshi biyemeje ibyaha batakoze kugira ngo bucye kabiri .

Abo bose mvuze hafi ya bose n’abahutu bagizwe n’intiti n’abandi bajijutse, abafite umutungo ugaragara, n’urubyiruko rwishoboye. Abaciriwe imanza z’ubwicanyi kugeza ubu ni abahutu, none “nouvelle generation” aho guhatana ngo n’abakoze amarorerwa bo muri RPF nabo bacirwe imanza, ahubwo ashishikajwe nuko FPR yahumbahumba udusigalizwa tw’abahutu tukiri mu mashyamba ya Congo twanze kuba ingaruzwamuheto. Ngo ahubwo ihisemo kujya mu matora na RPF yo ifite ibiganza byera da!!!

Sindi mw’ishyaka rye, ariko nk’umuntu wiyemeje kurwanira gutegeka igihugu, abanyarwanda bose tumutezeho indangagaciro z’umuyobozi mwiza.

Ntabwo mfite umwihariko wo kubona ibintu ukwanjye, kuko ndizerako haba hari n’abataripfana baba baramubwiye imhungenge nanjye ngiye kumugezaho. Sinabura gushimira Mukakibibi Saidati wakomoje kuri izo mpungenge azibwiwe n’uwo baganiraga n’ubwo yaba hari aho yarengereye ariko ibyo yavuze dukwiye gutekerezho ndetse na Thomas Nahimana nk’umuntu w’umupadiri akaba yabiha agaciro cyane cyane ko aba padiri bakwiye kugira uruhari mu kubaka umuryango nyarwanda ukomeye uhereye kubashakanye bakabagira inama nziza zo kubaka no kurera abana babo neza.

Kuva kera abanyarwanda dukunda guhwihwisa aho kuvuga kumugaragaro ibyo tubona bidatunganye. Dukunze kugira ubwoba bwo guhanurana ngo tutiteranya, kandi ari ibintu bitureba, ugasanga bitugizeho ingaruka zibabaje cyane.

Kuburyo bwanjye rero reka nibarize Padiri niba koko abona ko ari ibintu bisanzwe kuba yarafashe uriya mutegarugori Kansinge Nadine ngo ariwe bafatanya urugamba rwa politike mu Rwanda mu bihe nk’ibi.

Kansinge arubatse afite umugabo n’abana harimo ukiri muto cyane. Ubwo se koko iyo mugira ibyago mukagera mu Rwanda, uretse mwebwe, uriya mwana yari kuvayo amahoro?

Kansinge ndamwumva wenda yahagurukiye kurwanya FPR yivuye inyuma kuko yamugize imfubyi akiri muto cyane. Nkunda rwose ko abari n’abategarugori bitabira politiki, ariko bakayikora mu mucyo.

Ntacyo nshinja Kansinge, ahubwo uwo nanenga ni wowe padiri. Uramukuriye mu myaka, muri spiritualite no mu butegetsi bw’ishyaka ku buryo wanamugira inama.

Imirimo y’ingirakamaro kandi ntibuze mw’ishyaka kuburyo atafatamo umwe aho guhora mu ngendo n’uruhinja.

Ntarambiranye rero padiri, nawe urabizi, cyangwa ubimenye ko guhorana n’umugore w’undi uri ingaragu bitagaragara neza kw’isi hose. Ntabwo ari ugukekera ubusa kuko hari comportements sociaux tudashobora kwirengagiza.

Abapadiri ndabubaha kandi ndabakunda kuko batwigisha ibyiza. Abenshi ni intungane ariko ntihaburamo abafite intege nke. Ndasaba Imana ngo impungenge zanjye zizashire uzabarwe muri abo b’intungane.

Umusomye w’Intabaza

Kamere

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

21 Responses to Mugihe Nadine Kansinge yaba yabyumvikanye n’umugabo we, nta kosa padiriThomas Nahimana yaba afite ryo kujyana nawe ku itabaro. Gusa ikibazo cy’umwana w’uruhinja bajyana ku itabaro bakwiye kucyigana ubushishozi

  1. Bigaruka says:

    Ubworoherane no gusubiza ubwenge ku gihe biracyenewe cyane muri opposition nyarwanda. Kuvuga ibi mbitewe n’izi commentaires zinyuranye kuri iyi nyandiko, ndetse no ku zindi nyandiko zahise cyane cyane zirebana n’icyagorwa ngo abantu bigobotore ingoma y’igitugu irembeje Abanyarwanda. Bamwe nbati: intambara yonyine ni y yakuraho buriya butegetsi bw’igitugu. Abandi bati: revolisiyo itamena amaraso ni yo yo nzira ikwiye. Nanjye nti: murapfa ubusa Banyarwanda, inzira zose zakoreshwa mu gutsinsura igitugu ndazishyigikiye. Nta nziza kuruta izindi mbona, nta n’iyihuta kuruta izindi mbona. Icyangombwa ni uko buri wese mu nzira ye atakwibagirwa intumbero duhuriyeho: kuvanaho igitugu mu Rwanda. Igikenewe ni ukubaha inzira ya buri wese. Ikindi ni ukureba buryo ki abantu bakorana n’ubwo baba badahuriye mu nzira imwe. FPR ijya kugarura igitugu mu Rwanda nta nzira n’imwe yasubije inyuma, ngo irashaka iy’intambara gusa cg iy’amatora gusa. Intambara y’amasasu, amashyaka ya opposition yakoreraga politiki mu Rwandanda akorera FPR, intambara y’ibitangazamakuru, intambara y’ibizungerezi, intambara y’ibihuha mu baturage,imishyikirano ya Arusha, n’ibindi, n’ibindi. Izi zose ni inzira FPR yanyuzemo zinyuranye ariko igamije kugera ku butegetsi no kuzabwoharira yonyine. Kuki opposition y’iki gihe yo itakoresha ubu buryo bwo gukoresha inzira zinyuranye ariko zigamije kujegeza FPR no kuyirandurana imizi n’imiganda igihe nikigera? Kuki muri opposition abantu bakomeje kugwa mu mutego wo gukoresha inzira imwe gusa (yaba intambara cg amatora)? Intsinzi ya opposition izava mu buahanga bwo gushaka inzira zinyuranye zo kurwanya igitugu, kuzubahanamo, kumenya kuzihuza (coordonner)no kuzikoresha KOKO hagamijwe ikintu kimwe: GUTSINSURA UBUTEGETSI BW’IGITUGU MU RWANDA. Izindi mpaka zose zerekeye inzira nziza n’itari nziza, iyihuse n’idindiza insinzi, iyo abari aha n’aha (mu mashyamba, mu gihugu imbere, mu buhungiro muri Afrika, mu buhungiro i Burayi)bibonamo kurusha abari hariya handi, iyo abazungu bashyigikira n’iyo barwanya, izo mpaka zose ntacyo zizageza kuri opposition; uzungukiramao ni bwa butegetsi bw’igitugu gusa kuko opposition yo iba yibereye muri izi mpaka z’urudaca. Buri wese nace inzira ye, ayikoreshe mu nyungu imwe gusa igamije kujegeza igitugu, yubahire abandi na bo baciye izindi nzira bagamije by’ukuri kujegeza igitugu, hanyuma bose bagerageze guora coordination y’izo nzira maze murebe ko urugamba rutihuta.

    • Uwambayinema says:

      Bwana bigaruka ndahuza nawe ku gitekerezo utanze gusa tukanyuranya ahantu hato cyane. Ibyo byo kuvuga ngo buri wese anyure inzira ye ariko yuhahe iy’abandi nibyo ariko mugihe izo nzira zose zitari coordonnés twaba turimo gukora iby’umwanzi ashaka.Inzira zose mu gihe zirasa ku mwanzi kandi zihuriza hamwe byagira akamaro. Gusa ibyo mbona opposition nyarwanda yibereyemo ntabwo ari ibi twe turimo kuvuga. Igihe cya FPR inzira zose zarakoreshejwe ariko zose za coordonnés. Ubu buryo twe turimo rero ni ugutatanya ingufu. Umwe aravuga atio ndashyirahop guverinoma, abandi bati wapi nta bya guverinoma kuko nta gaciro kayo, nyiri guverinoma nawe ati nta ntambara ahubwo inzira y’amahoro niyo igomba gukoreshwa. Nyamara izi nzira zombi twicaye tukazumvikanaho byarushaho gutanga umusaruro. Kwigira ndi igabo cyangwa ni njyewe ushoboye ntaho bizatugeza.

    • Hakizumwami says:

      Uri umugabo.
      Icyo nongeraho ni uko inzira ishoboka ari intambara ariko intambara idashoboka yonyine itagira diplomatie. Iyo intambara iba isboka yonyine muri 1994-1996 yari ifite ingufu zabantu nibikoresho kurusha ubu. Kuki itaducyuye? Ba Nahimana bari gukora ibyaburaga icyo gihe. Nibabahe amahoro. Ikibura nawe wavuze ariko hari abareba nkaho batasomye umurongo wa nyuma wa comment yawe, harabura cordinateur. Abarwanya FPR bari gutera umutima uri kudimba nk’abatanzwe umushi. Buri wese areba nk’aho ashobora fukora wenyine agakora byose..Nahimana niwe numvishe yubaha ibyo abandi bakora ariko abandi bose numva bavuga ngo tube turetse (kugeza ryari?) Ngo intambara ahubwo (ni nde wayibabujije?). Kuba badashobora fuhuriza hamwe ngo bashinge urugaga rumwe buri wese mucyo ashoboye ayobore inzira arimo, urwishe ya nka ruracyatirimo.

      • Uwimana Erodie says:

        Bwana Kaizumwami nari ngiye kwemeranya nwe ariko uranze uguye mumutego w’amarangamutima uravuga ngo Nahimana niwe wenyine wubaha ibyo abandi bakora gusa? Hanyuma bakaba bamuziza iki niba yubaha ibyo bakora? Aha Ndakeka uvuze le contraire. Sindwanya Nahimana ariko na none kuvugisha ukuri ntikwari gukwiye kwica umutumirano. Nahimana nta wundi munyapolitiki n’umwe yemerea uretse we ubwe. Kuva kumunsi wambere ashinga Ishyaka yikomye FDLR anavuga ko ifata impunzi z’abanyarwanda bari muri COngo bugwate ikazibuza gutaha. Ejo bundi mukiganiro yagiranye na Jean Claude Murindahabi yanenze abandi banyamashyaka bose avuga ko nta banyapolitiki babarimo, yewe Murindahabi yamusubirishijemo kenshi kuri iyi ngingo anamuha urugero rwa RNC, Nahimana akomeza gutsindagira ko nta banyapoitiki babarimo. None se urets egukabya wavuga ko Nahimana yubaha abandi ute koko?
        Ndagirango nkumenyeshe ko igitekerezo cya Nahimana cyari cyiza iyo aba atazwi nabi cga atagira agasuzuguro no kwiyemera amashyaka yose yari kugishigikira ariko simpamya ko hari na rimwe rizagishigikira dore ko binavugwa ngo umujyanama wa Nahimana ni Akishuli Abdallah Inkotanyi y’amarere.

  2. Gloria says:

    Mukomere

    Ndabona hari abashaka kudushyiraho iterabwoba ngo tureke kuvuga ibintu uko biri. Iriya article njye mbona ahubwo yarubashye padri na Kasinge cyane ari nayo mpanvu abafana ba politike y’amatora bashaka gutera ubwoba abantu ngo batavuga ukuli batekereza kuli iyi sujet.
    Hari abalimo kwitwaza ngo ibihugu byateye imbere ngo ho ntawe ubona ibintu nkibi ngo abonemo ikosa. Barabeshya. Muli Amerika nahandi hose ku isi hagiye haba za scandales kubera umugabo numwari cyanga umutegarugoli bari muli combat politique hamwe wajya kunva ukunva biracitse, urugo rw’umwe muli bo rurahiye. Ingero ni nyinshi rwose. Ibyo sibyo byabuza abari nabategarugoli gukora politiki kuko ahabaye amakosa ntabwo hagomba kudutera ubwoba; aliko reka tuve mu marangamtima tujye muri realite:

    1. Usibye na Kyler muvuga, na nyina ntaraba mukuru cyane wo gukora politiki isaba umudamu kuzerera ibihugu n’umugabo utari uwe. Ndetse usibye na politiki, no mu zindi responsabilites, umudamu ukili muto nka Kasinge aba ari vulnerable mu milimo imusaba gukorana n’umugabo ugasanga babaye nka couple kandi bafite ingo zabo (nka Kasinge nyine). Sinigeze mbona umudamu ujya muli politiki ihambaye nkiliya ataragira nibura 38 ans (minimum). Muzambwire aho mwabibonye mwebwe. Mbese Padri yabuze abagabo bajyana mu rugamba nkaruriya, Kasinge agasigarana imirimo ya politiki yindi???
    2.Kuba abantu bavuga ngo kwivanga..ni akazi kabo. Icya ngombwa nuko Padri na Nadine bamenya ko izi remarques ziriho, kugira ngo nihagira ikizaba muli iyi politiki yabo kitajyanye numuco mwiza w’abanyagihugu, bitazitwa ko ari impanuka
    umuntu atamenya aho yaturutse.
    3.Ayo matora bamwe basamarira ngo niyo azatuvana mu buja n’akandoyi k’ubwami buri mu Rwanda, ni bwa bunebwe bw’abahutu bunva akantu bakaba babonye pretexte yo kutagira ikindi bakora, maze bakanywa bagasinzira ngo inzira irabonetse uyinenze akoze ishyano. Nta matora ari hariya; twese tuzi ko ari ikinamico ry’i bwami. rero gushyigikira padri ngo najye muli uwo mukino tuzi ko ari uguta igihe, simbona abayanenga ikosa bakoze. Kuba Kagame abuza Nahimana na Kasinge kwinjira mu Rwanda, afite impanvu ze ariko impanvu ya mbere mbona niyo kuturindagiza nkuku tumeze: NGO TUBONYE IGIHANGAGE KITWA PADRI. Iki ni ikibuye ahiritse tugiye kwiruka inyuma naho ibyo kubohora igihugu bigashirira muli iyo milimo yo kwiruka ku kibuye: guverinema, abazayijyamo, icyo bazakora blabla…Iyo politiki y’impunzi izaha benshi agatotsi ngo guvernema yabo igiye guhangamura regime sanguinaire yubakiye ku mizinga imena amaraso buli munsi. BYAHE BYOKAJYA…Aho guverinema y’impunzi yakuyeho regimes nka ziriya muzahambwire.

    OK ntawe uzabuzwa kuvuga uko abona ibintu, uwunva ataribyo azajye abivuguruza, kandi asubize ibibazo abantu baba bibaza muli izo critiques aho kuvuga gusa ngo abantu barivanga..N’abami, abamikazi b’Ubwongereza, Uganda nu Rwanda n’izindi royaumes…mbona ibyabo biba mu binyamakuru; sindunva hari utongana ngo bari kwivanga mu byabo.

    • Hakizumwami says:

      Niba utegereje kurwana intambara itagira diplomatie warurihe kuva 1994?
      Niba wumva Kagame azategura amatora nkuko ubishaka (udahari ngo uvuge uti ntimubona ko ari kwiba, ntimubona uburyo itegeko ry’amatora ribogamye) ukumva ko azahindura ibintu akagutegurira intsinzi, tegereza wicaye cg usase uruhuke kuko inzira iracyari ndende..

  3. Ahorukomeye says:

    Jyewe ikintu nanga cyane kandi nkagaya cyane n’umuntu wakwirengeza akishyira hejuru akigereranya ni ntwali zacu FDLR dukunda cyane kandi twubaha cyane. Mwene uyu muntu mpita mwandika mubanzi bamahoro, mubanzi babanyarwanda babene kanyarwanda bose kuko FDLR niyo yonyine mizero yacu, beshi bagihumeka kubaho kwacu tubikesha FDLR iyo itabaho ntituba tukiriho, naho abarwanira ubutegetsi n’ibifu byabo ni miryango yabo gusa turababora abo bose birirwa banigirije amakote naza Kaluvati ngabo bose tubabona bifotoranya udufoto nabazungu ngo niho bakwishyira hejuru bikababera kuruta kubaha Rubanda kuko bashaka gukorera abazungu munyungu zabo ntabwo ari ugukorera abanyarwanda cg kubaka urwanda rwabanyarwanda. Imyaka ni myishi cyane dukwiye gushungura abantu tukabamenya, icyo bashaka, nicyo bagamije.
    Byongeye kandi umwami w’urwanda Kagome yafashe igihugu ku mbunda ntabwo azakirekura ku neza cg ku kindi icyo aricyo cyose kuko ururimi yumva ni rumwe ni imbunda kandi nicyo yize gusa. Igihe cyamatora cyararangiye ubu hakora ubwami mu rwanda kubavukanye imbunda namasasu. Abatabigira rero dukwiye gukora imiheto tugakoresha amabuye yamasarabwayi kuko nayo yakora cg tukabaza amacumu kuko nayo yagira akamaro. Bitabaye ibyo tuzapfa gushire kwisi kandi tuzicwa nkisazi cg ibimonyo kugeza dushize kwisi.

  4. karengera augustin says:

    biriya byose mubona si thomas uba yabitekereje ni Abdallah Akishuli wabaye umusilikali muri FPR uba yamuhaye amabwiliza nawe yahawe na DMI tubarwanye twivuye inyuma

  5. Kabeja says:

    Nibyo muri démocratie buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga no gutanga igitekerezo mu bwisanzure, ariko akenshi abantu bakunzi kwiyibagiza contextes, bigatuma ibitekerezo byabo byiza bitangira agaciro kuko biba byavugiwe igihe cg ahantu hatajyanye.

    Ni muri iyo contexte iyo usomye iyi article nayo usanga umwanditse yivanga mu buzima bwite bwa Nadine Kansinge, akibaza ibibazo bitamureba na gato! Namwibutsa ko ibyo byose avuga iri byo mu bihugu byubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Niba Nadina n’uwo ahetse Skyer bahagurukijwe no kujya kurwanira ubwo burenganzira, biwe mubyo wanditse aha byazagira agaciro igihe bazaba bageze kubyo biyemeje.

    wakwiye kuba wibaza cg utabariza abana b’abanyarwanda bi impunzi bari kwicirwa na Kagame mu mashyamba ya Congo mbere yo kubabazwa na Skyer utagize utagize icyo agusaba. Aya ni amateshwa, wakwiye kujya uyatekereza, ariko kuyandika bigaragaza ko nawe ufite akabazo mu mutwe! Ubuzima privée bwa Nadina bukureba ho iki? Kutabanje kutubwira ubwawe, usibye ko perso butanshishikaje nta nicyo mbona bwamarira abanyarwanda mu rugamba bariho rwo kwibohoza. Niba nawe arirwo uriho, ukwiye kuva mu matiku ukagaragaza ibikorwa nk’ibyo Nadine Kansinge na Padri Thomas Nahimana bamaze iminsi batugaragariza. Ubutwari bwabo ni intanga rugero, twese tubari inyuma.

    • Hakizumwami says:

      Uri umugabo. Umbaye kure rwose mba ngukoze mu ntoki. Iyi articke yose ni ubujajwa. Soma na none igika cyayo xya nyuma urebe. Ngo kuba uri ingaragu ukabana numugore wabandi…blabla..Padiri yamubwiye ko agiye kubana mu nzu na Nadine?

  6. Hakizumwami says:

    Kamere, Padiri ntabwo gutaha kwe bibuza abakoresha ingufu kuzikoresha. Habe na mba. Au contraire, kumubuza gutaha biri kumvikanisha koko ko hakenewe urugamba. Njye ndi mu bakekaga ko agiye ku legigima amatora y’umwami Kagame. Ariko aho bamwangiye gutaha inshuro ebyiri nabonye ko ari serious. Buri wese agiye ku nzira yemera, abajya mu Rda bakagenda bagafungwa cg bakicwa,abajya kurugamba bakarujyaho, byakeihuta kurusha kujya mwirirwa muterana amagambo..

  7. Hakizumwami says:

    Nimureke umwana ajye mu ntambara hakiri kare. Ibyo ntibibareba. Mwibwira ko murusha umuryango wa Nadine ubwenge’urukundo ku mwana wabo? Ibyo ni ukubura icyo ugaya inka. Abo bana banyu mufungira mu ma shuri yabazungu umunsi zizahindura imirishyo muzicuza impamvu mutabaye nka Nadine..

    • Kanzeguhera says:

      Nta hanu na hamwe ku isi byemewe kujyana umwan mineur kurugamba uretse Nadine waba abaye uwambere ubikoze kumugaragaro. Gusa mubwihisho benshi barabikora nibyo bita enfant soldat in french

      • Hakizumwami says:

        Uretse urwenya mu Rwanda hari intambara yabuza umuntu kujyanayo umwana we? Uriya mugore ko ari umunyarwanda we n’umwana we, akaba nta cyaha aregwa mu Rda, akaba adateye igihugu, kuki atatahana umwana we?

      • Rwabishigwe says:

        @Kanzeguhera, harya hari aho byemewe kw’isi ko abantu bicwa cg bagahindurwa abacara nk’uko biri mu Rwanda? Harya wigeze ureba ibyabaye i Kibehi, Tingi tingi, n’ahandi? Harya inkotanyi zababariye abana nka skyer kuko ari impinja? Iyo baza kugira ubushobozi bwo kuzirwanya bagakiza amagara yabo, ubu tuba tubagaye kuko batari bakuze ngo babashe kwirengera? Donc, igihe mugiye kuvuga no kugereranya muge mubanza mutekereze! Soit, mwabuze icyo muvuga n’icyo mukora none musigaye muvuga ubusa gusa! Njye ndimushyigikiye kimwe na padri Nahimana, kuko ibyo bakora ni ubutwari burenze ubugwari bwaranze cyane bamwe munenga. Tumusabiye imigisha myinshi Nadina.

  8. Hakizumwami says:

    Abantu mugaya Nahimana mwe mukora iki kigaragara? Aho gushima abagore babarusha ubutwari mwirirwa muvugavuga ubucucu ngo ni abasambanyi? Ubu se Ingabire ntiyasize umugabo n’abana agataha akajya kurugamba? Uriya mugore niba ashirutse ubwoba kubarusha muramugaya aho kumuherekeza?
    Njye Padiri ntabwo mmera nka model yumunyapolitike nshaka kubera impamvu bwite. Ariko iyo bigeze kukibazo cyo kujya mu Rda ndamwemera kurusha na FDLR. Ingabire yabaye igitambo atuma Kagame amenyekana ko ari umunyabwoba wumugome udashaka gufungura urubuga rwa Politike mu gihugu. Murangije muricara imyaka ibaye igitero. Padiri aragurutse mumutuka ariko kubera ubwoba bwa Kagame bamubujije kwinjira inshuro ebyiri amahanga aba arabibonye izuba riva aba yambitse Kagame ikariso mu mutwe ko ibyo abeshya ngo abanyarda bamukunda nka Yesu ko ari alfa na Omega byose bijya kumugaragaro. Ubwo mwe niba mwagiraga ubwenge nubufatanye mwakamushyigikiye we na Nadine Ndabaga cyangwa niba mwe mushoboye kurasa namwe mugaca indi nzira. Dore rwose bamaze no kubashakira justification mwavuga ko Kagame abuza abanyarda gutaha. Iyo nwicara mukaryongora nk’injajwa ngo ajyanye n’umugore utari uwe ngo agiye kwiyahura mwumva muri abagabo nyabaki? Umugabo wa Nadine mwumvishe yitotomba cg mumurusha kwandika? Ibyo bindi muvuga byihutirwa kurusha gutaha hari ubwo Padiri abibangamiye mwabujijwe niki kubikora? Kuki mushaka ko Padiri abikora byose? Kuki mubangamira inzira yahisemo kandi we atabangamira iyanyu ahubwo ari kuyishyigikira kurundibruhande? Nimugende murasane nawe agende ahangane muri politike maze murebe ko mudahuriza hamwe. Nimureke abagore babarushe ubutwari. Muri gusaza nabi mubuhungiro muvugavuga muribwira se ko abo bana nubundi atari bo bazarambirwa bakarurwana? Nimureke Nadine ajyane umwana we. Nta mpuhwe mumurusha..Njyerwose nanga ubujajwa kdi nkunda umugabo ntacyo ampaye.

    • Uwiragiye says:

      Bwana Hakizumwami ndagira ngo nshime ibitekerezo byawe ariko nangukebure kuko hari aho wanatannye kabisa. Ubwo busambanyi uvuga muri iyi nyandiko ntaho buri uretse muutwe wawe. Ikindi na Nadine ubutwari bwe iyi nyandiko irabwemera cyane wiyitiza kutemera ubutwari bwa Nadine. Gusa inyandiko iragaye kujyana umwana w’uruhinja kurugamba. Ingabire Victoire yasize umugabo n’abana kandi nta muntu n’umwe utemera ubwo butwari. Na Nadine rero byaba byiza asize uriya mwana kuko nta mpmavu n’imwe ibaho ku isi yo kujyana umwan mineur kurugamba. Rwose ongera usome iyi nyandiko nta hantu na hamwe inenga ubutwari bwa Nadine utayibeshyera

      • Hakizumwami says:

        Komera Uwiragiye we.

        Niba gutandukira kwanje kwakubabaje umbabarire rwose.
        Reka nisegure, kubera kurambirwa abantu bacritika nshobora kuba ndi kuvanga ibintu ngasubiriza hamwe iyi nyandiko n’izindi nasomye cg n’ibigambo ngenda numva hirya no hino. Umbabarire rero ndi kuvugira muri rusange.
        Ubusambanyi ntibuvugwa muri iyi nyandiko ariko ntanubwo buri mumutwe wanjye. Buri mu kanywa k’abandi (wenda batari wowe) bagaya Nadine na Padiri.
        Nizere ko ukurikirana amakuru menshi ngira ngo uzi ko ari kimwe mubyo intore zimurega ngo ari gusenya urugo, nkaho bavuganye n’umugabo we.
        Ababuze icyo bamuvugaho bose ni ibyo bavuga. Ndibuka muri 2011 nganira n’umusore wari uvuye muri FDU avuga ngo Ingabire yarihuse akora ibintu byo guhubuka. Na nubu ntakintu mbona we ari gukora ngo byumvikane ko atahubutse nka Victoire ariko ko afite plan. Ubu izina rya Ingabire ryaribagiranye.

        Icyo ntumva rero na none mwese nawe urimo mudasobanura ni induru nyinshi mushyira kuri Nadine n’umwana we aho kuzishyira kuri Kagame. Ni impuhwe cg ni ubwoba?
        Kuki mwumva ko mu Rda ntamuntu uhajyana umwana? Uriya mugore agiye iwabo ahafite wenda ishuti numuryango, kuki atajyanayo umwana we? Hari intambara iri mu Rwanda nko muri Libya cg Iraq mukaba mwumva ajyanye umwana mu mamasasu? Kuki rwose mwumva akwiye gusiga umana w’uruhinja?
        Ese mu Rda kirazira gukina Politike uhetse umwana?
        Wasanga Nadine rwose nawe afite ubwoba nkubwo mufite ndetse akaba yumva wenda naba afite umwana kumuserereza bizabafata indi sura. Mbese akaba ari kwikingifiza umwana. Ibyo ntabyo murega ariko no kubikora ashatse yabikora. Ubwo bwoba njye numva buzavamo guhahamuka. Mutinyisha umuntu kujyana umwana we iwabo mu Rda ntacyaha aharegwa, ntamasasu agiye yikoreye kubera iki? Gukina politike mu Rda ni icyaha? Kuki mwumva ko Nadine agomba kugera mu Rda ahitira muri gereza? Ibi bibazo byose iyo mbishubije nsanga iyi nyandiko nyirayo yataye umwanya. Yagombye kubaza ahubwo impamvu ubutegetsi bwa Kigali butinya umugore wonsa uruhinja bukamubuza gutaha iwabo no gukina politike.
        Njye Padiri simwemera ariko sindi muri benshi mbona bari kurwanya bakoresheje imbaraga nyinshi bagakoresheje barwanya Kagame. Nimumushyigikire agende nibanamufunga muzamutabarize nibanamwica muzamuririre niba koko muri muri oposition nkawe. Ntacyo abatwaye.

  9. Kanuma Christophe says:

    Umva njye sinababeshye nemera padiri Nahimab=na nka Kidiyoni wacu ariko iyo bigeze kuri iki kibazo cya Nadine n’umwana bintera akabazo ntabasha gusubiza. Ese koko Nadine afite umugabo n’abandi bana? Ese umugabo wa Nadine agira ijambo murugo kuburyo ibi bintu abyemera. Ese Padiri we ubu yabuze abandi bagabo nka Gahunde, Nsenga, Dr. Basesayabo, ba Kabanda n’abandi batabarana uretse uyu mugore utari uwe kandi ufite n’uruhinja? Ese ubu inama Padiri yagira Nadine zo kubaka urugo rwe ni izihe koko niba atamugira inama zo kurwana urugamba kubundi buryo buha bariya bana umutekano cyangwa se nibura agasiga ruriya ruhinja? Yego uruhinja rushobora kuba iturufu ariko bari bakwiye kureka kugira uriya mwana igitambo kuko aracyari mineur. Naho ibindi byose ndi kumwe na Nahimana 100% uretse ikibazo cyan na Nadine n’uruhinja cya umuryango wa Nadine, aha ndavuga umugabo n’abana ukuntu babona biriya bintu sinkuzi ariko njye mbibona nabi, ariko ntibuvuga ko bidashoboka kuba Nadine n’umugabo barabyumvikanye. Kukibazo cya Skyler n’ubwo baba barabyumvikanye ntibikuraho ko padiri nk’umuntu wihaye Imana yari kubakebura bakareka gushora uriya mwana mu ntambara akiri muto.

    • Kirima says:

      Ariko se kuki mwibaza ibitabareba? Harya amufite atamufite icyo bikurebaho nk’umunyarwanda ushishikajwe na politique yo mu Rwanda ni iki? Ubuzima privée bwa buri wese bureba we, we wenyina gusa, ibindi ni amateshwa yabashaka ko abantu bibagirwa urugamba izi NTWARI ziriho kandi zikora neza.
      Mbere yo kubabazwa n’umwana utagize icyo abuze cg utagize icyo abasaba, mwakwiye kubabazwa n’impinja na banyina FPR ya Kagame yirenza buri munsi mu mashyamba ya Congo. Sinon, ibyo muvuga, nta sens bifite nacye!
      Bravo NAHIMANA Thomas et Nadine Kansinge. Mukomeze mujye imbere, twese tubari inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *