ESE WABESHYA ABANYARWANDA B’IMPUNZI KO URWANYA INKOTANYI UKORANA NA AKISHULI ABDALLAH WARANGIZA UKAGIRA ABAJYANAMA NKA MEDIATRICE NA NDEGEYA JEAN PAUL ?

1
  • Views 3260
  • Rating 12345

Ubusanzwe  Akishuli Abdallah mugihe inkotanyi zarwanaga yari umukada wa FPR, yabaye umusirikali wabo,  igihe kigeze bamwohereza Mayotte mukazi ahageze yakoze uko ashoboye ngo ayobore impunzi akoresheje iterabwoba, Yagiyeho ntawe umutoye. Icyakurikiyeho ni contacts yagiranye n’abanyamakuru Mayotte kuburyo bahoraga basohora abanyarwanda (intellectuels) muri ibyo binyamakuru cyane cyane yibasiye abahoze ari abayobozi ba Kabarondo na Rukara.

Byaje kugera n’aho agira uruhare mu gufungisha captaine Simbikangwa nu wayoboraga commune Kabarondo bakaba bafungiye i Paris.

Akishuli Abdallah ari mu kiraka cya DMI niyo mpamvu mubona Nouvelle Génération ihora muntambara zo kurwanya andi mashyaka kuko Kagame akeneye umuntu umukorera akazi hanze ariwe Habimana Bonaventure umuyobozi wa PPR Imena babonye adashoboye. Kuba Akishuli adafitiwe icyizere n’abanyarwanda b’impunzi benshi ni bimwe mu bishobora gutuma hakoreshwa ubundi buryo bwo gushaka undi muntu wizewe wakoreshwa ariko Akishuli akamubera superviseur. Birenge no wowe ubwirwa

Inkotanyi zihangayikishijwe n’abatavuga rumwe nazo baba hanze kuko abo mu gihugu imbere zibafite mu biganza. Ni muri urwo rwego muzajya mubona hari udushyaka twiyita opposition tuvukira hanze nta bayoboke ariko tukavuza induru kurusha agira abayoboke. Twinshi muri utwo dushyaka tuba tunemerewe kunenga cga gutuka Paul Kagame no kuvuga ibitagenda mu Rwanda kugirango tugirirwe icyizere ariko uko iminsi igenda yicuma tukagenda duhindura imvugo kugera ubwo dusigarans imvugo y’urujijo.

Ese padiri Thomas Nahimana ukorana bya hafi na Akishul Abdallah yagirirwa icyizera n’abanyarwanda b’impunzi ate ? None se padiri Thomas Nahimana azwanya FPR ari muri plateforme imwe (Nouvelle Generation) n’umukozi wayo ate ? Birashoboka kopadiri Thomas na bagenzi be  baba nta gahunda  bafite yo gukorera inkotanyi ariko na none gukorana cyangwa guhabwa amabwiriza n’abakozi b’inkotanyi bari kumwe muri plateforme  sinzi niba byaduha icyizere ko e azakora ibitandukanye n’ibyo inkotanyi zishaka.

Ikindi kintu gitangaje ni abantu bamwe bagaragara impande za padiri Thomas Nahimana, barimo umudamu witwa Mediatrice utuye Rouen  mu Bufaransa akaba ariwe bajyana muri ambassade. Uwo mugore niwe ukorana na Alain Gauthier mugufungisha abanya Kibuye. Undi mugabo wagiye aboneka mu bintu bya Padiri Thomas  ni uwitwa Ndegeya Jean Paul nawe akaba ari umukozi wa ambassade mugutara amakuru.

Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti za padiri Thomas Nahimana muhumuke mumenye abo mukorana abo aribo kugirango ejo mutazakorera umwanzi mwibwira ko mumurwanya.

Niba hari ikimenyetso na kimwe mwaba mufite cyerekana ko Akishuli Abdallah,  uyu mudamu witwa Mediatrice utuye Rouen, Ndengera Jean Paul na Alain Gauthier atari abakozi b’inkotanyi muzakiduhe tugisangize abandi banyarwanda abo aribo. Na none turifuza kumenya ukuntu padiri Thomas Nahimana yakorana n’aba bantu agakora ibikorwa birwanya inkotanyi. Thomas Nahimana aramutse arwanya inkotanyi kandi akorana nazo byaba byitwa kwirwanya.

Ijisho rya Rubanda

Mayotte

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to ESE WABESHYA ABANYARWANDA B’IMPUNZI KO URWANYA INKOTANYI UKORANA NA AKISHULI ABDALLAH WARANGIZA UKAGIRA ABAJYANAMA NKA MEDIATRICE NA NDEGEYA JEAN PAUL ?

  1. Inkotanyi says:

    Amakuru dufite aturutse ahantu hizewe ni uko wa muswayire Abdallah Akishuli atari kuri liste y’abantu Padiri Thomas ateganya kugirira ikizere muri ya kinamico ye ngo ni guvernoma ikorera interahamwe. Kugeza ubu ntituramenya impamvu yateye Padiri gufata icyo cyemezo mugihe benshi bari biteze ko uyu muyobozi w’ingabo zikorera kuri Facebook ariwe uza ku isonga mubazajya muri iyo guvernoma ya Baringa. Uwatugejejeho aya makuru yavuze ko akeka y’uko icyo cyemezo Padiri Thomas yaba yagifashe ashingiye ku nama yahawe n’abaterankunga be biganjemo intagondwa zasize zikoze ibara mu Rwanda bityo zikaba ntakizere zifitiye uyu mwescro w’umuryogo.

  2. Bugabo says:

    Abanyarwanda barabeshyeka, bakongera bakabeshyeka, bakabyibagirwa cyangwa se bakiyibagiza, ariko nanone bakongera bakabeshyeka. Ese mama ni umuvumo w’ abahutu? Mwakangutse ra! Jye Padiri simushira amakenga kuva kera!! Abakurikira mukurikire.

  3. Mbonyingabo says:

    @ Mayotte nibyiza kuba urebara rubanda; komera. Ariko nanone ukwiye kuyirebera kubibazo biyibangamiye cyane aribyo: opposition yasinziriye itari kugira ikigerageza gukora nigitugu cya FPR. Gendumva abongabo aribukwiye kureba, ahoguta igihe kuri padiri urikugerageza kugira icyakora.

    Padiri ntakwiye gucibwa integer nibi murikumuvuga byose kuko “umupira wuzuye umwuka ariwo abakinnyi biruka inyuma bawukina”. Nange ndakurenganya nonese koko abisinziriye murubuga rwa politic wabavugaho iki?

  4. Muvunyi Emmanuel says:

    Ariko ko Padiri adasiba gukora ibikorwa bya politiki bifatika birwanya leta ya FPR,mwe mumutwerera ubufatanye n’inkotanyi muratwereka ibihe bikorwa byaba ibya gisirikare cyangwa ibya politiki mukora ngo tubizere?Ese ibimenyetso bitari amagambo gusa byo kuvuga ngo Padiri arakorera Kagame,ngo Akishuri arakorera Kagame,ngo Media arakorera Kagame na Padiri ni ibihe?Dukeneye ibikorwa n’ibimenyetso,ntidukeneye amagambo please!Abanyarwanda barababaye akeneye

  5. Ndorimana says:

    Ndumiwe pee! Ntabwo narinzi ko Akishuli ali mu bajyanama ba Padri Nahimana. Umufransa ati: “Dis-moi qui tu hantes, je te dirai qui tu es”. Ubu se hari ahandi Padri aduhishe? Aliko ngo Padri Nahimana ni inyaryenge da, ngo abo bakorana aba abazi ntibamushuka! Nyamara ngo utazi ubwenge ashima ubwe!c

  6. Edmond says:

    Nabagira inama yo kutabangamira padiri Nahimana kuko kugeza ubu yagaragje ko yatsinze ubwoba kurusha abantu benshi; ikindi kandi nkurikije umuvuduko we ndabona ibikorwa bye bizabyara imbuto nziza mu gihe gito cyane. Mube mumwihoreye rero tubanze turebe. Bariya bose uvuze niba koko bakorana an we kandi ari ibirumirahabiri na we ubwo arabizi kuko ari inyaryenge cyane ahubwo azi neza uko akorana na bo n’icyo bazamumarira muri combat ye. None rero mureke dutegereze mu minsi mike tuzamenya niba gahunda ari nziza cyangwa atari zo.

    • Gasongo says:

      Munyurwa manuma ye… nababwira iki!

    • Karumuna says:

      Urakoze bwana Edmond kugitekerezo utanze ariko njye mbona ntacyo cyamarira rubanda. Ese Thomas nawe agiye gukina iyo mukirere aho yiyemeza gukorana n’inkotanyi ngo azazikina ubwenge? Ese abakinnye iyo mukirere byagenze bite? None se koko ubu hari utazi Akishuli akaba ashobora kumwibeshyaho amutandukanya n’inkotanyi mu gihe na nyiri yubwite abyivugira? Uriya Mediatrice se hari utazi ko akorana na Alain Gauthier? Hari utazi se ko Ndegeya ari umukozi wa Ambassade? None se koko uretse kubeshya impumyi watubwira ute ko uzarwanya FPR ariyo mupangana? Ibyo nemeranyaho nawe ni kimwe gusa. Ntawe ukwiye kubanganira padiri niba yarahisemo gukorana n’inkotanyi kuko na ba Evode barabikoze, Ba Rukokoma barabikoze, ba Rwarakabije barabikoze, ba Rucagu barabikoze yewe hari n’abandi bazabikora. Gusa kuvuga ibiriho kandi bigaragarira buri wese simbona ko ari ukubangamira padiri.
      Abamutezeho umukiro muri iyi politique ye akora abeshya ko ahanganye na FPR mugihe gahunda ze zose azipanga ari kumwe n’abakozio bayo nababwira iki rwose ni bakoze bategereze ahubwo banashigikire iyo guverinoma yo hanze nzaba ndeba

  7. Mico says:

    Akishuli Abddallah yanteye ubwoba kuva nkibona ubwira budasanzwe yerakanye kuva yimenyekanyisha mu mpunzi zahunze FPR. Nabanje kumubona abantu bakwiza inyandiko ze yandikaga akili muli Mayotte avuga ko afite abasore benshi biteguye kuba ingabo zo kuzarwanya Kigali. Nibuka ifoto yabaga iherekeje inyandiko ze yambaye costume ya gisirikare. Ubwo abakwirakwizaga izo nyandiko ze abenshi ni nk’aba bafana b’amatora babona isha itamba bagata urwo bambaye. Ntibwakeye kabiri nunva ngo ari mu Bufaransa, bukeye ngo arimo gushakisha inzira zo kwinjira muli FDLR,BARAMUSHWISHULIZA niyo mpanvu abatuka yifashe ku gahanga ariko ntacyo akuramo usibye kwitesha agaciro kurushaho. Ntibyatize nunva ari kwirondora amavu namavuko ku maradiyo atandukanye. Nunva afite amashyagaga yo kurwanya Kagame kurusha na ba Nyamwasa b’abajenerali muli FPR. Iyo myifatire yoseee, natangiye kumwibazaho byinshi, cyane cyane ko abantu b’inkotanyi batari bake bari baraje hanze ngo bahunze byari bimaze kugaragara ko ahubwo bari boherejwe nuwo Afandi kugira ngo baneke izo mpunzi bzibize epfo na ruguru. Uwambere watangaje benshi ni Ntashamaje waje yiyita OPPOSANT ukomeye hadashize kabili twunva ari i Kigali arakomeye….Ntawakwibagirwa na Kajeguhakwa Valens wari wahunze Kagame; ageze hanze abeshya FDLR ngo agiye kurwanya Kagame ngo nibamukulikire…Aho byagarukiye abakulikye murabizi..Kajeguhakwa mu ngirwa negociations regionales ze yatanze abarwanyi batari bake bo muli FDLR abagusha mu cyuho cy’inkotanyi i Kamina.

    Kuba Padri Nahimana afata Akishuli nk’umujyanama ukomeye mu cyo bita nouvelle generation ni ikibazo tutazatinda kubonera igisubizo. Iyo ubonye agasuzuguro n’umushiha Akishuli avugana atuka abantu ngo bavuze ko badashyigikiye amatora y’ishyaka Ishema, wibaza niba ari urukundo akunda Padiri cyanga niba atari ikindi kihishe inyuma.
    Sinshobora gushidikanya ko Akishuli ari DMI. Arafite invugo nyandagazi yo kwerekana ko ariwe mudemocrate ukaze muli iyo plateforme yabo, ugasanga ari gatumwa. Aba agaragiye Padri nkaho ari we malayika mulinzi we. Baziranye hehe????Reka da bahuriye mu gutuka interhamwe, abapawa na CDR ya mazina bita umuntu wese werekana ko adapfa kwizera ibimanuka bivuye i Kigali bivuza iya bahanda ngo Kagame ni mubi!!!!!!!!
    Padri Nahimana nakomeze urugendo ariko niba wamugani adafatanije na Akishuli mu butumwa, ubwo tuzabibwirwa nuko imikorere ye mu minsi iri imbere yavuyemo confusion kandi ikaba consistent.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *