MURANGANA MUGAKABYA: UBUTUMWA BUFUNGUYE BWOHEREREJWE JOSEPH NGARAMBE, JONATHAN MUSONERA NA DR. RUDASINGWA THEOGENE BAYOBORA ISHYAKA RNC NSHYA (NEW RNC)

1
  • Views 2509
  • Rating 12345

Ntagiye iyi nyandiko mwese banyarwanda n’abandi baturange b’iy’isi ya Rurema mbifuriza impuwe, imbabazi, amahoro n’urukundo rw’Imana.

Iyi nyandiko yanjye nayise “murangana mugakabya” bikomotse ku kiganiro cyahise kuri radio ihuriro rishya (New RNC) bita amateka. Ayo mateka baganiragaho icyo gihe afite umutwe ugira uti: “MURI 1991 MRND YAHARISTWE IGONONWA”. Iki kiganiro cyari kiyobowe na Joseph Ngarambe na Jonatan Musonera kandi ni nabo bonyine bivugishaga.

Iki kiganiro amateka n’ikindi bise “utuntu n’utundi”  nkunda kubyumva by’umwihariko kuko navuye iwacu i Rwanda ndi muto ntararangiza école primaire muri 1994, bivuze ko amateka y’igihugu cyacu nyakesha ibitabo byinshi biri kwi isoko bakunze kuvuga ko nabo bifashisha.
Nta mateka nigeze niga mu ishuri mu buryo bwa programme cyangwa ngo nyigishwe n’ababyeyi (endoctrine ). Iyo rero hari aho bayaganira mpinduka ifuku.

Ntabwo nigeze ndya ku ngoma ya cyami, iya Kayibanda cyangwa iya Habyarimana ngo mbe nagira amarangamutima aturuka ko haba hari uwaba yarangabiye cyangwa wanguye nabi uretse RPF inkotanyi.

Mbivugiye kubera ko la vérité et seule la vérité ariyo ngamije. Ikibazo kenshi abato tugira n’uko dukunze kumva abakuze bagira bati  « ayo mateka mwiga, muvuga twayabayemo kuki mushaka kuyaturusha… »  Ariko nkunze kuvuga ko abacamanza iyo bariguca urubanza runaka baba batariboneye amaso ku amaso umujura, umwicanyi cyangwa undi munyamakosa arimo gukora ibyo aregwa. Akurikiza amategeko gusa iyo ugongana n’ayo mategeko umucamanza agutamo.

Joseph Ngarambe rwose nasanze yanga Juvenal Habyarima na MRND na CDR agakabya. Ati Habyarima ntiyashakaga amashyaka menshi ngo yasetaga ibirenge.
Ni akumiro kumva umuntu ukuze kandi ufungutse mu mutwe yirengagiza amateka y’u Rwanda rwa kera na principe de prudence nk’ umu gestionnaire.

Dore ibyari ngombwa kwibazwaho byatumaga Habyarimana agenza gake, yigengesera adahubutse kuko yari umukuru w’igihugu ufite ubuzima bw’abantu benshi muntoki. Akaba ataragombaga kwirukira ibiguruka byose:

* Ni izihe ngaruka z’amashyaka menshi mu bihe by’ intambara ku baturage yari ashinzwe ? Cyangwa kungabo yari  ayoboye ?
* Ni izihe avantages umwanzi azakuramo cyangwa se we (Habyarimana) yari gukuramo ?
* Ni gute hajyaho ingamba zihamye kandi zihuse zo guhangana n’umwanzi mu gihe bibaye ngobwa gufungura urubuga rwa politique ?
* Ni gute wakwirukira imishyikirano n’inyenzi-nkotanyi kandi amateka yacu atwereka ko kenshi abahutu bagiye batakaza ubutegetsi barasinyanye amahoro n’abatutsi ?

Nk’umuyobozi w’igihugu ya gombaga kugenza gake byanze bikunze bitaba nk’ibyo akaba ahubutse. Kandi amateka yamuhaye raison. None ntiyishwe avuye gusinyira amahoro n’abatutsi ? Ayo mashyaka ingaruka zayo ku baturage ntimuzibona ?

Abo bose birukiye ibiguruka byose barihe ? Ayo mashyaka arihe ? Abayobozi bayo barihe ? Abahubutse se bagata urwo bari bambaye bakirukira ishya itamba ngo bayobonye abavandimwe bitwa inkotanyi ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga se ntabwo ari bamwe mwirirwa mwumva nyine mwatoraguye ? Nyuma byabagendekeye bite ? Ntabwo bamwe bishwe abandi bagafungwa ubu abandi bakaba bari kurorongona mu buhungiro. None ko Habyarimana yishwe akavaho impundu zaravuze harya ? Tubibashimire rero abo bahubutse ibyo batugejejeho ? Abo ba democrates batahiye ikamba rya ba modérés ritabahesha na visa yo kureba u Rwanda.

Jonathan Musonera yaduhaye ubuhamya i Bruxelles ko yarazi ko FPR nifata ubutegetsi azahunga kuko yabonaga ububi bwa bagenzi be mu bwicanyi. Iyo FPR Inkotanyi ntiyayishumurije abanyarwanda yarangiza akihungira ?

Habyarimana ni we se utarufite amakuru kurizo nkotanyi kuburyo ya gombaga kwirukira inama z’abafransa nta makenga ? Naho Habyarimana ntako atagize yarwanye urugamba rwa kigabo naho abafransa inama zabo aho zatugejeje uretse Rurema niwe wenyine uzahatuvana.

Umwanzuro 

Musigeho kwangana birenze ubwenge kuko aribyo bibyara ubwicanyi simusiga. Habyarimana ntiyahubutse yakoze ibyo yagombaga gukora muri 1990 à 1994 kuko yari yarubakiye politique ye ya défense mu masezerano yo gutabarana n’ibihugu bikomeye bimwima amatwi yumva mubihe yarabikeneye.

Ahasigaye hari aho kudahuhura kugirango situation mbi yari arimo niyo mfashanyo idahagije atayibura kandi ariho yari yarashyize ubuzima bwacu. Isomo twakuramo ni uko tugomba kwigira kuko akimuhana n’ubundi kaza inmura ihise.

Ndangije Mbaza RNC Nshya ibi bibazo :

Ko abafaransa baje muri juin à août 1994 gutabara no guhagarika ubwicanyi simusiga kuki baje gusa muri zone ya leta yaririho kandi no muri zone ya FPR  naho ubwicanyi simusiga naho bwarimo bukorwa ?

Kuki FPR ariyo yagiye yungukira mu mfashanyo muvuga bahaga président Habyarimana?

Bavandimwe bayoboke kandi bayobozi ba RNC Nshya kuvuga amateka cyangwa utuntu n’utundi ni byiza ario byarushaho kuba byiza muyavuze uko ari mutabogamye cyangwa ngo muhitemo amateka mwifuza gusa ayo mutifuza ngo muyihorere. None FPR tunenga ko icurika amateka kandi igahitamo gutangirira amateka y’u Rwanda muri 1994 twaba tiyurushije iki dukoze nk’ibyo ikora ?

Uwizeye Jean

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

13 Responses to MURANGANA MUGAKABYA: UBUTUMWA BUFUNGUYE BWOHEREREJWE JOSEPH NGARAMBE, JONATHAN MUSONERA NA DR. RUDASINGWA THEOGENE BAYOBORA ISHYAKA RNC NSHYA (NEW RNC)

  1. Mbonyingabo says:

    @ Uwizeye ibyuvuga birumvikana, icyonagaya nabobagabo bavuzengo yemeye amashyaka atabishaka. Kuko yenda iyayanga icyogihe ntabwo u Rwanda ruba ruri mukaga rurimo.

    Ndagirango mbabwire yuko imyumvire ya Habyarimana na bantu twari mugihugu kubazungu ntabwo yariyo. Twumvaga abazungu aranyakuri, intungane, abagiraneza, inyanga mugayo nibindi ntavuze. Ishusho yabo yukuri twayeretswe niriya ntambara nubuhunzi. Iyi ikaba arinayo mpamvu yatumye Habyara abibeshyaho.

    Nonese urabona Nkurunziza atarabatsembeye, kuko kwemera ibyobashaka nugutanga agahanga kawe. Mugihe cya Habyarimana, Mugabe Zimbabwe na Moi wa Kenya nubwo ibihugu byabo bimeze neza kuruta urwanda bahagarikirwa imfashanyo; baranangiye kugeza nubu Mugabe yanze gutsimbuka.

  2. Epi says:

    Kubavuga ko Habyalimana atarikwemera amashyaka menshi ndumva haribintubyinshi twiyibagiza cg tutazi.mwibukeko abyamashaka menshi byasabwe nabafaransa ariko nabo babisabwe na USA.icyogihe babwiraga Habyalimana ko agombakwemera amashyakamenshi cg bagahagarika imfashanyo murizomfashanyo harimo izagisirikari mwibukeko imbunda zikomeye zavaga mûri France nibantubeshe mwibukeko un Rwanda rukenye nubu usa,GB,Canada,Belgique,Hollande bahagaritse imfashanyo bababwira kagame ko agombakwemera amashyaka ntanidahayamara atabyemeye.mwibukeko mu rda armée salaire zivahe?police et la justice ni finance par qui?ibyobyose mugombakubireba.Habyarimana yazize ubukene bwurwanda mûrebe kubibera kubindibihugu nka RDC.nigute RDC BAVUGAKO itagura intwarozokwitabara mugihe kagame agura intwarozogutera rdc ?ibyobyose nibyerekeye akagambane kakorewe Habyalimana na rdc yewe nabandi nka Syrie,Libye nabandi.

    • Peace says:

      Uwajya kuvundura ibyabaye byose dushobora gutungurwa
      Icyo nemera kidakuka muli njyewe nuko amakosa nibyo yarabaye mu butegetsi bwigihugu cyacu. Ntabwo igihugu cyagambanirwa kuliya hakabura na hamwe twatabariza ari ukubera gusa ingufu zumwanzi. Abashakashatsi bukuli atari bariya bakoreshwa no kwihimura gusa no kuvuga ibihuha byose batoraguye hirya no hino, bazacukumbure bameye icyateraga abategetsi bacu gutinya Museveni kugera aho umutima ushobora guhagarara. Twibuke ko ubutegetsi bwuRwanda iyo butajya buha indaro icyo cyago M7 igihe cyarwanyaga Obote nticyari gutsinda intambara ngo kibone uko kimskaza ziriya nyenzi.
      Noneho rero uriya Mobutu wari warariye inzaratsi zabatutsi niwe ncuti YONYINE RUNEGE Habyarimana yari afite mu karere kose. Niwe wamugiraga inama niwe wamubwiye ngo afashe Museveni gufata ubutegetsi mu Buganda yewe byinshi niwe wamubwiraga uko yitwara ku nyenzi dore ko Mobutu yari yarazinjije mu butegetsi bwe ndetse Bisengimana, ariwe se wa Bisengimana ukomeye mu ngabo za Congo, yari chef de Cabinet wa Mobutu.Uwo Bisengimana yari impunziya 1959!!!!Diplomacy rero yingoma Fpr yakuyeho, yarabuze…Kwibera na Mobutu wumufurashyi gusa ntacyo byashoboraga kungura abategetsi bazi ko inyenzi ziba hanze zirirwa zimunga ibyo bihugu zabagamo
      Niba byari bigoye kunvisha Mobutu ko abo akurura mu kirambi bazamukura no mu gitanda ke, byari mgombwa kwambuka imipaka bakegera abo mu bihugu bindi biriya ubu byakiriye impunzi zabahutu bagasobanura amateka Mobutu yashaka akarakara Kuko nubundi ntacyo byamariye abamwisunze wenyine kandi ari umuntu utabona danger iri mu karere.
      Yewe reka mpinire ahangaha

  3. uwizeye Jean says:

    ##Mbonyigabo reka ngusuhuze mbere na mbere, kagire Imana.

    Njye, J. HABYARIMANA ndikuvuga ni Habyara wo muri 1990-1994 ariwe baganiragaho kuri radion ihuriro. Kurwa njye ruhare nvuga ko hariho :

    * J. HABYARIMANA miltaire et plus tard miltaire-ministre mugihe cya Kayibana.

    * J. HABYARIMANA na abandi ba camarades za 1973 na nyuma gato

    * J. HABYARIMANA PRÉSIDENT depuis Mrnd à 1990 mbere yi iya 01/10/1990.

    Uko wa bavugaho biratandukanye bihabanye;ubagize ba mwe na none mwi isesengura ryawe haba harimo urujijo
    Na vide de sens.

    J. HABYARIMANA 1990 À 1994 muri inyuma 100/100.
    Niba uvuga français soma iyo page web n’urangiza uzatubgire uko wowe wari kwi itwara m’umwanya we.
    ngiyo ikurikira :

    http://www.voltairenet.org/article7866.html

    Igihe abo wi isunze aribo bagushyiraho pressions ya amashyaka menshi ni imishyikirano mubihe bitari appropriée wa bishaka utabishaka mu intambara nkiriya
    Ucisha bugufi nk’uko ya bijyenjeje.

    Intwaro zishyuwe, zifatirwa mu uburyo bgo gufasha Rpf inkotanyi kugira ngo ibone aho ibarizwa mu Rwanda.

    Amashyaka mensi bamubgiraga ko ariyo azahagarika intamba. Koko na yo akajyenda akazana urupapuro rwanditse ho amahoro. Bgacya runyenzi-rukotanyi akabyukana umuriro mwinshi byasaze.
    Habyara yabaza ati ese amahoro nu urupapuro ? Bati yise amahoro chiffon ni mumwice ni mumwice impundu zizavuga.
    ngo nguki ye ? Bati ni mumwice ni mumwice impundu zizavuga.

    Nti bamwishe kandi ya amahoro yayasinye.
    Niyo atayasinya barikumwica bashakaga ubuzima bge na abebose na abamwitirirwa.

    Kuki abafransa ba mugoraga kandi ya rabanye neza hubgo na bo ?

    * Ni bo bateje uwo muyaga wa amashyaka menshi muri africa mu uburyo butunguranye. I Rwanda rero baboneyeho gushyigikira iyo myunvire yabo abayasabaga.

    * Bashatse kurangiza intambara ya akanwa k’amasasu mu inzira ya akanwa ka amagambo kuko na Fpr inkotanyi na yo yari ifite akarimi kariho umunyu (amahoro ubumwe démocratie…). Isi yose ikunva ko ari Abademocrate koko.

    Igitangaje malgré ububisha bgazo zitasibye n’umunsi n’umwe kwereka amahanga yose ako karimi karacyanyura ibihugu byi intanga
    Rugero muri démocratie.

    RPF a trompé tout le monde. ariko Abahatikiriye ni abanyarwanda ni tutishakamo ibisubizo umugani wa P Kagame no gushira tuza shira.

    Reka ndangize mbibutsa ko ibisubizo dukeneye aribyikibazo Rpf-inkotanyi mu Rwanda.

    Imana ibidufashemo

    • Muvunyi Emmanuel says:

      Ntimukitiranye ibintu cyangwa ngo mugoreke cyangwa mugenekereze!Kuvuga ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga,bitandukanye na niyicwa impundu zizavuga!Uvuyeho wese siko yicwa,kandi impundu ntizavuze kubera ko atavuyeho ahubwo yishwe!Ntimukayobye abashaka kumenya amateka nyayo!

  4. Mugabo says:

    Erega nimushaka muzabyemere RNC zose aho ziva zikagera ni zimwe, zifite ideologie cyangwa imyumvire ya FPR INKONTANYI kuko akabaye icwende ntikoga.

    Ese ko nshimye aba bagabo birirwa batamaza ubwicanyi bwa Mugenzi wabo Kayumba Nyamwasa na DMI ye bakoze mu Rwanda ndetse ko ntaho ataniye na chef we wa kera Kagame, ko ntarumva na rimwe batamaza Gahima Gerald na system ya FPR yakoreraga wirirwaga afungisha abahutu bakomeye hirya no hino ku isi akabagerekaho ibyaha bya genocide batakoze kugira ngo bakunde bate umutwe, banakeneshe n’imiryango yabo? Ubundi bashire bishwe n’agahinda.

    Ko ntarumva ba NEW RNC badenonca iyo systeme FPR yashyizeho gahunda yo kurimbura icyitwa umuhutu cyose aho kiva kikagera ? banerekane uko ikora kuko barabizi neza.

    Ko ntarumva badenonca cg ngo bamagane ivangura rya FPR mu nzego zose z’igihugu ngo bagaragaze ko umuhutu yabaye igicibwa burundu?
    Ko ntarumva batamaza fpr na dmi muri gahunda yo gukenesha ikitwa umuhutu wese no kumwicisha inzara ? Ko batajya babivuga? Kandi ko ibyo byose turabizi neza si ibya vuba kuko byateguwe igihe bariya bagabo bose bari bakiri kumwe na kagame i Bugande. None kuki babirenzaho uruho?

    Ibibazo byose bizaba DMI Kagame and DMI Kayumbaaaaaa… ubwo se ibyo bitaniye he no gusinziriza abantu?

    Erega bwarakeye kera mwa bagabo mwe bo muri New RNC, wa muhutu wo muri 1992 – 1993 usinziriye umwe washiturwaga n’utugambo 2 ubundi akabakurikira butama, uwo ntakibaho ntawe muteze kuzongera kubona.
    Hari kera, ubu abahutu benshi bararikanuye ibihe byahaye ibindi.

  5. De Gaulle says:

    @Uwizeye,turemeranya rwose 100%,barangana bagakabya koko! Kandi bakiyibagiza ibyo bo ubwabo bakoze.

  6. Ndorimana says:

    Iyi mvugo ya Joseph Ngarambe inyibukije iy’umugabo cwitwa Safari Stanley. Uyu mugabo yaje gukotana cyane mu ishyaka ly’amajyojyi ya Twagiramungu dore ko banaturuka mu karere kamwe. Inyenzi-nkotanyi zimaze gusenya igihugu, Safari yaje gukotana karahava muli FPR ariko yiyoroshe uruhu rwa MDR-Twagiramungu.
    Igihe Frodouald Karamira wari muli MDR Power yacirwa urubanza na Pilato i Kigali, abacamanza ba Pilato baje guha ijambo umwavoka bari bamushakiye (ngirango yakomokaga muli Cameroun). Avoka yaje kubwira Karamira ngo inama yamugira nuko yakwemera “ibyo aregwa” kandi akabisabirac imbabazi. Baje guha ijambo Safari Stanley wamushinjaga. Safari ati: “Uyu niwe watubujije gukorana n’Inkotanyi kuva Ishyaka lyacu lyatangira gukora”. Ijambo lya nyuma barihaye Karamira, aravuga ati: “Sinshobora kwemera ibyaha ntakoze. Niba mubona ko amaraso yanjye azazanira amahoro iki gihugu, nimukore icyo mushaka”. Bwarakeye amaraso ye bayamena kuli “tapis rouge” i Nyamirambo. Intwari igenda ityo.
    Ntibyateye kabiri twumva ngo Safari Stanley yahunze. Ubu nawe ariho ari mukwigisha urubyiruko “amateka y’u Rwanda” aliko ntazigera arubwira ay’ubugome n’ubugambanyi bye.
    Ngarutse kuli Joseph Ngarambe, abantu bigeze kumva yitangariza kumugaragaro, nyuma y’urupfu rwa Felisiani Gatabazi, ko yashatse ikipi yo kujya kwica murumuna wa Habyarimana ngo kuko bari bababwiye ko ali Habyarimana wicishije Gatabazi, ngo cyakora murumuna wa Habyarimana yaje kugira Imana kuko iyo kipi ntiyamusanze iwe. Njye naje kwemera ko iyi mvugo ye kubyerekeye murumuna wa Habyarimana yari iyo kwereka abantu ko yicuza ibyo bari bagiye gukorera inzirakarengane. Aliko ibi avugiye kuli radio yabo birerekana ko ari urwango yari yisanganiwe kuli Habyarimana n’abe bose. 

  7. Mbonyingabo says:

    @ Uwizeye wavuzengo barabgana bagakabya, nawe ndabona uvugira Habyarimana ugakabya. Kuko nubwo ndashyigikiye iyomvugo yabo bagabo, ntanubwo navuga yuko Habyarimana yaigize neza kwemera amashyaka mugihe ki ntambara. Rwose yarakwiriye kuyanga kugeza igihe atsindiye intambara; kandi yari kuyitsinda.

    Mugihe kintambara biremewe yuko hashyirwaho amategeko adasanzwe na habyarimana yari akwiriye kuba yarashizeho amashyaka mubihe byiza, mugihe atabize mbere yarikubireka. Kuko icyubahira yubahaga abazungu byatumye yihakurwana intambara ibyiri atarashoboye; iyamashyaka niyinkotanyi.

    Abafransa baramushutse, kuko intambara namashyaka byatatanije imbaraga zari kurwana intambara.

  8. Bugabo says:

    Uyu mwana aravuga neza cyane kandi ndabona azavamo umugabo!

  9. iseta says:

    Ijambo ry’Imana ribisobanura neza,ko abiyita ko ali abana bayo tuzababwirwa n’imbuto bera. Ntibitangaze rero wumvise aba bagabo bavuga ibi ngo ugire ngo balibeshye. Yego ushobora kuba dogiteri uvura abantu aliko byagera mu gutwara imodoka bikakunanira. Aba bagabo rero ntimubategeho amakiliro,imitekerereze yabo ntirava mu ishyamba aho bavuye bajambaguza mu mivu y’amaraso bajya I Kigali gutora ubutegetsi.Ikindi tugomba kumenya ni uko kugeza ubu nta n’umwe uremera ko amahano yose yakuruwe na fpr ishoje intambara,yica abategetsi b’abahutu mu kubiba inzangano hagati y’abahutu ubwabo no hagai y’abahutu n’abatutsi, ikageza n’ubwo ihanura indege babizi neza ko bili bubyare akaga gakomeye ku Banyarwanda. Amateka nyayo aranditse kandi ali kwandikwa,ntibazayasiba mu mitwe y’abantu ngo bikunde, mubareke bakomeze barogotwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *