ITANGAZO LYA FDLR N° 2017-001 RIGENEWE ABANYAMAKURU N’ABACUNGUZI: CNRD KU NTEBE Y’IKINYOMA MU GIHE ISUMBIRIJWE KU RUGAMBA

FDLRBanner
  • Views 3306
  • Rating 12345

Urugaga ruharanira demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) rurabeshyuza ibinyoma byambaye ubusa bikubiye mu itangazo No 01/CNRD/PP/Fev 17 rya CNRD-UBWIYUNGE ryo kuwa 09/2/2017.

Nk’uko bimaze kugaragarira buri wese, Bwana Ndagijimana Laurent wiyita Lumbago cyangwa Irategeka Wilson na CNRD-UBWIYUNGE ye, yafashe ingamba fatiro (stratégie) yo kugendera ku kinyoma ngo ayobye abanyarwanda bahagurukiye kurwanya ubutegetsi bw’agatsiko ka Paul Kagame.

Ni muri urwo rwego ubu CNRD isumbirijwe cyane ku rugamba yahisemo gukwirakwiza inyandiko nyinshi zibasiye urugaga FDLR harimo ririya tangazo tuvuze haraguru hagamijwe kuyangisha rubanda; dore ko anariyo mpamvu nyamukuru yatumye CNRD ishingwa biturutse kuri FPR yaguze abayikuriye.
1.CNRD irihandagaza ikabeshya ngo FDLR kuva tariki ya 4/2/2017 irimo kugaba ibitero ku mpunzi z’abanyarwanda!!! FDLR ntishobora guhohotera impunzi yarinze imyaka isaga 20 na n’ubu ikaba izirinze.FDLR yashinzwe ngo irengere impunzi kandi ngo izazitahukane zemye mu rwazibyaye.Iyo gahunda ni ntakuka. CNRD ifite isoni zo kuvuga ko imerewe nabi cyane ku rugamba yashoje mu bene gihugu none irashaka kubigereka kuri FDLR.
2.Ibyo CNRD ivuga ko FDLR ikorana na M23 ntawabitindaho kuko no ku ruhinja rwavutse uyu munsi icyo kinyoma nticyafata.Kubeshya ngo FDLR ikorana na M23 ni nko kuvuga ngo injangwe yabaye inshuti y’imbeba cyangwa ngo agaca kakundanye n’inkoko!
3.CNRD ubu yikomye cyane col Kasongo wari inshuti  magara ya Lumbago, shefu wayo, kandi wayifashije bikomeye mu kuvuka kwayo. Intandaro yo kumwibasira ni uko basanze amaze kubona ibimenyetso bihagije byerekana ko Lumbago-CNRD akoreshwa 100% na FPR INKOTANYI akanababazwa cyane n’amarorerwa akabije CNRD iri gukorera abaturage b’abagature,ibasahura imyaka yabo mu ngo no mu mirima ariko cyane cyane amatungo yabo.Hakiyongeraho amahoro(taxes) akabije n’inkoni bakubitwa iyo badashoboye kubona amafaranga babaciye.

Ni yo mpamvu col Kasongo na bagenzi be bahagurukiye kurwanya CNRD no kuyirukana mu turere twabo kugira ngo abaturage babeho mu mahoro nk’uko byahoze abashinze CNRD batarigumura kuri FDLR.

Bigaragara ko CNRD ishaka guteranya impunzi n’abenegihugu bazakiye zirokotse ubwicanyi bwa Raïa Mutomboki.

Col Jean Marie uharabikwa ko yishe impunzi ahubwo ari mu bazirengeye kuva 1996 Kugera ubu. CNRD iramuhora gusa ko ari kuyirwanya hamwe na bagenzi be.

4.Hariya hose havugwa mu tangazo rya CNRD ni aho ingabo za yo zimaze kwirukanwa n’abo benegihugu. Abantu ivuga bishwe n’abagore bafashwe ku ngufu ni ikinyoma giteye isoni. Biratangaje ukuntu CNRD imenya ko muri Rutchuru hafashwe abagore bangana kuriya b’abenegihugu ntihagire ishyirahamwe rirengera uburenganzira bwa kiremwamuntu na rimwe ry’abakongomani ribimenya ngo ribyamagane. CNRD iricara igahimba yarangiza igatangaza. Ngiyo intebe y’ikinyoma Lumbago- CNRD yicayeho.

5.Ku byerekeye imishyikirano CNRD isaba,FDLR  yiteguye kwakirana ubwuzu abarwanyi bose bashutswe na Lumbago-CNRD barafata icyemezo cya kigabo cyo kugaruka mu rugaga.

6.FDLR irasaba abarwanyi n’abaturage bafashwe bugwate na CNRD kuboneraho kwitandukanya na yo ubu yabuze epfo na ruguru.

7.FDLR irasaba CNRD kureka amabi iri gukorera abenegihugu bakiye impunzi idakururira izo mpunzi amakuba itashobora guhagarika dore ko udashinga atabyina.

8.FDLR irasaba abanyarwanda bose baba hanze y’u Rwanda cyane cyane abibumbiye mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame kwirinda ibinyoma bya Lumbago-CNRD wabuze izo yabandwa.

Bikorewe i Masisi, tariki ya 13/2/2017

La Forge Fils Bazeye

Umuvugizi wa FDLR

Email : bazeyefils@gmail.com  

Tel : +243-812 808422

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to ITANGAZO LYA FDLR N° 2017-001 RIGENEWE ABANYAMAKURU N’ABACUNGUZI: CNRD KU NTEBE Y’IKINYOMA MU GIHE ISUMBIRIJWE KU RUGAMBA

  1. Mbonyingabo says:

    @ Munezero uribeshyera ntabwo witwa Munezero, nilyo wihibye iyo uba Munezero byagaragara mumagambo. Ntarubuga rwi nyenzi cyangwa urwinterahamwe rubaho, umuntu ujijutse asoma ibinyamakuru byose hanyuma agasesengura akamenya kugirango amenye ukuri.

    Inkindi kandi ndashaka kukubwira wowe na Kagame, ikigihe tugezemo cya democracy abantu barushanwa mubitekerezo ntabwo aringufu cyangwa ibitutsi.

  2. Mbonyingabo says:

    @ Muneza Elic, ndashaka kukubwira yuko nanditse nzibyomvuga, kuko kutigira kumateka nugukosa. Niba koko ukunda FDLR ugomba kumenya uyumuntu witwa Irategeka umwanya yarafite muri FDLR, ukamenya yuko azibintu byabo byinshi. Ubyange cyangwa ubyemere nuko gushyikirana bitarimo ubulyalya kwakungura impande zose zihanganye.

    Ngo ntimwashyikirana na CNRD kuko ikorana na M23, urwo nurwenya urigutanga. Nonese ubu Kagame abahamagaye ngo mushyikirane mwakwanga ngo kuko ari Inkotanye? Ntacyo imishyikirano itwaye kandi gushyikirana ntabwo ari ikimenyetso kintegenke, ahubwo nikimbaraga.

    Ubwose wemera yuko Kanyarengwe ningaboze aribo batumye inkotanyi zitsinda Habyarimana? Cyangwa wibwira yuko ubutegetsi bwa Habyarima butamunzwe nibyitso by`Abakiga? Ibyitso byabakiga byari bikurikiye Kanyarengwe, buriya ninako muri FDLR udashobora kumenya abashigikiye Irategeka abaribo cyangwa mungabo za Irategeka abashyigikiye Byiringiro abalibo.

    • Muneza, Elic says:

      Mbese wa nyenzi we ukora iki hano kuri uru rubuga? Genda kwandika iwanyu kumbuga zanyu aho inyenzi mwandikira ntabwo ari hano kuri uru rubuga. Inyenzi Muzapfa muri inyenzi. Uko niko uri. Ntuzongere kwandika hano kuko ntabwo ari urubuga rwawe cg ninyenzi iyo ariyo yose.

  3. Mbonyingabo says:

    @ Fils Bazeye nibyiza kuba utubwiye amakuru nibibazo biri muri CNRD, ndetse nibibazo bili hagati ya CNRD na FDLR. Nk`umunyeshuli wiga ibya reconciliation gewe mbona (FDLR) mudakwiye kwanga gushyikirana na CNRD, kuko gutandukana kwanyu byashubije igikorwa cyokubohoza abanyarwanda inyuma. Kandi abashyigikiye FDLR ntabwo bishimiye gutandukana kwanyu.

    Yenda kwiyunga kwanyu ntacyo byunguye FDLR nkubuyoboze, ariko bishobora kugirira akamaro abanyarwanda nabanyekongo barigupfa kubera amakimbirane yanyu. Ngirango uzi umugani wikinyarwanda uvugango “aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira”. Kwiyunga ningira kamaro kubaturage nubwo nabasirikare nabo bibafasha guhuriza imbaraga zabo kuntego biyemeje aho gusubirana mo.

    Byarikubakomerera kugera kubwiyunge iyaba arimwe mubusaba, none kuba CNRD ariyo ibisaba nikimenyetso yuko gucabugufi kwanyu bishobora gutanga amahoro. Ikindi nibwo mumishikirano ari (give and teke) mpanguhe, byungura uruhande rufite imbaraga kurenza ufite Integenke.

    • Muneza, Elic says:

      Mbere yo kwandika ujye ubanza usome ntuzongere guhubuka mukwanfika kwawe kandi niba ariko uteye ufite ingeso mbi cyane. Uvuze ngo ngwiki? Ngo FDLR yiyunge na CNRD? CNRD ikoreshwa ninkotanyi yihinduyemo M23 mu kurimbura impunzi mumashyamba ya Congo? Nawe wibuke umugani uvuga ngo urutugu ntirukura ngo rusumbe ijosi, kandi wibuke ko utazi ikimuhatse areba ubugabo bwase igitsure.
      Ntuzongere guhubuka ugiye kwandika,ujye ubanza umenye ibyo wandika nibyo uvuga cg nabo uvuga. Inkotanyi nabakorana nabo bose ni inkotanyi umwanzi wamahoro, umwanzi w’urwanda rwabanyarwanda.
      FDLR ni ntwali zacu twubaha cyane kandi dukunda cyane ninabo mizero yacu twebwe Rubanda. Harakabaho urugaga FDLR rugamije kubohora abanyarwanda kungoyi ya FPR inkotanyi ziyobowe na Kagome mwene kanjogera.
      FDLR Baraka baho, Barakarama

    • @Mbonyingabo
      wiga ibya “reconciliation”? Hari ubwo wize amateka ya vuba yu Rwanda na akarere k’ibiyaga bigari? CNRD abayishize ho bayishizeho gokura akazi kwame: gusenya FDLR burundu; kurimbura impunzi. Rero iyo “reconciliation” urikuvuga, ntaho bitandukanye niyo warikuvuga ngo M23 ikore “reconciliation” n’impunzi z’Abahutu.

      FDLR yirirwa ivuga ko abarwanyi basigaye muri CNRD bashutskwe na Irategeka bashobora gutaha bagasubira muri FDLR nta kibazo. Aho, niho “reconciliation” yariyo yose kubirebana na bagambanyi-rimbura-mpunzi-CNRD irangirira!

      Nyamara hari abanyarwanda mukeneye kuva mu nzozi mukaza muri REALITY. Kuva za 1990 Rukokoma akorana n’umwanzi guteran no gusenya repubilika ya rubanda, akanaba premier ministre w’inkotanyi, kugera muri 2015 akora coup muri CPC kugira ngo ategeka FDLR, kugera ubu ashinze ho CNRD akoresheje Irategeka; ni nkaho mudashaka kureba ukuri??

      Hari amamiliyoni y’abanyarwanda mu Rwanda no hanze; aho gutakaza akazi mushaka kuryosha abantu nka Rukokoma, Nahimana na za RNC ngo “reconciliation” mwaba muri gutekereza uko twaka “mobilize” ayo mamiliyoni ya abanyarwanda – kubera bigeze bahagurutse, igihugu cyabohozwa ako kanya. Kandi ibyo nibyo byashoboka kurusha kuryosha abanyepolitiki bafite inyungu zabo cyangwa bakorana n’inkotanyi.

    • Peace says:

      Mbonyingabo ndakunva rwose nanjye nababajwe cyane na ririya shwana ryabana bacu. Burya twarahamenekeye kweli.
      Ariko umenya inyandiko zihita ahangaha zisobanura abari inyuma yuriya muvuduko wa Wilson utazisoma cg niba uzisoma ukagira ngo ni impuha dore ko ibinyoma byadutse ku mablogs bizatuma abantu bibwira ko inkuru zose atari ukuli.
      Njyewe nfite gihamya ko umunyamerika yamaze koza Wilson ubwonko binyuze kuli Rukokoma. Uyu mugabo ni SANS RETOUR rwose kuko niko bigenda iyo uriya mwene madamu yagufatirijeho ngo agukoreshe ntushobora kumuva mu nzara ukundi niba waremeye gukora ibyo agusab; ni mafia yuzuye. Ariko ntibireba les hommes de troupes. Niyo mpanvu nawe iyo abonye mu bo yarundanyije hari ugiye kumuta ahita amwica kuko aba arwana ku kazi ke nubuzima bwe; ni ukuvuga ngo naterekana ko fdlr yayishenye burundu ashobora kuhagwa.Ahubwo ngaha aho ihurizo riri.Natabishobora bakamurigata bizitwa ngo ni fdlr ibikoze.
      Nawe nyunvira amahano abantu bakurura bibwira ngo baguye ku noti naho baroreka rubanda nabo batisize
      Nguko ngibyo….nugufatanya urugamba namasengesho menshi. Naho kwiyunga byo biragoye kubera izo mpanvu navuze.Abashoboye bazakongera gusubirana ariko sinzi uwateje cyanga abateje ariya mahano ko babitinyuka.

  4. iseta says:

    Uliya mwana avutse ejo none ahise yuzura ingobyi. Murareba uko Lumbago amaze kumenya kubeshya ku buryo ashobora kurusha na shebuja polo!!! Genda Rwanda wagushije ishyano kuvukisha umwana nka Irategeka!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *