URUGAMBA RUGEZE MU MAHINA

1
  • Views 3648
  • Rating 12345

Tubivuge twongere tubisubiremo iyo urugamba rumaza akanya rugeraho rugasobanuka. Ntunyumve nabi niba ufite imyumvire yawe yarwo ubona ko muri rubanda hari abayikemanga cg bayibazaho byinshi. Ntitubitindeho rubanda yibaza byinshi ifite amateka maremare, ntabwo rero humiriza nkuyobore yakoreshwa ngo bikunde. Nkomoje gato kuri politiki y’u Rwanda yariho mbere ya 1994, navuga nshize amanga ko yari uko yariri kubera itumanaho ryari rikiri inyuma. Ababeshyi baguye ahashashe kuko ni bake mu Rwanda bashoboraga guterefona dore ko nta za facebook na whatsapp zabagaho. Amase ya kera ntagihoma urutaro. Ubu ntiwashaka kuyobora abantu butama ngo bagukundire. Ni uguhitamo ukavugisha ukuri cyangwa ukareka politiki.

Nibyo hari imvugo zo gucabiranya zakubita agatego ka rugondihene rubanda, ariko ubu hari n’abasesenguzi bo kujora ibyo barusahurira mu nduru barimo maze bakabisobanura neza mu mvugo yumvikana rubanda ikamenya aho ihagarara. Ibi ni kimwe n’inkotanyi zahinduye amayeri yogukorera muri opposition zisuka amafaranga ku bisahiranda. Ntacyo mvuze cyane ariko ingero ni nyinshi aho bamwe bamaze kubona ko inzira itabwira umugenzi. Niba ukeneye urugero wafata urwa CNRD-Ubwiyunge yagombaga gucyura impunzi mu byumweru bibiri. Aba bagombaga guhemba amafaranga 200 USD buri musirikare wabo buri kwezi. Waba uzi aho bageze bacyura impunzi ko hashize amezi 7?

Nkomeje kumva abandi banyepolitiki biyemeje kwiyamamaza, nyuma bigahinduka gushyiraho guverinoma y’ishyaka ryabo ikorera mu buhungiro. Rubanda itarabukwa imivuno ya Kalinga, kubera gutotezwa igihe kirerekire, usanga yitiranya barusahurira mu nduru n’abantu bashobora kubitangira ngo u Rwanda rubohozwe. Hano amarangamutima yasimbuye gutekereza. Urugamba nyarwo ruba mu mitwe yacu, ntiwakora ibyo utatekerejeho. Nureka umwanzi akagutekerereza ntuzibeshye ko hari icyo wamutwara kuko azagushyira aho utamubangamiye.

Iyo abasesenguzi bavuze bati uyu muntu yerekana ko arimo guharanira uburenganzira bwa rubanda ameze nkukoreshwa kuburyo utamenya aho ejo azakujyana. Abarembejwe n’ingoyi ya Rupiyefu usanga bakurya n’amenyo yabo aho kwibaza ku bantu biyemeje kubayobora. Niba muri rusange tutazi ikintu cyazanye Padiri Thomas Nahimana hanze y’u Rwanda kuki twihutira kugihimba nk’aho twakibajije? Niba uyu munyapolitiki kuva ava mu Rwanda yarikomye impunzi n’abayobozi bazo kuki twihutira kuvuga ngo yaribeshye kandi we ubwe atabitubwiye?

Niba uyu Padiri yariyemeje inzira y’amahoro irangwan’amatora n’imyigaragambyo, akamara imyaka myinshi abyigisha azi neza ko ubutegetsi bwo mu Rwanda bushingiye ku kinyoma n’iterabwoba ry’inkorokoro z’abicanyi bamaze kwisasira miliyoni z’inzirakarengane, kuki tutamubaza aho yabikuraga? Ejo bundi abwiye amaradiyo yose ko byanze bikunze azajya mu Rwanda, bwacya tukamubona aryamye ku kibuga cy’indege i Nairobi kuki tutabyibazaho tukihutira kuvuga ngo baramubujije kandi ntiyerekane ibarwa bamusomeye? Umuntu wahigama nkwereke kuki ataba ashaka kutwereka ibyo bamubwira akora? Ese amafaranga yirirwa ata aguruka muri aya mahanga ninde uyamuha? Kuki tutabyibazaho? Iyo abo bakorana babonye amazi yarenze inkombe bakavanamo akabo karenge kuki tutabyibazaho? Twigeze tumenya impamvu nyamukuru bamwe bamwitaje? Bamaze kumwitaza twabonye drama (ibibazo bya visa n’indege).

Niba ushaka guhagararira rubanda vugisha ukuri kandi usubize ibibazo bya rubanda cyangwa ubyihorere utazaseba. Abanyapolitiki barangwa no gucabiranya n’imvugo zuzuye ibinyoma nk’ibya Rupiyefu ntibakenewe muri opposistion. Niyo baba badakorana n’inkotanyi baguta muri Rweru bagirango ni ikiziba (hano hari ingero nyinshi nka FaustinTwagiramungu na Anastase Gasana mbere ya 1994 na nyuma yaho). Ikindi nuko gukora nk’inkotanyi bitagutandukanya nazo. Inkotanyi ni abantu nk’abandi ariko bafite imyifatire, imikorere n’imyumvire yazanye ishyano mu Rwanda. Batandukanywa n’abandi n’ubwicanyi ndengakamere, ubugome bwahebuje, ibinyoma bitarangira bakoresha bahaka rubanda n’ibindi. Ariko muhuriye mu nzira utazizi wagirango ni abantu beza. Ni kimwe rero n’abantu bari hanze y’igihugu bazarangwa n’ibyo bakora cg bavuga naho igihimba, amaguru n’umutwe nabo barabifite.

Twirinde kugwa mu mutego w’umwanzi kubera amarangamutima y’urugamba rumaze akanya. Ubu rugeze mu mahina kuko abantu b’abanyabinyoma barimo kwivamo nk’inopfu. Ibi byihutisha urugamba iyo ingufu zihurijwe hamwe. Ikindi ibinyoma bya Rupiyefu bimaze guta agaciro. Mbona ari ibihugu bidukikije ndetse n’amahanga batangiye kubona imikorere ya Rupiyefu. Ntakwirara kuko urugamba ni urwacu, si urw’abaturanyi cg abanyamahanga bazatugirira impuhwe. Umugabo ni uwigize kandi ak’imuhana kaza imvura ihise.

Tumenye ko u Rwanda tuzaruturanamo twese uko tubarizwa mu moko yacu atatu, gatwa, gahutu na gatutsi. Nta muntu ugomba guhezwa nkuko nta muntu urusha uburenganzira undi ku gihugu cyacu twese. Tumenye amateka yacu ndetse tuyigishe abakiri bato bo Rwanda rw’ejo.

Ingoma Kalinga ntizigera ihabwa intebe mu Rwanda. Ni ukuyirwanya n’imbaraga zacu zose kugeze itsinzwe burundu maze amahoro akagaruka mu bana b’u Rwanda.

Umusomyi w’Intabaza

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to URUGAMBA RUGEZE MU MAHINA

  1. iseta says:

    Bijyagutangira yafunze ikinyamakuru twakundaga cyane,nta mpamvu yabyo twigeze tumenya,aliko buliya ni uko igihe cyali kigeze ngo hakulikireho indi gahunda kuko babonaga amaze kubona benshi azashorera buhumyi akabashyikiliza umwishi wabo. Inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi, ni umugani w’Ikinyarwanda si uwanjye.

  2. Mbarimombazi says:

    Mbonyingabo mu mumenye neza uwo ariwe nuwo akorera, inkotanyi zihinduka nyarwanda nkuruvu kandi zikiyoberanya muri byishi nibyo bibatunze nkuko bakunda kunywa amaraso yabahutu.

    Uyu mugabo wiyita Mbonyingabo mumwitondere ntazane uburozi bwe hano kuri uru rubuga rwacu dukunda cyane. Nagende kwandika kumbuga zabo zinyenyenzi inkotanyi hano ntabwo ari urubuga rwabo. Imbuga zinyenzi inkotanyi harimo na ikizere.com cg ikizenga.com cyintimirwa za Rukokoma na Wilson Irategeka aho barukira ibirutsi byabo.

  3. Kataribwa says:

    Ariko igihe Padri Thomas Nahimana yajyaga muri Amerika akajya muri Arizona,USA hanyuma akajya muri Department State akahifotoreza iPhoto yangenzwaga niki? ibi narabikurikiranye cyane nsanga uyu mugabo Thomas Nahimana yihishemo byishi. abantu nimuhumuke mumenye gutandukanya ibintu nabantu. aha hantu Padri yagiye muri Arizona, USA huzuye aba DMI bakorera Kigali ninaho icyicaro gikuru cyabo kiri aba DMI bakorera muri Arizona, USA barenga 1000 hagakurikiraho Texas, USA bahakorera muguhiga uwitwa umuhutu w’umunyarwanda wese waba waraje muri Amerika, kandi bashyigikiwe nibisambo byabazungu ba Amerika kimwe nuko bahuriye mugusahura Congo. etc…..
    ndacyakurikirana amakuru.

  4. De Gaulle says:

    @Mbonyingabo,abayobozi beza n’abo mu rugaga
    1.Baraturinze kuva FPR itera u Rwanda,ikaza gusenya inkambi n’ubu abari mu mashyamba barinzwe nayo.
    2.Abagize urugaga icyo barwanira barakuzi kandi n’imwanzi wa tubanda baramuzi neza.
    3.Ntabwo bakozwa ikitwa ikinyoma icyo aricyo cyose kuko bafite umurongo bagenderaho kandi ntawe barwanya bamuhihiteye nta na ruswa barya.

  5. Mbonyingabo says:

    @ David nashimye inyandiko yaawe yuko wayiteguye neza ndetse ukayandikana ubuhanga. Mvuze muncamake, wanditse werekana abayobozi bayobeje abantu, ukomerezawe werekana abayobozi barikujyana rubanda mukerekezo kitanzwi, ndetse wabaye nkutanga umwanzuro yuko ntawukwiriye kubizera. Ikindi kintu kingenzi wavuze kandi nemera nuko abanyarwanda barimukaga ndetse bakaba bakamazemo igihe kirekire. Uti ingufu nizihurizwe hamwe zikoreke…..gukora iki? ntacyo wigeze uvuga.

    Ikibazo rero nagize nuko uterekanye abayobozi nyabo batatuyobya dukwiye kwizera tukabakurikira. Mukinyarwanda iyo wajyaga kumupfumu kuraguza, akakwereka akaga kakugarize ningorane mbizikuriho cyangwa zigiye kukubaho. Wamubazaga INTSINZI (igishobora gutsinda ibibyago) none watwetse akaga gaterwa n`bayobozi babi, abayobozi beza ushaka kodukurikira nibande? Uzaba ugize neza nubatwandikira ubutaha ukadusobanurira nimpamvu dukwiriye kubakurikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *