INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: NONEHO DMI YAGEZE NO MU MPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI CAMEROUN

1
  • Views 7524
  • Rating 12345

Icyihishe inyuma y’ubwinshi bw’abanyarwanda basigaye bisuka muri Cameroun kiragereranwa n’igitero Kigali irimo kugaba  ku banarwana bariyo. Impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Cameroun ni zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda zari zarabashije kwirindira umutekano uko zishoboye kugeza ubu. Ariko hari ibimenyetso bitangiye kugaragaza ko nazo zitangiye gucengerwa na DMI.

Mu minsi ishize hari ikipe y’abanyarwanda b’impunzi ziba muri Cameroun yagiye mu Rwanda muri ya nama bise iy’umushikirano yabereye i Kigali. Gusa icyatangeje abantu ni uko hari ikipe yajyanywe na HCR n’indi kipe yajyanywe na DMI ariko muri rya tekinika rikomeye, bose barajijishe ngo bajyanwe na HCR.

Bijya gutangira, DMI yabanjye gutera rwagakoco yise gufata passport y’u Rwanda kandi ni nawo mutego besnhi bakunze gufatirwamo.

Hari umu Pasteur witwa Nzayimana Vedaste Paoa bakunda kwita papa Damusoni n’umudamu witwa Hyacinthe (Yasente) utuye ahitwa Dakari akaba akora inzagwa, ubu nibo bari kohereza abantu kujya gufata passport.

1

Nguyu Pasteur Nzeyimana Vedaste Paoa ukorera DMI

Muri iyo nama y’umushikirano yabereye i Kigali harimo abantu  6 bajyanywe na HCR n’abandi 6 bajyanywe na Pasteur Vedaste n’uwo mugore witwa Hyacinthe. Bamwe mu bagiye muri iyo nama y’umushikirano twavuga nka

  1. Emmanuel
  2. Papy Yves
  3. Appolonie n’abandi

Na none igitangaje ni uko abajyanwe na HCR bageze i Douala babanza kwangirwa kwinira muri Rwandair ariko mu kugaruka n’abajyanwe na DMI babeshyaga abantu ko bajyanwe na HCR

Dore bamwe mubitabiriye umushikirano bavuye Cameroun bajyanywe na DMI

Dore bamwe mubitabiriye umushikirano bavuye Cameroun bajyanywe na DMI

3

Uwo uri hagati wambaye ibidasa n’iby’abandi ni umwana wa pasteur Vedaste yitwa Adamson

Twabibutsa ko uyu Pasteur Vedaste akigera muri Cameroun, umugambi wari ukwigarurira amadini yose ya pentecotiste kugira ngo arusheho kugirirwa icyizere ariko ntabwo byaje kumuhira kuko bamuteye utwatsi

Hari amakuru menshi ajyanye n’aba bantu bagiye mu nama y’umushikirano boherejwe na DMI ariko turacyashaka ibimenyetso simusiga mbere yo kuyatangaza, gusa mu gihe tugitegereje ibyo bimenyetso simusiga turasaba impunzi z’abanyarwanda ziri muri Camerou gukomeza gukanura zikirinda uwazica mu rihumye zikirindira umutekano wazo nkuko zakomeje kuba indashikirwa mu kwirindira umutekano.

Twanabibutsa ko hari ubukwe bw’abanyarwanda buherutse kubera Cape town muri Afrique du Sud bwatanzwemo bombo zari zanditsweho ” Ndi Umunyarwanda” kuburyo abaziriyeho bose babyutse barwaye indwara yo guhitwa. Nizere ko aya makuru muyazi kandi ko uburozi DMI ikoresha bwiswe utuzi twa Dan Munyuza mubuzi neza. Prevenir Vaut mieux que guerir.

Dore bombo zakoreshejwe muri gukora ibara mu bukwe muri Cape Town  (Afrique du Sud)

Dore bombo zakoreshejwe muri gukora ibara mu bukwe muri Cape Town (Afrique du Sud)

Zimwe muri missions zikunzwe guhabwa abantu bagiye mu manama y’imishikirano iyo basubiye iyo bavuye:

  1. Identifaction des leaders cyangwa abantu bafite influence muri communautes cyane cyane abahunze bazi ubwenge ngo kuko aribo bakomeza kwigisha abakiri bato amateka yabo kandi Kalinga nshya ya Kagame n’agatsiko ke ariyo yiyise FPR Inkotanyi yifuza ko amateka yacu yibagirana hakigishwa gusa amateka y’ibinyoma yanditswe na FPR noneho tugasigara tutazi iyon tuva n’iyo tujya.
  2. Ukwibonekezwa ahantu hose habaye iminsi mikuru n’ibindi biterane by’abanyarwanda kugira ngo bamenyere cyangwa bamenyerwe nk’abantu batanga za services kugira ngo igihe nikigera bazakore missions mbi zafata rubanda nyamwishi. Abakunda kurya aho babonye n’uko babonye byaba byiza bashishoje kurushaho. Murebe neza ikiri inyuma y’ubwinshi bw’abanyarwanda basigaye bisuka muri Cemeroun muzasanga ari igitero cya rwihishwa Kigali irimo kubagabaho

Umwanzuro

Banyarwanda, banyarwandakazi muri muri Cameroun ndetse n’ahandi mubindi bihugu, twibuke ko amateka ariyo mizi yacu. Nituramuka turetse amateka yacu akazima tuzaba tubaye nk’igiti cyabuze imizi kandi murabizi ko igiti kibuze imizi kiruma n’imbuto zacyo zikabora. Amateka rero muyakomereho kandi muyigishe abana banyu.

Kubyerekeranya no kwirindira umutekano, ni byiza gushishoza muri byose kandi mugafashanya, mugasenyera umugozi umwe kuko abishize hamwe ntakibananira kandi n’Imana irabasanga.

Ndangije rero mbifuriza amahoro y’Imana kandi mbibutsa ko burya iw’abandi atari iwanyu. Mu byo mukora byose na none mujye muzirikana gakondo yanyu maze namwe mutange umuganda wanyu kugirango dusubire muri gakondo yacu kuko ntawundi uzadusubiza uburenganzira bwacu uretse twebwe rubanda ubwacu. Buri wese rero nahaguruke akore icyo ashoboye dushyire hamwe duhagurukire rimwe nk’abitsamuye tubohoze igihugu cyacu. Unis nous vaincrons, divisés nous périronsUmucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Kanyange Donatha

Douala-Cameroun

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to INTAMBARA ITINZE YICA UMURAME: NONEHO DMI YAGEZE NO MU MPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI CAMEROUN

  1. mukomere wene wacu aho muri hose ngo ibuye ryagaragaye ntiryica isuka.Uwo vedaste ni incuti yakadasohoka ya nyiramparitete seraphina ni umuntu ukunda amafaranga cyane yinjiye muri za sectes atangaho umugore WE igitambo umugore aba umusazi si nibyo gusa nkoresha amafaranga y’inkotanyi inyenzi kuko ajya muri Cameroun bamufatanye millions 30 ku kivuga kindege, yagiye mu Rwanda avuye muri Cameroun afata mission za seraphina aragaruka abo muri Cameroun murarye muri menge kubera KO utuzi twa munyuza kuri iyo ngirwa Pasteur tutahabura

  2. Sebahinzi Samuel says:

    Impunzi zacu zo muri Congo mwaba mwaramutse amahoro? Nyabuna ni mwirinde cyane kandi mwihangane, inyanga birama zasinyiye kutumaraho kwisi, tugomba kwirinda no kwirwanaho mubishoboka byose. Nimukomere kandi mwambarire urugamba. Ntamvura idahita nimwihangane turi hafi gutsinda. Dore muri DRC yamajyepfo nama jyaruguru haravugwa ko Mai Mai, Inkotanyi, na M23 bafatanyije na CNRD-intimirwa za Rukokoma ziyobowe ya Wilson Irategeka bari gutemagurwa abantu cyane ababahutu muri Congo. Ni mumenye umwanzi wese aho ava akagera wese mu mwivune.

  3. ahorukomeye, Hyjide says:

    Impunzi zacu muri Cameroon nyabuna mwirindire umutekano wanyu, abateka-mitwe nabagamabanyi bose mubate mu rwakajwigi nibiba ngombwa mubafate mumajigo mubashyikirize ubutegetsi bwa Cameroun babaze ibyo bakora ba bashyiraho za Maneko zibagenzura ibyo bakora byose umunsi ku wundi. Cameroun ntiyakwemerako igihugu cyabo kizamo akajagari kabicanyi naba terrotists kirazira. Twarishwe kuva kera cyane mwibuke ko umugambi winyenzi inkotanyi ari u kumaradio buri muhutu wese bakica bakarangiza kandi mwibuke ko inkotanyi na HCR cg UNHCR bose ari bamwe biyemeje kurimbura ubwoko bwabahutu bakabumaraho kwisi, ndetse bugahanagurwa kwikarita yisi. Mbwirabumva nimwene Kanyarwanda.

  4. Uwimana says:

    Mukomere
    Nibyo koko amakuru maze kubona nuko iyo foto uwo ambaye costume y’a prange ari we Pasteur Vedaste ukomoka icyangugu muri famille y’a Ministre Séraphine.nundi umucuruzi bakorana ngo witwa Gasana,ngonibo bashinze gutanga amafranga naza passeport.naho abobahungu bambaye gikotanyi uwo winsobe useka nuwitwa ngo Joseph akaba arimurumuna wuwitwa Yuda ubarizwa Congo.naho uwo wubitse umutwe ngo yitwa Damass ise akaba ari umucuruzi ikomeye i Yaoundé witwa Gahondogo.nibyo ayamakuru nayukuri maze kuyatohoza.banyarwanda murarye muri menge.turakomeza hucukumbura kubaha amakuru nyayo.

  5. jackmuson says:

    Nahano zambia haraho numvise zisigaye zengwa abi lusaka zambia murabe maso

  6. semusambi says:

    uyu mupaster vedaste bamuvuze kenshi ariko umenya hari abatemera ubukotanyi bwe.umuntu wacyuwe na nyiramaritete seraphine akamugeza kuri DMI ikamuforma yarangiza ikamwohereza kurokirita abahutu muri cameroun ngo nabo bajye kwiga ikigali hanyuma BAKAGARUKA muri icyo gihugu bafite mission zitandukanye.njye ndasaba abahagarariye impunzi kugeza iki kibazo mubutegetsi bwa cameroun kugirango iyo lete ibaze aba bantu ibyo bakora n’uwo bakorera kuko leta niyo yambere ishinzwe umutekano w’abanyarwanda.hagati aho abantu bose bakekwa muri ubwo bugambanyi ni ukuba bahawe akato;tugakurira hafi ibikorwa byabo kandandi bireba buri wese.ruriye abandi rutakwibagiwe

  7. Ahoruzazira says:

    yewe intambara idashira yica numurame pe! birababaje kubona abantu bahunze bakamara imyaka nimyaniko bahigwa bicwa buri munsi hanyuma yimyaka myishi bagashukwa bakagwa mu mutego, amarozi yo yonyine yinkotanyi yabamara kuko bayatanga muburyo bwishi cyane kandi butandukanye. impunzi baburiwe keshi kwirinda DMI namabi yabo yose aho ava akagera. mbese ko beshi tuzi ko Cameroun ari igihugu cyiza cyo kwihanganiramo kuruta ibindi bihugu nigiki kibatesheje umutwe mukiyahura mwampunzi mwe? kurya inka ukananirwa nikinono koko?
    mbese ubundi hariho itandukaniro rya FPR inkotanyi na HCR? ntatandukaniro rihari kuko imigambi yabo nimwe yo kurimbura ikitwa umuhutu wunyarwanda wese aho ava akagera agasibangana kwikarita yisi, umuhutu akibagirana mubiremwe muntu kwisi. nonese ibi hari utabizi?
    Dore urugero rwahafi uko abanyarwanda bashukwa bakagwa mu mutego ni Rugero Romeo uyu muntu yaritanze bihagije ariko murebe umutego yaguyemo tukaba twarabuze irengero rye. nyabuna nimukure muce ubwenge mwibuke ko inkotanyi zifite amayeli 1000. ntimurambirwe abubwo birakwiye ko dufata ingamba zose zishoboka.

    • Peace says:

      Icyakora ntabwo Romeo yigeze ajya kwa Ngwino urebe cyanga mu rwagwa murimo kuvuga muli iriya nyandiko
      Please mujye muvuga ibyo mwahagazeho

  8. Kanzeguhera says:

    Abahutu ni igitangaza akndi wasanga izo nzagwa zengwa na DMI bazinywa nta bwoba bafite. Nyamara mushaka mwakanura mukamenya kwirinda utwo tuzi wa Munyuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *