Bwana Thomas NAHIMANA kandida w’agakingirizo ka sewabo Rukokoma na mpatsibihugu muri gahunda yo gushimangira Kalinga nshya ya Kagame

1
  • Views 2548
  • Rating 12345

Ijisho rya Rubanda ntirihumbya kuburira abanyarwanda cyane cyane abari mu gihugu no mu karere k’ibiyaga bigari. Niyo mpanvu uyu munsi rizinduwe no kongera kuburira buri wese ngo hatagira ugwa mu mitego w’umushi Nahimana Thomas nkuko benshi bawuguyemo mu gihe cya se wabo Twagiramungu Rukokoma.

Ibi kandi bikaba ari umushinga wa Mpatsibihugu witwa “Enough project” ukomeje gushyirwa mu bikorwa binyuze kuri abo bagabo bombi doreko umunyarwanda yagize ati “Abo bo, bakunda amafaranga nk’abayataye. Abo ni abashi”

Ntabwo turi busubire birambuye mu mateka y’uwo mukambwe waje kwiyamamaza avuga bya nyirarureshwa ko aje guhangana na Perezida Kagame mu mwaka wa 2003 kandi yari yoherejwe na Mpatsibihugu wifuzaga gukomeza kwikoranira na Kagame mu nyungu ze ariko ayo matora agatanga isura ku isi yose ko yanyuze muri demukarasi.

Ibi byose byakozwe ku isiri na Bwana Rukokoma Faustin Twagiramungu. Nyamara Rubanda yari inyotewe n’impinduka mu Rwanda yari yishimiye uyu mukandida ndetse inamubonamo umucunguzi wari uje kubakura ku ngoyi ya FPR.

Uko byarangiye rero ntawe utabizi, muri make n’uko Bwana Twagiramungu Faustin yamaze kurangiza misiyo yarimo, amatora yararangiye yifatira indege asubira mu Bubirigi aho yasanze abamutumye baramaze kumugurira inzu y’umutamenwa ndetse n’umushahara we uteguye ubu akaba atunze atunganiwe. Naho rwa rubyiruko n’abandi baturage bamwirutse inyuma ubu abatarishwe barafunzwe cg bagizwe abatindi cg ibicibwa mu gihugu.

Ubu rero Hari kandida w’icyaduka ariwe “Padiri” Thomas Nahimana umushi nka Rukokoma ugarukanye umushinga nk’uw’icyo gisekuruza cye. Ijisho rya Rubanda riraburira rubanda kuba maso. Birazwi ko abenshi muri rubanda ruri mu gihugu banyotewe no kwibohora ndetse hari abiyemeje kurwana urugamba batihishahisha bari mu mashyaka amwe akorera hanze ndetse no mugihugu imbere.

Bwana Nahimana agenda ashakisha bamwe muri abo barwanashyaka akabashitura akabakura muri ayo mashyaka basanzwe barimo akababwirako ariwe kandida w’amizero y’abanyarwanda kandi ko bamuyoboka bakitegura kumwakira. Ariko nyamara siko byagendekeye bamwe kuko harimo abo DMI yatoraguye abenshi bageze muri Rweru kera abandi barafunzwe bakatiwe imyaka myinshi. Ijisho rya Rubanda rifite gihamya za bamwe muri abo baturage.

Urugero ni infungwa ubu iri kurira ayo kwarika yivugira ukuntu Nahimana bandikiranaga banaganira umunsi ku wundi ko ndetse no munyandiko zatumye bamucira igihano hafi cyo gupfa bifashishije ibiganiro yagiranye n’uwo mukuru w’abataripfana hamwe na Madame Kansige wari warabujije amahoro iyo mpirimbanyi ngo imushakire abarwanashyaka mu hihugu hose.

Nyamara uwo muturage ndetse n’abo bose bakoranaga bitegura Bwana Nahimana na Madame Kansinge, bose bari mu gihome abandi baratorongeye ngo iyo bagerageje kuvugisha cyangwa kubatumaho abo bataripfana bari ba sebuja ngo ntibashaka no kunva amazina y’izo nfungwa.

Ijisho rya Rubanda rero rishingiye ku ntabaza z’aba banyarwanda bishinze Bwana Twagiramungu Rukokoma “n’akana ke” Bwana Thomas Nahimana rihanuriye byimazeyo kudakomeza kugwa mu mutego w’abanyapolitiki baza kubayobya biyita abakandida baje guhangana mu matora kandi ari ba gatumwa bibereye muri gahunda z’inyungu zabo bakaza kumarisha Rubanda babagusha mu menyo ya FPR.

Ijisho rya Rubanda rizagaruka birambuye kuri aka kababaro k’izo mpirimbanyi zakoranaga na Bwana Nahimana Thomasi zasizwe mu kangaratete n’uwo mukandida w’icyaduka ubu wadukanye ikarita yo kujijisha no kurangaza Rubanda ngo ni “guvernoma” yo mubuhungiro kandi arimo kunoza umugambi wa mpatsibihugu yamutumye gusenya opposition nyarwanda.

Banyarwanda mube maso mwe kugwa mu mutego w’ibisahiranda

Furaha Feza
Ijisho rya Rubanda

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to Bwana Thomas NAHIMANA kandida w’agakingirizo ka sewabo Rukokoma na mpatsibihugu muri gahunda yo gushimangira Kalinga nshya ya Kagame

  1. Mugabo says:

    @ Uwambayinema.

    Urakoze cyane ku bibazo wambajije. Muri make njye nkubwije ukuri ibyo Padiri arimo ntibindeba na gato bityo wumve ko nta n’umwanya wanjye nata ngo ndajya kwibaza impamvu yakoze ibyo yakoze n’impamvu yashyize runaka muri gvt ye akareka runaka. Mfite urugamba ndiho n’intego nihaye kugeraho byanze bikunze. Kuri njye kurangara mbifata nk’ikosa rikomeye kuko igihe kigiye ntikigaruka.

    – Ese ubundi nyine niba koko Padiri Nahimana ari ku isiri na Fpr, ubwirwa n’iki ko biriya arimo gukora bitari muri gahunda nyine yo kubarangaza no kubatesha umwanya ngo mube muvuye mubyo murimo ubundi mumwamamaze mwibwira ko muri kumurwanya?

    – Ese padiri atanze ariya matangazo ye hakabura umuha amatwi n’umwanya wibaza ko yagira popularite afite ubu kuruta iyo abantu bahuha birirwa bamwamagana? Ku buryo bituma abantu bamwe bashobora kubiheraho bakabyita ko ari ishyari cg ikimwaro cg ibindi mumufitiye bahereye gusa ku kuntu abantu bamuhoza mu kanwa.

    – Ko uwitwa Minani JMV yavuze ko afite ingabo, hari uwigeze abiha agaciro? Ubu se ibye ntibyirangije hari n’uwibuka ko abaho n’izo ngabo ze? Ariko ibaze rero iyo mufata nk’amezi 8 mwirirwa mumwandikaho ngo muramunyomoza? Ibu ntiyari kuba nawe yarabaye umunyapolitiki ukomeye wa opposition?

    – Ese iyo ubona ku Ntabaza.com hari inkuru zandika kuri Padiri Nahimana zikubye inshuro 2 izimwamamaza zanditse ku rubuga rwe bwite leprophete.fr ubona aho nta kibazo kirimo?

    Ibyo murimo ni uguta igihe, muri kumukorera publicite mwibeshya ko muri kumurwanya. Urugamba turimo nta kwinginga uwo nzumva duhuje gahunda tuzakorana kandi uwo nzumva tudahije nzamureka nikomereze urugendo ntitaye kubyo avuga cg akora kuko nzaba nzi neza ko ntaho bihuriye n’inzira ndimo.

  2. Imboni says:

    Si mbonye se ari guvernement y’imfungwa?

  3. Mugabo says:

    Reka mbanze mbwire abasomyi ko ntari umutaripfana kandi ntari umuyoboke wa Padiri Nahimana.

    Icyo nshaka kuvuga ni iki gikurikira:

    – Niba koko umwanzi wacu ari system ya FPR na Kalinga yayo ndumva ariho twese twakagombye kwerekeza amacumu dushaka uko twayirandura.

    – Niba Padiri Nahimana ari ku isiri na FPR cg yibereye mu mikino ye ibyo ni ibye. Nkumva rero abantu bamureka bakareka kumutaho umwanya bagakomeza urugamba rwabo rwerekeje amacumu kuri Kagame ari nako banashyira ingufu mu gukomeza gusobanurira rubanda imigabo imigabo n’imigambi bayifitiye bityo nayo irusheho kubatera ingabo mu bitugu. Bityo niba Padiri ari ku isiri cg amanyanga ibye ntibizatinda kwisenya kuko abantu bazaba barabyimye amatwi n’umwanya.

    -Gufata umwanya rero abantu bakerekeza amacumu yabo kuri Nahimana bishobora kuba bimuha agaciro wenda atanafite. Urwo rugamba rero njye nkabona ntaho rwaba rutaniye na Ruriya New RNC ya Theogene yiyemeje kwerekeza amacumu yayo kuri RNC ya Kayumba kuruta ko iyerekeza i Kigali aho gushyira ingufu zayo mu kwerekana gahunda zabo bafitiye rubanda niba zihari koko! Ikindi kandi bene izo ngamba zimeze gutyo twese turabizi neza ko nta wundi uzungukiramo utari Kagame Paul na Kalinga ye.

    – None se bavandi buri gihe uko muri opposition hazajya havuka umuntu ufite gahunda ze avuga ko ari izo kurwanya Kagame na Kalinga ye, tukumva zitatunyuze ari ko buri gihe tuzajya dufata amasaha n’amasaha, iminsi n’iminsi, amezi ashire andi atahe ngo turi kumunyomoza no kudenonca imigambi ye, ubwo se urugamba tuvuga ko turiho mu mashyaka yacu tuzaba tukirurwanye?

    – Kuko njye ntekereza ko urugamba rugomba kwerekera i Kigali kandi amaherezo akazarangira ariho rubereye. Kagame mu mayeri ye rero ntacyo ayobewe iyo yohereje DMI, intore na Maneko ze i Burayi cg muri amerika cg akaduterereza abanyapolitiki-nda bo muri opposition kuturwanya no kutujijisha, burya nta kindi aba akora usibye kwimura urugamba akarwigiza kure ye. Iyo twemeye guta umwanya turwakira ubundi tukarurwanira aho yarutujugunyiye tuba tuguye mu mutego we wo kuturindagiza no kudutesha igihe.
    Umuti ukaba nta wundi rero usibye kugenzura buri gihe niba koko urugamba turwerekeje aho rugomba kubera ariho i Kigali tutitaye na gato kuho Kalinga yarwimuriye mu rwego rwo kurutangaza.

    – Icyo nzi cyo ni kimwe: igihe cyose tuzajya tufata amacumu tukayerekeza aho atagomba kwerekera, uwo mwanya wose tuzajya duta muri byo ni ko gahenge tuzajya tuba turimo guha kalinga ko kwisuganya, kandi ni nawo mwanya mwiza w’ubuntu tuzajya tuba turimo duha iyo Kalinga ngo itegure mu mutuzo ubundi inoze neza gahunda ntindi zayo zo kuturimbura.

    Ubwo amaherezo harya ni nde uzajya aba ari kubihomberamo?

    • Uwambayinema says:

      Bwana Mugabo urakoze cyane kubitekerezo utanze, ariko reka nkubaze akabazo k’amatsiko:
      1. Kuki ThomasNahimana na Ministre w’intebe we Akishuli bahisemo gushyira Mme Victoire Ingabire Umuhoza na Deo Mushayidi muri guverinoma yabo kandi batavuganye nabo, yewe batanavuganye n’amashyaka yabo? Ese hari amategeko yo ku isi yemera ubwo buryo bwo gukora? Wumva umuvuno ubyihishe inyuma ari uwuhe? None se ko uvuga ngo igihe cyose tuzajya dufata amacumu tukayerekeza ho tutagomba kuyereza wibwira ko Thomas yakoze iki gikorwa kigayitse cyo gushyira aba bantu muri guverinoma atazi icyo bivuga? Ubusanzwe FPR niko ikora igakorera muri mnzi wawe kuko iba izi ko utazamutaho igihe
      2. Nari kwemeranya nawe 100% iyo guverinoma ya Thomas iba yashizwemo abumvakanye nawe gusa ntifate imfungwa z’andi mashyaka ngo arizo ishira muri guverinoma mu rwego rwo gutera urujijo muri ayo mashyaka
      3. Ubu aya mashyaka natangira kurwanya Thomas yivuye inyuma nabwo muravuga ngo bari kwerekeza amcumu aho atagomba kujya kandi deja Thomas yabarasheho

  4. Kanamugire says:

    Uretse umuntu utagira amaso naho ubundi uyu mupadiri ari mu ikinamico aziranyeho na Kigali na mpatsibihugu. Izi ndirimbo z’amatora yirirwa aririmba ni imitwe. Yewe no kumubuza kujya mu Rwanda avuga ni imivuno ya Kalinga. None dore yadukanye ibya guverinoma. Mbabajwe n’abamwiruka inyuma batazi umukino arimo bakazibona muri rweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *