ESE BOMBORI -BOMBORI MU MUBANO WA KAGAME NA KAGUTA HARI ICYO YAMARIRA RUBANDA ITSIKAMIWE ???

1
  • Views 5252
  • Rating 12345

Abantu bashishoza kandi bakunda kariya karere k’ibiyaga u Rwanda rutuyemo, bose bazi ko kariya karere kugarijwe n’icyago kitwa itsembabwoko n’itsembatsemba rituruka ku bategetsi b’abicanyi Kaguta na Kagame. Ikibabaza cyane nuko abo bicanyi bafite ingengabtekerezo yo kumara abantu mu karere bakoresheje IDELOGY FASCISTE yitwa propaganda yo kuvuza induru yo gutwererea abo bica ngo nibo bicanyi.

Ibi mvuze bigaragara mu nyandiko nyinshi z’abashakashatsi, cyangwa abanditsi banyuranye bo muri Afrika ndetse n’abo ku yindi migabane y’isi (Uburayi, Amerika, Aziya na Australia). Igiteye amatsiko nuko abenshi mu batangaza amateka y’aba bagabo bombi, bahuriza ku kintu kimwe: Ubuganda n’u Rwanda bitegekwa n’abanyagitugu bamennye amaraso menshi. Aho bakoze ibara bikabije ni mu Rwanda no muri Congo.

Ikinzinduye ni ugutera akamo ko kwihanangiriza rubanda b’i Rwanda ndetse n’abavandimwe duturanye, ngo batagwa mu mutego w’ inkuru zigezweho muri iyi minsi zivuga amakimbirane hagati y’abo bagiranabi ku buryo abantu bamwe bashobora kwisunga izo nkuru bakagwa mu ruzi barwita ikiziba.
Ubu ngo Kagame na Museveni bameranye nabi kubera Kagame ushinja Museveni ko hari abitoreza imirwano mu Bugande bakazatera u Rwanda ngo kandi bakaba ari abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa. Ayo makuru ari guhererekanwa hagati y’imbuga zitandukanye: http://rugali.com/museveni-vs-kagame-igihe-cyo-gufata-imbwa-yasaze-cyarageze/

Bavandimwe dusangiye akaga kagwiriye u Rwanda n’akarere, ni kenshi abanyarwanda baguye mu mutego wa Museveni ndetse no kubona aho u Rwanda rugeze aha rwuzuye imva, ubundi imirambo idafite aho ikwirwa ikirirwa ikarara itemba mu migezi , ibi byaturutse ku mpamvu nyinshi harimo no kutareba kure kwa bamwe biringira bihehe Museveni

1.Byose bijya gutangira, ubutegetsi bw’u Rwanda bwakuweho n’inkotanyi bwashyigikiye Museveni mu gihe yarwanaga na Obote; hari n’intwaro nyinshi Museveni yahawe n’u Rwanda muri za 1985-6 kugira ngo agere ku butegetsi muri Uganda. Ingabo za FAR , abakiliho babizi kundusha. None se amaze kugera ku butegetsi muli Uganda yatwituye iki?Yatugemuriye ingabo z’abicanyi zigiye kuzasiga akarere ari ibihuru gusa, rubanda ikarangira, indobanure ziri mu mijyi akaba arizo zisigara. Ndetse Museveni yarabyivugiye mu nama ya ICGLR i Luanda muri Angola, aho yavuze ko abahutu bagomba kuvanwa mu butaka bwiza bakabajyana kure mu mashyamba iyo bigwa bakazarimbukirayo: http://www.redpepper.co.ug/president-musevenis-speech-at-icglr-meeting-in-luanda/

Muri Uganda Museveni yahakoze irondakoko riteye ubwoba afashijwe mbere na mbere na ziriya nkotanyi zirimo kuyogoza u Rwanda, igihe zari mu ngabo za Uganda dore ko arizo zarwanaga iyo ntambara ya Museveni kugira ngo bafate u Bugande nyuma bazakomerezeho bafata U Rwanda na Congo n’ahandi hose….Abo bantu bakoze bibi muri Uganda nkuko n’abaganda ubwabo babyivugira. https://repositories.lib.utexas.edu/bitstream/handle/2152/4486/3588.pdf;sequence=1.
Aha mwakwibonera uko uwitwa Remigius Kintu w’umuganda asobanura amarorerwa y’uyu mugabo Museveni n’inkotanyi mu karere.

Hari undi witwa Eric Kashambuzi nawe warandika akoma akamo k’uyu magabo n’inkotanyi ze muri kariya karere:
http://kashambuzi.com/what-the-people-of-uganda-need-to-know/
Museveni n’inkotanyi bafashe abanyabwenge mu Bugande baratsembatsemba abashoboye bakizwa n’amaguru. Biriya bintu byo kumara abanyabwenge bo mu yandi moko niyo ngengabitekerezo y’amahano inkotanyi na Museveni se wazo bimakaje mu karere ureke izo ngengas baba batwerera abahutu. Ubu uko mu Bugande abantu babayeho, usanga ibyiza byinshi biharirwa abantu bo mu bwoko bwa Museveni w’umututsi, rubanda rusigaye rukumva ko ari ibyo ko rugomba gufata ubusigazwa…

2.Hambere aha, muri ba bantu bitandukanyaga na FDLR, hari bamwe muri bo bagerageje ngo gushyikirana na Museveni ngo azabafashe gutsinda Kagame. Ibyo byari biturutse ko bazi ko ingabo za Museveni n’iza Kagame zigeze kurwanira i Kisangani. Ubundi nyuma y’aho bakitwaza ko abasirikare bahunze Kagame banyuze i Bugande Museveni akabaha inzira. Ibyo ngo birahagije ko Museveni aba yabaye umuntu ukwiye kwizerwa !!!!!!!

None muri iyi minsi, nkuko nabivuze haruguru, amagambo ni menshi yumvikanisha ko Museveni na Kagame bameranye nabi hafi no kuba barwana. Ubu hari abicinya icyara ko Museveni abaye uwabo ko bazajya kumureba akabaha imbunda bagatera Kagame!!!!!

NI GIHE KI BA BANYURWAMANUMA BAZAVA MU NDOTO BAKEMERA BAKAREBA IBIBAZO UKO BIRI???
Ko Museveni agirana ibibazo na Kagame birashoboka. Ariko ntibivanaho ko bafte amasezerano akomeye bakoranye bombi na ba Mpatsibihugu babashyizeho bakaba bakibakomeyeho. Abibwira ko Museveni azava ku mugambi we wo kwirukana les bantous mu karere akababuza uburyo akababuza imibereho myiza ya kimuntu, barishuka cyane. Naho we na Kagame barwana none, ejo abanyamerika bakabereka aho bajya gutsembatsemba kugira ngo rubanda ihatuye ihigamire inyungu zabo, Kaguta/Kagame bahita bashyira hasi amatiku bari barimo bagafatanya kuvana les indesirables (abo gashakabuhake atifuza) mu nzira…

UMWANZURO

Kwangana hagati ya Kaguta na Kagame ntibigomba kurangaza abantu. Imikino nkiriya turayimenyereye, ntacyo itumariye. Abantu nibumve ibyo bikuru ariko ntibibateshe urwo bambaye ngo bate igihe ku isha irimo itamba.
Nta gakiza rubanda bashobora gutegereza kuri Museveni na Kagame nubwo ibiganza byabo bitandukanye ariko umutima ni umwe: kwimakaza Uruhugu rwabo mu karere, abatemeye gupfukamira iyo empire bakabarimbura.

Rero aho guta igihe turangazwa n’imikino ya bariya bicanyi, abantu nibakomeze umutsi bahagarara neza ku rugamba rwo guhangana n’abagambiriye kubavana mu butaka bwabo cyangwa kubahindura udushwiriri bica igihe bishakiye.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to ESE BOMBORI -BOMBORI MU MUBANO WA KAGAME NA KAGUTA HARI ICYO YAMARIRA RUBANDA ITSIKAMIWE ???

  1. jackmuson says:

    Kagta kagome kabula bose nibamwe nuba rukarabankaba

  2. Kalimunda says:

    Kaguta Museveni yagiye gusura Nyakwigendera Presida Juvenal Habyarimana maze aramubaza ati:Ariko ngo hari abashaka ku ntera baturutse iwawe Museveni we, nawe ati: kirazira ntawagutera aturutse iwange turi inshuti magara. Habyara ati nibyiza. Byahe byo kajya. Abafransa nabo bati turi inshuti magara na Habyara ndetse no kumupfira twamupfira byahe byo kajya. Harya muzi ubuzima bwumugore wa Habyara muri Fransa uko abayeho nabana ba nyakwigendera yasize? Akaga gusa. Utazi abazungu abazunguruka iruhande. Kaguta we intego ye ni Hima Tusi muri afrika yibiyaga bigali aba Bantou bakicwa bagashiraho. Yabigezeho ari kumusozo.

  3. Babwire says:

    Politic ni amabyi ya Satani. Ibyo uvuga ni ukuri kuko nyine aba Batutsi bafite amayeri menshi. Kuba bavugako Kaguta na Kagame batari kuvuga rumwe njye mbibona nki indi nzira yo gukomeza kurangiza les jeunes bantou , badasize imiryango yabo. Ubu bagiye gutangira recrutment parmi les bantous bakoresheje babateruzi bi ibi bindi. Abantu benshi bagiye kumva ni Abafaransa bari muri Ouganda ubundibatangire bajye kwiyasosiya nabo ngo bararwana. Jye sinezra umuzungu wese kuko Kagame nabo Fransa bashobora gufanya kugirira les bantous nabi iyo hari inyungu za politiki both party barengera. Kaguta arashaka empire Hima Tutsi kandi afite Petrol ikenewe nabo ba rutuku. Obstacle ikomeye bafite ni les bantou intellectuels bashobora kubangamira iyo project sanguinaire yabo. Abahutu benshi bashobora kwibwira ko Les francais babakunda. byahe byo kajya! bose bareba inyungu. Kuba Kaguta na Kagame ari abicanyi kabombo badatinya kwica abantu benshi bashoboka ibi abazungu babibonamo inzira yo kumara abaturage ba Afrika kuburyo buboroheye. Akabaye icwende ntikoga. Nta narimmwe Stani azhinduka Kristo. ntimube abasame!!!especially young peoples.

  4. Kalimunda says:

    Ariko havuzwe ubuhanuzi buvuga ko ingabo za Kayumba Nyamwasa zizatera urwanda ziturutse i Bugande arizo zizafata igihugu. Niba ububuhanuzi ari ubwo abapfumu ntabyo nzi ariko kagome akunda abapfumu cyane nibyo bavuze arabyubahiza cyane abapfumu nibwo buzima bwe nkuko Shitani ariwe se yamaze igihe cyose.

  5. Ndorimana says:

    Ngo iyo abavandimwe bavumbitse ibirenge byabo mu munyotwe, wowe ukuramo akawe. Harya ngo barapfa ko Museveni yemereye abafransa ko societe yabo Total aliyo izacukura petroli ya Uganda! Ikitubwira se ko incuti magara ya Kagame, Nikola Sarkozy, adafitemo imigabane ni iki? Bibaye ibyo se ninde watwemeza ko Sarkozy atazabwira mucuti we ati ngwino nawe tukuvungurireho? Byongeye se ninde watubwira ko atali Museveni ubwe uzahamagara “his boy” ati ngwino nawe nguhemo umugabane maze twikomereze inzira zacu?
    Harya ngo abasilikari b’abafransa bariho baratoza ibya gisikari abanyarwanda batuye ku mupaka ya Uganda n’u Rwanda ngo bazatere u Rwanda! Ikitubwira se ko abo basilikari atari abo gutera RDC, Uburundi cyangwa se ikindi gihugu cyo mu karere ni iki? Abafransa bahawe amabwiriza yo gutoza abasilikari ba Uganda; nta bisobanuro bindi bari bakeneye.
    Ko aba bicanyi bombi barasaniye inshuro nyinshi muli Congo, hanyuma se byababujije gukomeza umubano mwiza wabo. Nta nicyagombaga kuwushyiramo igitotsi kubera ko nta mwene wabo wa Museveni cyangwa se uwa Kagame waguye muli iyo mirwano. Ni benerunda gusa bahasize agatwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *