GUVERINOMA YO MUBUHUNGIRO: UBUHUBUTSI, NI KIMWE MUBITERA GUHUBURWA KU NTEBE Y’IKINYOMA N’UBUGAMBANYI

akishuli
  • Views 2824
  • Rating 12345

Umunyarwanda yagize ati iyihuse yabyaye ibihumye, bishatse kuvuga ko iyo imbwa ibwegetse,ukubwegeka kwayo ntigutinda ihita ibwagura, uko kudatinda ibibwana bisohoka bihumye, mu gihe gutwita kw’abantu kumara amezi 9 babyara impinja zikavuka zisa neza kandi ubona zidahmye nubwo ziba zibona ibikezikezi, ziba yitandukanye n’imbwa ibwagura yihuse. Uyu mugani nanone nawucira Padiri Thomas Nahimana, wirukanse cyane ashaka ubutegetsi, bikaba birangiye abuze epfo na ruguru, none akaba ahisemo gushinga icyo we nabo bafatanije bise Leta yo mu buhungiro, iyi leta nkaba nayigereranya na bya bibwana bivuka mu gihe kihuse cyane, kuko uko nyibona mbona nta mirebere yayo , ndetse nkaba nanahamya rwose ko nayo ubwayo itabona neza impamvu igiyeho, nimpamvu yitwa ityo kuko itujuje ibigenderwaho  hashingwa Leta nyayo aribyo.

1.Igihugu abagize iyo Leta bagomba gukoreramo kandi bisanzuye banafite abaturage bahagije babashyigikiye.

2.Umutungo wo gukoresha muri iyo Leta.

3.Inzego zose zigiye ubutegetsi, arizo Nshingategeko , Nyubahirizategeko, n’Ubucamanza.

4.Abagize iyi Leta abenshi muribo ntibashinga nabo ubwabo, ntaho abenshi bigeze bayobora ngo babe bafite ubumenyi bujyanye n’ibihe bikomeye abanyarwanda bagezemo,kuko aho bigeze ubu urwanda rufite ibibazom bisaba abahanga mu bumenyi no mu migirire biri ku rwego rwo guhangana n’ibibazo byo FPR Inkotanyi zashoyemo u Rwanda n’abanyarwanda. Ibihe bikomeye biba bisaba abisubizo bikomeye, n’abantu bakomeye, aba rero bagize iyi Leta baranogekaye cyane kuburyo ntacyo batugezaho twe abaturage twibabariye.

Ingero natanga zigaragaza ko iyi Leta ntaho yerekeza abanyarwanda, itanakwiye kwitwa Leta ziri muri izi ngingo zikurikira.

  • Padiri GASPARD  Ntakirutimana, wagizwe Ministre wo gutuza abantu n’ibikorwa remezo, kandi ibizwi ubu, nuko abarizwa mu nkambi y’abantu basaba ubuhungiro aho acumbikiwe mu burayi, none se ni gute umuntu nawe yaba akishakisha ngo abone aho acumbikirwa , akaba ashinzwe gutuza abantu batuye mu Rwanda kandi nawe ari iyo gihera?
  • Gufata Abdallah Akishuri, ukamugira Ministre w’intebe, ubwo koko uba udatesheje agaciro iyo Leta niyo waba wayishyizeho koko ugamije ibyiza, nibura Thomas ntanareba ko Akishuli Abdallah nubwo adashoboye k’ubumenyi no kuyobora abantu b’amoko atandukanye atabishobora ugendeye kubitutsi yirirwa atuka abahutu kuri fecebook no munyandiko ze akwirakwiza ku mbuga zitandukanye no mu binyamakuru byandikirwa kuri za murandasi, none nibarize Thomas, nk’umuturage w’umuhutu, Abdallah ko yigeze kwandika ko Abahutu ntabwenge tugira, ubu kokoThomas yashingiye kuki kugirango amwite Ministre w’intebe kandi azi ko no mu Bufransa bumucumbikiye, iki ari icyaha gituma umutegetsi uwo ariwe wese yegura cg akeguzwa ku mirimo ye iyo bigaragaye ko yakoze iki cyaha, tuvuge se ko ari ubwenge twari dusanzwe tuzi kuri Padiri Nahimana Thomas burimo bugenda buvangirwa bigeze aha, byo kwitiranya umunyabyaha n’umuyobozi nyakuri? Uvanguramoko nigute yarengera uburenganzira bwa muntu,?Ni gute yatuma ubutegetsi cg ubutabera bukora bwisanzuye mu kurengera inyungu n’uburenganzira bwa buriwese?
  • Gufata abantu bafunzwe, utanavuganye n’amashyaka bakomokamo, maze ukihandagaza ngo ubashyize muri iyo Leta y’amafuti, ubwo koko uba uhamije?Njye mbona aha harimo n’ubugome bukabije bwo gushaka gutesha agaciro abakishakisha ngo barebe uko bakemura ikibazo cy’abanyarwanda bageramiwe n’ingoyi y’ubutegetsi bubi bwa FPR inkotanyi.

Muri makeya rero ntarambiranye , nkuko nabivuze mu nyandiko yanjye y’ubushize, abafana ba politiki ya Higamambereke, Mbarushigabo na Ninjyekamara bakansamira hejuru ngo nibeshye Nahimana Thomas ntarimo kuva nabi muri politiki, ndagirango nongere mbasubiriremo ko Thomas arimo ashyiraho akadomo ku rugendo rwe amazemo iminsi rwa politiki y’ikinyoma, uburiganya, no gushinyagura tutaretse n’ubugome ndengakamere bwamuranze muri urwo rugendo rwe, aho yacuzaga abantu utwabo ababeshya ko agiye kubacyura, none akaba abakinze mu maso baringa yise Leta, akabasiga ari abakene baramuhaye utwo bari barizigamiye.

UMWANZURO

Narangiza mbwira abanyarwanda ngo ntibarangazwe n’ikinamico rya Nahimana Thomas, twakomeje kubibabwira bamwe barabyumva abandi barinangira ngo Thomas afite akajwi n’akarimi keza, bakiyibagiza ko na Shitani witwaga icyo gihe LUSUFERO, yashoboraga kuririmbira icyarimwe amajwi 7 kandi neza. Ijwi ryiza rero ntabwo ariryo rizakiza Rubanda, ahubwo rimwe rivuga Isi igatigita abantu bakihisha munsi  yibitanda, rimwe rivuga Kagame akumva akava munzu akajya mu mwobo, iryo niryo rizabohora rubanda. Muve kuri Thomas mugane rubanda rw’umucunguzi. Nubwo rutinda rwisuganya ariko igihe kizagera kandi umunsi uzaba umwe, maze uwahekwaga yigenze.

Iyihuse yabyaye ibihumye.

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

18 Responses to GUVERINOMA YO MUBUHUNGIRO: UBUHUBUTSI, NI KIMWE MUBITERA GUHUBURWA KU NTEBE Y’IKINYOMA N’UBUGAMBANYI

  1. Utazirubanda says:

    Mbese nkubu izi ntwali zacu nimfungwa za politic Thomas Nahimana yashyize mu nyandiko ze ngo ni Govenem ye ikorera mubuhungiro baramutse hari icyo babaye nkubu uyu mugabo yajya hehe? Ko ariwe waba abicishije? Uyu mugabo yahubutse mubu Padri aje kwicisha intwali Victoire Ingabire na Deo Mushaidi? Yariye amafranga yimpunzi meshi cyane atabarika abeshya impunzi ko ari ku bakorera politic yo kubacyura iwabo mu rwanda mumahoro none ararangiye ageretseho no kwicisha infungwa zacu? Yewe numva ngo abahutu bazi kubabarira da! Nakomeze azumirwa. Ntacyo mvuze.

  2. jackmuson says:

    Nagende ntabye twamumenyeu

  3. Uwera Matilde says:

    Iyi guverinoma ya Akishuli Abdallah na Thomas Nahimana yashinganwe ikinyoma n’ubucabiranya bukomeye nk’ubu bwo kwigabiza amazina y’intwali zacu nka Victoire Ingabire na Deo Mushayidi bakayanduza bayashyira mu byondo ndabona nta mahirwe izagira. Ntabwo wakubakira mu itekinika n’ubucabiranya ngo uzagire aho ugera. Njye mbona Thomas afite akabazo gakomeye ko kutumva inama z’abandi. Twaramubwiye rwose ngo yihangane areke guhubuka abanze avugane n’andi mashyaka kandi imishyikirano n;abandi niyemeze ko guverinoma atari ngombwa bashoboraga no gukora Coalition cga commission bagakorera hamwe singombwa guverinoma dore ko guverinoma itagira igihugu cga agace k’igihugu ntacyo iba ivuze. Uyu padiri njye mbona yifitiye ibye bibazo kabisa kuko simpamya ko no mu Ishema abasha kumva inama z’abandi. Aha natanga urugero rwa Docteur Bahunga wabonye ibya padiri atabishobora agakuramo ake Karenge, hari na MUkamurenzi Jeanne n’ubwo bitavugwa neza ariko kuba nta mwanya yafashe muri Guverinoma hari icyo bivuga.
    Thomas rero yaraguhubukiye atangira gushaka gushimuta bamwe mu bayoboke b’andi mashyaka aho kuvuga n’ayo mashyaka, abonye bimunaniye uretse abagore nka ba 3 yabashije gushimuta gusa, yahisemo noneho gushimuta amzina y’imfungwa za politique z’andi mashyaka. Ese padiri yabonaga yafata Mme Ingabire akamushgyira muri guverinoma batavuganye cga ngo avugane n’ishyaka ayoboye ariyo FDU- Inking akabona byamuhira? Ese yaboonaga yafata izina rya Deo Mushayidi batavuganye cga ngo avugane na PDP Imanzi akuva bishoboka?
    Umva hari aho nagiye mfa kumva padiri Thomas Nahima, ariko aha ho rwose naramugaye cyane kandi mbona uwamushutse yaramuhemukiye cyane kuko iki kintu atagiye kukarubanda ngo agisobanure kandi anavane ariya mazina muri guverinoma ye bizakomeza gufatwa nk’ubugambanyi. Mbona ashobora kuba yarakoreshejwe na FPR kugirango ibone uko ikanira urubakwiye Ingabire na Mushayidi.
    Ese Thomas kuko nta wundi muntu wo mu Rwanda yashyize muri guverinoma nta muyoboke n’umwe agirayo? Kuki none yahisemo gutanga abayobozi b;’andi mashyaka ngo aribo bakanirwa urubakwiye? Ibi bitiswe ubugome byakwitwa iki kindi?
    Inshuti cga abakunda padiri Thomas Nahimana na bagenzi be bakwiriya kubagira inama yo kwitandukanya n’uyu mugambi mubishya wo gushaka kwicisha izi ntwali zacu.

  4. Minani says:

    Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame:

    Itangazo no 001/OP.F/02/17 ry’ Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w’Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Spéciose Mujawayezu muri Leta ye. Turatanga kandi igitekerezo cy’uburyo andi mashyaka yaha ikizere gishya abanyarwanda mu bufatanye.

    Banyarwanda, ncuti z’u Rwanda,

    Nyuma yo kubona urutonde rw’abagize ikitwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nahimana na Akishuli. Kuri urwo rutonde hakaba hariho na Madame Spéciose Mujawayezu wari, guhera tariki ya 10 Gashyantare 2014 Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ISANGANO-ARRDC ryaje guhinduka Umuryango ISANGANO-FPP nyuma y’ukwibumbira hamwe n’umutwe w’ingabo Force pour la Protection du Peuple (FPP).

    1) Dukurikije ko Madame Spéciose Mujawayezu ari umwe muri batanu bari bagize Présidium ni ukuvuga urwego rukuru rw’umuryango ISANGANO-FPP akaba yari afite ishingano zitoroshye umuryango wamushinze harimo nko kubika amabanga y’umuryango, inyandiko z’imbere mu muryango, inyandiko-mvugo z’inama za Bureau Central by’umuryango, amabaruwa y’ibanga, amatangazo rusange n’ibindi bifitiye umuryango akamaro (Ref: 009/ISAN-BC 02/14),

    2) Dukurikije ko ikifuzo cya Nahimana n’ishyaka rye Ishema cyo gushyiraho Leta twacyumvise mu bitangazamakuru nk’abandi bose umuryango ISANGANO-FPP ukaba nta butumire, nta mikoranire ya hafi cyangwa ubundi bufatanye runaka hagati y’ISHEMA n’umuryango wacu,

    3) Dushingiye ko ku munsi wejobundi hashize tariki 19/02/2017 aribwo Madame Spéciose Mujawayezu yandikiye Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP ubutumwa bugufi kuri Watsapp amumenyesha icyemezo cye cyo gusezera ku Bunyamabanga Bukuru bw’ISANGANO,

    4) Dushingiye kandi ko inama y’i Paris ya Nahimana yatangiye tariki 17/02/2017 biragaragaza ko Madame Spéciose Mujawayezu yayitabiriye akiri mu buyobozi mw’ISANGANO-FPP, akajya muri iyo nama rwihishwa abyumvikanyeho na Nahimana,

    5) Dushingiye ku mpamvu yuko abandi mu bagize Présidium y’umuryango ISANGANO-FPP bari batarabasha kubona umwanya wo kuganira no kwemeza burundu ugusezera kwa Madame Spéciose Mujawayezu ku mwanya w’ubuyobozi mw’ISANGANO-FPP, Mujawayezu we huti huti akamera nka wa wundi wabonye isha itamba,

    Umuryango ISANGANO-FPP uratangariza abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

    -Turagaya bikomeye imikorere, ikinyoma n’itekinika, guhuzagurika no guca inyuma andi mashyaka bya Nahimana Tomasi bigamije kurangaza no gushaka gutesha agaciro abayobora amashyaka batumva ibintu kimwe na Nahimana,

    Iyi ngeso ya Nahimana yo guca inyuma amashyaka yizeza bamwe mu bayoboke bayo ubuhendabana si iya none kuko hari n’ubundi Nahimana yigeze kugerageza imikino nk’iyi biramupfubana.

    – Turagaya kandi igitekerezo cya Leta itazanarenga umutaru kandi tugasaba ko yamaganirwa kure n’abanyarwanda benshi kuko iyi mikorere nk’iyi ya Nahimana ntaho itandukaniye n’imikorere y’ikinyoma n’itekinika biranga ingoma ya FPR-Inkotanyi,

    -Umuryango ISANGANO-FPP uramenyesha abanyarwanda ko Madame Spéciose Mujawayezu adahagarariye na gato inyungu z’Umuryango ISANGANO-FPP, we yagiye muri Leta ya Nahimana ku nyungu ze bwite nta nshigano namba yahawe n’ Umuryango ISANGANO-FPP,

    Kujya mu rindi shyaka ni uburenganzira bwa Madame Spéciose Mujawayezu ariko icyo Umuryango ISANGANO-FPP ugayaho Madame Spéciose Mujawayezu ni uburyo n’igihe abikozemo.

    -Umuryango ISANGANO-FPP urongera kwibutsa abanyarwanda ko aho duhagaze ku bijyanye n’ingirwamatora itegurwa na Leta ya FPR muri uyu mwaka wa 2017 bitahindutse nkuko twabitangaje mu itangazo no 005/OP. F/05/15 ryo kuwa 5/05/2015.

    -Umuryango ISANGANO-FPP uributsa kandi Nahimana Tomasi ko mbere yo gukatisha amatike y’indege no kujya mu matora na Kagame yabanza agasubiza amaso inyuma akibuka ibyo FPR-Inkotanyi yakoreye inzirakarengane z’abasenyeri n’abapadiri baboneye izuba padiri Tomasi,

    -Umuryango ISANGANO-FPP ukamusaba ko yarekeraho gukina amakinamico yose arimo gukinira ku banyarwanda, ndetse byaba byiza Nahimana akemera gusaba imbabazi ku makosa yose n’ibihimbano byose ari gukora muri politiki,

    -Ikindi kintu gikomeye dusaba abari mu mashyaka n’imiryango ikora politiki muri opposition ni ukudaha agaciro no kutarangazwa niyi mikino yose ya Nahimana bayitaho igihe cyabo. Twe mu ISANGANO-FPP dunafite ibimenyetso ku magambo Nahimana we yivugiye ubwe abwira umwe mu nkoramutima ze mu ntangiriro za Mata 2014 ko we (Nahimana) mu by’ukuri atazajya mu Rwanda kwiyamamaza,

    Banyarwanda ncuti, mumenye ko biriya byose Nahimana arimo akora byo gukatisha amatike y’indege, kugarukira za Nayirobi na Bruxelles byose ni amacenga ya Nahimana,

    – Ku banyarwanda basanzwe batari muri politiki mumenye neza ko niba umuntu nka Nahimana akomeje gukina iyi mikino ngo yo kujya mu matora ubwo nyine we yemera ko nayo matora abaho!? Biteye kwibaza byinshi ku muntu nkawe wiyitirira kuba muri opposition,

    -Umuryango ISANGANO-FPP usanga ntacyo bimaze guhagararana na Kagame mu matora y’igitugu we ubwe azi neza ikizayavamo mu gihe Abenegihugu baboshywe nta bwinyagamburiro n’uruvugiro bafite ariko umupadiri witwa Nahimana we yumva ko azabakuriraho Kagame akoresheje gusoma misa no kujya kuryama mu bibuga by’indege. Ibi byitwa ubutesi buvanze n’icyo abanyarwanda bita ubupfayongo. Nta muntu n’umwe ushyira mu kuri wese wakwiyumvisha ko gukuraho Kagame ari ukujya gutera imbabazi mu bibuga by’indege Nayirobi cyangwa Brusseli: Rwanda wagushije ishyano!

    -Umuryango ISANGANO-FPP urongera kwibutsa abanyarwanda ko igishishikaje abayobozi b’ISANGANO-FPP atari imyanya ya politiki ko ahubwo icyo dushyize imbere ya byose ari ukubanza kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ku butegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi hakaboneka uruvugiro,

    -Umuryango ISANGANO-FPP nta na rimwe wigeze wanga gufatanya n’andi mashyaka mu gihe byakorwa mu bwubahane nta gushaka kwishyira hejuru nka Nahimana Tomasi,

    -Umuryango ISANGANO-FPP urasaba andi mashyaka ya opposition kwamaganira kure iriya ngirwa Leta ya Nahimana kuko nta kindi igamije uretse kurangaza no kwerekana ko ntacyo andi mashyaka amaze cyangwa ashoboye.

    – Umuryango ISANGANO-FPP usanga umushinga wo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda nta shyaka na rimwe cyangwa agatsiko k’abantu bake bashobora uwo mushinga bonyine hatabayeho ubufatanye n’ubwuzuzanye mu bikorwa bw’abantu b’ingeri zitandukanye,

    – Umuryango ISANGANO-FPP urasanga byihutirwa guhura kw’andi mashyaka hagashakwa ubwumvikane mu gushyiraho Inama y’igihugu y’abaharanira impinduka mu 2017 na nyuma yaho (National Assemby on what to be done in 2017 and beyond). Iyi nama y’igihugu yatumirwamo abakuru b’amashyaka ya politiki yifuza kugira icyo akora gifatika mu 2017, imiryango idaharanira inyungu za politiki, abapolitiki batari mu mashyaka, abihayimana n’abayobora amadini, abashakashatsi, abanyeshuri mu mashuri makuru atandukanye, abasirikari, abakozi bakora mu bigo bitandukanye, urubyiruko, abanyamahanga bifuza gufasha abanyarwanda kwibohora, n’abandi bifuza impinduka mu 2017 na nyuma yaho,

    -Umuryango ISANGANO-FPP usanga guhuriza hamwe aba bantu b’ingeri zitandukanye muri iyo nama yaguye ariyo nzira yatuma ijwi rya politiki na diplomasi rya oppositiom byumvikana neza mu mahanga.

    -Umuryango ISANGANO-FPP urangije wizeza abanyarwanda ko uri gukora ibishoboka byose kandi ko nta kabuza muri uyu mwaka 2017 uzabagaragariza igikorwa gikomeye mu guhangana niriya Leta ya FPR.

    -Umuryango ISANGANO-FPP ukaba urangije unasaba abari mu gisirikare cy’u Rwanda bifuza guhagarara ku ruhande rwo kurengera abanyarwanda kubigaragaza inzira zikigendwa.

    Bikozwe tariki ya 21/02/2017

    Jean Marie Vianney Minani,

    Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP

    Admirez.

  5. Nahimana Eugene says:

    Abayobozi ba PDP Imanzi na FDU-Inkingi baramagana ishyirwa muri Leta rya Mushayidi na Ingabire batabanje kubibazwa!
    Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017 aravuga ko abayobozi b’amashyaka FDU Inkingi na PDP Imanzi bamaganiye kure igenwa ry’abayobozi b’amashyaka yabo bafungiye mu Rwanda mu myanya muri Guverinoma yashyizweho na Padiri Nahimana Thomas.
    Nabibutsa ko muri Guverinoma yashyizweho na Padiri Nahimana ngo ikorera mu buhungiro, Madame Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi ngo yahawe umwanya wa Ministre w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori ngo akazahagararirwa na Madame Nadine Claire KASINGE!
    Si ibyo gusa kuko na Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Bwana Déogratias Mushayidi ngo uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA!
    Hatarashira iminota mike iyi Guverinoma itangajwe abayobozi b’amashyaka PDP Imanzi na FDU Inkingi bahise bamagana uburyo Victoire Ingabire na Déogratias Mushayidi basanzwe bafungiye mu Rwanda bashyizwe muri Guverinoma batabanje kubazwa bo ubwbo cyangwa amashyaka yabo.
    Dr Emmanuel Mwiseneza, umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi yahise yamagana iki gikorwa abicishije ku mbuga nkoranyambaga Facebook na Twitter agira ati:
    “Ibyo padri Nahimana yabeshye abanyarwanda ko Victoire Ingabire ari muri guverinoma ye ni ibinyoma. Mu izina rya Ingabire n’irya FDU tubyamaganiye kure”
    Jean Damascène Munyampeta wa PDP Imanzi nawe akoresheje imbuga nkoranyambaga yagize ati:
    “Mushayidi Déogratias n’est pas à vendre ni à FPR ni à Ishema party” (Mushayidi Déogratias ntagurishwa byaba kuri FPR cyangwa ku ishyaka Ishema)
    “Gushyira muri gvt Mushayidi utamwatse uburenganzira, utazi uko abaho kuva yafungwa, utaramugemuriye, ni ukumushinyagurira.”

    Frank Steven Ruta
    http://www.therwandan.com/ki/2017/02/20/
    abayobozi-ba-pdp-imanzi-na-fdu-inkingi-baramag
    ana-ishyirwa-muri-leta-rya-mushayidi-na-ingabir

  6. FDU says:

    COMMUNIQUE DE PRESSE
    LES FDU-INKINGI NE SONT PAS IMPLIQUÉES DANS LA FORMATION
    DU «GOUVERNEMENT EN EXIL» DE L’ABBE THOMAS NAHIMANA,

    Les FDU-Inkingi, parti politique d’opposition, ont été stupéfaites d’apprendre par les médias que le Parti Ishema dirigé par Thomas Nahimana a nommé, dans son gouvernement en exil, la Présidente du parti Mme Victoire Ingabire Umuhoza, à son insu. Mme Victoire Ingabire est actuellement prisonnière politique dans la célèbre prison Centrale de Kigali.
    Les FDU-Inkingi voudraient porter à la connaissance du public que: L’allégation que la Présidente des FDU-Inkingi, Mme Victoire Ingabire Umuhoza pourrait être membre du gouvernement autoproclamé en exil , conduit par Thomas Nahimana, est nulle et non avenue dans la mesure où les FDU-Inkingi ne sont pas du tout concernées par cette démarche.
    La direction du Parti, y compris sa Présidente, Mme Victoire Ingabire Umuhoza n’a jamais partagé l’idée ni été impliquée dans la démarche de former un gouvernement en exil. En effet, comme tout le monde le sait, le Parti a pris la décision solennelle de mener sa lutte politique au Rwanda quelqu’un en soit le prix. La présidente du parti, son 1er vice-président et son 1ersecrétaire général sont au Rwanda.
    Sa présidente Victoire Ingabire Umuhoza a décidé de quitter l’aisance et le confort en Europe pour aller faire la politique et se porter candidate aux élections présidentielles au Rwanda en 2010 lorsque d’autres, y compris certains qui essaient de retourner au Rwanda maintenant, fuyaient le pays. Sa position ,qui est celle de son Parti, n’a pas changé.
    Les FDU-Inkingi avaient délibérément évité d’être entraînées dans la saga politique actuelle du Parti Ishema après due considération et avaient continué à résister à toute sorte de provocation de ceux qui prétendaient être des experts de la situation politique rwandaise.
    Nous demandons aux autres formations politiques de faire preuve de respect mutuel et de courtoisie réciproque envers notre Parti et en particulier envers sa Présidente, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, icône de la démocratie et de l’altruisme, en évitant de l’entraîner dans ce jeu politique dont nous ne connaissons ni les tenants ni les aboutissants.

    Fait à Kigali le 20 février 2017
    Boniface Twagirimana
    Premier vice-président FDU-Inkingi

  7. FDU says:

    FDU-INKINGI IS NOT AT ALL INVOLVED IN FATHER THOMAS NAHIMANA’S “GOVERNMENT IN EXILE”.

    The Party FDU-Inkingi was stunned to learn from the media that the Ishema Party led by Thomas Nahimana has appointed in its government in exile, the FDU-Inkingi’s President, Mrs. Victoire Ingabire Umuhoza, currently political prisoner in Rwanda.
    The Party FDU-Inkingi would like to make it crystal clear to the public that: The suggestion that the FDU-Inkingi’s President, Victoire Ingabire Umuhoza, could be a member of the auto-proclaimed government in exile led by Thomas Nahimana is null and void as far as the Party FDU-Inkingi is concerned.
    The leadership of the Party FDU-Inkingi, including its President, Victoire Ingabire Umuhoza has never been party to the idea of forming a government in exile. Indeed, as the world knows, the Party took a solemn decision to carry out its political struggle inside Rwanda at whatever cost.
    The Party’s President, the 1st Vice-President and Secretary General are in Rwanda. Its President, Victoire Ingabire Umuhoza, decided to leave the green pastures in Europe and take the party to Rwanda in 2010 when others, including some of those who are trying to go back to Rwanda were fleeing the country. The position has not changed.
    The Party FDU-Inkingi had deliberately avoided getting involved in this latest political experiment after due consideration and resisted provocation from those claiming to be experts on the Rwandan political situation.
    We request other political parties to show mutual respect and normal courtesy to our party and particularly the Party’s President, Mrs. Victoire Ingabire Umuhoza, the icon of democracy and selflessness, by avoiding to drag her into this imbroglio political game.
    Done in Kigali, February 20, 2017.
    Boniface Twagirimana
    First Vice-President
    FDU-Inkingi

  8. Peace says:

    Hari invugo imaze kurambirana yabantu bamwe ivuga ngo NTACYO MWE MUKORA NONE MUREKE NAHIMANA YIGERAGEREZE
    Abavuga batya ni ba bandi bicara bagategereza ko hagira ugira ibyo yivurugutamo bagira Imana yagabana nka bariya ba Rucagu na ba Evode wenda akajya abamanyuriraho.
    Ntacyo bimaze kwirukanka ukora politiki igaragaramo amafuti nkaya akabwana ngo ngaha urerekana ko urushije abandi ibikorwa
    Niba isi yaraduhagurukiye ikaba ishaka gusa ko dukorera Mpatsibihugu nabaja bayo nka Kagame nabicanyi be umuti si uguhurura muli iyo ntumbero ngo nibwo butwari…
    Aho gukora nkibi Nahimana akora birutwa no gukomeza tugahanyanyaza dukoresha intwaro z UKULI nubwo abaduhonyora batazikozwa.Ariko amaherezo zizavamo intwaro bazunva. Ibyo bigomba PERSEVERANCE PATIENCE and COURAGE. Abatemera ko izi vertus ari ngombwa nibatomere inyuma ya Nahimana bazamugwe inyuma ntanicyo bagezeho usibye kudukereza mu rugamba kuko nibyo Mpatsibihugu yabatumye. Ariko abaza tena (tenir) mu Ukuli kwabo bakarwana batinubira igihe nibikomere LEUR VICTOIRE EST CERTAINE

  9. Ndorimana says:

    Nyamara uyu Padri Nahimana iyo aza kwikomereza akanyamakuru ke Umuhanuzi nkuko yagatangije agakomeza no gusomera misa abakristu, ubu aba ari umuntu wubashwe cyane.
    None iliya Leta ye yo mu kirere ihinduye ibintu isupu pee! Dore amashyaka yashimutiye abayoboke ariho aramuvumira ku gahera. Mu Rwanda naho biravugwa ko ngo abari bamutegereje batangiye kurebwa nabi, bituma bamwe barimo Saidati n’abandi baratangiye kumwihakana. Ubu se abaye uwande?

  10. Ndikubwima says:

    Nizeye ko Thomas Nahimana na bagenzi be bazaba abagabo bagatangariza rubanda ko bahemutse bashyira Intwali Ingabire na Mushayidi muri aya mabwa yabo ngo ni guverinoma batababajije. Padiri ubeshya ntabwo abaho, uyu mupadiri yihaye rubanda akoresha itekinika rihanitse nk’iri ngiri kandi ureste kwiga Phiklosophie na Theologie ahubwo yize n’amategeko. Byaba byiza atweretse igitabo cy’amategeko yizemo ko ashobora gushira muri guverinoma ye amazina y’abantu atigeze avugana nabo cyangwa ngo avugane n’amashyaka yabo.
    Umunsi Nahimana yabashize gusobanurira Rubanda iki kinyoma cye kandi nawe azi neza ko cyababaje abantu benshi azaba ateye indi ntambwe. Naho niba gahunda ye ari ugukomeza kubakira kubinyoma bikabije nk’ibi simbona l’avenir ya politique ye. Yego inda ni mbi cyane utitonze yagukoresha amabi mesnhi ariko politique yo gucabiranya n’inda nini irahemuza

  11. Ubarijoro says:

    Thomas Nahimana na Akishuli Abdallah bari mu muvuno wa FPR kuko n’uruhinja rwavutse uyu munsi rwabibona.
    1. Kuba byonyine bashyize Mme Ingabire Umuhoze na Deo Mushyayidi muri guverinoma batababajije cyangwa ngo babaze amshyaka bahagarariye ni ikimenyetso simusiga ko ari ibyo FPR yabategetse gukora
    2. Kuba baratangaje ko ari guverinoma y’amashyaka ya oppositions bikarangira ari guverinoma y’ishyaka Ishema ryonyine, uretse Minitre w’Intebe Akishuli ufite ishyaka rigizwe n’umuyoboke umwe rukumbi ariwe wenyinenayo ni indi gihamya igaragaraza ubucabiranye n’itekinika riranga imikorere ya FPR. Ese hari ishyaka baba baratumiye mubiganiro rikanga, ureste gusa tentative yo gushka gushimuta abayoboke?
    3. Eseguverinoma ya Thomas Nahimana buriya ihagarariye abahe baturage? Izakorera he? Ishigikiwe n’ikihe gihugu? Abayigize ni bantu ki, bafite bushobozi ki? Iyi guverinoma izakoresha umutungo ikuye he?
    4. Ese Nahimana zagera aho yemere ko umwuga wa politique atawushoboye nibura yisubirira mu gipadiri cga azahebera urwaje akomeze yivurugute mu byondo?
    5. Ese padiri Thomas yabuze abamugira inama cyangwa niwe utumva?
    Le ridicule ne tue pas niko njya numva abazi urufaransa bavuga. Abongereza bati Shame on you Nahimana na Akishuli

  12. Rukundo says:

    DE GAULE .KO MUMUSEBYA KANDI MWEBWE NTACYO MURIGUKORA NGO KIGARAGARE.UBUSE IMYAKA IBAYE NGAHE ABO WITAKO BAKORA NTACYO BAGEZEHO.
    GUSEBANYA NIBIBI MUGABO .MUMUREKE YIGERAGEREZE WENDA NTAWAMENYA HARICYO AZAKORA.

    • Kambali says:

      Ni bwana Rukundo, yego ni uburenganzira bwawe bwo gutanga ibitekerezo uko ubyumva kuko nicyo demokarasi bivuga ariko ntugakabye. None se Nahimana afite n’uburenganzira bwo gushyira abantu muri guverinoma atabibabajije? Ese niba atari ubugome cyangwa ubugambanyi kuko atashyizemo abayoboke be bari mu Rwanda ahubwo agafata Ingabire na Mushyayidi? Ingaruka bishobora kubagiraho se yazikoraho iki cyane cyane ko yabashyizemo atabisezeranye nabo? Ibi se nibyo wowe wita kugerageza? Nari kwemeranya nawe iyo guverinoma ye iba irimo ababyumvikanye nawe ariko kiriya kibazo cya Ingabire na Deo Mushayidi ni icyo kwitondera kuko wasanga Thomas yabisabwe na FPR gukora kuriya. Niba nibesye ugerageze unyomoze unyereke gihamye ko atabikoreshejwe na FPR kuko bene ubwite bo ntacyo bari babiziho

      • Rukundo says:

        ndumva bitoroshye .nonese ubu umuntu azizera uwohe mu polticie.ko abitwa ko ari opposition mwese mutavuga rumwe,nugize icyo ashaka gukora mukamwamaganira kure.

  13. Nehemia Eldephonse says:

    De Gaule we noneho uranyishe pe! Abanyarwanda bararambiwe cyane ubuhungiro icyo bakumva cyose kivugwa cyo gutaha bahita bakijya inyuma batabanje kwibaza nagato, kubera kurambirwa nokwiheba birengeje urugero.
    ariko ibyo wavuze nibyo 100% ijwi ryo kubohoza Rubanda nijwi rivuga isi igatigita ntabwo ari ayo majwi ya Nahimana Thomas.
    Mperutse murwanda bambwira ukuntu iyo bavuze abacunguzi ngo bateye kandi ari ukubeshya kagome ngo ahita yirukira mundake ntarara ikigali murugwiro kuko azi neza ko yahicajwe atahakwiye, yirukanka ngo nkuwahabutse umutima ushaka kumvamo, ibi nabibwiwe numusikare umurinda. Atinya abacunguzi kuruta uko atinya inkuba. Byongeye kandi abacunguzi bateye ubwoba isi yose kugeza naho bayihagurikira batanga amadollar atabarika ngo irimbuke ariko iracyariho, igituma ikiriho giteye ubwoba cyane. abibeshya ku bacunguzi bazarye ntibampeho. Ndetse baherutse gutemberera mugihugu ntavuze izina ngo bahageze abantu baho bose ngo bahinze umushyitsi bagwa igihumura cyane. Abacunguzi bo bikomereza urugendo ntawamenya icyabagenzaga nagato kandi ntawamenya irengero ryabo na nuyu munsi baribaza niba zari inzozi cg zitari inzozi.

    Umunyarwanda yaravuze ngo abatabazi bicwa no kutabimenya.

    • Mukristo says:

      Biragaragara ko mufite ishyari ko yabatanze(umushi) bikaba byabateye isoni,aho mutamushigikiye muri ku mwamagana murutwa na Ntaganda muri decraration ye itandukanye niyanyu kko we azi icyo ashaka ndabona Nahimana atari urwango abafitiye ahubwo yifuje guha umutekano ibikorwa bye kubera inda nini zabanyarwanda.

      • Karera Jacques says:

        Bwana Mukristo, nta rwongo mbona aha na ruto, ahubwo niba koko Nahimana ubona ari umuntu w’umugabo hari ikibazo cyakomeje kwibazwaho yari akwiye nibura kugisubiza:
        Kuki yakoresheje amazina ya Ingabire na Mushayidi atababajije cga ngo abaze amashyaka yabo? Ibi babyita la tricherie cga Plagiarism kandi ni uko Nahimana atagira aho abarizwa naho ubundi yakagombye kubihanirwa. Gusa njye simutera icumu ntarumva uko yisobanura kuri iki kibazo kuko nubwo byabifat nk’ibyoroheje ariko ntabwo byoroheje na gato

  14. Peace says:

    Uyu Padiri umenya koko ari gatumwa
    Biriya byo gushinyagurira abantu bacu bari mu ibohero nka Victoire Ingabire na Deo Mushayidi ni ibikorwa bya sabotage kuli opposition. None se ntimubona energy ihatakarira mu guhitisha amatangazo yo kuvuguruza ibinyoma namanyangs ye ???Kandi ni ngombwa ko bamuvuguruza kubera ko Mushayidi na Ingabire si abantu basanzwe.Ni aba leaders bafite amateka atoroshye muli politiki yo guhindura imitegekere mibi iri mu Rwanda.

    Njyewe ndabona uyu Nahimana arimo gukorera abashaka kudindiza opposition.Iyo umuntu akora ibintu bivangitiranye birimo urujijo nka biriya nta kindi aba agamije usibye gushyushya abantu imitwe ibyo twakoraga bikaba bigiye on HOLD.
    Ngibyo ibyo Nahimana agezeho.Urebye wa mugani ishusho ryiyi leta ye ntacyo iteze gukora kizima. Ni byiza rero ko abantu bakomeza imirimo yabo. Ibyo yabwiwe mu matangazo avuguruza amanyanga ye birunvikana usibye ko atajya yunva impanuro
    Ariko rero abantu bagerageze kwisubirira mu byabo dore ko mu kanya gato araba amaze gukubitaho ikindi gipindi nabona iyi leta yumuti wamenyo iyoyotse. Nizere ko agomba kureka amashyaka yabandi ntayagabeno udutero shuma ubundi nawe ntawe uzamutera mu mikino ye .
    Icyakora nanjye ntere mu rya Saidati, na za ngendo zo ku bibuga byindege nimpapuro zitunvikana…zishobora kuba zari zuzuyemo imikino tutamenya .Uyu mupadiri ahubwo nashyireho isosiyete ya Films dore ko inoti ashaka naho zihari …politiki ayivemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *