KAGAME UTUMVIYE NYINA, AZUMVIRA ABANYARWANDA ATAGOMBYE GUSAZA IMIGERI?

kagameAshyinguraUmubyeWe
  • Views 3988
  • Rating 12345

Muri iyi minsi, ubwo abanyapolitiki bo hanze y’u Rwanda birirwa bijujuta ngo Kagame yigize umwami arenze ku byifuzo bya ba gashakabuhake bamushyize kuri Kalinga nshya, dusanze ari ngombwa ko dusubira inyuma tukareba niba mu mateka ya Kagame tuzi hari ikitubwira ko afite ubushobozi cyangwa ubushake byo gukurikiza ugushaka k’undi muntu utari we ubwe. Nicyo cyatumye twongera gutekereza ku magambo Kagame we ubwe yivugiye ari mu bihe ku bantu basanzwe bakwita ibyo kwisuzuma no kugerageza guhindura ingiro. Muri iyi nyandiko turagerageza gusesengura gato amagambo Kagame we ubwe yivugiye mu gihe yaherekezaga nyina yitabye Imana. Dore isesengura twagejejwe n’umwe mu nararibonye ukunze kwitegerezo ibyo Kagame abamo:

Akarenze umunwa karushya ihamagara! Kagame ati “Mama yahoraga atubwira ati ntituzihorere”! Buri muntu, kuri iyi si turiho, aravuka, agakura, agapfa. Muri izo etapes eshatu z’ubuzima, burimuntu ahuriramo n’ibintu byinshi, ibyiza n’ibibi, ibibabaje n’ibishimishije, ahuriramon’abandi bantu benshi, abeza n’ababi, ahuriramo n’abamufasha n’abishimira ko ahubwo yapfa mbere y’igihe Imana (ku bayemera) iba yaramuteganyirije cyo kumuvana kuri iyi si.

Muri ibyo bice byose kandi by’ubuzima, kugirango umuntu abe umuntu abashe kubicamo, hari ababigiramo uruhare ndashidikanywaho kandi we ubwe yabishaka atabishaka, ni uko biba bigomba kugenda. Aba mbere, ni ababyeyi be. Nibo bagira uruhare rwa mbere kandi rw’ibanze mubuzima bwa buri umwe wese. Kuva agisamwa, bamutwite, bamubyara, yagira Imana ntibapfe bamubyara, bakamwonsa, agacuka, bakamurera agakura, akenshi akajya abasiga rimwena rimwe ajya ku mashuri cyangwa se agiye nawe gushaka, ariko uburere bamuhaye ndetse n’inama zabo, bakomeza kuzimuha, zikamubera nk’akabando k’iminsi yitwaza kugira ngo nawe azagere aho agira icyo yimarira. Nyuma y’uburere bw’ababyeyi, haza uburere n’imico umuntu agenda avana ku baturanyi, mu nshuti ze zo mu buto bwe,mu nshuti zo ku mashuri ku babasha kuyageramo, ndetse no mu zindi nshuti zinyuranye. Aha tugiye kwibanda ku isano ry’ubucuti ntagereranywa umwana agirana n’ababyeyi be.

kagameMotherUmubyeyi rero w’umuntu, cyane cyane umubyeyi w’umu maman agira uruhare ntayegayezwa mu burere bw’umuntu, cyane by’umwihariko mu buto bwe. Kubera uwo mubyeyi ari we akenshi uhorana n’umwana we igihe kinini, yaramuhaye affection kuva amusama, amutwite, amubyara, amwonsa, kugeza akuze, akenshi burya umubyeyi w’umugore aba azi neza abana be bose kurusha uw’umugabo, cyane cyane ku byerekeranye n’imitekerereze yabo (characters and psychology). Niyo mpamvu, no muri Bibiliya, igihe abari batumiwemu bukwebw’I Kana mu Galilaya icyo kuzimanira abatumiwe cyari gishize, Nyina wa Yesu yabwiye abari aho ati “icyo ababwira cyose mugikore”. Impamvu ntayindi, nuko yari azi neza umwana yirereye, azi neza imico ye, azi neza ibyiyumvo bye, azi neza ko nagira icyo amusaba, hari icyo ari bubafashe. Kuba Mariya yarabwiye Yezu umwana we ati NTACYO BAFITE CYO KUNYWA, nuko yumvaga biri mu bushobozi bw’umwana we kumva akababaro k’abari aho babuze icyo kunywa, kandi ko atari bumusuzugure. Reka rero tuve muri Isiraheri tugaruke gato, hano iwacu mu Rwanda. Ku munsi wo gushyingura nyina umubyara, Nyakubahwa Paul Kagame yongeye kwereka abantu bose AGAHINDA DUTERWA NO KUBURA IKIREMWA KITURUTIRA IBINDI BYOSE KUBERA UMUBANO UDASANZWE TUBA TWARAGIRANYE! Abasokuruza bacu basize batubwiye ko “AKABURA NTIKABONEKE ARI NYINA W’UMUNTU”.

Kimwe ariko, Paul Kagame, kubera agahinda n’amavamutima menshi, emotions and agitation, yari yatewe no kubura umubyeyi we, avuga ijambo bamwe bafashe nk’iridasanzwe, abandi barifata nk’ibisanzwe, ariko kandi, rihatse byinshi mu mateka, atari amateka ya Paul Kagame nk’umuntu ku giti cye, Atari amateka y’u Rwanda gusa, ahubwo rihatse byinshi mu mateka y’isi yose! Kagame yagize ati “Mama yahoraga atubwira ngo ntituzihorere”! Aha, nakwibaza ibibazo bibiri by’ingenzi: 1. Ese Mama wa Kagame yahoraga ababwira ngo ntibazihorere ryari? Bakiri mu buhunzi? Bakiri abana bato? Bamazekuba ingimbi? Baratangiye urugamba se? Bamaze gufata igihugu? Cyangwa kugeza n’ubu yahoraga abibabwira, ati “ntimuzihorere”? 2. Ese kuki, kubera za emotions, Kagame aricyo cyahise kimuzamo cyane kuri uriya munsi, kandi tuzi neza ko umubyeyi n’umwana baganira ibintu byinshi cyane? Ese mubyo baganiriye byose, nicyo cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose Kagame ahora azirikana?

Urebye neza, wakwibaza koko niba Mama wa Kagame yarahoraga ababwira ngo “ntibazihorere” bakiri mu buhunzi ari bato cyangwa se bakiri ku rugamba, ndetse bamaze no gufata igihugu, Kagame akaba yari yarumviye inama za nyina, nta mpamvu n’imwe yumvikana Kagame mu guherekeza umubyeyi we, nyuma y’imyaka 21 urugamba rurangiye, ndetse nyuma y’imyaka irenga hafi 54 bageze mu buhungiro, ririya jambo ariryo Kagame yari kuba akibuka cyane mu byo yaba yaraganiraga n’umubyeyi we. Abize psychology, aha bahasobanura neza kurusha. Yagakwiye kuba yari kutubwira uko Mama we yishimye agarutse mu rwamubyaye, nyumay’ubuzima bubi bwo mu buhungiro! Yagakwiye kuba atubwira uko nyina yamushimiraga uko ajya yumva radiyo zivuga umuhungu we ayobora abanyarwanda neza, ati Mama yaherukaga kumbwira ko abaturage bankunda, ati Mama yaherukaga kumbwira ko umukecuru wamusuye yamubwiye ko umuhungu we ayobora neza, etc.

kagameAshyinguraUmubyeWe1

Niba Mama wa Kagame kugeza na nubu yahoraga abwira umuhungu we ati ntimuzihorere, njye navuga nti “HARAHAGAZWE”! Navuga nti BANYARWANDA BANYARWANDA KAZI, MUKENYERE MUKOMEZE KANDI MWITEGURE URUGAMBA! Kuko nta kundi, our Mother Protector passed away, nta yindi protection dusigaranye! Niba uwahoraga akomakoma buri gihe atagihari, ndumva igisigaye mucyumva! Ririya jambo yahise avugira ku gituro cy’umukecuru we, abasanzwe muzi Kagame na discours ze, njye nababwira nti “NYAMARA AKARENZE UMUNWA KARUSHYA IHAMAGARA”! Ntacyo Kagame atababwiye! Ibindi, amateka niyo azabisobanura, kuko njye nta bindi bisobanuro birenze aha nabona! “If you want to grow a long tooth you must have a long lip to cover it”

MUYUMBU Chris

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to KAGAME UTUMVIYE NYINA, AZUMVIRA ABANYARWANDA ATAGOMBYE GUSAZA IMIGERI?

  1. 10/5/2016 @ 17:33:16 says well done intabaza.com!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *