GUVERINOMA YA THOMAS NAHIMANA YO MU BUGUNGIRO: ESE IYI NI GUVERNEMA CYANGWA NI MUYAGA ISHOBORA KUDUSHYIRA MU KAGA???

1
  • Views 3325
  • Rating 12345

Ukurikije uburyo iyi leta ya Nahimana yashyizweho, nyirayo yifashisha kugaba ibitero mu mashyaka y’abandi, ingaruka zatangiye kugaragara zirerekana ko iyi leta ishobora gusiga hari ibyo yangije mu mikorere ya opposition, niba padri adakosoye amafuti yakoze.

Nkaba nibaza niba guteza akaduruvayo muli iyo opposition aribyo bizatanga ibisubizo ku bibazo iyo leta ishaka gukemura mu Rwanda:

1. Mme Victoire Ingabire Umuhoze yatangajwe no gushyirwa muri guverinoma atabizi

https://www.youtube.com/watch?v=tzjd1elrX58

2. Boniface Twagirimana Vice presient wa FDU-Inkingi aramagana uburiganya bwa padiri Thomas Nahimana

https://www.youtube.com/watch?v=8VcGGECGxdo&t=12s

3. JMV Minani: Nahimana Thomasi nawe aratekinika nka FPR

http://www.therwandan.com/ki/2017/02/21/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame/

4. Ibibazo by’insobe twabajije Padiri Nahimana na guverinoma ayoboye

https://www.youtube.com/watch?v=O2T00ebHjHY

5. Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kuba Mme Chantal Mukarurema na Immaculee Uwizeye Kansiime bo muri PS imberakuri bari guverinoma ya Thomas badafite ticket y’ishyaka PS imberakuri binyuranije n’imigenzo myiza iranga abanyapolitiki

http://www.therwandan.com/ki/2017/02/21/me-bernard-ntaganda-ati-hari-abayoboke-ba-ps-imberakururi-muri-guverinoma-ya-padiri-nahimana/

1.Amashyaka atari make yateye akamo ko uriya mupadiri akwiye kureka kuyadurumbanya afata abantu bayo akabagira abaminisitiri atigeze abaza ayo mashyaka cyangwa abo bantu bo mu mashyaka (FDU na PDP Imanzi).

Andi nayo aramagana kuba padiri yagiye gusenya ayo mashyaka kuko abayoboke bamwe bataye amashyaka bakoragamo bakagenda kwa padri batabwiye n’amashyaka yabo (mbese arashimuta abarwanashyaka b’andi mashyaka), urugero ni nka PS Imbarakuli iyobowe na Ntaganda B. na Isangano riyobowe na Minani JMV

2.Ukurikiye ibisubizo padri yahaye J Claude ku bibazo by’insobe yamubazaga, urasanga padri afite igitugu kirenze icya Kagame Paulo. Aravuga ko ntawamubuza kwifatira amazina y’abantu nka Ingabire na Mushayidi akabandika muri listi ya leta ye . Ngo ntabwo abo banyapolitiki bafunzwe ari propriete prive y’amashyaka baturukamo.

Ngo abo bantu ni aba’abantu bose. NJYE NUMIWE; IYI MIKORERE Y’AMANYANGA Y’UMUNTU WAHAWE IKIMENYETSO CYO KWIHA IMANA YANTEYE UBWOBA…..

Arakomeza akavuga ko izo mfungwa zikwiye kwitabwaho na Leta ye…Mbese wagira ngo imfungwa nka Victoire na Mushayidi babuze ubitaho, akaba ari Leta ye igiye kubafasha.

Aka ni agasuzuguro gakabije ku barwanashyaka ba FDU na PDP Imanzi, kuko ndahamya ko aba barwanashyaka ntacyo basiga inyuma mu kubungabunga ubuzima bwa bariya balideri b’amashyaka yabo..

Padri se yaba yararushije iki aba bantu mu gufasha ziriya nfungwa??? None ngo kubafasha ni ukubashyira muri leta ye nta wabimwemereye???

Aka ni agasuzuguro kageretseho ubushinyaguzi..Ese kuki yahisemo Mushayidi na Voctoire gusa nibo yabonye yafasha bonyine (niba gufasha ari ukwandikwa kuri lisiti ya leta ye??) None ba Ntaganda ba Niyitegeka, n’abandi ntibaharanira UKULI no kwishyira ukizana????? Mubyibazeho……Victoire na Mushayidi umenya hari uwabamutumye!!!!

ICYITONDERWA

Abantu batarebye neza iyi leta ishobora guhungabanya (kurushaho) ubuzima bwa bariya banyapolitiki bafunze.

Abantu barafunzwe, bazira kamama, imanza zabo u Rwanda rutobatoba ngo barababuranisha mu bugome bukabije, zerekana ko u Rwanda ruba rushakashaka ikintu cyose bakwitwaza ngo babahuhure.

None Leta y’icyaduka ibakoreye undi musaraba ngo bari muri guvernema yo kubohora u Rwanda batagishijwe inama ntacyo babiziho, batazi iyo Nahimana akura izo plans ze..mbese urebye ntawamenya n’ikihishe inyuma yiri tekinika.

None padri bamubaza impanvu yabikoze akishaririza ngo we afite droit ku buzima bwa Mushayidi na Victoire.

Iki gitugu nakibonanye Rukokoma ( wasenye MDR akaba arimo no gusenya FDLR nubwo yigira nyoni nyinshi). Iki gitugu tukibonana Kagame n’abicanyi be bashaka ku ngufu gushyira abantu bose mu kigare cye FPR bakoresheje itekinika ry’amoko mesnhi. Ariko umenya abo bombi padiri agiye kubarusha ..

Babandi rero bavuga ngo padiri nibamureke yigeragereze, nibasigeho. Padiri akwiye gusabwa ubudahagarara ko igitugu cye yakivana ku mashyaka y’abandi kugeza babigezeho.

Ikigaragara nuko no mu ishyaka rye agomba kuba akoresha iterabwoba ntihagire uhingutsa igitekerezo gitandukanye n’icye….

Nibaza niba aramutse abaye peresida w’u Rwanda hari icyo yarusha abanyagitugu baruyobora ubungubu.

Tubitege amaso

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

14 Responses to GUVERINOMA YA THOMAS NAHIMANA YO MU BUGUNGIRO: ESE IYI NI GUVERNEMA CYANGWA NI MUYAGA ISHOBORA KUDUSHYIRA MU KAGA???

  1. Ndayisaba says:

    Mumbalize Padiri Nahimana iyo afashe abantu bafunzwe mu RWANDA akabashyira muli ibyo bintu bye ese ntabwo yaba ali kubavutsa igihe bali bashigaje mukubaho kuli iyisi?Ese yiteguye kubafasha mungorane bahura nazo babazwa ibyo bintu?
    Mujye mutugezaho ibyo yabashubije mwe mubasha kumubona kuko nge nsigaye muhamagara ntafate terefoni.

  2. Ndorimana says:

    Bose ni bamwe. Nta Nahimana, nta Twagiramungu. Ili jambo Nahimana yakoresheje avuga ko Victoire Ingabire na Deo Mushayidi atari proprietes z’amashyaka yabo ni ryo Twagiramungu yakoresheje avuga ko impunzi ziri mu mashyamba ya Congo atari propriete ya fdlr irengera ubuzima bwazo. Ibi yabivuze agamije gusenya fdlr, kandi yabigezeho. Ejo tuzumva ngo muli aliya mashyaka Nahimana yibasiye havutsemo ba Wilson Irategeka n’abandi nka we.

  3. kanini says:

    Imigambi cg intego ya Ingabire na Mushayidi muri politike ubona itandukaniye he niya Nahimana.Ese kubakura kuri liste birabagabanyiriza icyaha cg biracyongera,ahubwo hari ashyaka ariho kubugambo gusa no guca abandi intege mujye mwubahana kandi mwubahe nababarusha gutekereza

    • Umwali says:

      Nahimana ni inyenzi cga akaba akoreshwa nazo atabizi. Ingabire ba Mushayidi ibyo bakoza bitanga babikoze kubushake bwabo. Na Nahimana niba shaka kwitanga koko atari inda nabikore kubushake bwe areke kwitwaza amazina y’abo atavuganye nabo. Hri messages z’abayoboke ba Nahimaba zirimo gucicikana kumbuga za watsapp bigamba ngo opposition barayirangije. Ese wakwigamba ibi uri muri opposition koko. Utarabona izo messages yihangane mukanya ziramugeraho

  4. Mukristo says:

    Ingabire cg Mushayidi ndeste na Ntaganda bitanze kera ntabwo ari Nahimana rero waba ibicishije ahubwo ni umurongo bihitiyemo wokugira ibyo bitangira kdi wabonye ko Nahimana adatinya kugera ikirenge mucyabo,Ese nkubu yabaye ari wowe yashyizemo abonamo ubutwari,wakwitanga dore ko aribyo utinya,Mukomeze mu mwamagane yenda yabireka tukikomereza muri fpr yacyu.

    • Ngaboyisonga says:

      Bwana Mukristo iyi mvugo ni kimwe niya Nahimana, byanantangaza utari Nahimana urimo kujijisha hano ashaka kugira ngo amabwa yakoze ayasige umunyu.Ninkaho NAHIMANA yavuze ati nibashaka bapfe cg bamugare kuko n’ubundi babayeho nabi. Ese iyo demokarasi muharanira yo gutanga ubuzima bw’abandi mwigaramiye za Buraya ni demokarasi bwoko ki ko ari inda mbi ahubwo? Roko nabonye abayoboke wabe barimo na Gahunde ubwe bigamba ngo Opposition barayirangije ngo kandi ya turufu ya Ingabire na Mushayidi koko irariye. Mbabajwe n’abashora kwiruka inyuma ya Nahimana batazi umukino w’igifu cye yibereyemo kugera n’ubwo yiyemeza kwicisha abantu abazi kandi abishaka batanavuganye nawe. Nahimana wananiwe umurimo w’Imana yari yihaye akaba yirirwa mu bagore uretse inda mbi ikindi kizima yakora n’agasuzuguro, ubucabiranya, ububeshyi n’itekinika ni ikihe? Kandi buriya Nahimana agira ngo kuba afite umugore n’abana ntabwo bizwi ariko aracyabeshya ngo ni padiri. Hahahaha, ubwo ni padiri wo murihe dini ko muri Gatolika nta mupadiri ugira umugore n’abana? Bwana Nahimana iyi nda urimo kubunza utanga amazina y’abantu ngo bicwe kandi ntahi mwigeze mubivugana, iyi nda mbi izaguhama , uzapfa nabi cyane. Ese ko wirirwa usakuza ngo warize, ubu muri France wabuze icyo wakora ngo utunge umugore n’abana bawe kuburyo wahitamo gukora ibigayitse nk’ibi.

  5. Kagenza Smith says:

    Njyewe nddemeranya na President Thomas Nahimana ko ari uburenganzira bwe bwo gushinga guverinoma akanayishyiramo uwo ashaka ariko aho ntemeranya nawe ni ugushiramo uwo ashaka kungufu batabyemeranije cyane cyane ko kujya muri iyi guverinoma bishobora kugira ingaruka kuyigiyemo, ni byiza ko uyigiye aba abikoze kubushake bwe. Mu kiganiro Nahimana yagiranye na Jean Claude Murindahabi yavuze ko abagiye muri guverinoma byaturutse kubushake bwabo, impano bifitemo , kuba babishoboye no kuba abari muri iyo nama bagombaga kuba babyemeje. Icyo ntigeze numav ni ukuntu bashyizemo Ingabire na Mushayidi kandi bataravuganye nabo cyangwa se ngo bavuganye n’amashyaka bayobora. Ibi rero bihabanye n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane ko Nahima yibereye aho afite umutekano agashyira mukaga abari aho nae azi ko nta burenganzira buhaba abizi , abishaka kandi atabagishije inama. Wamuha amahoro ute nawe atayaha abandi? Ibyo Nahimana arimo byose ni uburenganzira bwe busesuye uretse kiriya gikorwa kigayitse yakoze cyo gushyira Ingabire na Mushayidi kuri iriya ngirwa guverinoma ye. Hari ikintu kibi byanze bikunze kiri inyuma ya biriya kuko atari nk’ibyo yabakura kuri liste ye kuko byamaganwe kumugaragaro. Kubitsimbararaho kungufu ni ikimenyetso ko yabiririye amafaranga, aramutse abakuye kuri liste yayishyura kandi yaramaze kuyarya. Muri rusange arimo gucuruza ubuzima bw’abantu naho ibya politique ntabyo mbona na gato. Iyo wumvise amahane n’igitugu afite kuri iyi ngingo uhita wumva Thomas uwo ariwe n’uwo akorera.
    Thomas na bagenzi be niba nta bugambanyi burimo bari bakwiye gukura Ingabire na Mushayidi kuri liste ya guverinoma yabo noneho bagakomeza gahunda zabo mu mahoro kuko ntiwaba urwanira amahoro ngo utangira ubuza abandi amahoro kandi ataribo muhanganye. Uruzi iyo guverinoma yabo bayishyiramo Louise Mushikiwabo cga Rucagu ubundi akaba aribo Kagame amanika? None se koko ubu Mushayidi na Ingabire barabaziza iki rwose?

  6. Nzabandora says:

    Ngaho nimukomeze mushwanyagurane muzi uwo mukorera. Aya matangazo yose ndabona ari wamuco mubi ngo ubwa atari jyewe biragasenyuka. Ntatngazo narimwe riha umurongo uhamye werekana gahunda yokuruhura abanyarwanda. Murancanga kabisa!! Mugihe abanyamashyaka batarihingamo umuco wokubaha igikorwa cyundi hakihutirwa gahunda yogupfobya no kwamagana uwabanje aho gukora analyse ngo akantu positive kabe ariko gashyirwaho ingufu turacyarikure kabisa. IMANA itumurikire!!

    • Karera Jacques says:

      Bwana Nzabandora, hari akantu wirengagiza wenda utabizi cyangwa ukabikora nkana. Buriya ari wowe uri mu Rwanda Nahimana akagushyira kuri liste y’abaministre mutabivuganye wakwifata ute? Wamenya yabikoreye iki? Wabwira FPR iki?
      Rwose ndemera ko Nahimana ari uburenganzira bwe bwo gukora politique akanashinga na guverinoma cyangwa ikindi kintu cyose kijyanye na gahunda ye, ari sinemera ko ari uburenganzira bwe bwo gushyira abantu muri guverinoma atabivuganye nabo cyane cyane ko yibereye i Buraya abo yashyize mukaga kuri liste ya guverinoma ye bakaba bari mumenyo y’intare ishobora kubarya igihe ishakiye yitwaje ibikorwa bya Nahimana abashoramo batabivuganye. Kutubaha abandi ndumva byakozwe na Nahimana ubwe kandi akaba abitsimbarayeho nk’aho kuri we uburenganzira bw’isi bwose ari ubwe. Kuri njye guverinoma sinyishigikiye ari nta n’ubwo nyirwanya , gusa icyo ndwanya ni ugushyira abantu mubintu bye batabymeranije

  7. Mukristo says:

    Umutoza wikipe nkamavubi akenera abakinnyi bandi makipe yo mugihugu ntabwo abanza kujya kugisha inama amakipe aturustemo ku mukinnyi bamugenera kdi ukurikije intego yihaye ubona ko zisaba ubutwari nkubwa ba INGABIRE,MUSHAYIDI na NTAGANDA bemera gupfira ibyo biyemeje,abo bo gusebanya gusa batava aho bari ntacyo bamumarira yahisemo abamugirira akamaro kdi ntabwo ikipe yagira abatoza benshi bangana nibamuhe amahoro bakore ibyabo ntamwana urimo yafashe kungufu

    • Kangabe says:

      Bwana Mukristo ndemeranya nawe rwose ko umutoza w’ikipe atajya kuvugana n’abandi batoza b’amakipe mbere yo kugura abakinnyi babo. Aho ntemeranya nawe ni uko wibagiwe ko abakinnyi bagurwa babishaka. Ntabwo rero kuba umutoza w’ikipe runaka biguhesha uburenganzira bwo gufata abakinnyi b’andi makipe kungufu. Ikindi kandi mbere y’uko abo bakinnyi banava mu makipe yabo baramutse bemeye kuza iwawe , bagombva kurangiza ibyo baba baremeranije n’amakipe yabo cyangwa hagakurikizwa amatego agenda ibyo resilliation du contrat (amategeko yo guhagarika ubwumvikane butarangiye). Nahimana ndemeranya nawe ko ari uburenganzira bwe bwo gushinga guverinoma akanayishyiramo uwo ashaka ariko aho ntemeranya nawe ni ugushiramo uwo ashaka kungufu batabyemeranije cyane cyane ko kujya muri iyi guverinoma bishobora kugira ingaruka kuyigiyemo, ni byiza ko uyigiye aba abikoze kubushake bwe. Mu kiganiro Nahimana yagiranye na Jean Claude Murindahabi yavuze ko abagiye muri guverinoma byaturutse kubushake bwabo, impano bifitemo , kuba babishoboye no kuba abari muri iyo nama bagombaga kuba babyemeje. Icyo ntigeze numav ni ukuntu bashyizemo Ingabire na Mushayidi kandi bataravuganye nabo cyangwa se ngo bavuganye n’amashyaka bayobora. Ibi rero bihabanye n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane ko Nahima yibereye aho afite umutekano agashyira mukaga abari aho nae azi ko nta burenganzira buhaba abizi , abishaka kandi atabagishije inama. Wamuha amahoro ute nawe atayaha abandi? Ibyo Nahimana arimo byose ni uburenganzira bwe busesuye uretse kiriya gikorwa kigayitse yakoze cyo gushyira Ingabire na Mushayidi kuri iriya ngirwa guverinoma ye. Hari ikintu kibi byanze bikunze kiri inyuma ya biriya kuko atari nk’ibyo yabakura kuri liste ye kuko byamaganwe kumugaragaro. Kubitsimbararaho kungufu ni ikimenyetso ko yabiririye amafaranga, aramutse abakuye kuri liste yayishyura kandi yaramaze kuyarya. Muri rusange arimo gucuruza ubuzima bw’abantu naho ibya politique ntabyo mbona na gato. Iyo wumvise amahane n’igitugu afite kuri iyi ngingo uhita wumva Thomas uwo ariwe n’uwo akorera

  8. jackmuson says:

    Padiri nindyarya ahubwi hagombyegukorera hamwe tugasunika uriya msundwe

  9. Mumporeze F. says:

    Ikigaragara ni uko Padiri Nahimana abahangayikishije tu! Ese mwamwimye amatwi mukareka gukomeza kumwamamaza ahubwo! Nyamara iri yamagana naryo ndabona hari icyo rihishe.

    • Musoni says:

      Ibyo uvuga ni ukuri rwose Nahimana ahangayikishije abantu benshi akimara kushyira Ingabire na Mushayidi kuri liste ya guverinoma atababajije cyangwa ngo abaze amashyaka bari basanzwe bayobora. Igihangayikishije kuruta ibindi ni uko biriya abikora yiberey i Buraya aho afite umutekano wose ariko abo yashize kukarunanda mu bikorwa bye bakaba bari aho batagira uburenganzira. Ingaruka z’ibyo arimo gukora nibo gusa zageraho we yigaramiye kandi batarigeze babivugana nawe. Ese niba atari ubugambanyi cga ubugome yabakuye kuri liste akimoreza gahunda ze? Cyangwa nta politique yindi agira uretse guta abantu batabyumvikanye mu kaga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *