AKISHULI ABDALLAH WAGIZWE MINISTRE W’INTEBE WA GUVERINOMA YO MUBUHUNGIRO YA PADIRI NAHIMANA THOMAS N’ISHYAKA RYE ISHEMA PARTY NI MUNTU KI?

1
  • Views 4523
  • Rating 12345

Nshuti bavandimwe mukunda gukurikirana amakuru mugezwaho n’Ijisho rya Rubanda, turagirango tubamenyeshe ko twongeye gusimbukira Mayotte kugira ngo turusheho kumenya Abdallah Akishuli uwariwe kuko ntabwo ari buri wese uba premier ministre.

Ubusanzwe Mayotte irimo ibice bibiri, Petite Terre na Grande terre, impunzi z’abanyarwanda hafi ya zose zabaga Grande terre ariho Akishuli Abdallah yabaga akaba yarahageze mumyaka 2007-2008 kandi akaba yarahageze avuye i Kigali aho yakoraga umwuga w’ubu Taximan.

Akigera Mayotte yasanze uwayoboraga impunzi zaho Viateur Nsengiyumva agiye kugenda ngo aze Metropole, ubwo Abdallah Akishuli yari ahamaze icyumweru, akaba yarahasanze izindi nkotanyi z’amarere zari zaraje kumutegurira inzira.

Ubwo barikora nibwo bagiye kureba Viateur ari nka batanu bamusaba ko Akishuli ariwe wamusimbura, ubwo afata umwanya gutyo ariko mu by’ukuri ntamuntu wari ubazi neza  rwose.

Akishuli akimara kuba president w’impunzi yahise yerekana ko ari inyenzi inkotanyi ajya mu bureau by’umuzungu wayoboraga association yitaga ku mpunzi witwa Veronique wakoreraga Cavanie amubwira ko amafranga yose Leta ya France imuha mu kwita ku mpunzi ariwe bagomba kuyaha akayajera (gérer) anahita yandikira ubuyobozi ko Veronique atageza ku mpunzi imfashanyo baba batanze .

Veronique yahise afunga bureau avuga ko atagishoboye gukorana na Akishuli, nibwo impunzi zahise siterana zimukuraho igitaraganya nawe atangira kuzimenasa (menacer) icyo gihe hagiyeho uwitwa Augustin noneho akorana neza na association yafashaga impunzi.

Nyuma y’ibi Akishuli ntiyashizwe, yahise  yerekana ko afite kaminuza mu bugome akirirwa azenguruka Mayotte yose acunga impunzi nshyashya ije noneho akayibwira ko ariwe ukora amadosiye yo kwaka ubuhungiro, gutyo abamunyuzeho bose yabakoreye amadosiye mabi kuburyo na n’ubu baheze Mayotte.

Si ibyo gusa, Akishuli Abdallah yagendaga abaza umwirondoro wa buri muntu, aho bakomoka n’ akazi bakoraga yarangiza akabyohereza i Kigali nabo bagashaka information zibura cyangwa bakareba niba ibyo yohereje aribyo nyuma abantu bagakorerwa mandat Interpol. Ng’uko uko captaine Simbikangwa na Bourgmestre Ngenzi wa Kabarondo bakorewe ama dossiers.

Uretse n’ibyo uyu mugabo Akishuli Abdallah yigiriye kuri radio yivugira amazina y’impunzi z’abanyarwanda yashinjaga genocide abandi abasohora mubinyamakuru. Abanyarwanda baje kumuhagurukira nawe ahinduka igicibwa muri societé kuburyo wamubonaga yarihebye kubera ubugizi bwa nabi.

Byamuviriyemo kumara imyaka itanu nta byangombwa aza kubibona abiheshejwe n’abana be niko guhita ahunga Mayotte aza avuga ngo inyenzi zari zimwishe kandi abeshya.

Ubugome bwa Akishuli Abdallah bwasobanuwe n’umugabo ntashatse kuvuga izina wabaye ku Murindi akaba yarabaye no mugace ka Biryogo aho Akishuli yishe abantu batagira ingano.

Kubari batazi rero Akishuli Abdallah rero ni uwo wihisha mu bantu akabakorera amabi agategekesha igitugu ariko byose birangira bimugarutse. Ndahamya ko n’aba bose yashyize muri gouvernement ntibamuyobewe ahubwo ni uko bafite umugambi mubi ku banyarwanda ariko bizarangira bose bibagarutse.

Mu rurimi rw’igifaransa baravuga ngo “mieux vaut prévenir que guérir” ubwo abatumva igifaransa navuga ko mucyongereza ari “prevention is better than cure” naho mu kinyarwanda bagaca umugani ngo inyamaswa idakenga yishwe n’abatutizi. Ni byiza rero ko uwaba yiruka inyuma ya guverinoma ya Thomas na Akishuli atazi imikino barimo ko yafata akanya agatekereza neza kugirango ejo atazavuga ngo ntabwo yabimenye. Mbwirabumva ni umwana w’umunyarwanda.

Ijisho rya Rubanda

Mayotte

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to AKISHULI ABDALLAH WAGIZWE MINISTRE W’INTEBE WA GUVERINOMA YO MUBUHUNGIRO YA PADIRI NAHIMANA THOMAS N’ISHYAKA RYE ISHEMA PARTY NI MUNTU KI?

  1. Ndorimana says:

    Kubari bagishidikanya kuli “identite” na “mission” bya Padri Thomas Nahimana, ngira ngo impaka zarangiye.
    Dore agize atya afata umushoferi wa tagisi wo mu Bilyogo inkotanyi butwi amugize Ministri w’intebe. Hariho abavuga bati yenda ntiyari azi ko ateye kuriya! Ntibishoboka nabusa. Muri gouvernement igizwe n’ishyaka limwe, iyo Prezida agiye gushyiraho Ministri w’intebe, ashaka umuntu abona bahuje ibitekerezo, uwo batazagongana. Equipe gouvernementale lero iyoborwa n’uwo Ministri w’intebe igomba kugendera ku mabwiriza ye. Ni ukuvuga lero ko iyi guvernoma ya Nahimana ali guvernoma y’Inkotanyi ikorera hanze.
    Padri Nahimana arakorana ubuhanga akazi (mission) yashinzwe. Muli iki gihe mu Rwanda hategurwa ikinamico ly’amatora lyamaganwe na bose, abari hanze bakabivuga ku mugaragaro naho abari mu gihugu imbere bakabivugira mu ntamatama, Padri Nahimana ashinzwe kurangaza abantu kugeza igihe Paul Kagame yiyambitse ikamba.
    Nimusubiza amaso inyuma, murasanga iyi mikino ya Padri Nahimana yo kujya kwitoresha ku mwanya wa Prezida mu Rwanda yaratangiye ngirango gato mbere y’uko abanyarwanda bikorezwa inkangara zuzuye inyandiko ngo zisaba ko Kagame aguma ku butegetsi. None Nahimana ageze aho ashyiraho Gouvernement Kagame bis mu buhungiro. Azakomeza arengere, yamamaze Gouvernement bidon ye ku maradio n’ibinyamakuru; nta soni bimutera kuko abihemberwa. Hagati aho Kagame araba yitunganiriza ubwami bwe.
    Ntimukomeze lero kurangazwa n’uyu mugabo wifitiye inyungu ze ariho arengera.c

  2. Kataribwa says:

    Biragaragaye ko ishyaka Ishema ari inkotanyi. ntacyo kongeraho kuko iyo wabonye umwobo ntabwo uwurwamo. Thomas Nahimana ni inyenzi inkotanyi. abari kumwe nuyu mugabo bazatubwira abo bakorera. udakorera Rubanda ukorera inkotanyi kandi uri inyenzi inkotanyi. twirinde abanzi bacu batatumaraho, amarozi yinyenzi muyirinde, udufuni twinyenzi tutwirinde, tugendere kure cyane Ishema party ya Thomas Nahimana.

  3. Uwayezu Marie Claude says:

    Karabaye noneho, ubu iyi guverinoma none yaba ari ishami rya FPR riri hano hanze ko naraye numvise na Immaculée Uwizeye Kansiime bagize ministre w’ubuibanyi n’amahanga avuga ko intwali y’u Rwand ari Rwigema?
    Ese Thomas aba bantu arabazi neza cyangwa nawe ni kimwe nabo? Nzaba ndeba kabisa, ariko mukomeze muduhe amakuru afatika kuri buri mu ministre noneho tumeny isura nyayo y’iyi guverinoma y’ishyaka Ishema
    Ubundi buri mu ministre yari akwiye gutanga imyirondore n’abamuzi bakamuvuga ibyo bamuziho ibitari byo akabinyomoza , twasanga ari inkotanyi nk’uyu premier Ministre we unabyiyemerera ko ariyo, ubwo tukamenya uko twitwara imbere ya guverinoma y’Ishema igizwe n’inkotanyi

    • Habanabakize says:

      Ndabaza uwaba yamenya amakuru ya wamunyamakuru Eric wo mubworoherane,mama yarengeyehe n’ikinyamakuru cye ?
      Cyangwa ikoranabuhanga ryaranchanze sinarabukwa !
      Aho ntiyaba yarakubiswe niyakubise Dr Nkusu Joseph ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *