GUVERNEMA YO MU BUHUNGIRO: INZU YUBAKIRWA KU MUSENYI

1
  • Views 2229
  • Rating 12345

Ubundi umuntu ushaka kubaka inzu izaramba, ayishakira fondation ikomeye y’amabuye n’ibindi bikoresho biyafatanya; iyubakiye ku musenyi ntimara kabiri; irahirima.

Guvernema ya Tomasi irimo kubakirwa ku kinyoma gikabije, ku buryo mbona ntaho izaganisha abo ihagarariye (sinzi abaribo icyakora).

Nkibaza ukuntu abantu bitwa ko bize, bashyigikira ibinyoma by’imvangitirane birimo gukoreshwa basobanura inshoberamahanga zuzuye muri iriya guvernema. Ibyo binyoma ni byinshi ariko reka mvuge bimwe by’ingenzi:

1.GUVERINOMA YASHYIZWEHO N’ISHYAKA ISHEMA RYA TOMASI NAHIMANA izuba riva baratubeshya ngo ni GUVERNEMA Y’ABANYARWANDA/ABATURAGE

Tomasi Nahimana wishakira kwitwa PREZIDA, ubwe arasobeka amagambo ngo arasobanura ko iyi guverinoma ari iy’abaturage. Ubu rero abakorana na we, bamaze gufata mu mutwe iyo narrative “Guverinoma y’abanyarwanda cyangwa Guverinoma y’abaturage” Umuntu yakwibaza ukuntu abantu bize bihandagaza bakitirira akagroupe abantu bishyiriyeho, noneho bakemeza ko ari leta ishyizweho n’abaturage /abanyarwanda bose..

HABAYEHO UBWATO BWA MUVOMA WABWEMERA UTABWEMERA NGO WABAGA UBURIMO…UBU HARIHO FPR INKOTANYI URI MU RWANDA UYEMERA UTAYEMERA URIMO; NDETSE BY’AKARUSHO UKEKWA KO ATAYEMERA ARAHIGWA BUKWARE ARAFUNZE CYANGWA YARISHWE. Ese hari aho ibi bitaniye n’aba batwubikaho urusyo ngo bashyizeho guverinoma y’abanyarwanda ???

2.ABAMINISTIRI BAYO BABIRI BASHYIZWEMO KU NGUFU ZA PEREZIDA TOMASI NAHIMANA, yarangiza ati:” NI INTWARI ZEREKANYE KO ZIHARANIRA UKURI ZABISHAKA ZITABISHAKA ISHYAKA ISHEMA RIFITE UBUDAHANGARWA BWO KUBANDIKA KU LISTI Y’ABAMINISTRI BARYO”

Uwitwa Immaculée Uwizeye Kansiime, Ministri w’ububanyi n’amahanga w’iyi Leta, kuri radio Umubano, asobanura iyi nshoberamahanga mrli ya narrative ya Nahimana navuze haruguru: ngo izo mfungwa bagomba gukoresha amazina yabo uko babyumva.

Umunyamakuru yabajije Kansiime niba ari zo ntwari zonyine babonye bashyira muri guvernema, arasubiza ngo hari nyinshi bagomba kwibuka ubutwari bwabo ngo nka FRED RWIGEMA n’abandi..

Avuga ko nabo bazabibuka ko batarakererwa…KUBA MEMBRE WA GUVERINOMA NO GUHABWA UMUDARI W’ISHIMWE njye mbona aba bantu babivangavanga ukayoberwa niba batigiza nkana mu guhunga ikibazo baba babasaba gusubiza mu bijyanye no gukoresha amazina y’abantu mu kintu gisa n’ubutekamutwe.…

Uwitwa Ambroise (wigeze kugaragara nk’umuntu urwanira demokarasi none akaba amaze nawe guhungabana) na Gahunde , nabumvise ku IJWI RYA SIMEO barimo barwana n’amagambo yo gusobanura iryo tekinika ku bijyanye n’amazina y’izo mfungwa muri iyi leta, nsanga kwiga muri rusange ntacyo bikimaze.

Nawe umuntu wize wemeza ko umuntu (naho yaba uwariwe wese), bamuha responsabilité nkiriya batamubajije, buriya barakoresha ayahe masomo??? Politiki se? Sciences sociales se? Human rights se? Philosofia y’ubuhe bwoko??

NI UBURENGANZIRA BWA INGABIRE NA MUSHAYIDI KUBAZWA NIBA BEMERA KUBA ABAMINISITIRI ba Leta ya Tomasi… iri ni ihame ridashobora guhindurwa nuwariwe wese ku isi….Iyi Demokarasi iri shyaka Ishema rigiye kuzazana mu gihugu cy’u Rwanda (niba rizakiyobora koko) umenya izaba ari rurangiza.

3.GUVERINOMA YA TOMASI NAHIMANA MU KIGARE CYA BA “NYOBOKA NIWANGA URABA URI UMWANZI”

Natangaye numvise Ambroise na Gahunde kuri Radio Simeo, bavuga ko ngo abatemera iriya guverinoma ni abantu ba Kagame/FPR. Mu ntambara ya 1990s igitangira umuntu wavugaga ati nyamara ubutegetsi bwacu nabwo bwararangaye bwakoze amafuti yatumye FPR ishobora gutera, yitwaga inkotanyi…

None muri FPR, usibye n’uwamagana amahano ikora, n’ukoze akamo ko yiciwe abantu na FPR, yitwa ko ari muri FDLR cyanga RNC. None na Leta yadutse ya Tomasi, iyo unenze uburyo itangiye, ngo uba ukorera FPR..IRI TERABWOBA RYA LETA ITARASHINGA N’AKAGURU KAMWE NI IRYO KWIBAZAHO.

4.NGO GUVERINOMA YA TOMASI NIKO GAKIZA K’ABANYARWANDA BATSIKAMIWE KUKO NTA KINDI GIKORWA ABANDI BEREKANA CYAYIRUTA??

Iyi mvugo niyo igezweho mu babura ibyo basobanura ku manyanga ari mu muvuduko w’iyi leta. Ibi binyibukije Rukokoma Twagiramungu Faustini ashwanyaguza ishyak MDR.. Yajyaga yihererana urubyiruko akarubwira ngo “YABA MUREGO YABA KARAMIRA YABA BARIYA BA FARs, mubavaneho amaboko…inkotanyi ziri i Rwamagana ziri mu marembo ya Kigali mukwiye kuzishyigikira kuko nizo zigiye gutsinda.” Nta commentaire nshyiraho buri wese yikorere commentaire ye.

Kera Museveni atangiye kurwana, Ministri w’ububanyi n’amahanga yatanze ibimenyetso byose ko Museveni aramutse atsinze, u Rwada rwazagwa amaherezo mu maboko ya Kalinga nshya; Ko ari ngombwa gushyigikira Obote.. Byarananiranye ..kuko abategetsi b’icyo gihe baravugaga ngo Museveni azatsinda twamushyigikira tutamushyigkira (ITEKA NGO IBYOROSHYE…)…Uko byagenze mwarabyiboneye. Ingero ni nyinshi zagaragaye ko kwirukira za mayira magufi ngo niyo atanga amahoro, ahubwo bikurura ibyago birusha ibyari bisanzwe.

Abantu nibashyire ubwenge ku gihe bave mu NDOTO basesengure ibimenyetso by’ibihe maze bamagane umuntu wese utuzanamo amanyanga n’ubutiriganya yitwaje ububabare bwa rubanda.

5.GUVERINOMA YA TOMASI NGO IZEREKANA KO KAGAME ATAGOMBA KWIYAMAMARIZA MANDA YA GATATU: NYAMARA NAHIMANA TOMASI YEREKANYE KO YEMERA KO KAGAME ARI KANDIDA BAKWIYE KWIYAMAMAZA HAMWE

Ese Gahunde ibyo yavugiye kuri Radio Simeon yari yabanje kubitekerezaho??? Ngo Leta yabo izarwanya manda ya gatatu ya Kagame. Ngo itegeko nshinga FPR yararyishe..n’ibindi…None se ko ishyaka Ishema ryahagurutse ngo rigiye kwiyamamaza na Kagame, iyo manda bumvaga ifite ishingiro, none se ubu birahindutse?? Sinzi icyo tuzafata ho ukuri mu magambo y’urugerekerane aba bantu ba guverinoma ya Tomasi bavuga…

UMWANZURO

Nasoza ngira nti Guverinoma ya Tomasi yubakiye ku kinyoma gusa gusa.. Kuvuga ko Guverinoma ari iya Abanyarwanda kandi ari iy’ ishyaka Ishema, kuvuga ko Victoire na Mushayiyi, imfungwa zikifitiye umutwaro ukomeye bigaragara ko zidakeneye indi misaraba nk’iyingiyi y’amaguvernema adafashije, ibinyoma bya hato na hato ba nyiri iyi leta bakoresha basobanura ayo makosa yabo mu buryo buvangavanze bwerekana uburiganya, ni ibimenyetso bihagije by’uko iyi leta ari nk’inzu yubatse ku musenyi.

Ibyo gushitura abantu ngo yuko bababaye ngo noneho bakwiye gukurikira ibiguruka byose, ntabwo ari ibintu byo gushyigikira… Ambroise ngo abantu bose bafasha Victoire ngo ntabwo ari ishyaka rye ryonyine rimufasha, ngo ndetse guverinoma yabo ishobora kuzafasha Victoire kurusha uko ishyaka rye rimufasha.. Aka ni agahomamunwa ku muntu wize wumva ko Victoire agomba kwishyuzwa udufashanyo twaba dutangwa n’abantu bizerwaga ko ari ubugira neza naho ari ukugira ngo icyo bashaka kumukoresha bagikore ntawe ubakoma imbere.

Ikinyoma nicyo cyatumye duhunga nicyo gitumye duhera ishyanga, ntabwo rero ari ikinyoma nanone cyakoreshwa mu buryo bwo kwigobotora aka kaga. IKINYOMA TUKIRWANYE UBU N’ITEKA RYOSE

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to GUVERNEMA YO MU BUHUNGIRO: INZU YUBAKIRWA KU MUSENYI

  1. Nakumiro says:

    http://rugali.com/umviriza-za-radiyo/ijwi-rya-rubanda/

    Edmond Munyangaju ni umunyamatiku peeee. Ariko Simeo arihandagaza ngo Edmond niwe muhanga uzi gusesengura.(gusesengura no gutikura c’est different SVP)

    Uyu mugabo Edmond arajya mu mashyaka y’abandi akajya mu dutangazo tw’ayo mashyaka ya kera na kareeee agahengeka agahengura…yewe…amatiku nkaya ntaho azageza abanyarwanda. Uyu niba ariwe munyabwenge padri abonye wo kutwunvisha ko afite ubudahangarwa bwo gushimuta Victoire na Mushayidi ahubwo yishyize ku GASOZI.
    EDMOND NA PADRI BAMENYE KO IMIRONGO IBIRI YA POLITIKI BIGEZE KWADUKANA (NUBU IRI ON LINE) UBU YABAYE AMATEKA MULI POLITIKI YA PADRI NUWO MUHANGA WE WITWA EDMOND. RERO BAVE MU MASHYAKA Y’ABANDI BIHA GUSESENGURA INZIRA AYO MASHYAKA YANYUZEMO NGO NGAHA BAREMEZA ABANTU KO IBARA RITUKURA ARI ICYATSI…….(GUSHIMUTA ABAPERESIDA B’AMASHYAKA Y’ABANDI NGO NI UBURENGANZIRA BWA PADRI NAHIMANA !!!!!)

    Guvernema ya Nahimana niba idakosoye aya mafuti itangiranye: KUVUYANGA AMASHYAKA Y’ABANDI, GUTIKURA NA DEMAGOGIE NYINSHI YO GUSOBANURA IBADASHOBORA GUSOBANUKA, nisezere rugikubita kuko umwana apfa mu iterura. Niba yarabuze abantu bayijyamo, padri akaba atekereza ko kwandika Victoire na Mushayidi muli Leta bizatuma abantu birukanka bakayijyamo, ni ukwibeshya cyane.

    Arimo kwanga kunva ariko ntazanga no kubona.

    • Uwayezu Marie Claude says:

      Uyu Munyagaju ni impyisi ikunda kwigira intama kuko akorana na Nahimana kuva kera ariko akunda kubeshya ngo nta shyaka abamo

  2. Ndikubwima says:

    Mu maturufu ya Nahimana yo kugira ngo abone icyo atungisha abana n’umugore iyanyuma ni iyi ya guverinoma, nitagira icyo imuha gitubutse azabivemo ajye gukora akazi nk’abandi bose areke kurisha ikinyoma n’ubugamabanyi. Ariko se koko Thomas we niba atanareba kure abona gukoresha Akishuli Inkotanyi izwi na buri wese byatanga umusaruro. Yagiye kugaca aba afashe indi nkotanyi yitwa Uwizeye Kansiime ayiha ministere y’ububanyi n’amahanga ihita itangira gurangaza ku ma radio ngo intwali ni Rwigema. KOKo???

    • Tabu says:

      Amakuru ataraba verifies ni uko Kansiime ari umugandakazi akaba na mubyara wa Kayumba Nyamwasa. Yavukiye i Bugande nka ba Nyamwasa abo.
      Twibuke ko abasekuru za ba Nuamwasa bahunze ingoma y Umwami agiye kubagandagura ku mpanvu zabo zo mu biru babo.Ariko mwiyunviye uburyo Nyamwasa yaje nimizi nimiganda ngo aje kwica abahutu b’abagome. None Kansiime araje akubitanye na Nahimana ntawamenya imigambi barimo
      Abashakashatsi badufashe kureba ayo makuru ya Kansiime niba ariyo

  3. Mukomere says:

    Urakoze kubw’iyi nkuru yawe. Komerezaho?
    Imana Iguhe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *