COL LAURENT NDAGIJIMANA ALIAS LUMBAGO WIYISE COL WILSON IRATEGEKA UMUKURU WA CNRD-UBWIYUNGE FPR YAMUGEZEHO ITE?

Intimirwa
  • Views 3167
  • Rating 12345

Abantu baribuka ko uwitwa Clear Short wahoZe ari ministre à la coopération w’Ubwongereza, mu ngamba yatanze zo gusenya FDLR yavuze ko hakoreshwa cyane abagore b’abarwanyi. Abo bagore bagombaga kwifashishwa kugira ngo FPR igere ku bagabo babo ikabizeza ibitangaza ku buryo bata urugamba bagataha cyangwa bagakora ibindi bikorwa byose bigamije guca intege cyangwa gusenya urugaga FDLR.

Muri ibyo bikorwa harimo kumena amabanga bayageza ku mwanzi, kwica abayobozi bakomeye, kugumura ingabo n’ibindi..

Ni muri urwo rwego umugore wa Ndagijimana Laurent uzwi ku izina rya Lumbago cyangwa Irategeka Wilson,yavuye mu Rwanda muri 2008 aje mu butumwa bwa FPR yitwaje ko aje gusura umugabo we.Ubwo yaramaze guhabwa ubutumwa bwo guhindura mugabo we agakorera FPR.

Uwo mudamu witwa Iragena Joséphine umukobwa wa Nzabahabwa Alexis yagiye mu mashyamba kureba umugabo we amaze kwizezwa ibihembo byinshi birimo kubakira umugabo we inzu.

Uwo mugore aho agereye mu mashyamba yariyorobetse cyane ku buryo utashoboraga gutahura ko akorera umwanzi.
Icyo yakoze cya mbere cyabaye guhuza umugabo we n’abayobozi ba DMI (ishami rya gisirikari rishinzwe iperereza). Ni uko Lumbago yatangiye kujya avugana na Gen Rutatina wari ushinzwe iperereza mu Ngabo za Kagame. Rimwe DMI yoherereje Lumbago amafaranga ituma mushiki we wamusanze i Mashaki (Walikale).

Aho uwo mukobwa yahamaze icyumweru. Kuva icyo gihe Lumbago yahinduye imyitwarire. Nibwo yatangiye kujya avugana cyane n’abantu FDLR yasezereye mu rugaga aba aribo agira inkoramutima.Twavuga nka Hakizabera Christophe, Hakizimana Emmanuel, Rafiki Hyacinthe…

Dusubiye inyuma,byaje gutahurwa nyuma ko uwo mushiki we wa musanze i Mashaki yari afite ubutumwa bwo kumubwira ko ahawe akazi ko kuzasenya FDLR ayirimo akoresheje uburyo bwose bushoboka.

Banamusabye guhera ku kibazo cya kiga -nduga. Ubwo yatangiye kwigizayo abantu bose yabonaga bashobora kubangamira gahunda ye na FPR. Kuva ubwo ntiyashoboraga kumara kabiri cyangwa gatatu atavuganye n’aba ofisiye bo mu ngabo za Kagame. Rimwe yikanze ko bamuvumbuye akora amayeri avuga ko Gen Rutatina yamuhamagaye ngo akaba yayobewe uko yabonye numéro ye!

Nibwo yabeshye abantu ko yamwiciyeho ko kandi atazongera kuvugana na we.Nyamara ahubwo nyuma y’aho uwo Rutatina yamuhuje n’abandi bayobozi bakuru ba FPR barimo Gen Kabarebe.

Aho Lumbago aviriye i Mashaki mu kwezi kwa gatandatu 2012, aho yabaga hose yirindaga kugira abacunguzi bamwegera usibye inkoramutima ze n’abashinzwe kumurinda. Yakoraga ku buryo atura ku gasozi Ka wenyine abandi bakajya nko mu minota 30.
Ageze aho bita i Macumbi abandi yabohereje mu saha ugereranije n’aho yari ari. Aha i Macumbi ni ho yanogeje umugambi wo gukotana ajya muri gahunda yo kugerageza gusenya urugaga.

Muri 2013 yahawe ubutumwa bwo kujya hanze.Iyo ni ho yahuriye na Twagiramungu Faustin bita Rukokoma. Ni naho yahuriye mu banga  n’intumwa zivuye mu Rwanda zarimo mubyara wa Rutatina n’undi umuntu wahoze mu ngabo zirinda Paul Kagame.

Ari aho na none yagiye mu mibonano muri ambassade ya Amerika muri icyo gihugu.Yarinze yigumura atavuze ibyamujyanye muri iyo ambassade n’ibyo imibonano ye yagezeho.Icyo yavuze ni uko ngo bamubajije aho Mudacumura aba ngo akababeshya ko batabana ko ngo yihishe mushyamba kure ya FDLR.Yibagiwe ko n’uwendeye nyina i kuzimu babimenye.

Ntibyatinze kumenyekana ko ahubwo muri ambassade bamubwiyeko ikiraka DMI yamuhaye bakizi kandi ko bagishyigikiye.Bityo bakaba biteguye kumujyana we n’umuryango we muri Amerika igihe cyose yabona ari ngombwa arangije ikiraka.Bahise banemerera umuhungu we wigaga amashuri yisumbuye buruse.

Aho atahukiye avuye muri ubwo butumwa yahise aba intakoreka. Akikorera ibyo ashatse. Yageze n’aho yohereza intumwa kubonana na za ONG mu zina rya FDLR atabajije Prezida w’urugaga dore ko we yari Visi Prezida wa kabiri.

Ubuyobozi bwamugendeye buhoro bwizeye ko azisubiraho.Byahe byo kajya!! Ahubwo we yakomeje gucura umugambi wo kwigumura agendeye ku burere.

Byageze aho mu kwezi kwa gatanu 2016 haba inama nkuru y’Urugaga yiga ku kibazo cye. Hafashwe icyemezo cyo kumuhana. Abonye icyo cyemezo gifashwe ati”mworosoye uwabyukaga”, ahita yigumura ku tariki ya 31/5/2016.

Ibyago yagize ni uko yari aziko niyigumura abo bakomoka hamwe bose baramukurikira noneho agatungurwa n’uko abakomeye hafi ya bose bamuteye utwatsi.

Tugarutse ku mugore we, Iragena Joséphine, mbere y’uko aza kureba umugabo we atumwe na DMI, yabanje gutegurwa bihagije. Amashuri ye makuru yayarihiwe na DMI mu rwego rwo kumugusha neza.

Nguko uko Iragena Joséphine yafashije FPR kugera kuri Lumbago ikamugura ikamukura mu bacunguzi ba FDLR ubu akaba ayikorera yivuye nyuma. Ibi Joséphine akoze si we wa mbere ubigezeho kuko hari abamubanjirije.Muri bo twavuga Madame gen Ngendahimaba Jérôme wari uzwi ku zina rya Akim mu mashyamba.Uwo mugore yacyuye umugabo we ahawe ubutumwa na James Kabarebe amuhemba kumusabira umwanya w’ubudepite.

Joséphine we ndumva ibyo agezeho bihambaye ku buryo ashobora kuzagororerwa ministeri FPR iramutse ikiri ku butegetsi. Ariko arebye nabi FPR yahirima atarahembwa.
Tubitege amaso.

Ruvuzamyambi J Paul.

Si j’avance, suivez- moi
Si je recule, tuez- moi
Si je meurs ,vengez- moi.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to COL LAURENT NDAGIJIMANA ALIAS LUMBAGO WIYISE COL WILSON IRATEGEKA UMUKURU WA CNRD-UBWIYUNGE FPR YAMUGEZEHO ITE?

  1. Yukiko says:

    Really excellent post, I definitely adore this website, keep on it.

  2. Karera Marc says:

    Nasomye ikinyamakuru INTABAZA kubugambanyi bwa Lt Gen Wilson IRATEGEKA ngo uburyo yashutswe numugore we kugirango yitandukanye na FDLR ngo abitumwe na DMI ariko nibaza ukuntu yabikora agahita akurikirwa na Division ya FDLR zose zikorera Sud Kivu ndetse ningabo nyinshi za Reserve forces zimwe zihora ziteguye kurwana aho rukomeye!
    Mwisomere urutonde rwaba officiers barenga 50 bagiye muri CNRD hanyuma FDLR yibaze niba ntabyo gutunganya mugikoni cyayo:
    Gen De Brig Gasenyi
    Col Wilson Irategeka
    col Hamada
    col Shemeki
    col Job Kuramba
    col Fred
    col Come Abdallah
    col Josué Hakizimana
    Lt col Sinayobye Barnabé(Morane)
    Lt col Antoine Jeva
    Lt col Marc
    Lt col Musana Archeveque
    Lt col Ave Maria Gathos
    Lt col Moro Maurice
    Lt col Tchishambongo
    Lt col Ndori cyitatire
    maj Engambi Yamusimba
    Maj Juliano Stalin’s
    Maj Marcel Ibuguma
    Maj Javel
    Maj Beau-Fils
    Mjr Juventus
    Maj Gonzaga Gonzague
    Maj Artemon
    Maj John Diego
    Maj Kidado
    Maj Magabe
    Maj Memukane
    Maj Maisha Theoneste
    capt Akbar
    capt Foestus
    capt Kalimiri
    Lt Adolphe
    Lt Peter
    Lt Kamambure Damascene
    Lt mukubwa
    Lt belly
    Lt enius
    Lt Muhutu
    Lt Gbado
    Lt Clement Masamba
    Lt BNB
    Lt Okambi S Patrick
    Lt Amuza
    Lt Manudi
    2lt Tsunami
    ……….
    Aba basirikare nabandi tutabashije kurondora bageze muri CNRD bahabwa amapete kuburyo nka Col Wilson yahise aba Lt Gen!
    Twibaza rero ukuntu CNRD Yaba ikorana na Kigali maze Gen de Brig Come Semugeshi wajyaga yiyita Ali Habbib Francis cg Abdallah Hekim cg Muhirwa François wayobora Reserve Forces za FDLR wanahondaguye M23 cyane ubu akaba yayoboraga Amashuli makuru ya gisirikare muri CNRD ESM/ESO ndetse nibyimyitozo ubu yaba acika ajya mu Rwanda hamwe na Lt Hakim Abdul ubu bakaba bafitwe na Monusco kandi CNRD iri kubahigisha uruhindu??
    Ikindi nuko hari na maj wa CNRD muri Sud Kivu watawe muri yombi na Monusco?Ubwo CNRD yakorana gute nabayisambura?Ubu tuvugeko u Rwanda rubanye neza nabacumbikiye Kayumba?
    Uyu mu Gen washwanye na CNRD afite imiryango iwabo i Kibungo yahoze ari umujandarume i Rwamagana ngo yashwanye nabayobora CNRD kuko itabaha ibyo yabizezaga?!Gusa kuki yagiye ntakurikirwe na benshi?Ventriotisme??
    Kugeza ubu CNRD imaze gutakaza uyu mu gen uri gutaha na Gilbert Ndayambaje alias Castro Rafiki wafashwe na Monusco agahabwa FARDC akaba akorwaho iperereza kubyabaye i Kamananga muri Sud Kivu kuwa 14 /5/2012!?
    Betrayal is a dept which is paid by a betrayer,people triumph when they are faithful in their wedlocks!!
    Umugambanyi Ninde??Impunzi zizamubwirwa nibihe kuko birikwihuta cyane!?(BIRACYAZA……..)

    • Karera Jacques says:

      Mbega CNRD ni aha igeze? Mbabajwe nuwakurikiye ibi bisambo atazi amabi birimo. Iyo umutwe w’ingabo washyize ordre de bataille yawo hanze uba wattisnzwe ahubwo urimo gushaka uko wakwakira kurundi ruhande. None se ko mbona Celestin Uwimana ariwe Col Wilson Irategeka ashize ordre de bataille y’ingabo ze hanze ubu hari ahandi abahishe? Ibi babyitsa gutabayanza. Ni mushikame rero babavunire umuheto. Mwatangiye mubeshya rubanda ngo murashaka gucyura impunzi mucyubahiro kuburyo bwihuse none ntimuteye kabiri ordre de bataille yanyu muyishyize kukarubanda kandi murakwiza ibihuha ngo nti muri umutwe wa gisirikari none se mwaba mutari umutwe wa gisirikari mukagira ordre de bataille y’iki? Ubu se koko ntimwihaye rubanda?

  3. Ndorimana says:

    Ngo iyaguye ntayo itayigera ihembe! Nkuriya mugore Clear Short ajya gukora imigambi yo kurimbura abahutu bari bamutwaye iki mwokagira Imana mwe! Amaherezo aliko nawe azahenera umugina!
    Naho kubyerekeye ubugambanyi bwa Lumbago bwateguriwe muli ambassade y’Amerika nta gitangaje kirimo. None se umwe mubo Lumbago akorera, aliwe Rukokoma, ubugambanyi bwe akiri no mu Rwanda ntibwacurirwaga muli Ambassade y’Amerika!

  4. iseta says:

    Aha ni ho ubwenge buke bugaragalira,gufasha umwanzi wawe kukwica kandi ubizi neza ko nta kindi ashaka uretse agahanga kawe.

  5. Muravumba, Cofee says:

    ariko se kugambanira ubwoko bwawe ubwo uwo si umuvumo mubi cyane uyu mugore atazakira? uyu mugabo we se ngo ni Laurent Ndagijimana wiyise Wilson Irategeka yibaza ko ayo macabiranya azayarisha kugeza ryari? yiyemeje kwica impunzi zabanyarwanda barushye imyaka nimyaniko ariwe wari ukwiye kubatabara, uwo muvumo azawukizwa niki?
    niba bajya muri za ambassade ya amerika bakabwirwa kwica ubwoko bwabo bakomokaho bakabyemera kandi bakabikora, hunyuma ubwo bumva ko abo banyamerika bababona gute? babafata gute? ko ari bantu ki?

    akumiro!

    beshi turi abanyamerika kandi turi nabanyarwanda ariko uwavuga ngo agambanire ubwoko bwange cg ngo yice kandi yicishe impunzi namwivuna nkuko umwanzi wese ari ukumwivuna.
    izo ambassade ajyamo igihe kimwe tuzahuriramo cg nkoramo kimwe nundi wese nkange akoramo.

    Laurent Ndagijimana azumirwa. amenye ko burya atari bwabundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *