IBARUWA IFUNGUYE IMPUNZI YO MURI CONGO YANDIKIYE CNRD YA RUKOKOMA NA IRATEGEKA WILSON ASABA KO YAKURA RUBANDA MURUJIJO

2
  • Views 2669
  • Rating 12345

Reka ngire ibibazo nibariza Twagiramungu Faustin alias Rukokoma, Patrick Kibirira, Col Wilson Irategeka n’abandi bose bafite aho bahurira na CNRD-Ubwiyunge kumpamvu zitandukanye ntaza kurondora hano: Maze gusoma Communique de presse ya CNRD-Ubwiyunge yasinywe n’umutware wayo Colonel Wilson Irategeka ku italiki 5/06/2016. Naje kwibaza ku inyito y’iri shyaka nsanga isa n’iyafashwe huti huti.

Iyo Col Wilson alias Lumbago avuga Ubwiyunge aba ashaka kuvuga iki? Aba ashaka kuvuga ko yageze k’Ubwiyunge cyangwa se ko ashaka kuzabugeraho? Uwo bagiranye ubwiyunge ni nde? Uwo ashaka ko bazabugirana ni nde? Ngirango ubwo ariho ashaka abayoboke b’ishyaka rye yagombye gutanga ibisubizo kuri ibi bibazo.

Ikindi naje kwibazaho muri iyo Communiqué ye yanditse mu gifaransa ni aho avuga ngo « le CRND-Ubumwe ne represente pas ceux qui fuient la justice ». Ngenekereje mu kinyarwanda navuga ko ishyaka rye ritarimo kandi ridashyikiye abahunga ubutabera (aha navuga abanyabyaha) kuberako ko aribo bahunga ubutabera.

Ese ubu Col Wilson aravuga ubutabera mpuzamahanga cga ubw’ikihe gihugu? Ese ubu Col Wilson cga abayoboke be biteguye kwitaba ubutabera mu gihe hari uwaba muri bo atunzwe agatoki? None se ko umuntu wese uhunga igihugu cye aba afite impamvu ze zimwumvisha ko aramutse agumye mu gihugu yagirana ibibazo bikomeye n’ubutegetsi bwacyo, Colonel Irategeka yaba se yarakubise icyuhagiro impunzi ahagarariye kandi ashaka kujyana mu Rwanda kuburyo ibyo zahunze byose bihanagurika!

None se Col Irategeka Wilson we icyo cyuhagiro yagikubiswe na nde? Nigeze kumva Leta y’u Rwanda itanga liste y’abo ikekaho ibyaha bari muri FDLR, numva itanze umubare ushobora kuba uruta abasirikari ba FDLR, none se Col Wilson ko nawe ashobora kuba yari kuri Liste yiteguye kwitaba ubutabera bw’u Rwanda niba ari umwere? Cyangwa koko ni ikiraka ariho cyo kwitandukanya na bagenzi agahita abita abanyabyaha ari ku isiri ya Kigali gutyo we agahembwa kugirwa umwere?

None se yibagiwe ko ubu mu Rwanda umuhutu wese iyo ava akagera, yewe n’utaravuka, afite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi? Umututsi utavuga rumwe na Leta nawe akaba ari umujura cga ikigarasha? Kandi ibi byose birahanwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ariko mumbabarire, Colonel Irategeka Wilson ashobora kuba ari umucikacumu wa jenoside yakorewe abatutsi dore ko aribo nibura utiswe umujura cga ikigarasha aba ari umwere! Nyamara murakina mubikomeye.

Hari abibwira ko uru rugamba rutabareba bakajya binyabya bakigira i  Kigali biyita abere bakibagirwa ko kuba umwere ntaho bihuriya no kuba umwere koko. Ibi mvuga nabitangira ingero nyinshi cyane ariko ndabaha ingero za vuba zerekana ko nabo biyita abere bagira i Kigali, iyo bibaye ngombwa FPR ibarobamo abo ishaka ikabakanyaga.

Ugirango ndabeshya abaze umuryango wa Uwamahoro Violette ubu uri kuborera muri gereza kandi yaragiye i Kigali avuye mu Bwongereza yibwira ngo ni umwere. Urundi rugero rwa hafi ni urw’umugore wahurudutse ava muri Swede cga Norgeve sinibuka neza ngo agiye gutaha ubukwe nyamara bwararangiye bamucumbikira muri gereza kandi yari asanzwe ajyayo agataha.

Nyabuneka muramenye ntimukanye mwibwira ko uru rugamba hari abo rureba abandi mukumva ko mugomba kwirutamira ahubwo mukajya gukirigita uruziramire. Ibi muba murimo babyita kurata abana kandi impyisi zihuma.

Ntegereje igisubizo cya CNRD-Ubwiyunge ubundi nkabona kubaza ibibazo bisigaye.

Ndanguza Daniel

Masisi

RD Congo

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to IBARUWA IFUNGUYE IMPUNZI YO MURI CONGO YANDIKIYE CNRD YA RUKOKOMA NA IRATEGEKA WILSON ASABA KO YAKURA RUBANDA MURUJIJO

  1. Karera Jacques says:

    CNRD-Ubwiyunge, Ingabo za Col Wilson Irategeka na Faustin twagiramungu zataye umutwe kugeze n’aho zishyira ordre de bataille yazo ku karubanda kandi umuvugizi wazo ariwe Col Sinayobye Barbnabé yavugiye kuri Radio Inkingi na Radiop Ijwi rya Amerika yemeza yivuye inyuma ko atari umutwe wa gisirikari ndetse ko batanateganya gukoresha intwaro. None se bazacyura impunzi bate? Ubwo ni ukuyamanika noneho?
    Mbega CNRD ni aha igeze? Mbabajwe nuwakurikiye ibi bisambo atazi amabi birimo. Iyo umutwe w’ingabo washyize ordre de bataille yawo hanze uba wattisnzwe ahubwo urimo gushaka uko wakwakira kurundi ruhande. None se ko mbona Celestin Uwimana ariwe Col Wilson Irategeka ashize ordre de bataille y’ingabo ze hanze ubu hari ahandi abahishe? Ibi babyitsa gutabayanza. Ni mushikame rero babavunire umuheto. Mwatangiye mubeshya rubanda ngo murashaka gucyura impunzi mucyubahiro kuburyo bwihuse none ntimuteye kabiri ordre de bataille yanyu muyishyize kukarubanda kandi murakwiza ibihuha ngo nti muri umutwe wa gisirikari none se mwaba mutari umutwe wa gisirikari mukagira ordre de bataille y’iki? Ubu se koko ntimwihaye rubanda?

  2. Uwase Marcelina says:

    Laurent Ndagijimana ariwe Wiyise Wilson Irategeka umuhungu wa Rukokoma- Rukashi Twagiramungu Faustin aracyakora iki mumashyamba ya Congo? Mpatsibihugu na FPR-inkotanyi ntibaramuhemba ngo agende kwa nyamutezi iyo ibivume byose bijya? iri shyano CNRD-ubwigunge izagende nkifuni iheze nabambari bayo bose. Inda nini yishe ukuze nguko uko Rukokoma agiye gupfa yishwe ninda nini ya mutanze imbere ahari kujya ubwenge hagiye inda-mbi.
    Intwali twese muze dukomeze urugendo, twirinde kurangara ngo turangazwe nibisahiranda, abagambanyi, nibigome byatumazeho imiryango inshuti nabavandimwe. Urugamba nurwacu. Tururwane kandi tuzarurwana kugeza twibohoje kandi tubohoje nabacu.
    Rubanda irarira cyane ikeneye kubohozwa, Rubanda iri kungoyi ya FPR-inkotanyi ikeneye kubohozwa. Twese nkabitsamuye kurugamba uyu munsi inkoko niyo ngoma kuko ejo haba ari kera cyane.

    FDLR mugongo mugali uduhetse ntimugasitare natwe Rubanda tubari inyuma, Mukomere ntwali.

  3. Nakumiro says:

    Ese CNRD UBWIYUNGE ya Wilson na Rukokoma barashaka kunga nde na nde??????

    Ngaho nibunge simbabujije:

    http://rugali.com/rupiyefu-uzagenda-wari-ruvumwa-koko-nyagatare-urafunga-urakubita-urica-uriba-urabeshya/

  4. Nakumiro says:

    Abatazi uko Mpatsibihugu na FPR baculika abantu babashora muli mafia politique, nibo bibeshye ngo babonye umukiza witwa Wilson Irategeka ukunzwe n’abanyamerika nuko barakulikira batazi iyo bajya. Umutego baguyemo niwawundi Rukokoma Faustin T. ahora atega abadatekereza kabiri aboshya ko we afite iturufu rikinirwa mu bushoroshori rikamuhesha ubu premier ministre cyanga ubupresida !!!!
    Kuva muli 1994 icyo Mpatsibihugu na FPR bakotanira nuko nta munyarwanda wo mu bwoko bwabahutu wakongera kumenya akenge ko kwirwanaho cyanga akarwana ku bantu be. Ibi bintu byaragaragaye abatabibona ni babandi BASHAKA KUJYA MU IJURU BADAPFUYE WA MUGANI WA NOTRE FRERE (ufite ibisigo byigisha cyane kuli radio Umucunguzi)
    Col Wilson Irategeka yirukiye byinshi ariko nuduke yari afite azisanga yatubuze.

    Iyo abantu bahuye n’ibibazo bagomba gufatanya bakabikemura. Nicyo cyagombaga gukorwa aho kugira ngo Wilson yishinge Rukokoma umaze imyaka mu mwuga w’ubucabiranya bwo kugulisha abanyarwanda we agahembwa amadorari. byaragaragaye ko Wilson yunvise uko Rukokoma arya amadorari atarushye maze wa mwete yari afite kera wo gushishikazwa no kubohora rubanda awujugunya kure. Nuko ararikira ibya mirenge yasezeranijwe n’uwo Rukokos, umucancuro w’abazungu ubu wihishahisha kubera ikimwaro cy’uko amanyanga ye yose atamara kabiri atavumbuwe

    Nyamara ibyago Rukokoma yakomeje guteza abanyarwanda ntabwo bizakomeza kumusiga ngo abandi akomeza abamare abicisha; bizageraho bimurangirane kuko burya nta nvura idahita.

  5. Uwayezu Marie Claude says:

    Hahahahaha, izi ngabo za Col Wilson Irategeka zizaba nk’URUKATSA rwa bwana Akishuli Abdallah nizo zikorera kuri facebook kandi amapeti Akishuli atanga ni aya General gusa nta soldat agira none ndabona na Col Wilson yateye ikirtenge mu cya Akishuli nawe abasirikari be bose yabagize ba Brigadier General arangije we yigira Lieutenat General

  6. Mungurarera Jean de la Paix says:

    Ese izi ngabo za CNRD ziracyabaho ko mperuka General Kasongo arimo kuzirukankana amashyamba yose na FARDC ikazitoragura nk’utoragura imegeri? Nguwo Capt Twagiramungu, ngabo Brigadier General Job na Brigadier general Fred, nguwo Kinyami n’abandi.Intamenya ntibwira umugenzi koko iyo Brigadier General Cômes Semugeshi aza kumenya ibinyoma bya Twagiramungu Faustin n’umuhungu we Col Irategeka aba yarigumiye muri FDLR none dore birangiye yiyahuye mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *