AMANAMA Y’INTORE N’ABATERUZI B’IBIBINDI YO GUHOHOTERA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI FINLAND ARAKOMEJE

2
  • Views 2751
  • Rating 12345

Nyuma y’aho Ijisho rya Rubanda ribatangarije inkuru y’amana y’ikipe y’abagizi ba nabi boherejwe na FPR mu Finland no mu bihugu byegeranye, inkuru mushobora kongera gusoma kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=2383), Ijisho rya Rubanda ryakomeje gukurikirana aba bagizi ba nabi ba FPR.

 

Ikirango cy’abahiga impunzi z’abanyarwanda muri Finlnad

Ikirango cy’abahiga impunzi z’abanyarwanda muri Finlnad

Nkuko twabatangarije ko hari amanama akomeje kuba yiga ubugizi bwa nabi bwakorerwa impunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Finland no mu bihugu bituranye na Finland rero twaje kumenya ko inama iherutse kuba ikaba yarabereye murugo rwa Pasteur Jeroma Nyandwi, kandi ikaba yarabaye ku itariki ya 4 Werurwe 2017 (March 4th, 2017) nkuko mubibona kuri icyo kirango cyabo kiri hejuru.

Nguyu Pasteur Nyandwi n’umugore we bamabariye kumara impunzi z’abanyarwanda muri Finland

Nguyu Pasteur Nyandwi n’umugore we bambariye kumara impunzi z’abanyarwanda muri Finland

Muri iyi nama higiwemo ibyo gukora liste y’abahutu bashizwe mucyiswe abanzi b’igihugu. Muri iyi nama kandi harimo itsinda ry’abarozi bitwaje uburozi bwise utuzi twa Dan Munyuza, ubwo burozi bukaba ari bimwe mu ntwaro z’abo bagizi ba nabi.

Ijisho rya Rubanda rirasba impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi by’umwihariko iziri muri Finland kuba maso kugira ngo aba bagizi ba nabi batazica mu rihumye maza bakazimarira ku icumu.

Agapfa kaburiwe ni impongo kandi n’abafaransa baravuga ngo mieux vaut prévenir que guérir aribyo mu cyongereza bivuga ko “prevention is better than cure” . Gutahura no gushyira kukarubanda aba bagizi ba nabi ni zimwe mu tsinzi z’urugamba. Umunyarwanda wese aho ava akagera asabwe gukanura akaba ijisho rya mugenzi we kugirango izi nyangabirama zimenyekane hakiri kari zitaradutwara inshuti n’abavandimwe.

Murabe maso rero mwirinde uwabaca murihunmye. Zimwe mu ntwaro za kirimbuzi intore zitinya ni ukuri. Muzihate ukuri kuko zirebana  ay’ingwe nako kuko zitunzwe n’ikinyoma.

Ukuri kuzatsinda kandi Umucunguzi ni Rubanda

Ijisho rya Rubanda

Kamali Straton

Helsinki

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

12 Responses to AMANAMA Y’INTORE N’ABATERUZI B’IBIBINDI YO GUHOHOTERA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI FINLAND ARAKOMEJE

  1. Munyengabe says:

    Niba umuzi mutubwire tumumenye ntaguhishira ikibi. Uhishira umurozi bwacya akakumaraho abana. cyangwa wasanga nawe mbere yari Mme cyangwa Mlle none ubu akaba yaribagishije akihinduza igitsina, bariya bitwa aba transsexual numvise ko muri Finland ngo barunze

    • Kangabe says:

      Oya gupfa kumuvuga ntabwo ari byiza hari igihe yakwikosora atabanje gushyirwa hanze. Ikigamijwe ni ukubaka umuryango nyarwanda uzira inzangano n’ubutiriganya. Abashije kwikosora singombw akumushyira hanze. Ndakeka n’uyu mu pasteur yashyizwe hanze kubera ko byarti bikabije kandi yaranze kwikosora

  2. Kangabe says:

    Hari umuntu wiyise Claudia Bamurange nabonye ashaka kujijisha rubanda avugira iyi ntore ngo ni Pasteur ariko yibeshye aduha amakuru arushaho kwerekana ko iyi nkuru y’Ijisho rya Rubanda yacukumbuwe bihagije kandi ko ibyanditswemo ari ukuri kwamabye 100% kabisa.
    Bwana Claudia Bamuarange uhise ugwa mumutego w’ikinyoma cya FPR: Ese iyo nama yahuje abanyarwanda n’abakongomani b´amoko yose uvuga ubwo ni ayahe moko kandi mu Rwanda hari ikinyoma kivuga ko nta moko ahaba? Uwo muryango uhuza abanyarwanda n’abakongomani waba ugamije iki ko ataribo birabura bonyine bahaba ntibanabe abo muri granda lacs bonyine? Aha se ntuhise nyine wemeza ko inama yari iy’intore n’abo bacanshuro b’abanyekongo nkuko dusanzwe tubizi? Gusa urakoze kuduha aya makuru nubwo wibwiraga ko urimo kujijisha ariko umuntu yakuramo icyihishe inytuma y’icyo wise inama kandi ari icyuriro ry’imigambi mibi.
    Ku kibazo cya kiriya bise ikirango cy’inkozi z’ibibi, nibyo rwose ikigaragara ni uko aya matariki avugwa munyandiuko ariyo kandi anagaragara kuri icyo bise ikirango, ibyo kubeshya ngo ni ukwerekana umuco nibyo intore buri gihe zitwaza ariko ngo nuwendeye nyina….biramenyekana. Biragaragara ko Ijisho rya Rubanda rikurikira kabisa.
    Uyu mu pasteur ndamuzi neza ni inkotanyi mbi cyane, ibyo kubeshya rubanda ngo arasenga nta kubitaho igihe inyenzi nyinshi zirabikoresha. Niba koko anasenga ntabwo asenga Imana asenga satani kuko ntiwasenga ngo ukore ibyo akora.
    Iyo iyi ngirwa mu pasteur iba isenga ntiba iruca ikarumira ku mabi abera mu Rwanda ahubwo ugasanga akorera ubutegetsi bw’i Rwanda bwimirije imbere kumara abanyarwanda.
    Usenga agakorera ikibi aho kucyamagana ubwo aba asenga iki?
    Banyarwanda namwe abanyarwandakazi muba muri Finland mwirinde uko mushoboye izi ntore zose , kuburyo ubwp burozi buzabura icyo bufata bazabusubize i Kigali

  3. Dange says:

    Komeza uwatubere Gloria Kayitesi nabandi bose rwose ujye ubatesha umutwe natwe ibinyamakuru tuzajya tugufasha kubandi

  4. Uwimana Erodie says:

    Ego ko ese ubu uyu murozi wiyita umu pasteur ubu aziko ariko gukorera satani koko?
    Ariko se murashya mwrura iki ko ingoma Kalinga ya Paul Kagame n’agatsiko ke igiye kurinidimuka muzagana he? Ntimwibwire ngo hari uzabona aho apfunda umutwe Kagame nahirima n’aya mabi mwirirwa mukora

  5. Claudia Bamurange says:

    Uwo mu pasteur jye nabaye mu itorerero yayoboraga twamwitaga Murokore kandi yari afite impano ikomeye yo gutanga ubutumwa bwiza bw ijambo ry Imana. Maze kubona iyi nkuru nabajije abamuzi bo muri Finland bazi no gusoma ibyanditse muri urwo rurimi. Bavugako uriya munsi wari uwo kwerekana umuco nyarwanda wabereye mu nzu y´urubyiruko ahitwa Hertoniemi. Abatumire bari abazungu ari nabo bari barifuje kumenya iby uwo muco. Kubona rero hari abantu baba bashaka guseba´nya no kwimakaza munyangire basebya umuryango w´uwo mu pasteur ntibyari bikwiye guhabwa umuyoboro n´abitwa ko ari ijisho rya rubanda.

    Kuba umunyarwanda aho yaba ari hose yategura amafunguro agasangira n´abanyagihugu agamije kumenyekanisha umuco nyarwanda byari bikwiye gushyigikirwa na buri wese atitaye ku nyungu za ploitike izo arizo zose.

    • Ndikubwima says:

      Ubu ni wowe Pasteur wihinduranyije uje kujijisha rubana. Ko utabeshuze inkuru yabanje se? Ubwo kwerekana umuco nyarwanda bisaba gukoranya abantu bitwaje uburozi bita utuzi twa Dan Munyuza? Ndagirango ngo nkumenyeshe ko tubakurikiranira hafi cyane ibyo mukra byose murarushwa n’ubusa ikinyoma nti kiramba. Aha muri Finland hari inkoramaraso zoherejwe na FPR guhohotera impunzi z’abanyarwanda kandi zose turazizi izavuzwe muri izi nyandiko sizo gusa n’abandi mu minsi mike tuzabavuga.
      http://intabaza.com/?p=2383

      • Claudia Bamurange says:

        Intabaza rwose muratabariza bande? Nkaho mwatabarije uyu mu ryango wa pasteur utangiye guhohoterwa, muratabaruza abarimo kuwuhohotera? Inkuru yabanje muvuga ni iyihe? Muravuga se imwe yarebanaga n inama yahuje abanyarwanda n abakongomani b´amoko yose i Helsinki barebera hamwe uburyo ngo bashyiraho umuryango ubahuza? Ko iyo nama ngo yabaye ku mugaragaro hari abantu bagera hafi ijana wumvise hari ikibi cyahavugiwe cyo kunyomoza? None se uyu Kubwimana ushaka kuba ijisho rya rubanda abona koko iyi nama avuga yarabereye mu rugo rw uwo mu pasteur yibasiye? Ese niba ataranamenya n urwo rurimi rw aho muri Finland ntabwo yanacishiriza ngo arebe ibyanditse kuri iriya brochure yise ibirango by´abashaka guhohotera impunzi? Abandi ko bavuga ko kuri iyo brochure hariho amatariki, amasaha, hakabaho na aderesi aho ukwo kwerekan umuco bizabera kubwimana we ntabwo abibona? Niba Kubwimana atabibona yaba ijisho rya rubanda gute nawe atabona?
        Banyarwanda bo muri Finland n´ahandi hose, mwirinde abadaimoni batangiye kubateza umwiryane. Aho kwirinda pasteur Murokore ahubwo ni mufatanye gusenga kuko mugeze mubihe bikomeye ubwo musigaye mwikanga baringa n ibicucu byanyu. Ariko numvise ko muri Finland ngo ubanza nta zuba rihava? Ubanza ariyo mpamvu bamwe ubona baraheze mu mwijima.

        • Kangabe says:

          Bwana Claudia Bamuarange uhise ugwa mumutego w’ikinyoma cya FPR: Ese iyo nama yahuje abanyarwanda n’abakongomani b´amoko yose uvuga ubwo ni ayahe moko kandi mu Rwanda hari ikinyoma kivuga ko nta moko ahaba? Uwo muryango uhuza abanyarwanda n’abakongomani waba ugamije iki ko ataribo birabura bonyine bahaba ntibanabe abo muri granda lacs bonyine? Aha se ntuhise nyine wemeza ko inama yari iy’intore n’abo bacanshuro b’abanyekongo nkuko dusanzwe tubizi? Gusa urakoze kuduha aya makuru nubwo wibwiraga ko urimo kujijisha ariko umuntu yakuramo icyihishe inytuma y’icyo wise inama kandi ari icyuriro ry’imigambi mibi.
          Ku kibazo cya kiriya bise ikirango cy’inkozi z’ibibi, nibyo rwose ikigaragara ni uko aya matariki avugwa munyandiuko ariyo kandi anagaragara kuri icyo bise ikirango, ibyo kubeshya ngo ni ukwerekana umuco nibyo intore buri gihe zitwaza ariko ngo nuwendeye nyina….biramenyekana. Biragaragara ko Ijisho rya Rubanda rikurikira kabisa.
          Uyu mu pasteur ndamuzi neza ni inkotanyi mbi cyane, ibyo kubeshya rubanda ngo arasenga nta kubitaho igihe inyenzi nyinshi zirabikoresha. Niba koko anasenga ntabwo asenga Imana asenga satani kuko ntiwasenga ngo ukore ibyo akora.
          Iyo iyi ngirwa mu pasteur iba isenga ntiba iruca ikarumira ku mabi abera mu Rwanda ahubwo ugasanga akorera ubutegetsi bw’i Rwanda bwimirije imbere kumara abanyarwanda.
          Usenga agakorera ikibi aho kucyamagana ubwo aba asenga iki?
          Banyarwanda namwe abanyarwandakazi muba muri Finland mwirinde uko mushoboye izi ntore zose , kuburyo ubwp burozi buzabura icyo bufata bazabusubize i Kigali

          • Munyengabe says:

            Mbese mwene data Kangabe we ko Claudia Bamurange umwita Bwana njye nkaba nari nsanzwe nzi ko Claudia ari izina ry’abadamu, waba wavumbuye cyangwa wacanganyikiwe?

            Gloria nawe sinzi niba nyuma y’uko inkotanyi zifunze umugabo we nyuma yo kuzikorera imyaka mirongo twamufata nk’uburira abahutu cyangwa abatutsi!
            Mbese utwo tuzi ubwo we agikorana nazo ntatwo yatanganga?

            Murakoze

          • Kangabe says:

            Claudia ndamuzi sinamwita Mme cga Mlle kuko n’ubwo yiyise gutya ni umugabo ndamuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *