URUGAMBA RWO KWIBOHOZA RUGEZE MU MAHINA: IBIGWARI BIRI GUSIGIRA INTWARI URUGAMBA

1
  • Views 3389
  • Rating 12345

Ni mugihe ingoma mpotozi ikomeje kwishima hejuru yabo icakaje iyo ibona badahuza imbaraga ngo bayipakurure. Ibi ibigeraho ibacengera ikoresheje amayeri yakoresheje ifata imisozi y’u Rwanda doreko imitima y’abanyarwanda itayigaruriye. Ndasa naho nibutsa abibagiwe cga abakiri batongo bamenyeko urugamba rwacu rutinzwa nabamwe dukorana bahuye n’ikibazo kibakomereye, inda zabo zirya n’akatarika.

Ubugambanyi bwa 1990-94

FPR Inkotanyi zifashishije ibisahiranda ngo bacemo abanyarwanda mu ibice babone uko babahaka bitabagoye. Aba bari abantu bize bakaminuza, bafite imyanya myiza mu gihugu. Ntihagire uwibeshya ngo bari abakene cg barahejwe ku bukungu bw’igihugu.

Aba bashakaga akarusho, kuba perezida, ministre w’intebe, ministre w’ingabo n’ibindi. Umurengwe wica nk’inzara. Aba bashakaga akarusho barahagurutse bajya kureba aho Inkotanyi zari mu Bugande. Igisetsa nubu nandika hari abavuga ngo kuba barakoranye n’inkotanyi rwihishwa bagambanira igihugu cyari mu ntambara ni uburenganzira bwabo.

Ingero z’aba bantu zirahari navuga Dr Anastase Gasana, Faustin Twagiramungu, Pasteur Bizimungu na Emmanuel Habyarimana, kuvuga ingero nkeya gusa. Bafashije Inkotanyi guteza akaduruvayo mu banyarwanda bazirwanyaga maze bamwe baregura barwanya abazirwanyaga.

Abasirikare ba FAR bari barahagorewe ugasanga bitwa abasirikare ba Habyarimana gusa, ngo nibamurwanirire bo bishimiye inkotanyi z’amarere zari zimaze gukora ibara mu Bugande.

Inkotanyi zaguye ahashashe kubera inda ya bamwe

Mu by’ukuri ntitukabice ku ruhande, abantu duteye mu buryo butandukanye. Hari abantu bashaka kurya ibyabo bakarya n’iby’abandi. Aba nibo barusahurira mu nduru. Ahantu hari amarariro ntibahatangwa. Kuva 1990 kugeza ubu Inkotanyi zita umwanya ku nda y’abantu bayirwanya. Zica hasi zigaca hejuru zikaba ziziko byanze bikunze abanyendanini bazaboneka bo kwicisha benewabo.

Ubu ubajije bwana Faustin Twagiramungu urupfu rwa Emmanuel Gapyisi na Felicien Gatabaza yagusubiza iki? Ikintu uyu yashyiraga imbere ni ukuba ministre arinzwe n’ingabo za FPR. Ibindi ntibyigeze bimureba. Uko byagenda ntibyigeze biba ikibazo cye. Aha niho ubona ko inda n’irari ry’ubutegetsi bigira umuntu wize injiji burundu. Ntiyigeze anatekereza ku muryango we cga abavandimwe be, yashakaga kuba ministre agategeka, ifaranga rikisuka.

FPR rero iyo irimo ishaka abo ikoresha ishaka abantu bameze nka Faustin Twagiramungu. Ngaho reba abo yatoje nka Evode na Padiri ibyo barimo. Ntiwakwibagirwa na Col Cyiza bakoranye nyuma uko byamugendekeye bizwi n’Imana gusa.

FPR ishaka abantu bagiranye ibibazo nabo irwanya bitewe n’imyanya mu mashyaka baba barimo cga izindi mpamvu zituma batumvikana. Dr Anastase Gasana wakoreye MRND yabaye umuntu wabafasha guharabika interahamwe ndetse akazigerekaho ubwicanyi bwakozwe na FPR.

Reba Wilson Irategeka ibyo yagiyemo afatanije na Faustin Twagiramungu. Bitera kwibaza iyo wumva bavuga ngo bo bemerewe gutembera ukagirango nibyo rubanda ikeneye ubu. Hari n’igihe wibaza niba abo FPR idashaka ko batembera impamvu amahanga abareka bagatembera. Usanga bafatanya na FPR gushinja rubanda ibyaha by’ibihimbano.

Iyo ubabajije ubutabera bakubwirako bo arabere kuko FPR itabashakisha. Aha ntibamenyako FPR irwanya uyibangamiye, ntiyahiga uyikorera. Pasteur Bizimungu ati ndakariye perezida Habyarimana maze ati nzabera inkotanyi perezida. Uyu ngo yazize ko yirase ko afite inka nyinshi. Numvise ngo na Dr Anastase Gasana yazize kwiba amafaranga muri Ambassade ntayakoreshe neza. Uwagumye mu Rwanda simutindaho, ikibazo ni uwaje hanze agakomeza kwirata ubugambanyi.

FPR ihindukirana abayishyize ku gatebe

Ibisahurano byakoze ibara. Inkotanyi zarwaniye na Kitona zishaka gufata RDC yose aho James Kabarebe yari umugaba w’ingabo za Congo. Bishe amamiliyoni y’impunzi z’abahutu n’abakongomani maze basahura ubukungu bwa Congo.

Hajemo n’agatotsi k’intambara yo ku rucunshu itigeze irangira mu by’ukuri. Aha inkotanyi zasubiranyemo maze zimwe biba ngombwa guhunga igihugu. Ikibazo nagize ku nkotanyi zahunze ni imyitwarire yakomeje kugaragaza ko bagishyigikiye icyatumye batera muri 1990 cyo kugarura Kalinga mu Rwanda. Aba bakomeje gushinja abahutu ubwicanyi FPR yakoze mu Rwanda ihera Byumba na Ruhengeri kuva yakwinjira mu gihugu. Aba bamwe bavuze ukuri gucagase berekana ko perezida Paul Kagame yagize uruhare runini mu ishyano ryagwiririye u Rwanda.

Ikintu bahunga ni uruhare bo babigizemo. Usanga bamwe bavugako inkotanyi zihoreraga ukibaza I Byumba na Ruhengeri abicwaga aho bagenzuraga uwo bihoreragaho. Ikindi nuko ubwicanyi bwakozwe n’inkotanyi bwibasira abatutsi ngo babugereke kuri guverinoma yariho. Usanga baruma bahuha mukwanga ko LONI yahagarika ubwicanyi. Ibi byarabaye ahubwo habuze iperereza ryashyira hanze umugambi kirimbuzi FPR yari ifitiye abanyarwanda kuva 1990. Byaje no gukomeza hanze y’umupaka nyuma ya 1994.

Imyitwarire mibi y’abantu bamwe bahunze FPR

Hari abakoreye FPR barwanye ndetse n’abagambaniye rubanda babaga mu mashyaka ya opposition imber mu gihugu muri za 90. Ikintu aba bakunze guhuza ni ukuvuga ko ikibazo ari Kagame gusa. Hano bashaka kumvisha rubanda ko iyo Kagame atabayobora, FPR iba yarageze ku bintu byatuma abanyarwanda babana muri demukarasi. Iyo witegereje ni ukwitambika imbere ya rubanda yakomeje kwamagana ubuhake no gucakazwa kwa FPR kuva 1990.

Iyi ntambara nayo ntiyarangiye. FPR yafashe imisozi ariko abanyarwanda baracyayirwanya ntibemeye ko batsinzwe. Niyo mpamvu hari amarondo atavaho mu Rwanda, niyo mpamvu FPR yambuka imipaka ikajya guhiga impunzi zanze kwemera kuyipfukamira.

Ikintu kigayitse gikorwa ni ugushinja ibyaha mpimbano rubanda irimo kurwanira uburenganzira bwayo. Iyo babuze icyo bavuga ku buhemu bwa FPR babigereka ku nterahamwe, aba ni abanyarwanda barwanyaga mu by’ukuri ingoma Kalinga. FPR yabandurije isura ishora bamwe mu bwicanyi ikoresheje abacengezi bambaraga imyenda y’interahamwe.

Ibi byari kuri gahunda ya FPR yo kugira intwaro ya genocide icecekesha rubanda. Aha niho Dr Anastase Gasana yatanze umuganda inkotanyi zimwibukiraho.

 Urugamba rumaze umwanya: FDLR ikomeje umutsi

FPR yinjiye opposition nyayo ikoresheje bamwe bayihunze ariko inda ikabananira bagasubira ku byo banze. Hano Ni Faustin Twagiramungu, Wilson Irategeka n’abandi. Hari n’abandi bayihunze banga kubaho ubuzima bw’intwari bahitamo kugambanira bagenzi babo ngo babone imbehe yuzuye. Rwarakabije, Ngendahimana n’abandi batashye bataye urugamba, abani ba generali mu nkotanyi badafite icyo bamaze.

Mu minsi ishize nk’imyaka ibiri abantu benshi bashatse gufasha FPR ngo irandure FDLR birabananira. Bamwe babikoraga ari inda mu by’ukuri ibibatera batanazi ko ari umutego w’umwanzi. Washoboraga kumva ngo barashaka igisirikare gifite izina runaka, abandi ngo babonye imfashanyo ariko bagomba gushinga igisirikare kitarimo abo FPRna mpatsibihugu barwanya n’ibindi. Ibi byose byarabaye bitesha umwanya ariko bifata ubusa, rubanda yarabyanze.

Ubu nandika abigumuye le 31 Mai 2016 bibumbiye muri CNRD-Ubwiyunge bava muri FDLR kubera kumvira ba banyapolitiki b’inda bahoze muri FPR ari abaministiri (Faustin Twagiramungu na Rwaka Theobald) bageze aho umwana arira nyina ntiyumve. Birirwa basebanya, batukana kuri za social media ndetse no ku maradiyo amwe yo mu buhungiro nka radiyo ijwi rya rubanda yakoreshejwe na Padiri Thomas Nahimana asebya abacunguzi, radio inkingi, VOA n’ayandi ntazi. Usanga baracitse ururondogoro bivamo ukagirango ni inkotanyi zaje muri opposition.

Imyitwarire yabo usanga rimwe na rimwe ari mibi kurusha iy’inkotanyi. Iyo usesenguye ni umujinya wo gusenya FDLR bikaba byarabananiye igihe rubanda ihagurukiye rimwe. Usanga bamwe bashobora no kurangiza ubuzima bwabo cga ubwa bagenzi babo.

Umwanzuro

Nshimira byimazeyo ijisho rya rubanda ritahwemye gushyira hanze abagambanyi bakomeje kudindiza urugamba rwo kwibohoza. Nifuje kubararika gukomeza kuneka umwanzi kandi bagasangira amakuru, imigambi mibi ikaburizwamo ntacyo yangije.

Nifurije abacunguzi gukomeza umutsi ukuntu byabaranze mu minsi yashize. Kwirinda abanyendanini no kuba intangarugero mu kwicisha bugufi umuntu akarangwa n’ibikorwa bye. Rubanda isabwe kujya inyuma y’abacunguzi, ikabafasha muri byose itizigamye. Ugukorera hamwe gutera ubwoba uwo duhanganye.

Nsabye abantu bari ku rugamba rwo kwibohoza badahuje uburyo n’abandi, hano ndavuga abashyize inzira y’amahoro imbere, kureka guca intege abantu babona ko gufata umuheto ari ngombwa. Kuvuga gusa ngo amahoro ntibiyazana (qui veut la paix prepare la guerre –ushaka amahoro ategura intambara).

Nsabye abantu bahunze FPR kureka gukwirakwiza ibinyoma cyane cyane ibyo gushinja bagenzi babo ubwicanyi bwakozwe na FPR. Wumva hari abo ukeka wasaba ubutabera aho kubita abicanyi utababuranishije. Ibi bikorwa n’inkotanyi gusa. Imvugo yo gukurura twishyira irimo ibinyoma igomba kuducikaho. Ukuri kuzatsinda.

Umusomyi w’Intabaza

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to URUGAMBA RWO KWIBOHOZA RUGEZE MU MAHINA: IBIGWARI BIRI GUSIGIRA INTWARI URUGAMBA

  1. Kigeri says:

    Sinshoberamahanga gusa ahubwo ni inshoberabaswa bwana Ndorimana!
    Ni ubuhanga bwa diplomatie ntiwasobanukirwa.

  2. Jeremia, Habana says:

    Abanya binyabinyoma bose nibamwe, ikinyoma ukirisha 1, cg 2 ntukirisha 3 cg ubuziraherezo kuko amaherezo ikinyoma gituruka kuri Sekibi kandi kirakugaruka. Aha natanga ingero nyishi cyane mpereye kubanyarwanda buzuye Amerika n’uburayi bihinduye Abarundi abandi bakihindura Aba Kongomani maze kwicisha impunzi no kuzigamabanira bakivayo ndetse ariko batanga imisanzu muri FPR inkotanyi kuruta kurengera benewabo, uko imyaka ishira niko bigenda bibagaruka. Abihinduye Abarundi ni kizira kwivanga kubarundi haba mubikorwa ibyo aribyo byose ndetse bakabatamaza bibaye ngombwa, Abihinduye aba Kongomani nabo nuko ntibivanga ni kizira kuba kongomani ndetse mubihugu barimo bizaba ngombwa ko ibi binyoma bakoresheje bizabagaruka bikomeye cyane, ubugome bakoresheje kugambanirana impunzi bizabagaruka bakazasaba uwo bimye.

    Reka ndangize mvuga nti harakabaho FDLR-Abacunguzi, harakabaho intwali zacu FDLR zitangiye impunzi zabayarwanda kugera kumusaraba. FDLR mukomere cyane muri agati kateretswe n’Imana kadahungabanwa n’imiyaga. Mukomere bacunguzi bacu kandi mizero yacu natwe rubanda tubari inyuma.

  3. Ndorimana says:

    Yewe nanjye naje gukurikirana ibisobanuro by’uriya muvugizi wa CNRD kuli radio Inkingi nsanga ibyari kuruta ali uko atari kwirirwa atanga ibyo bisobanuro.

    Abafransa bati: “La fin justifie les moyens”. Ngo icyo wagezeho kiboneka kigufasha gusobanura neza uburyo wakigezeho. Iyo uliya muvugizi aza kutubwira ati twari twarasezeranije impunzi ko tuzazicyura zitubitse umutwe, zitanyuze i Mutobo ngo bazoze ubwonko, zigasubizwa amasambu yazo, ntiziburirwe irengero zigeze mu Rwanda etc, ati ibyo twabigezeho kubera ko twakoresheje uburyo ubu n’ubu. Ubwo biriya byiswe ibisobanuro byari kumvikana.

    Aliko icyo twumvise ni uko bariya bacyurwa na HCR na FARDC ku kagambane ka CNRD iyo bamaze kwambuka umupaka babahereza amadolari atagera no ku ijana ngo nibagende birwaneho kuri byose kugeza no ku mutekano w’ubuzima bwabo!!! Abo bantu bazirwanaho bate kandi Leta yarabatwaye amasambu yabo. Bazirwanaho bate kandi za gacaca zibatereje kubera ko bavutse ali abahutu gusa!! Bazirwanaho bate kandi n’abasanzwe imbere mu gihugu babishoboye bari kugihunga?

  4. Peace says:

    Aha!abahagurukiye kurwanya FDLR ni benshi ariko uko baba benshi (nubwo yego bahungabanya abacunguzi), ariko nabo baraseba kabisa.

    Uwitwa Sinayobye(SINZI UWARIWE NARAMWUNVISE GUSA) wo muli CNRD-Ubwiunge aherutse gusobanura amatwara yabo kuli radio INKINGI ariko sinashboye gutoramo na gatoya mu butumwa yashakaga kugeza ku bamwunvaga.

    1. Ngo CNRD ntabwo ari ingabo ngo kuko zidafite ibirwanisho, nyamara ngo barinda impunzi ijana ku ijana. Bamubaza bati ese muzirinda mute namwe muli abasivili nka zo. Ati”Omega aradutera tukiruka n’impunzi zikiruka tugakomeza kubahunga” Bamubaza bati ese ntimwiyomoye kuli FDLR, ati reka da ati twe turi abantu twaremye ishyaka ryacu ntabantu twitandukanije nabo.Umunyamakuru ati ese koko nta basirikari muri mwe bahoze muli FDlR ? Sinayobye ati”nanjye nahoze muli FDLR ariko twabonye tudahuje imyunvire dushinga iryacu shyaka riharanira kuzana ubwiyunge mu banyarwanda bose ntawe uhejwe”. Bati ese niyo mpanvu ngo mwaba mushinja abo bo muli FDLR ibyaha mwe mutakoze???Ati “oya aho ni ibinyoma ntawe dushinja ibyaha ..”

    Reka ndekere aho kuko sinavuga inshoberamahanga nunvanye uyu muvugizi wa CNRD. Ese abo banyarwanda ahamagarira kuyoboka CNRD bazakulikira ibintu bidasobanutse??? Keretse niba hari ukundi kuntu mu buryo bw’ibanga basobanurira abo bashaka kwinjiza muli uwo mutwe wabo, naho uwakulikira amagambo nunvise ntabwo ibyabo bisobanutse.

    Erega ikinyoma kiza cyaka umuriro ariko uko iminsi igenda ihita, wa muriro urazima, UKULI KUGATANGIRA KUKIGARAGAZA. Nubu ukuli kuragenda kuboneka ku mahano Rukokoma yajyanye mu mpunzi ziri mu mashyamba akagera aho yoshya abemeragato ngo basenye ibyo bari barubakanye n’abandi. Igitangaje nuko uwo Rukokoma Rucabiranya akomeje kwihishahisha ntaze ahabona ngo yiyite nawe peresida /UMUGABA w’INGABO zishobora kuba arizo za Leta ikorera mu buhungiro.

    Nakataraza kazaba; ariko rero ikinyoma naho cyakwamamazwa gute…ntikizahoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *