IGIGUGU CYA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA CYEMERERA ABANYARWANDA GUKORESHA IMBUNDA, BAGAHIRIKA UBUTEGETSI BWA PAUL KAGAME!

1
  • Views 4445
  • Rating 12345

Ibintu” bigeze i wa Ndabaga”!

Ibi biteye ubwoba:

The most important human rights problems were government harassment, arrest, and abuse of political opponents, human rights advocates, and individuals perceived to pose a threat to government control and social order; security forces’ disregard for the rule of law; and restrictions on media freedom and civil liberties. Due to restrictions on the registration and operation of opposition parties, citizens did not have the ability to change their government through free and fair elections.

https://www.state.gov/j/drl/rls/hrrpt/2016/af/265290.htm

Leta zunze ubumwe z’Amerika iti, “Ihonyorwa ndengakamere ry’Uburenganzira bwa muntu (rikorwa na Leta ya Paul Kagame) ni ugutesha umutwe, gufata no gufungira ubusa, kwica mu ibanga no kurasa ku manywa y’ihangu abanyapolitike batabona ibintu kimwe n’iyo Leta, abaharanira kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abandi bantu bose iyo Leta ibona ko bayibangamiye; inzego zishinzwe umutekano z’iyo Leta ntizubahiriza amategeko na mba; uburenganzira bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwite bwa buri muntu buhungabanyawa ku buryo bukomeye n’izo nzego zishinzwe umutekano.

Bitewe n’uko iyo Leta ihiga bukware amashyaka n’abanyapolitiki bayivuguruza ( mu bibi ikorera Abanyarwanda), abeneguhugu nta buryo na buto bafite bwo guhindura iyo guverinoma mu mahoro, binyuze mu matora akozwe mu kuri no mu mucyo”.

None twavuga iki kuri iyi raporo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika?

Ndayivugaho ibintu bibiri gusa: (I) Abanyamashyaka n’abanyapolitike bacu ni umuti w’amanyo. (II) Igihe cyo gukoresha ingufu mu guharanira uburenganzira bwacu nk’ibiremwamuntu kiri kurenga!

  1. ABAPOLITISIYE B’ABANYARWANDA NI UMUTI W’AMENYO!

Ngo “nta na rimwe, kirazira, uburenganzira bwa muntu butangwa, burarwanirwa”. Niba ufite amahirwe yo kumva igifaransa, menya ukuri aha:

https://www.youtube.com/watch?v=eexUg0VCaRs

Uyu mudamu aranshekeje, avuga ngo, “hari abashaka kujya mu ijuru badapfuye”. Abo ni abapolitisiye b’abanyarwanda. Ni umuti w’amenyo!

Ngo hari amagambo abantu batinya gukoresha muri politiki na diplomasi. Ayo magambo ni “ugukoresha ingufu za gisirikari, intambara imena amaraso, mu guharanira uburenganzira bwabo nk’ibiremwamuntu”.

Abanyarwanda n’abanyapolitike babo uwo muco w’ubujiji, batojwe n’abakoloni kugirango batibohora ingoma ya gihake na gikoronize, wabinjiye mu bwonko, uramanuka ugera mu misokoro yabo. Ntibazi ko ukuri ari uko “ushaka kubaho nk’umuntu agomba kubirwanira”. Aho bajya hose birinda kuvuga ijambo intambara, batinya gusaba amafaranga, imbunda n’ubuvugizi byo gukora intambara yo kuvanaho Kagame n’agatsiko. Aho bagiye hose, barikurira ko Kagame n’agatsiko ke bamariye Abanyarwanda ku icumu, ntibavuga ngo batobore. Ubabajije wese ngo “mbakorere iki?” Baramusubiza bati, “dufashe kwamagana Kagame n’agatsiko ke!” Ubwo se baba basabye iki? Yababazi ati, “none se muzavanaho gute buriya butegetsi ruvumwa?” Baramusubiza bati, “tuzabuvanaho mu nzira y’amahoro narevolisiyo idasesa amaraso; nta yindi ntambara dushaka mu Rwanda…”. Ni akumiro!

Ndahamya ko ubumvise wese, abareba mu maso akisekera ati, “aba ni umuti w’amenyo!” kuko umupolitisiye wese n’umuntu wese ujijutse azi ko “nta na rimwe, ntibibaho ko uburenganzira bwa muntu butangwa, ahubwo burarwanirwa”. Ghandi, Luther, Mandela Abafaransa n’Abanyamerika … baraburwaniye isi iratukura! Igihe cyo kuburwanira rero cyararenze. Ibintu byageze i wa Ndabaga aho abakobwa nka Victoire Ingabire, Nadide Kansinge…, bica amabere, bajya ku rugamba naho abitwa abagabo babo n’abapolitisiye bihishe munsi y’ibitanda nk’imbeba.

  1. IGIHE CYO GUKORESHA IMBUNDA KIRI KURENGA!
  1. Minisitiri Evode Uwizeyimana ati ”Leta ya Kagame igizwe n’agatsiko k’amabandi”.  https://www.youtube.com/watch?v=EAduRMQAA2k

Mu yandi magambo, kurwanya ako gatsiko ukoresheje imbunda biremewe. None se si amabandi koko? Twikomereze.

LONI iti” Article 21.

 
(3) The will of the people shall be the basis of the authority of government; this will shall be expressed in periodic and genuine elections which shall be by universal and equal suffrage and shall be held by secret vote or by equivalent free voting procedures.”

http://www.un.org/en/universal-declaration-human-rights/

Tubishyize mu Kinyarwanda, mu magambo ahinnye, bivuga ngo “Ubushake bw’Abanyarwanda bugomba kuba fondasiyo y’ubutegetsi bw’igihugu cyabo; ubwo bushake babugaragarizwa mu matora ateganywa mu gihe ntarengwa kandi agakorwa mu kuri no mu mucyo.”

Nkuko raporo zose za LONI, iz’Imiryango y’abanyarwanda iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, iza HRW, iza Amnesty International, … zibigaragaza, amatora aba mu Rwanada arafifitse kandi ko abifuza Demokarasi no guhindura ibintu mu mahoro bahigwa bukware. Na guverinema ya Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze kubyemeza.

Bishatse kuvuga ko, mu maso y’amahanga, Leta iyobowe na Kagame idashingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda. Mu gifaransa bavuga ko iyo Leta ya Kagame ari “un Etat voyou, un Etat illégitime”. Abenegihugu rero bemerewe kuyirwanya ku buryo bwose ! Nkuko Minisitiri Evode Uwizeyimana abivuga, iyo Leta igizwe n’agatsiko k’amabandi kavuye i Buganda.

https://www.youtube.com/watch?v=L2_3p1Qsg_A

Iyo Leta y’amabandi igomba kurwanywa ku buryo bwose!

Gusa dusabanukirwe: Ibi ntibisanzwe, ntibyumvikana na gato ko abanyamahanga, Leta y’Amerika, ari bo bafata iya mbere mukwereka abenegihugu, Abanyarwanda, ikigomba gukorwa. Biteye kwibaza byinshi iyo inshuti magara za Kagame n’agatsiko ke, abanyamerika bamwicaje mu Rugwiro, ari bo bavuga bati, ” nta buryo na buto abanyarwanda bagifite bwo guhindura guverinoma mu mahoro, binyuze mu matora akozwe mu kuri no mu mucyo,” keretse INTAMBARA GUSA.

Iyo umunyamahanga, udafatiwe inkota ku gakanu, avuze ayo magambo bivuze ko amazi yarenze ikombe. Mu yandi magambo ni ukuvuga Abanyamerika bashyigikira cyangwa bazashyigikira uwari we wese ushaka guhirika iriya Leta ya Paul Kagame akoresheje intwaro. Ni uburyo bwiza Amerika yereka Abanyarwanda ko abakivuga inzira y’amahoro, imishyikirano na Kagame… kugira ngo bahindure ibintu mu Rwanda ari imiti y’amenyo. Ni za korogati!

Amerika irigusobanurira no kumvisha Abanyarwanda ko  inzira imwe rukumbi ariyo isigaye: INZIRA y’INTAMBARA! Birabaje kandi biteye agahinda!

Ndi Kagame nakwemera Demokarasi ngatanga ubutegetsi,… inzira zikigendwa, aho kugira ngo amaraso yongere amaneke mu Rwagasabo. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba ni wowe ubwirwa! Abyumve? Reka da? Ngo “amatwi arimo urupfu ntiyumva!” Twikomereze ibyacu.

NONE HAKORWA IKI? DORE IBINTU NI BIBIRI

  1. Tugomba kwemera gutanga ibitambo!

Ibitambo biri uburyo butatu.

Icyambere gikomeye, ni ukugera ikirenge mu cya Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deo Mushyadi, na Nadine Kansinge …; ni ukajya mu Rwanda, mu ”mwobo wa Kagame n’agatsiko ke” kumuvugiriza induru no guhamagarira Abanyarwanda kumwivumbagatanyaho. Ndavuga kwivumbagatanya nk’Abafaransa, cyangwa revolisiyo yo mu 1959. Simvuga revolisiyo ikorwa mu mahoro kuko yo idashoboka. Paul Kagame na we arabyemeza avuga ati, ”bazamvana ku butegetsi se gute? Mu ntambara se…? Mu matora se…? Demokarasi …? Ryari…?

Igitambo cya kabiri, ku bakiri bato, ni ukujya mu Buganda mu ngabo za Kayumba na Rujugiro, niba zihari koko, cyangwa se muri Kongo mu ngabo z’Abahutu ari zo FDLR. Ni ugusobanurira ababyeyi kwemera no gushishikariza abana babo urwo rugamba.

Igitambo cya gatatu ni ugutanga umusanzu w’urugamba. Amafaranga, amafaranga. Amafaranga ni zo ngufu. Iyo ufite amafaranga uba ufite byose. Ugura abasirikari, ugura ibikoresho byabo, ugura itangazamakuru (kuko riragurwa) n’abari ku rugerero babona ibibatunga !

Umusanzu kandi ni n’ikintu cyose cyafasha abari ku rugamba : amaterefoni, za beteri zitanga amashanyarazi, imyenda n’inkweto…

  1. Abapolitisiye n’abanyamashyaka bagomba guhindura imvugo

Amerika irahamagarira abo banyapolitiki gukira indwara y’ubwoba n’ubujiji, bakareka kuba umuti w’amenyo. Icyo bagombye kuvuga ubu, muri diplomasi bakora, ni ugusaba amafaranga, imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikari kugirango barengere uburenganzira bwabo nk’abantu by’umwihariko n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

Amerika irabwira Abanyarwanda, mu buryo buziguye, ko izashyikira Abanyarwanda mu ntambara yo kurwanira uburenganzira bwabo nk’abantu. Birumvikana neza ko Amerika itazabona aho ihera yamagana intambara yose yaba mu Rwanda, imaze gusohora itangazo nkiri. Twibuke kandi ko n’abadepite bo mu Buraya bamaze gusohora raporo yemerera Abanyarwanda kwirwanaho bakoresheje ingufu :  http://eur-lex.europa.eu/legal-content/EN/TXT/?uri=CELEX%3A52013IP0233

Umunyarwanda wese uzi ibibera mu Rwanda, kandi akaba amaze gusoma iyi nyandiko, yagombye kumva no kumenya ko nta bundi buryo bushoboka bwo guhindura ibintu mu Rwanda uretse INTAMBARA. Abanyarwanda nibamenye ko ubabwira, kwazabavana ku ngoyi ya Kagame n’agatsiko ke mu mahoro, mu mishyikirano no muri revolisiyo idasesa amaraso ababeshya. Bagombye kumufata nk’umuti w’amenyo.

Wowe ubyumva gute ? Tubisubiremo kuko ni ingenzi: Ndi Kagame nakwemera Demokarasi ngatanga ubutegetsi,… inzira zikigendwa, aho kugira ngo amaraso yongere amaneke mu Rwagasabo. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba ni wowe ubwirwa! Abyumve? Reka da? Ngo “amatwi arimo urupfu ntiyumva!” Twikomereze ibyacu.

 

Samue Lyarahoze,

Le 10 Mars 2017

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

14 Responses to IGIGUGU CYA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA CYEMERERA ABANYARWANDA GUKORESHA IMBUNDA, BAGAHIRIKA UBUTEGETSI BWA PAUL KAGAME!

  1. Samuel says:

    Kuri Uwizeye Jean,

    Ngushimiye icyiyumviro cyawe utanze. Gusa menya ibi:
    – Ni iki cyatumye u Burundi bufatirwa ibihano? Igisubizo: Ni imyigaragambyo simusiga imaze no gupfamo, ku manywa y’ihangu, abantu barenga 500.
    – Abazungu ntibabara iyo abirabuara bishwe mu i banga. Babazwa gusa n’uko ababatoye babibona kuri sa TV. Icyo bahoye Kambanda na gvnt ye (+ abahutu) ni uko imirambo y “abatutsi” yajugunywe mu mihanda…
    – Kagame ntazahanwa kuko we yagabanije abanzi b’abazungu, abirabura b’abahutu, mu ibanga; agatwika n’imirambo yabo.

    – igihe cyose tuzatinyuka tukigaragambya nk’abarundi, Kagame akaturasamo bamwe ku manywa y’ihangu, na we azafatirwa ibihano.Byanze bikunze. Kuko buno si muri 1994-1998 aho yitwazaga ko ari “interahamwe za ruvumwa” arikwica.

    Ibihe byiza!

    • uwizeye Jean says:

      Bjr Lyarahoze

      Ko nyine uzi ko turi abanzi babazungu bazadutabara baduca iki ni tujya mumuhanda ?

      I Burundi abigaragabyaga nibo bicaga kandi ni bo bagishaka kwica abantu. Ko aba américains na européens aribo bashyigikiye bidasubirwaho la ?
      1990 kujyeza ubu américains europeens batweretse ko bahagaze kuruhande rwabicanyi RPF/APR/RDF.
      Sinzi icyo ushatse kuvuga kuri Kambanda na Gouv. Ye. Ntacyo mbashinja cyangwa mbagaya.
      Mbere ya Kambanda na gouv. Ye HABYARA We bamuhoye iki bamutera bakanamwica ?

      Sinzi niba ari ukwirengagiza ukuri mukureba; IBYO FPR/APR/RDF IRIMO NI UMUGAMBI WA USA+EU. Bazirwanya se ?

      KO KAGAME atihishira mubwicanyi bwe abwigamba, anabanza kuvuga ibyo agiye gukora niba abandi bazira ubwicanyi uyuwe ko hubgo bamurindira umutekano.

      Rekandagize mbasaba kw’iringira Imana gusa apana aba USA EU.
      Yesu ajya kuva muri iyi isi yadusigiye isomo rikome mubyo kwi iringira abantu :
      Mugihe yari i getsemani (matayo 26: 36 -46) muri bible ya njye.

      Yasabye abigishwa be ishuro eshatu zose ati : Mon coeur Est plein d’une tristesse de mort; restez ici et veillez avec moi. Byarabaniye barasinzira pe bakagira hubgo. Iyo
      Aba icyogihe yarikuba abatezeho ikintu ntacyo yari kubona.

      Hasigato ati : L’esprit de l’homme est plein de bonne volonté, mais son corps est faible. Aha Yesu yarivugaga kandi anavuga abantu muri rusanjye.

      Nta We rero udafite ubushake bgo kwirwanaho mais ntabgo twakwirengagiza ko turi vulnérable imbere yu umwica ushyigikiwe na USA EU ngo tubirenge tujye mumuhanda ntanwaro zo kwirwanaho.
      Umucunguzi ni rubanda koko ariko
      Kwihangana biruta kwiyahura

      • Samuel says:

        Komera muvandimwe.

        1. Kudutabara ho ntibazadutabara. N’ “abatutsi” bicwaga ku manywa y’ihangu ntibatabawe! Gusa, byabafashije gufata ubutegetsi no kubugumana kugeza igihe natwe tuzatangira ibitambo!!!

        2. Mu Buraya n’Amerika itangazamakuru na TV bifite agaciro gakomeye mu ntambara… Mbere yo gutera FPR yari yarariguze, BBC, RFI, CNN, … byohererezaga Isi yose amafoto y’abarikwicwa n’ABATEKINISIYE BA FPR, bavanzemo n’ibirara by’abahutu. … Rigira akamaro kuko abapolitisiye bagendera ku by’ibyifuzo by’ababatoye. Iyo banyuranije na byo ntibongera gutorwa. Urugero: Reba Hillary n’amafaranga ye… ariko ntiyatowe!

        Mbere yo kwigaragambya, ugomba kubanza wagura itangazamakuru, rigakurikirana ibikorwa byawe… rikajya rikuba nibura inshuro jana imuntu umwe ukubiswe cg wishwe. Ni uko FPR yabikoze, yegeka Jenoside ku Bahutu kandi ari yo yayiteguye. Ubu, imaze kwemeza isi yose ko abahutu bishe 1.000.000 y’abatutsi,kandi ukuri ari uko abishwe batarenze 200.000. Bisome aha:
        http://nsarchive.gwu.edu/NSAEBB/NSAEBB53/rw051894.pdf

        Mbwirira “abaolitisiye”, uti “umukobwa mwiza cyane wabuze umuranga yaheze mwa nyina”, aba igishubaziko. Kandi, ngo “uyo usubiye mu kinyoma inshuro nyinshi kigeraho kikemerwa nk’ukuri”.

        Ngubwo ubwenge bamwe mu batutsi basumbya Abahutu.

        Komeza ugire ibihe byiza!

  2. uwizeye Jean says:

    Bjr Lyarahoze

    Njye byunva gucya :

    NKurikije ukuntu américains et aba européens basizoye ngo Président Nkurunziza ni ishyaka rye ni abicanyi bamufungira ifaranga,
    bashaka kumutera bifatanyije na Ruharwa Simusiga Paul Kagame,
    Bamuharabika kw’isi yo se,
    Bategura génocide bakaba bari kubimutwererera nk’uko byajyenze iwacu i Rwanda…

    Ntagishya kirimo mubyo bavuga kuko guhera 1990 FPR/APR/RDF hamwe na USA,UK barica ubudashira abanyarwanda.

    None ko nta bihano bavuga bazafatira u Rwanda nk’ibyo badahwema gufatira abandi barega ubgo bugome.

    Kobatavuga ko intore za Simusiga Paul KAGAME banyuze mu amatorero bigisha intwaro abazakora génocide mu Rwanda hubgo bagasanga Imbonerakure zikora footing aribo ba futurs génocidaires?

    Si ngiye kuvuga ko américains baguhaye i $

    Mais ibyo bavuga ni byo bakora biratandukanye. Ndashaka kuvuga ko bakimufasha cyane.

    Muri
    Bibilia niho bavuga bati qui ne néglige son éducation négliger sa vie. NDAKurahiye
    nu négliger sa formation militaire
    Ye bgite ni yarusange na we NUKO ABA Négliger sa vie.
    Umunyarwanda wese ushaka igihugu kizima iyo nzira nu bgo ifunganye nkijya mwi ijuru
    ni yo izatungeza mugihugu ki isezerano.
    Umucunguzi ni rubanda nzaba Inzirabwoba sinzaba Inzirabwenge nka RUKOKOMA watanze Byumba akanongeraho cyangugu yi iwabo.

    Ntaruhucya dukeneye rwa américains twirwanaho.
    Igihe ni kingera bazishyura génocide bakoreye abanyarwanda ntibizahera nki ibyabahiriye bica bagasangwabutaka biwabo. Byafata imyaka 1000. Ntituzashira tuzabakurikirana tuzabibabaza.

    • Ntakirende Yeremiya says:

      Uwizeye Jean komera cyane, nzahora Nibuka ko wavuze uti:
      Nzaba inzirabwoba ariko sinzaba inzirabwenge. Nange nongereho nti Umugabo apfa nkumugabo nimbwa zigapfa nkimbwa kandi ubana nimbwa ugapfa nkayo.
      Abanyamerika baratumaze nanuyu munsi barakomeje kugeza dushizeho kwisi twebwe bene kanyarwanda abahutu babanyarwanda ngo bagomba guhanagurwa kwikarita yisi ntibazibukwe ukundi. Ndasaba ninginga intwali zose ko
      zandika ayamateka Amerika yasinyiye ikayashyira mubikorwa imyaka ikaba irenga 20 twicwa buri munsi na buri saha haba mu rwanda ninyuma y’urwanda.

      From USA

  3. Rwara rwa Bishingwe says:

    Nibyo cyane mu kwibutsa abantu ko tugomba kwitanga muri byose haba kumafranga no kwitanga cyane cyane kurugamba, ariko Ngirango mbwire abantu ko mu rwanda imbere biteguye imyaka myishi bategereje uwabatera ingabo mubitugu bakivuna umwanzi, ntabwo ari abahutu gusa nabatutsi barimo bakeneye amahoro, badakeneye imiborogo ya buri munsi. Ubwo mperutse mu rwanda nabonanye nabantu beshi batandukanye bose bavuga bati turarambiwe inkota ya FPR inkotanyi, bati turashize, turananiwe kandi Turarambiwe. Abakira bato bo baramutse babonye inzira nubafasha uko bagera kuri FDLR bagenda bose ntanumwe wasigara, ahubwo babuze inzira kandi babura uwabayobora, abandi bakira bato babatutsi bo bamwe bari kuruhande rwa Kayumba Nyamwasa kimwe no mungabo za Kagome ko hagwiriyemo ingabo za Kayumba cg bamushyigikiye bihagije biteguye igihe cyose bategereje ko ifirimbi ivuga bakazingazinga kagome akagenda nkifuni iheze.

    • Maombe Fatima says:

      Ndemeranya nawe 100%. Uvuga nkumugabo ntabwo uvuga nkumugore. Gusa abantu nkawe ntibakarangazwe ni bihurura kandi ibigenda namaguru abiri ntabwo byose ari abantu bivuze ko nabiyita Opposition ya kigali ntabwo bose ariko biri ahubwo beshi nuruvu rwihinduranya. Intwali dufate umuheto tugende kurugamba, amagambo tuyareke ahubwo bikorwa bitugh imbere. Intwali zacu FDLR zirahari zo karama, zirakabyara ziheke, turi kumwe nazo haba no mubikomeye.

  4. Marie Claire Uwayezu says:

    Urugamba rwo kwibohoza ni ngombwa rwose kuko umuheto niwo wonyine wagamburuza Kagame na FPR gusa. Mfite ikibazo cy’amatsiko kuri guverinoma yo mu buhungiro y’ishyaka Ishema rya padiri nahimana Thomas: Buriya guverinoma y’ishyaka Ishema yo mubuhungiro twayitandukanya dute n’ubwami bwa Yuhi V Bushayija bwo mu buhungiro? Abataripfana bambabarire ntibimfate nk’aho ndi kubarwanya dore ko abanyarwanda dusigaye twarabaye allergique kubibazo tugahungira mu kwigira victimes. Nibura Yuhi V Bushayija nigeze kubona yakirwa muri Espagne nk’umwami. Ese padiri Thomas yaba hari igihugu na kimwe kugeze ubu kiramwakira nka President? Ese Thomas Nahimana aba muri France afite statut nka president wa Repubulika y’u Rwanda mu buhungiro? Bitabaye ari uko bimeze se ntabwo yaba ari imbogamizi ikomeye na irregularité ya guverinoma y’ishyaka Ishema kuko nta cyicaro yaba ifite mu bufaransa kandi Ubufaransa butayizi? Ububanyi n’amahanga bwa guverinoma yo mubungiro buzakora bute mu gihe nta gihugu na kimwe kiyemera ikanaba nta gihugu na kimwe gishobora kuyiha icyicaro?

  5. Karera Jacques says:

    Niba abanyarwanda tumaze kubona ko nta bundi buryo bushobora gukuraho kalinga nshya ya Paul Kagame n’agatsiko ke, ubu igisigaye ni ukwambarira urugamba tukirinda abatekamutwe nka Padiri Thomas Nahimana urimo gushushanya abantu ngo guverinoma yo mu buhungiro ya gucuza rubanda utwabo aho kwitabira urugamba.Uyu mu padiri ni umutekamutwe kabuhariwe nubwo tuvuga abantu ntibumve, nyamara abo amaze gutekera imitwe ni besnhi ni uko banga kuvuga. Nemera ko Padiri Thomas Nahimana azi ubwenge bwo mu ishuri ariko ubwenge bwa politique yagira icyo imarira rubanda ntabwo , ni umutekamutwe kandi bizarangira yigiriye i Rwanda namara kwambura abantu bahagije. Ese Justyin Bahunga wahoze mu bayobozi b’ishyaka Ishema yaba yaragiye he? Ernest Nsenga wo muri Australie nawe wahoze ahagarariye Ishema muri Australie ko nta kimwumva?
    Thomas Nahimana ni uwo kurangaza abanyarwanda ngo badatekereza urugamba rwo kwibohoza kandi muzaba mureba uko bizarangira.
    Abanyarwanda bareba kure nabahamagarira kwitabira urugamba bakava muri iryo kinamico rya Nahimana

  6. nshimiye says:

    Icyonzicyo nuko abifuza gutanga inkunga barahari kubwinshi.yewe hari nabatanga ubuzima bakemera kujya kurugerero.ariko se tuyahe nde!??.ibi birasaba itsinda ryabarwanyareta bageze nko kuri 20 bifite harimo ba kabuga,nabandi…. gushyira hamwe. bagakora umutwe wingabo.bagatera nubwo basubizwa inyuma ntacyo ariko bagaragajeko batangiye urugamba.ubundi hazabaho ubukangurambaga.bwumvisha abandi bose badashaka kagame ko bagomba kugira icyo bakora. Ndakubwiye inkunga ntizatinda kuboneka.ubundi dukubite paka kigli.urwanda rwafatwa mu mezi 2 yonyine.ubundi tukabaho nkuko twifuza.

    • Uwayezu Marie Claude says:

      Komera bwana Nshimiye,
      Ibyo uvuga njye mbifata nk’urwenya mu gihe utivugamo ahubwo ukavuga abandi ngo ba kabuga, hahahaha
      Ubwo nabo wasanga batekereza nkawe nabo bavuga wowe. Gutyo rero abanyarwanda bose batekereza nkawe bashaka bagwa neza kuko ntacyo bazapfa bagezeho. Njye numva ibyo uvuga kuko ari ingirakamaro wakagombye kuba mubambere babishyira mu bikorwa noneho abo btanga inkunga ubwo uvuga ngo ni benshi ukabashyira hamwe.
      Hari abanyarwanda besnhi usanga bavuga ngo uwatera yabona inkunga nta kabuza, ukibaza uwo watera uwo ariwe n’icyo yatera akoresheje mu gihe buri wese avuga ko yatanga inkunga ari uko bateye bikakuyobera. ALIR cga FDLR sinibuka neza ko yateye muri 1997-1998 ikanakora ibitangaza na za Shyorongi ikagerayo inkunga zatanzwe na nde?
      Muve mumagambo utekereje ashyire mu bikorwa ibyo atekereje naho gutekereza ibintu byiza nk’ibi ukumva ko bizakorwa n’abandi utazi ni uguta igihe. Umucunguzi ni Rubanda, niba wumva uri rubanda haguruka ukore ureke kumva ko hari undi uzabigukorera cga niba bikunaniye uyoboke guverinoma y’Ishema ya Padiri Nahimana nawe ukine Theatre wituramire

  7. Zilikana Juvenal says:

    Bwana Lyarahoze ngushimiye iki gitekerezo utanze. Arega ni byiza kubwiza abantu ukuri niyo baba badashaka kubyumva. Iyo utababwije ukuri bibwira ko ibyo bakora ari byiza kandi ko ubishyigikiye.
    Ikibazo cya kariya gatsiko kigaruriye u Rwanda nta kundi cyakemurwa nitanyuza mu mbaraga. Kagame aho yivugira ko kwica bitamutera isoni kandi nibyo yikorera gusa. Azi ko yemerewe kwica abanyarwanda uko yishakiye. Abanyamashyaka bo ngo bategereje ko bahabwa ubutegetsi ku mahoro. Kagame yabugezeho arwanye, uwumva ko azabuhabwa atarwanye we aribeshya cyane!
    Njye mbona aritwe tworora Kagame n’agatsiko ke; tumubwira ururimi atumva akabona ntacyo tumutwaye akikomereza gahunda ze. Igihe azakubitwa akanyafu muzareba ko imvugo ye itazahinduka. Ndasaba abanyamashyaka kwirinda gukomeza kuyobya rubanda ko bazayicyura binyuze mu matora. Ayo matora adafifitse ntazigera abaho mu Rwanda rwa Kagame! Igisigaye ni ugushyigikira inzira y’imbaraga,twese tukemera kurangazwa imbere n’abamenyereye gufata umuheto aribo abacunguzi ba rubanda. Ntabwo dukeneye guvernoma mu buhungiro ahubwo dukeneye FDLR ifite imbaraga n’ubushobozi. Ngaho rero muze tuyitere inkunga!

  8. Kanuma Christophe says:

    Urakoze cyane bwana Lyarahoze ndemeranya nawe ko nta buryo na buto abanyarwanda bagifite bwo guhindura guverinoma mu mahoro, binyuze mu matora akozwe mu kuri no mu mucyo,” keretse INTAMBARA GUSA.
    Nizere padiri Thomas Nahimana urimo kwirirwa abeshya abanyarwanda kugira ngo yibonere amaramuko yo gutunga umugore we n’abana ibi abyumva akareka kurimanganya na za guverinoma zo mubuhungiro zitagira n’igihugu na kimwe kizizi kandi zigizwe n’ishyaka rye Ishema gusa
    Umunyapolitiki wa opposition nyarwanda utarimo kwitegura gukoresha umuheto arimo guta igihe cye cyangwa akaba arimo gutesha igihe abayoboke be abizi kandi abishaka

  9. Mahenga says:

    Komera bwana Lyarahoze Samuel
    Ntureba noneho ko wasubiye kwandika ibintu bw’ubwenge? Iyi nyandiko yawe rwose irasobanutse itandukanye cyane na bimwe bya Thomas wari umaze iminsi wandika byari byaratumye ngira ubwoba ngo wagize akabazo.
    Ndemeranya nawe ko uburyo busigaye bushobora guhindura ibintu ari bubirigusa rwose
    1. Imyivumbagatanyo
    2. Intambara
    Imyivumbagatanyo isaba ko izi ngirwamashyaka zirirwa zisakuriza za Buraya zitaha zigafasha abaturage kwisuganya. Ibi rero bisaba abantu b’abagabo kandi biyemeza no kuba batanga ubuzima bwabo bakabohoza igihugu. Uko u Rwanda ruyobowe ubu, iyi nzira iragoye cyane arikontabwo bivuga ko idahoboka
    Intambara yo ni ngombwa kandi isaba ko abanyashyaka birirwa bavuga ubusa bakwikubita agashyi bakayoboka ingabo za FDLR cga koko iza RNC-Kayumba niba zibaho ariko cga se niba badashoboye kuyoboka iyi mitwe y;ingabo yombi bagashinga isirikari cyabo ariko byo biragiye cyane kuruta kuyoboka ingabo ziriho kandi zizwi.
    Ibi bya Thomas Nahimana ngo arashinga guverinoma byo ni ikinamico ry’ishyaka Ishema ni ukubyitondera kuko ikibyihishe inyuma ntacyo cyamarira abanyarwanda ureste kubarindagiza kurushaho. Guverinoma itagira igihugu na kimwe kiyizi, ndetsen’ubufaransa yashingiwemo bukaba butayizi se ubwo yamara iki? Iyo guverinoma se itandukaniye he n’Ishyaka Ishema ryayishinze?
    Muve mumakinamico muhaguruke dutere FDLR ingabo mu bitugu cga na kayumba niba afite ingabo zose tuzikoreshe cyane cyane ko bigaragara ko FDLR na RNC ariyo mashyaka ya opposition yonyine asa n’afite umurongo na gahunda andi yose ni udushami ntwayo kandi nta mpamvu yo kubaho afite. Icyiza kigaragara ni uko RNC-Kayumba na FDLR ari amashyaka akomeye kandi asa n’adakunze gushamirana cyangwa kugirana amasinde. Izo ngabo zayo rero zaturka impande zitandukanye zigahuriza hamwe cyangwa zikanakorana kuko birashiboka, ariko byasba koko ko RNC ibanza ikerekana koko ko ingabo zayo zibaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *