ABANYARWANDA BAGAMBANIWE NA FPR-INKOTANYI IFATANIJE NA MPATSIBIHUGU

1
  • Views 2541
  • Rating 12345

Kuva za 1990 igituma abanyarwanda barishwe kugeza magingo aya ni ugutekereza ngo hari umuntu ubitayeho. Mbakuriye inzira ku murima ntawe, abo mukeka ni abakurikiranye inyungu zabo bwite batitaye ku bapfa n’abacakazwa.

FPR itera muri 1990 hari abibwiyeko paradizo ije mu Rwanda kuko Uganda, Amerika, Canada, Ububiligi, Isirayeli byari inyuma y’inkotanyi. Abatutsi benshi bibwiyeko ibyo Repubulika ya 1 n’iya 2 yabimye (niba koko bihari) bagiye kubibona. Imana ikomeze ababuze abayo. Inkotanyi z’abatutsi zishe abatutsi b’abagogwe mu buryo bw’agashinyaguro.

Aya mahanga ntacyo yavuze yaryumyeho. Inkotanyi zabaze abahutu i Byumba na Ruhengeri. Amahanga aricecekera. Imishyikirano yarabaye ngo amahoro aboneke abanyarwanda babane neza. Inkotanyi zifashijwe na bya bihugu biyarengaho ziteza ubwicanyi mu Rda muri 1994.

Abatutsi bari imbere mu gihugu bizeragako ubutegetsi bwasaranganywa bagirwa igitambo na FPR ifatanije na mpatsibihugu. FPR igabanya abahutu nkuko yari yabitangiye muri Byumba na Ruhengeri mbere ya 1994. Hano FPR ntiyarebeye izuba abahutu bayakiriye nk’abavandimwe bizeye ko ibyo Repubulika ya 1 n’iya 2 yabimye (niba bihari) bagiye kubibona. Hano amahanga yaricecekeye. U Rwanda baruhindura imiborogo rwaratembaga amata n’ubuki mbere ya 1990.

Mutekereze ubwicanyi bwabaye mu minsi 100 nta muntu uje gutabara kuko FPR yumvikanye na bya bihugu bakoranaga ko nta butabazi bukenewe. Intimba n’agahinda byuzura mu mitima y’abanyarwanda. Ibyabaye i Kibeho muri 1995, Congo ku mpunzi z’abahutu muri 1996-7, gutera itabi mu karere k’amajyaruguru, Rweru yuzuzwa imirambo n’ibindi.

AMAHANGA AREBERA AKICECEKERA

Kuki abanyarwanda bakomeje kurota ngo hari ubitayeho? Ese babona iyo bishwe cg bagacakazwa ibikoresho bya mpatsibihugu bidafata imidali ya buri kanya ndetse bigatanga amasomo muri za kaminuza zikomeye za Amerika?

Uyu ubona imidali ya buri kanya bamuhaye intwaro ya genocide yo gucecekesha ushatse kumuvuguruza mu mafuti akoze. Abantu bahindutse nk’inyamaswa zihigwa kubera iyi ntwaro ba mpatsibihugu bamugaye.

Ese hari uwigeze abona ushaka kumenya uwahanuye indege agateza ubwicanyi? Ibikubiye muri 2010 UN mapping report? Abavuga ngo hari ababitayeho babivana he? Kuki wumva abantu bashukwa ngo Amerika igiye kubakuriraho Kagame igihe bayifashije gukuraho FDLR bakemera? Aba bumva arinde ubitayeho uretse kuba yabagira igikoresho cye?

Ese aba ntibigeze basoma ibyo umuryango wa Enough project w’abanyamerika wanditse bijyana no kurimbura FDLR? Ninde muntu wahunze utabonako FDLR ariyo musingi wa opposition nyarwanda? Abanyepolitiki biyita inararibonye iyo bakandagiye i Washington bumva ibintu binyaragurika mu mubiri bakagirango bageze muri paradizo.

Iyo bagarutse bazanye amabwiriza ya gashakabuhake ubibwirwa n’umuvu w’amaraso utemba mu nzirakarengane zihigwa na FPR ifatanije na mpatsibihugu imyaka irenga 20. Mureke ducuke ntawe utwitayeho. Uretse kuba twakoreshwa mu nyungu za mpatsibihugu nta cyiza tugomba gutegereza ku mukoloni.

Mureke rero duhurize imbaraga hamwe turwanye FPR na mpatsibihugu batumazeho ibibondo. Tugabanye kurota ku manywa y’ihangu ngo hari umuntu utwitayeho, abo twibeshyaho bitaye ku nyungu zabo bwite.

Umusomyi w’Intabaza

Donat Gapyisi

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to ABANYARWANDA BAGAMBANIWE NA FPR-INKOTANYI IFATANIJE NA MPATSIBIHUGU

  1. Karengera auguste says:

    Icyo navuga ni uko hari abasabye ONU ko itabara abicwaga Gahima Gérard yahise abwira ONU ko abatutsi bo mu gihugu ntabakiriho bishwe, birababaje

  2. Impunzi muri Amerika says:

    Donat Gapyisi, Urakoze cyane kuri iyi nyandiko. Ni wowe wenyine mbonye wandika ukuri kumuzi wibibazo byabanyarwanda no kurimburwa kwabanyarwanda. Mpora mbabazwa cyane nabiyita abanyapolitic bahora bishakira amaramuko yabo, aho kuvuga umuti wibibazo byabanyarwanda ninkomoko yibibazo byabanyarwanda bahuye nabyo, ahubwo bakiyoberanya nkuruvu, abandi bagakora nkamafuku ari mu myobo.

    Nibyo cyane 100% mpatsibihugu – Amerika niyo yarimbuye abanyarwanda kunyungu zayo ikoresheje inkotanyi guhera muri 1990 kugeza magingo aya.
    Intwaro, ibikoresho byose, amadolar byose byatanzwe na amerika ibiha inkotanyi mukurimbura abanyarwanda ntawe utabizi cg ngo abibone kuko nuwana wavutse nyuma ya 1990 arabizi cyane. Ayo madollar ahora asu kwa ku nkotanyi ya buri munsi nayo iki?

    Ntabwo abazungu bakunda abanyafrika nagato ndabarahiye igihe cyose bifuza kurimbagura abirabura bagashiraho kwisi. Abanyarwanda birirwa birukanka mubazungu biranyobera cyane niba bafite ubwenge bwuzuye cg ari ibiburabwenge. Numwana wavutse nyuma ya 1990 abona neza cyane impamvu abahutu babanyarwanda barimbuwe guhera 1990 kugeza uyu munsi niyi saha barimbure haba imbere mugihugu ninyuma y’urwanda.
    muri make iyo umuntu azi umuzi wikibazo aba yabonye numuti. Uboshye niwe wibohoza akibohora, ndetse akabohora nababoshye. Urugamba nurwo intwali ntabwo ari urwo Abateruzi bibindi cg abacakara hamwe na bigize abacakara. Bene kanyarwanda tugomba guharanira uburenganzira bwacu kuko buraharanirwa ntabwo butorwa munzira iyo ariyo yose.
    Freedom is Not Free.

    From USA

  3. Kanuma Christophe says:

    Urakoze cyane bwana Donat Gapyisi,
    Kwigishga ni uguhozaho kandi abanyarwanda bakeneye kumenya ukuri kukonibyo bizatuma bamenya uko barwana na Paul Kagame n’agatsiko ke kubakire ku kinyoma. Ndemeranya na Samuel Lyarahoze ko nta buryo na buto abanyarwanda bagifite bwo guhindura guverinoma mu mahoro, binyuze mu matora akozwe mu kuri no mu mucyo,” keretse INTAMBARA GUSA.
    Nizere padiri Thomas Nahimana urimo kwirirwa abeshya abanyarwanda kugira ngo yibonere amaramuko yo gutunga umugore we n’abana ibi abyumva akareka kurimanganya na za guverinoma zo mubuhungiro zitagira n’igihugu na kimwe kizizi kandi zigizwe n’ishyaka rye Ishema gusa
    Umunyapolitiki wa opposition nyarwanda utarimo kwitegura gukoresha umuheto arimo guta igihe cye cyangwa akaba arimo gutesha igihe abayoboke be abizi kandi abishaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *