UBIBA IBITOTSI UGASASURA INGONERA : CNRD-UBWIYUNGE IKOMEJE GUHURA N’IBIBAZO BY’INGUTU KUBERA IBINYOMA.

Ngabo Col Hamada imbere ibumoso, iburyo ni Col Wilson , inyuma ni Col Job
  • Views 1788
  • Rating 12345

Nshuti, bavandimwenamwe basomyi b’Intabaza dusangiye urugamba rwo kwibohoza, hari hashize iminsi ntagera kurubuga .Ubu rero nkaba nari maze iminsi nkurikirana ibikorwa bya CNRD-Ubwiyunge hano muri France aho igenda isebya FDLR ko ariyo iri kwica abakongomani kandi ko CNRD-Ubwiyunge yabashije kwigarurira igisirikari cya FDLR kuri 95% kandi barangiza bakinyuramo ngo umutwe wa CNRD-Ubwiyunge ntabwo ari abasirikari.

None se ko bivugira ko bajyanye 95% by’abasirikari ba FDLR bageze muri CNRD-Ubwiyunge baba abasivire ? Niba abarabye abasivire se intwaro bari bafite bazishize he ? Umusirikari ugifite imbunda yitwa umusivire ate ? Ariko barangiza bakebeshya impunzi z’abanyarwanda ko bazicyura zemye kandi vuba. None se bazicyura zemye gute kandi Kigali idakozwa imishyikirano ?

No neone ndibaza amagambo Col SINAYOBYE Barnabé, umuvugizi wa CNRD aheruka kuvugira ku maradiyo nka radio Inkingi, Radio Ijwi rya Amerika na Radio Ijwi rya Rubanda ko bo ari ishyaka ritagira ingabo, kuki ibyo bavuga kumaradio ataribyo babwira abantu muri mobilisation ?

Ese waba ufite ingabo zingana zityo (95%) ugasaba ko wagira imishyikirano na bantu bangana na 5% basigaye ? Ese iyo 5% yasigaye uri FDLR kandi nayo bavuga ko ari abasaza gusa ubwo bavuga ko ariyo ibarashaho ikanarasa n’impunzi ite ? Bashobora guhangana na 95% kandi by’abasore gute ? Ese ko bavuga ko nta rugamba bateganya izi ngabo bazijyanaga he?

Nshuti kandi banyarwanda rero, nongeye kubaburira kugira ngo mutagwa mu mutego w’umwanzi. Twabasobanuriye kenshi uko CNRD-Ubwiyunge yavutse, abayishingiye igiti harimoTwagiramungu Faustin alias Rukokoma, Enouph project y’Abanyamerika n’abandi banzi ba Rubanda.

Muri iyi minsi mwabonye ko bakunze gukoresha amaradio akorera ku mugabane w’Uburayi, ibi barabiterwa no gusambagurika kubera aba Généraux babo bitandukanije nabo kubera ko babeshwe mu ikubitiro bashinga CNRD-Ubwiyunge :ubwo bababwiraga ko buri musirikari azajya ahembwa amadorari 200 y’amanyamerika ($200), aho bavugaga ko mugihe gito baba babonye ibikoresho bagacyura impunzi, nyuma twatangajwe n’aho bahamagarira HCR kubarura impunzi, ibi tukaba tubifata nk’igikorwa cyo kugambanira impunzi.

Muribuka inyandiko uwiyise Jean Kalisa yanditse aharabika abayobozi b’URugaga FDLR akavuga ko byakorewe i Paris kandi ko ari umuyobozi (ahagarariye) w’impunzi z’abanyarwanda ku mugabane w’i Buraya kandi abeshya atanariho atuye. Ese wahagararira impunzi z’abanyarwanda ku mugabane w’Iburaya utahatuye batanakuzi ?

Nkuko twabeshyuje iyo nkuru bikaba byaratumye atongera kwandika yiyita Jean Kalisa inkuru nkizo, ubu bahinduye umuvuno bakaba bari gukoresha bamwe mu bayobozi b’amashyaka akorera muri France mukubatera inkunga kugirango bakwirakwize ibinyoma byabo bakoresha ama conférences.

Aya mashyaka ari inyuma y’ubu bugambanyi bwa CNRD cyangwa bashaka kuyifasha guharabika FDLR akwiye kwikubita agashyi agahagurukira kwereka rubanda ibikorwa bayo aho guta igihe mu kwinjirira FDLR nk’aho ariyo bahanganye nayo. Barabikora mubyo bita amabanga ariko bibuke ko n’uwendeye  nyina… aramenyekana.

Kugeza ubu biragaragara ko abantu bagifitiye icyizere Urugaga FDLR kuko ibikorwa byarwo birivugira.

Bacunguzi, bacunguzikazi namwe nshuti z’abacunguzi, ntimurambirwe urugamba turiho ruragana heza. Natwe ijisho rya rubanda tumaze kubona abo bantu bose bakwirakwiza ibinyoma na bamwe mu banyamashyaka babashyigikiye bikaba bibabaje kuba harimo umuyobozi wo muri FDU uyobora imwe muri region y’ubufransa tutaza kuvuga.

Ariko twizere ko aza kwikubita agashyi akitabira ibijyanye na FDU agaha Urugaga FDLR amahoro. Turanasaba dukomeje abayobozi ba FDU n’abajyanama bayo gukebura umwe mu bayobozi bayo ushaka kwijandika mu bitamureba.

Burya nubona inzu y’umuturanyi ishya ujye wihutira kuzimya kuko ibyakurikira uramutse wishyiriye agati muryinyo nawe urabizi.

Abo bayobozi bakora batyo turabamaganye kuko twe tutivanga mu bibazo byabo, icyo nababwira ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.

Umukangurambaga w’Urugaga

Augustin Karengera

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to UBIBA IBITOTSI UGASASURA INGONERA : CNRD-UBWIYUNGE IKOMEJE GUHURA N’IBIBAZO BY’INGUTU KUBERA IBINYOMA.

  1. Uwimpuhwe says:

    Jye maze guterwa iseseme n’abantu birirwa babeshya ko barwanya kagame n’abicanyi be,barangiza igihe cyabo bakakimarira mu guhangana na bagenzi babo.Bazamurwanya ryari? Cyangwa barabiretse tubimenye? Ubu koko abantu b’abagabo bangana kuriya bananiwe kwishyira hamwe ubona ari bo bategeka igihugu? Nukwirirwa basakuza gusa batubeshya ngo baratuvugira. Naho fdlr mwe mumenye ko ukuboko kwa kagame ari ko kubakozeho kukabacamo ibice. Mwitegure no guhangana n’abasirikare yohereje baje kurema imitwe itazwi,m23 biyambika nka fardc n’ibindi…ari mwe bashaka. Murabe maso kuko umwanzi iyo uruhutse uba umuhaye umwanya wo gukora.

  2. Akimana says:

    Komera cyane bwana Karengera kandi ndagushimiye kuri iyi nkuru irasobanutse neza.Umuntu wese uzahirahira ashaka kugambanira Urugaga FDLR mujye mutahura ataratera kabiri.Uru rugamba rusaba gutahura abagambanyi kuko bashobora kurudindiza cga bagatuma rugira ibitambo byinshi bitari ngombwa.Ibyo abagambanyi badukoze muri 90-94 ndizera ko mwese mubizi

  3. Kanyarwana says:

    None se iwo muyobozi wa FDU ibitamureba nibihe?ibibazo byimpunzi biratureba twese,ingabo nazo zakagombye kuba izarubanda!

  4. Imboni says:

    Abo ba Kalisa turabazi kdi mu minsi iri imbere tugiye kuzabashyira ku karubanda kko bimaze kugaragara Ko nta rukundo bafitiye rubanda uretse kuyigambabira ku nyungu z’inda zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *