DR. NKIKO NA BAGENZI BE NGO NTIBASHAKA ABATUMVA IBINTU NKABO MU NAMA BATUMIJE KURI 25-26 WERURWE 2017

1
  • Views 2407
  • Rating 12345

AKA NI AKUMIRO: NGO DR. NKIKO NSENGIMANA NA BAGENZI BE N’UBWO ATARI BOSE NTIBASHAKA ABATUMVA IBINTU NKABO MU NAMA BATUMIJE  KURI 25-26 WERURWE 2017 MU BUBILIGI YO KWIGA UKURI KU MATEKA Y’ABANYARWANDA?

1  – Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe nshuti z’u Rwanda bumva kandi bagasoma ikinyarwanda ntihagire unyumva nabi ngo atekereze ko ndwanya igitekerezo cyo kwigira hamwe no kwandika amateka yacu atabogamye noneho tukabibyaza umusingi ukomeye,tugaheraho tukubaka igihugu cyacu twese aba Hutu, aba Twa,n’aba Tutsi.

Igitekerezo rero ndagishyigikiye kandi nabyanditse no munyandiko zanjye zitandukanye, icyo ntumva gusa ni uko abagabo batarenze icumi (10) bajya hariya bakavuga ko ngo ibyo batekereza aribyo bizabera abanyarwanda twese, ndetse utumva ibintu nkabo ngo ntibamukeneye ntazahinguke aho bakorera inama, iyi mvugo nyibonamo kureba hafi cyane niba atari ugusuzugura abanyarwanda bafatira ibyemezo bihubukiwe bagamije indonke zabo maze kera kabaye abanyarwanda bagasemekana uwo mugogoro abandi bigaramiye.

– Mukiganiro aba bagabo bagiranye na radio ya New RNC cyiswe Komisiyo ukuri Rwanda-igice cya 2 , uwitwa Joseph Ngarambe ari nawe waruyoboye ikiganiro ati. “Ntabwo tuzemera ko iki gikorwa kizaba urubuga rw’abahakana jenoside yakorewe abatutsi, “Dr. Nkiko Nsengimana ati. “ Utemera Jenoside yakorewe aba Tutsi ntawe dukeneye ntazanahagere ntacyo yadufasha (muri iyo nama). “Nyamara aba bagabo birengagiza ko iri zina ryasimbuye JENOSIDE NYARWANDA ari nayo nyito yari yahawe ubwo bwicanyi rugikubita muri 1994 bitavuze ko ariko abantu bose bayivugaho rumwe nayo. Ubu tuvugana muri 2017 ntamyaka irenze 4 iyo nyito ihinduwe IKITWA JONOSIDE YAKOREWE ABATUTSI kubw’inyungu z’abantu batandukanye kuri iyi si, ariko hakaba harimo ukuboko kutaziguye kwa leta ya FPR iyobowe na Paul Kagame arinayo ibifitemo inyungu ku rwego rwa mbere.

Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan, Dr Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene

Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan, Dr Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene

Kubera amagambo y’aba bagabo ndashaka kwibariza  banyakubahwa bazayobora TRUTH COMMISSION utubazo dukurikira.

  • Ko ababakurikira mu biganiro byanyu bumva mwemera  za jonoside zombi iy’abaHutu n’aba Tutsi, muri ziriya nyito zatanzwe na ONU mwemera iyihe?
  • Ese ko jyewe ubabaza nemera inyito ya JONOSIDE NYARWANDA ariko nkaba ntemera inyito ya JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI gutyo, kandi ko mpamya ko ibi mbisangiye n’abandi banyarwanda ntazi umubare, kuki mwumva mwaduheza mubyo mwita ukuri kw’abanyarwanda kandi natwe turi mubo bireba, murabona iyo fondasiyo mushaka kubakiraho yaba ikomeye?
  • Ese banyakubahwa, mwaba musangiye imyumvire n’abavuga ko iraswa ry’indege yari itwaye aba president babiri uw’u Rwanda banyakwigendera Habyalimana Juvenal, uw’u Burundi Ntaryamira Cyprien, n’abafasha babo bari muri iyo ndege bose ariyo mbarutso y’ubwicanyi ndenga kamere twabonye nk’ijuru ritugwiriye? Aha munyumve neza ndavuga guhera tariki ya 6 Mata 1994 naho ubundi bwicanyi ndengakamere bwaba ubwo muri 1990 aho Museveni yateye u Rwanda yitwikiriye umutaka wa FPR cga ubwa nyuma ya 1994 kugeza na magingo aya namwe mwemera ko uruhare ari urwa FPR n’ingabo zari izayo arizo RPA/cga zayo ubu RDF.
  • Ndabaza Dr. Nkiko Nsengimana nti: “ Ko muri 1994 wari inararibonye yize ujya no mu manama afatirwamo ibyemezo bikomeye nkuko wabitubwiye, ko urimo usaba abahutu ubutwari ngo bwo kuza bakavugisha ukuri kuwateguye jenoside ngo yakorewe abatutsi, wowe wafashe iyambere ukatudomera urutoki kuwo uzi? Cyane ko urukiko rwashyiriweho u Rwanda TPIR rwafunze imiryango rutamubonye, rwose waba utanze umusanzu ukomeye. Aha reka ngufashe  kubitekerezaho. Ese nyakwigendera Habyalimana ko ariwe waruyoboye leta, yarayiteguye (jenoside) arangije apfa mbere y’abandi? Ese yaba ari Sindikubwabo Theodore na Kambanda Jean bateguye jenoside mwita iy’aba Tutsi gusa kandi tuziko leta yabo yashinzwe igihugu kimaze iminsi imivu y’amaraso y’inzirakarengane atemba hose mu Rwanda? Ese mama yaba ari Kagame Paul ko mbere yi 1994 ariwe waruyoboye ubwicanyi bwibasiraga ubwoko bw’aba Hutu, akaba ari nawe watanze itegeko ryo kurasa indege yavuzwe haruguru, agakomeza akayobora ubundi bwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda hose, akarorero nk’i Kibeho,yarangiza agasigara ahinga ibiti n’amabuye nk’imbogo ibuze uwo yirukanaga ngo baramucitse? Ati.” ariko nzabasangayo”yarabikoze.
  • Munkundire mbabaze n’aka nti: “ Bigaragaye ko Kagame Paul ariwe wategetse kurasa indege navuze haruguru ,tugendeye kubwicanyi biboneka ko yayoboye mbere na nyuma yi 1994 kugeza n’ubu, mwunva buriya bwicanyi ndenga kamere bwaba bwarateguwe n‘abaguye m’umutego w‘abantu kuri iyi si bari bifitiye inyungu zabo zitandukanye, maze bakirara muba Tutsi bose batarobanuye bakarimbagura kugeza no ku gitambambuga ? (abaguye m’umutego). Ese iyo Jonathan Musonera akubwira ngo haravuzwe ngo ushaka umureti amena amagi kandi ko Atari ubwambere mubyumvise ntacyo bibabwira? Ese bwaba bwarateguriwe I Bugande mbere ya 1994 nkuko umusaza witwa Matata Joseph yigeze kukibaza Dr. Rudasingwa Theogene?
  • Ese mwe ariya mazina ya Jenoside yatanzwe na ONU avuguruzanya muyavugaho iki? Ese irya mbere ryari ribangamye he? Irya kabiri se mubona ryari rihatse iki? Ese mwe mwumva muzasaba ONU iyihe nyito muri izi zombi ? Reka nisubize nka mwarimu.” Muti turashaka  na jenoside yakorewe aba Hutu”.Ese aba Hutu+Tutsi,wenda +Twa bitanga iki? Njye mbona bitanga abanyarwanda. Murakoze.

Utubazo ni twinshi ni uko ngo abadahuje imitekerereze namwe wenda bafite ubwunganizi mutabashaka twari kuzababaza, ariko n’ubundi abazigomwa akanya ko gufata ikaramu nkanjye ntibizababuza.

2 – Nkanjye ukunda abaharanira kugira ibyo bubaka ngo  tuzasigire umurage mwiza abadukomokaho, bityo bazabe mu gihugu kizira ubwicanyi bwa hato na hato, igihugu kigendera ku mategeko adatonesha bamwe ngo akandamize abandi, igitekerezo cyo kwiga no kwandika amateka yacu nk’abana b’u Rwanda atabogamye NDAGISHYIGIKIYE, ariko ikimbabaza n’iyigizanyayo rya niba atarijye (ubitangije) ibindi ntacyo bimaze, aha harimo akanyungu ka politiki, n’utundi ducokori namwe mutayobewe.

Ubuhamya ni uko  ibi nabyifuje kenshi mu nyandiko ngenda nandika, ariko nk’ibi byiswe Truth Commission kubwanjye mbona bitangiye nabi, muti .“ Ese bite “? Ubu se koko mwajya gutangira ibintu mwita iby’igihugu cyose mugatangiza imvugo ityaye gutyo ngo. “Abo mutumva ibintu kimwe ngo ntabo mukeneye, ngo ntibazabakandagirire aho ntacyo babafasha“, mwebwe muherahe mwumvikanisha ko  ibyo muvuga aribyo by’ukuri?

Iyo mbaza ibibazo biteye bitya, ntabwo ari amatiku nshora sinako nkora ndatunga agatoki Dr. Nkiko Nsengimana kuko ibyo mvuga yarabivuze namwe musubire mukiganiro natanze inyito yacyo hejuru murabyiyumvira. Ngarambe Joseph ari nawe waruyoboye ikiganiro yatanze umuganda we uko abyumva kandi abitekereza bihuye n’ibya Ndahayo Eugene n’uburenganzira bwabo singombwa ko ibitekerezo byabo bihura n’ibyanjye cga iby’undi wese, gusa mpamya ko iyo abantu baganiriye bataryaryana bashaka gukemura ikibazo kibugarije, baragikemura kuko  umwe agira ibyo atanga, undi akagira ibyo atanga kubera uko kwigomwa bakagira aho bahurira, kandi n’abo bikorerwa barishima kuko biba biturutse mu bitekerezo bitandukanye kandi byuzuzanya.

– Bavandimwe mutubwira ko mwiyemeje kuvugisha ukuri kandi si bibi, gusa business mwiyemeje irakomeye cyane kurusha uko benshi babyumva, ariko ngo ibigoye bigora abagabo koko, aha rero nabagira inama yo kwitonda ntimwumve ko arimwe kamara ngo mutangire mushakishe abo muhigika kuko atari abanzi b’amahoro ndetse nabo bakunda igihugu cyabo nkamwe, ubu muraharanira gutanga umuti w’indwara y’ikigugu y’igihugu yatangiriye mu mateka yacyo mu binyejana byashize, mukaba mugomba gushaka indwara muhereye aho ngaho nyine, n’abaganga batuvura muzi ko ariko babigenza, iyo indwara itabashije kuboneka ijana kw’ijana n’umuti uzatangwa ntushobora gukiza indwara kuko iba itazwi, aha rero hakenewe abagabo, abategarugoli, abasore n’inkumi b’indyamunyu kandi baturutse mubahagarariye inzego z’ubuzima bw’igihugu cyacu bose. Yego byahera mubatavuga rumwe na leta ya Kigali (opposition) kuko ab’i Kigali bo ntibibaraje ishinga, ariko uko hagenda haboneka amaboko y’abanyarwanda, amahanga yaba ayo hafi n’ayakure na leta ya Kigali nayo yazamo kuko si akarwa gatuye kw’isi yako konyine.

– Nti abantu bahagarara ku maguru yabo yombi bakavuga ukuri bazi nibo dukeneye muri iki gikorwa, kubera iyo mpanvu nagirango ngire icyo mbwira Dr. Nkiko Nsengimana ariko ntakeke ko mutoteza cyangwa hari icyo dupfa kuko ibyo mperaho yarabivuze, ndahera ku kiganiro baduhaye navuze haruguru n’ibindi biganiro amaze iminsi aduha.

Uti kagire inkuru?

Jye wandika ndamubwira ko ndi umuhutu nkawe, nkuko n’umuvandimwe wacu Musonera Jonathan atubwirako ari umututsi tukabimwubahira nkuko nawe atwubahira ubwoko bwacu, ariko mumpagaze imbere mwembi ngo ntore ufatanya n’abandi gukora umurimo utoroshye nkuriya wo gushaka icyanywanisha abanyarwanda ukuri kurivugira nahitamo Musonera Jonathan kuko naramukurikiye mu biganiro bitandukanye aha abanyarwanda, ahagarara ku maguru ye yombi akavuga ukuri kwe kose azi cyangwa ibyo yemera, n’ubwo ibyo yemera yaba atabihuje n’abandi agira kwiyoroshya, kwicisha bugufi, kumva abandi, no kutigizanyayo ngo ntitugukeneye kuko utavuga ibyo twe twemera  akenshi agenda asubiza n’ibibazo bamwe twari twaraburiye gihamya nubwo tubizi.

Ndaguha urugero aho muri kiriya kiganiro navuze hejuru yatubwiye ati : “ Nemera ko abahutu bakorewe Jenoside guhera 1990 kuzamura 1994 , 1996,1998 na nyuma kugeza ubu, ati n‘ibimenyetso bizatangwa n’ibindi…“iyo bimeze gutyo umuntu agira aho ahurira n’abandi,  bikwereke ko abantu baba atari abahezanguni nkuko bamwe babikeka iyo utumva ibintu kimwe na mugenziwawe.

Muvandimwe munyarwanda Dr. Nkiko Nsengimana tutagira icyo dupfa nabuhoro uretse kumva ibyo uvuga nkumva wigizanyayo kandi bidakwiye umuntu uharanira gukorera abantu benshi, mu bindi biganiro byawe ntari butindeho aho uremamo abantu udutsiko uti” ingabo zari iza Habyalimana…” twe tukaba atariko tubizi ahubwo twabonaga ari ingabo z’igihugu ndetse zaranabyerekanaga zabonekaga nk’ingabo z’umwuga ,yego ntabyera ngo de kandi nizere ko aho uri za Buraya ubibona ko  atari ijana kw’ijana, uti”ingabo za Mudacumura…”uwo mugabo Mudacumura wikorera mubyo uvuga twe nk’abanyarwanda tuziko asangiye akaga n’abandi bari kumwe bagerageza kwirwanaho no kurwana kubaturage bari kumwe nk’abantu baterwa aho bari batarahageze kubushake bwabo.

Izo ngero nguhaye ntagiye kure nka Dr. Nkiko Nsengiman mpamya ko ibyo uvuga biba bitarimo ubuswa uzi ibyo uba uvuga,  atari uko bimeze byaba ari ikindi kibazo, nkaba mbona kubwanjye ntekereza  ko atarijye jyenyine ubibona gutyo niba nibeshya umbabarire, ataraho waba  ufite ikibazo mu guhuza abanyarwanda bakomeretse bikomeye bya hato na hato.

Matata Joseph, Musonera Jonathan na Dr. Kambanda Charles

Matata Joseph, Musonera Jonathan na Dr. Kambanda Charles

REKA NTANGE UMUGANDA W’ICYAKORWA

Mpereye kuri aka kabazo nigeze kubaza aba bagabo bo muri New RNC muri iyi nyandiko yitwa: Ngire icyo nibariza Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan n’abandi. Aho nagiraga nti: “Urwango rw’abahutu n’abatutsi rubatera kwicana byahato nahato rwahereyehe?” Aha navuze ndambuye uko mbibona n’icyakorwa, nimubona ntibeshya muzahashakire umusingi ubwo abanyarwanda nibo babona, niba kandi nibeshya abandi bazanyunganira barebe aho abanyarwanda bahera bashaka icyo bapfa.

– Ahasigaye hashakwe abantu bahagarara ku maguru yabo bombi bakavuga ibyo bazi kandi bemera  nka Musonera Jonathan, Matata Joseph, Dr. Kambanda Charles n’abandi……. bafite ubuhanga, ubushishozi, ubwitonzi, gutega amatwi abandi kutigizanyayo, kutishongora kubandi, kwirinda utunyungu twabo bwite n’ibindi…

Singombwa ko aba bantu bumva ibintu kimwe n’abarimo bategura iyi nama bise mpuzamahanga ya mbere, maze bazaze bayobore abagabo, abategarugoli, abasore n’inkumi bindyamunyu, muri aba bantu hakenewe ingeri zose zabanyarwanda aribo: abanyamashyaka, sosiyete sivile, abanyamategeko, abanyamadini, abaturage basanzwe b’ingeri  zose kuko  ibitekerezo byabo biba bikenewe. Amoko yombi akenewe guhagararirwa, n’abatwa nimubabona birakenewe cyane cyane ko munyandiko navuze hejuru  nasobanuye ko dufite icyo tubagomba kubera akarengane batuboneyeho twe (abahutu n’abatutsi).

– Nkurikije uko nzi sosiyete nyarwanda, mfite impungenge ku itumira ry’iyi nama aba bavandimwe bise Mpuzamahanga yambere, ubutumire bwatanzwe n’abahagarariye amashyaka abiri gusa n’amashyaka muzi dufite hanze aha kandi muzi ko iyo umwe yakoze ikintu mukeba we ati.” (Aba bo bakeba ntibishidikanywaho muzi uko yashinzwe yombi) Vuga uvuye aho ibyawe sinzabizamo. Byajyaga kuba byiza iyo kubutumire hifashishwa sosiyete sivile, ubundi igitekerezo nyirizina ni cyiza ariko ukurikije uko bikozwe mbona kenshi kw’ijana bizamera nka guverinoma yo mu buhungiro ya Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka ahagarariye Ishema ry’u Rwanda, imikorere yayo  mbona iganisha ahatagize aho hatandukaniye nuko new generation yakoraga. Nibiba mahire kandi bakadutunganiriza abanyarwanda bakeneye kubana mumahoro kandi jyewe ndi mubatagira mukushi ko ibyiza  bizangeraho n’ubwo byaba byakozwe n’abandi.

-Nkaba narangiza nsaba ko nakunganirwa mu bitekerezo kuko burya ngo umutwe umwe wifasha gusara kandi burya mubyo dukora byose twibuke ko Umucunguzi ari Rubanda ninayo izikemurira ibibazo byayo.

Umwe muri Rubanda

Samson Mutaganzwa

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to DR. NKIKO NA BAGENZI BE NGO NTIBASHAKA ABATUMVA IBINTU NKABO MU NAMA BATUMIJE KURI 25-26 WERURWE 2017

  1. MATHIAS says:

    ABA BAGABO BARAKINA MUBIKOMEYE. KOMISIYO NKIYI NTAMUNTU NUMWE WABOMBYE KUBIHEZWAMO CYANE CYANE ARI UMUNYARWANDA BIKANONGERAHO KO YARI MU RWANDA NAWE AFITE IBYO YIBONEYE KU GITI CYE NAMASO YE.
    IKINDI NTAMUNTU WABA MANDASE( MANDATE9 NTA AUTORITE NIMWE BAFITE YO GUTEGURA IGIKORWA GIKOMEYE NKA KIRIYA. KURI JYE BARI GUPFOBYA GENOCIDE BIBWIRAKO NGO AHUBWO BARI GUHARANIRA KO YEMERWA.NONESE KOMISIYO IDAFITE UBUBASHA BWO GUKURIKIRANA ABATEGUYE IYO GENOCIDE NI KOMISIYO NYABAKI? PUUU

  2. Peace says:

    Impanvu aba bagabo badashaka kunva ibitekerezo by’abatunva ibintu nka bo ni iyihe?:
    Nkuko tubizi, NEW RNC ituruka kuli RNC nayo ituruka kuli FPR. INKUBIRI nayo igizwe n’abantu bari bafite izina AMAJYOGI. Ayo majyogi ni abantu bari abayoboke ba Rukokoma bagendera ku matwara y’inkotanyi mu ishyaka rya MDR. Mu ntambara ya FPR, igihe abantu bicwaga kuva muli 1990, aya majyogi wasangaga yishimiye ko abantu bicwaga mu majyaruguru y’igihugu nta kibazo biteye. Bari bafite ingengabitekerezo nanubu bakigenderaho ngo “INGABO ZA FAR ZARI IZA HABYARIMANA,KO RERO FPR ITATEYE ABATURAGE KO YATEYE IZO NGABO Z’UMUNTU, KO ABO BICWAGA NTA KIBAZO, KO BICWA KUBERA KO ARI ABA HABYARIMANA…MBESE NKA KWAKUNDI INKOTANYI ZIGISHAGA”
    Aba bantu se murunva bakwemera ko abanyarwanda bazi ukuli kwa FPR bajya muri iyo nama yabo bita ngo TRUTH…..Aha rero byunvikane iyo Truth yabo AU DEPART ni ikinyoma cyambaye ubusa.

    Kuki aba bagabo batinya debat contradictoire?
    Uwitwa Theogene Rudasingwa uyobora New RNC ntiyigeze yemera debat contradictoire muli iriya RNC yavuyemo. Hari invugo yakunze gukoresha ngo ntabwo akunda “EMBARRASSING QUESTIONS”. Bimwe muli embarrassing questions atemera ni nka cya kibazo umunyakuli Joseph Matata yigeze kumubaza ngo ababwire uburyo muli FPR bapanze buriya bwicanyi bwo kulimbura imbaga, cyane ko Theogene yari mu bantu nka CERVEAU DU FPR. Abibuka iyo video muzi uburyo yatombokanye Matata nuburakali bwinshi. Rudasingwa icyo gihe Nkiko yari yaramwihereye burundu ishyaka rya FDU ku buryo wabonaga ariwe peresida naho FDU yari yarazimiye. Nkiko wabonaga ikintu cyose avuga ko Rudasngwa ariwe gisubizo cy’iryo huriro ryabo……Rero ntaho abandi bantu banyuza ijambo ridahuye n’amahame ya Rudasingwa na RNC ye ubu ngo ifatanije na NKIKO mu INKUBIRI.

    Ikindi: Amajyogi arabizi ko yakoze amafuti nubwo bashaka kwigira abademokrates. Barabizi ko bahemukiye rubanda rw’abahutu cyane cyane kuko bo ntabwo bashaka no kwitwa abahutu. Bazi ko rubanda iramutse ibonye ubwigenge bwabo bo batabona aho banyuza politiki yabo yuturere no gucira abantu ibihano byo gupfa babaziza gusa ngo bari abantu bavuka aha naha, dore ko aricyo bagenderaho bita abantu ngo aba n’aba bari aba Habyarimana . Niba batunva ko nta muntu numwe utoranya kuvukira mu majyepfo, amajyaruguru …. ntaho bahurira n’abantu bacisha mu kuli.
    Ariko ntarirarenga.
    Intwari nka VICTOIRE INGABIRE, MUSHAYIDI, RUZIBIZA, berekanye ko UKULI ku mateka y’abanyarwanda gutandukanye n’amarangamutima n’inyota yo kubona imyanya mu butegetsi, bafite abafana benshi muri rubanda. Ibi rero byo gukora amanama ahabwa amazina ashashagirana nka TRUTH AND…., GUVERINEMA….cyanga ibindi ntibuka, ntawe bigomba gutera ingingimira. Abanyarwanda barakubititse, baragambaniwe bitewe n’abantu nka bariya ngo bashaka kwigira ibitangaza ngo icyo bavuze nicyo kigomba gukulikizwa; nyamara byaragaragaye hose ku isi ko ntacyo abantu nkabo bubaka ngo kirambe…Ibyo bemeza by’ibinyoma birakomeza bikazambaguza rubanda, intambara igakomeza..…kuzageza igihe UKULI NYAKO KUZAJYA AHABONA.
    UKULI KU BYABAYE MU RWANDA NO MU KARERE RUTUYEMO KURAKENEWE CYANE. NTABWO AMAHANO YABEREYE MU RWANDA AVUYE MU BUGANDA AGAKWIRA MULI KONGO AGAKWIRA ZA BURUNDI HAFI NO GUTWIKA AKARERE KOSE azapfa gukizwa n’utugambo twa Nkiko, Rudasingwa, Musanganfura, Ngarambe na Musonera.

  3. Rda says:

    Njye genocide yabaye mfite imyaka 2,kandi nakuriye mu rda ariko ndeba ibyo abitwako biribakuru bakora ngashaka iyo igihugu cyerekera nkahabura.
    Ubundi umuntu wese uzigisha amateka yu rda ntatubwire Iby’abami b’Abahinza, ntatubwire ingoma ebyiri z’abami b’Abanyiginya arizo rwogera na kalinga, ntatubwire ibyo kurucuncu, ntatubwire iby ‘ubuhake shiku na kiboko, ntatubwire ibya revolution yi 59,ntatubwire ibya rep ya 1 niya 2,ndetse niya 3,azaba yubakira ku musenyi kandi rubanda izamwamagana
    -njye mbona ikibazo gikunze kugora abagoreka amateka aruko nkaba Tutsi babona barakoshereje abahutu cyane bagatinya kwitunga urutoki, ariko nanone ntitibagirwe ko batinya yuko ari baku ko ukuri kugaragaye byabagora kuzafata ubutegetsi
    -ikibazo cy’aba Hutu cyo nikirekire kuko ubwinshi bwabo ntibutuma umusururu uryoha, abenshi baba bishakira indonke mugushaka indonke bagahemukira benewabo aho babimenyeye, abakanga kwigarura ngo badaseba ahubwo bakabyivurugutamo nk’ingurube yibereye mu isayo niyo yumva ko iri mu kuri
    Bityo rero njye mbona abadutobera bakwihangana niba batisubiyeho, nibura bakiha akaruhuko bakareka kutwonona twe dukeneye ukuri, igihe turimo dukeneye intwarane gusa icyo nemera ni uko ukuri kuzatsinda “Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”
    Intwari ntizizarekeraho kuvuka mu moko yose nubwo nibigwari byibarukwa buri munsi
    Dushime ababugaragaje nka Igabire mubwitange yagize, Mushayidi mugitabo yanditse ,Kizito mundirimbo igisobanuro cy ‘urupfu, Abacunguzi etc
    Tugaye ibigwari nka Rukokoma, irategeka, nkiko, Nahimana etc
    Merci

    • Mu mateka wavuze, nta kwibagirwa Mashira ( Umuhinza wa Nduga) dore ko icyo gihe ari naho ibibazo byatangiye {i Runda na Gihara} maze umwali we BWIZA budashir’ irora n’ irongora akahabonera akaga; nguwo kwa Rugayi rwa Buzi i Burundi, no hanyuma iyo muri Karagwe K’ Abahinda. ariko disi kur’ubu Bwiza yagizwe Papier Hygienique !!!ka gapapuro bihanaguza*. Ubwumvikane nibwo bwonyine bwagarura amahoro mu rwatubyaye kandi ntawutayakeneye. Imana ibahe umugisha

  4. Uwambayinema says:

    Ese ko Naherutse iyi nama igomba kubera muri USA kandi igakorwa na Rudasingwa na bagenzi be igeze muri Belgique ite noneho? Rudasingwa ko mutamuvuze se yabivuyemo? Gushakira ukuri kuri Dr. Nkiko na Bagenzi ni kimwe no gushakira amata ku kimasa kabisa. Abatabazi bazabaze Mme Ingabire na bagenzi be

  5. Kanuma Christophe says:

    Dr. Rudasingwa Theogene burya ni igisambo azi ubwenge. Yahiritse ikbuye cyitwa genocide y’abahutu agirango yigarurire abahutu none yasanz nta cash irimo abiharira imbwa z’abahutu ngo zijye kwiha rubanda none zirimo ziravugishwa.
    Ese kuki ibi bintu ari ib ya Rudasingwa none akaba atakivugwamo?
    Uyu mugabo witwa Dr. Nkiko Nsengimana ndamwibuka avugishwa ngo mu gihe cya Victoire Ingabire we na Ndahimana bakora programme yo kujyana Ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda hamwe na Mme Ingabire ari byageze ku munota wanyuma Ingabire yibona asigaye wenyine ahubwo bino bisambo bimaze kumushora mu menyo ya rubamba mu rwanda bisigara bicagagura Ishya mo ibice none dore ikinamico bagezemo. Mbabajwe n’uwabajya inyuma agirango ngo ni abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *