UBUTUMWA KURI DR. NKIKO NSENGIMANA, JONATHAN MUSONERA, JOSEPH NGARAMBE, DR. RUDASINGWA, EUGENE NDAHAYO N’ABANYARWANDA BAKUNDA UKURI.

4
  • Views 2222
  • Rating 12345

Bavandimwe, nkimara gusoma iyi nyandiko mushobora namwe kwisomera kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=2552), nkongera ngakurikira ibyo aba bagabo navuze hejuru bita inama kaminuza mu kuvuga ukuri ku mateka yaranze u Rwanda cyangwa genocide yakorewe abahutu n’ivuga ko yakorewe abatutsi, ngendeye na none ku biganiro by’amateka n’utuntu n’utundi bica kuri radio ya New RNC bigatangwa na Jonathan Musonera, Joseph Ngarambe cga Dr. Rudasingwa, bitumye nanjye nagira mvuga ku mateka yaranze urwanda n’abavuga ko bashaka kuvugisha ukuri kandi rimwe na rimwe atari ukuri ahubwo bavuga ibibafitiye akamaro gusa.

Umuntu wese uzashaka kukumvisha ko we avuga ukuri ku mateka yaranze u Rwanda ariko ntavuge ibi bikurikira ahagaze ku maguru ye yombi uzamwitondere ntabwo azaba ashaka kuvuga ukuri ahubwo azaba afite ibindi agamije byerekeranye n’inyungu ze bwite.

– Umuntu utavuga ubwicanyi abanyiginya/abega bakoreye abami b’abahinza (hutu) bakabatsemba n’imiryango yabo yose ubundi bakigarurira ubutaka bwabo kandi bizwi ko bo nta kibi bari barigeze babakorera ahubwo ko bari barabakiriye bakabaha ubutaka; Mbese muri make ntavuge ku mugaragaro urwo rwango rwatangijwe n’abatutsi, ndetse ngo anabyamagane uwo azaba akubeshya uwo uzamugendere kure.

– Umuntu utavuga kandi ngo yamagane yeruye adaca hirya no hino, ubugome ndengakamere ingoma ntutsi za cyami zakoreye abahutu ibinyejana birenze 4 aho zabishe mu mutwe (mentally), zibica ku mubiri (physically), zinabica umutima (emotionnally); ukumva arabivuga abihushura, abica hejuru, ubundi arimanganya ashaka kukumvisha ko n’abatutsi bari baragowe… uwo azaba akubeshya ntazigere agutera umwanya.

– Umuntu utavuga iby’ingoma ntutsi Kalinga, ibibi byayikorerwagaho, ngo akubwire iby’ubwicanyi bwa Kanjogera na Rwabugiri, na ba Musinga; uwo azaba akujijisha uzamwirinde.

– Umuntu utavuga ibya Revolution ya 1959 impamvu nyayo yayo, ntakubwize ukuri ko imiryango myinshi y’abatutsi yahunze icyo gihe na nyuma yaho (cyane cyane iy’abashefu) ari uko yumvaga ko itategekwa n’abahutu, uwo azaba akubeshya uzamwihorere

– Umuntu utavuga ukuri ku rwango no kwihimura benshi mu bashinze repubulika bari bafitiye abatutsi, ndetse ko mu w’1959 hari abatutsi bahohotewe badafite aho bahuriye n’ubwirasi bw’ingoma ya cyami, cyangwa batari bashyigikiye amabi yayo, uwo azaba akubeshya uzamwime amatwi.

– Umuntu utatubwira ukuri ku kwikubira ubutegetsi kw’abanyenduga no guhezwa kw’abakiga mu nzego zifata ibyemezo ndetse no ku myanya ikomeye (stratégiques) ku ngoma ya Kayibanda ari nabyo byaje kuvamo coup d’état bikanongera urwango rwa Kiga-nduga rwari rusanzweho; ntakubwize ukuri ku iyicwa n’itotezwa ry’abatutsi kuri iyo ngoma ya Kayibanda uwo azaba akubeshya uzamugendere kure.

– Umuntu utatubwira ukuri ku kwikubira ubutegetsi kw’abakiga no ku ihezwa ry’abanyenduga mu myanya ikomeye no mu gisirikare; ntakubwize ukuri ku ikumirwa ry’abatutsi mu butegetsi no mu nzego z’ubuyobozi hafi ya zose, ntakubwizwe ku itotezwa (hamwe na hamwe) n’ihezwa ry’abatutsi mu mashuri yisumbuye ya Leta na kaminuza, uwo azaba akujijisha uzamwihorere.

– Umuntu utatubwira iby’ibitero shuma by’inyenzi n’abahutu zicaga buri gihe uko ziteye, uwo azaba agushuka

– Ntakubwize ukuri kuri gahunda nyakuri (igaragara ubu) FPR yari ifite itera u Rwanda muri 1990 ariyo yo gusubiza abahutu mu bucakara, no kubica ku bwinshi; ahubwo akakubwira ko FPR yari ifite gahunda nziza, ko ari Kagame wayishe, uwo azaba akubeshya uzamwime amatwi.

– Utavuga ukuri ko genocide yateguwe ku buryo bugaragariraa buri wese ari iyo FPR na DMI bakoreye abahutu, ahubwo agashaka kurimanganya akumvisha ko n’iyakorewe abatutsi yateguwe ariko ntaguhe ibimenyetso bifatika, uwo azaba akujijisha uwo uzamwihorere

– Utavuga ukuri ko interahamwe nyinshi z’abahutu ziraye mu batutsi zikabarimbagura, zikabica urw’agashinyaguro, zikica impinja, zikica abagore, zikica abasaza n’abakecuru, abandi zikabasahura, abandi zikabamenesha, abandi zikabahiga bukware bagakizwa n’Imana, ntakubwize ukuri ngo avuge yeruye ko abenshi muri abo batutsi bazize akarengane ngo anabyamagane ku mugaragaro; ahubwo ugasanga ameze nk’aho atabyemera neza ngo kuko no mu nterahamwe na FPR yari yaroherejemo inkotanyi z’aba techniciens (n’ubwo aribyo bwose);

N’ubwo FPR yohereje abatutsi mu nterahamwe bwose ariko ntabwo ari FPR yaziyoboraga ahubwo yazikoreyemo igamije inyunguzayo nazo ntizabimenya, Uwo muntu natakubwiza ukuri ku kuntu nyinshi mu nterahamwe z’abahutu zafashe abatutsikazi benshi ku ngufu zikabakorera ibya mfura mbi zarangiza zikabica urubozo, uwo azaba akubeshya, uwo azaba akujijisha.

– Utatubwiza ukuri ku bwicanyi inkotanyi zakoreye abahutu kuva zikinjira mu Rwanda muri 1990, kugeza muri 1994 ukagenda ukageza muri 2000, yewe n’uyu munsi, kandi akaba ari ubwicanyi buba bwapanzwe neza muri FPR, ndetse ko n’inzego za politiki za FPR ziba zibizi zinabishyigikiye. Uwo azaba akubeshye uzamwihorere.

– Utatubwiza ukuri uko bamwe mu bahutu bagambaniye u Rwanda bagashyigikira FPR ku mugaragaro kandi bari bazi neza uburyo ifuni iri kurisha muri za Byumba na Ruhengeri, ndetse bakanashinyagura bavuga ko impunzi za Nyacyonga ari ikinamico, ko babikoreraga ubusahiranda cyangwa no kwihimura kuri Kinani n’ingoma y’abakiga; uwo azaba akubeshya uzamugendere kure.

– Umuntu utavuga ukuri kuri gahunda zo kurimbura no gupyinagaza ikitwa umuhutu wese zateguwe na FPR (Gacaca, Ndi umunyarwanda,Ubudehe,…), ahubwo agashaka kukumvisha ko ari abanyarwanda izo gahunda zibangamiye ntiyerure ngo avuga ko ari apartheid ku bahutu, uwo azaba akubeshya…

– N’ibindi byinshi ntavuga ngo ndangize.

Umwanzuro

Umuntu wese ushaka kuzana ikintu nakwita nka parallelisme mubibi byakozwe na FPR/Ingoma ya cyami, n’ibibi bya Repubulika ya 1 n’iya 2; mbese buri gihe avuze ikibi cyakozwe na FPR agahita ashaka kugishakira igisa na cyo (kandi wenda bidafite uburemere bumwe) cyakozwe na Habyara/Kayibanda, cyaba kitanahari ugasanga abantu bari guhimba…ibyo akabikora kugira ngo agaragaze ko atari umuhezanguni cyangw ko ari hagati no hagati, uwo azaba agushuka, uwo azaba akubeshya.

Ubutegetsi bwa Kagame na Kalinga ye burihariye nta bundi wapfa kubona ubugerereanya nabwo no kuri iyi si usibye no mu Rwanda, ntabwoari ngombwa rero ko buri gihe abantu bashaka kugaragaza ko ibibi Kagame akora ubu no ku ngoma za Habyara na Kayibanda byariho kugira ngo umuntu agaragare neza. Niba bidahari ubwo ntabyo nyine nta mpamvu yo kubihimba.

Umusomyi w’Intabaza

Mugabo

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to UBUTUMWA KURI DR. NKIKO NSENGIMANA, JONATHAN MUSONERA, JOSEPH NGARAMBE, DR. RUDASINGWA, EUGENE NDAHAYO N’ABANYARWANDA BAKUNDA UKURI.

  1. semusambi says:

    uriya mwanditsi aravugisha ukuri nyakuri;bariya bagabo bifitiye gahunda tutapfa kumenya gusa abagira iyo bajya baragenda uzabakurikira ni akazi ke;umutsi aho ava akagera akiri umwana bamwigisha ko ntacyo apfana n’umuhutu kandi koagomba kuhaka no kumutegeka yagira icyo akamwica;KAGAME MURI AIPAC abanyaislaheri bamwereye byinshi kuburyo mwiyumye ikiganiro cya Gén MUBARACK MUGANGA yagiranye n’abashomere ejobundi;dr nkiko sinzi ibyo yize;sinzi niba ajya asoma amatekeka y’urwanda;nkurikije ibyo uriya mwanditsi atwibukje;kubwanjye doctorat ya nkiko nayica agasigara ari bwana nkiko gusa

  2. gatabazi charles says:

    Ntawe umenya byose kuri iyo isi!Aho kugaya uwakoze uko ashoboye cyangwa uwavuze into azi,ujye umwuzuza mubyo atashoboye gukora wowe ushoboye,ubundi uvuge ibyo Uzi we atamenye!Ntawe ukwiye kwigira Bamenya cyangwa Ntacyananira.Inama bariya bagabo batangiye rero,nitubatere ingabo mu bitugu aho kubatera amabuye,aho bakosa tubakosore,aho babeshya tubabeshyuze,aho bibagiwe cyangwa batazi tuhababwire.Ngo umutwe umwe burya icyo wifasha Ni ugusara.

    • Mugabo says:

      Hari ukuvuga ibyo uzi, hari no kuzinzika ibyo uzi ku nyungu zawe ibyo ni ibintu 2 bitandukanye.

      Ikindi niba bariya bagabo bemera ko batazi, kuki baciye agakato ku bigomba kuvugirwa mu nama yabo yitwa ko ari iy’ukuri?

      Ndeba ibihuru nkamenya ikirimo igihunyira.

  3. singirankabo says:

    Iby”u rwanda ntiwabivuga ngo ubirangize muvandi. Gusa reka batumwamwanye kuko ntawo muri mwe watinyutse kubivuga. Ubu se 800000 victimes tutsi ntizatitije isi yose kuko zifite kivuganira? Nonese 2000000victimes hutu zavuganiwe nande? Ni uko se bo atari abantu? Ahubwo mureke batubeshye ntakundi. Umugabo azahaguruke asabe imiryango mpu9amahanga kubarengeqa no gusaba ubutabera kuri zo. Maze natwe azadusabe icyo ashaka.

  4. Reba Nkurebe says:

    Yewe…. Uzavuga ibyo uvuze, ariko atavuze genocide y’Abatwa ubona ariko kuri??

  5. Uwimana Colette says:

    Uyu mwandisti yagerageje uko ashoboye ariko ikibazo cy’interahamwe nawe ntacyo acyumva neza kuko yavuze version ya FPR gusa nubwo yagerageje uko ashoboye kose

  6. Kangourou says:

    Abarimo gushakira ukuri kuri Dr. Nkiko, Musonera, Joseph Ngarambe(Bihwahwa) na Dr. Rudasingwa alias Rumunga ni kimwe no gushakira amata ku kimasa

    • kato says:

      Ibibazo by u Rwanda biterwa n amakimbirane hagati y abahutu n abatutsi n ubwo n abat wa bibagiraho ingaruka. Umuti rero:
      1.gushakisha inzira zose zishoboka agatsiko k abatutsi gakandamije u Rwanda ubu kakavanwaho.
      2.abanyapolitiki bo mu moko yombi imiryango itabogamiye kuri politiki abayobozi b amadini inararibonye z abahutu n abatutsi kwicara hamwe hari na onu oua eac n indi miryango bakaganira ku bibazo by u Rwanda bakumvikana k ubuyobozi buzajyaho n amategeko azaburengera.Igisirikare igipolisi maneko byo bigakora akazi kabyo bikanahabwa amategeko abibuza kwivanga no gutera ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *