ESE INAMA YO KU WA 25 WERURWE 2017 IGAMIJE KWEMEZA GENOCIDE YAKOREWE ABAHUTU YAGENZE ITE?

Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan, Dr Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene
  • Views 4437
  • Rating 12345

Inama yatangiye ikererewe cyane ugereranije n’amasaha yari yateganirijweho, ibisobanuro byatanzwe kuri uko gukererwa ngo byari ukubera umutekano mukeya utewe nabashakaga kuburizamo iyo nama, nyamara urebye ntakimenyetso na kimwe cyagaragaraga ko haba hari umutekano mukeya, yaba mu nzira aho abantu bacaga bajya cyangwa bava  muri iyo nama.

ABAYOBOYE N’ABAFASHE IJAMBO NYAMUKURU MURI IYO INAMA

-SIXBERT Musangamfura [yatangaga amajambo]

-Nkiko Nsengimana[niwe wafunguye inama, kandi ninawe ukuriye commission iharanira kuvugisha ukuri no guharanira ko JENOSIDE yakorewe abahutu yakwemerwa]

-Kikulu Mwanamayi[wabonaga nawe ariwe ushinzwe gahunda y’inama,ahagarariye NEW RNC mu BUBILIGI]

-Ngarambe Francois [yavuze ijambo risoza inama]

-Jonathan Musonera [Yatanze ubuhamya, anasobanura uburyo abahutu bishwe n’inkotanyi za FPR , yaba mu rwanda no hanze yarwo].

-Rudasingwa Theogène [yatanze ikiganiro kuri skype n’umuyobozi wa NEW RNC]

ABATUMIRWA BAGOMBAGA GUHABWA IJAMBO MURI IYO NAMA

-PETER Verlinden [uyu ni umunyamakuru w’umwuga kuri television ya VRT mu gihugu cy’ububiligi, akaba n’umwarimu ATANGA UMWANYA WE ku kigero cya 10% mu ishuri rya kaminuza rya LEUVEN mu bubiligi.

Hiyongeraho kuba ari inararibonye ku bjyanye n’akarere k’ibiyaga bigari.

-Chritopher Black [uhagararira abandi mu manza nshinjabyaha, umenyerewe nka Avocat penaliste,ni umunya CANADA, yaburaniye i ARUSHA muri TPIR Ndindiriyimana Augustin,wigeze kuba umukuru wa Gendarmerie mu Rwanda mbere 1994.

Christopher Black kandi, i TORONTO, yamaze imyaka 20 aburanira by’umwihariko abantu batishoboye.

INDIMI ZAKORESHEJWE MU KUYOBORA NO GUKURIKIRANA INAMA

-IGIFRANSA, ICYONGEREZA, IKINYARWANDA

Ijambo ku ikubitoro ryafashwe na Peter Verlinden, nyuma yo kurihabwa nabateguye Inama.

Verlinden yavuwe byinshi byingenzi, ndetse na bimwe abanyarwanda benshi batari bazi bijyanye n’ukuntu abanyamakuru na za ONG bafashije inkotanyi  kugera ku butegetsi kwa FPR, yemeza ko bamwe babikoze babizi kandi babishaka , ariko ko hari na bamwe babeshywe bagakurikira buhumyi nyuma baza kubona ko bakoze ibidakorwa, bagahitamo gutsimbarara kubyo bavuze, ubundi abandi bakicecekera bagahera mu kimwaro.

Ubwicanyi bwose bwakorewe Abahutu burazwi ahubwo inyungu zatumye abafashije inkotanyi kugera ku butegetsi ntizirashira kugirango nazo bazishyire hanze,ngo maze bibe uko byakabaye. Hari inyandiko nyinshi cyane zihishwe cg zitavugwa zibyakorewe abahutu yaba mu mashyamba ya CONGO RDC nahandi, kuko byose byafatwaga n’ibyogajuru, ariko ko nkawe [Verlinden] hari ayo abasha kugeraho, akayageza kubo yigisha isomo rijyanye na za conflicts [umyiryane mu bantu], gutyo bene ayo makuru akaba akibitse mu bantu agizwe ibanga, gusa amaherezo akaba azasohoka igihe kigeze. Verlinden akaba yaravuze kuri amwe muri ayo makuru, yayavunguriyeho abantu mu gitabo umugore we w’umuhutukazi, akaba n’umucikacumu mu mashyamba ya Congo RDC,aherutse gusohora.

Yanavuze kandi uburyo[technique] Kagame Paul n’agatsiko ke bakoresheje kugirango bayobye abanyamakuru, ONG, nabandi bayobye batabigambiriye maze bagakina umukino wa FPR Inkotanyi kugeza bazigejeje ku butegetsi, bakanaharanira babizi cg batabizi ko zaburambaho.Ubwo buryo ngo nukubara inkuru uko yakabaye ariko ukiyibagirisha cyangwa ugakuramo ibyingenzi, uwo ubwira asa nufashe ibyo wowe wifuza ko yafata, nyamara ubwo aba ajyanye icyinyoma[igipampagara cy’inkuru] cyuzuye kandi bizagora kunyomoza, noneho ubundi uwatanze inkuru akazanjya ayuzuza cg akayihindura uko ashaka ko byumvikana.

Urugero: Ushobora kubwira abanyamakuru ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abashaka gufata ubutegetsi banyuze iy’ubusamo, mubyukuri koko niko biba bimeze, ariko wirinda kwitunga agatoki,kuko aba ari wowe wayihanuye uba  urimo ubivuga, uwo ubwira ntabwo atekereza ko wowe ubimubwira ari wowe wakoze ishyano, aba abona utatinyuka kwirega, ahubwo atangira gushakishiriza ahandi, nyuma yakanya gato, nyiri guhanura indege[ urugero Kagame Paul na FPR], agafasha uwo yabwiye impamvu zo guhanura iyo ndege ati kandi wasanga ari abantu bo mu kazu batari bacyumvikana na Habyarimana.Ubwo atangira kumvusha uwo munyamakuru cg uhagarariye ONG ko yitanzeho umuntu ugomba kumufasha gushakisha ibimenyetso biganisha kucyo yamubwiye, nibwo ibimenyetsi bihimbano bitangira kugwa nk’imvura.

Dore icyo bibyara nk’inkuru y’umunyamakuru cg uhagarariye ONG: Mu Rwanda habaye insanganya yahanuriwemo indege yari itwaye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na mugenzi we w’u Burundi ndetse nabari babaherekeje, mu gihe bavaga gusinya amasezerano y’amahoro ya ARUSHA muri TANZANIE, bikaba bivugwa ko kubera ayo mazezerano, yasinywaga byateye amacakubiri mu byegera bya nyakubahwa Habyarimana Juvenal, bakaba barahisemo guhanura indege ngo baburizemo amasezerano, bityo n’inyenzi[les cafards] ntizibe zikigeze ku butegetsi. Bifatwa bityo, ubibwiwe abijyana atyo, kubihinyuza bisaba kumuha ibisobanuro byigihe kinini, kandi akanaba afite ubushake bwo kubyumva.Iyo bigenze gutyo rero, uwabeshye yungikanya ibinyoma nkuko tubizi mu Rwanda, akavuga ati mbonye indege ihanutse, n’abatutsi bagiye gushira nahise nza guhagarika Jenoside. Abivuze atyo, kandi ubwo ahandi bamubajije bati hagarika imirwano tugufashe guhagarika ubwicanyi bwa benewanyu, ati [ntanumututsi numwe uri mu Rwanda bose babamaze]mbese nanone atanze inkuru muri bwa buryo bwa technique yo kubeshya, kuko n’ubutaha azabwira ONU ko yarokoye abatutsi benshi cyaneeee, ahubwo ayishinze kumutererana, no gushyigikira abakoze Genocide.

Ikiganiro cya Musonera Jonathan

Musonera yatangiriye amateka mu 1959, ndetse n’uwabimburiye ikiganiro[Inama]yavuze ko muri uyu mwaka ariho amateka asobanutse y’Urwanda ahera, ko ibyakera twabibwiwe ntawabyihagarariyeho,ngo ariko mu 1959, abatutsi barahunze abantu bose babireba, ngo akaba ari nabo bagarutse bateye baharanira uburenganzira bwabo, ngo iyo niyo mpamvu y’ingenzi ituma ukuri kose ku bibazo by’abanyarwanda kugomba guhera mu 1959, ariko aha ntabwo abari baraho bahumvikanye kuko wasangaga abenshi bari biteze, ko ukuri nyako kwahera ku ngoma ya cyami ntutsi nibyayiranze, wasangaga bavugira mu matamatama bati ese Kalinga yari yambaye abaki, niba bajya kutubwiza ukuri mu bwicanyi bwakorewe abahutu, kuki batatubwira ko Kalinga[ingoma ntutsi]yari yambaye ubugabo bw’abagabo bashahuwe n’umwami, mbese ikizere aha cya benshi bari bategereje ukuri kubwicanyi bwakorewe Abahutu cyahise kiyoyoka.

Musonera yatubwiye ko ibibi byose mu Rwanda, ibyakozwe na FPR, bikorerwa abahutu, ko byakozwe na DMI, ko kugirango umuntu amenye ububi bw’inkotanyi ugomba kumenya bya nyabyo imikorere ya DMI, twahagiriye amahirwe yo kumenya ububi bwiyo DMI kubatari babuzi dore ko utarasubiye mu Rwanda  nyuma ya 1994 udashobora kubumenya, bikaba ari nazo mpamvu abenshi mu banyarwanda baba hanze batigeze basubira mu Rwanda, usanga DMI ibegera ikabashuka, ukabona basubiye mu Rwanda konka amabere ya ba Nyina bashaje, ayinkumi ntoya, ndetse ngo nay’igihugu cy’Urwanda[ubu ngo nacyo cyarayameze da]

Musonera ati Ubwicanyi bw’abahutu bwarateguwe ati kuko n’I Bugande aho twasangaga inkotanyi tuvuye mu RWANDA cg Iburundi, niyo wabaga ufite izuru rikemangwa cg ufite ugukekeranwaho ko waba uri umuhutu, ati baguhondaga agafuni m’umutwe, amaboko bamaze kuyazirikira inyuma maze ubwonko bukajya ukwabwo, uretse nagafuni kandi ngo hari ubwo bakuzirikaga gusa maze ubwonko bugaca mu mazuru,ubwo utari ufite amazuru manini busohokeramo, bwajyaga munda akabumira burundu.

Ngo hari abantu batatu bafatwaga nk’akayunguruzo, abantu bagombaga gucishwamo ngo bemerwe, abo ni kwa ROSE Kabuye, Kwa Munyuza na Nziza, ndetse ngo no kwa Rwahama ngo uburozi bwaba bagabo nabwo bwatangiriye gukoreshwa bakiba I Buganda.

DMI ngo yashinzwe na Kayumba, arayubaka ngo kuburyo Kagame na Kayumba aricyo bapfuye ngo General Kayumba yari atangiye kugira ingufu ziruta iza Kagame mu gisirikari, ari nayo mpamvu ngo no mu Manama bajyaga baterana amagambo, umwe[Kagame] abwira undi[Kayumba] ko ari ikamyo undi akaba igikeri ko azamuca hejuru, ngo nikigaragaza ko Kayumba yarafite ingufu zidasanzwe ngo nuko yahunze ntawe umwishe kandi ubusanzwe ngo icyo ari ikintu cyoroshye kuri Kagame Paul.Aha Kayumba yagarutsweho kenshi, ko ari nawe wahanuye indege, ko niyo abikomojeho atanga amakuru makeya cyane kubyo azi, ngo kugirango atimena inda, ngo nta kintu kagame yakoraga undi atabizi, bose bafatiraga icyemezo hamwe, ndetse Musonera yanemeje ko Kayumba ariwe mugome kurusha Kagame.

Musonera yadusogongeje kuri FILM yuwitwa RAPHAEL Lemkins, wahimbye izina JENOSIDE, no ku mateka ye, mbere yuko atugira mu kiganiro nyirizina.

Nyuma musonera yaje gutanga ubundi buhamya, bw’imibereho ye muri FPR, nibyo yakoragamo ndetse nibyo ayiziho, gusa yarangije anasubiza ikibazo yari yabajijwe niba yicuza kuba yaragiye muri FPR, anavuga ko FPR yabaye igihombo ku banyarwanda, ngo ntacyo yabagejejeho uretse amahano, ngo iyo bitaba ibyo ntaba ari imbere yacu adusobanurira ibyagahinda. Imvugo ya Musonera wasangaga irimo ukuri kwinshi,ariko ugasanga harimo kunyuranya nibyo bagenzi be bo mu NKUBILI[Nkiko Nsengimana na Eugene Ndahayo] bavugaga, bo wasangaga discours yabo ari ukurengera inyungu za Genoside FPR yita iyakorewe Abatutsi, kandi mubyukuri,ibi aba bavugaga byitabwaho bihagije na FPR n’indi miryango iyishamikiyeho, ikindi kandi muri iyo nama itangira twari twabwiwe ko icyatuzanye ari ugushakira hamwe uko Jenoside yakorewe abahutu yakwemerwa. Gusa nka Ndahayo Eugene yafashe ijambo rimara iminota 12 yigisha uko abahutu batagomba guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rudasingwa Theogene

Uyu yatunyuriyemo uko bakoze, urugendo n’ingufu byabatwaye ngo bajya gusaba ko Jenoside yiswe iyakorewe Abatutsi yemerwa, anatubwira ibiganiro ajya agirana nabo yanyuzeho ajya gusaba ukwemerwa kw’iyo jenoside, nuko ubu basigaye bamusubiza, ko Kagame bakimukeneye. We abajijwe niba muri gahunda za FPR kuva yaremwa harimo ukwica abahutu, yasubije ko bitarimo ngo ko byazanwe na Kagame Paul igihe RWIGYEMA yaramaze gupfa.

Yarongeye asobanura umubano w’Urwanda n’ibihugu birukikije ndetse nibindi byamahanga ku ruhare byagize ngo GENOCIDE yemerwe no kugirango Inkotanyi zifate ubutegetsi,yadomye agatoki k’Ubuganda,Ubudage,Abafransa,Ubwongereza,Ububiligi, USA, ndetse anavuga kuri ONU.

RUDASINGWA , yarongeye avuga ko abazungu aribo batuzaniye ibibazo ngo kuko baje bapima amazuru, aha nano byatesheje abaraho ikizere kiyo nama k’ukuri kwazayivamo, kuko amoko y’abanyarwanda arazwi kuva kuri Gihanga ingoma Ijana umwami w’umututsi mu bami b’ibimanuka.

Abajijwe impamvu batagenda ari bakeya ngo bace inzira banyuze basaba ko jenoside yabatutsi yakwemerwa, maze bahereho banasaba iy’abahutu, yasubije ko kugirango ibyo bikunde ari uko abahutu benshi cyangwa bose bazabajya inyuma maze ngo bakabona kugira icyo bageraho, naho ko gusubiza ko bafite gahunda iboneye,n’ingengabihe ibyo byaba byatunganyemo, ko yaba atubeshye, ngo ikingenzi nuko bafite ubushake, bakaba banatangiye, ngo ubundi bazategereza abahutu bakorana urwo rugendo. Jenoside yabahutu rero aha byagaragaye ko kuyisaba bigomba imbaraga n’abantu benshi  kurenza gusaba iy’Abatutsi kabone nubwo abayisaba baba ari babandi badahinduka.

Avocat CHRISTOPHER Black

We yibanze k’ubuhamya bwuko yabonye iby’Arusha, amanyanga n’uburiganya byaranze ishyirwaho, iburanisha, nikatwa ry’imanza zishinja ibyaha abaregwaga, byose ngo byari uburiganya, imanza zose zari nko kwihorera kw’abafashe ubutegetsi, nababukuweho[mbese abatutsi bihorera ku bahutu]kandi ibyo babifashijwemo, n’Imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu by’amahanga yarashyigikiye inkotanyi kuva zigitera u RWANDA.Ibyo yavugaga byose yavugaga ko abifitiye ibimenyetso byanditse mu mpapuro ko ndetetse zimwe azifite imbere ye.

Ndahayo Eugene

Uyu yaje yihanangiriza Abahutu baraho ko batagomba kuboneraho umwanya wo guhakana genoside yakorewe abatutsi.Nyuma yadutereye urwenya, nk’umuntu wabaye Directeur de cabinet muri Ministere y’inkotanyi, ukuntu Kanyarengwe Alexis ntakintu na kimwe yamenyaga mu bibera muri Leta byitwaga ko abereye umwe mu bayobozi bakuru, ngo ahubwo wasangaga nawe abaza abandi ati ese bigeze he? Ngo yabaga arinzwe naba maneko yaba mu madirishya, muri salon, ngo kuburyo asa naho ntakintu mubyukuri yari amaze.

Ngarambe Francois

Yashoje inama avuga ko nubwo inama yari iteganijwe iminsi 2 ko bibaye ngombwa ko bayisoza, umunsi ukurikiraho ko hazaba inama hagati y’abayobozi bagize icyo gitekerezo cy’umushinga.

UKO MBIBONA

Nubwo abahutu banyurwa manuma, nabonye ntakintu kidasanzwe babonye kuri iyo nama, urebye uko inama yagenze wasangaga isa n’itarateguwe bihagije kabone nubwo yavuzwe igihe kinini, bene [ba nyiri] uwo mushinga , kugeza ubu ntacyo batubwiye bagezeho mu rugendo rwo kwemeza iyo Jenoside yakorewe Abahutu, ibisubizo byatanzwe uretse Musonera w’umututsi witangiye ubuhamya kubyo yabonye bikorerwa abahutu akaba atari n’ubwa mbere abivuze, naho ubundi ntakindi cyanyuze abantu muri iyi nama, dore ko burya abahutu ari emotionally. Ibisubizo byatanzwe kubabaga bagerageje kubaza ibibazo, wasangaga bizinzitse [byuje] amayobera, mbese muri makeya bidasobanutse kandi nta n’ubwo ufite ingingimira ku kibazo yabajije bamuhaga umwanya wo kongera kubaza, ubwo nyine ababajije benshi barapfukiranwe, bataha aho gushira amakenga kubyo bibazaga ahubwo batahanye akangononwa n’amakenga arushije ayo bazanye mu nama yiswe iyo gushaka ibisubizo by’Abahutu ku bibazo n’agahinda bafite batewe na FPR Inkotanyi.

UMWANZURO

RUDASINGWA yigeze kwandika ati:Ko Kayibanda wakuye abahutu ku ngoyi yitabye Imana, noneho Kayibanda wundi azava he?

Niba rero Abahutu bari bategereje Kayibanda mu mututsi Rudasingwa Theogene n’abegenzi be, ndabona uwo Kayibanda atakibabohoye agahinda, umubabaro n’intimba. Nibihebere rero, niba batagishoboye kwishakira ibisubizo.

Impamvu mvuga ibi nuko ukuri kubateguye iki gikorwa kuri kure cyane, usanga nkabo ba Ndahayo Eugene na Nkiko Nsengimana bo bakifitiye urwango rushyinguye mu mitima yabo, rwo kurwanya abazimu bayoboye Urwanda mbere y’Inkotanyi, kuko usanga mubyo bavuga, bagira bati, ingoma zabanje zari mbi, ntibanareba cyane iy’inkotanyi, ahubwo bareba iyo barwanije bakiba mu mashaka menshi yemewe na HABYARIMANA Juvenal, ndetse bo bakanarenga bakemeza iby’inkiko zananiwe kwemeza zanaburiye ibimenyetso, ngo Genocide yarateguwe.Mbese UMUNTU ubabwira gushakira abahutu igisubizo muri iki gihe, asa nurimo kubihutisha cyane muri marathon badashoboye kubw’intege nke n’imyemerere yabo,mbese barakibereye mu itiro, aho bagundagurana n’inzozi zirwanya repubulika ya kabili.

Nabonaga bamwe muri twe bakurikira imbyino itewe iyo ariyo yose, bakikiriza, abandi banyuzwe n’ubuhamya bwa Musonera bwuzuyemo uko abahutu bishwe urw’agashinyaguro, nkabona basa n’ababonekewe n’umucunguzi. Nyamara mubari aho ntawe udafite uwe wishwe urw’agashinyaguro, aramutse ashatse kongera kugira agahinda nk’ako nabonanaga bamwe, yatekereza urwo mugenzi we, umwana we, nyina , murumuna we, mushiki we, nyirasenge n’abandi bishwe. Ntagishya rero bazanye, ahubwo barimo kongera umubare w’abahigi benshi bayobya imbwa uburari, umunsi rero tuzakurikira buri muhigi, uzasanga tugenda dutagataga maze tubure intama n’ibyuma.

Umucunguzi niwe ufite igisubizo, kandi Umucunguzi ni Rubanda

NSENGIYUMVA De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

14 Responses to ESE INAMA YO KU WA 25 WERURWE 2017 IGAMIJE KWEMEZA GENOCIDE YAKOREWE ABAHUTU YAGENZE ITE?

  1. Ukuri says:

    Iyi distraction yaje mu kiganiro si iyo mu rwego rwo hejuru, gusa ni uko iyo ubeshya ubeshyeka ugenda wishuka ko uri umuhanga mu kubeshya. Iyo ubeshya utakubeshyuza ugenda wishuka ko uri indashyikirwa mu kinyoma!

  2. Ukuri says:

    Commentaire yanjye ni iyi: Nabonaga bamwe muri twe bakurikira imbyino itewe iyo ariyo yose, bakikiriza, abandi banyuzwe n’ubuhamya bwa Musonera bwuzuyemo uko abahutu bishwe urw’agashinyaguro, nkabona basa n’ababonekewe n’umucunguzi. Nyamara mubari aho ntawe udafite uwe wishwe urw’agashinyaguro, aramutse ashatse kongera kugira agahinda nk’ako nabonanaga bamwe, yatekereza urwo mugenzi we, umwana we, nyina , murumuna we, mushiki we, nyirasenge n’abandi bishwe. Ntagishya rero bazanye, ahubwo barimo kongera umubare w’abahigi benshi bayobya imbwa uburari, umunsi rero tuzakurikira buri muhigi, uzasanga tugenda dutagataga maze tubure intama n’ibyuma.

    Umucunguzi niwe ufite igisubizo, kandi Umucunguzi ni Rubanda

  3. Mahoro Anastase says:

    Komera, iyo wumvise ibitekerezo bya bamwe muri twe bigutera agahinda. Wagirango imyaka irenga 25 yamagorwa ntacyo yatumariye. Ubuswa mu mitekerereze, urwango runuka, ubuhubutsi, ubuhezanguni, ibise nibyo bizatuzanira amajoro arambye Abanyarwanda twese twifuza?! Ni musigeho mureke gukomeza gutiza umwanzi ingufu mutuzanamo amacakubiri. Dukeneye imitekerereze mishya, irimo urukundo, ubushishozi, ubwitange no guharanira inyungu z’Abanyarwanda twese nta vangura . Uwibeshyako u Rwanda ruzongera kuba urw’Abatutsi bonyine cyangwa Abahutu bonyine aribeshya. Uwibwirako yakongera gudhyiraho ingoma y’Abanyenduga cyangwa Abakiga gusa, arishuka cyane. Ni muhumuke igihe niki.

    • De Gaulle says:

      Komera cyane,
      Igitekerezo cyawe ntabwo gitomoye cyane,iyo ugisomye ntabwo wamenya uwo ushaka kudomaho urutoki ngo nawe yimenye yikosore,none se niba uteruye ngo uvuge maze uwo unenga nawe yikosore mu mitekerereze ye ngo unamubwire aho n’icyo umunenge,urumva ubwo waba umufashije iki?
      Gusa nanone hari igihe waba witiranya kuvugisha ukuri no kuzana amacakubiri,nyamara ahubwo ukaba ari wowe waba uribwa n’uko kuri.Kugirango rero dutere imbere ,nuko tubasha kumenya iyo tuva nubwo haba atari heza,noneho tukiyunga n’ahahise,ubundi tukareba neza aho tugana ntawe usize undi
      Kagire Imana

      • Mugabo says:

        De Gaulle,
        Wibica ku ruhande uwo Mahoro Anastase arajijisha nkana, ni umwe muri abo nyine bazinzika ukuri kandi nyamara bashaka kutwumvisha ko ari ko kubagenza gusa.
        Kuki iyo buri gihe umuntu avuze amabi y’ingoma ya cyami abatutsi batajya bashaka kwemera kuki bahita biterera hejuru? Niba atari intore yijijisha nkana ni umuhutu warwaye syndrome de stockholm nka Serge Ndayizeye wo ku itahuka.

  4. Ntawunezarubanda says:

    Singirankabo, ntuvunike nagato kubyerekeye abahutu. Utanze urugero ngo Faustin Twagiramungu nyamara wirengagije ko ariwe wakuye inkotanyi ibugande akaziyobora akazigeza imbere mumbere kwa nyakwigendera Presida Habyarimana kugeza yishwe ahanuwe mundege. hanyuma yabyose uwo Rukokoma yababajwe n’umurambo wumwami Kigeli Ndahindurwa wa V ntiyigeze ababazwa na presida Juvenal Habyarimana wishwe urwoagashinyaguro cg ngo ababazwe nabahutu bishwe, kandi bicwa ninkotanyi buri munsi imyaka ikaba irenze 24 inkotanyi zica abahutu buri munsi uko bwije nuko bukeye. Byose tubyihorere. Niba harabayeho ubutegetsi bwabahutu byumvikane ko bari babuhawe batari babuharaniye. Ni gute wakenera ko abatutsi bagarura ubwami mu rwanda ingoma karinga ikagaruka gusimbura Republic cg Democracy kandi witwa ko wize ukaminuza. Ndamutse mvuze kubahutu buzuye amerika n’uburayi uko bameze badashobora no guhamba undi muhutu wapfuye cg ngo bamugereho mugihe cyakaga yaba arimo urugero rwa hafi ni Leopold Munyakazi wari muri USA, nabandi bana bimpfubyi bimpunzi biciwe muri USA urwo agashinyaguro hamwe nabandi banyarwanda bafungiye muri amerika batagira icyaha nakimwe gusa bafungiwe ko ari abahutu babanyarwanda. Reka ndekere aha, uwumva yumvise.

  5. JOHN JOHN says:

    ARIKO NJYEWE RWOSE HARI IBINTU BIDASOBANUTSE PE! NONE SE IYO BAVUGA NGO NTA MOKO ABAHO HANYUMA KANDI BAKONGERA NGO GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI INDI IGAKORERWA ABAHUTU AYO SE SI AMOKO NYARWANDA? IYO CONTRADICTION NIYIKI? NIMUBANZE MWEMERE KO AMOKO ARIHO ICYAMBERE HANYUMA AHUBWO ICYO KIBAZO CY’ UBWICANYI BWAKOREWE BOSE NABATWA EREGA KIBASHE KUBONERWA UMUTI HANYUMA TWIYUNGE KANDI TUBIBUKE BOSE! NAHO GUKOMEZA GUTINDA KUBAPFUYE SINZI GUHERA RYARI NABAPFUYE ARI BENSHI BIVEHO BURUNDU HANYUMA DUSANASANE IMITIMA YACU KUGIRANGO TUBASHE GUSENYERA UMUGOZI UMWE TUNAFATANYE KURWANYA ABAGIKORA UBWO BWICANYI NAKARENGANE BYOSE HAMWE

  6. singirankabo says:

    (suite)kuzitura icyaziritswe n’abazungu(maping reports)bitanze bagasigira benebyo uruhare ruto rwo kubisaba ngo byemezwe gusa.Ndakubwira ukuri ko mugihe ibi bidashobotse,nzemera njye guhakwa n’ubundi kuko abakurambere bacu bazaba baratubeshye umuhutu atari umuntu ahubwo ari umugaragu w’abantu. Murakoze.

  7. singirankabo says:

    Yewe,inzira iracyari ndende. Mubyukuri Genocide yakorewe abahutu,ntikwiye kuba impamvu yo guhakana iyakorewe abatutsi. Mugihe cyose hatarumvikana neza ibi bikurikira ntimugire icyo mwitega none n’ejo.1.Ni uwuhe muhutu wagenze ayo mayira yose ajya gusaba kwemeza genocide yakorewe abatutsi?2.Ni gute wategereza ko umututsi yajya gusaba kwemeza ko benenyina bakoze genocide ndetse bagomba gufungwa ubuzima bwose?3.Ni gute mubahutu bize b’inraribonye cuzuye isi yose habuzemo 5 bahaguruka bakajya kwerekana icyo kibazo kuruta ko wabitegereza kubatabifitemo inyungu?4.Ni gute wahera ikibazo cy’urwango abanyarwanda bafitanye 1959 ukirengagiza umwambaro wa karinga n’icyo byashakaga guhora byibutsa,n’ibyabereye kurucunshu n’ibyaranze kanjogera n’ibindi?5.Kwibukiranya ibya mbere hose ni ugushakisha impamvu yo gukuza urwango nyarwanda.6.Ni bahere aho bashaka ariko birangire batubwira uko ubwiyunge bw’amoko murwanda bwagerwaho.7.Ni batubwire(abahutu bakatuvuganiye barimo na twagiramungu n’abandi twubaha)ko badashoboye kuzit

  8. uwizeye Jean says:

    Bjr ISETA !

    NJYE génocide na vugaga ni yo bise iyabatutsi nkaba njye ntemera ko ari na yo :

    1 Iyo génocide yi tabiriwe na abatutsi benshi, uzabaze hari abayifungiwe babatutsi.

    2 FPR Yatangi kwica abatutsi bakiri Ouganda. Avril 1994 irabibasira yambaye Imyenda ex-FAR ni interahamwe kugira ngo ibone urwitwazo rwo gukomeza intambara YARI favorable ugereranyije ni izidi nzira zo kujyera murugwiro.

    AHA ni ho na hereye nvuga nti ya (génocide) ya tangiriye i Oubugande nkurikije ubuhamya bwa Musonera.

    Wenda uzi na abahutu benshi bijanditse muri ubwo bwicanyi !
    1 Hari abonyine ukibona bagifasha FPR/APR/RDF kubijyeraho. Bakiyifasha kubugumaho. Umukombozi cyangwa inkuba kuko babyutse nyuma ya 6/04/1994 bahindutse interahamwe ? KANDI bararirimbaga ko Kinani na pfa impundu zizavuga.

    2 Hari na abandi HABYARA ya jyaga abwira ati mwitonde nti mugwe mumutego wu umwanzi mwiroha mu bwicanyi.
    Akurikije icyogihe, uko inyenzi zarwanijwe muri 60.

    Nyuma yi imyaka 20 ibyo ntabwo byari bigishoboka nka moyen yoguca intenge umwanzi.

    Icyakabiri bya rigutuma atakaza les alliés be, ni ijambo haba mu RWANDA no Hanze yarwo.

    YARI AZI AHO IBIHE BIJYEZE.
    Malheureusement abo y’izeye bamutaye kurugamba.

    IBIHE byiza kuri mwese

  9. iseta says:

    Reka mbanze nsubize Uwizeye Jean,ko jenoside itatangiliye Uganda,ahubwo yatangiye kera ubwo abami b’abatutsi bahukaga mu bami b’abahutu bakabalimbura babambura ubutegetsi,n’ubu ni byo bikomeje nibidakomwa imbere,kuko noneho si ukwica abami(biswe abahinza kubw’agasuzuguro) ahubwo noneho na rubanda ntibayirebera izuba.
    Reka noneho ngaruke kuli iyi nkuru: Binyibukije tukigera mu makambi 1994,ubwo abagiraneza bali batangiye gushyigikira ibikorwa byo kwigisha abana bo mu mashuli abanza. Umusore umwe (wali inkuba mbere y’uko duhunga)havutse ikibazo ati “itegeko rigenga abakozi ba leta n’imilimo livuga gutya…” Abadasobanukiwe bashatse kubitwalira hejuru,aliko se iyo ministeri ifite gushyira mu bikorwa ayo mategeko yali he mu nkambi? Byumvikane ko n’ubwo yali yahunze yali akili muli opposition,nka ba Nkiko abo bataramenya ko amazi yabaye ayandi. Bizabageza ku ki uretse kumalisha benewabo?
    Mu gusoza ndatangaye cyane kubona inama nk’iyi iterana ngo ishake uko jenoside yakorewe abahutu yakemerwa dore ko hali n’abatangabuhamya babyiboneye n’amaso yabo,aliko bikarangira nta n’umwanzuro n’umwe ulimo icyifuzo cyashyikilizwa inzego zibishinzwe(ONU mbere ya bose)ngo zigishakire igisubizo.Reka Kagame akomeze aduhondagure benshi baracyafite ubujiji mu mitwe yabo, kandi byapfuye kare ubwo batatumiraga amashyaka yose atavuga rumwe na fpr halimo na fdlr.Ubu se bazongera kwilirwa batubeshya ngo ngaho bali gushakira ibisubizo ikibazo cy’abanyarwanda kandi babona umwanya bakawupfusha ubusa bakigendera mu myumvire ya mbere ya 1994?!!AKABULIYE MU ISIIZA…,uwaba ashakisha indi nzira iyi ndabona izatugusha ruhabo.

  10. jet lee says:

    nibyo koko nta ntamututsi ushobora gukunda umuhutu nubwo wamuhongera ibyawe byose urugero yuko naho usangabarahungiye kandi batarahunze abahutu ukunvabijunditse abahutu kurusha ababamenesheje benewabo nge ibihugu ntembereyemo ntamututsi ndumva uvuga umuhutuneza ikigutangaza yuko niyo bageze mubindibihugu bateramo urwango abaturage bomwekyogihugu ngo abahutu nabicanyi ngobaranuka ngumuvura imitunu akayigutunurira nibindibyishi abahutu bashaka bakumvikanabakwikura mukagabarimo batejwe ni nkotanyi naho rudasingwa ntashobora kubakura kungoyi numututsi nkabandi ntakomeze gukinakubwonko bwabahutu iguhugu nikyabahutu ninamwe mugombakukirwanira ntugategereze uwakuboshe ngoniwe uzazakukubohora oya ntamurutsinumwe wahunze kubera yuko kagame amuhiga oya yahunze kubwumushahara muke kandiwe yishakira meshi kagame akayamwima akayagura indefensos zihenze abandibo bashaka imyanya ikomeye nubwo wahaumututsi kuba prezida wigihugu ejoyakubwirako ashaka kuba prezida uwumugabane ntibanyurwa ntanubwo byabavamo nuko nyine niyompamvu kayumba yashwanye narudasingwa nibyubahiro murakoze

  11. Nzabandora says:

    Uranyobeye pe!!! Iyuvuga mu magambo ahinnye ko uru umuvugizi w’umucunguzi? Mbese ni muntu ki? Uti ni Rubanda. None se abari muri riya nama bo si rubanda? Mwaragowe kabisa kandi ntitwitaye ku nta gorwa. Inama n’iya mbere kandi uretse ko kanyarwanda arwaye indwara y’ubwibone iriya nama kubayiteguye harimo ubutwari n’ubwenge. Erega ukuli ni uko umututsi yishwe azira ko ari umutututsi umuhutu nawe akicwa (na nubu akicwa) azirako ari umuhutu. Igihe cyose rubanda itarumva ibyo nta kizagenda. Mumvaneho politiki ivanzemwo urwango, umuzi w’ubuswa.

  12. uwizeye Jean says:

    Salama De Gaulle we

    Ngarambe na bandi bo mumashyaka 1990 ni bo bafashije FPR/APR/RDF gufata igihugu bakaba ari abafatanyabyaha. Ntabwo rero bakwishinja ibyaha byakozwe na DIM yabo ni cyo gituma babyomeka kuri MRND na CDR.

    Urwango banga Habyara rumaze gutwara millions sa abanyarwanda kandi baracyakataje.

    Temoignage ya Musonera yerekana neza ko urwo rwango ko nta cyarukoma imbere. None se wowe bakiri Ouganga zarabicaga bakarenga bakazigumamo bazizanira ba se na ba nyina. Zara biyeretse ntabgo zihishe.

    Banyibukije wamutunzi nu umukene bo bumuri bible bapfuye umukire akabura uko aburira bene wabo kuko yari mumuriro utazima adashaka ko bahamusanga.

    Uretse ko bo nta nuwo bashatse kuburira.

    Barangiza bati génocide ni abahutu bayikoze.
    Ko hubgo yatangiriye Ouganda ra!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *