AMAKURU Y’AMAHIMBANO YO GUCAKAZA RUBANDA MU RWANDA: AMAYERI YA FPR-INKOTANYI

ok
  • Views 2802
  • Rating 12345

Abari ku icumu rya FPR-Inkotanyi musubize amaso inyuma turebere hamwe uko inkuru mpimbano zikorwa kandi abo zicakaza ugasanga baziririmba buri munsi. Ntawanga aheza arahabura niko bavuga mu Kinyarwanda. Hano navuga nti ninde udashaka kubaho neza afite agateka ke ka muntu ku buryo yakora ibintu bikamubuza? Bibaho ko amacenga y’indyarya zabyiyemeje yagukoresha mukwirwanya. Birumvikana bisaba inzobere mu binyoma no gucurika imitwe y’abandi ku buryo utamenya aho baguhishe n’ubwo bwose uba ubona ko hari igihishe.

Intambara itera muri 1990 hasakaye amakuru avugako impunzi z’abatutsi ziteye u Rwanda zishaka gutaha ku ngufu kuko guverinoma yariho yazangiye gutaha mu mahoro. Iyo witegereje utazi ibibera mu karere wari kugirango niko bimeze ariko birazwi ko ikibazo cy’impunzi cyarimo gukemurwa (hari abavuga ikirahure cyuzuye ariko ibi nabyo ni igoreka ry’icyo umuntu ashatse kuvuga ukoresheje amagambo make mu nteruro ye, ibi byari gufashwa gutuzwa aho wahungiye igihe ubishaka nta gahato karimo). Ibi byatangajwe byari ukubona impamvu Abagande, Abanyamerika, Abongereza, Canada, Ababiligi na Israel byashakaga kwigarurira akarere kubona aho binyura bibikora.

Abatutsi bamwe bari bafite imitekerereze y’INYENZI, kugarura ubutegetsi bwa cyami cg busa nabwo bwasezerewe muri 1959, bemeye ibyo bategekwa na mpatsibihugu byose. Amakuru mpimpano rero arakwizwa ko abatutsi bakenewe kubohozwa ingoma y’igitugu cya Habyarimana. Iki gihe amashyaka menshi atangiye muri 1991 noneho bigira intera ndende.

Amashyaka yahanganaga na MRND yariho batera mu ijwi rya FPR ko abatutsi barenganye ko n’abandi batava mu kazu (kahimbwe naba Faustin Twagiramungu) bakandamijwe. Mu by’ukuri nta byera ngo de, hari ibibazo bya politike byashoboraga gukemurwa mu mashyaka menshi basaranganya ubutegetsi. Ariko umuntu wese yakoraga icyo ashaka mu Rwanda nta nkomyi. Amahoro yari mu Rwanda, ntawafungirwaga ubusa, ngo yakwe imisoro idashobotse cg ngo araswe ku manywa y’ihangu. Abatutsi baracuruzaga, bagahabwa imyanya mu nzego zose itari myinshi ijyanye nuko banganaga mu gihugu. Ikindi ibibazo abatutsi bamwe bashoboraga kugira ni bimwe n’abahutu bagiraga. Ndibuka umwamikazi Gicanda yibera i Butare imyaka yose nta muntu ushobora kumurya n’urwara. Ababikurikiranye bavugako abatutsi bahunze bazaga gusura mu Rwanda bagasubirayo nta muntu ubakojeje urwara. Ibihe byariho mbona tuzongera kubigeraho twiyushye akuya. Byaje kuba byiza amshyaka menshi agiyeho muri 1991 yemererwa gukora yisanzuye atari ibyo tubona asigaye akorera mu kwaha kwa FPR.

Aya makuru mpimbano niyo yacengejwe imitwe y’abanyarwanda barahaguruka si ukwirwanya biva inyuma. Hagezeho igihe Abanyamashyaka bakorana na FPR bavugaga ko ingabo z’igihugu FAR ari iza Habyarimana gusa. Ibi babicengeza mu rubyiruko baca intege rubanda yashoboraga guhashya uwazanaga demukarasi kuri canon y’imbunda. FPR-Inkotanyi ibona abantu benshi imbere n’inyuma bayishyigikira hakoreshejwe amakuru mpimbano (urugero rw’amakuru mpimbano ni ibyabaye mu matora y’umuperezida wa Amerika uherutse gutorwa – ni inkuru ndende n’ubu rugeretse). Inkotanyi zicengera mu baturage no mu mijyi zigatega amabombe cyane cyane mu turere two mu majyepfo y’igihugu bakavugako ari abakiga barimo bica abanyenduga. Hano bagateranya abanyarwanda bakurikije uturere. Ndibuka iyicwa rya Emmanuel Gapyisi na Felicien Gatabazi aho Faustin Twagiramungu yagiye ku maradiyo mpuzamahanga akavuga ko bishwe n’interahamwe. Bakoresheje inkuru mpimbano bateranya uturere ngo ingufu zo kurwanya FPR-inkotanyi zigabanuke. Birumvikana bakoresheje ibyitso imbere mu gihugu.

Indege yaritwaye abaperezida b’u Rwanda n’u Burundi iraraswa ku italiki ya 6 Mata 1994. FPR-Inkotanyi yubura imirwano maze iteza ubwicanyi bukwira igihugu cyose. Induru bayiha umunwa bafatanije na mpatsibihugu ngo Interahamwe n’ingabo z’igihugu zamaze abatutsi. Hano ayo mahanga ahagarariwe mugukora ibigayitse na bya bihugu byibihangange yafashe embargo kuri guverinoma yariho maze amasasu bayongera ku gice cya FPR ahasigaye baricara bavuza amafirimbi. Ikintu ntazumva vuba aha ni ukuntu FPR-Inkotanyi yubuye imirwano kandi isabwe kuyihagarika na guverinoma y’abatabazi iranga. Ikindi ni intumwa za FPR-Inkotanyi zoherejwe muri LONI hashize iminsi itageze ku kwezi ubwicanyi butangiye kujya kubuza abatabara abanyarwanda. Induru yari ku munwa ngo abatutsi barashize ntawukenewe gutabarwa. Abahutu bo ntibavugwaga icyo gihe umenya bo baravaga amazi igihe babarashe. Iperereza ryimbitse rizabyerekana neza, ni iki gihe punguza yakozwe by’umwihariko. Ubwicanyi bwamaze amezi atatu amahanga akivuza amafirimbi nkuko FPR-Inkotanyi zari zabisabye.

Hari Inkotanyi zimwe zahunze FPR bitewe n’ubwicanyi bwaje guhindura isura mu gusangira ubutegetsi hagati yabo. Aba nabo batanze umuganda wo kubwira abanyarwanda bimwe batari bazi byakorwaga n’Inkotanyi. Hano hari kwambara imyenda y’interahamwe bakabimburira urubyiruko kwica ndetse aba biyoberanyije nibo bifotozaga amafoto akoherezwa mu nkuru mpimbano za mpatsibihugu. Hari network commando iyobowe na Karake Karenzi yicaga abantu bose batemera amatwara ya FPR, iyi niyo yishe abo Faustin Twagiramungu yavuzeko bishwe n’interahamwe. Hari n’abatutsi b’abagogwe bishwe na FPR muri 1993 babigereka kuri guverinoma ya Habyarimana maze inkuru mpimbano zirandikwa ko abatutsi bamazwe n’abahutu b’intagondwa.

Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1994

Amakuru ajyanye na Jenoside yakusanyijwe na bwana Jean Claude Mulindahabi (http://umunyamakuru.com/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki/)

“Nk’uko inzobere, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, LONI, ubisobanura, jenoside ni icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, bukibasira abantu bitewe n’icyo baricyo, hagamijwe kubarimbura bose cyangwa igice cyabo, byaba bishingiye ku bwoko, idini, cyangwa aho bakomoka. Jenoside iba igamije kuvanaho (gutsemba), cyangwa se kubuza abantu runaka kongera kororoka bitewe gusa n’icyo baricyo. Ubwo bwicanyi buhitana abakuru n’abana, bukanahitana ibitsina byombi. Nk’uko bigaragargara, ni icyaha gikubiyemo ubugome bw’indengakamere, aho igice cy’abantu runaka gicirirwa gukenyuka kubera gusa ziriya mpamvu zivuzwe hejuru bahuriyeho. Mu gisobanuro cya jenoside, hanongerwamo ko ari igikorwa gitegurwa (planification).

Mu rwego rwo gukumira iki cyaha ndengakamere, Umuryango LONI, warushijeho kwerekana ibimenyetso bikiranga mu masezerano mpuzamahanga yo ku itariki ya 9 Ukuboza 1948, mu ngingo ya kabiri hagira hati :

« jenoside irangwa n’igikorwa cyose kigamije kurimbura hashingiwe ku cyo abantu bahuriyeho (ubwoko, idini, inkomoko, …) kabone n’iyo byaba ari ukurimbura igice kimwe cy’abo bantu. Jenoside igerwaho binyuze mu bikorwa bikurikira byibasira igice cy’abantu runaka:

-Ubwicanyi

– Kuzahaza umubiri, cyangwa iyozabwonko ritesha abantu gutekereza, ntibabashe gukoresha neza ubwenge bwabo

-Gupyinagaza no gutuma bantu bakurikira buhumyi ugira ngo ubakoreshe icyo wishakiye

-Kugira abantu ingumba cyangwa kubabuza kubyara bitewe n’icyo baricyo

– Kwigarurira abana b’igice runaka, bakagabirwa abandi

Cyakora hari impaka hagati y’inzobere mu mategeko ku gisobanuro cyagutse cy’ijambo jenoside, ndetse hari n’abatemera ibisobanuro bijya kure y’inyito ihinnye. Ni ho usanga, abantu badashyira mu rwego rwa jenoside, ubwicanyi bwakozwe na ba Staline, Mao, Pol Pot cyangwa ba Mengistu kuko ngo ubwo bwicanyi ndengakamere bwari bushingiye ku bakora politiki, abakoraga mu nzego izi n’izi cyangwa ngo bikaba byari bishingiye ku mibereho runaka y’abantu. Hagati aho, byakwitwa jenoside, bitakwitwa yo, byose ni ibikorwa by’ubunyamaswa bidakwiye ikiremwamuntu.

Jenoside yemezwa ite ? Yemezwa na nde ?

Nk’uko bisobanurwa n’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, Urukiko rubifitiye ububasha ni rwo rushobora kwemeza ko icyaha runaka ari jenoside. LONI ubwayo, si yo yemeza jenoside, dore ko nta n’imirimo muri LONI igenewe kwemeza ikintu nk’icyo. Cyakora hari inzego zishyirwaho na LONI zishobora kugira icyo zivuga ku bibazo nk’iki, nk’uko bishobora no gukorwa n’inzego z’ubutabera mu gihugu iki n’iki ariko zigashingira ku mahameremezo yavuzwe na LONI. Ni muri ubwo buryo LONI yashyizeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI, Cour pénale internationale) rufite icyicaro i La Haye mu Buholande. Uretse uru rukiko, ni no muri ubwo buryo hari ibihugu bifite inkiko zifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha ndengakamere nk’icya jenoside. Umuntu yavuga nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubusuwisi, Ubuholandi, Kanada n’ibindi.

Ariya masezerano mpuzamahanga avuzwe hejuru, asobanura ko kubera uburemere bwa jenoside, nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa, yaba umuyobozi, yaba uyoborwa, kandi kiriya cyaha, ni icyaha kidasaza.

Ku bireba u Rwanda, mu rwego mpuzamahanga, jenoside yavuzweho na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri LONI tariki ya 28 Kamena 1994. By’umwihariko, iyo jenoside yemejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, rwashyizweho na LONI mu mwanzuro N°955 watowe n’Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi ku itariki ya 08 Ugushyingo 1994. Uru rukiko ni na rwo rwashimangiye icyaha cya jenoside cyakorewe mu Rwanda, mu rubanza rwa Jean Paul Akayezu, tariki ya 2 Nzeli 1998, ubwo rwamuhamyaga jenoside. Cyakora byafashe igihe kinini kugira ngo mu rwego mpuzamahanga bive ku nyito ya jenoside nyarwanda (génocide rwandais), bigere kuri jenoside yakorewe abatutsi (Génocide perpétré contre les Tutsi). Mu mwanzuro N°2150 wo ku itariki ya 16 Mata 2014 (ni ukuvuga nyuma y’imyaka isaga 20), nibwo LONI yatangiye gukoresha inyito y’iki gihe. Hagati aho, ubutegetsi bw’u Rwanda na bwo, bwahindaguye kenshi inyito y’iki cyaha, bikaba bituma abantu babibona nk’ikimenyetso cy’imyumvire iteye urujijo. Habanje gukoreshwa « Itsembatsemba n’itsembabwoko », nyuma abategetsi basaba ko hakoreshwa ijambo « Itsembabwoko »,  bidateye kabiri bati dukoreshe « jenoside », noneho ahagana mu w’2009, bemeza ko hakoreshwa inyito: « jenoside yakorewe abatutsi ». Hari abavuga ko, uko inyito yagiye ihindurwa, byatanze isura kuri bamwe ko hari inzirakarengane zishwe zavanywe mu nyito nyrizina. Ibintu nk’ibi na byo bifite uburemere, ku buryo kumenya ukuri kwabyo, no kukumvikanaho, bisaba ko abanyarwanda bicarana bagasasa inzobe.”

 Inkuru mpimbano zijyana n’ubwicanyi bwa 1994

Amaboko yafashe igihugu amaze gutezamo ubwicanyi yashyizeho inkuru ibakingira ku bwicanyi bateje bakanabushyira mu bikorwa. Hano bometse ubwicanyi ku rubyiruko rw’u Rwanda no ku ngabo z’u Rwanda zahanganaga n’abicanyi ba FPR (abateje ubwicanyi bakanabuhagararira nibo bigize abarengana noneho abaroshywe mu bwicanyi butewe n’intambara yatejwe na FPR-Inkotanyi muri 1990 bahinduka abicanyi). Hari abavuga ngo umunyambaraga aba umunyakuri iteka ryose mu isi y’amanyanga dutuyemo. Ubu mu mwaka wa 2017 havugwa genocide yakorewe abatutsi gusa muri 1994. Ibi bikaba bimaze kwemezwa mu mwaka wa 2014 nyuma y’imyaka 20 ubwicanyi bubaye. Dore uko umushakashatsi w’umubiligi Professeur Filip Reyntjens asobanura abahakana genocide yakorewe abatutsi mu nyandiko ya Jean Claude Mulindahabi (http://umunyamakuru.com/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki/)

“Abakurikiranira hafi ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda bigambiriwe (barimo umubiligi Filip Reyntjens) bemeza ko « négationistes » ari abahakana jenoside yakorewe abatutsi ikozwe n’intagondwa z’interahamwe na bamwe mu basirikare ba ex-FAR.”

Iyo witegereje icyo uyu mwanditsi Professeur Filip Reyntjens yanditse ntakintu gihishe mu mugambi wo kugereka ubwicanyi ku bantu barwanyaga FPR-Inkotanyi. Nta muntu uyobewe ko FAR zari ku rugama imyaka ine yose zihanganye n’inkotanyi. Urubyiruko rw’u Rwanda narwo rwasererezaga inkotanyi zacengeraga mu mijyi, hano urubyiruko ntabwo ari urw’interahamwe gusa hari n’urundi rubyiruko rwavaga mu yandi mashyaka nk’impuzamugambi n’abandi. Gusa gukoresha interahamwe bifasha FPR na mpatsibihugu gucamo kabiri abanyarwanda bakoresheje uturere kuko yenda urundi rubyiruko rwari rwiganje mu majyepfo y’igihugu.

Umuntu ashobora kwibaza aho uyu mwanzuro waturutse n’uburyo wafashwe ku buryo FPR-Inkotanyi ntacyo zibazwa mu iyicwa ry’abanyarwanda muri 1994. Hari inyandiko nanditse yo ku Intabaza iri mu cyongereza isobanura ukuntu mu by’ukuri FPR yagize uruhare rukomeye mu mahano yabaye muri 1994, uhereye ku ihanurwa ry’indege, gucengera urubyiruko rw’uRwanda inkotanyi zambaye imyenda y’interahamwe no kwanga ko ubwicanyi bwahagarikwa n’amahanga (http://intabaza.com/?p=759&lang=en).

Hari abandi bantu basesenguye basanga ubwicanyi bwo mu Rwanda bwarabaye mu by’ukuri isubiranamo ry’abanyarwanda kuko kugeza ubu nta muntu wagaragaye wateguye ubwicanyi ku ruhande barega genocide (uruhande rwa guverinoma rwaburanishijwe muri TPIR Arusha). Bwana Didas Gasana avuga ko muri 1994 abahutu bishe abahutu, abahutu bishe abatutsi, abatutsi bishe abatutsi ndetse abatutsi bishe abahutu. Ibi byabaye ku buryo bweruye bufitiwe gihamya (http://www.therwandan.com/blog/minus-planning-according-to-the-un-convention-on-genocide-there-is-no-genocide/).

Iki kinyoma cya genocide nyarwanda yaje kuba genocide yakorewe abatutsi gusa muri 2008 nicyo kirimbuye imbaga y’abanyarwanda. Ukopfoye bamurega ingengabitekerezo ya genocide. Ibi bituma ivangura ry’amoko mu Rwanda rihabwa intebe aho bamwe bitwa abacikacumu (abatutsi barokotse ubwicanyi) bakitabwaho naho abahutu barokotse ubwicanyi bakavuga ko ari intambara atari genocide bazize. Mpamyaka ko ihindura ry’inyito ryashakaga kugera kuri iri vangura rizafata imyaka myinshi keretse ubutegetsi bwa FPR buvuyeho.

Rubanda rero ibonye amakuru y’ikinyoma gikwizwa hose haba mu Rwanda no mu mahanga ngo FPR biyorohere gupyinagaza uwo ishaka wese bitayigoye. Ni ukwisuzuma umuntu wese akareba niba adafasha FPR gukwirakwiza ibinyoma byayo yubakiyeho. Bitabaye ibyo, bamwe baba barimo kwirwanya bibeshya ko bari ku rugamba rwo kurwnya ingoma y’agacinyizo ya FPR-Inkotanyi.

Umwanzuro

Ikibazo cy’ingutu opposition nyarwanda ifite ni media/amakuru. Ukuri ku bintu byabaye bizwi nabi kandi byakozwe ku bushake na FPR na mpatsibihugu. Ibinyoma bakwirakwije byacengeye no mubakandamijwe ku buryo bigoye kubibavanamo. Umuja rimwe na rimwe nta menya ko ari umuja kuko Sebuja amwumvishako nta bundi buzima bubaho bundi uretse ubwo arimo.

Hakenewe abanditsi b’amateka yacu kugirango haburizwemo ibinyoma biri gukwizwa n’abadukandamiza. Amateka yawe uzayiyandikire niba udashaka uyandika akayahindura uko yishakiye.

Nagaruka ku bantu bamwe bamize ibinyoma bya FPR bakiri kumwe nayo gusubiza amaso inyuma bakibaza impamvu babacengezagamo inyigisho z’amacakubiri. Hano ndavuga nko kuvugako habaye jenoside yakorewe abatutsi gusa uzi neza ko ubu bwicanyi bwa 1994 abantu muri rusange bicanye ari hagati y’ubwoko runaka no hagati y’amoko atandukanye. Iturufu yo kubihindura jenocide yakorewe abatutsi nabonye yaremejwe neza na ONU muri 2014. Ibi ntawutabona ko ari ukugoreka amateka bagamije gucamo abanyarwanda ibice bibiri bakurikije amoko baturukamo (diviser pour reigner). Tugomba guharanira ubutabera, tukamaganira kure ibiduteranya bizanira inyungu agatsiko kari ku butegetsi ugasanga bihora bituryanisha.

Nta bwiyunge twatekereza tuzi neza ko ubu mu Rwanda hari ivangura ry’amoko ryeruye. Hano natanga urugero rwo kugira abacikacumu b’ubwicanyi bwa 1994 abatutsi gusa. Ibi bitera ipfunwe abahutu bazi ko biciwe n’abatutsi babahora kuba ari abahutu gusa. Ngirango ntawangisha impaka ko ibi biriho. Urundi rugero ni urwa perezida kagame yabwiraga abana b’abahutu gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu baba barakoze ubwicanyi. Hano ntiyabibwiye abatutsi kubikora kandi bizwi neza ko hari abatutsi bishe abahutu muri 1994 (tuziko icyaha ari gatozi).

Turwanye inkuru mpimbano zigoreka amateka yacu kugirango badukandamize. Tubikore natwe twandika inkuru yacu kandi tuyisangize abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bamenye amateka yacu y’ukuri. Gutya, ni naho tuzaharanira ubutabera bwahana abagize uruhare mu marorerwa yabaye mu Rwanda guhere 1990 kugeza ubu. Ibi bizavanaho urujijo ruterwa no gutungana intoki ku bwicanyi bwaduhekuye.

Umusomyi w’Intabaza

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to AMAKURU Y’AMAHIMBANO YO GUCAKAZA RUBANDA MU RWANDA: AMAYERI YA FPR-INKOTANYI

  1. Zilikana Juvenal says:

    Bwana Rudatinya, urakoze ku by’iyi nyandiko utugejejeho. Nkuko wabivuze neza ikinyoma nicyo cyatugejeje aha kandi kikaba gihejeje benshi hanze. Mu gihe tutazabasha kunyomoza ibi binyoma kwibohoza bizagorana.
    Mbabajwe cyane no kubona abiyita abanyapolitiki batabibona cyangwa ngo babyumve. Ahubwo wumva babyina imbyino zitewe n’umwanzi w’abanyarwanda, ibi bikarushaho kuzana urujijo mu mitwe y’abantu. Abanyamahanga benshi bo barashobewe, niyo mpamvu myumva benshi bemera ubutegetsi bwa kariya gatsiko.
    Ese kuki abantu bakoranye na Fpr nka ba Rukokoma Twagiramungu batarangurura ngo bavuge uburyo Fpr ariyo yateguye ubwicanyi ahubwo wajya kumva ukumva ngo babajwe na genocide yakorewe abatutsi. Nkuko abenshi mubizi kuvuga genocide ni uko iba yarateguwe, icyagaragaye mu Rwanda ni uko urukiko mpuzamahanga TPIR rwa Arusha rwananiwe kugaragaza uwugambi wo kwica abatutsi. Ikizwi ni uko umugammbi wo kwica anahutu uriho kandi wateguwe na Fpr, Kagame n’inshuti zabo. Jenoside yabaye mu Rwanda ni iyakorewe abahutu, iteguwe n’intagondwa z’abatutsi. Interahamwe benshi birirwa barega zari ziyobowe na Robert Kajuga, harya ntabwo ari umututsi?

    Aho ibintu bigeze aha abantu bagomba kuvugisha ukuri. Ntawe uhakana ko abatutsi batapfuye mu Rwanda, ariko mugomba kubwira abanyarwanda batabona kimwe n’abanyamahanga ko nta mugambi wigeze ubaho wo kurimbura abatutsi. Kuba ngo Loni yaremeje ko habaye jenoside ntibihagije, ninde se utazi uburyo iyo Loni yabogamye mu maghano yagwiririye abanyarwanda. Mureke abanyamahanga baririmbe iyo jenoside y’abatutsi atriko mwe muzi ukuri mubicikeho burundu. Aha nasaba ba Nkiko Nsengimana n’abandi batekereza nkawe bakwiye guhindura imvugo niba koko bagamije kubohoza u Rwanda. Ahubwo umugambi wo kurimbura abahutu urahari kandi ukomejwe gushyirwa mu bikorwa na Kagame n’agatsiko ke kari ku butegetsi. Nubwo ngo iyo jenoside y’abahutu itaremezwa n’iyo Loni, ubwicanyi bwakorewe abahutu twese tuzi ko ari jenoside, tugomba rero kwerura tukabivuga, tukerekana n’ibimenyetso. Kuba ubu jenoside y’abatutsi ni feke igomba gusimburwa na jenoside nyakuri yakorewe ubwoko bw’abahutu. Mwese muhaguruke mwerekane uko amahano yagwiririye u Rwanda n’abanyarwanda yateguwe na Kagame maze murebe ko ibintu bitajya mu buryo. Nyajwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali niwe wigeze kuvuga ati mureke Inkotanyi zikomeze zibeshye ariko umunsi amahanga azamenye ukuri ku byabaye nta hantu na hamwe bazakirwa! Ibi ni ukuri kuko Fpr yabeshye benshi kandi ibakoresha amabi menshi, ukuri nikumenyekana kuzatuma bayanga urunuka.

  2. Celestin Muneza says:

    radio yacu yafungutse umucunguzi.com

    Twabonye nakandi gashya kitwa Radio Amahoro VOP ifite abayozi bitwa Mbonigaba Ismael utuye muri (Canada) na Masabo Nyangezi utuye (mububiligi).

    amahoro mu Rwanda muri 2017

  3. Celestin Muneza says:

    mbese byagenze gute ko maze iminsi 3 nfungura Radio umucunguzi ntivuge. nyabuna ndabakumbuye cyane. byagenze gute? urugaga nyabuna nimugerageze radio yongere ivuge.

    murakoze

    • Uwimana Colette says:

      Komera muvandimwe Celestin Muneza, njye ubu ndimo numva Radio Umucunguzi nanjye nari numvise itavuga nk’iminsi 2 ariko irimo iravuga ongera ugerageze
      Murakoze

      • Celestin says:

        Byanze byananiye ntabwo Radio ifunguka haza inyandiko ivuga ngo Off Air. Ntabwo mbona ari ikibazo cya Network. Ahari bizageraho bikunde. Ariko ndabakumbuye cyane, iyo maze kabiri ntumva Radio Umucunguzi umutima wange ushaka guhagarara. Niyo Radio yonyine impumuriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *