UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’ IZINDI MPUNZI KU ISABUKURU Y’ IMYAKA 23 HIBUKWA IYICWA RYA PEREZIDA HABYARIMANA YUVENALI MU IHANURWA RY’ INDEGE YARI IMUTWAYE KUWA 06 MATA 1994

1
  • Views 2332
  • Rating 12345

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI BAVANDIMWE,
Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’ UBWIYUNGE byo bizatugeza ku MAJYAMBERE arambye.

Tariki ya 06 Mata 1994, tariki ya 06 Mata 2017, imyaka 23 irashize Abanyarwanda twibuka ihanurwa ry’ indege yari itwaye Perezida w’ u Rwanda HABYARIMANA Yuvenali na Perezida w’u BURUNDI SIPIRIYANI NTARYAMIRA n’ abo bari kumwe bose ubwo bari bavuye mu nama i Dar-es-Salam muri Tanzaniya.

Iyo nama yari igamije gukemura burundu inzitizi zatumaga amasezerano ya ARUSHA adashyirwa mu bikorwa kugira ngo intambara FPR- Inkotanyi yashoje k’ u Rwanda kuva tariki ya 01 Ukwakira 1990 iturutse mu gihugu cy’ igituranyi cya Uganda irangire.

FPR-Inkotanyi imaze gutera u Rwanda, habaye inama nyinshi hagamijwe kugarura amahoro mu gihugu kugeza aho hasinywe amasezerano y’ amahoro ya ARUSHA tariki ya 04 Kanama 1993 yemezaga ko hashyirwaho Leta y’ inzibacyuho yaguye ihuriweho n’amashyaka yose yemewe mu Rwanda, na FPR irimo; nyuma hakazaba amatora.

Ayo masezerano ntiyanyuze FPR- Inkotanyi kuko yatinyaga ayo matora kubera ko nta cyizere cyo kuyatsinda yari ifite; ihitamo gukomeza imirwano.

Bigeze muri Mata 1994, nibwo hatumijwe inama muri Tanzaniya kugira ngo hasuzumwe uko amasezerano ya ARUSHA yashyirwa mu bikorwa . Ikigaragara ni uko ugutumizwa kw’ iyo nama hari hihishemo umugambi mubisha wo guhitana Perezida w’ u Rwanda atahutse mu gihugu cye kandi niko byagenze koko, indege bayirashe igiye kugwa ku kibuga cy’ i Kanombe.

Bityo haburizwamo ishyirwaho ry’ inzego za Leta y’ inzibacyuho, ahubwo FPR-Inkotanyi ihita yubura imirwano yari yarahagaze kugeza ubwo ifashe ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994. Nta kuntu itari kubigeraho kubera ko yari ishyigikiwe byimazeyo na ba Mpatsibihugu aricyo cyatumye hapfa imbaga y’abanyarwanda mu gihugu, abandi baragihunga ku bwinshi kubera ubwicanyi ndengakamere FPR-Inkotanyi yakoraga.
Abatarashoboye guhunga bicirwa mu ngo zabo no mu makambi y’ imbere mu gihugu nk’ i Kibeho.

Abahungiye hanze y’u Rwanda, FPR- Inkotanyi yarabakurikiranye, igenda ibica umugenda kugeza magingo aya cyane cyane abahungiye muri Kongo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE,
Nubwo ukuri kw’ ihanurwa ry’ indege ya Perezida HABYARIMANA kuzwi, FPR- Inkotanyi n’ abambari bayo ntibigeze bashaka ko kujya ahagaragara. Icyo bashaka ni ugusibanganya burundu ibimenyetso byose ku kuri ku ihanurwa ry’ iyo ndege harimo guhiga bukware abahamya b’uko kuri ( Témoins gênants).

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI BAVANDIMWE,
Ubu twibuka ku nshuro ya 23 iyicwa rya Perezida HABYARIMANA Yuvenali na Perezida Sipiriyani NTARYAMIRA bari kumwe ndetse n’ abari babaherekeje, akaga gakomeye FPR- Inkotanyi n’ abambari bayo bateje u Rwanda n’abanyarwanda icyo gihe, biragaragara ko abo bagome batigeze bava ku izima kuko kugeza magingo aya , abantu barakicwa mu Rwanda, impunzi zirahigwa bukware, zikicwa cyangwa zigacyurwa ku ngufu hiyongeyeho no kuzihimbira ibirego kugira ngo zikurikiranywe mu bucamanza aho ziri hose.

Kubw’ umwihariko, impunzi ziri muri Kongo ntizisiba kugabwaho ibitero by’ ingabo za Kongo zifatanije na MONUSCO, iz’ u Rwanda, n’ imitwe y’ abakongomani yitwaje intwaro harimo na M23 ishyigikiwe n’ u Rwanda.

Abari mu Rwanda nabo ntiborohewe na gato: ubukene buranuma, inzara bita Nzaramba iraca agati, gutwikirwa mu magereza nibyo bigezweho, kurigiswa n’ ibindi.

Aho kugira ngo ubutegetsi bwa FPR- Inkotanyi bushakire umuti ibyo bibazo bibangamiye abaturage ahubwo burigutegura amatora atekinitse atazagira icyo amarira rubanda uretse kurushaho kubatsikamira no kwimakaza ingoma ya cyami.
Niyo mpamvu FDLR tugomba gukomeza umugambi mwiza twiyemeje wo kubohoza u Rwanda n’ abanyarwanda.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI BAVANDIMWE;
Uharanira ukuri ntatsindwa kandi imbuto y’ umugisha isoromwa ku giti cy’ umuruho.

Ukuri duharanira gutangiye kujya ahagaragara kandi kuzatsinda ikinyoma nta shiti.
Kugira ngo iyi ntego igerweho rero, turasabwa ibi bikurikira:
– Gukomeza kugira ubutwari no kudacika intege;
– Koroherana no kwihanganirana twirinda gucikamo ibice ahubwo dushyira hamwe;
– Kuzuza neza inshingano kuri buri wese kandi bigakorerwa igihe;
– Gukomera ku ibanga…

Intego yacu tuzayigeraho nidukomeza kuyishyira mu maboko y’ IMANA NYIRIMITSINDO kandi turushaho kuyigororokera. Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu , ntakabuza tuzatsinda.

Harakabaho Urugaga rwacu FDLR n’ Abacunguzi barwo;
– Harakabaho Ukuri n’Ubutabera byo nkingi y’ Amajyambere nyayo.
Imana irakarama.

Bikozwe kuwa 6 Mata 2017

BYIRINGIRO Victor
Gen Maj
PRESIDENTai des FDLR

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’ IZINDI MPUNZI KU ISABUKURU Y’ IMYAKA 23 HIBUKWA IYICWA RYA PEREZIDA HABYARIMANA YUVENALI MU IHANURWA RY’ INDEGE YARI IMUTWAYE KUWA 06 MATA 1994

  1. jet lee says:

    mukomere tubarinyu nkukomubivuze ikinyoma ntikizaysinda ukuri abobicanyi badahwemye kudukurikirana naho twabahungiye baratwishe arikontibaruha abanyarwandabose bakihanganye bakumvikana tugatera ingabomubitugu FDLR nahonibitabibyo fpr izaduheza ishanga arinako batwica

  2. ntankuru says:

    Turi kumwe kdi byanze bikunzetuzatsinda ibyo inyenzi zirirwa zibeshya nazo zizi neza ko zitadutsinze kubera ubuswa ni ba mpatsibihugu bazihaye umurindi! Nizitegure rero turaje tuzabonana!

  3. Uwase Marcelina says:

    Murakoze cyane mukutwibutsa iyi myaka yose 23 ishize Presida w’urwanda nuw’uburundi biciwe mu ndege ihanuwe ni nkoramaraso zashyigikiwe na Lusoferi utegeka amashitani yose yo kwisi. Ntihagire inkurikizi nkaho aba ba Presida bacu 2 bari ibinyomo byo guhonyarwa uko bishakiye. Ntakibazo nubwo wavuze ko ngo kwihangana ariko gewe sinashobora kureka kuvuga ukuri kuko imyaka ishize ni myishi cyane bene kanyarwanda bicwa uko bwije nuko bukeye amagufa yabacu akaba inyanyagiye kumisozi hose mu rwanda no mumahanga. Niba hari ugihumeka dukeneye guhamba amagufa yabacu hamwe no kwibuka abacu. Twese tuva amaraso atukura. Sinaceceka ntavuze.
    Na kera na kare Habayeho intambara zaba Gholiati, zaba Moses, zaba Israel, nabandi musome Bible cyane bose birwanagaho hamwe no kwirenganura.

    Natwe Rubanda urugamba ni urwacu kandi ningombwa cyane.

    Murakoze

    Uwase Marcelina

    FROM USA

  4. Ndorimana says:

    Bacunguzi,
    Tubafatiye ily’iburyo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *