MUSONERA JONATHAN NAKUGIRA INAMA YO GUSHISHOZA KU BAGUTAMIKA AMAGAMBO BAGAMIJE KUGOREKA UKURI UBA WAMAZE KUDUSHYIRIRA AHAGARAGARA,GUSA UKABA WATERA INDI NTAMBWE MURUKO KURI

Musonera
  • Views 1730
  • Rating 12345

1 – Mwiriwe na none, kandi mwaramutse bavandimwe banyarwanda , banyarwandakazi n’abandi bose bumva kandi basoma uru rurimi rwacu rw’ikinyarwanda ruduhuza aho muherereye hose kuri iyi si?

– Neguye ikaramu aho mariye kumva ikiganiro cya Jonathan Musonera yagiranye na Joseph Ngarambe tariki 27/03/2017 kw’ijwi ry’ihuriro rishya, aho inyito y’ikiganiro yari :”FPR yaba yarateye ifite umugambi wo kurimbura abahutu?” Aho Ngarambe yasasiye ikibazo cye yeza FPR kimwe mubigize  icyaha (washing the element of the crime) cyo  gutegura Jenoside yakorewe abahutu gusa nanjye nemera ntanyuze kuruhande nkuko we nabagenzi be bayemera, jye ariko mubyo avuga mpasanga kwivuguruza kuko ntabwo Jenocide yakorwa itateguwe mu rwego rw’amategeko kabone n’ubwo yaba ashaka kugira abo ashinja ibyaha bakoze koko ariko akagira abandi akingira ikibaba kunyungu ze bwite, ariko hashira akanya ati”genoside y’abahutu yarabaye ntagushidikanya.”Ese we ko yari mu Rwanda ndetse akaba yarakurikiraga politiki kuko yatubwiye ko yari muri PSD, yatudomeye agatoki kuwo azi wayiteguye ntareke Musonera avunika atanga ubuhamya bw’ibyo yabonye wenyine kandi bafatanije uwo murimo?

– Ndatangira nshimira bwana Musonera Jonathan ku kazi keza yiyemeje ko kutubwiza ukuri kubyo azi, yabayemo, kandi yemera, kabone nubwo ibyo yemera yaba atabihuriyeho n’abandi, uburyo abikoramo bigaragaza ko afite ubushake n’ubushobozi bwo kuba yafatanya n’abandi nkawe baba abatutsi, abahutu n’abatwa kubyerekeye ibisabwa kuri aba  Bantu ngo  bazashingwe umurimo utoroshye wo kunga abanyarwanda ngo noneho turebe imbere twiyubakire igihugu cyacu sinabitindaho kuko nabishyize mu nyandiko yanjye musanga ahangaha: DR. NKIKO NA BAGENZI BE NGO NTIBASHAKA ABATUMVA IBINTU NKABO MU NAMA BATUMIJE KURI 25-26 WERURWE 2017.

2   – MUTI ESE MUSONERA JONATHAN UBUHAMYA ATANGA BUTANDUKANIYE HE N’IBYO ABANTU NKA NGARAMBE BAMUTAMIKA?

Reka mbahe ingero nke ibindi namwe murabizi:

Musonera Jonathan ati” General Major Fred Gisa Rwigema yishwe kumunsi wa kabili w’igitero, bivuga tariki ya 2/10/1990.”Ntabwo mbihakana aha harimo ukuri, na none ati” ku bwa Museveni yasimbuwe na Paul Kagame.“ Nabyo tubyumvikanaho. Arongera ati” abari basimbuye Rwigema kubuyobozi bw’ingabo aribo Major Peter Bayingana na Major Bunyenyezi bishwe bidateye kabiri Kagame ahageze, akavuga ko hari n’abandi bayobozi b’ingabo bagiye bicwa bakurikiye abo ariko reka mbe mpagarariye aha.”

Ikibazo nakwibaza aha giteye gitya:”aba bantu bishwe nabande, ninde watumye abo bishi,yabiteguriraga he,kandi ryari?” Nkurikije ubuhamya Musonera atanga iki kibazo kugisubiza biroroshye : Abishe aba bantu batumwaga na Paul Kagame ariko nawe akaba ari umukozi wa Museveni, aba bakaba barakoreraga Uganda nkuko Musonera yatubwiye ko Kagame yiberaga za Mbarara n’ahandi, ikindi Kagame nawe aho ntiyahakoreraga wenyine nubwo yarayoboye imirwano ariko ibikorwa bya FPR  bya politike byari birimbanije, aha ntiwambwirako nka Tito Rutaremara, Jacques  Bihozagara,Gahima Gerard,Tusayidi, Rudasingwa Theogene, Patrick Mazimpaka n’abandi benshi….aba bose ntibari kurugamba i Byumba na Ruhengeri kandi bari bafite ibiro Uganda, ni nabo bateguriraga imikorere yose ya APR nk’ishami rya politiki, naho kutubwira ngo Kagame yari yarashimuse FPR ntakuri kurimo ese ubundi yari kuyishimuta akayijyanahe? Ku rugamba rwa Byumba na Ruhengeri kandi batahakorera,bataranahigeze!

Keretse niba bashaka kweza nyakwigendera Rwigema n’abamukurikiye nyuma yo kumusimbura mbere ya Paul Kagame kandi nawe hakurikijwe ubuhamya Musonera n’abandi basirikare ba FPR batanze ntaho bigaragara ko uwasimburaga undi mu buyobozi bwa gisirikare cya APR atakomerezaga kuri gahunda ya gisirikare asize cyane ko bose bashyiraga mubikorwa ibyo FPR ibategurira,yewe kugeza no mumpera za Mata 1994 ubwo Gahima Gerard na Tusayidi bajyanye inyandiko yuzuye ibinyoma muri ONU ko abatutsi bashize ko kubatabara ntacyo byaba bikimaze, mwibuke ko aba bagabo bombi aribo bayishyizeho umukono nta signature ya Kagame Paul igaragaraho gusa nawe aho yarayoboye urugamba yagenderaga ku Morongo umwe nabo (Gahima na Tusayidi) kuko ntiyarashishikajwe no gutabara abatutsi nkuko bigaragazwa n’ubuhamya bwinshi harimo n’ubwa Musonera,wareba ugasanga yaba ari FPR na APR bakoraga ibintu bimwe byumvikanyweho nubwo babaga batari kumwe. Ibi bintu ubwabyo bisenya ibyo bavuga ngo Kagame yari yarashimuse FPR.

– Ikindi jye kijya kintera kwibaza kubasubiramo ibyo FPR na bampatsibihugu baba bapanze batareba imitego yabyo n’abavuga ngo jenoside yakorewe abatutsi gutyo gusa ,nibutse ko iyo nyito yaje muri2014 isimbuye Jenoside nyarwanda, nyamara twe twabirebaga kandi na Musonera nabandi bavuga ukuri tubibona kimwe nuko muri 1993-1994 itangira  FPR/APR bagiye bakora ibikorwa byo kwica abahutu murwego rwo kubatera umujinya nka ba Gapyisi, Gatabazi Felicien, Rwambuka, Katumba ….n’abandi,ibyo bikaba byarateguraga kugwa muri wamutego w’iyicwa rya batutsi nkuko nyuma yigihe gito twabonye amahano y’iraswa ry’indege yari itwaye abaperezida babili Habyarimana Juvenal w’uRwanda na Ntaryamira Cyipprien w’uBurundi nabo bari kumwe bose,icyo gikorwa kikaba kibaye imbarutso y’iyicwa ry’abatutsi,ariko abantu duhora tuburana imitwe yarashyushye ngo imbarutso ntaho ihuriye n’icyo bise genoside yakorewe abatutsi gutyo, nyamara umunya Canada wari procecutor wa ICTR y’Arusha Carla del Ponte  yatubwiye ko iyo hagaragazwa ko FPR ariyo yahanuye iriya ndege mwe muhora mwemeza ko Paul Kagame ariwe watanze itegeko ryo kuyihanura no mubuhamya bwa Musonera n’abandi birimo ko ngo amateka ya genoside y’urwanda yari kwandikwa bundi bushya hatitawe no kubishi babatutsi ubwoko baba baraturutsemo ubwaribwo bwose,ibyo biboneka mu kinyamakuru (danish newspaper Aktuelt of April 2000).

Ariko se ubundi uretse amaranga mutima cyangwa gukurura umuntu aganisha aho ashaka reka twibaze aka kabazo.”dukurikije uko imanza za ICTR y’Arusha yashyiriweho uRwanda guca imanza abakoze ibyaha ndenga kamere kugihe kigenwe rukaba rwarafunze imiryango, rwaba rwaratanze ubutabera koko? Niba ntabutabera rwatanze rwaba rwarabereye abamaze kuburanishwa nuko twese twabibonye ko rwari igikoresho cya FPR na bampats’ibihugu? Ese ko hatabonetse uwateguye buriya bwicanyi kuri ruriya ruhande,kandi natwe nk’abanyarwnda hakaba ntawari wamutudomeraho agatoki aho uwashakishiriza n’ahandi niko by agenda?” Tuge twibaza utubazo nkutu twihe n’ibisubizo.

– Ikindi Musonera ati.” DMI yoherezaga abacengezi (za infiltration) inyuma ya za pozisiyo (position) zaba FAR gushimuta abantu kandi bagendereye ubwoko(abahutu)” nibyo nkuko ubu buhamya abuhuriyeho na Colonel Ndengeyinka mu kiganiro yagiranye na radio ijwi rya rubanda aha ntahandi bajyanwaga kwicirwa urubozo ni Uganda hariya ba Rose Kabuye bari bafite amabagiro n’ahandi nkuko Musonera abivuga kandi koko niko kuri,ingero ni nyinshi ariko reka mpinire aha nigarukire kucyo nari ngambiriye .

– Musonera aratanga ubuhamya bwinshi kandi bigaragara ko ibyo bikorwa byabaye mu ntangiriro yintambara yego bikagenda bigira ubukana bitewe nuko bagenda babona aho bakorera hagutse ibyo bakoreraga hakurya y’umupaka bakabyaguririra imbere mu Rwanda,ibi byose Ngarambe Joseph akabirengaho akabaza ikibazo ngo “FPR yaba yarateye ifite umugambi wo kurimbura abahutu? Ibyo akabibaza agirango Musonera amubwire ngo oya,ubuse gutamikwa amagambo guteye gutya ntibyaba biganisha aho ubuhamya bwatanzwe buhinduka ubusa kuko uwabutanze yivuguruza? Harya ngo Kagame yashimuse FPR icyo gihe muri !990,91’92’93?

Ese ubwo yaba yarafite izihe mbaraga n’ubwenge byari gutuma arwana agakora na poritike kugeza ubwo ikinyoma gitsinda kigahabwa intebe mu rugwiro?Ese niwe wasinye inyandiko yavuzwe hejuru Gahima Gerard na Tusayidi bajyanye muri ONU muri Mata 1994 hatarashira n‘ukwezi ubwo bwicanyi butangiye? Kandi government n’igisirikare cyayo bashinjwa ngo nibo bateguye,bakora Jenoside barimo batakambira banyirububasha bomuri ONU batanabunva kubera imigambi yabo igayitse bari bafatanije na FPR yo kurimbura rubanda.

3   – REKA NIBUTSE MUSONERA N’ABANDI BADASOBANUKIWE IBYIRIYA NTAMBARA YA FPR/APR

Kuva  bayitangira tariki ya 01/10/1990 dore ko bari batangiriye mu gace k’umutara,aho basubirijwe inyuma Ningabo zari iza government yicyo gihe FAR ntanarimwe APR yongeye kubona aho ifata k’ubutaka bw’u Rwanda mbere y’imishyikirano y’Arusha yo mu 1992  yari yubakiye ku kinyoma cya FPR na bampatsibihugu  bari bayishyigikiye aho bunvikanaga  ibyo bise zone tampon cga  zone demilitarise kuri FPR yabaga ibonye aho ishinga ibirindiro itarwanye ,FAR bo kuko bunviraga ibyo imishyikirano yemeje ntamananiza  basubiraga inyuma,nguko uko APR yavuye k’umupaka w’u Rwanda na Uganda muri za 92 kugeza binjijwe muri CND(inyubakwa yar’iyinteko ishinga amategeko) naho bahageze kuri ubwo buryo bw’ikinyoma ngo barubahiriza amasezerano,aha nashatse kubunvisha ko mbere y’iki gihe APR/FPR kubona uko bashyira mubikorwa umugambi wabo bari bafite wo kurimbura abahutu cyangwa abatutsi bakekaga ko ari abahutu bitari biboroheye kuko abaturage bari bakirinzwe nubwo na Musonera abyemera ko bamwe mubari abasirikare ba APR yita DMI ngo bacengeraga inyuma ya za position za FAR bagashimuta abahutu bajya kwica urubozo nkuko babihuje na Colonel Ndengeyinka mu buhamya yatanze kw’ijwi rya rubanda.

– Ikindi Musonera avuga ko” FAR hari ngo aho bashoraga abasivile ku rugamba hatandukanye ngo n’amacumu n’amahiri ngo bavuza induru maze abasirikare bakihungira“,nkurikije amakuru nfite ibyo byabaye i Nyanza ya Butare mucyo bise auto defense civile ntahandi hantu nigeze mbyunva hagize uhazi yahatubwira, bikaba byarateguwe mu rwego rwa gisivile ndetse bikaba biboneka ko bitavugwagaho rumwe n’ubuyobozi bwa FAR bwakoreraga murako karere cyane ko bigaragara ko ntahandi byakozwe

– Ikindi namwibutsa nuko ibyo bihe FAR zari zarabohewe amaboko imugongo kuko igihugu cyari cyarafatiwe embargo ntaho bashoboraga gukura ibikoresho byo gukomeza urugamba,bakaba barakoraga intambara yo gukerereza gusa(combat retardateur)  nkaba ntekereza ko aribyo yitiranya no kwihungira,ese ubundi ko azi ko umugi wa Kigali bawusize ntawubakuyemo yunva icyari gisigaye kuburyo n’ahandi batari gukomeza kugenda gutyo cyari iki? Aha ho namubwira ngo iguye ntayitayigera ihembe ariko aziko ntabutwali n’ubuhanga bw’urugamba bigeze babarusha kuva rwatangira kugeza bagihabwa na bampats’ibihugu babigenje uko twabibonye,gusa aha singamije gucyocyorana iyo nandika ibi sinacyo mba ngambiriye ndavuga ukuri nahagazeho nkuko buri wese afite ubwo burenganzira.

4     MUSONERA, REKA NKWISABIRE GUTERA INDI NTAMBWE Y’UKURI ABANYOTEWE UKURI TUBATEGEREJEHO NKUKO MWABITWEMEREYE:

  • Guhera muri 1959 uvuga amateka y’abanyarwanda ntabwo uko kuri kwatanga isura nyayo kucyo abahutu n’abatutsi bapfa mu Rwanda, gusa nemera ko ari kimwe mubiyagize ,yewe hari n’abatangirira ku intambara yo ku Rucunshu nabyo ntacyo byatumarira nubwo ari amateka ababaje yabanyarwanda ariko byabaye hagati yabatutsi ubwabo. Hakenewe kureba icyo abahutu n’abatutsi bapfa kandi uziko 1959 itituye aho gutyo, yavumbuwe n’ubutegetsi bw’abami batafataga abaturage bayoboraga kimwe,ntibasangire ubutegetsi,ntibasangire ibyiza by’igihugu cyabo,Abitwa imboneza z’abahutu bakicwa ubugabo bwabo bukambikwa karinga! Abasigaye bakayoboka umwami nk’abacakara, Ese murunva ubwo bugome bwo mukinyejana cyashize nambere yaho bwari bworoshye? Muge mugerageza mushakishirize n’aho.

    Olivier Nduhungirehe, ambassadeur w'u Rwanda muri Belgique

    Olivier Nduhungirehe, ambassadeur w’u Rwanda muri Belgique

  • Reka nkwibutse akantu nawe wibukije ambassadeur Nduhungirehe amaze kukwandagaza bitarimo ikinyabupfura bimwe tumenyereye kuri FPR n’abateruzi b’ibibindi bayo, akuziza ubuhamya watanze kuri 25/03/2017 badashaka ko bujya ahagaragara, maze mukiganiro wagiranye na Joseph Ngarambe cyo kuri 03/04/2017 kw’ijwi ry’ihuriro rishya waramubwiye uti.”Nkundiye umuhungu wa Kabego yahatswe kwa Rwabugiri ibisabo by’ubugabo bwase bimanitse kuri karinga.”aha kuba warahatekereje ukahamubwira nuko ujya uhazirikana,nubona ntacyo bihindura ku myunvire yawe naho ujye uhaganira na bagenzi bawe muhashakire umuti w’ibibazo by’urwango rwabaye akarande mu banyarwanda,(abahutu n’abatutsi) naho ibindi byose ubanza mwaba mwubakira fantasy k’umucanga.

 

UKO MBIBONA

Abafite ubuhamya kubyo bazi ku marorerwa y’ubwicanyi cyane cyane kubutegetsi nuko bwagiye busimburana kuva ku ngoma z’abami kugera magingo aya muri 2017 n’amateka y’u Rwanda  muri rusange  kuva rwitwa rwo, bakagombye kubutanga ku mpande zombi (abahutu n’abatutsi ku batwa ikibazo cyabo ntikizatunanira dore ko n’ubundi babaye nka byabyatsi ngo aho inzovu ebyili zirwaniye) ntamaranga mutima,nta gukurura dushyira aheza ubwoko bwacu,nta nyungu za poritike kuko arirwo rufunguzo rwo kumenya indwara abanyarwanda turwaye,kandi muzirikane ko iyo indwara yabonetse n’umuti nturuhanya ninaho rubanda tuzahera ducungura urwanda rwacu, Ahasigaye n’ahanyu mu bwunganizi ngo umutwe umwe wifasha gusara.

Umwe muri rubanda

Samson Mutaganzwa

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to MUSONERA JONATHAN NAKUGIRA INAMA YO GUSHISHOZA KU BAGUTAMIKA AMAGAMBO BAGAMIJE KUGOREKA UKURI UBA WAMAZE KUDUSHYIRIRA AHAGARAGARA,GUSA UKABA WATERA INDI NTAMBWE MURUKO KURI

  1. Mugabo says:

    Hari ikintu tugomba kwitondera.
    Hari abantu bavuga ko bashaka kuvugisha ukuri ariko wareba neza ugasanga ari amatiriganya no kuyobya abantu bibereyemo.

    Ngendeye ku buhamya uwitwa Rutabana Damascene wabaye mu nkotanyi yatanze ejo bundi mu muhango wo kwibuka bose, nsanga hari byinshi Musonera ahisha nkana mucyo yise urugamba rwo kuvugisha ukuri. Ngarambe Joseph we sinirirwa mutindaho kuko we yifitiye ikibazo cy’urwango rukabije afitiye abitwa abakiga bose n’ubutegetsi bwa Habyarimana na MRND na n’ubu rutaramushiramo akaba arirwo rutuma aho ra asisibiranya.
    Reka ngaruke kuri Musonera kuko niwe wanzinduye.

    1.URUHARE RWE ADASHAKA KUVUGA CG AHISHA

    Iyo urebye urugendo (parcours) rwa Musonera mu nkotanyi usanga yarabaye umwarimu(Instructor)ndetse anafite ipeti rya Sergent. Ubusanzwe uko tuzi inkotanyi abainstructors baba ari abantu b’abagome muri kamere yabo batagira impuhwe, kuko si buri mututsi ushobora guhabwa ako kazi. Kuba instructor rero mu gihe cya intambara ya FPR murumva namwe ko byari bifite icyo bivuze.

    Niba Musonera yarabaye umuinstructor kandi yari avuye mu Rwanda aho inkotanyi ubwazo zihamiriza ko abavaga mu Rwanda bajya mu nkotanyi batari bizewe na gato ndetse abenshi bakanicwa bakekwaho kunekera Habyara; Kuba rero Musonera yaba yarageze aho ahabwa ako kazi, byumvikane ko hari icyo bari bamubonyemo, hari ubushobozi bari bamubonyemo cyangwa hari akazi bari bamwitezeho ko yabakorera neza kabone n’ubwo yari mu cyiciro cy’abatizewe. Ako kazi rero ni akahe? ni ko abantu bagomba kwibazaho cyangwa nawe ubwe akagira ubutwari bwo kukivugira.

    Ikindi Rutabana we yivugiye ko abainstructors ari bo bajyanaga abagomba kwicwa ndetse akaba ari nabo babica. Niba Musonera rero yarabaye umuinstructor abyiyemerera, yadusobanurira ukuntu we yaba yarakoranye n’itsinda ry’abicanyi bameze gutyo, bafite ubwo bugome bungana gutyo (ari nabwo bwaherwagaho bahabwa ako kazi), maze we akaba atarishe umuntu n’umwe cyangwa atarakoraga izo screening z’abicwagaga nk’uko we abishinja abandi.
    N’ubuhe buhanga rero yaba yarakoresheje ngo adakora ibyo bakora, nyamara akorana nabo ndetse afite n’imyemerere nk’iyabo!
    Aha ni naho inkotanyi yitwa Marara Noble yo muri RNC ikorera Kayumba Nyamwasa yashushe n’icyurira Musonera ko ngo ko niba ashinja inkotanyi ko zigishaga kwica nawe akaba yarabaye umwarimu, ngo ubwo bisobanuye nyine ko nawe yishe!

    UMUGAMBI MUBISHA WA FPR WO KURIMBURA ABAHUTU

    Ntangazwa n’ukuntu abatutsi bose iyo bava bakegera bagira ikintu kimeze nk’ibanga ryo kutivamo, kurengereana no kutimena inda iyo buri gihe babajijwe ibyerekeranye n’ubwicanyi bakoreye abahutu ndetse n’ubundi bugome ingoma za cyami zakoreye abahutu. Kabone n’iyo baba barimo bicana hagati yabo, iyo bageze kuri icyo kintu kimeze nk’ibanga bavuga rumwe.
    Igisekeje rero ni ukuntu bahakana ko FPR yaje ifite umugambi wo kumaraho abahutu nyamara kandi ibikorwa yaje ikora byo ubwabyo byivugira.

    Ikirenze icyo kandi ni uko Musonera kimwe n’abandi batutsi bose batajya bagira ubutwari bwo kwemera; ni uko abatutsi benshi bajyaga mu nkotanyi babaga bazi ko ikibajyanyemo ari ukuzihimura ku bahutu ku buryo bubi bushoboka, urwango bigishwaga rwabumvishaga ko bagiye kurwanira kwigarurira igihugu ubundi bakica abahutu benshi bashoboka ku buryo batazapfa bongeye gusunutsa ibizuru byabo ku butegetsi. Ntimumbaze ijanisha, ariko abenshi ni uko babyemeraga.
    Uwitwa ko avugisha ukuri rero agashinja ubwicanyi inkotanyi zakoreye abahutu, ntibigomba kugarukira aho gusa. Agomba no kugira ubutwari bwo gutamaza uwo mugambi mubisha wa FPR yamye ifite wo kurimbura abahutu kugira ngo uko kuri kwe gufatwe nk’ukutaga mije gutiriganya. Bose barabizi kandi bose niko babyigishwaga kandi ni nako abenshi babyemeraga.

    Ntacyo bimaze kwitwa ngo uravugisha ukuri ubundi ukajya aho ukabeshya abantu ko FPR yateye ifitiye imigambi myiza abanyarwanda ko Kagame ari we wabidurumbanyije! Oya icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko Kagame uwo yaje ku rugamba nyuma rwaratangiye, kandi inkotanyi zinjiye zica umuhutu zihuye nawe wese. Icyo Kagame yakoze yabarushije ubwenge bose, maze yikubira byose arangije arabahitana, ariko ntacyo yahimye ku byerekeranye no kwica abahutu kuko yakurikije umugambi wari usanzweho.

    UMWANZURO.

    Turabizi twese ko hari abatutsi benshi bageze mu nkotanyi bagatungurwa no kubona uburyo zabicaga ubwabo, ndetse bake cyane bakababazwa n’uburyo zicaga abahutu b’inzirakarengane. Ibyo bivuze rero ko mu rwego rwo gukiza amagara yabo hari bake bashorwaga mu bikorwa batemera ndetse bakanashorwa no mu bwicanyi butavugwa, bakabikora kugira ngo baticwa atari ukuvuga ko babyemeraga.
    Ubutwari rero si ukubizinzika, si ukubihisha,si ugutiriganya (nka biriya bya Joseph Ngarambe wirahira akirenga ko genocide y’abatutsi yateguwe na leta ya Habyara ndetse ko anabifitiye n’ibimenyetso ndakuka nyamara ntabitange); ni ukuba umugabo ukabishyira ahagaragara uko byakabaye, niko kuri kuzakiza abanyarwanda.

  2. De Gaulle says:

    Nkundiye umuhungu wa Kabego yahatswe kwa Rwabugiri ibisabo by’ubugabo bwase bimanitse kuri karinga,
    Aka kantu ni keza Musonera uzi ko ibisabo by’ubuhabo bw’abahutu byambikwaga KALINGA,yagombye nabyo kubibonamo akarengane,ndetse akanatera intambwe yo kubwira bene wabo b’abatutsi aka karengane abahutu bagiriwe ngoma na lindi.Ipfundo ry’ikinazo cy’u Rda naho riri.
    Wakoze muvandimwe kuri iyi nyandiko yawe ikebira Musonera ikanigisha abandi banyarwanda ibibazo by’insobe u rwanda rwashowemo na FPR Inkotanyi

  3. kubwumuntu, Ford says:

    Mbese ubundi Jonathan Musomera we ni umwere? Ko beshi tuzi neza abahutu yishe akabica urwo agashinyaguro harimo kubatwikira mumazu bashya bagakongoka, abandi akajya abasukaho amazi yamarike bagapfa batonyoka imibiri yabo yarayitwitse. Ibi byose mvuze ntabyo azi? Yarahira ko atabikoze abikoreye abahutu inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi mu rwanda? Baravuze ngo nuwendeye nyina munyenga yaramenyekanye.
    naho abahutu bari hamwe naba bagabo ni babandi Simon yaririmbye bitwa ibihugu byibihuna. Ibyo bihutu ntibibona, ntibishishoza, ntibitekereza, ntibumva, ntibisoma amateka y’urwanda kandi bigenda muri Ruhurura butaziguye iyo bijya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *