TWIBUKA DUTE ABACU BAZIZE FPR? DUSOBANUKIRWE N’AMWE MU MATEGEKO Y’INGENZI AGENGA INTAMBARA. Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, inzigo y’imyaka 1000 mu Banyarwanda!

Umwakagara.PK_
  • Views 2067
  • Rating 12345

”Juridiquement”, mu bijyanye n’amateegeko:

–  Ni uruhahe ruhari guverinema ya Habyarimana ifite muri Jenoside yakorewe abatutsi?

– Guverinema y’inzibacyuho ya Jean Kambanda yo ifite uruhe?

– Hagati ya guverinema z’abahutu Habyarimana-Kambanda n’ ”abaroberi” ba Paul Kagame ni nde wateguye iyo jenoside y’abatutsi bari mu Rwanda mu 1994 akanayishyira mu bikorwa?

– Mbese ni ngombwa ko Abahutu bagira Jenoside yabo nkuko Abatutsi ”bagize amahrwe” bakayemererwa?

Muri iki kiganiro https://www.youtube.com/watch?v=jqUIvIRfqGA, umunyamakuru SERGE NDAYIZEYE yasubiyemo inshuro nyinshi ko Guverinoma z’abahutu Habyarimana-Kambanda ari zo zarizifite inshingano yambere yo kurengera abatutsi bari mu Rwanda mu 1994; ku buryo umurundi bavuganaga yagezaho ”akamurega” guhishira, cyangwa kugerageza kugabanya uburemere bw’uruhari rwa FPR-ntutsi  mu gutegura no gukorera benewabo b’abatutsi jenoside.

Kuri iki kirego, mbona Serge adafite umugambi wo kurengera umujenosideri kabuhariwe Paul Kagame, ahubwo ari uko yaba adasobanukiwe n’amwe mategeko agenga intambara. Niyo mpamvu nifuje kumwunganira kimwe n’undi wese waba utekereza nkawe.

  1. ”Tous les belligérants en conflit armé ont la même obligation de respecter le droit de la guerre et le droit humanitaire  reconus internationalement». Abarwana bose bafite inshingano zimwe zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara no kutica, kuticurubozo umuntu wese niyo yaba umusirikari utarikurwana. Icyangombwa ni uko aba azwi. Si guverinema rero yonyine igomba kubaha ayo mategeko. Areba n’uwagiteye yaba iyindi guverinema/igihugu cyangwa “abaroberi”.

Iri tegeko rero rireba na FPR/APR n’ubwo yo idahanwa/itahanwe kuko yarifatanije na USA mu gutsembatsemba Abanyarwanda.

Birumvikana rero ko Serge iki agitsindwa iyo adashyira FPR na Habyarimana kugeze kuri Kambanda ku rwego rumwe. Ikindi kandi, FPR na APR yayo ntiyari “abaroberi” nk’abandi. Yari ifite inzego zose z’ubutegetsi : abasivili n’abasirikari. FPR ni Ubuganda, Tanzaniya, Amerika, Ubwongereza na Isilayeri, byateye u Rwanda bimazahe guhabwa uburenganzira n’Ububirigi. Byarwanaga na Habyarimana wari ushyigikiwe n’Abafaransa na Mobutu. Niko mbyumva.

Mu gihe Habyarimana na les FAR  bo bubahirizaga ayo mategeko uko yakabaye, FPR yo yariyashinze imitwe yo kurimburana n’imizi, « punguza », inzirakane z’abahutu kuva mu 1990. Serge azi neza ko uku ari ukuri kuvugwa n’abakuzi guhera kuri Rudasingwa, Furuma, Ruzibiza, Musonera… na Damascene Rutabana. Nk’uko babyemezwa, abahutu bose bishwe cg bicwaga ku mategego aturutse ibikuru, kwa Kagame.

Ku rundi ruhande, nta mututsi w’inzirakarengane wishwe ku mabwiriza Ya Habyarimana, guhera 1990 kugeza ubwo FPR ya Kagame yamwivuganye. Ubu Habyarimana ku isi hose, ndetse n’imbere ya Kagame, ni « umuhutu w’umumodere », wakundaga abatutsi n’amahoro. Ibi kandi ni n’ukuri kuko abantu benshi bakeka ko umugore we ari umutsikazi naho we akaba umuganda. Nibyo ngo Bagosora yaba yaramujijije ku bashaka kujijisha abanrwanda nkana kandinbaziko ko babeshya.

NB : Tubyumvikane : Serge amaze kumenya neza ko abatutsi b’abasiviri bapfuye mu gihe cy’intambara, abagogwe n’abandi bose bishwe n’abatekinisiye b’APR… !

Kimwe mu by’ingenzi cyateye Jenoside yakorewe abatutsi rero ni uko FPR, guhera muri 1990, yicaga abahutu b’izirakarengane igamije kubamara cya kugabanya ubwinshi bwabo. Abarokotse iyo jenoside nibo basobanuriye abandi bahutu umugambi wa FPR wo kumaraho abahutu… izo mpunzi nizo zatangiye gutema abatutsi zibwirijwe kandi zishyuhijwe n’abatekenisiye ba FPR, igihe igihuhugu cyarikimaze gucibwa umutwe.

Abacikacumu benshi bazakubwira ko babonaga igitero cy’abicanyi batazi iyo giturutse !?!

  1. « Il est strictement interdit de mélanger les civils et les militaires et de porter les habits civils à des fins militaires ».

Birabujijwe kuvanga abasiviri n’abasirikari, cyangwa kwambika abasirikari imyambaro y’abasiviri kugira ngo ugwe gitumo umwanzi, kuko uwo mwanzi wawe adashobora gutandukanya umwanzi n’utariwe. Icyo gihe, bose abafata kimwe, akarasa.

Ubu ni uburyo bwa kabiri Paul Kagame yakoresheje mugutegura jenoside yakorewe abatutsi. Mwese muribuka uko Inkotanyi zambaraga « rumbiya » zikigira abagore, izindi zikagenda zisutumye nk’impinja bityo, zagera inyuma y’ Inzirabwoba zikavamo abasoda, zikarasa. Muribuka uko M23 (= FPR´) iherutse kubyambara i Goma maze za « satellites » za LONI zikayimvumbura…

Habyarimana amaze kwicwa rero, byari bigoye rwose gutandukanya umusirikari n’utari umusirikari mubatutsi. Kumenya ufite imbunda n’utayifite. Serge azi neza ko abatutsi benshi bajyaga ku Mulindi na CND bagasubira mungo zabo. Kajeguhakwa avuga inzego za gisoda mu Rwanda hose FPR yarifite… Rudasingwa ahamya ko ibihumbi birenga bitatu by’abakomando bo kunganira abavugwa na KAJEGUHAKWA bari barakwirakwijwe hose mu nzirakarengane z’abatutsi, mbere y’iraswa rya Habyarimana.

Igihe Kagame yavangaga abasivili n’abasirikari, kuburyo abaturage bose bari babizi, ni uko yaragamije kwicisha abo basivili ngo abone jenoside yo kurega Habyarimana-Kambanda, maze bafatirwe ambarigo, atsinde urugamba bitamugoye. Ni nako kandi byagenze. « La fin justifie les moyens ! »

  1. « Celui qui organise un Coup d’Etat est responsable de la sécurité publique ». Umuntu wese usesa inzego z’igihugu niwe ushinzwe umutekano w’abaturage.

Aha, nyakwigendera Abdul Ruzibiza yarahatinze cyane, ati « igihe Kagame yicaga Habyarimana, … twatekerezaga ko hari icyo yateganyije cyo kurengera abatutsi benewacu … twarumiwe tubonye ahubwo ari kutubuza no kubatabara».

Birumvika ku buryo budasubirwaho rero, nkuko DANI RUVUGABIGWI abyemeza, ko ntawundi n’umwe ugomba kubazwa ibyabaye ku batutsi bari mu Rwanda mu 1994. Ni Kagame n’abafatanije nawe gukorera « KUDETA » Habyarimana batateganije uko bagomba kurinda umutekano w’abaturage, cyane cyane uw’abatutsi yariyarangishije Abahutu kubera intambara n’itsembatsemba yaramaze igihe abakorera.https://www.youtube.com/watch?v=YAnxkXxzZJM

Mu by’ukuri rero jenoside yabayeho nta leta ihari. Igihugu Kagame yagishize mu muhanda, nako yari yagihaye umututsi Kajuga Robert ngo amareho abatutsi bari mu Rwanda, maze yifatire ubutegetsi, mu muvu w’amaraso.

  1. Est-ce que Kambanda et Sindikubwabo étaient capables de stopper le génocide ?

Mbese Kambanda na Sindikubwabo bashoboraga guhagarika Jenoside ? Oya, kuko atari bo bayiteguye. Bari bameze nk’intama. Ntibari bazi iyo biva n’iyo bigana. Nkuko Col Luc Marhal na Dallaire babisobanura, ingabo za Habyarimana zaguye mu kangaratete : gushyiraho Agata watukaga Habyarimana ku manywa y’ihangu… birananirana, gufata ubutegetsi… zitinya kuregwa gukora « kudeta »… maze zihitamo gushyiraho  «les inaptes » kubera igitutu cya FPR n’amaso y’amahanga, USA , UK… byari biyishyigikiye.

Keretse ahari uri Imana nibwo washobora guhagarika ibyo utateguye. Paul Kagame na FPR ye nibo bonyine bashoboraga guhagarika jenoside yakorewe abatutsi kuko aribo bayiteguye. Serge Ndayizeye we, mbese wumva igifaransa ? Soma aha hakurikira wiyibutse uko bayiteguye :

http://www.therwandan.com/fr/dupuis-se-trompent-fort-le-genocide-des-tutsis-etait-bel-et-bien-planifie-avant-cette-date-fatale/

https://groups.google.com/forum/#!msg/collectifcres/W_1iZ1fFVMQ/M2Owa0RrEQAJ

Ikindi kandi wagombye kwibuka ni uko bari abanyenduga. Bishatse kuvuga ko hafi y’inzego zose z’umutekano zari mu Rukiga kwa Habyarimana wari umaze kwicirwa hamwe n’umukuru w’ingabo Deogratias Nsabimana. Rwose tujye tuvugisha ukuri: Kambanda yatinyaga abasirikari nkuko Rucagu atinya Kagame. Ibyo yakoraga byose rero ni ibyo yarotaga ko ingabo zishaka/zifuza, maze si ukuroha u Rwanda karahava! Uzi iyo nibura hagira umusirikari ufata ubutegetsi muri kiriya gihe cy’inzibacyuho aho kubuha Kambanda ! Ndahamya ko ibintu bitarikugera aho byageze.

  1. Akabazo ka nyuma nshaka kuvugaho ni igitekerezo cy’umututsi Enoch Kabera wifuza ko Abatutsi bajya bagira igihe cyabo cyo kwibuka n’Abahutu bakagira icyabo. Aha yanyibukije wa muyahudi wavuze ko « kuvuga amaraso y’abahutu ari ugutuka/kwanduza amaraso yabatutsi».

Mu by’ukuri, uretse kuba umuhezanguni, nta muntu ujijutse utazi ko kuri Kagame n’agatsiko ke umututsi wari mu Rwanda mu 1994 ntaho atandukaniye n’umuhutu. Kuki batakwibukira hamwe ko Kagame bose abafata kandi yabishe kimwe ? Kuki batakwifatanya mu kurwanya ikibi?

Kugira ibihe bitandukanye byo kwibuka ni no kwemera amajoside abiri : iy’abahutu n’iy’abatutsi. Ni uguhamya no gushyigikira INZIGO Y’IMYAKA IBIHUMBI. Mbese ibyo hari icyo bimaze mu kunga Abanyarwanda ? Njye mbona ubibonamo inyungu ari uko atekereza nka Kagame. Ni uko atemera ko Abanyarwanda turi bamwe, turi abavandimwe. Ni uko yibeshya ko ari “Hamite” abahutu bakaba “les Bantous”. Ni ukutumva ko iyo ngengabitekerezo ariyo soko y’amajenoside yabaye mu Karere k’Ibiyaga bigali by’Afurika n’azabaho mu gihe kiri imbere.

Nkuko nabyanditse:

http://www.inumanews.com/politike/1691-ni-ubuhe-butumwa-urukiko-rw%E2%80%99arusha-tpir-ruha-abacikacumu-rya-jenoside-yakorewe-abatutsi.html,

Igihe kiri kurenga kugirango abacikacumu, abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda twumve ibintu kimwe. Uri umututsi se? Zirikana ibi:

b.      Ababuze ababo nibahaguruke barwanye umwanzi wabo w’ukuri.

Hari interuro eshatu zituma nubaha Perezide w’u Rwanda Paul Kagame :

  1. Injiji ziba mu bize
  2. Mu Rwanda nta kudeta ishoboka ubu, kudeta zari izo mu gihe cya Habyarimana»;
  3. Nta bwoko ku isi bugira ubuntu nk’abanyarwanda (= Abatutsi), batanga amafaranga yabo ntibanabaze icyo azakoreshwa.

Kuri izi nteruro uko ari eshatu ndongeraho iyanjye imwe ya kane. Nta bwoko ku Isi nabonye bw’ «ibigoryi» nk’Abatutsi!

None  se hari ahandi kuri iyi isi mwigeze kubona abantu baririmbira, bakabyinira, bakamamaza umuntu wabiciye ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abana kandi babizi neza nkuko abatutsi b’i Rwanda babikora?

Igihe nari mu Buganda, mu 2003, nahahuriye n’umucikacumu twari tuziranye mu Rwanda mbere ya jonoside arigusaba ubuhingiro muri icyo gihugu. Mu gihe twarimo «tuyaga», nakanyujijemo mubwira «indo» nti «ariko shya … urabona ko abatutsi ari abagome gusumbya abahutu ?» Nawe ati «kubera iki ?». Ndamusubiza nti «none se ku butegetsi bwa Habyarimana… ntiwaryaga, ukaryama, ukarongora … wari warigeze uhunga?»

Nawe mukunsubiza yankuriye inzira ku murima ati «icyo abatutsi twese twemeranyaho ni uko aho gutegekwa n’imbwa z’abahutu, twakwemera tugatekwa na Kagame tuzi neza ko yateguye jenoside yacu, akayitangiza, akanga n’uko twatabarwa.»  Nararuciye ndarumira. Magingo aya. Kuri iyi mitekerereze y’abatutsi niho mpere  mvuga nti « aho bigeze ubu, aho kuba umututsi naba umutwa ». Urugero ni nka Luwiza Mushikiwabo bivugwa ko Kagame ari we wishe musaza we LANDO ariko NTIBIMUBUZE kwirirwa «amusigatiye»

Ndakwinginze, ongera wumve ubu buhamya bwa Musonera.” http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/01/07/kagame-nareke-gushyinyagurira-abatutsi-imyaka-20-nyuma-ya-genocidemusonera

UMWANZURO:

  1. Mu kiganiro navuze hejuru, nakunze igitekerezo cya mwarimu wanjye Bayingana, wanyigishije i Gitwe, ko Jenoside y’abatutsi gusa ari politike, “politique”. Kagame arigukora uburyo bwose kugirango abacikacumu b’abahutu n’abatutsi badahura ngo bayage… kugirango batiyunga. Bravo Jef Bayingana! Ukuri ni ukwawe n’uku kundi kwavuzwe na Dallaire atunguwe n’ikibazo atari yiteze: https://www.youtube.com/watch?v=fFJ-2iHZ3g0

Ababyarwanda bose barishwe mu mugambi wa Kagame wo gufata ubutegetsi.

  1. Ya mvugo yanjye ntangiye kuyihindura. Hari abatutsi batari ibigoryi nka Musonera, Ruvugabigwi, Ruzibiza, ba Rutabana… na Serge Ndayizeye.
  2. Muri make Habyarimana afite uruhari mu mahano yagwiririye u Rwanda kuko atacuye impunzi zari hanze mbere yuko zitera u Rwanda. Sindikubwabo na Kambanda bo mbona ntacyo baribashoboye. Ntabwo mbona uko bari gusimbuka ”umutego w’umwanzi” wari uyobowe n’interahamwe-ntutsi Kajuga Rombert wo gutsemba abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994 ngo Kagame azabe umwami uganje.
  3. Umuntu wese watakaje uwe yishwe, yaba umuhutu cyangwa umututsi, kuva tariki 01/10/1990 kugeza ubu yagombye kumenya ko uwamwiciye cyangwa uwatumye yicirwa ari Paul Kagame n’agatsiko ke. Yagombye kumva ko ibyabaye mu Rwanda kandi bikiba magingo aya ari jenoside y’Abanyarwanda (= Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) bari mu Rwanda mbere 1994 ikorwa na Kagame n’agatsiko ke.
  4. Imvugo ”Genocide rwandais” niyo iduhuza, naho inyito Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ni iyo kuturyanisha ubuziraherezo. Utabyumva gutyo ni umuhezanguni. Abanyarwanda twarashyingiranwe, tubyarana abana batazwi umubare mu busambanyi… Mbere ya 1959, abagore hafi ya bose bari ab’umwami, ab’abashefu n’abasushefu be b’abatutsi… Ngo “abaturanyi babyara abana basa” ni umugani w’abanyarwanda.

Ni iki kikubwira ko uri umuhutu? Turi bamwe ijana ku ijana. Iyo twicana tuba twiyica. Utabizi ni injiji!

  1. Ndahamya ko gushyira mu mateka yacu nk’Abanyarwanda, abaturage b’igihugu kimwe, amagambo ”jenoside yakorewe Abatutsi ” ari ukubiba no kubagarira urwangano rutazigera rushyira mu Rwanda. Ni INZIGO ISHOBORA KUZARIMBURA BANYAMUKE mu myaka 1000 iri imbere, kuko ntacyo Kagame n’agatsiko ke batakoze ngo bamare Abahutu ari ko byarabananiye kuko batabarika.

Igihe inkota ya Kanjongera yagiraga inyota… ntiyarotaga ko 59 izabaho kandi ko n’Ingoma nyiginya izagenda nka nyomberi… N’interahamwe ni uko byazigendekeye. Ibirenge “bijya imbu bijya imbere”.

Byaba byiza twese twibukiye hamwe, tukamenya umuzimu waduteye, tukamuterekerera hamwe.

Ndasaba Imana ishobora byose kutubonekera tugahumuka.

Samuel Lyarahoze

11 Mata 2017

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to TWIBUKA DUTE ABACU BAZIZE FPR? DUSOBANUKIRWE N’AMWE MU MATEGEKO Y’INGENZI AGENGA INTAMBARA. Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, inzigo y’imyaka 1000 mu Banyarwanda!

  1. Mugabo says:

    Ese bwana Lyarahoze uyu Musonera mbona usingiza ko avuga ukuri uramuzi neza?
    Hari ikintu tugomba kwitondera.
    Hari abantu bavuga ko bashaka kuvugisha ukuri ariko wareba neza ugasanga ari amatiriganya no kuyobya abantu bibereyemo.
    Ngendeye ku buhamya uwitwa Rutabana Damascene wabaye mu nkotanyi yatanze ejo bundi mu muhango wo kwibuka bose, nsanga hari byinshi Musonera ahisha nkana mucyo yise urugamba rwo kuvugisha ukuri. Ngarambe Joseph we sinirirwa mutindaho kuko we yifitiye ikibazo cy’urwango rukabije afitiye abitwa abakiga bose n’ubutegetsi bwa Habyarimana na MRND na n’ubu rutaramushiramo akaba arirwo rutuma aho ra asisibiranya.
    Reka ngaruke kuri Musonera kuko niwe wanzinduye.
    1. URUHARE RWE ADASHAKA KUVUGA CG AHISHA
    Iyo urebye urugendo (parcours) rwa Musonera mu nkotanyi usanga yarabaye umwarimu (Instructor) ndetse anafite ipeti rya Sergent. Ubusanzwe uko tuzi inkotanyi aba instructors baba ari abantu b’abagome muri kamere yabo batagira impuhwe, kuko si buri mututsi ushobora guhabwa ako kazi. Kuba instructor rero mu gihe cy’intambara ya FPR murumva namwe ko byari bifite icyo bivuze.
    Niba Musonera yarabaye umu instructor kandi yari avuye mu Rwanda aho inkotanyi ubwazo zihamiriza ko abavaga mu Rwanda bajya mu nkotanyi batari bizewe na gato ndetse abenshi bakanicwa bakekwaho kunekera Habyarimana; Kuba rero Musonera yaba yarageze aho ahabwa ako kazi, byumvikane ko hari icyo bari bamubonyemo, hari ubushobozi bari bamubonyemo cyangwa hari akazi bari bamwitezeho ko yabakorera neza kabone n’ubwo yari mu cyiciro cy’abatizewe. Ako kazi rero ni akahe? niko abantu bagomba kwibazaho cyangwa nawe ubwe akagira ubutwari bwo kukivugira.
    Ikindi Rutabana we yivugiye ko aba instructors aribo bajyanaga abagomba kwicwa ndetse akaba ari nabo babica. Niba Musonera rero yarabaye umu instructor abyiyemerera, yadusobanurira ukuntu we yaba yarakoranye n’itsinda ry’abicanyi bameze gutyo, bafite ubwo bugome bungana gutyo (ari nabwo bwaherwagaho bahabwa ako kazi), maze we akaba atarishe umuntu n’umwe cyangwa atarakoraga izo screening z’abicwagaga nk’uko we abishinja abandi.
    N’ubuhe buhanga rero yaba yarakoresheje ngo adakora ibyo bakora, nyamara akorana nabo ndetse afite n’imyemerere nk’iyabo!
    Aha ni naho inkotanyi yitwa Marara Noble yo muri RNC ikorera Kayumba Nyamwasa yashushe n’icyurira Musonera ko ngo ko niba ashinja inkotanyi ko zigishaga kwica nawe akaba yarabaye umwarimu, ngo ubwo bisobanuye nyine ko nawe yishe!
    UMUGAMBI MUBISHA WA FPR WO KURIMBURA ABAHUTU
    Ntangazwa n’ukuntu abatutsi bose iyo bava bakegera bagira ikintu kimeze nk’ibanga ryo kutivamo, kurengereana no kutimena inda iyo buri gihe babajijwe ibyerekeranye n’ubwicanyi bakoreye abahutu ndetse n’ubundi bugome ingoma za cyami zakoreye abahutu. Kabone n’iyo baba barimo bicana hagati yabo, iyo bageze kuri icyo kintu kimeze nk’ibanga bavuga rumwe.
    Igisekeje rero ni ukuntu bahakana ko FPR yaje ifite umugambi wo kumaraho abahutu nyamara kandi ibikorwa yaje ikora byo ubwabyo byivugira.
    Ikirenze icyo kandi ni uko Musonera kimwe n’abandi batutsi bose batajya bagira ubutwari bwo kwemera; ni uko abatutsi benshi bajyaga mu nkotanyi babaga bazi ko ikibajyanyemo ari ukuzihimura ku bahutu ku buryo bubi bushoboka, urwango bigishwaga rwabumvishaga ko bagiye kurwanira kwigarurira igihugu ubundi bakica abahutu benshi bashoboka ku buryo batazapfa bongeye gusunutsa ibizuru byabo ku butegetsi. Ntimumbaze ijanisha, ariko abenshi ni uko babyemeraga.
    Uwitwa ko avugisha ukuri rero agashinja ubwicanyi inkotanyi zakoreye abahutu, ntibigomba kugarukira aho gusa. Agomba no kugira ubutwari bwo gutamaza uwo mugambi mubisha wa FPR yamye ifite wo kurimbura abahutu kugira ngo uko kuri kwe gufatwe nk’ukutaga mije gutiriganya. Bose barabizi kandi bose niko babyigishwaga kandi ni nako abenshi babyemeraga.
    Ntacyo bimaze kwitwa ngo uravugisha ukuri ubundi ukajya aho ukabeshya abantu ko FPR yateye ifitiye imigambi myiza abanyarwanda ko Kagame ari we wabidurumbanyije! Oya icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko Kagame uwo yaje ku rugamba nyuma rwaratangiye, kandi inkotanyi zinjiye zica umuhutu zihuye nawe wese. Icyo Kagame yakoze yabarushije ubwenge bose, maze yikubira byose arangije arabahitana, ariko ntacyo yahimye ku byerekeranye no kwica abahutu kuko yakurikije umugambi wari usanzweho.
    UMWANZURO
    Turabizi twese ko hari abatutsi benshi bageze mu nkotanyi bagatungurwa no kubona uburyo zabicaga ubwabo, ndetse bake cyane bakababazwa n’uburyo zicaga abahutu b’inzirakarengane. Ibyo bivuze rero ko mu rwego rwo gukiza amagara yabo hari bake bashorwaga mu bikorwa batemera ndetse bakanashorwa no mu bwicanyi butavugwa, bakabikora kugira ngo baticwa atari ukuvuga ko babyemeraga.
    Ubutwari rero si ukubizinzika, si ukubihisha,si ugutiriganya (nka biriya bya Joseph Ngarambe wirahira akirenga ko genocide y’abatutsi yateguwe na leta ya Habyara ndetse ko anabifitiye n’ibimenyetso ndakuka nyamara ntabitange); ni ukuba umugabo ukabishyira ahagaragara uko byakabaye, niko kuri kuzakiza abanyarwanda.

  2. Olivier KAKA says:

    Samweli, nemeranywa nawe pe.Kagame yakora iki kiruta ibyo akora se, ko ari muri dilemme.Yahemukiye abanyarda, nako abanyafurika kandi ntazava kuri iy isi itabimwishuje.

  3. iseta says:

    Ibi ni ukuli rwose,kandi nemera ntashidikanya ko abacikacumu b’abatutsi n’ab’abahutu baramutse bamenye ko umwanzi wabo ali umwe maze bakishyira hamwe bakamurwanya,uwo munsi amahoro arambye yataha mu Rwanda. Ikibazo ni baliya bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ko aho gutegekwa n’umuhutu bategekwa n’imbwa y’umututsi kandi witegereje ugasanga ali bo bayoboye rubanda bagenda basunikira aho bishakira.

  4. Yelemia says:

    Ahaaa! Mbona wowe Samuel utazi aho ibyo abatutsi bigeze. Abahutu barashize, ubwami bwarimitswe mu rwanda ubuziraherezo. Ikibazo ni bande bazaba abacakara babatutsi ko abahutu babarimbuye bakabatsemba?
    Naho kumvikana hagati yabatutsi nabahutu ni inzozi kuko buri wese yifuze kurota ibyiza gusa.
    Igikuru muri byose abakunda ukuri bagomba kumenya nuko Amerika, Abongereza cg Abazungu bose muri rusange bashatse uburyo bwose bwo kurimbura no gutsembaho abanyarwanda nabanyafrika bose bo muri afrika yibiyaga bigali, kandi umugambi wabo mubisha urakomeje kugeza bashizeho, ubundi abazungu bakajya gutura afrika yo hagati. Ni musome amateka mu here muri 1980’s ubwo Abanyamerika bashakaga gutera Zaire-Congo presida Juvenal Habyarimana akababera ibamba, bamuha amadollar meshi cyane atabarika ngo bagure ku gisenyi Habyara ati Oya, mbese ushaka gutera umuturanyi wange nkande? ati ubwo nigewe mushaka ahita abirukana kubutaka bw’urwanda ako kanya. Abanyamerika nibwo babonye abo bihishamo aribo FPR-Inkotanyi. Amerika ni shef wa fpr-inkotanyi nkuko umuboyi akorera shebuja kandi agakora byose shebuja yamutegetse.
    Kwica niwo mwuga wabanyamerika aho bava bakagera, Abasangwabutaka baho uko niko bashize.
    nimuhumuke bwakeye kandi amazi yarenze inkombe kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *