UBUTUMWA KU BANYAPOLITIKI BATAVUGA RUMWE NA LETA YA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE: MURI IKI GIHE MU RWANDA HAKENEWE IMBARUTSO YA REVOLUSIYO.

ok
  • Views 2755
  • Rating 12345

Hari igihe numva abapolitisiye bari mu buhungiro basubiramo inshuro nyinshi, bati ”kirazira ko Perezida w’u Rwanda ategeka manda zirenze ebyiri” nkuko ingingo y’ijana na rimwe (art. 101 alinéa 3) y’Itegekonshinga ririho mu Rwanda ubu ribiteganya. Iyo batondagura iryo tegeko, nk’ishapure, bakongeraho ko batifuza indi ntambara mu Rwanda; bityo Paul Kagame akaba azabuzwa manda ya gatatu na revolusiyo itavusha amaraso (bivuga imyigaragambyo y’abaturuge ndaseka). Ndaseka kuko, n’ubwo nanjye ntashyigikiye indi ntambara mu Rwanda, mbona iki cyizere cyabo kiraza amasinde.

Ndaseka kuko kugirango revolusiyo ishoboke mu gihugu runaka hagomba kubaho ibintu bine by’ingenzi: akarengane gakabije kagirirwa igice kinini cy’abenegihugu, abo benegihugu bagomba kuba bafite ubwinyigamburiro buto butuma bashobora kwishyira hamwe ”bakiyoroganiza”, abo baturage bagomba kuba bafite abayobozi bari hamwe nabo (= les meneurs) babagira inama kandi bakanabashyushya, icyanyuma, kandi kiruta ibindi byose, ni uko hagomba kuboneka imbarutso.

Igituma nseka ngankwenkwenuka, ni uko uko mbona ibintu bimeze ubu, revolusiyo mu Rwanda idashoboka kuko mu bintu bine bikenewe hari ikintu kimwe gusa: akarengane gakabije. Naho ubundi, nta bwinyagamburiro, nta ”balideri” nta n’imbarutso mu minsi ya vuba mbona mu Rwanda yatuma abaturage bagumuka ngo babuze Paul Kagame kuba umwami uganje.

Umuntu yansubiza, ati uribeshya kuko ”abalideri” barahari: ba Bernard Ntaganda, ba Victoire Igabire… ndetse n’abarihanze… bakoresha ikoranabuhanga mu kuyobora no gushyushya urugamba… N’ubwo ntabyemera, simbitindaho uyu munsi. Icyanzinduye ni ukuvuga ku mpamvu y’ingenzi ituma revolusiyo zose zishoboka, ariyo IMBARUTSO.

Kugira ngo habeho impinduka zikomeye mu bibaho ku isi hose hagomba imbarutso. Kugirango Jenoside nyarwanda yo muri 94 ishoboke, Paul kagame yabanje kwica Habyarimana na Ntaryamira. Iyo ni imbarutso. Kugirango umuriro wake, n’ubwo ishyamba ryaba ryumye gute, hagomba imbarutso: kurasiramo umwambi, igishirira… Inzoga ntishobora gushya nta musemburo. Mbese imbarutso (= catalyseur) ni ngombwa mu mpinduka zose, mbi cyanwag nziza. Ikibazo rero ni iki?

Mbese abavuga ko abaturage bazigararagambya mu Rwanda, bakabuza Paul Kagame gufata manda ya gatatu, bafite IMBARUTSO izababatura? Simbizi ni umwana w’umunyarwanda.

Twumvikana aha: imbarutso ziri ubwoko bubiri.

Iya mbere ni iyo umuntu aba atateganije. Isyamba rishobora gutwikwa n’inkuba, ikivumvuri cyaka umuriro, isasu ry’igishirira… Imbarutso nkiyo ni mbi kuko yangiza ibintu byinshi kuko bitangira gushya nta cyategnijwe cyo kubizimya.

Imbarutso ya kabiri ni iyateganijwe: ni nk’umwambi wo gucana umuriro, umusemburo wo guhisha inzoga… n’akantu gato gashobora gukorwa mu Rwanda kagatuma abaturage batinyuka kwanga ku mugaragaro ubutegetsi bw’agatsiko ka Kagame. Urugero. Imbarutso ya Jenoside… nayo yabaye nziza kuko ni byo Kagame yashakaga (= jenoside yo kurega abo yarwanaga na bo…). Yari yayiteguye neza kuko igihe abantu batemwaga, amaradiyo n’amatelevisiyo yari yararitswe, maze si uguharabika … biratinda. Iyi mbarutso ni yo nifuza ko abapolitisiye batekerezaho mu mezi abiri ari imbere.

Ikibazo cya kabiri ni ukumenya imbarutso zimwe zakoreshwa…

Iyo njye mbona ni ”agatero shuma”. Aka gatero shuma kaba kagamije ibintu bitatu by’ingenzi:  gutinyura Abanyarwanda, gufunguza urubuga rwa politiki mu Rwanda no kwereka abanyamahanga ko mu Rwanda nta mutekano uriho.

  1. Gutinyura Abanyarwanda: Abanyarwanda bafitiye Paul Kagame n’agatsiko ke ubwoba bukabije, kandi ni mu gihe ukurikije uko kabishe, kabica … n’uko kabagenzura. Gusa ndahamya ko hakozwe agatero shuma, kateguwe neza, kagaragaza ko ”na nyina w’undi abyara umuhungu, Abanyarwanda batangira gushyira ubwoba maze bagasaba uburenganzira bwabo bw’ibanze nko kuticwa nk’inkoko, kuticwa urubozo, guhinga icyo bashaka… no kwihitiramo abayobozi.
  1. Gufunguza urubuga rwa politiki. Ako gatero shuma kabayeho, byaha urubuga abanyamashyaka rwo gusobanura no gusaba ko urubuga rwa politiki rufungurwa kuko aribwo buryo bwonyine bubaho bwo guhoshya intambara. Twibuke. Iyo FPR idatera, cyangwa itagaragaza gushaka gutera u Rwanda, … Habyarimana ntiyari kuzapfa afunguye urubuga rwa politiki. Iyo urubuga rwa politiki rufungutse rero na revolusiyo iba yashobotse.
  1. Agatero shuma, uburyo bwiza bwo kugaragaza Paul Kagame mu mahanga. Paul avuga ko Abanyarwanda bamukunda 100 %. Ko ari bo bahinduye Itegekoshinga ngo azapfire ku butegetsi. … Ntushobora kubisobanurira abanyamahanga nta wigaragambya, nta n’agatero shuma gakorwa ku bwami bwe. Agatero shuma rero, uko kaba kameze kose, kakwambika Paul Kagame ubusa.

Ikibazo cya gatatu ni ukumenya uko kategurwa.

Aka katero kakorwa mbere cyangwa mu matora, twese tuzi, ya nyirarushywa azaba mu kwa munani. Mbere y’uko gakorwa, ni ngombwa kuba abanyamashyaka bacu baguze itangazamakuru mpuzamahanga. Impamvu ni uko, byanze bikunze, agatsiko kazafata abantu benshi nk’ibyitso kandi kababeshyera. Iryo tangazamakuru rero ryaba ari iryo kwerekana ubugome bwa Paul Kagame, ukuntu Abanyarwanda bamwanga no gutabariza abo Kagame n’agatsiko ke  bazaba bafunze, ari kwica urubozo.

Abasore n’inkumi za Rubanda nyarwanda bamenyeko nta mutabazi uzaturuka hanze, kandi ko kwibohora bizasaba ukwitanga. Igisirikari n’intwaro niyo nzira yonyine izabohora rubanda cya nibura izafasha rubanda guhaguruka.

Hari iyindi MBARUTSO yabuza Kagame gufata manda ya gatatu wowe ubona? Ndarangiza nongeye kwibutsa abantu bose ko nta gishoboka hatabayeho imbarutso. Ni ngombwa rero kuyishaka no guteganya uburyo, igihe, aho izabera n’abazayikora.

Mbaye mbashimiye.

Umusomyi w’Intabaza

 

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to UBUTUMWA KU BANYAPOLITIKI BATAVUGA RUMWE NA LETA YA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE: MURI IKI GIHE MU RWANDA HAKENEWE IMBARUTSO YA REVOLUSIYO.

  1. Ariko se bana ba Mama ko mbona twe tuba twiyicariye tukavuga ba banyapolitiki bacu bari hehe? Ni ryari abantu bazahuza ibitekerezo kugira ngo amahoro agaruke mu Rwagasabo? Jye mboba harabuze leaders naho abanyarwanda bo dufite ubushake kd turi tayari.Mwakoze nibura uburyo mwabona n’akarere kamwe hanyuma mukareba ko mutabona soutiens humains et materials Ikibazo dufite ni icyo kubura abajyepolitiki bafite umutima wo gukunda igihugu aho gukunda inda zabo.

  2. mbonyingabo says:

    @ IMBARUTSO? Iyinyandiko ndumva wanditse urarwanya revolution yabaturage, ugashyigikira intambara nwizina ry’AGATERO SHUMA. Erega intambara na revolution byose biruzuzanya nkuko ubivuga, ikingenzi nuko abakoresha ibyo uko ari bibili buzuzanya.

    Har’ibyo imyigaragambyo ikora imbunda zidashobora gukora, nibyo intambara ikora imyigaragambyo idashobora. Ese waruzi ko Habyarimana yatsinzwe nimyigarambyo yabaye igatuma yakira ibyitso muri guverinoma ye?

    Imbarutso uvuga ko idahari, gewe siko mbibona. Imbarutso nikintu kirakaza abaturage nko muri Maroque abatura bagumuwe numusore witwitse, bavuga yuko na internet muri Egypt zakoze akazi gakomeye. Nkubu umupolisi mu Rwanda ashobora kurasa umuturage yibwira ngo niko bisazwe abantu bose bakagumuka, maze iyo mbarutso ukabona yuko atarikintu gikomeye.

    Guhindura itegeko nshinga kwa Kagame kugirango azaphire kubutegetsi, nimbarutso idasubirwaho; abakora politic nabagaba ibitero bagomba kwitegura bikomeye kugirango mugihe cyamatora bazagire ibikorwa bakora bigaragara. Nibatagira ibikorwabyintambara na politic bakora, abanyarwanda bazemere Kagame abategeke kugeza apfuye.

    • Samuel says:

      Iki gitekerezo cy’IMBARUTSO ni cyiza cyane.

      Icyo nemeranyaho nawe Mbonyingabo, ni uko kuva Kagame yafata ubutegetsi mu 1994 hagiye habaho imbarutso zashoboraga gutuma abaturage bagumuka…

      Nkuko ubivuga, no guhindura itegekonshinga na byo ni imbarutso. Ariko ikibazo ni iki: kuki abaturage batagumutse? Igisubizo kiri mu nyandiko iri aha hejuru: ubwoba bwinshi, nta balideri na organizasiyo.

      Icy’ingenzi ariko, mbona uwanditse iri nyandiko yibagiwe, ni uko KUGIRA IMBARUTSO, UMWAMBI W’IKIBIRITI, BIDAHAGIJE NGO UMURIRO WAKE. Ni ngombwa kuwuhembera. Ni ukuvuga ko icyabujije umuriro kwaka mu Rwanda ni uko habuze abahumbera: abawushatse… bakanakora ibishoboka byose ngo wake, kandi ntuzime. Ntuzi se ko mu Burundi, abigaragambyaga bagaburirwaga n’umunyamerika kazi Power?
      Wibagiwe se ko Pawulo Kagame yohereje udutero shuma tutabarika kugirango umuriro yaramaze kwatsa utazima? Ibintu nk’ibyo mvuze ni byo bibuze mu bwami bwa Kagame.

      Ibi bisobanura ko abanyapolitiki bagomba gushaka ikibiriti cyiza cyo kurasira mu nkwi zumye ziri mu Rwanda kandi bakaba bari “tayari” mu kurembera uwo muriro ngo ufate, wake ugurumane; bityo Kagame n’agatsiko ke bakizwe n’amaguru.

  3. Uzarama, Dove says:

    iyo yajyaga ajya guhunahuna nkimbwa yumusega aribo bamuteretse murugwiro rwa Habyara yiyubakiye nabo ntibagiye koroherwa nagato bivuye kuntambara bari guhembera kubindi bihugu byibihangange ishyamba siryeru nuyu munsi rwakwambikana. naho iyi nkoramaraso ngo ni kagome ninyenzi inkotanyi ze zose ntibazabona aho bihisha kuko bagiye kubona ishyano bishyure ibyo bakoze. dukangurire abatuye muri afrika yibiyaga bigali bose ko igihe ari iki tukivuna umwanzi watumazeho imiryango, inshuti nabavandimwe. tubagote ntihagire numwe waducika, izo mbunda zose bafite bazidufatire neza nizo tuzabahondesha banoge.

  4. iseta says:

    Erega, uretse kwiziba amatwi ngo batumva naho ubundi ntacyo kagame atababwiye! Biliya bindi balimo rero ni ukujijisha abanyarwanda babizi neza kandi babishaka,kuko na bo ubwabo bazi ko ibyo barota bitazabashobokera. None iyo basubije amaso inyuma bakareba uko yahinduye ubusa amasezerano ya Arusha, bakareba uko ajujubya yica cg afunga abatavuga rumwe na we abagize amahirwe bagatorongera,bumva bazagenda basakuza n’umunwa gusa maze yiyambure abahereze gusaaaa! Ikimbabaje ni abakomeje kubata igihe inyuma ngo ngaho bafite intwali zigiye kubakura ku ngoyi ya lunari yiyise fpr.
    Nyamara bashatse bahumuka nta lirarenga bakifatanya n’abacitse ku icumu bakili iyo mu mashyamba,bakabanga umuheto bagaculisha imyambi bakarurasanira nk’uko na we yabigenje. Induru ntirwana n’ingoma,uwo ni umugani w’ikinyarwanda,uretse ko na yo ntayo bashoboye kuvuza kuko ntibafite aho bayivugiliza.

    • iseta says:

      Munyumve neza si uko nkunda intambara,aliko kuyitabaza bizabaho kuko uwakayibujije kubaho ni we uyishaka cyane kurusha abazima n’abazimu.

  5. Zilikana Juvenal says:

    Icya ngombwa ni uko abanyapolitiki bumva neza ko kubohoza abanyarwanda bidashobora gukorwa mu magambo gusa. Gutekereza rero ko ubutegetsi bushobora guhinduka mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro ni ukwibeshya cyane. Mwese muzi uburyo Kagame yafashe ubutegetsi mu Rwanda, imyitwarire ye ya buri munsi igaragaza ko yiteguye kuburwanirira.
    Abashaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda bagomba gukoresha strategie ishobora guhangana na Kagame n’agatsiko ke. Ndumva rero kari “gatero” mu gihe kaba kateguwe neza kaba ingira-kamaro.

    Karakenewe cyane kandi kakwerekana isura nyayo y’ubutegetsi bw’agatsiko ka Fpr.

  6. Ababiri says:

    agatero shuma kadasesa amaraso se kabaho?

  7. Ahorukomeye says:

    Oya, ntagatero – shuma, ahubwo inkuba itagira amazi kuyasa muri Kigali mumasaha meza cyane kandi yateguwe neza cyane maze ibishirira byayo bigashwanyaguza no muri Butare, Gitarama, nahandi hose mu Rwanda.
    maze mukareba uko imbwa zizinga imirizo niminya mu maso zikiruka zitazi iyo zipfunda imitwe.

    ibi ningombwa kubyigaho vuba cyane nibikorwa bigendanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *