NTABWO UMUSAZA T.F WACENGEYE URUGAGA NGO ARUSENYE YACECETSE

Intimirwa
  • Views 1831
  • Rating 12345

Nari maze kumva amakuru kuri Radio UMUCUNGUZI aho umwe mu bacunguzi akunda kugaruka kuri ba Nyirabayazana mu bibazo byo guhirika FDLR. Nkunda ko uyu muvandimwe asobanura neza uburyo umugabo w’Umusaza yahagurutse n’imizi n’imiganda aje gushukashuka abanyantege nke cyanga abakunda amafaranga kuruta uko bakunda abanyagihugu ngo basenye ibyo bari bariyubakiye… Mu kumva ayo makuru, natekereje ku ngingo yakomojeho yuko Faustini Twagiramungu ariwe waje kuvangira FDLR yigisha bamwe mu bari Abacunguzi kwigumura ababeshya ko Amerika ngo izabacyura bemye !!!! Uwo musesenguzi ati”UBU YARIYOROBETSE NTAWE UMWUMVA NTIYIGARAGAZA NYAMARA NIWE MUYOBOZI NYAKURI W’ABO BIGUMUYE MUCYO YISE CNRD-UBWIYUNGE.”

Ndagira ngo mwunganire uyu munsi mubwire ko iyo F.T acecetse bitavuga ko yicaye ubusa; aba ari mu zindi nduruburi zo kureba uko yaronka byinshi akoresheje nyine amaturufu agezweho; ubu rero iturufu abakoloni na FT ririmo rikoreshwa kuva umwaka ushize ni iryo ryo gucamo FDLR ibice aribyo bisobanura kurindagiza impunzi zizabure imbaraga zo kubasubiza iwabo bataboheye amaboko inyuma. Ntabatindiye rero Rukokoma aracyari actif muri za gahunda ze zo kwigerera mu myanya akoresheje politiki yo hejuru.

Ntimwibwire ngo ubutumwa bwo gushitura abemeragato nkubu buri kuri izi links hasi ari ubwa Wilson. Reka reka ni kuriya Rukokoma yamye akora no mu ruhando rw’amashyaka muri za 1990s. Mukurikire aha:

http://ikizere.com/memorandumu-igenewe-umunyamabanga-mukuru-wa-loni-kubijyanye-numuti-wamakimbirane-ya-politiki-yu-rwanda/

http://ikizere.com/memorandum-to-the-un-secretary-general-about-the-resolution-of-the-rwandan-political-conflict/

Mu ntambara ya 1990s Rukokoma yiberaga kuri ambassade y’abanyamerika akumva ibyifuzo by’abo bakoloni (ba se wa FPR) maze akaza kubicengeza mu bayoboke be dore ko amashyaka yarimo akaduruvayo abantu bitwa ko baba mu ishyaka rimwe ariko bafite imirongo ya politiki itandukanye kubera ubugambanyi bwari buyuzuyemo.

N’ubu rero ni uko. Rukokoma ari kwandika za memorandums, Irategeka agasinya…. Abazi Rukokoma bazi n’uburyo yandika; style ye irazwi… Kubera ko umugambi wa ba Mpatsibihugu ari uwo kubuza abanyagihugu kubaho mu kwikukira kuzuye, uwo tuzi uri ku isonga wazobereye mu kubakorera muri iyo gahunda ni Twagiramungu.

Iyi memorandum mubona rero ni iye nta wundi. Agaruye ya macenga ye: Gushaka umuhuza nka Dallaire uhuza abahanganye, n’uko we akaboneramo ikiraka cyo kuzaba Ministri w’Intebe Designé.

Nonese koko uwo mu Representant special wa LONI mu kibazo cy’u Rwanda Rukokoma asaba (SOUS LA PARAPLUIE DE CNRD) azaza arusha iki uhari mu kibazo cya Kongo? Uwo wa Kongo nta kindi yamaze usibye kumarisha abenegihugu ibihumbi n’ibihumbagiza…Nubu abanyekongo n’impunzi z’abahutu bari kwicwa umugenda, kandi uwo murepresentant ahari kuva mu myaka irenga 20. Ese Fengold wari woherejwe ku bwa Obama yamaze iki usibye kurimbuza abana n’ababyeyi b’impunzi z’abahutu muri Kongo?

Turunguruke hanze y’akarere kacu:

Abarepresentants ba LONI muri Cote d’Ivoire bari abafaransa. Bakoze iki ? Bafashe Bagbo wari watowe n’abenegihugu binjira mu ibarura nk’aho nabo ari aba Ivoiriens (bamaze kugurira umugabo wayoboraga commission y’amatora bamugumana mubiro by’ishyaka rya Watarra bashakaga gushyiraho) maze batangaza imibare yabo bishakiye ngo ni Commission yabikoze!!!!. Nuko bajya kwa Bagbo, bamusanga muri chambre à coucher n’umudamu we babambika ubusa barahondagura. Ahasigaye bimika Watarra utari n’umunyagihugu n’uko Bagbo bajugunya muri gereza i La Haye.

Muri Sudani hariyo representant wa LONI ariko ubu abanyagihugu bamaze kurimbagurwa barabarirwa muri miliyoni.

Ikibazo gikomeye ni uko ari bene wacu b’abacancuro b’abo bakoloni batuma batumara gutyo… bo bagahembwa ubuperezida, ubuyobozi bw’ingabo se, cyangwa UBUMINISTRI DESIGNE, ngibyo..nguko..

Nimubona cyangwa nimwumva Rukokoma yongeye kuba MINISTRI WEMEWE NA LONI ntimuziyibagize ibizaba bigiye gukurikiraho. Hari abazakubitwa bakongera bakiruka amasigamana basubira kwangara. Nta gishya na LONI…Muzabaze abo Rukokoma yakukumbye ngo abajyane muri Leta y’ubumwe bw’inkotanyi. Yari amaze imyaka ine abakorera n’ingufu zose, we ahashikuza ubuministri designé ariko se byamaze iki kuri we n’abo yaroshye mu bukotanyi????

Mu by’ukuri Rukokoma arimo gushakisha akoresheje za techniques ze asanganwe. Gushwanisha yabigezeho (icyo nicyo cyari ingamba ya mbere). Ubu arimo kubandanya ashaka intambwe ya kabiri yo kubona Arusha nuko hakazaba ingingo ya gatatu yo kwandikwa na LONI mu masezerano

Sinemeza ko ariko bizagenda, ariko ndaburira abapfa kwiruka inyuma y’ibiguruka byose. Umugabo w’intarumikwa w’Umurundi yabwiye abo ba LONI ati “MURAGEZA HANO IZO NGABO NKA ZIMWE ZA DALLAIRE MWARUNGITSE MU RWANDA KUMARISHA ABANYAGIHUGU, abarundi bose barajya ku rugamba barwane nazo kuko si abatuzaniye amahoro ahubwo baba bazanye amahano. Iyi niyo ntwari dusigaranye mu rugamba twashojweho n’abakoloni abaribo bose. Brothers ! Tuzirikane ibyo uwo mugabo avuga.

Umusomyi w’Intabaza

Kami

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to NTABWO UMUSAZA T.F WACENGEYE URUGAGA NGO ARUSENYE YACECETSE

  1. Ibyo Kami avuga n’ukuri. Naho abatarabona ukuri kw’ibyo insega Twagiramungu irigukora, musome icyo iki kinyamakuru cya leta ya Kagame kivuga ho kuri FDLR no kuri CNRD:
    http://www.newtimes.co.rw/section/article/2017-04-24/211219/

    Urikubona ko ikinyamakuru nuwo mu CNRD wtorokeye u Rwanda barikwita FDLR icyo Kagame ayibeshyaho. Nuko icyo kinyamakuru kigashaka kwereka Irategeka arinkaho, we ari Ubuntu ushaka yu guhindura uko Ubuntu bimeze – kandi ukabona ko ikinyamakuru kirikwamamaza CNRD arinkaho gishaka ko ikorana nayandi mashaka ya opposition. Abazakorana na CNRD bizaba bibarangiranye, iki kinyamakuru cyereka ko CNRD yashinzweho na abashaka gusenya FDLR, abashaka gusenya kwibohoza k’urugamba. Naho Rukokoma we azasibiza ibyo yakoreye abanyarwanda – ibyo ndabirahira ku bambyaye!

    http://www.newtimes.co.rw/section/article/2017-04-24/211219/

  2. Nzabandora says:

    Aliko mwokabyara mwe, uyu Irategeka aroherereza iriya “trash mail” biriya bikomerezwa by’isi ngo umuzi,umwitayeho ninde? Rukokoma se wamusinyishije aliho yinywera divayi ye, yicaye mu ifoteyi ye ageretse akaguruka kukandi mu mutanenwa yahembwe na Mpatsibihugu na Kagame, azamumarira iki? Harya ngo azamjyana amerika n’iburayi amuhundagazeho ibyiza nk’ibyo atunze!! Ngaho natunge atunganirwe!

  3. mbonyingabo says:

    Uwiyita KAMI,inyandiko yawe iragaragaza ubulyo utinya Twagiramungu, mubyukuri gewe mbona kumutinya nokumuha imbaraga atagifite ataribyo; nugutinya baringa. Ntabwo ugomba gutinya Twagiramungu wa 94 kuko ntabwo ariwe wanone. Abahanga mubwa politic bavuga yuko, politic atari ikintu kiguma ukocyari kiri (static) ahubwo ihora ihinduka (dynamic). Nkaba ngusaba kumenya yuko ONU na US bigenda bihinduka kandi bigahindura imikorere mubuyobozi bwabyo.

    Nubwo ndashigikiye kuba Irategeka yaravuye muri FDLR, sinahakane yuko yarafitanye ubucuti na F Twagiramungu. Ariko nanone ntakigaragaza yuko iriya nyandiko ye yanditswe na Twagiramungu. Ndumva dukwiye gukura muri politic ntitugaye ibitekerezo byose bya CNRD-UBWIYUNGE cyangwa ibya oposition iyariyo yose mugihe bitarimwo amakosa.

    .

    • Kami says:

      Rukokoma yagambaniye rubanda muli za 1990s . Nyuma y’imyaka irenga 20 ejobundi aba acengeye FDLR arayishanyuza (ntumuhakanire nawe arabizi nubwo yiyorobeka).Nubwo ibihe bihinduka, hari imitwe idahinduka. Ese yabuze iki ngo abe l’heritier de notre Revolution???Kurigatirizwa utudorari tw’abazungu byamutesheje kuba au Rendez vous de l’Histoire, natuze rero kuko muli buri gikorwa cye baba babonye intentions aba afite (akenshi zitari nobles).

  4. iseta says:

    Ikibazo dufite si icya kagame na fpr,ikibazo ni abantu bireba ho nta rukundo bafitiye igihugu n’abagituye. Ngibyo ibyaranze inkubili y’amashyaka igihe twali mu ntambara yashojwe na fpr,aho kureba umwanzi uli kurekura za bombe zihitana abantu mu majyaruguru,bakibona babaye ba minisitiri cg abadepite n’indi myanya ikomeye mu gihugu. Aliko se benshi ubu iyo myanya bayilimo,uwababeshye ngo bafatanye ntibyarangiye abacumbikiye mu byobo iyo muli za kagera abandi akabohereza za Rweru!!!

  5. Habakurama Venanti says:

    Kami komera cyane,

    Yewe wavuze byose pe! Mpora mbabazwa cyane nabiruka inyuma yibiguruka nkabo bigumuye kuri FDLR intwari za Democracy, ubumwe n’amahoro byabanyarwanda bagahitamo kwica ababo no kwicisha benewabo kubera inda nini cyane, ubwenge buke cyane, kutareba kure, kutimenya ngo bamenye abo aribo nibyo bakora cg bagamije. Mbese ubu Bukoloni bwa mpatsibihugu -Amerika bwo kurimbura no gutsemba uwitwa umuhutu wese wo muri Afrika yibiyaga bigali hari umuntu numwe utabireba namaso ye? Utabibona wese yaba ati impumyi kandi ari igipfamatwi.
    Loni ni Amerika, UN ariyo Loni ikorera amerika kandi amerika icyo ikora nukwica abantu ntabwo amerika irengero abantu babanyafrika cg abirabura bose muri rusange ahubwo amerika ishinzwe kwica no kurimbura abatuye afrika, gusubiza afrika mubucakara, mubukoloni, no gupfinagaza afrika nabanyafrika. Aba Slavery -Escravage bashya bakaboneka muri amerika nahandi mubazungu, hamwe no gusahura afrika imitungo kamere ifite ibyo nibyo mpatsibihugu ikora kandi iri gukora. Naho abo ba Rukokoma nabamuri inyuma bazumva igihe nikigera nubwo inkunguzi nka Twagiramungu Faustin Rukokoma yumva ari uko amaso atukuye cg amatwi ye yokejwe.
    Ntabwo mvuze byishi kumpunzi nyishi zabanyafrika zazanywe muri amerika nyishi murizo uko ziri kwicwa, harimo kwicwa urubozo no kwicwa uko umwanzi ashaka zidafite uburyo bwo kugaruka muri afrika, hamwe no kwamburwa ibyangombwa byabafasha mugusubira iwabo. Abavuye muri Sudani bari kumwanya wambere, hagakuriraho aba Somalia, nabo muri Afraka yibiyaga bigali hadasigaye. Amakuru ni mabi cyane kubanyafrika birukira kujya muri amerika. Muzajye mukurikirana amakuru yukuri atarimo ibinyoma byamerika nabakozi ba amerika. Amerika nabanyamerika mubitondere cyane kandi mubagendere kure cyane. Presida w’uburundi nyakubahwa Pierre Nkurunziza arakabaho, arakarama. Uyu niwe wenyine intwari ya afrika yibiyaga bigari dufite. Yarengeye igihugu cye kandi atabara igihugu cye nabagituye mumyaka myishi ishize kandi akomeje kwerekana ubutwari byindashyikirwa muri afrika yibiyaga bigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *