RUKARABANKABA PAUL KAGAME YANGIZE IMFUBYI ARANGIJE ANTUMIRA KUMUTEGURIRA ANNIVERSAIRE MU RUGWIRO

ok
  • Views 3383
  • Rating 12345

Mbabazwa n’abantu bavuga ko Kagame yabohoye u Rwanda, iyo urebye abanyarwanda bari mu gihugu hafi yabose usanga bafite agahinda kabashenguye ,baba abahutu ,abatutsi ndetse n’abatwa. Aho ni twaba twitioranya gufata ubutegetsi no kubohora igihugu n’abenegihugu ? Paul Kagame yohereje aba komando kabuhariwe bakindagura abagogwe kugira ngo yifatire ubutegetsi. Ibimenyetso byinshi byaragaragaye ko hari abasirikari bavaga muri CND bambaye ibitenge by’interahamwe bakajya kwica abatutsi kubwinshi kuri za barriere no mu giturage hirya no hino ngo babone uko ubwo bwicanyi babugereka ku ngoma ya Habyarimana. Harya koko uretse kwibeshya ukanabeshya Rubanda ubwo Kagame yabohoye u Rwanda n’abanyarwanda cyangwa yarababoshye ?

Ninde wigeze abona aho abana b’inzererezi batwikwirwa muri ruhurura Paul Kagame atarafata ubutegetsi ? Ninde wigeze abona umunyarwanda wahungiye hanze y’u Rwanda bamusangayo bakamuniga cyangwa bakamurasa cga se bakamuroga ? Ninde wigeze abona u Rwanda rubanye n’abai n’abaturanyi nk’uko bimeze ubu ? Ninde wigeze abona Leta yohereza abasirikari kuminja amasasu n’amabombe mu kivunge cy’abanyarwanda nkuko Paul Kagame yabikoze i Kibeho ?

Abatutsi mucyo bise intambara yo kwibohoza yabaye 1990-1994 ntawuyobewe uburyo Paul Kagame yarimbaguye abana b’abatutsi mu Rugano bazaga baturutse i Burundi abaziza ko bashobora kuba intasi za Habyarimana (nkuko Murefu sebukwe wa Kagame yabikoraga),abandi yabazizaga ko babashije gukandagira mu ishuri, abandi akabita abanyenda nini bemeye gusangira na Habyarimana.

Mu gihe intambara yarikomeye 1994 ubwo basabaga ko ONU yakongera umubare w’abasilikali bo gutabara abatutsi Gahima Gérard na Claude Dusayidi barihanukiriye bajya muri muri ONU kuvuga ko ntawe butabazi bukenewe ngo kuko abo batutsi bavug barangije kwicwa ko ntabasigaye mu gihugu. None se ubu nibwo butabazi FPR yazaniye abatutsi cga kuri yo bagombaga gupfa ku bwinshi ikabona impamvu yo kwifataira ubutegetsi dore ko Paul Kagame n’agatsiko ke bivugira ko utarya umureti utamennye amagi ? Abatutsi bari mu Rwanda FPR yabahinduye amagi irabamena ngo yirire umureti.

Gerard Gahima na Claude Dusayidi bakimara kubuza ONU gutabara abanyarwanda bicwaga, FPRyakomeje  guhabwa ubufasha bwo gufata igihugu kubera iryo yicwa ry’abatutsi yari yiyiciye ubwayo, ni muri ubwo buryo ingabo za FPR zageze ku murenge iwacu abahutu bose batahunze nta n’umwe wasigaye. Njye n’izindi ngorwa twakuriye muri rubanda tutaragira n’imyaka 10, twabuze ibintu byinshi mu bwana bwacu kubera Paul Kagame n’agatsiko ke, ariko twasigaranye urukundo, ubworoherane aribyo bituma tubana muri uru Rwanda.

Ikibabaje nta butabera bwabayeho ngo buri muntu arenganurwe niyo mpamvu twifuza ko habaho impiduka kugirango bamwe babashe no guhamba ababo mu cyubahiro bagire icyunamo imigogo ibari ku mutima bayipakurure.

Ngarutse rero ku cyanzinduye uyu munsi, nashakaga kuvuga ko impinduka ishoboka kandi uretse abatagira amaso n’aho ubundi impinduka ituri imbere rwose. N’ubwo Paul Kagame n’umurenzamase we James Kabarebe birirwa babeshya abanyarwanda ngo biryamire basinzire bararinzwe ko ntawatera u Rwanda ngo amare iminota 10 mu Rwanda, bibagirwa ko ahubwo ubu na Mu rugwiro turarana nabo. Njye ubavugisha ubu n’aho Paul Kagame aryama ndahazi. Arakangisha ubushahara bwe akibwira ngo ababyeyi banjye yishe ahari narabibagiwe.

Ndasaba abasore n’inkumi b’abanyarwanda gukenyera zigakomera kuko ifirimbi yo kwibohoza iri hafi kandi Kagame n’agatsiko ke ntibazamenya ikibakubise. Ubu inzego zose z’u rwanda n’ubwo Kagame n’agatsiko ke bibwira ko badukumiriye cga ko dutegekwa n’inda bararye bari menge kuko na nyina w’undi abyara umuhungu.

Paul Kagame ntazi uwo yagiriye nabi kuko yibwira ko gushukisha abantu imishahara bibakuramo ubu muntu bwabo. Umgani nacira Paul Kagame ni uko hari abana twari duturanye bitwaga « Hishamunda, Ntarwamazabatabazi, Mbarimombazi,… », buriya Paul Kagame n’agatsiko ke bibwira ko kuba bafite abajepe bahemba neza ko bazamurinda urupfu ariko nti bishoboka. Njyewe ubwanjye Kagame yantumiye mu Rugwiro kumutegurira anniversaire, yampaye abajepe bagera kuri batanu bancunga ngo ntamugirira nabi ariko mu by’ukuri nabwira Paul Kagame n’abandi banyabwenge buke nkawe ko igihe kitaragera ariko ndi mu Rugwiro nabonye ko ntakidashoboka.

Kubera ubwoba bwa mwene Rutagambwa yagiye atumira n’abagande ngo bamutegurire anniversaire ariko kenshi barashwanaga kuburyo byose byarangiraga nabi. Aha rero narangiza mbwira Kagame ko iyo wagejeje Hadui mu gikoni cyawe byose birashoboka niyitonde rero.

Ndarangiza mbwira bagenzi banjye b’abasirikari n’abapolisi nabo bafite intimba kumutima nkanjye ariko Kagame akabibeshyaho akabiyegereza abashukisha ubufaranga ko bagomba kuzirikana no ukwibohoza kugomba byanze bikunze ibitambo. Isasu rimwe gusa rikoreshejwe neza  rishobora kuba imbarutso yo gukura rubanda kungoyi kabure n’ubwo wahasiga ubuzima ariko u Rwanda n’abanyarwanda bakabohoka. Wanga guha amaraso yawe igihugu cyawe akanyobwa n’imbwa. None aho kugira ngo whorezwe kujya kugwa muri Congo cga i Burundi wica benewanyu ntib yaruta ukitanga ukagwa mu gihugu ariko abanyarwanda bakabiheraho bibohoza?

U Rwanda ruzabohozwa n’amaboko ya Rubanda kuko nta munyamahanga uzaza kubidukorera. Umucunguzi ni Rubanda.

Muhorana ubutwari

Umusomyi w’Intabaza mu Rugwiro

Mushambo

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *