None aho Padiri Thomas Nahimana yaba agiye kuba Mohandas Gandhi w’abataripfana?

Nahimana
  • Views 7196
  • Rating 12345

Mu minsi ishize, mperutse gusoma inyandiko yatangajwe n’urubuga Intabaza, ivuga ku buryo Padiri Thomasi yari yaremereye abanyarwanda kuzaba yasesekaye i Kigali ku wa 28 Mutarama 2016, ku munsi wa republika, ariko uwo munsi wagera, abari bamutegereje bagaheza amaso mu kirere (AHO ABAGABO BASEZERANIYE…). Njyewe ariko icyantangaje kurusha ibindi si uko yaba atarubahirije ayo masezerano ye ( kuko twamaze kumenya ko abanyapolitike  b’ubu hafi ya bose ari abanyamatiku), ahubwo ni amashusho ye nabonye yerekeranye n’amatora ateganya kuzajyamo muri 2017.

Padiri Thomas Nahimana yamaze kunamira ibendera rya Kalinga nshya aryitiranya n'irya Republika

Padiri Thomas Nahimana yamaze kunamira ibendera rya Kalinga nshya aryitiranya n’irya Republika

Nabonye asigaye yarunamiye (kow tow) rya bendera rya Ntare School, ari na ryo Kagame yagize ikimenyetso cya Kaling nshya, maze nsa n’ukubiswe n’inkuba itagira amazi.

Kubona  ifoto ya Thomas Nahimana iherekejwe n’ibendera rya Ntare School, ni ishyano rikomeye ku bantu twari tumwitezeho ko nibura azi agaciro ka  Republika  twazaniwe n’imirimbanyi za demokrasi. Twibwiraga ko azi n’agaciro gahebuje k’ibimenyetso byayo, ariko aho tuboneye biriya yishushanyije, dusa n’abagushije ishyano.  Umuntu nk’uriya washinze ishyaka rye ku itariki ya 28 Mutarama, akaba yaranamaze imyaka ibiri isaga abwira imbaga y’abanyarwanda ko azagaruka mu Rwanda kuri uwo munsi twari dusanzwe twizihirizaho Republika yasezereye ingoma ya cyami, nta washidikanya ko ajijukiwe n’isesengurabmenyetso (sémiotique).

Ibendera rya Republika ryazamuwe ku wa 28 Mutarama 1961 n’ikirangantego cyayo

Kuzana amashusho amwerekana yiyambitse ibendera rya Kalinga nshya rero,  byaduciye intege cyane, twe twari tumutegereje hano mu Rwanda, twizeye ko ari we muhanuzi tuzafatanya kongera gusezerera iyo ngoma mpotozi  y’agatsiko karerewe muri Ntare School, kugira ngo dusubize agaciro Republika ya rubanda.

 

Rukokoma we, ibendera rya Kalinga nshya si ukuryunamira gusa, yamaze kurihindura irye

Rukokoma we, ibendera rya Kalinga nshya si ukuryunamira gusa, yamaze kurihindura irye

 

Byaduteye kwibaza niba na we yararerewe i Bugande muri iryo shuli, turashoberwa. None se, ko yemeye kunamira iryo bendera  Kagame yavanye muri Ntare School, akanavuga ko kimwe mu byatumye  ataza ku  munsi yadusezeranyije ngo ari uko ashaka kubahiriza amategeko ya Kagame, umuntu utekereza yavuga ko uwo muntu agishishikajwe na rubanda? Cyangwa se ahubwo twavuga ko ashishikajwe no gukeza Kagame?  Aho ikimugenza ntikwaba ari ukugira ngo aharanire ko ibyiza by’igihugu byikubiwe n’aba bategetsi bacu (baturagiye nk’amatungo) bavuye muri ayo mashuli yo mu Buganda, byagezwa no ku bataripfana be? Aho ntiyaba ashaka kuba nka Gandhi w’abataripfana, uharanira ko abo bari kumwe bahabwa intebe mu gatsiko gakandamije rubanda, aho guharaira ko iryo kandamizwa ryahirima burundu?

Mohandas K. Gandhi, waje kumenyekana ku isi yose ku izina Mahatma (bivuga Roho y’agahebuza), abantu benshi bamwibukiraho kuba yaraharaniye ubwigenge bw’igihugu cye, u Buhinde, akoresheje uburyo butagamije kumena amaraso (satyagraha). Ikindi cyamugize icyamamare ni no kuba yarafatanyije n’abahinde babaga muri Afrika y’epfo mu kurwanya akarengane bagirirwaga n’ivanguramoko ryo muri icyo gihugu.   Mu ntara ya Gujarat aho akomoka, ndetse n’abo mu tundi duce tw’icyo gihugu cy’ u Buhinde hafi  ya twose, bamufata nk’umuntu w’umutagatifu. Icyo badashaka kwibuka ariko, ni uko Gandhi uwo atigeze ashishikazwa no kurwanya akarengane kagirirwa rubanda rwa giseseka, haba abasangwabutaka b’aho iwabo (dalits) cyangwa igihe yari muri Afrika y’epfo (abirabura). Ahubwo yarigaragambije bikomeye, yanga kurya, ashaka kwiyicisha inzara, aharanira ko ingingo iha abo baturage uburenganzira bwo kwitorera abayobozi ivanwa mu mushinga w’Itegekonshinga ry’Ubuhinde. http://www.countercurrents.org/dalit-mountain200306.htm

Dr Ambedkar yemeye gukura mu itegekonshinga ingingo yahaga aba dalits uburenganzira bwo kwitorera abayobozi, kugira ngo Gandhi atiyahura.

Dr Ambedkar yemeye gukura mu itegekonshinga ingingo yahaga aba dalits uburenganzira bwo kwitorera abayobozi, kugira ngo Gandhi atiyahura.

 

Bizwi ko Gandhi yatangiye kurwanya ubutegetsi bw’ivanguramoko muri Afrika y’epfo ari uko ahubuwe mu mwanya w’icyubahiro yari yiyicajemo muri gari ya moshi. Umuzungu wagenzuraga amatike yamusanga mu ntebe y’abanyacyubahiro (1st class) mu gace kagenewe abazungu gusa, (mu mategeko y’ivangura yariho), maze  amusohoramo ku ngufu, ndetse anamujugunya hanze n’amavalisi ye. Kuva icyo gihe, icyo yaharaniye kwari uko abahinde bo muri afrika y’epfo bahabwa uburenganzira bumwe n’abazungu, maze ivangura rigakorerwa abirabura bonyine. Gandhi yangaga kandi akanasuzugura abirabura cyane, ku buryo ivangura yabagiriraga ritari munsi y’iryo bakorerwaga na Gashakabuhake w’umuvaburayi. Aho byari bitandukaniye gusa ni uko we (Gandhi) atari afite ubutegetsi ngo abatsikamize amategeko. Ingero z’amabarwa yanditse cyangwa amagambo yavuze abatuka anabasuzugura ntizigira ingano.  Ndetse no mu gihe yafungwaga kubera gutegura imyigaragambyo yo kwamagana ivanguramoko ryagirirwaga abahinde, yanze gufungirwa hamwe n’umwirabura na we warwanyaga ivanguramoko n’akarengane. Iyi ni nayo mpamvu, igihe bashatse gushyira ishusho (statue) ye mu mujyi wa Johannesburg, nk’umuntu warwanyije ivanguramoko, abirabura benshi barigaragambije bikomeye,  bibutsa uburyo na we ubwe yangaga abirabura.

ugeza ubu abanyaAfrika y'Epfo benshi ntibishimiye ishusho ya Gandhi iri i Johannesburg, bajya bayangiriza bavuga ko igomba kurindimurwa.

Kugeza ubu abanyaAfrika y’Epfo benshi ntibishimiye ishusho ya Gandhi iri i Johannesburg, bajya bayangiriza bavuga ko igomba kurindimurwa.

Muri urwo rwego rwo gushaka gushyirwa mu batsikamira abandi (co-optation) aho guharanira ko itsikamira rivaho, mu ntambara abongereza barwanye n’abanyabikingi bakomoka ku Bahollandi  iyo muri Afrika y’epfo (Anglo-boer war), ubwo abo banyabikingi (Boeren) bashakaga ubwigenge,  yasabye  abahindi bene wabo gushyigikira Mpatsibihugu y’Abongereza,  kuko yabonaga ari bwo buryo bwo kuzabasaba ngo bahe abahinde ubwenegihugu, maze nabo bagirwe nk’abazungu, ibyiza abazungu bikubiraga na bo bibagereho. Abongereza bamaze gutsinda iyo ntambara ariko, ntibigeze bemera ko abahinde bahabwa uburenganzira bwo kugirwa nk’abazungu.

Icyakurikiyeho rero ni uko uyu Gandhi yarinze asubira iwabo mu Buhinde iryo vangura atarishegeshe, n’ubwo imyigaragamyo yateguye akanashyigikira yagize akamaro mu kurwanya ivangura ry’amoko muri Afrika y’epfo. Kuba yari yarabanje gushyira ingufu nyinshi mu guharanira kuryinjiramo kugira ngo ngo na we, hamwe na bene wabo, bagezweho ibyiza  byaryo byikubirwaga n’abazungu b’abavaburayi gusa biri mu byatumye akarengane kadahirima vuba.

Mu gushaka kunamira ibendera rya Ntare School rero, Padiri Thomas Nahimana na we agomba kwibaza niba urugero rwa Gandhi nta cyo rumwigisha. Gandhi uyu n’ubwo yagizwe icyamamare ngo mu guharanira uburenganzira bwa muntu, maze abatazi umikorere yatangiranye bakamuhindura umutagatifu, abo yashatse guta mu kangaratete kugira ngo agezweho ibyiza byikubirwaga n’agatsiko k’abazungu, bo ntibashobora kumwibagirwa cyangwa kumuvuga uko atari. Niba padiri Nahimana yiyemeje gushakira abataripfana uruvugiro muri leta y’agatsiko kugira ngo afatanye na yo gukomeza guhonyora abaturage, ibyiza yagombye kwerura akabivuga nk’uko Gandhi atabitinyaga, aho gukoresha amacenga  ku baturage ngo bamushyigikire, kandi bigaragarira bose ko ibendera ryiza twazaniwe n’impirimbanyi za Republika atakirikozwa.

Ku muntu nka Nahimana uzi agaciro ka sémilogie rero, iyo kow tow ku ibendera rya Kalinga ntigomba gufatwa nk’akantu gato umuntu ashobora gushakira ibisobanuro byoroshye kandi byumvikana (bagatelle). Mu gihe republika yugarijwe, buri wese mu bana bayo agomba guhitamo: kuyiharanira cyangwa kunamira abayishegesha. Kuba Padiri Thomas Nahimana  yarahisemo ngo gukurikiza amategeko yashyizweho na Kagame, akayita ngo ni aya Republika, bigomba guhumura amaso ya rubanda, ikamenya ko umuntu utitaye ku gutandukanya ibendera rya Ntare School n’irya 28 Mutarama atazi iyo yerekeza. Umuntu nk’uwo umwanya we si uwo kuyobora cyangwa guhanura Rubanda, kuko uwayobye nka kuriya atashobora kuyobora abandi.

 

Mukakayibanda Eleutheria

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to None aho Padiri Thomas Nahimana yaba agiye kuba Mohandas Gandhi w’abataripfana?

  1. gatabazi says:

    Uwabaroze ntiyakarabye!Koko kabaye aka wa muririmbyi ngo nanga…..bateranya bikarwana!Mu gifaransa baravuga ngo “le linge sale se lave en famille”.Nonese wowe uharabika Padiri ukanamwitirira ibitekerezo byawe,umumariye iki niba hariya yaribeshye.Ugaragaje gusa ko uzi amateka ya Ghandi ariko ntacyo umariye abaharanira kugarura repuburika,ahubwo ndabona ugamije kubaryanisha.

  2. Mugabo says:

    Yewe urakoze kutubwira icyo utekereza kuri Ghandi.
    Gusa njye simetranywa nawe ko Nahimana yaba afite umugambo mubisha nk’uko ubimukekera ubihereye ko ku ikarita ye business card hariho ibendera ry’u Rwanda. None se umuntu giye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda akwiye gukoresha irihe bendera? wowe urasa n’aho wenda ushaka kuzana impaka ku kuba aryemera cyangwa ataryemera! Uko byamera kose ntibiribuza kuba ubu ari ryo riranga igihugu cy’u Rwanda. N’iyo waba ushaka kurikuraho, ugomba kubanza kugera ku butegetsi. Wibuke ko na Paul Kagame yarihinduye amaze imyaka myinshi ariterera isaruti. Ese ubundi ibendera rigumyeho rubanda ikaruhuka ingoyi ibaziritse waba ubaye iki? Njye ndabob kujya impaka ku ibendera ari uburyo bwo kurangaza abantu mu bidafite umumaro kuri iki gihe. Ahubwo reka turebe uko Thomas azitwara mu gihe azaba amaze gutorerwa umwanya wa Perezida niba azabigeraho. Naho ubundi urasa n’uturangaza. Abanyarwanda baca umugani ngo haguma umutware naho ingoma iraramvurwa. Iryo bendera ni igitambaro gishobora no gutwikwa kandi ubuzima bugakomeza.

    • Kamana says:

      Mugabo we, urakoze cyane kuri ibi bitekerezo byawe gusa sinemeranya nawe kubyerekeranye nuko Thomas yakwitwara abaye President. Azaba President se ahubwo mu Rwanda aracyagiyeyo kwiyamamaza? Ntabwo muciye intege ariko nawe nabe umugabo yere kurangaza abanyarwanda ngo azajya kwiyamamaza kandi ntaho azajya. Le 28 Janvier 2016 deja yararangiye keretse niba atagereje le 28 Janvier 2017, ubwo se azaba acyujuje condition zo kuba umu candidat? Nta gihugu na kimwe kigira amategeko yemerera umwene gihugu wibera hanze kwiyamamaza nta gihe amaranye n’abaturage. Ese Nahima ko numva avuga ko yize amategeko ibi ntabwo abizi? Nareke rero kubeshya abantu kuko kuba yarahisemo kutubwira ko azataha akiyamamaza niwe wabyihitiyemo nta gahato, no kwisubiraho agize ikibazo gituma adataha yari akwiye kuba umugabo akavuga ko yisubiyeho atakigiye aho guhoza abantu mu rujijo

  3. Mbonyingabo says:

    Uyumwanditsi agize neza kudusobanurira ukuntu Gandhi yitwaye nabi ndetse ikaba arinayo mpamvu usanga bagashaka buhake bamushima. Narinaribajije impamvu Cast (ibyiciro byimibereho) Mubuhinde bitakuweho;Murwanda bashaka yuko bikoreshwa hakabaho ubusumbane mumoko. Mubuhinde hari ibyicira byabantu bigomba kuvukamo abayobozi, abatambyi nabagomba kuba abacakara. Kuko iyo Gandhi ashaka kugira icyo abikoraho aba yarabihinduye. Padiri rero nawe nubwo ubutwari bwe bwokuba umunyepolitike tubumushima ariko ntitwabura nokumugaya kuko ntakintu nagito ashaka guhindura kuri system mpotozi ya FPR. Ibibituma gewe ndashyigikira narimwe abantu bavuga impinduka mu Rwanda idakoresheje imbunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *