KWIBUKA JENOSIDE NYARWANDA: TWIBUKA DUTE? BIDUSIGIRA MASOMO KI? ESE AYO MASOMO TWAYABYAZA MUSARURO KI?

1
  • Views 1779
  • Rating 12345

NKUKO TWABYUMVISE MU IJWI RY’UMUNYAMABANGA MUKURU WA ONU NYAKUBAHWA ANTONIO GUTERRES, TWIBUKA KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YABAYE MU RWANDA, TWAYIBUTSE DUTE? YABA IDUSIGIRA MASOMO KI? ESE AYO MASOMO TWAYABYAZA MUSARURO KI?

NDATANGIRA IYI NYANDIKO NIBAZA IKI KIBAZO:” Ese ko twibuka impfu z’abantu bacu batuvuyemo twese nk’abanyarwanda, twaba tuzivugaho rumwe? Ese tuzita ngo iki?” Igisubizo cyo ndakizi ntabwo tuzivugaho rumwe ntitunazita kimwe, hari n’abavuga ibyo batemera nka guverinoma ya Kigali iyobowe na FPR kubera gusarurira mu nduru kunyungu nyinshi harimo iza poritike n‘ubukungu, ariko uretse na Kigali ntari butindeho no muri opposition nyarwanda niko biteye, hari ababyumva nka nyakubahwa Antonio Guterres ubwo bwicanyi bakabwita “jenoside nyarwanda“, “itsemba bwoko n’itsembambatsemba”, abandi bati”jenoside yakorewe abatutsi,” Abandi bati “jenoside ni ebyili, iyakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu”.

Aha rero niho hari ipfundo rikomeye, niba twe twapfushije tugaya uburyo goverinoma ya FPR yitwara mukibazo cyo kwibuka abacu, ariko natwe tukaba tuterekana icyasimbura ibyo tugaya kandi dushyize hamwe abahutu, abatutsi, n’abatwa, ahubwo nitwe dufite ikibazo gikomeye kurusha abo tunenga (FPR).

MBERE YO KUJYA KU KIBAZO NYAMUKURU REKA NIBAZE UTUNDI TUBAZO

”Ese kuva (abakozi ba president Museveni) FPR/APR batangira intambara tariki 1/10/1990 bica ariko hagambiriwe ubwoko bw’abahutu kugeza bafashe Kigali n’ubundi bwicanyi bwakurikiyeho nka za Kibeho no mumashyamba ya Zaire/ DRCongo n’ahandi…babifashijwemo na bampatsibihugu baba bari bafite umugambi wo gutanga ibitambo by’abanyarwanda kumpfu zitandukanye?” Dukurikije ubuhamya bumaze gutangwa na Major Alphonse Furuma, Dr (Major) Theogene Rudasingwa, Major J.M. Micombero, Lt Abuduru Joshuwa Ruzibiza, S/Lt Aloys Ruyenzi, SGT Jonathan Musonera, Damascene Rutabana n’abandi…. bwerekana (ubuhamya) ko igisubizo ari yego kandi ibitambo byatanzwe ku moko yombi abahutu, n‘abatutsi dore ko aribo bari bahanganye. Nonese izo mpfu zakwitwa ngo iki?

  1. Tugarutse inyuma nkuko tubiziranyeho nk’abanyarwanda,ubu bwicanyi FPR/APR n’abari babashyigikiye bari babukeneyeho inyito ya jenoside dukurikije inyungu iri zina barishakagamo kandi barazibonye, nko gucecekesha burundu abo bari bahanganye aribo guverinoma n’igisirikare cyayo FAR, kwica uwitwa umuhutu butama ntakivugira kuko yiswe jenosideri, uticiwe hanze akazagwa mu munyururu, uwo Imana igitije ubugingo ari nabo bakeya akangazwa (agahunga). Izina rya jenoside rero ni uko abari barikeneye biruhukije rimaze kuboneka, uko ikinyoma kigenda kijya ahagaragara niko bahinduraga amazina ngo abagerekwaho urusyo barusheho kuremererwa dore ko bari bafite abavuga rikijyana mubategeka isi bakanafata ibyemezo. Habanza inyito ya jenoside nyarwanda, itsembabwoko n’itsembatsemba, Jenoside yakorewe abatutsi, none aho ibimenyetso n’ubuhamya bitandukanye by’ababyihagarariyeho bimariye kujya ahagaragara, wakongeraho n’abanyabubasha bafata ibyemezo nabo bagenda basobanukirwa icya Semuhanuka babeshywe, FPR na kizigenza wiyemereye ko bageze kuri muteremuko basigaye bikoma buri wese kugera no ku munyamabanga mukuru wa ONU.
  1. JENOSIDE NYARWANDA

Iyi nyito y’ubu bwicanyi n’ubwo gouvernement ya FPR yayishakaga ku nyungu zayo zavuzwe haruguru irimo ukuri bikaba biri mahire kuko ababibona gutyo babihuriyeho na nyiricyubahiro umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres hakaba ntawatekinika ngo bapfobeje jenoside,uzabifata gutyo azahere kuri nyakubahwa Antonio Guterres  bityo ukuri kugire ahagaragara icyarimwe ( aha nibutse ko bigaragara ko iryo kosa batarikora kuko caisse ya Charles Onana yaduhaye isomo ubwo bamujyanaga murukiko babona ko dossier ye izashyira ukuri ahagaragara bahise ikirego bagihagarika aribo bakitangiye) ariko mu rwego rw’amategeko iyi jenoside irimo ibice bibiri byose byateguwe na FPR/APR banabishyira mu bikorwa: iyicwa ry’abahutu, iyicwa ry’abatutsi n’abatwa ndetse n’abanyamahanga bari mu Rwanda, hakaba hari n’abarebye kure bagahita babyita mu Kinyarwanda (ITSEMBABWOKO N’ITSEMBATSEMBA).

  • IYICWA RY’ABAHUTU MURI JENOSIDE NYARWANDA

Hakurikijwe ibimenyetso byashyizwe ahagaragara n’abatangabuhamya bavuzwe hejuru ,n’ibindi bimenyetso byagiye biboneka kubundi buryo bimwe bikaba byarakoreshejwe mu gushinjura mu rubanza rwitiriwe abasirikare Arusha Tanzania muri TPIR, guhera icyo gihe akaba ntamuntu rwongeye gukurikiranaho jenoside bifite amateka akomeye muri ruriya rukiko, ikaba ariyo mpanvu nasubiza Ambasaderi  James Kimonyo w’u Rwanda muri Kenya aho yagiranye ikiganiro na Radio BBC mu ishami ry’ikirundi n’ikinyarwanda  kikaba cyarasohotse no mumvo n’imvano yo kuri 22/04/2017 aho yadupfunyikiraga amazi ko ngo kuba jenoside bise iy’abatutsi ari ntabanduka ngo kuko yemejwe n’urukiko mukwa 6/2006 nyamara ariyumvira ko muri uru rukiko nyuma hafashwe ikindi cyemezo ko ntawuzongera gukurikiranwaho icyo cyaha cyo gutegura genocide n’uru rukiko kandi rukaba rwarafunze imiryango aruko tubibona, ngarutse kw’iyicwa ry’abahutu ni jenoside yateguwe, ishyirwa mu bikorwa kuva FPR/APR bava Uganda na n’ubu ikaba igikomeza kuko hari ibikorwa byayo bigikomeza haba mu Rwanda no muri DRCongo,uwazashaka ibisobanuro byayo yajya abikura mu buhamya butangwa n’aba bavandimwe jye nshimira umurimo mwiza biyemeje gukora, nkaba ntari mubajya babatera amacumu kuko mbibonamo ubugwari aho kubatera amacumu   uwabishobora yakunga mu ryabo ukavuga ibyo uzi kandi yahagazeho, iyo ubuhamya  buteye gutyo buhabwa agaciro ntavuguruzwa.

1

  • IYICWA RY’ABATUTSI MURI JENOSIDE NYARWANDA, ABATWA N’ABANYAMAHANGA

  Ariko banyarwanda, mwakwatuye mukavugisha ukuri ko aribyo bizaduha amahoro bigatanga n’icyizere k’u Rwanda rw’ejo hazaza n’abo tuzarusigira ko aribo banyirarwo? Iki kibazo nkibabajije mbamenyeshako abacikacumu b’abatutsi bamaze kumenya ukuri bazi uwabiciye rwose, kandi ntawundi ni uwari ukeneye inyito ya jenoside kuva yatangira intambara ukwakira/01/1990 (umukozi wa president Museveni FPR/APR n’ibisambo byo muri bampatsibihugu, urugero; Bill Clinton, Tony Blair…. N’abandi)

Uwavuga ko abatutsi batishwe urw’agashinyaguro kandi bazira ko aribo yaba atari ikiremwa muntu, ariko kandi aha munyumve neza jenoside s’ikinyarwanda iryo jambo rituruka mu ndimi z’amahanga ariko rigahita ryitwa ICYAHA ariko yo ikaba NDENGAKAMERE (UNIMAGINABLE CRIME: GENOSIDE) kuburyo ihita itandukana n’ibindi byaha mu myubakire ariko murwego rw’amategeko hatajemo amarangamutima, aha ndahatinda kuko hari ipfundo kw’iyicwa ry’abatutsi, abavandimwe bacu tugomba kubana mugihugu cyacu uko Imana yakiduhaye uko byagenda kose, nigarukiye kuri jenoside ariko n’ibindi byaha byose murwgo rw’amategeko hagomba kuboneka ibintu ntabanduka bigize icyo cyaha: A,B,C,D….bitewe n’uko icyo cyaha cyubatse, iyo habuzemo akantu na kamwe icyo cyaha cyitwa ukundi cyangwa kikaba kitakiri icyaha (elements of crime).

Nonese banyarwanda, banyarwandakazi, tumaze kubonako jenoside y’abahutu yari ntagisibya guhera intambara yo muri 1990 yatangira, ntimubonako hari n’undi mugambi wuko utarya umureti utamennye amagi?

Ibyo bintu byitwa kugira umugambi wo gutegura ikintu kizaba ejo, ejobundi cga kera (planification) muri jenoside rero hatabonetsemo kuyitegura ntiba ikiswe yo, byashakirwa irindi zina cyangwa ntikibe icyaha imbere y’amategeko. Ntamarangamutima ajemo, kw’iyicwa ry’abatutsi rero uwabiteguye arahari (FPR/APR n’abo bari bafatanije buri wese kurwego rwe) gusa kubishyira mu bikorwa kikaba ikindi kuko abishi barahari kandi nabo bagomba kubiryozwa, ese kuki baduhirikira ikibuye ngo cy’itekinika ritazagira icyo ritwereka natwe tugakomeza kubyemera?

Ese muziko ikinyoma kivugwa cyane kikageraho kigafatwa nk‘ukuri? Ngo interahamwe, MRND, CDR! Ntabwo mbaburanira sindi n’umuvugizi wabo, ariko jye wandika ibi ubwicanyi bwose buba naraburebaga, nta NTERAHAMWE yarigihari, nta MRND, nta CDR, nta BAKOMBOZI, nta NKUBA, abicanyi bari barambaye umwenda w’ubwicanyi kandi bavanze,ubibona ukundi azanvuguruze (aha ndavuga abicanyi b’abahutu), ariko baguye mu mute go w’abateguye jenoside, niba Atari uko bimeze umugani wababaza bati “muzatwereke umuhutu wateguye jenoside”nanjye ntegereje uzamutubwira.

Ubwo nkiri k’ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri jenoside nyarwanda, ndashaka kugaruka kuri Joseph Ngarambe wo mu ihuriro rishya, uyu mwenewacu ukirwana na MRND/CDR bitakibaho mubona adafite ikibazo?

Nemerako amateka aduha inzira zo gukemura ibibazo, ariko we uburyo akirwana n’ibyarengeje igihe ubona afite umugambi wo kugira abo abyitirira ababeshyera kuko mpamya ko atazi n’amashyaka babarizwagamo, nibe nawe yatubwiyeko yabaga muri PSD gusa nyine asigara akorana na FPR mbere yuko bamukubita umuhumetso nk’abandi nkawe akiruka atarora inyuma, ariko aho nshaka kuganisha nuko ahora asaba abahutu ngo nkawe gusohoka bakavuga uko abatutsi bapfuye n’abateguye kubica b’abahutu, iyo bigeze aha nibaza ikibazo nti”ko uyu muvandimwe yari mu Rwanda, ari umuhutu, akaba yari umunyabwenge (intellectuelle) aha yatubwirako abishi b’abatutsi nta MUKOMBOZI yabonyemo? Cyane ko twe twabihagazeho abishi ntamashyaka bari bakigira ko bari abishi nyine.

Ikindi uyu mugabo mu mirimo FPR yamuhaye numvise ko yakoraga Arusha, ko numva yagombye kuba yarahavanye ubuhamya (temoignage) yazongereye kuzo azi akadufasha kumenya abahutu baba barateguye iyicwa ry’abavandimwe bacu b’abatutsi twasangiraga akabisi n’agahiye kandi nyine ko yiyemeje gushakisha ukuri no kugushyira ahagaragara? Kuruta gushakira ukuri kubo yita MRND/CDR, cyane ko tuziko muri kamere muntu kwirega bigorana?

Ese ajya amenya ko abo ashakiraho ukuri ntanufite ubwinyagamburiro kubera ibara bambitswe ngo ryabajenosideri kandi niba atigiza nkana nawe azi ko benshi kwijana barengana bitabuza ko muribo haba harimo abakoze ibyaha koko ibyo n’ibisanzwe kandi ibyaha byareba buri wese kugiti cye igihe cyo kubibazwa kigeze. Namwibutsa ko niba ajya hariya akavuga ibyo ashatse n’abandi bari barasigaranye nawe mu Rwanda ntakeke nuko bose bari mu mutaka wa FPR bityo bakaba bataregwa jenoside nawe arabizi ko bariya batangabuhamya bose bari abasirikare kandi wenda hakaba harimo n’abakoze ibyaha, gusa tukaba ataritwe twabibashinja, ariko FPR buri munsi ibura aho yabahera.

Ahubwo reka murangire abo yashakiraho ubwo buhamya kuko nabo baracyashinganye kuko batiswe abajenosideri nubwo hari abandi babita ibigwari, nka General Emmanuel Habyarimana, colonel Balthazar Ndengeyinka…n’abandi bamaze hanze y’u Rwanda imyaka irenga 10 ubabonye kangahe bagira icyo bavuga? Ko ibyabaye mu Rwanda haba mbere na nyuma ya 1994 babizi bakaba bari bafite ubumenyi buhagije, iyo ubona nka Jonathan Musonera na bagenzi be bahagarara ku maguru yabo bakavuga ibyo bemera bagatanga n’ubuhamya, ubitekerezaho iki? Ese ni bwabugwari buvugwa ko niyo jenoside bagenzi babo bambitswe nta n’ubaciriye imanza bo itabareba? Uzabatubarize.

– Ibyo mvuze bihise bingarura kuri Dr Nkiko Nsengimana mu kwibuka kwa tariki ya 8/4/2017 yatubwiyeko ngo iyicwa ry’abatutsi ryateguwe na Nzirorera kuko ariwe wari Secreteur nationanale wa MRND, akaba ngo yaraguriraga imyenda interahamwe, ngo akaba yaramubwiyeko ngo bo ntibanduranya ariko ko uzabanduranyaho azaba areba, mumbwire namwe bavandimwe ibi bintu uko ngo byavuzwe gutya n’ubwo tutariduhari kandi nanyirubwite (Nzirorera Joseph) akaba atakiriho ibi avuga gutya haba harimo itegurwa rya jenoside?

Ese ubu uwabaza Nkiko uwaguriraga imyenda INKUBA za MDR, ABAKOMBOZI ba PSD….n’abandi, uwo muntu nawe yaba yarateguye jenoside kuko yaguraga imyenda? Ese uwo wavuze ko nibamwanduranyaho bazaba bareba, yaba yaraziko indege yari itwaye uwamugabiye (President Habyarimana) izahanurwa kuri buriya buryo ntamuburire hakirikare akamwihorera ngo biboneke ko bamwanduranyijeho ngo maze barebe?

Ese Dr Nkiko njye numva akwiye akazina ka BANGAMWABO dore ko atubwira ko ari umuhutu yadusobanurira uko ajya gufatanya n’abagenzi be kwibuka inzirakarengane z’abanyarwanda bose bishwe urwagashinyaguro maze nk’umuntu mukuru uri mubuyobozi bw’ishyirahamwe agafata ijambo rigashira yivugira ingengabitekerezo ya FPR yamize bunguri ngo jenoside yakorewe abatutsi (n’ubwo ntahakana ko abishi babahize bukware kuko nabyireberaga ntawabimbwiye) ntanakomoze namba ku bwicanyi bwakorewe abo yita bene wabo (abahutu) kandi yarabifitiye uburenganzira cyane ko bo babibukaga bose, iyo bimeze bityo twe tubirebera hirya twibaza uwo uyu mugabo akorera! Tuti se yaba akorera FPR? Ese yaba nawe ari muri babandi ngo B’ABATERUZI B’IBIBINDI? Ngo wenda adakoma rutenderi arebwe nabi? Ese mama yaba ari muri babandi bamize bunguri MRND/CDR bakaba bashakisha abo babyitirira ayo mashyaka atakibaho? Ibyo byose biraducanga wamugani w’abubu.

1

Romeo Dallaire na Clinton

  1. NGO JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

  – Mbanze mbwire abasoma ibyo nandika ko abatutsi bapfuye mbireba kandi bazira ko aribo, bapfa urw’agashinyaguro kuko bishwe birenze ukwemera wagigango abishi babo bari bahindutse inyamaswa dore ko babaga atari na benshi muri buri karere kuko nubwo abantu bari bafite ubwoba ariko abahutu benshi ntabwo bari babishyigikiye, aha kuri iyi ngingo ndemeranwa na Dr Biruka Innocent mukiganiro yakoranye na Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka kuri 26/4/2017, ariko iyo nyito ntabwo nyemera nkuko na ONU itayemera dore ko  twabyumvise mw’ijwi ry’umunyamabanga mukuru wayo kwibuka ku nshuro ya 23 bitangiye, icyo nshingiraho muzanyereke umuhutu cga abahutu bayiteguye? Ntawe muzabona kuko atabaho iyo aba ariho ntabwo ruriya rukozasoni twabonye twese TPIR Arusha muri Tanzania ruba rutaramwerekanye kuko atari impuwe rwabagiriye n’ukuntu twabonye ubuswa, kubogama bikabije, kurya ruswa byabaranze kuva rwatangira kurinda rufunga imiryango.

– Icyo ntemeranywaho na Dr Biruka ndamubaza niba muri kiriya kiganiro yari yakijemo nk’umunyaporitiki cyangwa umunyamategeko? Kuko numvise ko akora byombi  kandi nibyiza gufasha abanyarwanda igihe ubishoboye kandi ni uburenganzira bwe. Ikindi ndamwubaha kuko avuga byinshi byiza biha abanyarwanda icyizere ko hari ababakorera kandi babazirikana, ariko yaratubwiye ngo yemera jenoside yakorewe abatutsi kuko kumabariyeri nta mututsi waharengaga ibyo nanjye ndabyemera,ese ibi birahagije ngo icyo cyaha kitwe jenoside?

Ese ko dusoma ko ibintu bigize jenoside ngo yemerwe hagomba kuba harimo ITEGURWA ryayo (planification) mubyo yatubwiye akaba atarayikomojeho kandi ngo yarakoze ubushakashatsi bwimbitse,we abona yarateguwe nande? Nabona akanya azadusobanurire aho. Cyangwa niba afite ukundi abibona, umunyamategeko mugenzi we Prof Charles Kambanda amaze igihe kirekire yaratubwiye ko atabyemera (inyito ya Jenoside yakorewe abatutsi ) akanifuza ko ababyumva  ukundi bazagirana impaka, twabuze uwemera ubutumire bwe kuko niba ntibeshye yabivuze muri 2013 yewe n‘u Rwanda rwatinye kubimurega kuko ruziko ikinyoma cyarwo cyaba kirangiriye aho. Twe tubakurikira twakekaga ko mubyumva kimwe none nimudusobanurire. Ariko mbere yuko mva kuri iyi ngingo ndagirango murebe ukuntu tugendana n’ibiguruka aho tugendera ku  kinyoma kimwe gisigaye kitwa ITEKINIKA, iyo genoside y’abatutsi muvuga yatangiye kuvugwa  muri 2014 nukuvuga mbere y’imyaka 3 ubu muri 2017 kandi jenoside yari ituwe ifite amazina ba nyiri ububasha bayise, haba ari hariya mu rukiko rwashyiriweho abahutu mwe mwita ngo rwashyiriweho u Rwanda kandi koko mutabeshya kuko ariyo nshingano rwari rufite yo kurenganura abanyaranda bose, cyangwa muri ONU, ariko se mwasobanura iyo ruswa itangwa ikagera no kubitwa ko bategeka isi kandi ngo barebera abayituye uburenganzira bwabo bwo kubaho?

– Nyamara ahubwo mbona kuruhande rwa FPR/APR magingo aya muri 2017 hamaze kuboneka ibimenyetso simusiga ko impfu zose z’abanyarwanda zo muri kiriya gihe aribo baziteguye. N’’nubwo tujya twivugira abanyarwanda gusa ntituvuge n’abanyamahanga ndetse benshi kandi nabo barazize abo baribo ko baramutse bagihumeka bashyira ukuri ahagaragara (temoin genant  ) ibi byose byakozwe na FPR/APR, iyo  jenoside rero ngo yakorewe abatutsi gouvernement ya FPR yadutamitse ku nyungu zayo tukamira bunguri cyane cyane abanyaporitiki kuyemera gutyo cyane  ko yavuye mundimi z’amahanga kandi ibibazo byabo bishobora kuba byari bitandukanye n’ibyo mu Rwanda, haba harimo amarangamutima ntitwaba dukurikije uko icyo cyaha cyubatse mu rwego rw’amategeko.

  1. JENOSIDE EBYILI

Iyakorewe abahutu n’iyakorewe abatutsi. Aba bo ngo ni uku babibona ngo ninako bazajya bibuka, iyi RTC(Rwanda Truth Commission ) bo bateye intambwe yo kwemera jenoside yakorewe abahutu, kandi ngo biteguye no kubiharanira ikemerwa cyane ko bari kumwe na Dr Rudasingwa Theogene ubifitemo uburambe dore ko n’itekinika ryo kwemeza jenoside yari ikenewe rugikubita yabigizemo uruhare nkuko yigeze kubitubwira ati”abo bazungu nitwe twajyaga kubabeshya”gusa aha ubutwari yagize bwo kwitandukanya n’ikibi kabone nubwo yaba yarakigizemo uruhare kuko abanyarwanda bakeneye umurongo mushya uzabageza kubwiyunge, kandi nkuko ahora yibutsa mugenziwe LT General Kayumba Nyamwasa ati ukuri kwanjye ndakuvuga. Ese ko ubwicanyi cga genocide yatangiye mri 1990 n’ubu ikaba utarigeze ihagarara kuko abantu bakicwa kuva 1990 kuza ubu. Ubwo genocide yambere kuri aba bagabo yarangiye ryari, iya kabiri itangira ryari?

Reka mvuge  ku musaza Matata Joseph utarya umunwa mu bibazo by’abanyarwanda aho nawe  yibutsa Kayumba ko umuganda we ukenewe mugushyira ahagaragara ibyo yitandukanije nabyo azi kandi atubwirako arwanya, kandi hari umunyamakuru wigeze kumubaza avuga ijambo ritanga icyizere aho yamushubije ko yiteguye kuvugisha ukuri nubwo byamugiraho ingaruka, aha abanyarwanda nabo mbona biteguye gukubita inkoni izamba kugirango bubake ubutabera n’ubutegetsi burengera bose nanjye nkaba nunze muryabo ko umuganda we ukenewe kugirango tumenye ukuri ku mahano yagwiriye urwanda kandi azimo byinshi niba atari byose.

Dr. Theogene Rudasingwa na Joseph Ngarambe

Dr. Theogene Rudasingwa na Joseph Ngarambe

2 –  Basomyi, aha ndashaka kubabwira icyo ntekereza nyamukuru, ibi abanyarwanda batekereza ku mpfu z’abacu twabuze tutabanga kandi bakaba barishwe na bamwe muri twe mbona abantu babiganiraho hakoreshejwe imitekerereze y’icyo bise jenoside yagaragaye mu kwibuka kuri iyi nshuro ya 23 abantu bibutse mu bice bigera kuri 5 mu minsi 4 byibura mu Bubirigi no mu Bwongereza dore ko ariho habaye isibaniro kandi koko bikaba aribyo bitanga isura y’imitekerereze y’abanyarwanda, bitabuza ko hari n’abandi bagenda bibuka ababo mubindi bihe n’ibindi bice by’isi ariko icyo bise jenoside nuko nabibonye, bikaba biteye isoni kubona abantu bavuga ko beshaka gusubiza igihugu cyabo ku murongo, ndetse bari muri opposition y’ubutegetsi bashaka gusimbura badashobora kumvikana ku kibazo nk’iki. Ese buriya mubona abanyamahanga babibona badutekerezaho gute? Jye mbona barumiwe bakaryumaho.

– Muti ese byagenda gute? Bijya kuba mahire noneho ibyo sosiyete nyarwanda yari yarifuje byo kuyishyira hamwe igatahiriza umugozi umwe mbona birimo bica amarenga, kumara kubona ko Sosiyete sivile yabashije gukora urugaga bise CCSCR (Cadre de Concertation de la Societe Civile Rwandaise) kandi rukaba rurimo abagabo b’inyangamugayo, kandi bahora bashakisha icyahuza n’icyafasha abanyarwanda muri rusange barongowe na Bwana Aloys Simpunga ,rukaba ngo rumaze kwitabirwa na za sosiyete sivile zirenze icumi n’abandi bagabo b’inryamunyu twahereye hambere twifuza ko bajya hamwe bakiga ibibazo by’abanyarwanda ,dore ko byabonetse ko n’amashyaka yaba ari muri za plate forms cyangwa ari yonyite bahura bagacoca ibibazo, noneho bandike amateka y’urwanda bahereye kuri ubwo bwicanyi bwabaye mu banyarwanda bazabwite uko babyumvikanyeho, nibiba ngombwa bakabona iyo CCSCR ikeneye ubufasha ku buhuza iziyambaze abanyamahanga cyane cyane abanyafurika rimwe narimwe nibo baba barebwa n’inyungu za Africa.

Icyitonderwa: CCSCR yashishoza ko sociyete sivile ihagarariwe cyane ko ngo imaze igihe ivutse bose irabazi, kuko umuhuza agomba kuba ahagarariye inyungu zabenshi.

  1. IGICE CYAMBERE: Kirimo abantu bibutse kandi batuwe bibuka tariki ya 6/04 buri mwaka kiyobowe na Joseph Matata n’abandi babibona batyo gikeneye guhagararirwa muri ibyo biganiro
  2. IGICE CYAKABIRI: Kirimo abantu bibutse kandi batuwe bibuka tariki ya 7/04 buri mwaka niba hari abo tugira muri opposition, niba kandi ntabo hatumirwa government y’u Rwanda, itaje ntibyatuma ibiganiro bitaba yazagezaho ikaza ntabwo iba ku isi yayo yonyine cga akarwa.
  3. IGICE CYAGATATU: Kirimo abantu bibutse tariki ya 8/04/2017 bwambere kandi bakaba bemera jenoside ebyili, iy’abahutu niy’abatutsi.
  4. IGICE CYAKANE: Kirimo abantu bibutse tariki ya 9/04/2017 bamwe mu gitondo abandi kumugoroba

    Aloys Simpunga, Prof Charles Kamabanda, Jonathan Musonera, Joseph Matata na Dr. Ignace Murwanashyaka

    Aloys Simpunga, Prof Charles Kamabanda, Jonathan Musonera, Joseph Matata na Dr. Ignace Murwanashyaka

5. IGICE CYAGATANU: – Kirimo abantu babaye indashyikirwa, batubwiye ko badafite amashyaka babamo bataba no muri sosiyete sivile kandi bakaba bahora bashakisha icyafasha abanyarwanda, natanga urugere rwa Prof Charles Kambanda watubwiyeko” atazemera kuba umuswa wo kwemera ibintu ngo kuko runaka yabivuze”, ati kandi ntabwo nzapfa kuko ibyo navuze cga nanditse bizahoraho, mbibutse ko ariwe watubereye Charles Onana w’umunyarwanda kuko yabwiye FPR na bampatsibihugu ko atazemera ibyo bavuga ngo jenoside yakorewe abatutsi gusa, hashize imyaka itari mike abivuze aranabyandika, ariko habuze umujyana mu rukiko kuko baziko ikibazo cyahita gisobanukira kandi koko ukurikije ibimenyetso byabonetse ibyo yavuze haba harimo ukuri, nubwo hari abamwita amazina ngo yapfobeje jenoside gusa avuga ko abo batamuteye ubwoba, yanabitugaragarije abatumira mubiganiro ngo twe tubumva twitoranirize mo ukuri hashize imyaka irenga 3 ubutumire bwe butaritabirwa, icyakoze dufite n’abandi….ntabwo ariwe kamara.

– Iki gice ntimuzibagirwe gutumiramo abahagarariye abantu bagorewe mu mashyamba ya DRCongo kuko nubwo twibuka bo bakaba ntawibuka uwe ahubwo bahora bapfusha uko bwije uko bukeye, ntidukeke ko batazi iyo baturuka cyangwa batamenya ibyiza.

UMWANZURO

CCSCR rero nubwo tubaziho ubushishozi,ubuhanga, n’ubushobozi, ubu umupira wageze mu kibuga cyanyu maze mutuyobore tuvire imuzi ibibazo byokamye u Rwanda n’abanyarwanda guhera rwakwitwa rwo maze tukava ibuzimu tukajya ibuntu, tukiyubakira igihugu cyacu, kandi ngo utinda mu inturo ukayamburirwamo, ikindi abanyarwanda twiteguye kubatera inkinga nk’ubu umuganda wanjye sinshidikanya kuwutanga. Abishyize hamwe Imana irabasanga kandi abafaransa nabo baravuga ngo “L’union fait la force”

Umusomyi w’Intabaza

Samson Mutaganzwa

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to KWIBUKA JENOSIDE NYARWANDA: TWIBUKA DUTE? BIDUSIGIRA MASOMO KI? ESE AYO MASOMO TWAYABYAZA MUSARURO KI?

  1. Ndihokubwimana, Jackson says:

    Komera cyane Samson Mutaganzwa, Wakoze cyane kubwiyi nyandiko. Gusa Ndasaba ko inyandiko nkiyi yashyirwa mububiko aho itazibagirana byaba ngombwa hakazaboneka ibitabo byo kwimuriramo inyandiko nkizi zo kumateka yacu y’urwanda cyane cyane kuri Genocide yakorewe Abahutu kuko yarateguwe, ishirwa mu bikorwa imyaka ikaba irenga 24 nanubu irakomeje, Genocide yakorewe Abahutu mpatsibihugu ikayikoresha mwikote rya FPR -Inkotanyi, abazungu bagahagurikira kurimbura ubwoko bwabahutu babanyarwanda muri Afrika yabanyafrika bakoresheje FPR-Inkotanyi ziyobowe na mwene Kanjogera. Ni mugitondo atantera umwaku.
    Intwali mukomere kurugamba guharanira ukuri bitugende imbere muri byose intwali ntizipfa ahubwo zirasinzira kuko zihora zibukwa iteka.
    mukomere kumuheto natwe Rubanda tubari inyuma.

    Ukuri gutsinda ikinyoma kuko ikinyoma gihabwa umugisha na Sekibi -Satani naho ukuri ni ukw’Imana iri hejuru ya byose. Ayo mashitani ari nako ari abakozi ba Lusoferi ikicaro cyabo gikuru kiri New York, USA. Aho niho Satani aganje ategeka ko ibiremwa by’Imana birimburwa bikicwa bunyamaswa kuko batunzwe namaraso yabantu. Ntakuri kwabaturukaho narimwe kuko ari Lusoferi yavumye n’Imana ijugunywa mwisi aho ihora izerera kwisi yose ikora ibyangwa n’Imana ihoraho.

    Ndangije ngushimira kubwiyi nyandiko yawe.

    Komera

  2. Kalimanzira Froduald says:

    Bwana Mutaganzwa reka mbaze ngushimire uyu mwanya wawe ufata ukatugezaho amakuru n’ubushishozi bwawe. Ndagirango nkiumenyeshe ko umubyeyi wawe wakwise iri zina niba akiriho ukwiye kumushimira cyane kuko iri zina niryo muntu uri Mutaganzwa koko. Uyu munsi nicaye nsoma zimwe munyandiko zawe nsanga umunyarwanda wise umwana we Ntarwamazabatabazi yari afite ukuri. Abanyarwanda b’intwali badushizeho ariko Imana ishimwe koko ntabwo abatabazi bashize. Wa mugabo we ndagirango nongere ngusabe kutazacika intege n’ubwo wabona usigaye wenyine bwose kuko burya niba uzi uko benga umusemburo si ngombwa ko uba mwinshi cyane. Ndagirango ngusabe gukomereza aha kandi byaba na ngombwa ukajya mbere. Sinkuzi sinzi n’aho uba ari ndakumenyesha ko iki gikorwa ari indashikirwa, umunsi habonetse n’abagabo b’indyamunyu bakajya ku ma radio bakavuga abandi bagafata umuheto nta kabuza ikibazo kizakemuka. Narimo numva Radio Umucunguzi naho mpumvise abagabo banteye morali n’icyizere ko tugifite intwali. Benshi bafite ibitekerezo bahisemo kubyinjirana mu myobo kubera ubwoba abandi bafite amikore ariko ntibakozwa kugira icyo bakora biteye agahinda, ariko uyu munsi natewe ishema n’izi nyandiko maze umunezero urushaho kuba mwinshi numvise Radio Umucunguzi. Nyamara abanyarwanda dukwiye kugira icyo dukora tugashigikira iriya Radio dore aho twahereye twihishahisha niba rero hari umuntu umwe cyangwa babiri bemera kutubera ibitambo bakavugira kumugaragaro tukananirwa no kubashigikigira mu mikoro dore ko kubatera inkunga tugakora nk’ibyo bakora abenshi ubwoba twatugeze no mu magufa, ubu twaba tubaye imbwa kabisa nanjye ndivuze hatagira ugira ngo muteye imijugujugu. Koko niba tudashoboye kujya gufata umuheto na Radio Umucunguzi cga ibi binyamakuru kubikoresha bitunanire? Wanga guha umutungo wawe cga amaraso yawe igihugu cyawe imbwa n’ibisambo bikabitwarira ubuntu. Ndagushimiye bwana Mutaganzwa iyo tugira abantu 10 nkawe ndizera ko twajya mbere.

  3. Peace says:

    Urugero ruvugwa cyane rwa Jenoside ni iyakorewe abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Abasilikare ba Hitler na jeunesses zabo bashakishaga aho umuyahudi ari hose bakamujyana mu bizu babiciragamo. Abo bayahudi nta ngabo nimwe bari bafite yabarwanaho. Bari imbokoboko , abana bagabo abagore, bose bakicwa ntanumwe ufite n’umuheto.

    Ibyo mu Rwanda rero byaranyobeye:

    1. Abatutsi bari imbere mu gihugu hari benshi batangaga cotization muli FPR ngo bagure imbunda nibiryo barwane bakomeye. Hari abasore b’abatutsi (n’abahutu bakeya) benshi bagiye ku rugamba rwa FPR ngo barwanye Leta..RUTAREMARA KULI RADIO MUHABURA yivugiraga k FPR ari yose mu baturage bo mu Rwanda nibwo bwa mbere nunvise izina UTUGARI. Mbese u Rwanda bari bararuhaye indi karita byararangiye……..Ubwicanyi bw’inkotanyi abatarabubonye bajye basoma kuko abantu benshi barabyandika: Zaje zica abaturage, zikanashakisha abanyabwenge ngo zibamareho. …. Iyo hari umuhutu ukomeye zabaga zimaze kwivugana, zaratangaraga (hagati yazo) ziganira (nko maphones ) ngo“UZI KO BYA BIHUTU BITAGIHUBUKA?” Abaturage barazunvaga ibi si inkuru mpimbano.. Zarabivuze Bucyana amaze kwicwa, ibyo nibyo nabwiwe n’abantu bari bazegereye aho iwacu aho zategekaga muli zone tampons…..Ni ukuvuga ko inkotanyi zicaga abahutu ziteze ko abantu bamwe bahubuka bakica abatutsi…

    2. Noneho ibindi bidasanzwe nabonaga: Abatutsi b’inshyanutsi bakaba bafashe ibiseke n’inkongoro z’amata bakajya ku Mulindi gutura ingabo zabo…Niko byanagenze inkotanyi zimaze kugera muli CND. Inkotanyi zimaze kunva ko nta gisigaye ngo zicare mu Rugwiro (CND zari ziyifite, izindi zuzuye mu tugari nyine) zirasa Habyarimana mu ndege ari kumwe na Chef w’ingabo na peresida w’I Burundi,mbese ibihugu bibiri babica imitwe….Njye nunvise ibyo bibaye nasabye Imana ngo inyakire mu bwami bwayo kuko nunvaga ijuru ritugwiriye… Babandi bavugaga ngo “BYA BIHUTU NTIBIGIHUBUKA” bari bafite CND bari kumwe nibibunda byabo , basohotsemo kuko bari bazi ko noneho icyo bashaka kigiye kuba: ubwicanyi ku batutsi bwari plus probable. Aho gutabara abo batutsi mu tugari nyine n’ahandi (dore ko bari bafite carte yose) bahugiye kwica abahutu muli zones bari barimo kandi abahutu bari benshi, mu duce twa Remara kicukiro Kanombe, inkotanyi zari zikiri muli za Byumba na Kigali ngali zihugira kwica abaturage badafite intwaro (nta na ba FAR bariyo), aho kumanuka mu gihugu vuba na bwangu ngo batabare abatutsi bariho bicwa.

    3.Nkuko nabivuze, ishyano rimaze kugwa rya rurangiza nibwo ubwicanyi ndengakamere bwatangiye . Mu gice cya FPR inkotanyi zatsembye abahutu karahava. Mu gice cya Leta abatutsi barishwe. Ku mabariyeri koko hari abantu bagenzuraga identities abatutsi cyanga abasa n’abatutsi bakabica. Ni bande bicaga ku mabariyeri????Harimo interahamwe nabadi batari zo; hari harimo n’inkotanyi nkuko za temoignages nyinshi zibyemeza. Itsembabwoko ku bahutu ryarabaye rikozwe na FPR, itsembabatutsi ryarabaye rikorwa n’abicanyi b’ubwoko bwose mu kajagari kenshi inkotanyi zari zateguye zibigambiriye.

    4.Ko bigaragara ko FPR yari armee y’abatutsi, ko bigaragara ko FPR yabaga yica abahutu ngo yiteze ko abahutu bahubuka bakica abatutsi, aho none yari ifite gahunda yo kubatabara????Ntacyo yari ibuze ngo ibatabare, jenoside y’abatutsi ni iya FPR mbere nambere hanyuma abahutu bavanzemo n’ inkotanyi
    4. FPR ni armee yari ikomeye kandi abatutsi benshi bunva ariyo armee yabo. Kuba FPR yarakoraga plans zo kwica abahutu kugera kuli Presida wa Repubulika badateganya uko barinda abatutsi (abayoboke babo mu tugari nahandi hose), bivuga ko FPR yashakaga ko bapfa. Kuki rero FPR yashatse ko abatutsi bapfa???Ndetse akarusho Kagame ubwe yavugiye kuli Muhabura ko abanyamahanga bahirahira kuza mu Rwanda gutabara ari bubasange I Kigali abarase….ESE KUKI ABATETA NGO BARASABA IMBABAZI KO BATATABAYE (CLINTON) BAKOMEZA GUHISHA KO KAGAME YABYANZE? YARABYANZE KUGIRA NGO UMUGISHA YASHAKAGA WITWA “JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI” utamucika.

    Amahano y’UBWICANYI NDENGAKAMERE yarabaye yibasira impande zombi, abatutsin’abahutu, ndetse by’akarusho ku ruhande rw’abahutu. Abrwna ku nyito kugeza ubwo inkuba zikubita baba barwanira imishahara bakuramo nta kindi.

    • Donat says:

      Ikintu kitarimo hano nuko guverinoma y’abatabazi yasabye FPR guhagarika imirwano bahise bubura perezida bamurashe IRANGA. Hari kuboneka uburyo bwo guhosha ubwicanyi.

      Icyo yita genoside y’abatutsi ni imvugo ya FPR na mpatsibihugu kuko uwateguye ubwicanyi akanakoma imbarutso ni umututsi. Ibi byabaye hari abatutsi bacengeye interahamwe n’urundi rubyiruko. IPEREREZA RIRAKENEWE NGO HAMENYEKANE UKO BYAGENZE.

      Guhindura inyito y’ubwicanyi inshuro eshatu byerekana ko habura iperereza ngo ukuri kujye ahabona gukoreshwe hamenyekana uko ubwicanyi bwakwitwa.

      Ibivugwa na Kagame kuri Muhabura ko azarasa abaje gutabara bishimangirwa n’ibarwa ya FPR ya le 30/4/1994 yajyanywe muri LONI na Gerald Gahima na Claude Dusaidi ibuza ingabo zatabara. Hari na video yerekana Claude Dusaidi avugako uzatabara u Rda bizafatwa nka “hostile act”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *