IKIGANIRO GENERALI MAJORO BYIRINGIRO VICTOR YAGIRANYE N’UMUNYAMAKURU WA RADIO UMUCUNGUZI KU ITALIKI YA 6 GICURASI 2017

Byiringiro
  • Views 6489
  • Rating 12345

Umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga ruharanira demokarasi no kubohora u Rwanda, FDLR mu magambo ahinnye, Generali Majoro Byiringiro Victor yaganiriye n’umunyamakuru wa radio Umucunguzi amubwira muri make ibyo bagezeho mu myaka 17 dore ko FDLR yagize isabukuru ku italiki ya 1 Gicurasi 2017. FDLR yashinzwe ku italiki ya 1 Gicurasi 2000. Uyu muyobozi yavuze no ku migabo n’imigambi y’urugaga bafite ubu mu kubohora u Rwanda n’abanyarwanda.

Muri make mu myaka 17 bageze kuri byinshi batarondora muri iki kiganiro cy’isaha imwe gusa. Hano harimo kubirizamo umugambi wa FPR wo kwigarurira Congo DRC bashaka kwigarurira akarere kose mucyo bise empire Hima-Tutsi ngo bacakaze les bantous. Babereye ibamba FPR yashakaga kwica impunzi zose ziba muri DRC cg ngo izicyure ku ngufu. Ikindi berekanye ubushake bwo gushyikirana n’ubutegetsi bwa FPR mugushaka umuti w’ikibazo cyugarije u Rwanda n’abanyarwanda batarinze kumena amaraso.

Ibi bigaragazwa n’inkambi eshatu zirimo abacunguzi barambitse intwaro hasi. Uyu muyobozi avugako ikibazo cy’impunzi cyarushije kumvikana mu mahanga nubwo FPR yinangiye umutima igahitamo gukomeza guhiga no kwica impunzi aho zahungiye, itaretse no gucakaza abari imbere mu gihugu.

Kubyerekeye uko bahagaze, Generali Majoro Byiringiro avugako bahagaze neza kuko Imana yabarinze abantu bose bashatse gusenya urugaga harimo n’abantu barubagamo nka Col Wilson Irategeka wagumuye abantu bibumbiye muri CNRD ishyigikiwe na bwana Faustin Twagiramungu wiyita Rukokoma ndetse n’abasirikare bakuru bo muri FPR na FARDC. Ubu abagize CNRD bakaba baratangiye kugaruka mu rugaga abandi bagacika Col Wilson Irategeka harimo na ba officiers bakuru, bamwe bakaba barahungiye ubwayi mu kigunda bakajya mu Rwanda abandi bakaba barafashwe na FARDC bagafungirwa muri Congo.

Muri iki Kiganiro, uyu muyobozi ubona afite ikizere ko bamaze kwiyubaka kandi bahagaze bwuma. Avugako urugamba rwo kwibohoza rugiye guhindura isura doreko FPR yerekanyeko idakozwa ibiganiro. Arerura akavugako amatora yo muri Kanama 2017 ashobora kuburizwamo inkuru nziza igataha I Rwanda igihe Shitani yirukanywe yo, maze abanyarwanda uko bibumbiye mu moko atatu gahutu, gatwa na gatutsi bakaruhurwa umuruho na Rurema ikora ibitangaza.

Ushobora gukanda kuri link hasi ukumva ikiganiro kirambuye kimara isaha imwe.

Umucunguzi PASCAL MWUMVENEZA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to IKIGANIRO GENERALI MAJORO BYIRINGIRO VICTOR YAGIRANYE N’UMUNYAMAKURU WA RADIO UMUCUNGUZI KU ITALIKI YA 6 GICURASI 2017

  1. Kagahe Geoffrey Limbati says:

    Akazi karatangiye rero Abakuru ni uko bavuga ,abashyigikiye tumujye inyuma abaryamye mukanguke! burakeye! batuyobore mu cyo gukora cyaba cyoroshye cyangwa gikomeye! njye ikizere ni 100%!

  2. Uzarama, Daniel says:

    mukomere cyane Nyakubahwa Victor.

    Intwari ntipfa ahubwo irasinzira kuko ihora yibukwa iteka. intwali zose ntizipfa ahubwo zirasinzira.

    FDLR mwanditse kunkingi yumutima wange, Imana niyo yonyine izabahemba haba hano kwisi cg mwijuru. Mukomere ntwari mugongo mugali uduhetse ntimugasitare natwe rubanda tubari inyuma.
    Ntimugacogore kurugamba ntwali.

    From: USA

  3. mbonyingabo says:

    Ikigitekerezo cya Byiringiro cyo kugaba igitero mbere y`amatora ndagishyigikiye, kuko ariya matora yo kwimika umwami mugihugu cyemera democracy nimbarutso nziza yintambara. Ikigitero gishobora noguha abanye politic akanya kokwigaragambya bagasezerera ingoma yacyami bidasubirwaho.

    Ikindi numvise muriki kiganiro nuko FDLR ikwiriye kugira abantu bimpuguke mubintu bibiri: muri politic no mu byidini religion banyabo. Ababantu bacengeza amatwara bafite FDLR, ibyagisirikare FDLR irabishoboye ariko abahanga mubya politic no mubyidini FDLR ikeneye abantu baba expert bashobora kuyidefanda FDLR. Iyo nkurikiye ikiganiroke Byiringiro burigihe mporanumva yuko FDLR ikeneye umuyobozi usobanukiwe ibyumwuka nkuko imufite mubya gisirikare.

  4. Kalimanzira Froduald says:

    Nta magambo nabona yo gushima abantu bagize igitekerezo cyo gushinga iyi radio, abayikoresha n’abayitera inkunga cga uyu Mucunguzi udususurukije.
    Ndahamagarira abumva bakeneye impinduka gushigikira imishinga nk’iyi rwose. Izi ntwali zadushyiriyeho Radio zikeneye guterwa ingabo mu bitugu none iyi radio ikumvikana ku isi yose kandi ibiganiro byayo bikiyongera.
    Ndagaya abifuza impinduka bakaba ntacyo bakora na gito ahubwo bakaba bibera mu kunenga ibidakorwa vuba cga uko bashaka gusa. Tuje twemera ko uguteye ngufi ataba akwimye indende. FDLR yakoze ibikorwa by’indashikirwa kandi iracyagerageza, ibyo itabashije gukora si uko yanze kubikora ahubwo nitwe tutayiteye ingabo mubitugu. Aho kuyinenga ahubwo twari dukwiye gufatira aho igereje tugakora ibyo twumva itabashije gukora cyangw tukayongerera ingufu nabyo ikbasha kubikora. Ndabarahiye iyo FDLR itabaho n’ubu bushyaka bwa opposition bwirirwa buvuza induru ntibuba buriho, ikibazo cy’abahutu kiba cyaravuye mumayira barashize cga barabaye ingaruzwamuheto burundu. Urugaga FDLR rwagira ingufu , rutazigira tujye twemera ko rwubatse izina ni nayo mpamvu Kagame na Mpatsibihugu bashyira ingufu nyinshi mu gusenya iryo zina. Aha sinjya kuri abazi mateka y’icyagombaga kwita INTIMIRWA cya bwan Faustin Twagiramungu alias Rukokoma barabizi, abazi icyo bise ERM (Equal Right Mouvement) barabizi, ubu bageze kuri CNRD-Ubwiyunge. Ibi byose ni ibintu bikorwa na Mpatsibihugu ifatanatije na Kagame mu rwego rwo gusenya FDLR ariko abarabeshya ntibizakunda. Umunyarwanda nyawe kandi utsikamiwe agomba kumva ko FDLR ariyo byanze bikunze yitaye ku nyungu ze arizo Kubohoza abanyarwanda n’u Rwanda noneho nkuko General Major Byiringiro Victor yabivuze, rubanda ikihitiramo abo iha ubuyobozi. Nta cyitwa ishyaka rya opposition na kimwe gifite umushinga wo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda, ahubwo barimo kwishyakira gusimbura FPR (gufata ubutegetsi). FDLR yo ntabyo gufata ubutegetsi ifite muri gahunda zayo. Umushinga wa FDLR ni ukubohoza u Rwanda n’abanyarwanda noneho kuko FDLR yemera ko ubutegetsi butangwa n’abaturage, umunsi yabohoje u Rwanda n’abanyarwanda , izareka abanyarwanda bihitiremo ubayobora. Rubanda niha FDLR amahirwe yo kuyoboza izabayobora rwose. Umucunguzi ni Rubanda

    • mbonyingabo says:

      @ Karimanzira,
      ibyuvuga byinshi turabyeranwaho rwose. Kuko nagiye ngerageza gusoma amatangazo ya Byiringiro, ntanahamwe yigeze atangaza yuko FDLR ishaka kugira igikorwa ikora cyogutabara abanyarwanda nkuko Byiringiro yabitangaje, yuko mbere yamatora yo mukwa 8 bazatabara abaturage. Icyakora gutangaza ntabwo bihagije, dukeneye kubona igikorwa kigaragara cyogutabara abanyarwanda.

      Nkuko ubivuga nibyo FDLR yagiye irengera abanyarwanda kandi kuba ikiriho bikomeza gutera umwanzi ubwoba. Kubashyigikira rero birakwiriye, uretse yuko bulya abantu bakunda gushigikira ikipe irigutsinda ibitego cyangwa atanga ikizere cyuko irikugerageza. Inkunga yabanyarwanda ntabwo bazabura kuyitanga mugihe urugaga ruzaba rurikugerageza gutabara abenegihugu.

      Umwanzuro wawe rero niwo tutari kwemeranwaho, aho uvuga yuko FDLR izabohoza ubutegetsi gusa hanyuma ikareka abaturage bagatora. Nonese wumva hagati yogufata ubutegetsi, nogutegura amatora harigihe kimyaka ingahe? Wagerageje kuvuga yuko gushaka ubutegetsi aricyo gitandukanya FDLR nabanye politic. Tuvuze yuko FDLR ifite igisirika professional mukarere kibiyaga binini ntitwaba tubeshye, ariko abanye politic ntaboturabona bigaragaza muri FDLR. Abanye politic naba diplomats barakenewe cyane kugirango banshyigikire ibikorwa byagisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *