AHO KOKO KILIZIYA/NKOTANYI MURWANDA NTIGIYE KUZASIMBURA KILIZIYA NTAGATIFU?

kiriziya1
  • Views 1537
  • Rating 12345

Gahunda y’inkotanyi yo gutesekesha abanyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bwabahutu ijyana nindi programu yo gusenya Kiliziya Gatolika. Hari n’abanyamahanga bamwe bakundana na Kagame byo guhwera nka Rick Warren bajya bavuga ko abagatolika mu Rwanda banga kubayoboka kuko bakomeye kuli Kiliziya yabo y’abahutu yitwa Kiliiziya Gatolika. Ibyo byo kwitirira Kiliziya y’Imana ubwoko ni impanvu inkotanyi zahimbye nkuko ubu zubatse ikintu kitwa INGENGABITEKERZO ngo bibafashe gukora sale besogne yo kurimbura abo badashaka (abahutu).

Niba mwasomye ayo makuru ari kuri iyi  link haruguru (https://umuseke.rw/nyamasheke-abakoze-jenoside-10-bakomorewe-babyarwa-muri-batisimu-nabo-bahemukiye.html) muribonera amahano padri Ubald arimo kwinjiza muli Kliziya ayitesha isura yashinganywe ikivuka, ahubwo ikaba ihawe irindi shusho ryo gutoba amasakramentu bayakoresha ubwicanyi.

Ibi byose bigakorwa mu itekinika abatutsi b’inkotanyi basanganywe ryo gukoresha amazina meza bahisha munsi yayo umunuko w’ibikorwa bigayitse; urugero ni nka NDUMUNYARWANDA itwikiriye amahano yo kwicisha abahutu ipfunwe babategeka kwemera ibyaha batakoze no kubisabira imbabazi. None ikigezweho ni ugukorera abakristu b’abahutu HUMILIATION bakabyita penetensiya na batisimu…Aya ni amahano yagwiriye Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

PADRI UBALDI ARIMO GUKURAHO AMASAKRAMENTU YEZU YADUSIGIYE AGASHYIRAHO AYA GIKOTANYI

Padri Ubald nkuko yabitangiye kuva hambere akotanira ko abahutu, cyane cyane infungwa zitagira kirengera, bakwemera ibyaha batakoze, we n’abandi bacurabwenge b’ingoma yica , bageze aho bahindura Kiliziya Gatolika icyo ntazi kitwa Kiliziya Gatolika Nyarwanda mu by’ Ukuli aliko ni Kiliziya Gatolika Nkotanyi. Impanvu nyamukuru yo gusenya iyi Kiliziya ituruka muli 1959 ku butumwa umushumba wa Kiliziya Feu MGR PERRAUDIN yoherereje abakristu bose akangurira abayobora kunva ko abantu bose bareshya imbere y’Imana. Icyogihe hari mu biye by’impinduka mu gihugu, abahutu bari bajijutse basaba ko ubutegetsi bukandamiza bwahinduka; abashefu b’abatutsi nabo badashaka kunva ikitwa umuhutu mu buyobozi bw’igihugu.

Kuba ubutegetsi bwariho bwa Cyami bwariraye mu barwanashyaka b’abahutu babica ngo babamare hazasigare ba baturage ba giseseka bo kuguma kuyoborwa nk’amatungo, nibyo byateye revolusiyo ya 1959. Iyi revolusiyo yari ngombwa nubwo abatutsi b’inkotanyi batayemera . Abibwira ko inkotanyi zakwemera ko hari ikiza cyaturuka ku muhutu ni abatazi inkotanyi.

Ibyazo nibyo byiza kabone naho byaba ari ukwica miliyoni cumi z’abanyarwanda n’abanyekongo. Kiliziya rero kuva ubwo yanzwe n’abatutsi bo mu butegetsi cyane cyane, niyo mpanvu inkotanyi zaje zifite umugambi wo kurimbagura abasenyeri, niyo mpanvu ubu ba padrI Ubald barimo kuyitobatoba.
Ya masakaramentu twubaha nk’ibikoresho by’Imana bifasha abakristu kwiyubaka muli roho, abicanyi bayatobye mu byondo.

Niyo ahindutse gacaca nshyashya na NDUMUNYARWANDA. Ikirura kinjiye mu isakristia, harahagazwe; ngo amasakramentu agomba guhabwa umuhutu wemeye ko ari umwicanyi… Nkuko bimaze kuba akamenyero, gahunda yo kwibuka igenda izana ibyiciro bishya buri mwaka, bigamije guhonyora no kunyuka umuhutu. Buri kiciro gishya kizana technique irusha ubukana technique y’umwaka urangiye. Uku kwezi kwa Gicurasi rero kuje kuzanye amasakaramentu makotanyi ya TORTURE MORALE ku bahutu.

IYICARUBOZO RYA KILIZIYA GATOLIKA Y’U RWANDA

Nk’aho gutsembatsemba abasenyeri muli 1994 bagahambwa nk’imbwa bitahagije inkotanyi, amasakramentu yashyizweho na Yezu Kristu, nayo inkotanyi nizo zigomba kugena abayahabwa. Ni ryari mu mateka ya Kiliziya, abantu bahatirwa kwemera no kwirega mu ruhame ibyaha bakoze n’ibyo batakoze? Iyi NDUMUNYARWANDA muli Kiliziya ya Yezu iratuganisha hehe?? Urundi rugero rw’iki cyorezo ruri kuli iyi link: http://www.therwandan.com/ki/2017/05/04/abihayimana-200-ba-diyosezi-ya-kabgayi-mu-ngando/

Muli iyi nyandiko hari icyo umuntu yakwibaza kuli iyo ngando yabereye i Kabgayi irimo abihaye imana n’abasirikare: ese uruzinduko rwa Kagame i Roma nirwo rwaba ruri guha izi nkotanyi urwaho rwo gusenya Kiliziya aka kageni??? None se ba Musenyeri Nsengiyunva barashwe urufaya ngo bakoreraga MRND, bazize iki ? Bigeze se bafungira umuntu amasakramentu kubera kutubahiriza Muvoma??… Ubu se Ndumunyarwanda igamije HUMILIATION y’abahutu mu Rwanda niyo noneho yemewe na ROMA?? Abagera kwa Papa Fransisco bazima bazatubarize…
Ese padiri Ubald n’abo bafatanyije mu kwicisha abakristu TORTURE MORALE babaziza ko ari abahutu, buriya bemera Imana koko?? Ntabwo waba wemera ko Imana y’Ukuli ibaho ngo wigishe NDUMUNYARWANDA (MENSONGE PUR, APARTHEID, NAZISM) muli Kiliziya ya Nyagasani.

UMWANZURO

Nta wishe cyanga wica kurusha Kagame n’inkotanyi ze. Padri Ubald navane muli Kliziya HERESIE ivanze na Apartheid yo gupfobya amategeko y’Imana. Itegeko rya gatanu “NTUZICE” ntaho Imana yavuze ko abatutsi ritabareba. Biratangaje rero ko uyu mupadri nagereranya n’abafarizayo, nta mututsi mwene wabo ategeka kwirega ubwicanyi kandi mu ruhame. Muzambarize Ubald abazamubona mbere yanjye utu tubazo:

1.ESE IBINGIRA N’ABANDI BAHOTOZI BO BAZASHYIRWA IMBERE YA PADRI UBALDI RYARI NGO BIREGE?? KAGAME SE WE AZIREGA IMBERE Y’ABAKRISTU YICIYE KANDI ABYARWE MU BATISIMU NA TWE TWESE RYARI?
2.ESE PADRI UBALD WE WAGIZE URUHARE MU KWICA UMUTURAGE Yohani Petero Sindaheba UBWO NTA CYAHA YAKOZE?? YARIREZE SE IMBERE Y’IMBAGA NGO ADUHE URUGERO CG. NTACYAHA KILIMO KUBERA KO UWO YISHE ARI UMUHUTU?
3. ESE PADIRI UBALD YAHAKANA IBYO BAGIYE BAMUREGA MU MINSI YASHIZE UREBYE UKO YITWAYE MULI IBI BIHE: http://murengerantwari.unblog.fr/2012/07/07/padiri-ubalidi-ngo-ntagikwiriye-kwitwa-umushumba/

Banyarwanda banyarwandakazi, u Rwanda rugeze aharindimuka ubwo Kliziya y’Imana yinjiwemo n’amadayimoni yitwikirije ibishura cy’ubutore bw’Imana. Abasenga ntibarambirwe umenya ibihe bigeze by’uko Yezu agaruka gutabara Ubwami bwe bwugarijwe n’icyorezo kitwa FPR/Inkotanyi.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *