(Kinyarwanda) MADAME MUKANTABANA SERAPHINE BAKUNDA KWITA NYIRAMARITETE NI UMUCANSHURO AKABA N’UMUGAMBANYI

James Kabarebe na Seraphine Mukantabana alias Nyiramaritete
  • Views 3920
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Madame Mukantabana Séraphine wabaga mu buhungiro muri Congo Brazzaville yarigize umuyobozi w’impunzi z’abanyarwanda ku ngufu ku buryo iyo amatora yabaga yo kugira ngo batore umuyobozi mushya w’impunzi z’abanyarwanda yakoreshaga uko ashoboye akaburizamo amatora akoresheje uburyo bwose bushoboka cyane cyane ko yari yaracengeye inzego zishinzwe umutekano muri Brazzaville. Yari afite imikorere nk’iya FPR igihe yakoreshaga abakobwa b’ibizungerezi mu gucengera no kwiyegereza abategetsi bo muri leta ya Habyarimana. Madame Mukantabana rero, na we ntiyazuyazaga iyo byabaga ari ngombwa kugira ngo abone icyo yifuza ndetse yifashishaga n’abakobwa be babiri b’inkumi. Umugabo we Babona ntiyigeraga avuga kuko yari azi ko umugore we nataha mu Rwanda azagororerwa umwanya muri leta ya FPR maze na we ngo bakamugira senateur.! Ariko bagoroye umugore gusa na ho Babona ntiyagira umwanya ahabwa.!

Ntibyatinze koko nyuma y’igihe gito atahutse bamugize ministre ushinzwe impunzi n’ibiza asimbura Gen Gatsinzi Marcel wari umaze gufatwa n’indimu (citron) bakamuyemo amazi igomba kujugunywa mu ngarani cyangwa muri poubelle.

Igitangaje rero, ni uko igihe cyose ngo madame Séraphine agiye mu butumwa hanze bwo gukangurira impunzi gutaha no kubonana n’abategetsi b’ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda, abonana n’abari inkoramutima ze akababwirira mu ibanga rikomeye ko bagomba gufata icyangombwa cy’i Kigali ngo ko nibibeshya ntibafate passport y’u Rwanda bazabyicuza nyuma kandi bazaba bishyize mu kaga, akanabasaba kujya babyumvisha n’izindi mpunzi aba azi neza ko nta cyizere zagirira ibyo avuga. Ibi Mukantabana abibabwira azi neza ko ababeshya ahubwo ko ashaka kubata mu kaga we akibonera ibihembo bya Kalinga nshya yitwa FPR. Aha niho duhera twita Mukantabana umucanshuro kuko akwirakwiza ikinyoma cya Kagame akizi neza ko ari ikinyoma kugirango yibonere indonke, akanitwa umugambanyi kuko abeshya bagenzi be agamije kubata mu mazi abira kugira ngo yihemberwe. Abumvisha ko uzibeshya ntiyumve inama abagiriye azumirwa.

Kugira ngo tumenye ko Seraphine ari umugambanyi n’umucanshuro ni uko twaje kugwa kuri message yahaye umwe mubavandimwe be igihe yajyaga mu butumwa hanze bwo gukangurira impunzi gutaha no kubonana n’abategetsi b’ibihugu bicumbikiye impunzi z’abanyarwanda.

Dore uko ubwo butumwa buteye: Mukanyabana Seraphine yabwiye uwo muvandimwe we ko atagomba kuzarota ngo afate icyangombwa cy’i Kigali ko ngo niyibeshya agafata passport y’u Rwanda azabyicuza nyuma kandi ngo azaba yishyize mu kaga. Yanamubwiye ko ibyo abwira impunzi n’ibihugu bizicumbikiye ari inshingano za politiki yahawe na leta akorera, ko ntaho bihuriye n’ukuri. yanamubwiye ko agomba gukora ibishoboka byose agakomera kuri statut de réfugié kuko ariyo yonyine ishobora gutuma agira umutekano (protection internationale). Yaramwihanangirije cyane amwumvisha ko niyibeshya ntiyumve inama amugiriye azumirwa kandi ko amaraso ye adakwiye kuzabarwa kuri Mukantabana.”Ngayo rero nguwo Mukantabana Seraphine alias Nyiramaritete.

Ibindi bizwi kuri uriya mugore n’uko yitwaye nabi kuva kera akiri no mu Rwanda mbere y’uko inkotanyi zifata ubutegetsi: kubera gushaka buri gihe ubuzima bwiza atavunikiye byatumye akora uko ashoboye abyarana umwana na Colonel Nsekarije Aloys wari ministre w’amashuri abanza n’ay’isumbuye. Ibyo byatumye agirwa prefete des études muri Lycée de Kigali.

Mu buhungiro yegereye abasirikari bakuru n’abanyapolitiki. Kubera atihanganira kubaho nta mugabo umukorakora byagezaho abwira Colonel Renzaho Tharcisse ngo ntazigore igihe cyose ashaka ka moral. Colonel yamusubije ko kuva yashaka umugore atigeze atanazigera amuca inyuma ariko nyuma Colonel yabwiye begenzi be ngo uzifuza umugore wo kuzamura ka moral ajye yegera Séraphine. Amakuru yizewe neza avuga ko n’i Brazzaville yaba yarahabyaranye umwana n’umusirikari ukomeye wo muri icyo gihugu ufite n’umwanya (poste) ikomeye amufiteho umugambi wo kuzamukoresha yirukanisha muri icyo gihugu impunzi zihatuye. Imana irebera impunzi ntihumbya, uwo mugenerali yaje gupfa bitunguranye atanarwaye.

Niba rero yiteguye ko ibyo yasezeranyije ubutegetsi bwa FPR ko nyuma tariki 31 ukuboza 2017 azacyuza impunzi z’i Brazzaville, Imana ni yo izi uko bizagenda. Kuko kugeza magingo aya impunzi ntizumva ukuntu abicanyi bahekuye u Rwanda kuva 1990 bakabasanga no mu nkambi muri Zayire kugeza n’ubu bakibakurikirana, baza kubumvisha ngo nibatahe. Ntibumva ukuntu umukuru w’igihugu watinyutse kuvuga ngo yababajwe n’uko atamariye impunzi zose kw’icumu igihe yasenyaga inkambi muri Zayire, nyuma akihindura umushumba ushaka gucyurara intama zazimiye. Nta na rimwe ikirura cyaba umushumba w’intama. Uretse ko hari bamwe basubiye inyuma bakijyanira uwo bari baracikiye mu mashyamba ya Congo (RDC) bagira ngo wenda umujinya n’urwango yari abafitiye warashize. Nta cyo bazasubizwa n’iminsi ariko Imana ni yo Mugenga byose.

Muri iyi minsi yegereza itariki ya 31 ukuboza 2017 na nyuma yaho impunzi z’abanyarwanda ziba muri Africa zigomba kwigengesera kuko nta wamenya niba leta ya Kigali izihanganira kubona zanze gutaha ku bushake. Bagomba kwitegura guzahangana n’ingamba Kigali ishobora kuzafata igamije kuzijujubya. Zigomba gusenga kandi zikageza ijwi ryazo ahashoboka hose kuko « ishyamba si ryeru ». Hafi y’impunzi zose ziri i Brazzaville ni abacikacumu ry’ubwicanyi inkotanyi zabakoreye mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, ni gute amahanga atumva akarengane kabo n’itotezwa bazakorerwa n’abicanyi bahunze igihe bazagera mu Rwanda? Amaraso y’abahutu ntabwo ari nk’ay’abatutsi? Aka karengane umuryango mpuzamahanga (Onu) yirengagiza, amaherezo amateka azabakoza isoni kandi si kera. Ese ni nde wanga gusubira iwabo iyo azi neza ko nta kibi kimutegereje? « On est bien chez un ami, on est mieux chez soi ». Ibyo leta ya FPR yitwaza ngo abanga gutaha ni abicanyi, barabeshya. Ingabire, Mushayidi, Nishimwe Lionel (wavuye Zambiya warigishijwe),…. bafunzwe bazira ikihe cyaha? Ni abere ariko muzi uko babahamije ibyaha batakoze. None ni nde wakwijyana mu munwa w’intare abibona?

Ibi rero, ni byo Madame Mukantabana Séraphine abwira inkoramutima ze yasize mu buhingiro kuko we azi ukuri.

Imana Nyirimpuhwe, Yo Mucamanza Utabera Ikomeze Irinde Impunzi. Roho Mutagatifu amurikire abayobozi b’ibihugu bicumbikiye impunzi n’abayobozi b’ibihugu bikomye bifata ibyemezo muri iyi si ndetse n’imiryango mpuzamahanga, guha amahoro n’umutekano impunzi aho zahungiye kugeza igihe Imana izazicyura mu Rwababyaye mu cyubahiro maze bazayishimire mu Ngoro Yayo Ntagatifu. Amen.

Rukundo Aminadab

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *