KUKI CNRD-UBWIYUNGE ISA NIWUTAYE KUBERA IKI KIGANIRO GENERAL MAJOR BYIRINGIRO VICTOR YAGIRANYE NA RADIO UMUCUNGUZI?

Nguwo
  • Views 2786
  • Rating 12345

Nyuma y’aho Gen Major Byiringiro Victor, umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga FDLR agiraniye ikiganiro na Radio Umucunguzi, ikiganiro mushobora kongera kumva aha (http://intabaza.com/?p=2705), nabonya CNRD-Ubwiyunge yabuze ayo icira n’ayo imira.

Nabonye ku Ikizere.com inyandiko ya CNRD-Ubwiyunge mushobbora kubina kuri iyi link: http://ikizere.com/icyari-kihishe-inyuma-yibitero-fdlr-na-m23-bakomeje-kugaba-ku-mpunzi-ziri-muri-congo-kinshasa-cyamenyekanye/

Muri iyi nyandiko, CNRD-Ubwiyunge ya Irategeka na Rukokoma baravuga amagambo agamije guharabika abayobozi ba FDLR. Nabonye ihusanya na Confusion byuzuye muri iyi nyandiko, nibaza aho abanyarwanda tugana biranyobera. Nubeshya agomba kugerageza guhuza ibinyoma bye. Nawe se:

  1. CNRD yatubwiye ko impunzi FDLR yasigaranye ari mbarwa; none se Byiringiro azajyana impunzi NYINSHI zimanitse amaboko azivanye hehe????
  2. CNRD yatwibwiriye ko aba bantu ba FDLR barwanya LONI (HCR) none se ko tuzi inkotanyi na LONI ari se n’umwana, bigenze bite ngo Gen Byiringiro azajyane impunzi MONUSCO (LONI) yahejwe..harya ngo ni amacenga ya Byiringiro na FPR bafatanije bakaburizamo LONI!!!!!!Yayaya..ubeshya we ntagereranya koko????
  3. CNRD yatubwiye ko yatwaye 95% y’abarwanyi n’impunzi bya FDLR; bishoboka bite ko FDLR yashobora kwica abantu ba CNRD-Ubwiyunge bangana kuriya? None se abo basirikari ba CNRD bagera kuri 95% bakora iki ko batarinda izo mpunzi? Biragaragara ko n’aba basore b’inkomere berekanwe ari surement ABARWANYI.. None se ibi umuntu yamenya impunzi n’abari ku rugamba gute??Et puis, ni iki cyerekana ababishe abaribo ko imirwi y’abarwanyi iteza akaduruvayo hariya muri Congo ari uruhuri???? Ese umuntu umenya aba bantu bishwe akabafotora akanamenya imyirondoro yabo abuzwa n’iki kubatabara ko bigaragara ko aba ari kumwe nabo? Cyangwa ni bimwe FPR yakoze muri za 94 ikica yarangiza igafotora imirambo, ikifotoza ifite imihoro ngo ibone ibyo igere ku butegetsi bwa Habyarimana?
  4. Ese Kasongo CNRD ivuga ngo wa M23 ufatanije na FDLR kwica ko twakunze gusoma inkuru z’aba- Congomani tukabona Kasongo ahubwo ari umulideri muri Nyatura (umutwe urwana w’abahutu muri Congo wazahajwe na M23) Kasongo abaye M23 gute ??
  5. Ese ko duheruka CNRD ngo yigumuye kubera ko yo ari moderé ngo itagenzwa no kunangira ngo ahubwo yifuza ibiganiro na FPR, ubu kandi bihindukiye kuri FDLR mu kanya nk’ako guhumbya gute???FDLR niyo ibaye moderé? …CNRD ihindutse extremist??? Ukurikije aya magambo ya CNRD, ntawe ukimenya icyo dufata n’icyo tureka….
  6. Ese ko mbona CNRD muri iyi nkuru ku IKIZERE.com izi urugendo rwose uko rwakabaye FDLR ngo irimo gutegura rwo kwiyegurira inkotanyi, ni ukuvuga ko CNRD ikorana n’abantu bo mu nkotanyi kuburyo zabawiye amabanga yazo na FDLR angana gutya ???? Ubwo se niba abantu ba CNRD barara bamenyeshejwe ikibaye cyose mu nkotanyi, ubwo twakwemera ko CNRD yo idafitanye umubano n’izo nkotanyi???? Yewe, ubundi inkotanyi nizo zizwiho gucurika no gucuranura amagambo none ndabona atarizo zonyine!!!

Ikindi giteye ubwoba, muri iyi nyandiko yo ku Kizere.com baratsindagira cyane ku turere berekana ko abishwe ari abafite inkomoko mu Rwanda mu bice ngo byo mu majyepfo, noneho ngo abayoboye ibitero bya FDLR bakaba bafite inkomoko mu Rwanda mu majyaruguru (bazanamo ba Rucagu naba Rwarakabije) ibi byo bihishe iki mwa bantu mwe.

None se Col Semugeshi uherutse kwitahira agasanga inkotanyi yari uwo mu majyaruguru??? Ko yanze kugumana na CNRD yo yibona mu majyepfo???Dore uko uwo mu coloneli warusimbutse byamugendekeye: http://ktpress.rw/2017/02/fdlr-general-wanted-dead-or-alive-now-on-his-way-to-rwanda/

“CNRD – Ubwiyunge broke away from FDLR claiming they had a different ambition – fighting for a ‘genuine cause’. To negotiate power sharing with Government of Rwanda, and allow refugees repatriation. According to Semugeshi, he deserted the group after realizing that Power sharing negotiations between Rwanda and CNRD would never take place. Upon arriving at Monusco base in Masisi, Northern Kivu Province, Semugeshi said CNRD – Ubwiyunge command had issued an arrest warrant against him for opposing senior commanders calling them “liars” always giving “empty promises”. The arrest warrant clearly indicated that “Whoever sees Brig. Gen Semugeshi should arrest him to face trial over treason.” He knew that by any chance if he got arrested he would be beaten to death.”

Uwanditse iyi nyandiko mu cyongereza nawe aragaruka ku nshingano za CNRD yitangarije ubwayo igishingwa : Ngo yo yari ifite gahunda y’ikinyabupfura yo gushaka ibiganiro na FPR. Ariko uyu mu coloneli uburyo yahunze iyi CNRD birerekana ibindi bintu:

Ngo Colonel Semugeshi uherutse kuva muri CNRD akishyira mu maboko ya Monusco mbere yo kwambuka mu Rwanda, yerekanye ko abayobozi ba CNRD bari barimo bamuhigisha uruhindu ngo yuko yababajije ashinyitse ati”kuki mwatubeshye”. Ngo rero iyo bamufatirizaho yari gukubitwa kugeza umwuka umushizemo..Ngibyo nguko…

Banyarwanda banyarwandakazi, Twagiramungu yatumanuriye irindi shyano umunsi we na Irategeka bahuje umugambi wo gusenya FDLR barimo bakorera abatware ba IMPERIALISM N’UBUSAHUZI bw’ubukungu bwa Afrika. Ingaruka zabyo turimo kuzireba. Abasenga bakomeze amavi ariko, kuko nemera ko UKULI kuzatsinda. ABAGAMBANYI BAZISHYIRA HANZE KANDI IMANA (YO UKULI) IZADUHORERA TWEBWE RUBANDA.

Umucunguzi ni Rubanda

Umusomyi w’Intabaza

Peace

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to KUKI CNRD-UBWIYUNGE ISA NIWUTAYE KUBERA IKI KIGANIRO GENERAL MAJOR BYIRINGIRO VICTOR YAGIRANYE NA RADIO UMUCUNGUZI?

  1. Ndorimana says:

    Maze gusoma iliya nyandiko yanditswe n’uwiyita Nkerabahizi Charles kuli Ikizere.com akaba yarayise “Icyari kihishe inyuma y’ibitero FDLR na M23….”, ndumiwe pee! Ngaho nihagire unyomoza anyereke aho kiriya kinyamakuru cyaba gitaniye na Rushyashya ya DMI ya Kagame!
    Iliya mvugo n’ariya mafoto ni ibyo kugirango abahutu bamarane Kagame atagombye gukoresha agafuni cyangwa se isasu bye.
    Ngo FDLR irashaka gutera mbere y’amatorwa ya Paul Kagame kugira ngo iyaburizemo!! Yemwe mwokabyara mwe, ninde se uyobewe ko Kagame yarangije”gutorwa” kera! Ubu se umunyeshuli wa Kagame witwa Joseph Kabila ntaliho ategeka RDC kandi ataratowe!
    Ikibabaje ni bariya bahutu bo muli CNRD bemera gukorera DMI. Lizinde na Sendashonga n’abandi ntibakoreye nabi DMI, aliko tuzi twese uko byabagendekeye.

  2. Niyo muhagarare, q says:

    Abanyarwanda batunzwe no guheha amabyi yabazungu mu misarane birirwa basebya FDLR igihe kizagera bakanirwe urubakwiye, harimo abibeshya ngo ntitubazi kandi tubazi bose naho batuye hose kuko FDLR dutuye kwisi yose uko ba kwihinduranya amazina kose turabazi naho batuye. Kwicisha impunzi no kuzigamabanira, kwicisha abahutu bose muri rusange haba imbere mu rwanda no mimahanga ngo bashimishe abazungu ninkotanyi ibyo byose turabibona kandi tuzabibabaza igihe nikigera. Twishwe bihagije kandi birenze kamere ya muntu, reka ndekere aha impunzi zabahutu twarokotse itsemba tsemba ryabahutu mu mashyamba ya Congo dufite ibisebe byimitunzo
    ku mitima yacu bihora biva amaraso.
    Ndinginga twese impunzi kwishyira hamwe tugakoresha byose bishoboka mu gutaha iwacu twemye agaciro nitwe tugomba kukiha, kurwanirira uburenganzira bwacu nizo shingano zacu. Tugomba kwitabara ntidutsemberwe gushiraho kwisi. Ubwoko bwacu turi abahutu uko nikobtwaremwe ntawabihindura niba hari na bakunda ubwoko bwacu tuzababarira badufasha mu kwitabara.

  3. Eric says:

    Ahubwo ubu ntago bihishwe ko CNRD ari umugambi wa Kagame. Ikinyamakuru KTPress gisigaye gikorera CNRD propaganda. Ibinyamakuru byose bya Kagame bikomeza kwita FDLR “abicanyi” na “aba genocidaire” ukobona koko leta ya Kagame igitinya FDLR kandi irigukora ibyaribyo byose bishobotse kugira isenye FDLR cyangwa yanduze izina ryayo. Ntaho iyo ibyo binyamakuru bivuga ibya CNRD, babavugaho neza ukumirwa nute abakeya bashigikiye CNRD batarikubona ukuri.

    Naho uko kubeshya kudasanzwe kwa CNRD barusheho na bene kalinga, guteye isesemi kubera ni nkaho CNRD irikwita abanyarwanda ibicucu niba igira ngo baremera iyo migani idafatika. Kandi iri n’isomo ko Irategeka na Rukokoma ari abanzi nyabo, ko biyemeje gusenya urugamba rw’ubwigenge.

  4. uwizeye Jean says:

    95 % ya abarwanyi ba FDLR niba yarakurikiye Irategeka na RUKOKOMA nu ukuvuga ko FDLR YARI abanyenduga gusa.

    Abivovota se kandi kuva cyera kose bavuga ko FDLR ari abakiga bo kwa HABYARA bakwiriye kurimburwa ntibaba baryanisha gusa abanyarwana banicisha benewabo bi induga muri za amani,kimiya ni ibindi bitero bigamije kwica impunzi za abahutu nusa nazo ?
    Ukuri kugiye ahabona bahutu ni mutitondera uje wese na akarimi karyoshye no gushira tuzashira.

    Tugomba kwi ibaza
    Gutya : qui est mes proches et mon proche mugihugu umugoree nu umugabo batizerana mugihugu ubwoba bwahinduye buriwese maneko imaginaire mugihugu ndamuke mpemutse yimitswe ?
    Muzasanga twese turi nyamwijyendaho. Icyo gihe isigaye gukorwa ni ukwiyubaka wirinda uwaguhungabanya mu inyunvire no mumikorere kuko utazi umwanzi utujyejeje aha ni yo yapfa akazuka ntacyo yatumarira.

    Kuba Irategeka atazi amakosa ya RUKOKOMA agashukwa kuriya nuko atiyubatse mubitekerezo no mubushishozi.
    Iyorwara muyirwanye itazatumaraho abana.

  5. simparingoma says:

    byaragaye ko cnrd yataye umutwe;ubunde mwibagiye ibyo RUKOKOSnabo bari kumwe muri oposition badukoreye muntambara ya 90 bafatnya n’inkonyI.Nibakomeze basebanye;tugomba kuenya byimazeyo abantu bose baca intege FDLR kuburyo bazakanirwa urubakwiye umunsi twatashe;uretse ko bazigumira hanze doreko abenshi bayagwije nyuma yo gukubura imisrani y’abazungu.
    Abakunzi b’urwanda dushyigikiye nyakubahwa BYIRINGIRO Victor n’ingabo ze;byange bikunde tuzatsinda ndabarahiye;cnrd igomba kumenya ko urupfu aricyo gihembo cy’abangambanira impunzi;

  6. Bikorimana Innocent says:

    Ariya mafoto yinkomere cnrd yerekanye arababaje nukuri. Ariko ndibuka 2016 nanone berekanye amafoto abarwayi babakongomani za mweso mubitaro barayiyitirira, bahaye ruswa ingabo za congo zarindaga ibyo bitaro. Naho niba atarayo bibye mubakongomani, byaba byerekana ko impunzi ziri muri cnrd zigomba kuyivamo kuko igaragaje ko ntacyo izirinzeho nkuko fdlr ibikora kuva yavuka. Ntibyumvikana ukuntu abakongomani bakunesha kuriya warajyanye ingabo 80%. N’ikinyoma cyuzuye icupa ntangabo bafite.

  7. Simparingoma says:

    Ese ako gafoto gaherekeje inyandiko kafatiwe he? Uwo uri mu kazu ni nde?

    • Uwambayinema says:

      Uwo uri mu kazu ni umugabo witwa Jean Baptiste Nshimiyimana uba Brisbane muri Australie ushinzwe ibya securite muri CNRD-Ubwiyunge ariko akaba akunda kwigira i Kigali akanaba yibera muri Diaspora ya Australia. Uyu mugabo ni inkotanyi kabombo ni nawe uhinduranya amazina, rimwe akiyita Jean Kalisa akabaeshya ngo ahagarariye impunzi z’abanyarwanda kumugabane w’i Buraya, ubundi akiyita Kalinijabo Jean Baptiste, Ubundi akiyita Jane Jabo. Amatiku hafi ya yose mubona CNRD-Ubwiyunge yandika kuri site yise ikizere.com ni uyu mugabo uba wayanditse kuko iriya site ni iye yitiriye CNRD. None se buriya CNRD yahakana ite ko idakorana na Kigali mugihe uyu mugabo ahora i Kigali akanaba muri Diaspora y’u Rwanda muri Australia. Kuri iyi foto murabona ko yari mubari barimo kwakira Muligande n’izo ntore zose bari kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *