Bwana Sylvestre Ndindabahizi ati PresidentF ibyo yavuze ku ya 1 Gicurasi 2017 ni ukuri inkunga ya buri wese irakenewe ngo bishyirwe mu bikorwa.

1
  • Views 2181
  • Rating 12345

Umunyamakuru wa radio Umucunguzi yagiranye ikiganiro na bwana Sylvestre Ndindabahizi uba mu mashyamba ya Congo ku italiki ya 20 Gicurasi 2017. Bavuganye ibintu bitandukanye harimo gusobanura ubutumwa buri mu muvugo we yise “Isoko ya Nyabarongo”. Muri uyu muvugo asobanura ukuntu ikibazo cy’u Rwanda kigarukamo amoko cyatangiye kera kigenda gikomera gahoro gahoro, akakigereranya n’isoko ya Nyabarongo. Agira inama abanyarwanda kwemera amoko baturukamo, ahubwo bakihatira kureba uburyo yabana neza mu mahoro nta kuryamirana. Ahamagarira abanyarwanda guhaguruka bagatinda iteme rya Nyabarongo maze gahutu, gatwa na gatutsi  bakaryambukiraho nta muntu urohamye maze bakabana mu mahoro akaramata.

Ku kibazo kijyana nibyo Gen Major Byiringiro aherutse kuvuga ko urugamba rwatera intambwe ishimishe mu gihe cya vuba (1 Gicurasi 2017), bwana Ndindabahizi avuga ko abishyigikiye kandi ko ibyo presidentF avuga aribyo. Hano asobanura avugako ibi bishoboka ariko bikaba byaterwa n’inkunga ya buri wese, ati ntabwo ari uriya muyobozi waharirwa urugamba ngo ibyo avuga bishoboke. Atera akamo rubanda aho iri ikagera kwishyira hamwe ikareba icyo yafasha urugamba kugirango rutere intambwe yifuzwa na buri wese ucakajwe vuba. Atanga urugero rw’inkotanyi muri 1993 zari zigiye guta urugamba kubera inkunga abagande bari bagabanyije ndetse amadeni ari menshi kuri mpatsibihugu, bagatumiza inama I Nairobi muri Kenya yo gusengera imvura nyinshi ku mujyi wa Kigali (amabombe). Hano abatutsi benshi batandukanye barayitabiriye batanga imfashanyo ihagije yatumye inkotanyi zibona imbaraga zo kongera kurwana (doreko FAR yari izimereye nabi icyo gihe). Imfubyi yumvira mu rusaku rero rubanda yagombye kumva ko imbaraga yifitemo zihagije mu kurangiza urugamba mu gihe gito. Imfashanyo y’amafaranga irakenewe, udafite amafaranga yajya ku rugamba cga akumvikanisha urugamba rwacu mu karere ndetse no mu mahanga. Ikintu kingezi nuko buri wese agira icyo akora kigaragara afasha urugamba ngo rwihute.

Ku kibazo cy’amatora n’imyigaragambyo, bwana Ndindabahizi avugako amatora ari ukuyibagirwa kuko hari ingero nyinshi z’amatora yahise, 2003 na 2010. Uyu mucunguzi avugako imyigaragambyo yo yakoreshwa nubwo itagera ku ntego twifuza yashyira hanze ubutegetsi bw’igitugu burimo kwica abanyarwanda. Avugako bisaba ubwitange kuko nta ruhushya rutezwe gutangwa rwo kwigaragambya. Abari mu Rwanda bagombye rero kubitekerezaho uko byagenda maze bagatungura intumva ariko igitekerezo cya rubanda kigahita mu kwerekana akarengane kabaye karande mu gihugu.

Bimaze kugaragara ko amategeko mu Rwanda adakurikizwa, abaturage barenganywa buri munsi. Ubeshyewe ko yibye intoryi/aciye igitoki mu murima w’umuturanyi abana bari baraye ubusa baramwica cga bakamuca amafaranga atagira ingano mu mugambi wo gucinyiza rubanda. Imyigaragambyo rero amaherezo izaba kandi izaba ifite ubukana nka bumwe bwirukanye ingoma Kalinga muri 1959.  Bwana ndidnabahizi avugako abaturage babikoze icyo gihe ntibarushaga ubwenge abubu, nta kintu rero cyabibuza kongera kuba ingoma Kalinga ikongera igasezererwa.

Umucunguzi PASCAL MWUMVENEZA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to Bwana Sylvestre Ndindabahizi ati PresidentF ibyo yavuze ku ya 1 Gicurasi 2017 ni ukuri inkunga ya buri wese irakenewe ngo bishyirwe mu bikorwa.

  1. simparingoma says:

    agbakijijinganya kurugamba tugomba kurwana ntibazongera guhinguka kururubuga;

  2. mbonyingabo says:

    Muri ikikiganiro Ndindabahizi aravuga yuko ibyo Byiringiro yavuze bidahagije, yuko abantu bagomba kubatera inkunga. Ntankunga abanyarwanda bazatera FDLR, mugihe FDLR itazashobora guhuza abanyarwanda bakorere hamwe.

    FPR yashoboraga guhuza abantu ikabagezaho ibitekerezo byabo, FDLR rero nayo igomba gutera intambwe igakoresha (mobilization)ubukangura mbaga kugirango intambara igire icyo izageraho.

    • Uwimana says:

      Bwana Mbonyingabo, geregeza kudusobanurira neza ntabwo igitekerezo cyawe cyumvikana neza. Uravuga ngo nta nkunga abanyarwanda bazatera FDLR ngo mugihe itazagira ite? Nizere neza ko utari Mbonyingabo nsanzwe nzi kuko ibi uvuga ni urukozasoni. Urimo gukora nk’aho FDLR itandukanye n’abo banyarwanda cyangwa ko FDLR ariyo ibabaye , abanyarwanda bakaba bibereye muhamahoro ahubwo FDLR ibakeneyeho ubutabazi.
      Ngo FPR yashoboraga guhuza abantu ikabagezaho ibitekerezo byayo? Hahahaha, none se ko nawe mbona ibitekerezo bya FDLR deja byarakugezeho none aho kugira icyo ukora ahubwo ukaba wibereye mukugereranya FDLR na FPR, ubwo uragira ngo FDLR igukoreho iki kandi? Ubwo nibyo wahisemo.
      Ubundi abirirwa bagereranya FPR na FDLR ni abagamije kujijisha no kurangaza rubanda. FDLR ntaho ihuriye na FPR, buri kimwe muri ibuo gifite programme zitandukanye singo mbwa kubigereranya.
      Umurongo FDLR igenderaho yarawerekanye bihagije kandi no mu kiganiro General Majoro Byringhiro Victor, ariwe muyobozi w’agateganyo wa FDLR yagiranye na Radio Umucunguzi, yarabivuze bihagije ko umugambi wa FDLR atari ugufata ubutegetsi nk’uko FPR yabigenje. Umugambi wa FDLR ni ukubohora u Rwanda n’abanyarwanda noneho abanyarwanda akaba aribo bihitiramo ubayobora.
      Kubyekereranye na mobilization uvuga, ndahamya neza ko FDLR ikora mobilization bihagije ariko kubera ko bamw mubanyarwanda bituramiye bakaba bategereje ubibaberamo, nta kundio byagenda nio ukubihorera ubwo nibyo bahisemo. Wibuke ko no mubyo mwita amashyaka ya opposition hano hanze ko harimo n’ayashinzwe na FPR. Abayobozi b’aya mashyami ya FPR cga abayoboke bayo nibo uzakunda gusanga agira imvugo zikomatanya zo gutera confusion (Urujijo) kuburyo utamenya imirongo bagenderaho cga ngo umenye aho bahageze n’uwo barwanya. Uzumva bamwe muri aba bakirwanya MRND/CDR, abandi uzabumva muri Kiga Nduga cga mu moko ariko bagera kuri FPR bakavuga make nayo adatomoye(aribyo nakwiga kuruma uhuha).

    • karimunda says:

      Mbonyingabo ni umwe muri babandi biyemeje kurimbura Democracy yabanyarwanda hakabaho cyami yabatutsi mu rwanda kandi ni umwe muri babandi bifuza ko ubwoko bwabahutu burimburwa kwisi bugashiraho. Niba Mbonyingabo atatera inkunga FDLR nukuvuga ko afite undi atera inkunga. Ibi turabimenyereye kandi abantu nkaba turabazi cyane. Ntazongere kwandika hano kuri ururubuga rwacu agende kwandika kubo bafatanyije kutwica no kudutsemba tsemba.

  3. Rukara Rwabishingwe says:

    Mukomere banyakubahwa ntwari zacu FDLR ntimugacogore kurugamba natwe rubanda tubari inyuma, Mukomere kumuheto ntwari. abanyarwanda aho bari hose kwisi yose bumvise kandi bazi icyo gukora nkabanyarwanda bikorera naheza habo hejo hazaza n’ababakomokaho cg abazabakomokaho.
    Reka nange nongereho nti iwabandi ni iwanabandi ntaheza nkiwanyu kwivuko Abongereza baravuga ngo “No place like home” ibi babivugiye ko ibyo watunga byose bya mirenge atari iwanyu kwivuko byose biba ari impfabusa kandi ingaruka zihoraho kumunyamahanga igihe icyo aricyo cyose ndetse bitunguranye kuko ahora yitwa umwimukira nabazagukomokaho bose cg akitwa umucakara nabazamukomokaho bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *