ISESENGURA KU KIGANIRO J P MUGABE YAGIRANYE NA SERGE NDAYIZEYE KURI RADIO ITAHUKA LE 5 MAI 2017 KU GITABO CYE YISE US MADE

1
  • Views 1181
  • Rating 12345

IKIGANIRO J P MUGABE YAGIRANYE NA SERGE NDAYIZEYE KURI RADIO ITAHUKA LE 5 MAI 2017 KU GITABO YISE US MADE CYANTEYE KWIBAZA NIBA AGIKORERA FPR/INKOTANYI TUZI TWESE CYANGWA FPR/INKOTANYI YO MURI OPPOSITION

Basangirangendo, banyarwandakazi, banyarwanda, namwe mwumva kandi mukoresha ururimi rw’ikinyarwanda, ndabasuhuje, ndabamenyesha kandi ko ntazinduwe no gutesha agaciro umurimo wakozwe n’undi munyarwanda, gusa umurimo uhabwa agaciro bitewe n’uko wakozwe. Kuri jye rero uyu murimo nawubonyemo inenge zikomeye cyane kuburyo nabonye ntarekeraho tutabiganiriyeho, ntacyo mpindura kubyo yivugiye mu kiganiro icyo nkora ni ugutunga agatoki. Nabona hari aho mubangamiye mu gikorwa cye azabimbaze ndahari, namwe kandi turikumwe mu rugamba rw’ibyiza by’igihugu cyacu, buri wese afite umuganda yatanga tugakomeza imbere.

1 – Serge Ndayizeye ati”dufite ikibazo cyo kudasoma ngo tumenye ukuri kubivugwa ku gihugu cyacu! “Ati nimugure kandi musome igitatabo cyiza kandi kirimo ukuri cya J.Pierre Mugabe“, aha ndamumenyesha ko jye wandika iyi nyandiko nacyunvisemo ububeshyi buhanitse aribyo TAKINIKA cga IGIPINDI inyito igezweho ya FPR/Inkotanyi, kuburyo nahise ntekereza nti” uyu mugabo uvuga ko yakoze umurimo mwiza w’abanyarwanda mubyukuri arakorera nde?” Ni FPR avuga ko yahunze? Cyangwa ni FPR muri opposition? Mbere yabyose iki gitabo kivugwa sindagisoma ndagendera kubyo nyirubwite yivugiye mu kiganiro  kuri radio itahuka tariki ya 5/5/2017, duhereye aha reka mwiyumvire namwe.

–  Mugabe atangira ikiganiro yatubwiye ko FPR/Inkotanyi imaze gutera muri 1990 yaganiriye na bagenzi be biganye ngo 4 bari mu moko atandukanye uretse ko atatubwiye amazina ngo tumenye inkomoko yabo koko (IGIPINDI), ariko sicyo kibazo mfite,“ati twahafatiye umwanzuro ko itera rya FPR/Inkotanyi ryari ntamakemwa icyo yise (justified)“ aha simpatinda n’ikindi kibazo cyazagibwaho impaka ubutaha, muri ibyo bihe yarafunzwe afunganwa n’abo yita ko bari abatutsi baziraga ko ngo bari ibyitso by’inkotanyi bo mu mujyi wa Kigali cga munkengero zawo ariko ahaho hashora kuba harimo ukuri. Ngo Habyalimana (président) yatumye abambari be bashaka kumwica inshuro 2 zose ngo akizwa n’imana, ngo muri prison yahakuwe nuko amahanga yashyize igitutu kuri Habyalimana maze ngo nyuma y’amezi 3 ararekurwa ndetse inshuti ze zirimo uwari Ambasaderi w’Ububirigi Johan Swinene  bamubwira ko yarekuwe Habyalimana  adashaka ko ngo bashaka kumwica, hagati aho Mugabe yanditse kandi ayobora ikinyamakuru LE TRIBE DU PEUPLE cga UMUVUGIZI WA RUBANDA nyuma inshuti ze zimufasha guhunga.

Ariko yatubwiyeko ngo yarahunze ubutegetsi bw’igitugu cya Habyalimana, reka tubyemere gutyo kuko ubutegetsi bwa Habyalimana bwari bumaze imyaka itari mike bugendera ku ishyaka rimwe ikaba ari nayo mvugo ihabwa ubutegetsi bumeze gutyo, arikose ubu Mugabe mukurikije ibyo atwibwirira muri iki kiganiro koko yahunze ubutegetsi bw’igitugu? Jye ntabwo ariko mbyumva. Muti kagire inkuru? Dukurikije ibyo Mugabe atwibwirira,yaba yarazize ibintu bibiri.

  1. Yatubwiye ko FPR/Inkotanyi itera u Rwanda Mugabe nawe yarabereye umuturage, we na bagenzi be bafashe icyemezo ko iryo terwa ry’iguhugu cye ryari rifite ishingiro bigaragara ko yanabyerekanye ko abishyigikiye ndetse abishyira mu bikorwa bitandukanye, ari nacyo yazize afungirwa kuba Inkotanyi cyangwa ikitso cyazo, aha mumbarize Mugabe abitwa ibyitso bya FDLR, RNC, FDU/Inkingi n’andi mashyaka leta y’Inkotanyi itinya urwo bicwa, udaciwe umutwe akubitwa agafuni , abandi banyura Nyabarongo bagana iya Rweru, abicirwa urubozo mu magereza atazwi kugera bashizemo umwuka, si mu Rwanda gusa kuko icyo cyaha ugikoze muri Amerika, France,…..n’ahandi ku isi ugomba kukiryozwa byanze bikunze.
  2. Muri izo za 1991 yatubwiyeko yatangiye kwandika ikinyamakuru le Tribe du people cga Umuvugizi wa rubanda, bihabanye cyane n’inyito kuko iki kinyamakuru ubajije uwagisomye wese nanjye ndimo yakubwira ko cyari rutwitsi, ureke radio Muhabura, RTLM….n’ibindi, ariko Mugabe ati” Habyalimana n’abambari be ntibashakaga ko mvuga (avuga abinyujije mu kinyamakuru cye ashyigikira abateye gouvernement n’igihugu Habyarimana yari ayoboye bakaba bari banahanganye kurugamba), muri 1991 niho yatubwiye ko abantu ba FPR bari baracengeye imigi yose y’u Rwanda bacuruzaga n’ibinyamakuru, ntagushidikanya ko nicye cyari muribyo, mwibuke ko mu kiganiro yatubwiye ko amaze kumvikana na bagenzi be ko intambara ya FPR/Inkotanyi ari ntamakemwa (justified) ngo yahise atekereza icyo yakorera abanyarwanda aricyo kwandika ikinyamakuru le Tribe du people, nubwo wenda bamwe cga benshi mutagisomye ariko murumva ibyo cyasohoraga (AMAHAME YA FPR) ariko se koko uretse kwigiza nkana, nimunsobanurire uko uyu mugabo atari gufungwa azira kuba Inkotanyi cga icyitso cyazo ?

Murwego rwo kumukoraho iperereza, uretse ko we nkeka ko ryari ryoroshye niba yarabyemeraga nkuko abitubwira? Maze abategetsi b’igihugu bagondojwe ku banyabyaha nkaba banabyiyemerera bemera gutanga imbabazi, kugirango abenegihugu bafashaga uwagiteye babashe kwikosora no gufatanya n’abandi gutabara igihugu ubwo we yahisemo gusanga abo yari yarayobotse, ariko agenda avuga ko ahunze igitugu cya Habyarimana !!! Ubu se namwe nuko mubyunva?

Reka J.Pierre Mugabe mwibutse ko atarushaga kuvuga Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, Gatabazi Falicien, Ngango Felicien,Gapyisi Emmanuel…n’abandi aba benshi muribo batubereye ibitambo bazira guharanira demukorasi bateye batubeshya ko batuzaniye. Ese J.P Mugabe aziko benshi muri abo bagabo mvuze hejuru uwaje avuga iyo vanjiri (FPR/Inkotanyi) ariwe wabishe ?  Kandi ntibahise bafungwa nkawe, ntakeke iyindi mpamvu ni uko we yarafite ibimenyetso simusiga cyane ko abyiyemerera, bitabuza ko bishoboka ko haba hari n’abakekwaga gusa mu iperereza birashoboka, ariko kuri we siko bimeze.

  1. – Ariko reka mbabaze aka kabazo. J.P. Mugabe yatubwiyeko yagiye muri FPR/Inkotanyi muri za (1991-1992), umunyamakuru Serge yaramubajije ati”urangije imyitozo y‘ibanze (training wing) yo muri FPR wakoze ute? Wakoze mubiki? Uretse kumubwirako yigishije ibya poritiki agakora no mu iperereza ntakindi yatinzeho yahise asimbukira ku iraswa ry’indege kuko aziko byabaye ikimenyabose, nizere ko yabyanditse mu gitabo cyane ko ntaragisoma, Atari uko bimeze ninabyo nkeka nkurikije ibyo avuga,yibereye mu itekinika cyangwa igipindi bimwe biherekezwa nicengezamatwara rya FPR/Inkotanyi ngo rya jenoside yakorewe abatutsi, cyane ko arinacyo atsindagira(souligner) mu kiganiro cye cyose, ndagirango mwibutse ko bagenzi be barimo Damascene Rutabana batubwiye byinshi we adashaka no kuvugaho doreko ngo abarimu aribo bari banyirabyo, nizere ko yabishyize mu gitabo Atari uko bimeze twaba tunyotehwe ibirohwa (amazi yanduye).

– Serge ati”tubwire uko interahamwe zashinzwe nuko jenoside yateguwe” Mugabe ati igitekerezo cyo gushinga interahamwe ni icya Mugesera na Esperance Mutwe Karwera,“ uretse ko uko kuri ntakwemera cga ngo nguhakane kuko ntaguhagazeho sinacyo kibazo gikomeye, ati interahamwe bigishwaga na ba GP (garde presidentielle) ibyo nabyo biracyari ibisanzwe kuko nta na gihamya ifatika yerekana. Gusa avuga ko no kuruhande rwo muri opposition ya gouvernement icyo gihe abasore babo nabo bahabwaga imyitozo bagafata n’amazina y’urubyiruko ishyaka ryabahitiyemo, aha icyo mvuga ku giti cyanjye nk’umuntu wabonye ihangana ryaba basore b’amashyaka mu bikorwa by’urugomo bitandukanye , n’uko bitwaye amahano yo mu 1994 amaze kutugwira, na magingo aya nkaba mbona cga numva n’urundi rubyiruko nk’urwo mu bindi bihugu uko rwitwara, mbona abanyaporitike bakwiye kwitondera iyi mitwe y’abasore b’amashyaka, cyane ko igihugu kiba gifite inzego z’umutekano zishinzwe ako kazi kandi abo basore ntabumenyi bagafiteho.

Twigarukire kwitegurwa rya jenoside Mugabe yatejemo urujijo bijyana na cya GIPINDI NITEKINIKA bya FPR/Inkotanyi tumaze gusobanukirwa, uyu mugabo ndamubeshyuza muri izi ngingo:

–   Nkurikije uko nabibonye, abayobozi bakuru bo muri MRND bashinze interahamwe murwego rwo guhangana nariya mashyaka yari muri opposition yayo (MDR,PSD,PL, na PDC byabonekaga ko ifite intege nkeya) kuko babonaga opposition ndetse ishobora no kubambura ubutegetsi, ari naho ayo mashyaka nayo yahise ashinga imitwe y’abasore bayo aribo aba JDR, Abakombozi, Inkuba n’Impuzamugambi zaje nyuma aho CDR yashingiwe, aba basore bahanganiye bikomeye cyane muri za mitingi (meeting) n’ahandi mumateraniro atandukanye mu rwego rwo kwerekana ingufu z’amashyaka yabo, byakomeje gutyo bikagira ubukana bitewe nuko FPR igenda icengera mu mashyaka yose hakazamo akajagari kimwe nuko mu interahamwe yabyiyemereye ko harimo benshi bayoborwaga na CPT Habati Kamugisha, ibyo avuga ngo interahamwe zashinzwe mu mugambi wo kuba ibihumbi 100.000 ngo ishyano ryatugwiriye bari bakiri ibihumbi 50.000, uretse ko tutanazi aho yavanye iyi mibare ariko kuba benshi kw’interahamwe ntakuntu bitari kubatera ubwoba cyane cyane ko byaribihabanye n’ibyifuzo bye (Mugabe) aho amariye kutubwira abo yarashyigikiye yanakoreraga (Inkotanyi).

1

–  Mugabe ati interahamwe zahabwaga intwaro, amasasu, n’udufuni bicishaga abantu ngo no murwego rwo gutegura jenoside! Iki gipindi cyo ni Kwakundi umuntu ashyira umunyu mu biryo ukaba igisoryo (mwinshi cyane). Bantu mwese musoma iyi nyandiko ninde muntu waba atarabonye ko abishi bari mu ruhande rwa gouvernement nyuma yiraswa ry’indege ya Habyarimana dore ko arinaho abantu babaye nk’abasazi bagatangira guhiga abari abaturanyi babo ba batutsi bukware cyangwa abatabonaga ibintu kimwe nabo, bityo bakaba baguye mu mutego wa FPR/APR Inkotanyi? Ese ninde waba warigeze abona bicisha udufuni? Kwicisha udufuni n’ibya FPR/APR kereka niba avuga udufuni twari gukoreshwa n’abo CPT Habati Kamugisha yategekaga.

Aha uko jye nabibonye aba bishi we yita interahamwe aho indege irasiwe dore ko ariho ubwicanyi bwakwiriye igihugu cyose ariko cyane cyane buhereye Kigali buri muturage yari afite intwaro gakondo yiraririzaga cga yakoreshaga mu rugo ibyo nibyo byakoreshejwe mu bwicanyi bwabaye cyane cyane bahiga abatutsi ibi ndabishimangira kuko nabyirebeye, hagakoreshwa imipanga(imihoro), amacumu,amahiri …n’ibindi ariko gakondo, bitabujije ko mu bishi hataburagamo nk’umuntu waba afite nk’imbunda yabonye kuburyo bwa magendu cyane ko mugihe cy’intambara yarimaze imyaka ine mugihugu imbunda zari zaranyanyagiye, dore ko murwego rwo gutabara igihugu kwinjiza abasore bashya mu gisirikare (recrutement) byakorwaga hatitawe k’ubudakemwa mu muco n’imyifatire cyane nkuko byahoze mbere bigatuma imbunda zibwa zigatangwa muri ubwo buryo cga abo basore kuko hirukanwagamo benshi kubera imyitwarire bageze mu gisirikare nabo bakaba baragiye muri abo bishi ariko buri wese kugite cye, bitandukanye n’ibyo numvise JP Mugabe avuga ko ngo hari abasirikare bamwe boherejwe mu nterahamwe icyo n’ikinyoma cya semuhanuka kuko uko jye nabibonye byibura hose mu gihugu aho nabashije kugera abishi babasivile bicaga hafi yaho bari batuye ndetse bikaba ntakindi byasabaga nk’ibyo ngo by’amalisiti kuko abantu bari baziranye. Kuri za bariyeri koko amarangamuntu yarakwaga hagambiriwe abatutsi cyangwa abandi abantu baba baturutse kure yaho bari bashobora gukekwaho kuba bakorera umwanzi.

–  Abasirikari nabo b’ibisare babarirwa ku ntoki nubundi babaga nta  bwitonzi(displine) baranganwa niko bagiye birara mu bantu bo hafi yaho bakoreraga bakarimbagura, ndetse kenshi aba bo bicaga n’abahutu babakekaho ubututsi kuko batabaga bazi inkomoko yabo cga murwego rwo gusahura,bikaba byarakorwaga mu kajagari kuburyo kuvuga ngo hari umuntu cga abantu babiteguraga bidafata kuko ababivuga gutyo ni FPR/APR , yewe n’ayo malisiti avuga ngo yakozwe guhera kuri za nyumba kumi kugera munzengo zo hejuru ni ukubeshya kuko mu rukiko rwa Arusha nta liste nimwe yahabonetse zarabajijwe habura n’imwe mugihe mwumvise abatangabuhamya bajyaga yo bavuye mu ishuri ry’ibinyoma rya FPR kuburyo bimwe abacamanza babivumburaga bigatera ikibazo mu rukiko ,nigute ikintu nkicyo (amalisiti) cyari kuba kinyanyagiye mu gihugu hose, mu nzego zitandukanye hakabura n‘imwe?

Gusa kuri iyi ngingo nko mu mujyi wa Kigali biteye urujijo kuko ari FPR/Inkotanyi yishe abantu benshi harimo n’abanyaporitiki bari bazwi cyane kandi badashyigikiye imikorere yayo aha natanga ingero zaba Felicien Gatabazi, Emile Nyungura, Col Pocien Hakizimana, havugwa na Ndasingwa Landuard ntafitiye gihamya…….n’abandi, abo bantu bishwe kuburyo bupanzwe neza bigaragara ko bari barabanje kumenywa bihagije n’ababishe dore ko babicanaga n‘imiryango yabo ntihasigare nuwo kubara inkuru.

No kuruhande rwabishi Mugabe yita Interahamwe tukaba tutabibona kimwe kuko byari byarabaye rwaserera bitavuze ko Intererahamwe zitarimo n’abandi batumwe na FPR cyane ko yiyemerera ko abari bayobowe na CPT Habati Kamugisha barimo nabo, habaye ubwicanyi ndengakamere bwibasiye abanyaporitiki, abitwaga abatutsi cyangwa ibyitso ngo by’Inkotanyi(abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho nubwo baba abahutu) natanga ingero nka Agathe Uwiringiyimana, Ngurinzira Bonifface, Dr Gafaranga, Ngango Felicien…n’abandi bigaragara ko abishi babo batashoboraga kubibeshyaho kuko bamwe bicirwaga aho batuye n‘imiryango yabo, bituma mbonako hakenewe ubushakashatsi bwimbitse igihe haba habonetse ubutegetsi bubabajwe n’ibibazo by’abanyarwanda atari ububica kandi aribwo bari batezeho amakiriro n’amaramuko.

  1. – Mugabe ati”ibikoresho n’imyenda by’interahamwe kimwe n’abasirikare babaye (demobiliser) bavuye k’urugerero byari bishinzwe Col Rwagafirita, Major Simba na Zigiranyirazo Protais! Ibi rwose n’ikinyoma giteye isoni.1

–  Reka duhere kuri Colonel Rwagafirita P.Celestin: Uyu musirikare wari washyizwe mu zabukuru yagiye yari umuyobozi mukuru w’ibiro bya gendarmerie (chef d’etat major de la gendarmerie) nubwo uyu musaza yagiye mu zabukuru yasize gouvernement iri mu ntambara na FPR/Inkotanyi, muri 1994 wabonaga ari hafi ya gouvernement kuburyo amakuru nabashije kubona havugwa ko yari umujyanama wa minisitiri w’ingabo aha bikaba biboneka ko ibyo J.P.Mugabe avuga ari igipindi cyangwa itekinika cyane ko iyi mirimo atari kuyifatanya no kuyobora interahamwe, ikindi namwe murebye uko abo yita interahamwe (abishi bari mu ruhande gouvernement yagenzuraga) bakoreraga mu kajagari bica koko bahiga abatutsi , batanaretse abahutu kuko nabo bishwe batari bekeya, ibi byo kuzanamo Rwagafirita bihita bita agaciro kuko umuntu wategetse gendarmerie yose igihe kirekire kandi muzi uko yari ihagaze nubwo ntabyera ngo de bidashoboka ko yari kubiyobora uko twabibonye, ikindi kubona umuntu nka Rwagafirita yitwa ko ngo yayoboye interahamwe zidafite n’abasirikare bazwi na governement uretse ko Mugabe yashyizeho ikinyoma cyuko ngo hari abasirikare bari baragiye mu zabukuru (demobilisation) ikizwi nuko yari itarakorwa kubera iyo mpanvu uretse abo ba officier nabo bo hejuru babarirwa ku ntoki azagire undi musirikare cyangwa umugandarume bari barasezereye muri urwo rwego yatubwira. Ikindi amakuru mfite ni uko yarakirindwa n’abasirikare bose bari bakiri mu kazi bikaba byerekanako bitari bikenewe kujya gusaba abasirikare baturutse ku bategekwa n’abandi kandi yifitiye abo ayobora ngo bavanze n’interahamwe uyu yita abajyanywe muri demobilisation.

Ndagirango Mugabe mwibarize akabazo: Ko yatubwiye ko Interahamwe ngo zari zubatse kuburyo ngo harimo ubuyobozi kuva hejuru kugera hasi icyo yise (stricture),jyewe ukubaza nkaba nziko ku giti cy’inyoni i Kigari hari interahamwe ruharwa yari yariyise General,ubundi akitwa Col. yitwaga Setiba ahari nawe waba uyizi ariyo na Rwagafirita  ninde wategekaga undi ko nziko kenshi yabaga i Kigali? Niba ugitsimbaraye kucyo wise (stricture y’interahamwe) kandi nkubwiye ruharwa Setiba naho yakoreraga amabi, duhe amazina byibura y’abantu batanu yategekaga, uduhe n’amapeti bari bafite uraba uvugisha ukuri,jye n’abasoma iyi nyandiko tuzemera ko uvugisha ukuri.

–  Kuri Colonel Simba Aloys, uyu nawe yari muzabukuru muri 1994 nawe yari hafi cyane y’ubutegetsi bw’ingabo na gouvernement y’abatabazi, cyane ko bakoreraga hafi y’agace yakomokagamo ka Gikongoro akaba yarakoraga imirimo yo kujya inama, uyu musaza abantu baramwibuka mu bikorwa bizwi nka auto defense civil byageragejwe  muri za Nyanza ya Butare nigeze kuvugaho mu nyandiko yanjye nise: “ MUSONERA JONATHAN NAKUGIRA INAMA YO GUSHISHOZA KU BAGUTAMIKA AMAGAMBO BAGAMIJE KUGOREKA UKURI UBA WAMAZE KUDUSHYIRIRA AHAGARAGARA,GUSA UKABA WATERA INDI NTAMBWE MURUKO KURI“, aha byakorwaga mu rwego rwo gukerereza uwo bari bahanganye FPR/Inkotanyi dore ko gouvernement y’u Rwanda yari yafatiwe embargo, ibi bikorwa rero birasobanutse cyane kubabihagazeho bikaba ntaho bihuriye n’ibyabari barambaye umwambaro ugayitse we yita interahamwe. Ariko njye mbona yibeshya kuko abishi bari bavangavanze nta mitwe cga inzego z’amashyaka bari bakibarizwamo, kereka rero niba aribyo Mugabe yitiranya nibyo we avuga bidafite ukuri na gato.

–  Mwibuke namwe umusaza uyu J.P.Mugabe ashyira mugatebo ngo ko gushinga interahamwe no kuziha ibikoresho. Zigiranyirazo Protais waruzwi ku izina rya Z ariko akaba na muramu wa nyakwigendera President Habyarimana. Kuba Zigiranyirazo yarakamiwe n’iyi leta ya muramuwe sinabihakana kuko kuva namumenya yari prefet wa Ruhengeri kugera mu myaka y’ibihe by’intambara 1990-1994 hagati aho akaba yarakuwe kuruwo mwanya yaramazeho igihe kirekire, gusa abasomaga ibinyamakuru byo mu Rwanda mwibuke ko bamwanditseho ko ngo yaba yarahagaritswe kuri Airport ntibuka ahunganye amafranga muri valise yari afite, ibi kandi mbibutse ko byabaye mbere cyane yuko indege yari itwaye Presidents Habyarimana w‘u Rwanda, Ntaryamira Cyprien w’u Burundi n’abafasha babo bose iraswa kw’itegeko rya Paul Kagame, bikaba byerekana ko Zigiranyirazo ntamwanya yari kubona wo gukora ako kazi J.P.Mugabe amutsindira dore ko ashobora no kuba yarazi byinshi k’urupfu FPR/Inkotanyi yapangiraga muramuwe nkuko na Mugabe atabihakana. Hari n’andi makuru avuga ko yigeze kwirukanwa muri Canada bamwe bavuga ko yari yagiye kwiga abandi bavuga ko yari yibereye muri business, ubwo ibyo by’interahamwe yari kubbonera umwanya ryari?

Ikindi nka Protais Zigiranyirazo wakamiwe na leta ya muramuwe igihe kirekire sinzi niba byakumvikana ko yari guhita yimurirwa ku mwanya wo kuyobora Interahamwe nkaho hari byinshi yaba yarazi k’umutekano w’igihugu cga niba ariko kazi keza yarashumbushijwe, bikaba bigaragara ko iri tekinika Mugabe agitsimbarayeho ari naryo bari bashyiriye rwa rukiko (TPIR-Arusha-Tanzaniya) bitegekeraga uko bashatse babinyujije kuri ba mpatsibihugu babafashije kudushyira mu kaga (abahutu, abatutsi, abatwa n’abanyamahanga babaga mu Rwanda) ariko mwabonye ko yabatsinze ahita agirwa umwere, ibi Mugabe nibyo atubwira ngo agiye kudukurira agahu ku kibuno ngo kubushakashatsi yakoze imyaka 17-18 !!! None se ibi Mugabe avuga urukiko rwa Arusha rwarabibuze ngo ruhamye Zigiranyirazo icyaha? Ubu bushakashatsi bwa JP Mugabe burimom urujijo kandi buteye kwibaza.

Byarangira Serge Ndayizeye nawe ati”igitabo US Made cyiza cyane ndashishikariza abanyarwannda kukigura no kugisoma, aha nanjye ndibariza Serge nti.”Muvandimwe ko ari byiza kunyoterwa no kumenya ukuri, ubu umuntu yaguha amazi yo kunywa 50% meza, agashyiramo ibirohwa (amazi mabi) 50% akavangavanga yarangiza ukanywa, ubona iyo nyota warufite yazashira? Nibyiza kumenya ibyatubayeho, ariko tujye twirinda kunyurwa manuma (kudashishoza) cyane cyane kubera akaga abanyarwanda twanyuzemo kandi bamwe batazi kuko batabwihagarariyeho.

  1. Mugabe akomeza ikiganiro yivuguruza nk’abandi bose bakoreye cga bagikorera FPR/Inkotanyi zaba iz’I Kigali cga izitwa ko ziri muri opposition cyane ko arizo zituma tutubaka ngo turemye, ariko anavuga ibigwi FPR/Inkotanyi yakoreye nk’umwigisha wa politike n’umupererezi atagaragaza ko yavuyemo, reka mbereke ibintu biteye amakenga by‘uyu mwanditsi w‘ibitabo J.P.Mugabe.
  • Uretse Paul Kagame n’abantu twita agatsiko ka FPR hari umuntu yaba ashyira mu majwi ko haba hari ibyo abazwa ku marorerwa yagwiriye urwanda w’umututsi nubwo yaba aziko ari ruharwa nk’umwanditsi utanga ikiganiro ku gitabo yanditse kibwira abanyarwanda ukuri?
  • Ese nikuki mukiganiro yirinze kuvuga amazina y’abishi ba Felicien Gatabazi, Emmanuel Gapyisi,Taxiwoman Emeritta, Frederic Nzamurambaho no kuri Katumba yatubwiye abari bayobowe na Habati Kamugisha kuko nawe azi ko yavuzwe mu bundi buhamya,….n’abandi, nyamara iyo ageze kubarashe indege arabatubwira kuko batuwe bazwi (CPL Eric Hakizimana na Frank Nziza) nyamara iyo ageze kuri bataillon zari ziyobowe cga Habati Kamugisha yabagamo niwe tumenya wenyine,ese nuko mw’iperereza yatubwiye ryamutwaye imyaka n’imyaniko atabamenye cyane ko yabaye no mu iperereza ryihariye rya DMI ko amazina menshi yabo bakoranye yaratuwe ayazi?

Serge yabajije Mugabe impanvu abona Habyarimana yarashakaga kwica Kagame! Mugabe mu mvugo yo gushinyagura no kwishongora ati”si ubwambere byari bigeragejwe (kwica Kagame) “ ati HHHhabyarimana yagiye mu kirago nk’urwaye marariya atumaho Romeo Dallaire amubwira ko ashaka kubonana na Paul Kagame ngo amwemerere ko atazamwica“, uyu mugabo bigaragara ko yari umunyamahoro kuko n’ubundi hari mugice cyanyuma cyo gushyira mu bikorwa ibyavuye mu biganiro by‘amahoro iya Arusha Tanzania ari naho abanzi b‘amahoro bamutegeye kandi arangije kwemera ibyo asabwa (kwemera no gukoresha ibiganiro murwego rwo gukemura ibibazo) abatumwe ku Mulindi wa Byumba murwego rwo kwiyemera n’uburyarya akamasa kazaca inka ngo kazivukamo karabashwishuriza (karabahakanira) kandi koko umugambi wo kumuhitana wari ugeze kure, ubu se niba aba avugisha ukuri ko akunda abanyarwanda akaga twahuye nako (ubwoko bwose abahutu, abatutsi, n’abatwa) n’ubu rukigeretse ntibiba byararangiriye mu biganiro byifuzwaga?

Aha ntakimenyetso kandi yaduhishuriye kigaragaza ko Habyalimana ataragendereye ibiganiro. Ikindi nakwibutsa Mugabe ni uko nawe yikoma umufaransa CPT Paul Barrir kandi tuziko yari muri cooperation u Rwanda rwagiranaga n’igihugu cye, ubu se ko abanyamerika aribo babasimbuye kandi ko ariwo wari umugambi, nabo tujye tubashinja amarorerwa abanyarwanda bayobowe na leta ya FPT/Inkotanyi bakoze kandi bagikorera abanyarwanda? Ese ko mu kiganiro tutumvise icyo amushinja (ubufatanya cyaha) aho yaba yaracyanditse mu gitabo ko ntaragisoma.

1

  • Bantu musoma iyi nyandiko, hari indi nenge ikomeye nshaka kubereka mu kiganiro cya J.P.Mugabe:

Hari aho agera kumpfu z’abanyarwanda bimaze kugaragara ko bishwe hari umugambi wateguwe neza wo gushaka izina jenoside na FPR/Inkotanyi, n’ibihugu bituranyi yatwibwiriye (uretse ko atari we wambere ubivuze) Tanzania, Uganda, ….n’ibindi maze bigahabwa umugisha n’ubutegetsi bwa Bill Clinton n’abandi bampatsibihugu bari bayishyigikiye, ugashyirwa mu bikorwa kw’itegeko rya Paul Kagame, ikaba yarabaye, yemwe izo mpfu zikaba zari zarahawe ikigereranyo ngo nka 50.000 (estimation) yarangiza akabyita itsembatsemba ngo kuko abari bagambiriwe gutangiriraho bari abahutu, nyamara ibyo FPR/Inkotanyi yakoreraga batekinitse (nawe arimo) bikitwa jenoside kuko bari bayikeneye kugirango ibageze ku migambi yabo ibi yarabishimangiye kuko mu kiganiro abwira Kagame ko amateka azabimubaza ko yatangije jenoside bimwe mbabwira byo kwivuguruza kuko ibyo bavuga ntakuri biba bifite, yarangiza ati reka nandikire isi yose ukuri ku mateka y’u Rwanda guteye gutyo!!! Niba ibitabo byo kuri iyi si ariko byose byandikwa! Harahagazwe

REKA DUSOZE

Bavandimwe ngo ararekwa ntashira (amagambo) iyo nandika ibi ntimukeke ko ndimo nshyigikira MRND cyangwa leta yari iyoboye n’ibibi baba barakoze niba bihari kuko ntabubasha mfite bwo kugenza no kubacira imanza. Aka wa mugani wa babandi barwana nayo itakibaho bafite izindi nyungu utamenya, wanasanga atariryo shyaka nakundaga amatwara yaryo, gusa iyo umuntu agereranije hari ibimera nka wawundi ngo wirukana umugore uguguna igufa akazana urimira bunguri (bashiki bacu na ba mama ntibanyunve nabi n’umugani wa Kinyarwanda).

Muri make kuri jye ukuri kw’iki gitabo cya Jean Pierre Mugabe (igitabo yise US Made) ndagushidikanyaho nkurikije ibyo nyirubwite yivugiye mu kiganiro. Ahasigaye mbatungiye agatoki ukeka ko mbunza impuha niyiyumvire ikiganiro J.P. Mugabe yahaye Serge Ndayizeye tariki 5/5/2017. Mbaye mbashimiye ubwunganizi bwanyu

Umusomyi w’Intabaza

Samson Mutaganzwa

Print Friendly
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to ISESENGURA KU KIGANIRO J P MUGABE YAGIRANYE NA SERGE NDAYIZEYE KURI RADIO ITAHUKA LE 5 MAI 2017 KU GITABO CYE YISE US MADE

  1. Imboni says:

    Ahubwo se murabona atari umwicanyi ruhare a uretse kuruma agahuha?
    Yabaye unijyanama wa Kabila adafite ku mirambo y’impunzi none arashaka kuzicuza utwazo yiyabdikisha amateshwa.

  2. Kanzeguhera Eric says:

    mbese FPR – inkotanyi ikorera inyuma yurwanda muracyayibazaho? ubwose igitangaje kiri mubyo uyu mugabo abeshya avuga ni igiki? harya uwatsembatsembye impunzi zabahutu mu mashyamba ya Congo siwe muyobozi mukuru wa RNC? hari ubwo mwumvise abyicuza ko yarimbuye abahutu mu Rwanda no hanze y’urwanda? kuva inkotanyi zitera urwanda 1990 zirimbagura abahutu bose nuri munda ya Nyina zica ngo atazavuka kuko ari umuhutu kugeza ashwanye na kagome bapfuye ko yamucuze kumitungo basahuye abahutu bamaze kubica hari ikindi kibazo kindi abo batutsi binkotanyi bafitanye? niba Nyamaswa-Nyamwasa ariwe mukuru wiri shyaka ryinkotanyi zikorera inyuma y’urwanda ibindi bibazo mwibaza ni ukubera iki? muta igihe cyanyu mwandika kunkotanyi zasinyiye gutsembaho ubwoko bwabahutu kubera iki? ntimukimene imitwe yanyu muta igihe kuri Radio itahuka ya FPR-inkotanyi zikorera inyuma yurwanda ziyobowe na Kayumba Nyamwasa.

    ushaka ibisobanuro yareba kuri za Vidio zafashwe Kayumba Nyamwasa ari kurimbagura impunzi mu mashyamba ya Congo ndetse ategeka buri nkotanyi yose ko igomba kwica nuri mumugongo wa nyina ngo atazabaho, gutsembaho ubwoko bwabahutu ngo ntibuzabeho ukundi.

  3. Kanuma says:

    Uyu Jean Pierre Mugabe ibyo avuga yita ko yakoreye ubushakashatsi ibyinshi ni amarangamutima ya FPR Inkotanyi abeshya ko yayivuyemo ariko yo ntiyamuvuyemo. Ntabwo navuga ko ibyo avuga byose ari ibinyoma ariko harimo ibinyoma byinshi kuburyo ubu bushakashatsi bwe butagira icyo bumarira abanyarwanda uretse kuboreka. Ku giti cyanjye niba umunyamkuru wacu kandi twemera bwana Serge Ndayizeye yatugarurira uyu mugabo wiyita umushakashatsi ukwirakwiza ibinyoma akamugarura kuri radio tukamwibariza aho yakuye za informations atangaza.
    Bwana Serge ndizera ko azasubiza ikibazo cyanjye ko kugarura Mugabe tukongera tukamwumva tukanamwibariza
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *